Tag: Ubuzima

  • Abantu 9 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 522 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu COVID-19 yahitanye abantu 9 mu Rwanda mu gjhe abarwayi bashya babonetse ari 522 bangana na 3.8% by'ibipimo.Abapfuye n'abagore 4 n'abagabo 5.

    Uyu munsi hakingiwe abantu bashya 87,401 bityo abantu bamaze gukingirwa bagera kuri1,425,407 mu Rwanda.Abahawe ibitaro ni 9 mu gihe abasezerewe ari 6.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Inzego z'ubuzima ziraburira abaturarwanda kwitwararika kuko mu Gihugu hari ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% y'ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n'ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

    Guhera ku wa gatandatu tariki ya 28.08.2021, mu Mujyi wa Kigali hazakomeza gukingirwa gusa abafata doze ya 2 y'urukingo rwa COVID-19 ku bigo nderabuzima n'abageze mu zabukuru basangishwa inkingo mu ngo.

    Abafata doze ya 1 bazamenyeshwa igihe gahunda izakomereza.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-9-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-522-barayandura

  • Kigali: Gutanga urukingo rwa mbere rwa Covid-9 byasubitswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo RBC yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatanu, riravuga ko guhera ejo ku wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021, mu Mujyi wa Kigali hazakingirwa gusa abafata urukingo rwa kabiri, mu gihe hagitegerejwe ko haboneka izindi nkingo, bityo gukingira abatarabona urukingo na rumwe bisubukurwe.

    Iyo mpinduka ngo itewe n’uko ibyiciro by’abaturage b’Umujyi wa Kigali byari biteganyijwe gukingirwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri bitabiriye cyane, ku buryo imibare yateganywaga gukingirwa buri munsi yikubye inshuro zirenga ebyiri.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko abafata urukingo rwa kabiri bazakomeza kujya ku bigo nderabuzima, uretse abasheshe akanguhe n’abafite impamvu zigaragara zituma batabasha kugera aho bakingirirwa.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko iyo gahunda yasubitswe mu Mujyi wa Kigali gusa, ko ahandi abakingirwa bwa mbere bikomeza.

    Yakomeje avuga ko abagombaga gukingirwa, ni ukuvuga mu cyiciro cyo guhera ku myaka 18 batagezweho, ko uko inkingo zizagenda ziboneka bazamenyesherezwa igihe bazakingirirwa kuko gahunda ikomeje.

    source : https://ift.tt/3mFApOI

  • Uzi ko kurya 'Hot dog’ bigabanya iminota 36 ku gihe umuntu azamara ku Isi? #rwanda #RwOT

    Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gukora ubushakashatsi ku bwoko bw’amafunguro bugera ku 5853 bareba ingaruka nziza cyangwa mbi ashobora kugira ku wayafashe mu gihe cy’iminota. Bagaragaje ko kurya umugati umwe urimo inyama uzwi ku izina rya 'Hot dog’ bihita bigabanya iminota 36 ku burame bw’umuntu ufashe iryo funguro.

    Ubu bushakashatsi bwasohotse muri uku kwezi mu kinyamakuru cyitwa 'Nature Food’, aho umwe mu babukoze wigisha isomo ry’ubumenyi ku buzima bw’ibidukikije muri Kaminuza ya Michigan, Olivier Jolliet yabwiye CNN ati 'Twashakaga gukora isuzuma ry’ubuzima rishingiye ku biribwa ngo turebe inyungu n’ingaruka ifunguro runaka rishobora kugira.'

    Uretse iyi migati ikunze gushyirwamo inyama zizwi nka 'Saucisson’, ubushakashatsi bwanagaragaje ko kurya inyama zimaze igihe; zaba izabitswe zibanje guterwa umunyu, izibanza gutarwa ku mwotsi cyangwa se izibikwa zibanje guterwa ibinyabutabire runaka na byo bigabanya nibura amasegonda 27 ku gihe umuntu yari kuzarama kuri buri garama imwe yazo ariye.

    Ikindi ubu bushakashatsi bwerekanye ni uko kurya nibura garama imwe y’imbuto bishobora kongera amasegonda atandatu y’uburame ku muntu. Kurya ubunyobwa, imboga, ibiribwa byororokera mu mazi nk’amafi n’injanga bigira ingaruka nziza ku buzima bw’umuntu.

    Jolliet yavuze ko nubwo ubushakashatsi bwabo bwagaragaje amafunguro ashobora kongera cyangwa kugabanya icyizere cy’ubuzima, butagamije guhoza abantu ku nkeke bakora imihiriko ngo bamenye igihe kigiye kugabanuka cyangwa kwiyongera ku buzima bwabo bitewe n’icyo bariye ahubwo bugamije kubafasha kumenya guhitamo amafunguro meza.

    Ikindi cyari kigamijwe muri ubu bushakashatsi nk’uko ababikoze babitangaza, ngo ni ugutuma abantu bagira amakuru ahagije ku biribwa bitandukanye bityo bikaborohereza kumenya impinduka nto bashobora gukora ku ifunguro ryabo rya buri munsi.

    Source: Igihe. Com

    Ese wifuza kugabnya ibinure byo ku nda? Fungura iyi video

    https://youtu.be/Fy3TYAxRPEE

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uzi-ko-kurya-Hot-dog-bigabanya-iminota-36-ku-gihe-umuntu-azamara-ku-Isi.html

  • RDC ihanganye n’ikiyobyabwenge gishya cyiswe ‘Bombe’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko ari ibiyobyabwenge bikozwe mu bisigazwa bituruka mu matiyo yo munsi y’imodoka asohora umwuka usa nabi.

    Ni ikiyobyabwenge cyiswe bombe gikozwe mu ruvangitirane rw’ibintu byinshi birimo n’imiti icuruzwa muri za farumasi.

    Bamwe mu bafashwe kuri uyu wa kane tariki 26 Kanama 2021, babwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ari abere kuko bisanze bari ahantu hanywererwaga ibyo biyobyabwenge ariko bo batabizi.

    Umuyobozi wa polisi mu itsinda rishinzwe kurwanya ibyaha muri RDC, Alphonse Landu, yatangaje ko bafashwe mu gikorwa barimo cyo gukurikirana abacuruza ibiyobyabwenge mu murwa mukuru Kinshasa, nk’uko urubuga rwa Actualité muri Kongo rubitangaza.

    Minisiteri y’Ubuzima muri DRC ngo ihangayikishijwe n’urubyiruko rurimo kunywa ibiyobyabwenge, by’umwihariko igishya cyiswe bombe nk’uko bitangazwa na BBC.

    source : https://ift.tt/38ktzpw

  • Dore ibikubaho iyo unyoye amazi akonje cyane – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe iyo ahantu hashyushye abantu bifashisha amazi akonje, bakayanywa mbere yo kurya nyuma cyangwa mu kandi kanya bitewe n'uko babyifuza. Kunywa amazi akonje cyane rero uri kurya , mbere cyangwa nyuma byamaze kugaragara ko biteza ibindi bibazo. Reka turebere hamwe zimwe mu ngaruka ziva ku kunywa amazi akonje cyane.


    1.      Amazi akonje cyane atera umwuma

    Ahari wajyaga wibaza impamvu urwara umwuma mu gihe cy'izuba kandi umaze kunywa amazi. Impamvu ni iyo.

    2.      Gukora igogora biragorana cyane

    Amazi akonje cyane byagaragaye ko atuma igogora rikorwa nabi cyane. Iyo ufashe amazi akonje uri kurya, mbere, cyangwa nyuma, uba wangirije umubiri, ugasanga urura ruto n'umuyoboro utwara amaraso mu mubiri birabangamiwe cyane. Amazi akonje abangamira imyunyu ngugu bikagorana mu igogora ry'amafunguro wafashe.

    3.      Ugira ikibazo mu buhumekero

    Kugira ikibazo mu buhumekero ni ingaruka akenshi iterwa no kunywa amazi akonje cyane.

    4.Birabangama

    Ntabwo wagiriwe inama yo kunywa amazi akonje nyuma y'imyitozo ngororamubiri. Abantu bakunda kujya aho baterura ibyuma, bagirwa inama yo kujya kure y'amazi akonje cyane.

    Kuba amazi akonje agira ingaruka zimwe na zimwe , ntibisobanuye ko ari mabi ku mubiri wacu kuko nk'uko twabivuze haraguru, amazi agize 99% by'amaraso yacu. Birasaba kwitonda kandi nugira ikibazo icyo aricyo cyose, usabwa kwegera muganga ukivuriza ku gihe. Kwirinda biruta kwivuza.

    Inkomoko: Content created and supplied by: Esiama (via Opera News )

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108946/dore-ibikubaho-iyo-unyoye-amazi-akonje-cyane-108946.html

  • #COVID19: Abantu 8 bitabye Imana, abahawe urukingo rwa mbere mu munsi umwe ni 95,541 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 8 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1056. Abitabye Imana ni abagore 4 n’abagabo 4.

    source : https://ift.tt/2Y0lggS

  • Abantu 8 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 570 barayandura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane taliki ya 26 Kanama 2021, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje abarwayi bashya 570 b'icyorezo cya COVID-19 batumye umubare w'abamaze gutahurwaho icyo cyorezo kuva cyagera mu Rwanda ugera ku 85,201 barimo abakabakaba 75,000 bamaze gukira n'abagera ku 9,000 bakirimo kwitabwaho n'abaganga.

    Aba barwayi bashya babonetse mu bipimo 13,261 bakaba bari ku gipimo cy'ubwandu kiri ku kigero cya 4.3%, mu gihe n'abapfuye uyu munsi ari 8 barimo abagore 4 n'abagabo 4 bagejeje umubare w'abamaze gupfa ku 1,056.

    Abo bagore bapfuye barimo uw'imyaka 77 w'i Muhanga, uwa 65 w'i Burera, uwa 46 w'i Ngoma, n'uwa 29 w'i Musanze. Ni mu gihe abagabo barimo uw'imyaka 96 w'i Muhanga, uwa 87 w'i Nyamasheke, uwa 78 w'i Nyamagabe, n'uw'imyaka 39 w'i Rwamagana.

    Uyu munsi abarwayi 12 basezerewe mu bitaro, mu gihe abashya bahawe ibitaro ari 18 mu gihe mu bakirwaye 44 ari bo barembye.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-8-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-570-barayandura

  • Menya ibintu 7 biranga ubwiza bwumubiri wum… – #rwanda #RwOT

    Ibi, akenshi biterwa n'uko buhindagurika bitewe n'ibihe umuco ndetse n'umuntu ku giti cye. Mu mico itandukanye hirya no hino ku isi banyuranya ku ngano isura n'ibara ry'uruhu umugore mwiza yagombye kuba afite. Uko iterambere rigenda ryiyongera ni ko imyumvire y'abantu yenda guhurira ku shusho n'imiterere y'umugore mwiza.

    Bitandukanye n'ibyo benshi bibwira, ijisho ntirigena ubwiza, ahubwo hari ibipimo by'uburanga bigenderwaho ku Isi yose. Dore bimwe mu bipimo by'ingenzi by'uburanga bw'umugore: 

    1. Imiterere ndangagitsina ihamye

    Uburanga bujyana n'igitsina cya nyirabwo. Abagabo bakunda abagore bafite isura n'imiterere igaragaza ubugore bwabo n'abagore bagakunda abagabo bafite uburanga bwa kigabo. Abagabo benshi bakunze kwikoma abagore cyangwa abakobwa bifitemo ubugabo bakunze kwitwa ibishegabo.

    2. Umubiri uringaniye hose

    Kugira umubiri udahengamye bigenga ubwiza. Ku bitsina byombi, ibice by'umubiri hafi ya byose bigiye biteganye bibiri bibiri iburyo n'ibumoso iyo hagize ikitaringanira n'ikindi bibyara ubusembwa. Umwanditsi Schmidhuber avuga ko isura y'umugore mwiza ishingiye ku mashushongero (geometrical figures) n'imibare.

    3. Imiterere y'igihimba ihamye (Taille: soma taye; cyangwa Waist to Hip Ratio/WHR)

    Igipimo cy'imiterere y'igihimba cyagenywe n'Ishami ry’Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, WHO, gikoreshwa hapimwa ibyo bakunze kwita taye, cyerekana niba umuntu atananutse cyane, abyibushye cyane cyangwa atarahuye n'ubumuga. Ku mugore igipimo gisanzwe ni 0, 71 naho ku mugabo ni 0,95. Iki gipimo kigaragaza kandi ingano y'imisemburo n'uburumbuke bw'umugore.

    Abahanga mu by'imibanire Rozin na Fallon bemeza ko abagore n'abakobwa bibwira ko abagabo bakunda abakobwa bananutse cyane. Aba bashakashatsi bavuga ko rimwe na rimwe baba bibeshya kuko hari benshi mu bagabo bakunda umugore wifitemo itoto ryinshi kabone n’ubwo yaba abyibushye.

    4. Ubuto

    Ubwiza bw'abagore bugera ku rwego ruhanitse iyo bakiri abangavu bukagenda bugabanuka uko bagenda bakura. Ibi inganda nyinshi zikora amavuta zibigenderaho cyane zamamaza zitwaje ko zifite amavuta asubiza mu bwangavu. Mu bihugu byateye imbere benshi mu bagore bakunze kwibagisha kugira ngo bisubize itoto bahoranye. Ubushakashatsi bwakorewe mu mujyi wa Koreya y'amajyepfo, Seoul, abagore n’abakobwa 20 % bemeye ko bibagishije ngo barusheho kuba beza.

    5. Kwigirira icyizere

    Umugore wigirira icyizere akakigirira n'ubwiza bwe agera aho akemeza abandi ko ari mwiza. Kwerekana ko yihagije bigaragaza ubwisanzure, imbaraga ze n'ibyishimo; gusa iyo abikabirije agaragara nk'umwirasi mu maso ya rubanda.

    6. Kumenya kugaragaza ibitekerezo

    Ubushobozi bwo kugaragaza amarangamutima n'isura idakanga uyireba na byo bituma umugore arushaho kuba mwiza. Umugore wumva ibitekerezo by’abandi akabiha agaciro arushaho kuba mwiza.

    7. Ubwiza karemano

    N’ubwo hari ibirungo byinshi bigenga ubwiza bw'abagore, abagore beza kurusha abandi ni abatisigiriza cyane kandi ntibibabuze kuguma kuba beza. N’ubwo akenshi abagabo batwarwa n'abisize cyane burya bakunda kurushaho uwo babona adakeneye kwisiga ngo abe mwiza.

    Ububiko-Elvin Ugirumukunda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108941/menya-ibintu-7-biranga-ubwiza-bwumubiri-wumugore-108941.html

  • Abantu 10 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 504 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu abantu 10 bahitanwe na Covid-19 bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo uba 1,048.

    Abantu 84,740 ni bo bahawe doze ya mbere y'urukingo rwa COVID19 mu Rwanda uyu munsi.

    Batumye abamaze gukingirwa bose bagera kuri 1,242,465 barimo 481,097 bamaze guhabwa doze zombi.

    Abarwayi bashya babonetse ni 504 bangana na 4% by'ibipimo mu gihe hapfuye 10.Abasezerewe ni 11.

    Guverinoma y'u Rwanda irashimira abaturarwanda uruhare rwabo muri uru rugamba rwo kurwanya iki cyorezo, ikaba ibasaba kwitabira kwikingiza kuko inkingo zigenda zirushaho kuboneka, ndetse no kwisuzumisha kenshi kugira ngo bagabanye ikwirakwira rya COVID-19.

    Inzego z'ubuzima ziraburira abaturarwanda kwitwararika kuko mu Gihugu hari ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% y'ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n'ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

    Ku wa 11 Kanama 2021, Guverinoma y'u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19 zirimo ko ingendo zibujijwe guhera saa mbiri z'ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z'ijoro (7:00 FM).

    Ni mu gihe Imirenge 10 yakomeje gushyirwa muri Guma Mu Rugo kuko ifite ubwandu buri hejuru cyane, mu gihe indi 40 yatangiye kubahiriza amabwiriza mashya asanzwe.

    Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'lntara ndetse n'Uturere tw'lgihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu Mirenge iri muri Gahunda ya Guma mu Rugo.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-10-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-504-barayandura