Tag: Ubuzima

  • Dore ibiribwa birwanya umunaniro #rwanda #RwOT

    Umubiri wawe ukoreshwa n’ibyo uwugaburira. Inzira nziza yo kubona imbaraga nyinshi mu mubiri ni ukureba neza ko ufata ibiryo byiza bishoboka.

    Ibyo urya ni byo bigena ingufu umubiri ugomba kugira.Ese wabonye ukuntu uhita unanirwa nyuma yo gufata ifunguro rinini rya saa sita cyangwa nimugoroba? Biterwa n’uko umubiri wawe uba urimo gukoresha ingufu nyinshi mu kugogora ibyo wariye.

    Inzira yoroshye yo kwirinda umunaniro nyuma y’ifunguro ni ukurya amafunguro mato mato umunsi wose. Ibi bizagumisha umubiri wawe kuri gahunda buri gihe.

    Ibiribwa bitanyujijwe mu nganda

    Ibiribwa byanyujijwe mu nganda bikongerwamo amasukari, ibiribwa bifunze mu makarito n’inyama zibikwa igihe kirekire n’ibindi biribwa bimeze bityo, bishobora kubangamira imbaraga z’umubiri wawe.

    Imbuto n’imboga zikiri nshyashya

    Ibiribwa bishya, ni isoko y’intungamubiri nyinshi. Bitandukanye n’ibiribwa bitunganirizwa mu nganada kuko bishobora kwamburwa intungamubiri zigufasha kugira ngo ubeho igihe kirekire, ibiryo bishya mu bisanzwe birimo intungamubiri nyinshi. Ni byiza kurya imbuto n’imboga bikiri bishyashya.

    Ibinyobwa bitarimo caffeine

    Cafeine ni nziza mu rugero, kandi byagaragaye ko ifite inyungu mu buzima. Nubwo itanga imbaraga z’igihe gito, ntabwo iha umubiri imbaraga z’igihe kirekire.

    Niba ushaka kugira ibyo ukosora, hitamo nibura ikawa y’umukara. Soda n’ibinyobwa bitera imbaraga bishobora kuba byuzuyemo isukari itunganijwe bishobora kugutera guhanuka, kandi biganisha ku bindi bibazo by’ubuzima iyo urengeje urugero.

    Amazi:

    Kunywa amazi ni ngombwa kugira ngo habeho imikorere myiza y’umubiri. Nubwo amazi adatanga ingufu mu buryo bwa karori, bifasha koroshya inzira z’ingufu mu mubiri, ni zo zongera imbaraga ubwazo.

    Kunywa amazi umunsi wose, ukareka soda, ikawa, n’ibindi binyobwa. Niwimenyereza ibi, uzabona impinduka nziza ku buryo bwihuse.

    Imineke

    Imineke yuzuyemo umunyu ngugu wa potasiyumu, fibre, vitamins n’ibindi byinshi byagufasha kongera ingufu karemano (natural energy)

    Source: www.healthline.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-ibiribwa-birwanya-umunaniro.html

  • Rubavu: Abazarusha abandi kurwanya umwanda bashyiriweho igihembo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Utugari twabaye indashyikirwa twarahembwe, hagezweho irushanwa ry
    Utugari twabaye indashyikirwa twarahembwe, hagezweho irushanwa ry’imirenge

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bushyizeho icyo gihembo nyuma yo guhemba utugari twa Karambo mu Murenge wa Kanama, na Nsherima mu Murenge wa Bugeshi twabaye indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye.

    Nzabonimpa Deogratias umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu akaba avuga ko Karambo yabaye iya mbere mu gukusanya ubwisungane mu kwivuza mu Karere no mu Ntara y’Iburengerazuba, na ho Nsherima ni akagari gafite umudugudu utarangwamo ibyaha.

    Akarere ka Rubavu kishimira kuba mu turere twa mbere twakusanyije amafaranga menshi muri gahunda yo kwizigama ya Ejoheza, kihaye umukoro wo kurwanya umwanda muri ako Karere uhavuzwe igihe kinini.

    Umujyi wa Rubavu wunganira umujyi wa Kigali, ariko iyo uwugezemo usanga warasigaye inyuma, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François, avuga ko nta cyabuze ngo uyu mujyi utere imbere.

    Guverineri Habitegeko avuga ko abaturage bakora ibyo basabwe ariko ibibazo bafite ni abayobozi bariho badahuza imbaraga mu gukemura ibibazo abaturage bahura nabyo no kubaba hafi.

    Agira ati ” Akarere keza keza gafite byose kunganira umujyi wa Kigali, karabikwiriye ariko habura ubushake no gushyirahamwe.”

    Bimwe Ubuyobozi buvuga ko bigomba kuva mu nzira ni umwanda uboneka mu mujyi wa Gisenyi, abana bataye ishuri babaye inzererezi bazwi nka ‘Abazukuru ba shitani’, abakora ubucuruzi bw’Akajagari buzenguruka mu mujyi, ibi bikiyongeraho ibibanza bitubatse birimo ibihuru n’inyubako zishaje.

    N’ubwo Akarere ka Rubavu gafite amahirwe yo gusa neza kubera ibyiza gafite, ikibazo cy’umwanda kiraboneka, Umuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi Tuyishime Jean Bosco, avuga ko bagiye kongera ubukangurambaga ku bafite inyubako n’ibibanza kugira ngo byubakwe.

    Ati “Twamaze kubarura ibibanza bitubatse kandi turi tegura guhura nabo kugira ngo niyo batabyubake babikorere isuku.”

    Ibyinshi mu bibanza n’inyubako bitubatse mu mujyi wa Gisenyi n’ibya karere na RSSB, abaturage bakavuga ko bagombye guhabwa urugero rwiza n’ubuyobozi.

    Indi mbogamizi yo gusukura umujyi wa Gisenyi harimo imitingito iheruka kwangiza uyu mujyi, nubwo benshi bashoboye gusanura amazu hari inyubako zitasanzwe kubera kubura ubushobozi bwo kuzisana.

    Hari abacuruzi bafite inzu bakoreramo badashobora gusana kubera batabona ahandi bakorera, bakaba bategereje ko isoko ririmo kubakwa nyuma y’imyaka 11 ryakuzura abakorera mu nyubako z’ubucuruzi bakabona aho gukorera inyubako zisanzwe zikavugururwa.

    Habitegeko yabwiye abayobozi b’aka karere ko bitumvikana ukuntu kunganira Kigali kakabaye kagaragaramo umwanda, abasaba gushyira hamwe ngo bakemure iki kibazo.

    Ati “Uyu mujyi wahawe amahirwe yo kuba wakunganira Kigali ariko iyo urebye muri rusange ubona hari byinshi byo gukora cyane cyane mu bijyanye no kunoza umuco w’isuku muri uyu”.

    Bimwe mu bizagenderwaho kugenzura isuku mu mujyi ni ukureba isuku mu mihanda, ibibanza bitubatse bigakorwa neza hamwe n’isuku mu ngo, mu gihe mu mirenge y’icyaro hazarebwa isuku mu ngo no ku mubiri.


    source : https://ift.tt/3st6D0C

  • Abanyarwanda bazajya kureba Afrobasket2021 muri Kigali Arena bose bagomba kuba barikingije COVID-19 #rwanda #RwOT

    Iri shyirahamwe ryashyize hanze itangazo rivuga ko ku bufatanye bwaryo na Minisiteri ya Siporo, bishimiye kumenyesha abakunzi ba Basketball ko bazajya kwihera ijisho imikino y’iki gikombe izatangira tariki 24 Kanama kugeza tariki 05 Nzeri 2021.

    Iri tangazo rivuga ko abazemererwa kureba iriya mikino bagomba kuba bisuzumishije COVID-19 bakoresheje uburyo bwihuse buzwi nka Rapid Test kandi igisubizo kigaragaza ko batanduye mu masaha atarenze 48.

    Iri tangazo rikomeza rigaragaza ingingo zisabwa, riti 'Kuba barakingiwe (nibura urukingo rwa mbere) rwo kwirinda COVID-19 ku Banyarwanda.'

    Rivuga kandi ko ku bantu batarahabwa urukingo na rumwe, hateganyijwe uburyo bazakingirwa mu gikorwa kizabera kuri Camp Kigali.

    Naho 'Kwipimisha COVID-19 bizabera kuri Sitade Amahoro i Remera ndetse no ku bitaro byigenga bibifitiye uburenganzira.'

    Iri tangazo rinagaragaza ibiciro by’amatike yo kureba umupira aho mu myanya y’icyubahiro VIP ari ibihumbi 15 Frw, mu cyiciro cy hasi bikazaba ari ibihumbi 10 Frw naho icyiciro cyo hejuru byo bikazaba ari 7 000 Frw.

    Rivuga ko ibi biciro byose birimo n’ikiguzi cyo kwipimisha ku bazipimishiriza kuri sitade Amahoro.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Abanyarwanda-bazajya-kureba-Afrobasket2021-muri-Kigali-Arena-bose-bagomba-kuba-barikingije-COVID-19

  • Mu minsi 2 u Rwanda rwakiriye inkingo 700.000 rwahawe n’ibihugu bya mbere by’Ibihangange ku Isi #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021, ku kibuga cy’Indege cya Kanombe, Guverinoma y’u Rwanda yakiriye doze 489 060 z’inkingo za COVID-19 zo mu bwoko bwa Phizer.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije wakiriye izi nkingo ku kibuga cy’Indege cya Kanombe, yavuze ko iki gikorwa kigaragaza umubano mwiza uru hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za America.

    Yagize ati 'Kuko Perezida Biden yemeye gutanga inkingo miliyoni 500 tukaba tubaye Igihugu cya mbere muri Africa kizakiriye.'

    Izi nkingo ziraza mu byiciro bibiri aho habanje kuza doze ibihumbi 188 mu gihe izindi zirenga ibihumbi 300 zigera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Kanama 2021 kandi u Rwanda rwakiriye izindi doze z’inkingo ibihumbi 200 zo mu bwoko bwa Sinopharm rwahawe n’u Bushinwa.

    Ni inkingo u Rwanda ruhawe n’ibihugu bibiri by’ibihangange bya mbere ku Isi, aho bamwe mu basesengura ibya dipolomasi, bemeza ko ibi bigaragaza imibanire myiza n’amahanga y’u Rwanda.

    Guverinoma y’u Rwanda kandi itangaza ko kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa Abaturarwanda bakabakaba Miliyoni imwe.

    Guverinoma y’u Rwanda ifite intego ko umwaka utaha wa 2022 uzarangira nibura hamaze gukingirwa umubare ukenewe wa 60% by’abaturarwanda mu gihe nibura hifuzwa ko uyu wa 2021 warangira hamaze gukingirwa 30% by’uriya mubare wifuzwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Mu-minsi-2-u-Rwanda-rwakiriye-inkingo-700-000-rwahawe-n-ibihugu-bya-mbere-by-Ibihangange-ku-Isi

  • Papa Francis yasabye buri muntu kwikingiza Covid-19 #rwanda #RwOT

    Umukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yatanze ubutumwa busaba abantu kwikingiza Covid-19 avuga ko inkingo zishobora kurangiza iki cyorezo, ariko mu gihe zigeze kuri bose.

    Papa Francis yatanze ubu butumwa bushishikariza abantu kwikingiza Covid mu gihe hari bamwe mu bakristu Gatolika bashidikanya izi nkingo. Mu butumwa bw'amashusho burimo n'abandi basenyeri Gatolika bo ku mugabane wa America, Papa Francis yagize ati: 'Ku bw'impuhwe z'Imana n'akazi ka benshi, ubu dufite inkingo zo kudukingira Covid-19. Ziduha icyizere cyo kurangira kw'iki cyorezo, ariko mu gihe zibonetse kuri bose kandi dufatanyije'.

    Papa Francis nkuko BBC ibitangaza, yatanze ubu butumwa mu izina ry'imiryango itegamiye kuri Leta yo muri Amerika ya Ad Council n'ihuriro ry'ubuvuzi COVID Collaborative.

    Inkingo za Covid ziraboneka ku bwinshi mu bihugu bikize byazigwijeho mu gihe ibihugu bikennye bikiri inyuma mu kuzibona, ibyo OMS/WHO yise 'icyago cyo kubura ubumuntu'.

    Hari benshi ariko bagishidikanya ubushobozi bw'izi nkingo zakozwe mu gihe gito ugereranyije n'igisanzwe, n'abemera amakuru amwe ayobya azivugwaho.

    Ibihugu byinshi ku isi ubu byugarijwe n'ubwoko bushya bw'iyi virus bwa Delta bwandura vuba kandi bwica kurusha ubusanzwe.

    Inzobere mu buvuzi ziburira ko hashobora kuza andi moko arushijeho ubukana niba iyi virus ibashije gukomeza gutembera mu bantu benshi batakingiwe.

    Papa Francis ubwe yakingiwe Covid mu kwezi kwa gatatu, avuga ko icyo gihe byari inshingano ikwiriye.

    Muri ubu butumwa bushya yatanze yagize ati: 'Kwikingiza biroroshye, ariko ni uburyo bwo guteza imbere icyiza rusange no kwita ku bandi, cyane cyane abageramiwe kurusha abandi.

    Yongeraho ati: 'Ndasenga Imana ngo buri wese atange uruhare rwe rutoya, igikorwa cye gito cy'urukundo ku bantu bose'. Ibigo bya Ad Council na COVID Collaborative byatangiye ubukangurambaga ku nkingo muri Amerika mu kwezi kwa mbere, nk'uko bivugwa n'ibiro ntaramakuru Reuters.

    Itangazo ryasohowe na Ad Council, rivuga ko ubu butumwa Papa yatanze ari ubukangurambaga bwabo bwa mbere bakoze bugenewe abatuye isi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/papa-francis-yasabye-buri-muntu-kwikingiza-covid-19/

  • Sobanukirwa ingaruka zo kuryamira cyane. #rwanda #RwOT

    Ariko se nibyo? Ababivuga babikomora he? Bisanzwe bizwi ko kutaryama igihe gihagije bibyara ingaruka zitari nziza ku mubiri, ariko se no kuryama igihe kirekire niko bimeze? Iki ni ikibazo twabajijwe n'umukunzi wacu, ariko reka twifashishe ubushakashatsi mu kugisubiza. Ubwa mbere ni ubushakashatsi 74 bwakorewe ku bantu barenga miliyoni 3 (ushobora kubusoma aha https://www.ahajournals.org/doi/10.1161/JAHA.118.008552) Ubwa 2, bwakorewe […]

    The post Sobanukirwa ingaruka zo kuryamira cyane. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/19/sobanukirwa-ingaruka-zo-kuryamira-cyane/

  • U Rwanda rwakiriye inkingo za Covid-19 zatanz… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije yagize ati 'turashima Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bw'izi nkingo. Mu gihe gahunda y'ikingira ikomeje hirya no hino mu gihugu, kugira ngo duhangane n'iki cyorezo, izi nkingo zije zikenewe kandi zigiye guhita zitangwa'.

    U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyakiriye izi nkingo muri gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kugeza inkingo mu bindi bihugu, zibinyujije mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse no mu bufatanye bw'ibihugu bugamije gukwirakwiza no gusaranganya inkingo za Covid 19 mu bihugu byose, buzwi nka COVAX.

    Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter H. Vrooman yagize ati 'Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinejejwe cyane no gufata iya mbere mu rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya Covid-19. Ubuzima bwanyu ni ubuzima bwacu, kandi ubuzima bwacu ni ubuzima bwanyu'

    Uretse kuba u Rwanda rwarakingiye abafata iya mbere mu guhangana n'iki cyorezo kugera ku bajyanama b'ubuzima, ubu gahunda y'ikingira yagejejwe no ku bafite imyaka 40 ndetse no ku bandi bantu bashobora kuzahazwa na Covid-19 barimo n'abagore batwite, abafite uburwayi budakira ndetse n'abageze mu za bukuru basangishwa inkingo aho batuye. Kugeza uyu munsi abarenga 950,000 bamaze gukingirwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108728/u-rwanda-rwakiriye-inkingo-za-covid-19-zatanzwe-na-amerika-108728.html

  • Abantu 3 bahitanwe na covid-19 mu Rwanda abandi 635 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu,abantu 3 bahitanwe na Covid-19 bituma abamaze gupfa bagera kuri 980.Abapfuye n''abagore 2 n'umugabo 1 .

    Uyu munsi kandi abantu 635 batahuweho icyorezo cya COVID-19 mu #Rwanda babonetse mu bipimo 10,299.

    Abakingiwe uyu munsi ni 9,768 bagejeje abamaze gukingirwa ku 961,563 barimo 397,500 bahawe doze 2.

    Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 18 Kanama 2021, Minisiteri y'Ubuzima yakiriye doze 489,060 z'urukingo rwa COVID-19 rwo mu bwoko bwa Pfizer zatanzwe na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA) muri gahunda ziyemeje yo gufatanya n'isi guhangana n'iki cyorezo.

    Minisitiri w'Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yashimiye Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zihaye u Rwanda inkingo mu gihe zikenewe, ashimangira ko zihita zitangira gukoreshwa.

    Yagize ati: 'Turashimira Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe zAmerika (USA) ku bw'izi nkingo. Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo gukingira mu gihugu hose hagamijwe gutabara ubuzima no kugabahnya ingaruka zibabaje z'icyorezo cya COVID-19, izi doze zije zikenewe cyane ndetse zirahita zitangwa.'

    U Rwanda rubaye Igihugu cya mbere cyakiriye inkunga y'inkingo itanzwe na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika muri doze zisaga miliyoni 500 icyo Gihugu cyiyemeje gutanga ku Isi yose, kikaba cyarakoranye n'Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse no mu bufatanye bw'ibihugu bugamije gukwirakwiza no gusaranganya inkingo za COVID-19 mu bihugu byose buzwi nka COVAX.

    Ambasaderi Peter H. Vrooman wahagarariye Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu Rwanda mu gihe cy'imyaka ine, akaba aheruka guhabwa inshingano nshya muri Mozambique ni we waherekeje izo nkingo.

    Yagize ati: 'Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zinejejwe cyane no gufata iya mbere mu rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya COVID-19. Ubuzima ubuzima bwanyu ni ubuzima bwacu, kandi ubuzima bwacu ni ubuzima bwanyu.'

    Nyuma yo gukingira abari ku ruhembe rw'imbere mu guhangana n'iki cyorezo barimo n'Abajyanama b'Ubuzima mu Gihugu hose, u Rwanda rwatangiye gukingira Abanyarwanda n'Abanyamahanga batuye mu Rwanda bafite imyaka iri hejuru ya 40 ndetse n'ibyiciro by'abari mu byago byo kwibasirwa n'iki cyorezo.

    Ibyo byiciro birimo abagore batwite n'abonsa, abafite ibibazo by'ubuzima bitandukanye, n'abageze mu zabukuru bacikanwe kuri ubu bakaba basangwa aho bari mu ngo zabo.

    Kugeza ubu mu rwanda hamaze gukingirwa abakabakaba miliyoni imwe, igikorwa kikaba gikomeje ku buryo mu 2022 hazaba hamaze gukingirwa abasaga 60% by'abaturarwanda.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-3-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-635-barayandura

  • Kayonza: Ubuyobozi buvuga ko bimwe mu bikorwa byemerewe gukomeza byatumye COVID-19 yiyongera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imirenge ine mu Karere ka Kayonza ni imwe muri 10 yakomeje gahunda ya Guma mu Rugo mu minsi ishize ubwo indi mirenge 40 yakurwagamo, iyo 10 ikaba yaragumyemo kubera ubwiyongere bwa COVID-19.

    By’umwihariko Umurenge wa Mwili n’uwa Murundi irangwamo ubworozi bwinshi kandi yororewemo n’abantu baturuka mu turere dutandukanye mu gihugu.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, avuga ko kuba ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi byarakomezaga mu gihe ibindi byose byahagaritswe biri mu byatumye COVID-19 itagabanuka muri utwo duce.

    Ati “Urumva mu gihe abantu twari muri Guma mu Rugo, ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi byarakomezaga, muri iyi mirenge rero, hari urujya n’uruza rw’aborozi baturuka Gatsibo, Nyagatare, i Kigali n’ahandi bahafite inka, ni yo mpamvu indwara yahageze kubera ibikorwa bihakorerwa.”

    Murenzi avuga ko bafashe ingamba zo kubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo cyane cyane abarwayi ntibasohoke mu ngo zabo.

    Yagize ati “Ni ukubahiriza amabwiriza uko yakabaye cyane abarwariye mu ngo bakirinda kugendagenda ahubwo bagategereza iminsi 14 bagapimwa basanga barakize bakabona gukomeza imirimo yabo.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yashishikarije abaturage bakora ibikorwa byemewe gukomeza kubahiriza ingamba zijyanye no kwirinda ndetse uwumva atameze neza akipimisha kugira ngo atazanduza abandi.

    Mu Karere ka Kayonza imirenge ya Mwili, Murundi, Rukara na Nyamirama ni yo yagumye muri gahunda ya Guma mu Rugo kugera tariki ya 31 Kanama 2021 nk’uko biri mu mabwiriza ya Leta yo ku itariki, icyo ihuriyeho ikaba ikorerwamo cyane ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi cyane.

    source : https://ift.tt/3j0OTXv

  • Undi mugabo yiyahuriye ku nyubako y'Inkundamahoro arakomereka cyane #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo uri mu kigero cy'imyaka 35 wakoraga akazi k'ubukarani, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yiyahuriye ku nyubako izwi nk'Inkundamahoro iherereye Nyabugogo mu murenge wa Kimisagara.

    Amakuru dukesha IGIHE,avuga ko uwo mugabo yamanutse ku igorofa ya kabiri ariko atahise apfa ahubwo yakomeretse cyane. Inzego zishinzwe umutekano zahise zimujyana kwa muganga.

    Ababonye uwo mugabo kuva kare, bavuze ko ashobora kuba yari yasinze kuko mbere bamubonye kuri iyo gorofa ari gusakuza cyane anabyina.

    Iyi nyubako mu minsi itanu ishize hari undi mugabo w'imyaka 40 wahiyahuriye ahita apfa.

    Ahagana saa yine z'igitondo kuwa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, nibwo umugabo witwa Twibanire Emmanuel w'imyaka 40 y'amavuko yagiye mu igorofa rya Gatandatu y'nyubako y'inkundamahoro arurira ahita asimbuka arapfa.

    Kuwa gatatu taliki 02/06/2021 nanone kuri iyi nyubako y'ubucuruzi ya Koperative Inkundamahoro i Nyabugogo hatoraguwe umurambo wa Me Bukuru Ntwali, Umunyamulenge wigeze no gukora umwuga w'itangazamakuru hano mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/undi-mugabo-yiyahuriye-ku-nyubako-y-inkundamahoro-arakomereka-cyane