Tag: Ubuzima

  • Abantu 7 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 224 barayandura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 5 Nzeri 2021, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko abantu 7 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda bituma abamaze guhitanwa n'iki cyorezo baba 1,124.Abapfuye n'abagore 3 n'abagabo 4.

    Abanduye bashya uyu munsi ni 244.Abashyizwe mu bitaro ni 7 mu gihe abarembye ari 23.Umuntu umwe niwe wakize.

    Abaturarwanda 895.501 bamaze guhabwa dose zombi z'urukingo rwa Covid-19.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Inzego z'ubuzima ziraburira buri wese kwitwararika kuko mu Gihugu hari ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% y'ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n'ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

    Ku wa 1 Nzeri 2021, Guverinoma y'u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19, aho mu Mujyi wa Kigali ingendo zibujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) . Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z'ijoro (9:00 PM).

    Ahandi mu Gihugu, ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z'ijoro (9:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) (Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbiri z'ijoro (8:00 PM)). Icyakora mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana dufite imibare y'abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z'ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Muri utwo turere, ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z'ijoro (7:00 PM).

    Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'lntara ndetse n'Uturere tw'lgihugu zizakomeza gukora, ndetse imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu bangana na 75% by'umubare zemerewe gutwara.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-7-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-224-barayandura

  • Perezida Kagame yavuze ku byerekeye guhatiriza abanyarwanda kwikingiza Covid-19 #rwanda #RwOT

    Ubwo yari mu kiganiro n'abaturage n'abanyamakuru kuri RBA,Perezida Kagame yavuze ko ibivugwa ko u Rwanda ruhatiriza abantu gukingirwa Covid-a9 atari ukuri kuko rutabikora nta nkingo rufite.

    Ati “Aho ntiturahagera kuko ntabwo twahatira abantu gufata urukingo tutanazifite.Icya kabiri navuze ko abanyarwanda benshi barashaka inkingo.Ahubwo turi mu bantu ba mbere bagiye babona inkingo nyinshi byatumye n'indwara zicika kuko hagiye haboneka inkingo abantu bakitabira kuzifata.

    Ikibazo dufite ubu ni ukubona inkingo kugira ngo abazishaka bazibone.Kubigira agahato byo wenda bizanagera igihe biba ariko bizabanza guturuka imbere mu gihugu.

    Ngira ngo hari uburyo bugenda buza,ibihugu bimwe bigenda bivuga ngo umuntu utarabonye urukingo rwa Covid ntabwo azajya mu bihugu byabo.Umuntu utarakingiwe ushaka kujyayo azajyayo ate?.Ibyo ubwabyo nibyo bizatuma Abanyarwanda bitabira urukingo kuko azavuga ati “Nintarubona kereka niba ndi uzaguma hano gusa singire aho njya.Ntabwo abo tubafite benshi kereka ikibazo nikivuka.Ikibazo guhari nuko nta nkingo dufite.”

    Mu minsi ishize hari ibyavuzwe ko hari serivisi mu Rwanda zizajya zihabwa abakingiwe ariyo mpamvu Perezida yagarutse kuri icyo kibazo.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yavuze-ku-byerekeye-guhatiriza-abanyarwanda-kwikingiza-covid-19

  • Dore impamvu ituma usonza vuba_ soma inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Inzara ni ikimenyetso umubiri wacu uduha kerekana ko dukeneye ibiryo, iyo umuntu ashonje atangira kumva atameze neza akumva arwaye umutwe ndetse no mu nda hakamurya.

    Abantu benshi bamara amasaha menshi nyuma yo kurya batarongera gusonza, gusa ibi si buri wese umeze gutya kuko hari abasonza vuba cyane niyo haba hashize akanya gato bariye.

    Reka turebere hamwe ibituma umuntu asonza vuba.

    1.Kudasinzira bihagije: Gusinzira neza kandi ukaryama bihagije ni ingenzi ku buzima bwa muntu, kuko bituma ubwonko bukora neza, kandi bikakongerera ubudahangarwa bw'umubiri , si ibyo gusa kandi bikurinda indwara zidakira nka kanseri n'umutima. Kudasinzira neza bishobora gutera ihindagurika ry'imisemburo nka Leptin na Gherlin ituma umuntu yumva ashonje, ibyo bigatuma uhora wumva ushaka guhora urya.

    2.Indyo urya ishobora kuba ikennye ku binure: Ibinure bigira uruhare runini ku kumva umuntu ahaze. Ibi biterwa nuko ibiryo bikungahaye ku binure bitinda mu mara bigatuma igogora ritihuta, ibyo bigatuma ibiryo biguma mu gifu igihe kinini. Ibiryo bikungahaye ku binure twavuga ni nka Avoka, Amagi ndetse na Yaourte(Yoghurt).

    3. Kurya utabyitayeho: Hari abantu benshi bahora bafite ibintu byinshi bakora badashobora kubona umwanya wo kurya bitonze, barya vuba vuba kugirango basubire mu kazi. Nubwo kurya vuba bituma ucunguza uburyo umwete ariko burya bigira ingaruka ku buzima bwawe mu buryo udacyeka, icya mbere, kurya utabyitayeho cyangwa ufite n'ibindi bintu uri gukora bikongerera appetit ndetse n'ibiro byawe bikiyongera ku kigero cyo hejuru kuko urya ibiryo biruta ibyo wagakwiye kurya. Kurya utabyitayeho bishobora gutuma umubiri wawe utamenya ko wahaze, ibyo bigatuma usonza vuba kuko uba wamenyereje umubiri wawe guhora urya.

    4. Gukora imyitozo ngororamubiri myinshi: Umuntu ukora imyitozo ngororamubiri myinshi asonza vuba kuko aba yatwitse Calorie nyinshi bigatuma agira inzara vuba. Niyo mpamvu ari ngombwa ko igihe ukora imyitozo myinshi ugomba kongera ikigero cya proteyine ufata mu biribwa, ukongera ibiryo bikungahaye ku binure ndetse na fibre kugirango ugabanye gusonza vuba.

    5. Kutannywa amazi ahagije: Ubundi dusanzwe tuzi ko kunnywa amazi bituma umubiri wacu ukora neza. Amazi kandi arinda umubiri gusaza vuba kandi agatuma amara akora neza, amazi iyo anyowe mbere yo kurya bigabanya ubushake bwo kumva umuntu ashaka kurya bigatuma ibiryo uriye uhita wumva uhaze(Appetit), bikakurinda gusonza vuba. Kugira inyota bishobora kwitiranwa no gusonza, niyo mpamvu igihe ushonje ugomba guhita unnywa nibura ikirahure cy'amazi kugirango nyuma yaho wumve ko wari ushonje koko cyangwa se warufite inyota.

    6. Imiti ufata ikuvura indwara runaka: Imiti ishobora kugira ingaruka igira ku muntu uyinnywa, nko kuba yakongerera ubushake bwo guhora ushaka kurya, ibyo bigatuma usonza vuba. Imiti nka Insulin abarwayi ba Diyabete bitera mu nshinge akenshi usanga itera abayinnywa inzara ndetse na appetit idasanzwe. Igihe bigenze gutyo ugahura n'ikibazo cyo gusonza cyane kubera imiti ufata, wihutira kugana muganga akakugira inama y'icyo wakora.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/05/dore-impamvu-ituma-usonza-vuba_-soma-inkuru-irambuye/

  • Wari uziko kurya amagi buri munsi ari bibi ku buzima?menya impamvu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ese wakwirinda amagi? Ese ku munsi warya amagi angahe? Muri iyo ngano y'amagi urya harimo Calories na Cholesterol zingahe? Ibi bibazo biratuma umenya neza ko kurya amagi buri munsi na byo bigira ingaruka, umenye n'ayo usabwa kutarenza mu cyumweru.

    Niba amafunguro yawe ya buri munsi agaragaraho amagi, ni cyo gihe ngo utangire uve muri iyo nzira. Ushobora gutekereza ko amagi akungahaye cyane ndetse ari ngenzi kuyafata cyane, ni byo rwose. Amagi ni ingenzi kuko ni isoko ya Protein kuko igi rimwe riba rigizwe na 12% bya protein kandi umubiri w'umuntu uba uyikeneye. Igi rimwe na none rinini riba rigizwe na Cholesterol 16%. Izi ngero zombi nizo zi zamura urugero uriho wowe ubwawe, rwo kuba wakwiyemeza kurya amagi buri munsi cyangwa niba wayareka.

    Ubushakashatsi bwakozwe , bwashyize ku rutonde ikintu cyo kurya amagi cyane, nka kimwe mu bitera ibibazo by'umutima (Heart Problems). Cholesterol iba mu magi niyo igira ingaruka ku mutima. Kurya amagi buri munsi bituma abantu bapfa bazize indwara z'umutima nk'uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe muri uyu mwaka wa 2021.

    Source : https://yegob.rw/wari-uziko-kurya-amagi-buri-munsi-ari-bibi-ku-buzimamenya-impamvu/

  • Abantu 5 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 352 barayandura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 4 Nzeri 2021, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko icyorezo cya COVID-19 cyahitanye abantu 5 mu Rwanda barimo abagore 2 n'abagabo 3.Abamaze guhitanwa n'iki cyorezo ni 1,117.

    Uyu munsi abahawe dose ya 1 y'urukingo ni 23,239 mu gihe abahawe iya kabiri ari 20,840.

    Abaturarwanda 890.715 nibo bamaze guhabwa doze zombi z'urukingo rwa Covid-19.

    Abanduye uyu munsi ni 352 bangana na 2.8% by'abapimwe.Abasezerewe mu bitaro uyu munsi ni 10 mu gihe abahawe ibitaro babaye 5.

    Ku wa 1 Nzeri 2021, Guverinoma y'u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19, aho mu Mujyi wa Kigali ingendo zibujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) . Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z'ijoro (9:00 PM).

    Ahandi mu Gihugu, ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z'ijoro (9:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) (Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbiri z'ijoro (8:00 PM)). Icyakora mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana dufite imibare y'abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z'ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Muri utwo turere, ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z'ijoro (7:00 PM).

    Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'lntara ndetse n'Uturere tw'lgihugu zizakomeza gukora, ndetse imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu bangana na 75% by'umubare zemerewe gutwara.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-5-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-352-barayandura

  • Kigali: Umurenge wa mbere mu marushanwa yo guhangana na Covid-19 uzahembwa imodoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w
    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solangeasobanura iby’ayo marushanwa

    Iyo gahunda ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro yatangirijwe mu Murenge wa Kanombe, mu isoko rya Kabeza, ku wa Gatanu tariki 3 Nzeri 2021. Abayobozi kuva ku rwego rw’amasibo kugeza k’urw’umurenge basinyiye imbere y’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, kuzegukana ibyo bihembo.

    Abatuye Akarere ka Kicukiro kuva mu masibo bashyiriweho amarushanwa agamije kurwanya icyorezo cya Coronavirus, aho abazayatsinda bazahabwa ibihembo bitandukanye.

    Kuri uyu wa Gatanu mu bice bitandukanye by’akarere ka Kicukiro, hatangiye ubukangurambaga bugamije kongera imbaraga mu gukumira icyorezo cya Coronavirus, aho hashyizweho ibihembo kuva mu masibo azitwara neza.

    Mu murenge wa Kanombe ibi bikorwa byatangirijwe mu kagali ka Kabeza, aho abayobozi b’amasibo basinye imihigo imbere y’abayobozi b’umudugudu, mu gikorwa cyari gihagarariwe n’Umuyobozi w’uwo murenge.

    Bimwe mu byagarutsweho muri iyo mihigo, harimo kwiyemeza gukangurira abaturage kwitabira igikorwa cyo kwikingiza, kurwanya ubusinzi by’umwihariko ubukomoka ku nzoga z’inkorano biteza umutekano muke, ndetse no kudohoka ku ngamba zo kwirinda icyorezo.

    Abayobozi basinye imihigo
    Abayobozi basinye imihigo

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa, yavuze ko gusinya iyo mihigo bizafasha abaturage gukaza ingamba zo kwirinda, ndetse bakaba baniteguye kuba bakwegukana ibyo bihembo kuko n’ubusanzwe bajya babyegukana

    Ni gahunda irimo gukorerwa mu tugari twose, gusinya iyo mihigo bizafasha mu gukumira icyorezo cya Covid-19, hari icyizere kuko abahagarariye abandi baza kubagezaho imihigo, hari inzego zitandukanye zirimo umurenge wa Kanombe ziharanira ko umurenge wabo uzaza mu ya mbere ukazegukana imodoka, nk’uko Nkurunziza abivuga.

    Ati “Hari ibikorwa bigaragarara abaturage bamaze kugeraho, iyi gahunda irashimangira ibyo twari dusanzwe dukora ntabwo ari uyu munsi dutangiye, ariko icyo izafasha gikomeye ni uguhindura imyumvire y’abaturage, uburyo birinda Covid-19 n’uburyo bafashanya na bagenzi babo mu kuyirwanya”

    Irushanwa ry’imirenge 35 yo mu mujyi wa Kigali, kuri Kanombe si bishya kuko yagiye itwara ibihembo bitandukanye nk’ibijyanye n’isuku kuko n’imodoka ngo bigeze kuyegukana.

    Umutesi yavuze ko icyo barimo guharanira muri ayo marushanwa ari ukugira ngo abaturage bakomeze kwirinda.

    Ati “Icyo turimo guharanira ni ukugira ngo abaturage ntibirare, cyane ko bije amabwiriza dufite uyu munsi asa nk’aho hari ibintu byasubukuwe harimo nko gutaha saa yine, ibyo rero turimo kubikora ngo abaturage batirara, batumva ko ibintu byinshi byasubukuwe bityo ko icyorezo cya Coronavirus cyarangiye”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa

    Yashimiye Umurenge wa Kanombe wari ufite ibyiciro by’abaturage birimo abayobozi kuva ku masibo ndetse by’umwihariko hakabamo n’icyiciro cy’abacuruzi gihagarariye abandi bafatanyabikorwa mu kurwanya icyo cyorezo.

    Yashimiye kandi abacururiza mu isoko rya Kabeza ku kuba ryarabaye intangarugero mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, abasaba kwigisha n’abandi uko byagenze ngo bagume mu mihigo yo kubahariza amabwiriza, hato imibare y’abandura itongera kuzamuka.


    source : https://ift.tt/3BEHAes

  • Yanyoye inzoga nyinshi ziramuhitana ubwo yarimo arushanwa n' abo bari bateze i Gicumbi #rwanda #RwOT

    Mu rugo rw' umuturage rwari rwarahinduwe akabari rwo mu Kagari ka Bikumba mu Murenge wa Rutare wo mu Karere ka Gicumbi , haravugwa inkuru y' umusore w' imyaka 29 y' amavuko yapfuye ubwo bikekwa ko yaba yazize inzoga yanyoye arushanwa n' abo bari kumwe mu ntego bari bateze

    Nk' uko amakuru abivuga , uyu musore yapfuye ku wa 02 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Matyazo, Akagari ka Bikumba muri uriye Murenge wa Rutare.

    Nk' uko amakuru akomeza abivuga , bivugwa ko uyu musore yasanzwe yapfiriye mu rugo rw'uwitwa Ntirenganya alias Serunaga ushinjwa n'ubuyobozi kuba yari yarahinduye akabari mu rugo.

    Bamwe mu baturage bo muri kariya gace, bavuga ko uriya musore yazize inzoga y'inkorano izwi nk'icyuma aho yayinyoye ari mu marushanwa yari yateze ba bagenzi be.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rutare bwemeje aya makuru, buvuga ko uriya musore yazize izo nzoga yanyoye mu ntego.

    Umukozi ushinzwe Imari n'Ubutegetsi muri uriya Murenge witwa, Nzagirukwayo Tuyizere yagize ati 'Birababaje kubona umuturage abura ubuzima kubera kunywa inzoga.

    Uyu muyobozi avuga ko abantu batanu bri kumwe na nyakwigendera, bashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ubu rwanatangiye iperereza.

    Ifoto yakoreshejwe yakuwe ku rubuga rwa internet

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/03/yanyoye-inzoga-nyinshi-ziramuhitana-ubwo-yarimo-arushanwa-n-abo-bari-bateze-i-gicumbi/

  • Hatangajwe abantu bazahabwa inkingo za Johnson&Johnson bwa mbere #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere,u Rwanda rwakiriye bwa mbere inkingo za Johnson & Johnson zitandukanye n'izisanzwe zitangwa mu Rwanda kuko uru rukingo umuntu ahabwa dose imwe gusa,akaba akingiwe byuzuye.

    U Rwanda rwakiriye dose 108.000 z'inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson; mu cyiciro cya mbere cy'izirenga miliyoni ebyiri rwaguze.

    Izi nkingo zigiye gukoreshwa bwa mbere mu Rwanda,zirabanza guhabwa abatuye mu turere tugifite umubare muto w'abakingiwe.

    Zikimara kugera mu Rwanda,ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Nzeri 2021,Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima,RBC,Dr.Sabin Nsanzimana yavuze ko ku ikubitiro izi nkingo zigenewe uturere tugifite abantu bake bakingiwe.

    Dr Nsanzimana yavuze ko inkingo za Johnson&Johnson u Rwanda rwakiriye zizatangwa mu turere tugifite umubare muke w'abakingiwe.

    Ati 'Abantu benshi bazi ko uru rukingo rutangwaho dose imwe. Ni nayo mpamvu aho ruri buze gutangwa ruraba rwunganira n'ahandi abantu batarabona inkingo, cyane cyane mu turere tugifite imibare mike y'abakingiwe.'

    Dr Nsanzimana yashimye ubufatanye bw'ibihugu bya Afurika bitangiye gushyira ingufu mu gushaka inkingo cyane ko byasigaye inyuma mu bikorwa by'ikingira.

    Izazanywe mu Rwanda ni cyo cyiciro cya mbere cy'iziri gukwirakwizwa muri AVAT, ibindi bihugu nabyo bikaba bitegereje kwakira izabyo.

    Dose miliyoni 400 ni zo zizatangwa zose hamwe mu bihugu bya Afurika binyuze muri iyo gahunda.

    Leta y'u Rwanda yiyemeje gukingira abantu 30 ku ijana by'abantu bakuru kugeza mu mpera za 2021, na 60% by'abaturarwanda bose mbere y'uko umwaka wa 2022 urangira.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/hatangajwe-abantu-bazahabwa-inkingo-za-johnson-johnson-bwa-mbere