Tag: Ubuzima

  • Abantu 6 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 496 barayandura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere,Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko abantu 6 bahitanwe na Covid-19 batuma umubare w'abamaze gupfa ugera kuri 1,027.Abapfuye n'abagore 5 n'umugabo 1.

    Abarwayi bashya b'icyorezo cya COVID-19 babonetse ni 496 bangana na 6% y'ibipimo byafashwe.Abantu 43,826 ni bo bahawe doze ya mbere y'urukingo rwa COVID19 mu Rwanda batumye abamaze gukingirwa bose bagera kuri 1,092,466.

    Abari mu bitaro bashya ni 15 mu gihe abarembye ari 43.Abasezerewe mu bitaro ni 11.

    Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda ivuga ko abo mu cyiciro c'imyaka 18 ari bo bafite ibyago byinshi byo kwandura no kwanduza dore ko ari bo birirwa mu mirimo itandukanye kandi bagahura na benshi.

    Umujyi wa Kigali ni wo watangiriweho muri iyi gahunda yo gukingira Covid-19 haherewe ku bujuje imyaka 18 y'amavuko.

    Abashinzwe ubuzima mu Rwanda bavuga ko ingamba zo kwirinda zishobora kugabanywa cyane ubwo hazaba hamaze gukingirwa nibura 60% by'abaturage bose.

    Minisiteri y'ubuzima ivuga ko iki ari icyiciro cya 3 cy'ikingira igihugu cyinjiyemo nyuma y'icy'abari hejuru y'imyaka 60 bakurikiwe n'abari hejuru y'imyaka 50 na 40.

    Kuva gahunda yo gukingira yatangira mu kwezi kwa gatatu, abakiri bato bari bakomeje gusa n'abashyirwa ku ruhande bivugwa ko bo bafite ubwirinzi bukomeye.

    Minisiteri y'ubuzima ivuga ko abakuze ari bo bibasirwa cyane ariko benshi ngo bakaba banduzwa n'abakiri bato. Ni yo mpamvu bahawe umwihariko.

    Tharcisse Mpunga, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubuzima, agira ati: “Bariya bantu bakuze banduzwa n'aba batoya. Kuko ni bo baba bari muri ibi byose tubona, n'abo polisi ifata benshi ni urubyiruko, ni bo bagenda bakayirwara”.

    Bwana Mpunga avuga ko benshi bari mu mijyi.

    Ati: ''Kubakingira bifite ingaruka ebyiri. Iya mbere ni ukugabanya ubwandu buri muri iki cyiciro, icya kabiri ni ukugabanya n'uko bajya kuyanduza na ba bandi b'abasaza n'abakecuru bibereye mu ngo zabo.”

    Uyu muyobozi avuga ko atari umwihariko w'umujyi wa Kigali gusa, uretse ko hari abantu benshi bakora ubucuruzi n'iyindi mirimo, “ariko n'intara zose ni ko zimeze”.

    Nyuma y'umujyi wa Kigali biteganijwe ko inkingo zimanurwa no mu ntara zindi guhera ku wa kabiri.

    Abashinzwe ubuzima bavuga ko bafite inzozi z'uko ubuzima bwazongera kwegera uko bwahoze mbere y'icyorezo cya Covid-19.

    Icyo gihe ngo abagera kuri 60% bakazaba bamaze guhabwa inshinge zombi z'urukingo.

    Kuri ubu ibikorwa byo gukingira birakomeza ku buryo budahagarara mu gihugu cyose, ndetse abasaga gato miliyoni bakaba bamaze guhabwa nibura urukingo rwa mbere, mu gihe abakabakaba ibihumbi 500 bamaze guhabwa inkingo zombi.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-6-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-496-barayandura

  • Ni iki gitera kwishimagura nyuma yo koga? #rwanda #RwOT

    Bishobora kuba byarakubayeho cyangwa nubu bikajya bkubaho. Wamara kwiyuhagira ukumva utuntu tukurya umubiri wose ndetse ukanishimagura.cyangwa waba uri kugenda mu mbeho, ukumva ku maguru umeze nk’aho hari utuntu turi kugutondagira.

    Bamwe bibabaho akanya gato bikarangira ariko hari abo bibaho bikamara amasaha menshi ndetse bikanabaryaryata cyane ku buryo bakenera ibayabafasha kurwanya ubwo buryaryate no kwishimagura.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibitera uko kwishimagura ndetse n’uko ushobora kubyirinda no kubirwanya.

    Ni iki gitera kwishimagura umaze koga

    Nubwo ibibitera bishobora kuba byinshi ariko hari ibibigiramo uruhare kurenza ibindi.

    1.Amazi: amazi ubwayo siyo abitera ahubwo kudahita wihanagura ukimara koga nibyo bibitera. Ndetse no kuva muri sauna cyangwa ahandi ahtuma ubira ibyuya ntuhite wiyumutsa bishobora gutera kwishimagura

    2.Ubushyuhe: nkuko twari tubibonye hejuru ubushyuhe nabwo buhsobora gutuma wishimagura umaze koga. Amazi ashyushye cyane atuma uruhu rwumagara vuba nuko agatera kuryaryatwa ndetse n’ubwivumbure.

    3.Ibikoreshwa woga: amasabune yo koga na za shampoo nabyo bishobora gutera uruhu kuryaryatwa. Ndetse n’imiti yoza amenyo iyo ikuguyeho ishobora kugutera kuryaryatwa. Niba bikubaho rero bitewe nuko wahinduye isabune wogaga, impamvu ni iyo.

    4.Kwikuba: hari abantu boga ukagirango hari icyo bapfa n’uruhu rwabo akikuba hafi yo kwikobora. Ibi rero bishobora kwangiza uruhu bikarutera kuryaryatwa no kokera bikaviramo kwishimagura.

    5.Uruhu rwumagaye: hari abantu bagira uruhu ku buryo iyo akimara koga uruhu rwe ruhita rukanyarara cyane. Ibi nabyo bishobora kuviramo kwishimagura.

    6.Indwara z’uruhu: zimwe mu ndwara z’uruhu nazo zishobora gutuma uruhu ruryaryatwa nyuma yo koga. Nk’ise n’ibihushi ni zimwe mu ngero.

    Ni gute wakirinda kwishimagura

    Kugirango wirinde uku kwishimagura biza nyuma yo koga ushobora kugerageza ibi bikurikira:

    •Oga amazi y’akazuyazi kandi ugerageze koga igihe gito ndetse unirinde amazi ashyushye cyane.

    •Koresha isabune yo koga isanzwe. Niba ushaka koga amasabune yagenewe koga twaguhitiramo ayitiriwe ko yakorewe abana kuko yo akorwa hagendewe ko uruhu rwabo ruba rutarakomera. Naho ushatse wakoga isabune isanzwe niyo yaba iyo gufura, uretse ko utagomba koga isabune isa n’irimo utubuye kuko ishobora nayo kwangiza uruhu kandi wibuke kwiyunyuguza neza isabune igushireho.

    •Mu koga ikube buhoro. Ntabwo umwanda ukurwaho no kwikuba cyane. Niba ukora akazi gatuma ubira ibyuya cyane koga amazi ashushye no kwipyipyinyura n’intoki birahagije ubundi ukikuba buhoro.

    •Ibuka kwiyumutsa neza ukimara koga. Abantu benshi iyo bamaze koga bagatinda kwiyumutsa niho bagerwaho no kwishimagura. Bishobotse nyuma yo kwihanagura n’igitambaro ushobora no kujya ku kazuba cyangwa akayaga mbere yo kwambara. Wibuke ko hari ahantu uruhu ruba ruhiniye mu rundi nko mu kwaha no mu mayasha, aho uhahanagure witonze kandi neza.

    •Ibuka guhita wisiga amavuta ukimara koga cyane cyane niba ugira ikibazo cy’uruhu rwumagaye. Byiza ni ugukoresha amavuta atarimo ibintu byinshi biyavanzemo. Vaseline, amavuta ya elayo cyangwa amavuta ya amande ni zimwe mu ngero z’amavuta aba atavanzemo ibintu byinshi.

    Source: umuti health.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-iki-gitera-kwishimagura-nyuma-yo-koga.html

  • Chameleone umaze icyumweru mu bitaro akomeje… – #rwanda #RwOT

    Chameleone , amakuru avuga ko amaze mu bitaro  icyumweru nk'uko blizz ibitangaza, mu nkuru bavuga ko amasengesho n’imbabazi birakenewe kuri uyu muhanzi  kugira ngo umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba urusheho kuba mwiza, Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Jose Chameleone,  arimo ararwana n’indwara y’umwijima na pancreas hafi icyumweru cyose  nyuma yo kwisuzumisha umwaka ushize  agasanga afite ubu burwayi bukomeje kumuzahaza.

    Blizz snoops yerekanye uburyo  Chameleone  aryamye muri kimwe mu bigo nderabuzima byigenga hafi y'aho atuye i Seguku. Amakuru aturuka imbere  mu binyamakuru avuga ko Chameleone ashobora  kuba yarahuye n'ubu burwayi bw'umwijima  na pancreas kubera kunywa cyane ibisindisha bivanze n'itabi.

     N’ubwo umufasha we  ,  Daniel Atim , ataramenyesha rubanda ubuzima bw'umugabo we  , Chameleone kuri ubu arimo kwitabwaho na Nyina .

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108844/chameleone-umaze-icyumweru-mu-bitaro-akomeje-kuremba-cyane-aho-bivugwa-ko-inzoga-nyinshi-n-108844.html

  • Agahinda k’umwana wafashwe ku ngufu n’uwo atazi agaterwa inda ku myaka 16 – #rwanda #RwOT

    Ntibyafashe igihe kinini ngo menye ko ari umuhungu we kuko yakomeje kurira akaza kumuha ibere, kubona umwana muto nk’uwo yonsa byanteye amatsiko menshi mubaza uko yabyaye.

    Mu gahinda kenshi, amarira azenga mu maso, yansubije ko yafashwe ku ngufu ubwo yari afite imyaka 16 n’umuntu atamenye, atazi n’ubu.

    Kumuganiriza ngo akubwire inkuru y’uko yafashwe n’umugizi wa nabi atamenye ntabwo byoroshye, ubona ko ibyo yakorewe byamuteye igikomere ku mutima.

    Yagize ati “Hari ahantu hari urwuri twari duturanye bajyaga bampa umuriro wo muri telefoni, nyijyanayo nsubiye kuyireba mpasanga undi muntu ntazi ndasuhuza maze gusuhuza arambwira ngo ninjire nyifate ahita ankurura amfata ku ngufu.”

    Ageze iwabo mu rugo ntiyabashije kubwira ababyeyi ibyamubayeho kuko yari yahungabanye ahubwo haciye igihe abonye ko atwite ni bwo yabivuze ariko uwamufashe ku ngufu ntiyabashije kumumenya.

    Yagize ati “Byarambabaje, byanteye n’agahinda kuko yamfashe nkiri umwana, ibintu bintera agahinda. Sinzi uko nzasobanurira umwana se kandi nanjye ntamuzi, ibyo binyongerera ishavu ariko ngenda mbyakira n’umwana nakura azabyakira.”

    Imibereho iragoye

    Uwo mwana abana na nyina umubyara warembejwe n’uburwayi, ubuzima babayemo buragoye ku buryo no kubona icyo kurya ari ikibazo gusa icyo bifuza cyihutirwa ni uko bakubakirwa nk’abandi kuko inzu barimo yenda kubagwaho.

    Ati “Ngira mama wenyine, inzu yacu yarasenyutse ibintu bimeze nabi, na mama ntashoboye kubera uburwayi bwaturutse ku mpanuka yakoze ikamwangiza mu bwonko, imibereho iratugoye.”

    Uyu mwana abarirwa mu barenga 800 batewe inda mu Karere ka Gatsibo mu myaka itatu ishize.


    source : https://ift.tt/3B2VXsG

  • Umugore yabyariye mu ndege ahunga Abatalibani #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubyarira mu ndege yahise ajyanwa mu bitaro
    Nyuma yo kubyarira mu ndege yahise ajyanwa mu bitaro

    Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere, babinyujije kuri Twitter ku Cyumweru Tariki 22 Kanama 2021, uwo mubyeyi ngo yafashwe n’ibise ubwo yari muri urwo rugendo rwo guhunga Abatalibani yerekeza mu Budage.

    Bakomeza bavuga ko, umubyeyi yatangiye kugira ibibazo ubwo indege yari ku butumburuke bwo hejuru cyane mu kirere, bitewe n’umwuka utari uhagije mu ndege.

    Nyuma ngo “utwaye indege yafashe icyemezo cyo kuyimanura gato ku butumburuke yari iriho, kugira ngo yongere ubwuka, kandi ibyo byarafashije ndetse birengera ubuzima bw’uwo mubyeyi”, nk’uko Us Air Force yakomeje ibisobanura kuri Twitter.

    Ubwo indege yari imanutse ijya guhagarara ahitwa Ramstein mu Budage, abashinzwe iby’ubuvuzi mu ndege bahise bajya kubyaza uwo mubyeyi mu gice cyagenewe gutwaramo imizigo, ngo abyara umwana w’umukobwa muzima, birangiye umubyeyi n’umwana bajyanwa ku bitaro biri hafi aho, kugira ngo bakomeze kwitabwaho, kandi ubu ngo bombi bameze neza nta kibazo.

    Aho i Ramstein ngo ni ahantu hari ibirindiro ‘base’ by’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere, kubw’amasezerano yasinywe hagati ya Amerika n’u Budage, ubu hakoreshwa nk’ahantu haruhukira abahungishijwe baturuka muri Afghanistani.

    Biteganyijwe ko ngo abo bahungishwa baba bagomba kuhamara amasaha ari hagati ya 48 na 72 nyuma bakajyanwa ahandi, kuko ngo ntibemerewe kuhaguma iminsi irenze icumi.

    Nk’uko Gen Hank Taylor wo mu Ngabo za Amerika yabitangarije ikinyamakuru ‘CNN’ dukesha iyi nkuru, guhera ibikorwa byo guhungisha abantu muri Afghanistan byatangira tariki 14 Kanama 2021, ubu ngo hamaze guhungishwa abagera ku 17.000 kandi ngo ibikorwa birakomeje.


    source : https://ift.tt/3y9wdcq

  • Abafite imyaka 18 kuzamura batangiye gukingirwa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ubuzima yatangiye gutanga urukingo rwa covid-19 ku cyiciro cy'abari hejuru y'imyaka 18 mu mujyi wa Kigali.

     Ni igikorwa kitezweho kuzamura umubare w'ababonye urukingo mu mujyi wa Kigali.

    Minisiteri y'ubuzima igaragaza ko abarenga 90% bakingirwa mu gihe cy'ibyumweru bibiri mu Mujyi wa Kigali.

    Iki gikorwa kibaye mu gihe u Rwanda rumaze kurenza miliyoni y'abantu bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19. 

    Inkingo ziri gutangirwa kuri site 37 zo gukingiriraho ziri ahanini ku biro by'imirenge yo mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali.

    U Rwanda rufite gahunda yo kuba rwakingiye nibura 30% by'abarutuye mu mpera z'uyu mwaka wa 2021 bityo rukaba rukomeje  gushyira imbaraga mu kubona inkingo zihagije binyuze mu kuzigura, ndetse n'ubundi buryo bwose bwatuma abaturarwanda benshi bashoboka babona inkingo.

    AMAFOTO

    The post Abafite imyaka 18 kuzamura batangiye gukingirwa Covid-19 appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/08/23/abafite-imyaka-18-kuzamura-batangiye-gukingirwa-covid-19/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abafite-imyaka-18-kuzamura-batangiye-gukingirwa-covid-19

  • Kigali : Abajene babukereye…Ubu abujuje imyaka 18 bari gukungirwa #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko iki cyiciro cya gatatu cyo gukingira COVID-19 mu buryo bwagutse gitagirira mu Mujyi wa Kigali aho abafite imyaka 18 kuzamura ari bo bagomba guhabwa urukingo.

    Itangaza ko iki cyiciro cyatangiriye mu Mujyi wa Kigali kuko ari wo utuwe n’abantu benshi kandi ukaba ari wo wakunze kugaragaramo ubwandu ku kigero cyo hejuru.

    Gusa ngo iki cyiciro kizakomereza mu bindi bice by’Igihugu aho abafite iriya myaka 18 kuzamura bo mu bice bindi na bo bazahabwa urukingo rwa COVID-19.

    Ni igikorwa kiri kubera ku masite 37 anyuranye yo mu Turere twose tugize Umujyi wa Kigari ; Gasabo, Kicukiro nya Nyarugenge.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi itangaza ko hari n’amatsinda y’abaganga batanga izi nkingo baza kujya mu bice binyuranye bagasanga abikingiza aho batuye mu gihe baba bafite imbogamizi zo kuba bava aho bari nko kuba bafite ubumuga, abatwite cyangwa ababyeyi bonsa.

    Umujyi wa Kigali ubu uri kugera ku kigero cya 50% y’abamaze gukingirwa, ni kamwe mu duce twazahajwe n’icyorezo cya COVID-19 aho kagiye kanashyirwaho umwihariko ku ngamba zagiye zifatwa mu guhangana n’iki cyorezo aho kashyiriweho gahunda ya guma mu rugo ubugiragatatu.

    Aba basore n’inkumi batangiye gukingirwa mu gihe u Rwanda rwamaze kugeza muri Miliyoni 1 y’abaturage bamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Kigali-Abajene-babukereye-Ubu-abujuje-imyaka-18-bari-gukungirwa

  • Abantu 11 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 393 barayandura #rwanda #RwOT

    Abarwayi bashya babonetse ni 393 bangana na 3% by'ibipimo byafashwe.Abasezerewe mu bitaro ni 11 mu gihe ababyinjiyemo ari 13.Hakingiwe abashya 36,609.

    Kuva tariki ya 23 Kanama 2021, u Rwanda ruzatangira icyiciro cya gatatu cyo gutanga inkingo za COVID-19 mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali hibandwa by'umwihariko ku bafite hejuru y'imyaka 18 y'amavuko.

    Iyi gahunda igiye gutangira nyuma y'uko u Rwanda rwageze ku bantu miliyoni bamaze guhabwa nibura dose imwe y'urukingo.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima yo ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kanama 2021, yerekana ko abamaze guhabwa dose ya mbere y'urukingo rwa COVID-19 mu Rwanda ari 1.012.031. Ku rundi ruhande, abamaze guhabwa dose ebyiri, ni ukuvuga ko bakingiwe ku buryo bwuzuye ni 422.925.

    Gahunda nshya yo gutanga inkingo yitezweho gufasha Umujyi wa Kigali kugera ku kigero cya 90% y'abazaba bamaze guhabwa inkingo ku bafite imyaka 18 no hejuru yayo nibura mu gihe cy'ibyumweru bibiri.

    Usibye site 37 ziri mu nzego za Leta mu turere tugize Umujyi wa Kigali twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, hazanashyirwaho amatsinda azagenda kuri buri rugo agenzura itangwa ry'inkingo ku bantu bakuze, abafite ubumuga, abagore batwite ndetse n'abonsa.

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko abantu bahawe dose ya mbere y'urukingo mu ntangiriro z'uku kwezi na bo bashishikarijwe kujya aho barufatiye mu bice bitandukanye bya Kigali ngo bahabwe urukingo rwa kabiri.

    Umujyi wa Kigali wibanzweho cyane ahanini kubera uruhare ufite mu ngengo y'imari y'igihugu [ingana na miliyari 10.63$ mu 2021], aho wihariye 50% yayo.

    Minisante ivuga ko Kigali 'yagizweho ingaruka by'umwihariko kubera gushyirwa muri Guma mu rugo inshuro eshatu kuva icyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.''

    Leta y'u Rwanda irateganya gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byo gukingira COVID-19 ku buryo nibura uyu mwaka uzarangira hakingiwe 30% by'abaturarwanda.

    Ubusanzwe abantu bakuze n'abarwaye indwara zidakira, ni bo bari bemerewe guhabwa urukingo rwa COVID-19 na cyane ko ibyo byiciro byombi biri mu bifite ibyago byo kuzahazwa n'icyorezo cya Covid-19.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aherutse gutangaza ko kugeza ubu mu Rwanda 60% by'abafite hagati y'imyaka 40 kuzamura bamaze gukingirwa.

    Yashimangiye ko gukingira abantu bari mu mirimo itandukanye biri mu nzira nziza yo guhashya ikwirakwira rya Covid-19.

    Yagize ati 'Ni ibituma twirinda ko habaho ukwiyongera k'ubwandu mu minsi iri imbere kuko abenshi bafite imirimo itandukanye bahura n'urujya n'uruza mu kazi kabo, iyo bakingiwe tuba twongereye amahirwe yo kugira ngo twirinde ikindi cyorezo cyaza gikaze nk'uko twari tugifite mu kwezi gushize.'

    Guverinoma y'u Rwanda iherutse gutangaza ko muri ibi bihe nibura buri cyumweru hakirwa inkingo zisaga 20.000 za Covid-19 ari na zo zikomeje gusaranganywa abaturage.

    U Rwanda rufite intego yo gukingira 60% by'abaturage barwo bitarenze Kamena umwaka utaha, ku buryo ibi bizaruha ubwirinzi bwo guhashya icyorezo cya Covid-19 burundu.

    Kugeza ubu u Rwanda rukoresha inkingo za AstraZeneca zikorerwa mu Bwongereza, Urukingo rwa Pfizer rukorerwa muri Amerika, Sinopharm zo mu Bushinwa ndetse na Johnson & Johnson nayo iri mu nkingo zemewe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-11-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-393-barayandura

  • Umuhanzi Jose Chameleone Chameleone ararembye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Uganda Jose Chameleome wanditse amateka mu karere ka Afrika y'Uburasirazuba, muri Afrika ndetse na henshi hatandukanye kw'isi, kugeza ubu arembeye mu bitaro bikuru bya Nakaseronkuko byemezwa n'umuryango we wavuze ko ubuzima bwe butameze neza.

    Uyu muhanzi wakoze indirimbo nyinshi zakunzwe mu myaka isaga 20 amaze mu muziki arwaye umwijima n'igicamakoma [Liver and Pancreas].

    Amakuru aravuga ko Jose Chameleone yajyanwe mu bitaro kuwa Kane nijoro hanyuma aza kumererwa neza arasezererwa ariko mu gitondo cyo kuwa Gatanu ibintu byabaye bibi cyane asubizwa kwa muganga igitaraganya.

    Amakuru avuga ko uburwayi bwa Jose Chameleone buri guterwa no kunywa inzoga nyinshi yagerageje kureka kubera inama z'abaganga ariko bikanga.

    Amafoto ya Jose Chameleone aryamye mu bitaro ndetse bigaragara ko agiye gucishwa mu cyuma yakomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga.

    Jose Chameleone yamenyekanye mu ndirimbo nka shida za Dunia,Badilisha, Valu valu,Tubonge,Bayunda n'izindi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umuhanzi-jose-chameleone-chameleone-ararembye