Tag: Ubuzima

  • Abantu 4 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 518 barayandura #rwanda #RwOT

    Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 518 bangana na 6% by'ibipimo 8,766.Uyu munsi hakingiwe abantu bashya 12,159.Abasezerewe mu bitaro ni 9,abahawe ibitaro bashya ni 8 mu gihe abarembye ari 36.

    Guverinoma y'u Rwanda yashimiye abaturarwanda uruhare rwabo muri uru rugamba rwo kurwanya iki cyorezo, ikaba ibasaba kwitabira kwikingiza kuko inkingo zigenda zirushaho kuboneka, ndetse no kwisuzumisha kenshi kugira ngo bagabanye ikwirakwira rya COVID-19.

    Inzego z'ubuzima ziraburira buri wese kwitwararika kuko mu Gihugu hari ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% y'ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n'ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

    Ku wa 11 Kanama 2021, Guverinoma y'u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19 zirimo ko ingendo zibujijwe guhera saa mbiri z'ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bifunga saa moya z'ijoro (7:00 PM).

    Ni mu gihe Imirenge 10 yakomeje gushyirwa muri Guma Mu Rugo kuko ifite ubwandu buri hejuru cyane, mu gihe indi 40 yatangiye kubahiriza amabwiriza mashya asanzwe.

    Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'lntara ndetse n'Uturere tw'lgihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu Mirenge iri muri Gahunda ya Guma mu Rugo.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-4-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-518-barayandura

  • Umugore wo muri Nouvelle-Zélande/ New Zealand yishwe n'urukingo rwa Pfizer #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Nouvelle-Zélande/ New Zealand cyatangaje umuntu wa mbere cyemeza ko yapfuye biturutse ku rukingo rwa Covid-19 yatewe.

    Itsinda ryigenga ry'abahanga bakurikiranira hafi ibijyanye n'umutekano w'inkingo riviga ko urupfu rw'uyu mugore 'rushobora' kuba rwavuye ku ndwara ya myocardite/myocarditis, indwara y'ubushe bw'umutsi w'umutima.

    Iri tsinda nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza rivuga kandi ko hari ibindi bibazo by'ubuzima bishobora kuba 'byatumye uru rukingo rugira ingaruka mbi'.

    Abagenzuzi b'I Bulayi bavuga ko myocardite/myocarditis ari ingaruka 'zidakunze kugaragara' kandi ko inyungu z'uru rukingo zisumba cyane ingaruka mbi zishobora kubaho.

    Hagati aho, impamvu nyamukuru y'uru rupfu ntiramenyekana. Ariko, itsinda ukurikiranira hafi ibijyanye n'inkingo za Covid (Covid-19 Vaccine Independent Safety Monitoring Board) rivuga ko myocardite/myocarditis 'ishobora kuba yatewe n'uru rukingo'.

    Mu itangazo iri tsinda ryasohoye, rivuga ko ari rwo rupfu rwa mbere muri Nouvelle-Zélande rufitanye isano n'urukingo Pfizer rwa Covid-19.

    Iri tangazo rikomeza riti: 'N'aho ikigo gishinzwe gukurikiranira hafi ingaruka mbi z'inkingo (Centre for Adverse Reactions Monitoring) kimaze kubona andi makuru y'umuntu wapfuye hahise imisi akingiwe, nta na hamwe izi mpfu zifitanye isano n'urukingo'.

    Urupfu rw'uyu mugore rurimo gukorwaho amaperereza yimbitse, ushinzwe kuyakora akaba yiteguye gutanga icyegeranyo. Abategetsi nta yandi makuru baratanga, harimo n'imyaka y'uyu mugore.

    Ikigo gishinzwe imiti cy'u Bulayi (European Medicines Agency, EMA) kivuga ko ingaruka za myocardite/myocarditis ziturutse ku nkingo za Covid za Pfizer na Moderna, 'zidakunze kuboneka', kikongera ho ko zikunze kugaragara cyane cyane ku bagabo bakiri bato.

    Nk'urugero, Ubwongereza buvuga ko bwabonye abantu 195 bahuye n'icyo kibazo cya myocardite/myocarditis mu bantu batewe urukingo rwa Pfizer, iyi mibare ikaba iri ku rugero rwa 5/1.000.000.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/umugore-wo-muri-nouvelle-zelande-new-zealand-yishwe-nurukingo-rwa-pfizer/

  • Nyarugenge: Hafunzwe Poste de santé abaturage bashingaga umwanda na serivisi mbi – #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize nibwo abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima n’ab’Akarere ka Nyarugenge bakoze ubugenzuzi muri iyi Poste de santé basanga hari ibyo itujuje bahita bayifunga

    Bamwe muri bo babwiye IGIHE ko bishimiye ko iri vuriro rifungwa bitewe n’uko ryari rito ndetse rikaba ryarabahaga serivisi mbi.

    Mukabatesi Chantal, yagize ati “Twumvise ko ryafunzwe biradushimisha. None se koko wowe uko wabibonye wabonye ari ivuriro rikwiye kubarizwa mu Mujyi wa Kigali? Ibaze ni ivuriro mudashobora kwicaramo muri abantu batanu ngo muhumeke naho iby’umwanda uribamo nta wawuvuga ngo awuvemo.”

    Byukusenge Emmanuel, we yavuze ko yatunguwe n’ingano y’ibyumba by’iri vuriro ubwo yari agiye kuryivurizamo.

    Ati “Njye nigeze kurwara njyayo kwivuza ariko ndakubwiye ko nari ngiye kuburira umwuka mu kumba bantereyemo urushinge bitewe n’uburyo ari gato.”

    Nyiri iri vuriro, Théophile Munyaneza Nduwayezu yabwiye IGIHE, ko ahantu koko bakoreraga ari hato ariko ahakana ibyo gutanga serivisi mbi.

    Ati “Serivisi dutanga tuzitanga 100% gusa ikibazo cy’iriya nzu ni nto. Ndimo ndashaka indi, ubundi hari inzu nakoreragamo haza ikibazo cyo kuhashyira kaburimbo barayisenya. Nashatse inzu nakoreramo ndayibura pe ariko ubu hari inzu nari nabonye.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yavuze bahisemo gufunga iri vuriro mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.

    Ati “Tukibimenya twagiyeyo turarigenzura dusanga ari rito n’utwumba ari duto mbese hari ibyo ritujuje turarifunga.”

    Iyi Poste de santé yashinjwaga n’abaturage kugira umwanda ukabije

    Hamwe mu habikwaga imiti ni uko hasa

    Yari ifite ibyumba bifunganye kandi birimo umwanda

    source : https://ift.tt/3mHw9OK

  • #COVID19: Abantu 9 bitabye Imana, abanduye bashya ni 519 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 9 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1074. Abitabye Imana ni abagore 5 n’abagabo 4.

    source : https://ift.tt/2UZNpUa

  • Rwanda: umwarimu yagerageje kwiyahura kubera uwamwimye urukundo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y'umusore ukora umwuga w'ubwarimu utuye mu Murenge wa Bushekeri wanditse ibaruwa amenyesha ko agiye kwiyahura gusa akaza gutabarwa.

    Byakekwaga ko uyu musore yari agiye kubiterwa no kuba yarabenzwe n'umukobwa bendaga kurushingana ariko bamutabara atariyambura ubuzima.

    Iyi baruwa ya Kwihangana Eric wo mu Mudugudu wa Nyanza, mu Kagari ka Nyarusange muri uriya Murenge wa Bushekeri, yayanditse kuri uyu wa Kane tariki 26 Kanama 2021.

    Uyu usanzwe ari umwarimu wigisha isomo rya Economie na Entrepreneurship ku Rwunge rw'Amashuri rwa Nyanza.

    Yari yatangaje ko agiye kwiyambura ubuzima ariko ngo bamwe mu basanzwe bazi ibye bahise bakeka ko ashaka kubiterwa no kuba yarabenzwe n'umukobwa bendaga kubana nk'umugore n'umugabo.

    Inzego z'ubuyobozi bw'ibanze n'iz'umutekano zimaze kubona iby'ayo makuru yo kwiyahura, zatangiye gushakira hasi hejuru ngo batabare uwo murezi kuko babanje kumubura.

    Nyuma ni bwo baje gusanga uyu musore w'imyaka 29 ku muntu usanzwe ari inshuti ye ukora akazi k'ubuvuzi.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-umwarimu-yagerageje-kwiyahura-kubera-uwamwimye-urukundo/

  • Menya ibitera kurwara umugongo n'uko wabyirinda . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indwara y'umugongoni bumwe mu burwayi bukomeje kwibasira abantu b'ingeri zose muri iy'iminsi biturutse ku mpamvu zitandukanye zirangajwe imbere no kudakora imyitozo ngororamubiri.

    Abantu benshi cyane usanga akenshi bibasirwa n'uburwayi bw'umugongo, aho yicara agataka, yahaguruka agataka, yatambuka agataka, biturutse ku mpamvu zitandukanye.

    Ubushakashatsi bwakorewe mu Busuwisi bugaragaza ko abantu umunani ku bantu icumi (8/10) baba bafite ububabare bw'umugongo. Ubu bubabare kandi ngo bukaba bushobora no gukwira mu bindi bice by'umubiri.

    Urubuga rwa liguerhumatisme, dukesha iyi nkuru ruvuga zimwe mu mpamvu zitera kubabara umugongo, murizo harimo :

    Kudakora imyitozo ngororamubiri

    • Kwicara umwanya munini cyangwa se ukicara nabi (Kwicara umuntu yihengetse cyangwa yunamye) no guhagarara nabi.

    • Guterura ibintu biremereye ukabiterura uhese umugongo.

    •Umubyibuho ukabije ushobora guhungabanya imikorere myiza y'uruti rw'umugongo.

    • Imvune.

    • Hari n'igihe umuntu ashobora kubabara umugongo biturutse ku ndwara. Muri izo ndwara harimo rubagimpande, igituntu gifata mu magufwa, koroha no gusaza kw'amagufwa byaterwa no kubura imyunyu ngugu ihagiye nka calcium n'ibindi .

    • Guhora uhetse igikapu kirimo mudasobwa(Laptop), amasakoshi aremereye bishobora gutera indwara z'umugongo.

    • Inkweto ndende ku badamu zigira uruhare mu guhindura imiterere y'urutirigongo (Deformities) bigatera n'ububabare bw'umugongo.

    • Matelas zinepa cyangwa zikomeye cyane nazo ziri mu bitera umugongo.

    Ese wakora iki ngo wirinde uburwayi bw'umugongo ?
    1. Gukora Imyitozo ngororamubiri :

    Umubiri ukomeye/igihagararo bifasha umubiri guhagarara uhamye bikarinda umugongo. Niyo mpamvu abantu ubona badakomeye ubona badahagarara neza baba bameze nk'abihengetse bikangiza umugongo.

    2. Irinde kwicara cyangwa guhagarara ndetse no kugenda nabi (kwicara cyangwa guhagarara hamwe umwanya muremure urenze isaha)

    ibi nibimwe mu byagufasha kwirinda indwara y'umugongo .

    Source : https://yegob.rw/menya-ibitera-kurwara-umugongo-nuko-wabyirinda/

  • COVID : Ubwitabire bw’abakingirwa i Kigali bwikubye inshuro zirenga 2 bituma inkingo ziba nke #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima aho yatangaje impinduka zabaye muri iki gikorwa cyo gukingira icyiciro cya gatatu.

    Iki gikorwa cyatangiye ku wa Mbere tariki 23 Kanama 2021, cyari giteganyijwe kigomba kumara ibyumeru bibiri aho cyari kigenewe abafite guhera ku myaka 18 mu Mujyi wa Kigali.

    Nyuma y’iminsi itanu gusa, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje impinduka zabaye muri iyi gagunda yagombaga kumara ibyumweru bibiri.

    Iri tangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Gatan tariki 27 Kanama 2021, rivuga ko Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kana 2021, mu Mujyi wa Kigali hazakomeza gukingirwa gusa abafata doze ya 2 y’urukingo rwa Covid-19 'mu gihe duetereje izinzi nkingo ngo dusubukure igikorwa cyo gukingira abatarabona urukingo na rumwe.'

    Iri tangazo rikomeza rigaragaza impamvu yatumye habaho izi mpinduka ko ari uko 'Ibyiciro by’Abaturage b’Umujyi wa Kigali byari biteganyijwe gukingirwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri bitabiriye cyane ku buryo imibare yateganywaga gukingirwa buri munsi yikubye inshuro zirenze ebyiri.'

    U Rwanda ruherutse kwakira inkingo zikabakaba ibihumbi 700 rwahawe n’ibihugu bibiri ari byo Leta Zunze Ubumwe za America n’u Bushinwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/COVID-Ubwitabire-bw-abakingirwa-i-Kigali-bwikubye-inshuro-zirenga-2-bituma-inkingo-ziba-nke

  • Ababyeyi b’i Kigali bibukijwe inshingano bafite zo kubyara abo bashoboye kurera – #rwanda #RwOT

    Ibi ababyeyi babisabwe ku wa 24 Kanama 2021, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurwanya ubuzererezi mu bana bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS.

    Bwatangirijwe mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge nka kamwe mu gace kagaragayemo abana b’inzererezi benshi.

    Umuyobozi wa NRS, Mufulukye Fred, yongeye kwibutsa Abanyarwanda by’umwihariko ababyeyi n’abayobozi n’izindi nzego zirimo amatorero amadini kugira uruhare mu kurinda abana kuba inzererezi.

    Yavuze ko abana benshi bavanwa mu muhanda bavuga ko bayigiyemo bahunga amakimbirane y’ababyeyi babo aturuka ku mpamvu zitandukanye.

    Yakomeje ati “Icyo twibutsaga ababyeyi ni izo nshingano, ikindi hari n’aho usanga nk’ababyeyi bafite umwana umwe, babiri cyangwa batatu, wamubaza impamvu bagiye mu muhanda akakubwira ngo nta bushobozi.’’

    “Icyo rero dusaba abyeyi niba abona nta bushobozi afite bwo kurera umwana ntabwo anakwiriye kumubyara, namureke igihe azabona ubushobozi abyare cyangwa se anafite ubushobozi bw’umwana umwe amubyare niba afite ubwa bana babiri abyare babiri ariko kubyarira mu muhanda kandi uvuga ngo nta bushobozi ufite ntabwo ibyo bintu bijyana.”

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS, kigiye gushyiraho gahunda cyise “Tubagororere mu Mudugudu” igamije kurwanya ubuzererezi bihereye mu mudugudu; izaba igizwe na Komite irimo abajyanama b’ubuzima n’inshuti z’umuryango n’abayobozi b’imidugudu n’abamasibo.

    Mukaremezo Fortunata ufite umwana wavuye mu muhanda agasubira mu ishuri yabwiye IGIHE ko yishimiye ko yafashijwe kwiga.

    Ati “Akiba mu muhanda nta mahoro nagiraga, hari ubwo namutekerezaga nkumva agahinda kagiye kunyica. Njye nkeka ko byose biterwa n’ubushobozi buke kuko ntabwo umwana yakunanira ngo ajya mu muhanda abona buri kintu cyose akeneye. Ndashima Leta yabadukuriye mu muhanda iri no kubishyurira ishuri.”

    Umwe mu bana bavuye mu muhanda agasubira mu ishuri, we yagaragaje ko ubwo yari muri ubwo buzima yari abayeho nabi cyane anashimangira ko nta cyiza cyo kuba mu muhanda. Yasabye bagenzi be bakiri mu buzererezi kubuvamo.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS, cyemeza ko abana 3096 aribo bari baragiye mu muhanda mu gihe 2641 muri bo bavuyemo ndetse muri bo 223 basubiye mu ishuri.

    Mu murenge wa Kigali abana bagera kuri 59 bakuwe mu muhanda basubizwa mu ishuri bashimiye Leta

    source : https://ift.tt/3kCVR4C

  • U Rwanda rwemerewe ikoranabuhanga rikoreshwa mu gukora inkingo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    U Rwanda na Sénégal bemerewe iri koranabuhanga nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame n’ibigo bitandukanye harimo na BioNTech yo mu gihugu cy’u Budage.

    Perezida Paul Kagame ari mu gihugu cy’u Budage kuva tariki ya 26 Kanama 2021 mu nama izwi nka G20, igamije kongera ishoramari muri Afurika, mu nzego z’abikorera.

    Muri iyi nama rimwe mu ishoramari ryagaragajwe harimo no gukora inkingo za Covid-19 ikomeje kuzambya ubukungu n’ishoramari ku isi, mu gihe umugabane wa Afurika ukiri hasi mu gutanga inkingo aho abamaze gukingirwa batarenze 2%.

    Inganda eshatu muri Afurika zemerewe gukora inkingo harimo uruganda ruri muri Sénégal, u Rwanda na Afurika y’Epfo.

    U Rwanda rukaba rugeze kure ibikorwa byo kwitegura gukora inkingo kimwe mu byari bitegerejwe akaba ari ikoranabuhanga rikoreshwa mu gukora inkingo.

    Perezida Paul Kagame mu kwezi kwa Kamena 2021 yatangaje ko umugabane wa Afurika ukeneye kwikorera inkingo kugira ngo ubone izihagije, aho gutegereza izivuye mu bindi bihugu.

    Yagize ati “Biroroshye Afurika igomba kuba umufatanyabikorwa ungana n’abandi bose bo ku Isi cyane iyo bigeze ku gukora inkingo aho gutegereza inkingo ziturutse aho hantu bazikorera.”

    Perezida Paul Kagame avuga ku nkingo zizakorerwa mu Rwanda yavuze ko bizaba ari umwihariko.

    Ati “Tuzaba turi mu hantu ku mugabane hazakorerwa inkingo, twakoranye n’inganda zifite ubunararibonye mu ikoranabuhanga rya mRNA, iri ikoranabuhanga rishya rikoreshwa mu bintu byinshi, mu buhinzi cyangwa ku bindi byorezo. Twamaze kuganira n’abafite iryo koranabuhanga turi kuganira n’abantu bazatanga inkunga mu buryo bw’amafaranga ndetse ndatekereza ko mu mezi make dushobora gutangira gukora ibitarigeze bibaho.”

    mRNA u Rwanda rwemerewe ni uburyo bushya buri kwifashishwa mu ikorwa ry’inkingo z’indwara zandura zirimo na COVID-19.

    mRNA ni bwo buryo inkingo z’Abanyamerika zirimo Moderna na Pfizer zakozwemo.

    source : https://ift.tt/38kkTj5