Tag: Ubuzima

  • Uturere tukiri inyuma mu gutanga ubwisungane mu kwivuza twasabwe kwigira ku turi imbere – #rwanda #RwOT

    Umwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2021/22 watangijwe ku wa 27 Gicurasi 2021. Hari uturere turi imbere twishyuye ubu bwishingizi ku kigerero gishimishije.

    Utu turere tuyobowe na Gisagara iri ku mwanya wa mbere aho imaze kwishyura 100%. Raporo yatanzwe n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) muri Werurwe yagaragazaga uturere turi imbere mu gutanga umusanzu mu kwivuza wa 2021/2022 aho Gakenke yari kuri 92.7%, Nyaruguru iri kuri 91.8%, Nyamagabe ifite 91%.

    Iyi raporo yagaragaje ko Umujyi wa Kigali ariwo uri inyuma mu kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza aho wari ku kigero cya 78.1%.

    Mu kiganiro Dusangire Ijambo cyanyuze kuri Televiziyo Rwanda kuri iki Cyumweru, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Nyirarukundo Ignatienne, yasabye uturere turi inyuma kubaza utundi uko twabigenje ngo twishyure umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

    Yagize ati “Ibipimo byo kwishyura ubwisungane mu kwivuza ubu bihagaze neza, bigera kuri 80% ariko twifuzaga ko byaharenga kugira ngo abaturage babashe kwishyura vuba bajye no mu bindi babashe no gushaka amafaraga y’ishuri n’ibindi.”

    “Turashishikariza utundi turere ko bakigana n’abandi bari imbere bagatangira kwishyura hakiri kare, bakarebera ku tundi turere uko twabikoze.”

    Ku ruhande rw’uturere twaje imbere two tuvuga ko bashyize imbaraga mu gushishikariza abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza mbere, umwaka ukajya gutangira barishyuye.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemence, yavuze ko ibanga bakoresheje ngo babe aba mbere ari ubukangurambaga butuma abaturage batangira kwishyura kare.

    Yagize ati “Ubukangurambaga twakoresheje ni uko ubwisungane mu kwivuza bwagiye mu mihigo, bisaba ko twumvikana tukabiganira n’abaturage bacu, ubwisungane bugatangira gutangwa kare, abaturage bagakusanyiriza mu matsinda, bafungura tugahita twishyura.”

    Ibi abihuriyeho n’ Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Gakenke, Uwimana Catherine, wavuze ko ubukangurambaga babutangira umwaka w’ubwisungane mu kwivuza ukigera.

    Yagize ati “Imbaraga zishyirwa mu kumvisha abaturage, tubabwira ko kuba nta bwishingizi mu kwivuza bafite ari nta buzima afite kandi ko we agomba gutanga udufaranga duke ku yo Leta yamuhaye ngo yivuze.”

    Bakomeje bavuga ko aya matsinda akorerwa mu masibo iyo bamaze gutanga amafaranga y’umwaka umwe, bahita batangira kuzigamira uri imbere.

    Gasengayire ati “Iyo tumaze kwishyura ayo dusabwa dutangira kuzigamira ay’undi mwaka. Igituma byoroha ni uko aya mafaranga batayishyurira rimwe, kuko baba bari mu matsinda bagenda batanga make make ku buryo atavunika ayatangira rimwe.”

    Gahunda yo gutangira umwaka w’ubwishingizi mu kwivuza amafaranga yaratanzwe Umuyobozi mukuru wungirije wa RSSB, Hitimana Regis avuga ko ari gahunda nziza kuko ituma ikigega gitangira umwaka gifite ubushobozi.

    Yagize ati “Iyo umuturage yatanze ubwisungane hakiri kare bituma ikigega gitangira gifite ubushobozi ku buryo byorohereza ikigega kwishyura amavuriro, wa muturage agahabwa serivisi yuzuye kwa muganga.”

    Mu mwaka wa 2020/2021 abari batanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu gihugu hose bari 85.3%.

    Abataratanga ubwisungane mu kwivuza basabwe kongeramo imbaraga bakishyura kugira ngo kwivuza biborohere

    source : https://ift.tt/2UCsS7N

  • Hari ubwo kwiyahura bijyana no kwigana – Impuguke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gushaka ibisobanuro kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Iyamuremye Jean Michel, Inzobere mu by’uburwayi bwo mu mutwe, Umuganga akaba n’Umuyobozi mu kigo gishamikiye kuri Caraes Ndera, cyitwa Icyizere Psychotherapeutic Center, adusobanurira ko kwiyahura bimaze kuba nk’igikorwa gisanzwe.

    Iyamuremye asobanura ko nta bushakashatsi bwakozwe bwatuma abantu bashimangira ko kwiyahura muri iyi minsi kwabaye kwinshi ugereranyije n’ubushakashatsi bwaba bwarakozwe mbere.

    Avuga ko nta mpamvu ikwiye gutuma abantu bumva ko umubare w’abiyahura wiyongereye cyane, ahubwo kubera ko amakuru yoroshye kumenyekana bitewe n’ikoranabuhanga, ni cyo gituma abantu bumva ko umubare w’abiyahura wiyongereye.

    Ikindi ngo kwiyahura akenshi kugaragara muri iyi minsi, ni uburyo bwo kwiganana ariyo mpamvu abenshi usanga babikorera ahantu hamwe.

    Iyamuremye asobanura ko impamvu itera umuntu kwiyahura ari uko aba ashaka kwihisha, gukwepa, gucika ibibazo bimwugarije ariko adashaka gupfa.

    Ati “Iyo umuntu arambiwe ibintu runaka bimuhangayikishije aba ashaka guhunga ibibazo maze agahitamo guhunga yiyahura cyangwa acika ibyo bibazo. Umuntu yiyahura bitewe n’uko afite uburwayi bwo mu mutwe, indwara y’agahinda gakabije, amarangamutima ahindagurika, indwara ituma ibitekerezo by’umuntu bihinduka ukundi, akagendera mu kintu kitari ukuri”.

    Asobanura imwe mu mpamvu ituma abantu biyahura ihindura ibitekerezo, ngo rimwe na rimwe hari igihe umuntu yumva amajwi amuhamagara ngo ngwino yewe, akanamubwira ngo ngwino wiyahure.

    Avuga kandi ko abiyahura barimo n’abantu bakoresha ibiyobyabwenge byinshi.

    Hari kandi igice cy’abantu biyahura babitewe n’uko bavutse bibarimo bitewe n’uko mu miryango bibarimo, mbese bikaba karande y’uruhererekane mu kwiyahura.

    Yongeraho ati “Kugira ngo umuntu agere ku rwego rw’umubabaro wo kwiyahura biterwa n’imiterere y’umubiri. Aho usanga umwe yakira vuba ibibazo undi kwihangana bikanga agashaka kwihorera cyangwa uburyo bumusenya kugera ubwo yiyahura”.

    Iyamuremye avuga ko mu barwayi bakira akenshi bamenyereye ko umurwayi cyangwa ubagana ashobora kwiyahura, agira ibimenyetso runaka agaragariza mu biganiro, cyane ko ari bumwe mu buryo bakoresha mu gusuzuma umurwayi.

    Ati “Akenshi umuntu ushobora kwiyahura agaragaza ko arambiwe n’ubuzima, akabyigamba ati nziyahura, kugura ibikoresho bitandukanye byamufasha kwiyahura, kwigunga n’ibindi. Twebwe iyo umurwayi atugezeho tukumva mu mitekerereze ye no mu mvugo ye harimo kwiyahura, turamuganiriza ku buryo bigera igihe bikamusohokamo ntiyiyahure”.

    Avuga ko hari n’ubwo muganga agenera umuti umurwayi wo kunywa utuma yongera kwishimira ubuzima.

    Uwo muganga agira abantu inama yo kwiga, gusoma no gusobanukirwa uburwayi bwo mu mutwe ubwo ari bwo. Mu gihe ubonye umuntu yarahinduye imyitwarire ye, kumufasha ukamenya ikibimutera kandi ukihutira kumushyikiriza muganga akamufasha.

    Asaba itangazamakuru na Lera muri rusange kongera gahunda zitandukanye zisobanurira abantu indwara zo mu mutwe n’uburyo byakwirindwa.

    Agira inama abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo umugoroba w’ababyeyi ndetse no kugira abo baganiriza mu gihe bahuye n’ibibazo runaka bibaremereye, kugira ngo hakumirwe impfu zitewe no kwiyahura.

    source : https://ift.tt/2WfE3Ej

  • Abanyakigali bafite kuva ku myaka 18 bose barakingirwa COVID-19 #rwanda #RwOT

    gukomeza kwirinda ko COVID-19 ikomeza gutwara ubuzima bw’abaturarwanda.

    Iki kigo kigira kiti 'COVID-19 imaze kudutwara abantu benshi ariko Leta yazaniye abaturarwanda inkingo kugira ngo basubire mu buzima busanzwe. Guhera ku wa mbere tariki 23.08.2021, i Kigali hazatangira gahunda yo gukingira abantu bafite guhera ku myaka 18.'

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr Sabin Nsanzimana arahamagarira abantu kwitabira iyi gahunda by’umwihariko agasaba abagifite imyumvire yo kubicyerensa, kuyihindura.

    Yagize ati 'Kudafata urukingo kandi uri mu cyiciro cy’abarugenewe ni ukwiyima amahirwe. Kurufata nta kibazo kirimo, ahubwo ni ukwirinda.'

    Igikorwa cyo gutanga urukingo rwa COVID-19 cyatangiriye ku bafite amahirwe menshi yo kwandura iki cyorezo barimo abasanzwe bari mu rugamba rwo kukirwanya ndetse n’abageze mu zabukuru kimwe n’abafite indwara za karande.

    U Rwanda kandi rufite intego ko umwaka utahaza wazarangira nibura hamaze gukingirwa 60% by’abaturarwanda nk’umubare wifuzwa gukingirwa.

    Gusa nanone hari intego ko uyu mwaka wa 2021 wazarangira hamaze gukingirwa nibura 30% by’uriya mubare wifuzwa kandi ko hari icyizere ko iyi ntego izagerwaho.

    Muri iki cyumweru turi gusoza, u Rwanda rwakiriye inkunga ya doze ibihumbi 700 by’inkingo za COVID-19 zirimo ibihumbi 500 zatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’ibihumbi 200 zatanzwe n’u Bushinwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Abanyakigali-bafite-kuva-ku-myaka-18-bose-barakingirwa-COVID-19

  • Abantu 5 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 415 barayandura #rwanda #RwOT

    Abantu bapfuye bahitanwe n'iki cyorezo ni 5, mu bitaro hasezererwa 7. Abakingiwe uyu munsi ni 31,949.Abantu bahawe urukingo rwa mbere mu Rwanda bamaze kurenga miliyoni.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, cyatangaje ko Abanyarwanda bafite imyaka iri hejuru ya 18, bemerewe guhabwa urukingo rwa Covid-19 kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kanama uyu mwaka.

    Ubusanzwe abantu bakuze n'abarwaye indwara zidakira, nibo bari bemerewe guhabwa urukingo rwa Covid-19 na cyane ko ibyo byiciro byombi biri mu bifite ibyago byo kuzahazwa n'icyorezo cya Covid-19.

    Kuba abantu bose barengeje imyaka 18 bemerewe kwikingiza, biratanga icyizere ko u Rwanda rushobora kugera ku ntego rwihaye y'uko ruzakingira 30% by'abaturage barwo bitarenze uyu mwaka.

    U Rwanda kandi rufite intego yo gukingira 60% by'abaturage barwo bitarenze Kamena umwaka utaha, ku buryo ibi bizaruha ubwirinzi bwo guhashya icyorezo cya Covid-19 burundu.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-5-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-415-barayandura

  • Abanyarwanda barengeje imyaka 18 bagiye gukingirwa Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe abantu bakuze n’abarwaye indwara zidakira, nibo bari bemerewe guhabwa urukingo rwa Covid-19 na cyane ko ibyo byiciro byombi biri mu bifite ibyago byo kuzahazwa n’icyorezo cya Covid-19.

    Kuba abantu bose barengeje imyaka 18 bemerewe kwikingiza, biratanga icyizere ko u Rwanda rushobora kugera ku ntego rwihaye y’uko ruzakingira 30% by’abaturage barwo bitarenze uyu mwaka.

    U Rwanda kandi rufite intego yo gukingira 60% by’abaturage barwo bitarenze Kamena umwaka utaha, ku buryo ibi bizaruha ubwirinzi bwo guhashya icyorezo cya Covid-19 burundu.

    Abantu barenga ibihumbi 980 bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo, mu gihe abarenga ibihumbi 419 bamaze guhabwa dose ebyiri z’urukingo.

    Abanyarwanda barengeje imyaka 18 bagiye gutangira guhabwa urukingo

    source : https://ift.tt/3zb5kG4

  • Kurya inzara bifitanye isano n’uburwayi bwo mu mutwe – Impuguke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigaragara akenshi ni uko umuntu ufite icyo kibazo ahorana ubwoba, ari byo mu Gifaransa bita ‘Anxiété’.

    Jean Michel Iyamuremye, inzobere mu buvuzi bwo mu mutwe bukoresheje ibiganiro, avuga ko ubwo bwoba akenshi butuma umuntu agira ibintu runaka akora iyo ubwo bwoba bumurimo.

    Ati “Iyo umuntu afite ubwoba atazi ikibutera akora byinshi birimo kurya inzara, guhekenya amenyo, kwipfura imisatsi, guca imyenda n’ibindi”.

    Iyamuremye avuga ko iyo umuntu arimo kurya inzara akenshi bituma asa nk’aho arimo kurwanya bwa bwoba bikagera ubwo yica ibisebe.

    Uko byorohera umuntu kurya inzara rimwe na rimwe hari ighe bitangira akiri umwana akabikurana cyangwa se bikaza akuze. Akenshi bigirana isano n’uburyo umuntu yabayeho akiri umwana.

    Ati “Uburyo umwana abaho akiri muto bugira ibice bitandukanye, aho ashyira byose mu kanwa, hakaba igice umwana yibanda ku isuku, igice gikuru umwana atangira kwita ku gitsina nk’abantu bakuru nyuma akaza kujya mu gice cyo gukina. Iyo umwana yabaye mu gice cyo gushyira byose mu kanwa ababyeyi babanye nabi, umuryango ufite ibibazo, umwana ntibimugwa neza. Iyo amaze kuba ingimbi cyangwa umwangavu ashaka kongera kuba muri bya bice by’ubwana ariko nk’umuntu mukuru, aho usanga ashaka kunywa itabi, inzoga n’ibindi mbese ashaka ibyo ashyira mu kanwa”.
    Iyamuremye akomeza avuga ko uwaciye muri cya gice neza cy’ubwana akura neza bisanzwe, ariko uwanyuze muri icyo gihe nabi usanga ashaka ibyo ashyira mu kanwa birimo n’inzara arimo guhangana n’ubwoba buri muri we atazi aho buturuka, maze agahitamo guhangana na bwo ashyira intoki mu kanwa.

    Kurya inzara bigira ingaruka zirimo kwica ibisebe, kwigaya, kugira indwara z’agahinda bitewe n’uko abona adasanzwe no kugira indwara runaka bitewe n’ibisebe (Infection) mu nzara.

    Iyamuremye Jean Michel avuga ko kurya inzara ari uburwayi bugereranywa n’ubwo mu mutwe, buvurwa na muganga mu buryo butandukanye.

    Kurya inzara bigera aho umuntu acika ibisebe ku ntoki
    Kurya inzara bigera aho umuntu acika ibisebe ku ntoki

    Avuga ko ubuvuzi bwa mbere ari ukumenya icyo kibazo, nko gusiga inzara irangi ryabugenewe (verini) kuko iyo agiye kuzirya ahita abona ko atari inzara nyazo akabireka.

    Avuga kandi ko hari abo bagira inama yo kwambara akantu mu ntoki ku buryo kamutangira igihe ashatse gushyira inzara mu kanwa.

    Iyamuremye asaba abantu babana n’abafite ibyo bibazo byo kurya inzara, kutabaha akato cyangwa ngo bababwire nabi kuko na bo ubwabo baba batazi gitera ikibimutera.

    Yongeraho ko n’ubwo akenshi abarya inzara bakamira zikajya mu nda nta bushakashatsi na bumwe buragaragaza ko izo nzara zatera ikibazo mu nda no ku buzima bwa muntu muri rusange, bitewe na aside ibamo.


    source : https://ift.tt/3j21sBQ

  • Minisitiri Gatabazi yagaragaje Covid-19 nk’imbogamizi mu mikoranire y’abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabigarutseho mu Kiganiro kuri Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021 cyagarukaga ku mikoranire y’abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibibazo bikigaragara mu mikoranire y’inzego z’ibanze n’abaturage byatewe ahanini n’ibihe bya Covid-19 kubera ko hari bimwe mu bikorwa byakorwaga ariko biza guhagarara birimo n’inteko rusange z’abaturage.

    Yagize ati “Muri ibi bihe bya Covid-19 bimaze umwaka urenga, hari bimwe mu bikorwa byahagaze birimo inteko rusange zakorwaga buri cyumweru. Burya n’umuganda rusange na wo wahuzaga abantu bawurangiza bakaganira ku bibazo bihari bakabikemura. Uretse ibyo kandi hari n’ibindi byakorwaga birimo ibikorwa bya ‘Army week’ n’ibindi bikorwa by’iterambere.”

    Yakomeje agaragaza ko inshingano z’ingego z’ibanze zikubiye mu bukangurambaga, umutekano w’abaturage, imibereho myiza no guhangana n’ikintu cyatuma imibereho myiza yahungabana cyane ko imiyoborere mu Rwanda ishingiye ku muturage.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko umuturage akwiye kugira uruhare ku bimukorerwa kuko na we afite inshingano z’ibyo agomba kubahiriza.

    Ati “Abaturage bose iyo bishakamo ibisubizo burya ni igihugu kiba cyishakamo ibisubizo. Umuturage na we akwiye kwishakamo ibisubizo ariko ikibazo abaturage ntibabyumva neza. Birashoboka ko mwabona ahantu hateye nabi bo bakishakamo igisubizo, babona iriba ryapfuye mu gihe Leta itabishyize muri gahunda bo bakavuga bati reka twishyire hamwe iriba ryacu turituganye. Bashobora kubona agahanda k’umugenderano katameze neza bagasaba ko Leta ibumva ikabemerera bagakora uwo muhanda.”

    Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze bihutira guhutaza umuturage ko bidakwiye kandi ko uzabifatirwamo atazajya abura guhanwa by’intangarugero.

    Ati “Umuturage w’u Rwanda afite agaciro ni uw’igitinyiro. Twasabye ko niba hari umuturage utumva gahunda runaka, ko abayobozi bafatanya n’izindi nzego kumuganiriza byihariye aho kumuhutaza. Abaturage icyo bakeneye ni ugusobanurirwa, ukwigishwa no guhwiturwa ariko ntibakeneye gukubitwa ariko iyo abaturage ubasobanuriye ikintu wagitekereje utaje kukibaturaho rwose abaturage barakora.”

    Yasabye abaturage kwirinda gusuzugura ubuyobozi kuko byagiye bigaragara ko hari abantu bagaragaza ibibazo byabo mu buryo butaboneye ndetse ugasanga barasa n’abahanganye n’ubuyobozi.

    Ati “Nubwo tuvuga ko abayobozi bahohotera abaturage ariko twabonye ko hari n’abaturage bahohotera abayobozi. Turasaba abaturage na bo kugaragaza ikibazo cyabo mu buryo bwiza, no kumvira ubuyobozi kuko buba bubazaniye gahunda zibateza imbere.”

    Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko iyo abaturage bagize gahunda yo kwishyira hamwe mu kwiyubakira ibikorwaremezo runaka nk’umuhanda mu mudugudu, nk’Umujyi wa Kigali ugira uko ubongerera ubushobozi.

    Minisitiri Gatabazi yagaragaje ko Covid-19 yakomye mu nkokora imikoranire hagati y’abayobozi n’inzego z’ibanze

    source : https://ift.tt/3sAlc2s