Tag: Ubuzima

  • RCS yahishuye ikintu gishobora kuba cyahitanye umuhanzi Jay Polly #rwanda #RwOT

    Mu itangazo bageneye itangazamakuru,RCS,yatangaje ko uyu muhanzi yajyanwe mu bitaro bya gereza ejo saa kumi n'ebyiri z'Umugoroba ahita atangira kwitabwaho n'abaganga.

    Uyu muhanzi yakomeje kuremba biba ngombwa ko yoherezwa mu bitaro bya Muhima yitabwaho ariko birangira atabashije kurokoka.

    RCS yakomeje iti 'Amakuru y'ibanze dufite nuko Jay Polly na bagenzi be 2 aribo Harerimana Gilbert na Iyamuremye Jean Clement basangiye uruvange rwa Alcool yifashishwaga n'imfungwa/abagororwa biyogoshesha,amazi n'isukari byavanzwe nabo ubwabo.'

    RCS ifatanyije Rwanda Forensic Laboratory batangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe ndetse ngo amakuru arambuye azatangazwa iperereza rirangiye.

    Umurambo w'umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru gusuzumwa kugira ngo icyo yazize kimenyekane.

    Ababonye Jay Polly ku wa Gatatu mbere y'uko aremba bavuze ko yari afite imbaraga ariko akaza kumererwa nabi.

    Inkuru y'urupfu rwa Jay Polly yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 2 Nzeri 2021.

    Uyu muraperi yamamaye cyane mu ntangiriro za 2008 ubwo yadukanaga na bagenzi be mu itsinda rya Tuff Gang.

    Nubwo yabarizwaga muri iri tsinda ariko ntibyamubujije gukora umuziki ku giti cye, aho yakoze indirimbo zinyuranye zamugize icyamamare. Nta muntu uzibagirwa indirimbo ze nka Ku musenyi, Deux fois Deux, Akanyarirajisho n'izindi zamufashije kubaka izina.

    Mu 2011 uyu muraperi wari mu bakunzwe cyane yagaragarijwe urukundo mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari ribaye bwa mbere.

    Kuva iki gihe ntabwo Jay Polly yongeye kurekura igikundiro cye mu bakunzi b'umuziki.

    Yakomeje kugaragaza amashagaga mu muziki, ahagana mu 2014 nibwo yashimangiye ko akunzwe nyuma yo gutwara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

    Uyu muraperi wari mu bakomeye yakomeje kwitabira ibitaramo hafi ya byose byabaga bikomeye.

    Cyakora mu 2018, Jay Polly yatangiye kwisanga mu bibazo rimwe na rimwe akanafungwa. Byatangiye nyuma yo kugirana amakimbirane n'umugore we bikamuviramo gufungwa amezi atanu.

    Nyuma yo gufungurwa uyu muraperi yakomeje gukora umuziki ndetse akora indirimbo zakunzwe bikomeye.

    Muri Mata 2021 yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akatirwa gufungwa iminsi 30.

    Yitabye Imana mu gihe yari ategerejwe mu rukiko tariki 2 Ukuboza 2021.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/rcs-yahishuye-ikintu-gishobora-kuba-cyahitanye-umuhanzi-jay-polly

  • Icyahitanye umuhanzi Jay Polly gikomeje guhwihwiswa #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Kigali Today avuga ko ibyo biyobyabwenge ngo ari ibyo abafungwa baba bikoreye rwihishwa aho bavangavanga ibintu byinshi hakavamo ikiyobyabwenge gikomeye.

    Ibyo biyobyabwenge Jay Polly ngo yabisangiye n'abandi babiri bibamerera nabi cyane, abashinzwe gereza bihutira kujyana abo barwayi kwa muganga ariko Jay Polly we ahita apfa, mu gihe bagenzi be bakirwaye ariko batapfuye bakaba ari bo babisobanuye.

    Umunyamakuru wa Radio TV10,Oswald Mutuyeyezu uzwi nka Oswakim abinyujije kuri Twitter,yavuze ko umwe mu bayobozi yavuze ko Jay Polly yahitanwe n'ibi bintu we na bagenzi be bavanze.

    Yagize ati “Amakuru mpawe n'uri mu bubasha bwo kuyamenya ni uko Jay Polly na bagenzi be babiri muri gereza banyoye ibintu bakoroze maze bikagwa nabi Jay. Bagenzi be babiri bo ni bazima. Jay yahise ajyanwa ku bitaro bya Muhima baramuvura asubizwa muri gereza.

    subijwe muri gereza rero bigeze nijoro arongera araremba bamugarura mu bitaro bya Muhima aba ari ho agwa.

    Umwe muri abo babiri wabikoroze yabyemeye anasobanura substances bakoresheje. RIP Jy Polly!.”

    Uwampaye amakuru yambwiye ko RCS irimo gutegura itangazo kuri iyi ngingo.

    Umuvugizi w'amagereza mu Rwanda, SSP Pelly Uwera Gakwaya,yabwiye Inyarwanda.com ko amakuru y'urupfu rwa Jay Polly ari ukuri ariko bari gutegura Itangazo rigenewe Abanyamakuru rivuga ku rupfu rwe.

    Yagize ati': 'Yego ayo makuru niyo. Yaguye mu bitaro bya Muhima.Mwakwihangana kuko turashaka kubagezaho itangazo rigenewe abanyamakuru,ikindi kandi urupfu rwe ruragaragazwa na 'Autopsy' (ibizamini bya muganga byerekana icyatumye umuntu apfa).

    Ibyo byose ni procedure tukirimo ariko yarwaye tumujyana ku bitaro nyuma arapfa ariko mu kanya turabagenera itangazo, mu kanya turabagenera itangazo namwe ndaribaha”.

    Jay Polly yamenyekanye mu ndirimbo nka Ndacyariho,Ibyo Ubona,Akanyarijisho, Deux fois deux, Umupfumu uzwi, n'izindi.

    Ni umwe mu baraperi babiri rukumbi begukanye igikombe cya Primus Guma Guma Super Stars we na mugenzi we Riderman.

    Jay Polly yavutse tariki 5 Nyakanga 1988,akaba yatabarutse ku myaka 33 y'amavuko.Yaramaze iminsi afungiye muri gereza ya Mageragere aho yari akurikiranywe ku byaha byo gukoresha ibiyobyabwenge.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/icyahitanye-umuhanzi-jay-polly-gikomeje-guhwihwiswa

  • Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 1 Nzeri 2021. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Nzeri 2021, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yayoboye Inama y'Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ifatirwamo ibyemezo bikurikira:

    Guhera ku itariki ya 2 kugeza ku ya 22 Nzeri 2021.
    — Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) mu Mujyi wa Kigali.

    — Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z'ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo ahandi mu Gihugu (bikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbiri z'ijoro.

    Icyakora mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana dufite imibare y'abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z'ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/02/itangazo-ryibyemezo-byinama-yabaminisitiri-yo-ku-wa-1-nzeri-2021/

  • Rwanda: Ibitaramo byakomorewe #rwanda #RwOT

    Nyuma y' uko hari hamaze igihe kirekire ibirori n' andi makoraniro arimo n' ibitaramo byarahagaritswe kubera ubukana bw' icyorezo cya Covi_19 , guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nzeri 2021, byongeye gusubukurwa kubera mu Rwanda harimo kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ibi byemejwe ku wa 01 Nzeri 2021, n' Inama y' Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

    Mu myanzuro itandukanye yafatiwemo ni uko “ Ibindi birori n'amakoraniro rusange (ibitaramo by'abahanzi, festival, imurikabikorwa n'ibindi) bizafungura mu byiciro. Abemerewe kwitabira ibyo birori bagomba kuba barakingiwe COVID- 19 kandi babanje kwipimisha. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB. “

    Muri Werurwe 2021 nibwo ibitaramo byahagaritswe bwa mbere kubera icyorezo cya COVID-19.

    Byongeye gusubukurwa n'Inama y'Abaminisitiri yabaye mu mpera z'Ugushyingo ariko bihita byongera gufungwa mu Ukuboza kuko ubwandu bwari bwatangiye kwiyongera cyane.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/02/rwanda-ibitaramo-byakomorewe/

  • Ibitaramo n'imikino y'amahirwe byakomorewe mu gihe isaha yo gutaha I Kigali yashyizwe saa yine z'ijoro #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nzeri 2021,yafashe ingamba nshya mu kwirinda Covid-19 zirimo gukomorera ibitaramo n'ibikorwa by'imikino y'amahirwe ndetse n'amasaha ntarengwa y'ingendo yashyizwe saa yine mu Mujyi wa Kigali.

    Imwe mu myanzuro yafashwe irimo:

    Guhera ku wa 2 kugeza 22 Nzeri 2021, ingendo zirabujijwe guhera saa Yine z'ijoro kugeza saa Kumi z'igitondo mu Mujyi wa Kigali.

    Ibitaramo n'imikino y'amahirwe byakomorewe, bikazafungura mu byiciro.

    Inama y'Abaminisitiri yanzuye ko amasaha ntarengwa y'ingendo ashyirwa saa Yine mu Mujyi wa Kigali, avanywe kuri saa Mbili.

    Izi ngamba zizatangira kubahirizwa mu gihugu hose guhera ku itariki ya 2 kugeza ku wa 22 Nzeri 2021, zahaye umwihariko tumwe mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana ahaboneka umubare w'abandura COVID-19 benshi.




    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibitaramo-n-imikino-y-amahirwe-byakomorewe-mu-gihe-isaha-yo-gutaha-yashyizwe

  • Menya akamaro gakomeye utari uzi amazi arimo indimu afitiye umubiri w'umuntu n'ubuzima #rwanda #RwOT

    Ni iki aya mazi afasha umubiri?
    Indimu ubwayo ikungahaye cyane kuri vitamini C na za B nyinshi, ikize ku butare, manyesiyumu, kalisiyumu, fibre na potasiyumu.

    Kubera indimu ishobora kwangiza ishinya yawe, ni byiza kutayirya yonyine kenshi. Biba byiza kuyifata ukayishyira mu mazi y'akazuyazi (uretse ko n'andi wayakoresha)
    Dore akamaro amazi arimo indimu agirira umubiri

    1.Aya mazi aha umubiri wawe ubudahangarwa buhagije, kubera vitamin C irimo ihagije inagufasha kurwanya stress cyane
    .
    2.Afasha mu igogorwa ry'ibiryo no gusukura urwungano ngogozi. Ku bantu bagira ikibazo cyo gutinda kw'ibiryo mu nda bakumva batumbye, ikirungurira, cg gutura imibi cyane uyu ni umuti mwiza cyane.

    3.Asukura umubiri wawe muri rusange. Niba ushaka gusohora imyanda n'ubundi burozi bwangiza ingingo zawe uyu ni umuti w'ibanze, kuko utera uturemangingo twawe gukora cyane ndetse n'umwijima ugakora neza.

    4.Impumuro nziza mu kanwa. Ku bantu bababara amenyo cg barwaye ishinya aya mazi afasha kubivura ndetse n'abahumura nabi mu kanwa. Nyuma yo kuyanwa ni byiza guhita woza mu kanwa n'umuti w'amenyo.

    5.Afasha mu guta ibiro. Ibi nibyo benshi bayaziho, kubera akungahaye kuri fibre bikurinda mu kumva ufite inzara, bikakurinda kurya cyane

    6.Asukura uruhu rukarushaho gucya. Kubera ukuntu asukura amaraso, birushaho no gukesha uruhu rugaragara inyuma. Si ibi gusa akora kuko anarinda iminkanyari. Ku bantu bafite inkovu cyangwa se utundi tuntu tuzanwa n'ubukuru ushobora gusigaho aya mazi bikagabanya kugaragara kwabyo

    7.Arinda kubyimbirwa. Ku bantu banywa aya mazi kenshi, bigabanya acide nyinshi cyane cyane, acide yitwa uric (soma:Urike) mu mubiri, iyi akaba ariyo mvano y'indwara nyinshi.

    8.Aguha imbaraga. Aha umubiri wawe imbaraga, iyo ageze mu gifu. Sibyo gusa kuko anafasha kurwanya kwigunga ndetse no guta umutwe

    9.Arwanya infection zituruka cyane kuri virusi. Amazi y'akazuyazi arimo indimu ni umuti mwiza cyane w'indwara zimwe na zimwe harimo no kubabara no kumva wokera mu muhogo.

    10.Ku bantu bakunda ikawa kuko ibatera imbaraga mu gitondo, amazi arimo indimu ashobora kuyisimbura kandi yo adateye ikibazo ku muvuduko w'amaraso
    Ese nanywa angana gute?

    Ku bantu bari munsi y'ibiro 70; fata ½ cy'indimu ushyire mu kirahure cy'amazi mu gitondo
    Hejuru y'ibiro 70; fata indimu 1 yose ushyire mu mazi y'akazuyazi
    Biba byiza kubinywa, mu gitondo ubyutse.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/menya-akamaro-gakomeye-utari-uzi-amazi-arimo-indimu-afitiye-umubiri-w-umuntu-n

  • Dore impamvu nyakuri zituma amabere y' abagore aba manini. Ese koko ni imibonano mpuzabitsina? Soma inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Akenshi urubyiruko rw'abasore cyane cyane abakiri bato baba bibwira ko umuntu ufite amabere manini aba abikura ku gukora imibonano mpuzabitsina kenshi cyane. Gusa abahanga mu by'ubuzima siko bo babisobanura, impamvu ni izindi ari nazo dusanga muri yi nkuru.

    Ibaze nawe, ubuse bibaye aribyo abacuruza ku muhanda benshi bazwi nk'indaya baba bagira amabere angana ate? nahose buriya bariya bafite mato baba badakora imibonano mpuzabitsina?

    Gutwita

    Iyo umugore cg umukobwa atwite amabere ye yiyongera mu ngano akabyibuha, ibi ahanini biba biturutse ku misemburo ye yo muri icyo gihe aho imutera kongera amatembabuzi aba ari mu mabere ahanini yose iba igamije kuzarera no gukuza umwana. Muri ibi bihe ariko si amabere yonyine abyibuha, hari n'ibindi bice byiyongera mu ngano impamvu ikaba gutwita.

    Ukwezi k'umugore

    Ihindagurika ry'imisemburo biturutse ku kwezi k'umugore ishobora gutera kubyibuha kw'amabere, si kuri buri mugore ariko. Kwiyongera k'umusemburo wa Estrogen gutera no kwiyongera kw'ingano y'amabere. Nyuma y'igihe ariko nk'iminsi 14 mu kwezi kwawe uyu musemburo ntuba ugitera izo ngaruka. Umusemburo wa Progesterone kandi nawo ushobora gutera kubyibuha kw'amabere.

    Konsa

    Konsa nabyo bishobora kuba imbarutso yihuse yo kongera ingano y'amabere. Amabere ashobora guhinduka mu ngano bitewe n'ingano y'amashereka arimo ako kanya. Macye, ibere rikaba rito. Yaba menshi ibere naryo rikaba rinini.

    Imiti imwe n'imwe

    Gufata imiti imwe n'imwe nabyo biri mu bishobora kongera ingano y'amabere, nko gukoresha ibirini birinda gusama no kuboneza urubyaro, ubuvuzi bujyanye no kugenzura umusemburo wa Estrogen ndetse n'imiti y'indi ijyanye no kugenzura ukwezi kwawe nk'imiti yifashishwa mu gihe cy'ububabare mu mihango.

    Hari n'izindi mpamvu zitandukanye zishobora gutera ibyibuha ry'amabere zirimo kubyibuha muri rusange, gukoresha ama vitamine atandukanye ndetse n'ibindi byaba bitemewe cg se utandikiwe na muganga.

    Ngayo nguko rero, ntibivuze ko uwakoze imibonano ariwe ibere ribyibuha, ahubwo nkuko tubibonye muri iyo nkuru hari impamvu nyinshi zitandukanye zatuma amabere abyibuha.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/01/dore-impamvu-nyakuri-zituma-amabere-y-abagore-aba-manini-ese-koko-ni-imibonano-mpuzabitsina-soma-inkuru-irambuye/

  • Abantu 6 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 496 barayandura #rwanda #RwOT

    Abarwayi bashya babonetse ni 496 bangana na 3.5% by'ibipimo 14,241 byafashwe mu masaha 24 ashize.

    Uyu munsi hakingiwe abantu bashya 11,632 bagejeje abamaze gukingirwa bose kuri 1,513,881.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima ushinzwe Ubuzima bw'Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse yavuze ko gahunda yo gukingira ku bwinshi icyorezo cya Covid-19, ikomeje gutanga umusaruro ugaragara mu bijyanye n'imiterere y'iki cyorezo mu Rwanda.

    Ni ibitangazwa mu gihe ku 23 Kanama 2021, Guverinoma y'u Rwanda yatangije gahunda yo gukingira icyorezo cya Covid-19 Abanyarwanda bose bafite kuva ku myaka 18 y'amavuko. Iyi gahunda ariko ku wa 28 Kanama, yari yasubitswe nyuma y'uko inkingo zari ziteganyijwe zashize.

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko guhera ku wa 1 Nzeri [ni ukuvuga kuri uyu wa Gatatu], gahunda yo gutanga urukingo rwa mbere rwa Covid-19 ku bantu bafite imyaka 18 kuzamura, izongera gusubukurwa muri Kigali.

    Dr Mpunga yavuze ko ibikorwa byo kukingira abantu benshi biri gutanga umusaruro kuko kugeza ubu imibare y'abapfa bahitanywe n'iki cyorezo yagabanutse, ndetse ngo kuri ubu hamwe mu havurirwa abarwayi hatangiye gufungwa kubera nta bagihari.

    Ati 'Kuva twatangira gukingira abantu benshi kuva ku myaka 18 kuzamuka, urabona ko n'imibare y'abarwara n'abapfa irimo kugabanyuka. Nyarugenge twabaga dufite bari hejuru ya 130 ku munsi, ubu tugeze kuri 60 kandi abarembye nabo ntabwo ari benshi.'

    Yakomeje agira ati 'Icyo rero ni ikimenyetso kimwe kigaragaza ko indwara abo irembya bajya kwa muganga nabo batangiye kugabanyuka.'

    Dr Mpunga avuga kandi ko n'ubwo hari intambwe ishimishije imaze kuterwa nk'umusaruro wo gukingira abantu benshi, abantu badakwiye guhita birara kuko nibura umusaruro uzagaragara mu byumweru bibiri biri imbere.

    Ati 'Ariko nanone haracyari kare kuko twari tumaze igihe turi muri guma mu rugo hari n'uturere cyangwa imirenge yari muri guma mu rugo, ubu nibwo abantu benshi batangiye kugenda bongera gusubira mu buzima busanzwe.'

    Yakomeje agira ati 'Ubwo rero tuzatangira kubona ingaruka nziza z'uru rukingo n'abantu kwirinda muri ibi byumweru bibiri biri imbere ariko dukurikije aho turi ubu ngubu turabona biri gutanga intera nziza. Ikindi ni uko hari ibigo byakira indembe, abarwayi batangiye kugenda bashiramo […] ibyo bigo birimo kugenda bifunga.'


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-5-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-496-barayandura

  • COVID : Gukingira abafite imyaka 18 muri Kigali byasubukuwe nyuma y’iminsi micye bisubitswe kubera ubwinshi bw’abitabira #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama, rivuga ko ibikorwa gukingira COVID-19 abantu bafite kuva ku myaka 18 mu Mujyi wa Kigali byongeye gusubukurwa.

    Iri tangazo rigira riti 'Buri munsi tuzajya turara tubagejejeho aho site z’ikingira ziherereye.'

    Minisiteri y’Ubuzima yari iherutse gutangaza ko yabaye ihagaritse igikorwa cyo gukingira mu buryo bwa rusange abahabwa urukingo rwa mbere kuko abari bateganyijwe gukingirwa mu byumweru bibiri mu mujyi wa Kigali.

    Itangazo rya ririya subika ryo gukingira abafite guhera ku myaka 18 mu Mujyi wa Kigali, ryavugaga guhera ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, mu Mujyi wa Kigali hazakomeza gukingirwa gusa abafata doze ya 2 y’urukingo rwa Covid-19.

    Minisiteri y’Ubuzima yatangazaga ko kuba hasubitswe biriya bikorwa byatewe n’ikibazo cy’inkingo zabaye nke kuko byiciro by’Abaturage b’Umujyi wa Kigali byari biteganyijwe gukingirwa mu gihe by’ibyumweru bibiri bitabiriye cyane ku buryo imibare yateganywaga gukingirwa buri munsi yikubye inshuro zirenze ebyiri.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/COVID-Gukingira-abafite-imyaka-18-muri-Kigali-byasubukuwe-nyuma-y-iminsi-micye-bisubitswe-kubera-ubwinshi-bw-abitabira

  • Abantu bane bishwe na Covid-19 mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu bipimo 8.766 byafashwe, abantu 518 basanganywe icyorezo cya Covid-19, bituma umubare w’abamaze kucyandura ugera ku 3.612 mu minsi irindwi ishize.

    Abantu icyenda basezerewe mu bitaro, mu gihe abashya binjiyemo ari umunani.

    Abantu 12.159 bahawe dose ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, bituma abamaze kuyihabwa bagera kuri 1.502.249, naho abamaze guhabwa dose zombi bakaba ari 631.522.

    U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byo gukingira COVID-19 ku buryo nibura uyu mwaka uzarangira hakingiwe 30% by’Abaturarwanda. Ni mu gihe umwaka utaha byitezwe ko hazaba hakingiwe nibura 60%.

    30.08.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour

    Twihanganishije imiryango y’abagore 2 n’abagabo 2 bitabye Imana / Condolences to families of 2 women and 2 men who passed away / Condoléances aux familles de 2 femmes et 2 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/WULWC5m2pV

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 30, 2021


    source : https://ift.tt/3gHo2y3