Tag: Ubuzima

  • Ntibisanzwe, umuganga yatunguye benshi ubwo yavugaga ko atifuza kubyara na rimwe nibwo yafataga icyemezo cyo kwikuramo imirerantanga #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cy' u Buhinde haravugwa inkuru yatunguye benshi y' umuganga witwa Dr Priyanka Ramgoolam aho yavuze ko adashaka kuzigera na rimwe abyara umwana , ahita afata icyemezo cyo kwikuramo imirerantanga.

    Nk' uko amakuru abivuga , uyu mugore w' imyaka 25 y' amavuko yavuze ko atifuza kuzigera abyara na rimwe ariyo mpamvu yaketse ko kwifata bishobora kumugora hakagira umugabo umutera inda ariyo mpamvu yibagishije imirerantanga ngo itazigera ikora akazi kayo.

    Nk' uko yabinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati 'Mu masaha 24 ari imbere,ngiye kwibagisha kugira ngo bankuremo imirerantanga ngamije gusa kuba ingumba burundu.

    Mfite imyaka 25,ndacyari ingaragu kandi sinigeze ntwita.Ntabwo nshaka kubyara na rimwe.Ndishimye cyane kuba narafashe uyu mwanzuro.'

    Nyuma yo kwibagisha iyi mirerantanga,uyu mukobwa yagize ati 'Narokotse.Ububabare ni buke. Isoni ku bagabo bose bumva bafite uburenganzira ku mubiri batanazi.

    Ntabwo nigeze nezerwa cyane nkubu, kandi ndishimye cyane ku bitekerezo byinshi binshyigikira. '

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/08/ntibisanzwe-umuganga-yatunguye-benshi-ubwo-yavugaga-ko-atifuza-kubyara-na-rimwe-nibwo-yafataga-icyemezo-cyo-kwikuramo-imirerantanga/

  • Sosiyete Sivile yasabye ko iminsi y’ikiruhuko ihabwa umugabo wabyaye yongerwa – #rwanda #RwOT

    Sosiyete Sivile yatangaje ko umugabo wabyaye akwiye guhabwa iminsi y’ikiruhuko ingana n’iy’umugore. Ingingo ya 56 mu Itegeko Rigenga umurimo igena ko umugore wabyaye ahabwa ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri mu gihe umugabo we ahabwa iminsi ine.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Sosiyete Sivile mu Rwanda, Nyemazi John Bosco yabwiye The New Times ko nubwo u Rwanda rwakoze byinshi mu kugabanya icyuho cyari mu bijyanye n’uburinganire, ari ingenzi gukomeza kugenzura amategeko na politike bishobora kwitambika uru rugendo rwiza rwatangiye.

    Ati “Buri gihe ni ingenzi gusubiza amaso inyuma hakagenzurwa niba amwe mu mategeko n’amabwiriza yashyizweho adakeneye kurushaho kuvugururwa cyangwa gusubirwamo cyangwa niba hari ubundi buryo bunoze bukwiriye kwifashishwa mu kuyashyira mu bikorwa.”

    Yakomeje avuga ko ikindi gikwiye kurebwa ari inzitizi aya mategeko ateza mu rugendo rwo kugera ku buringanire bwuzuye.

    Nyemazi yavuze ko kuba abagabo babyaye bahabwa umwanya muto w’ikiruhuko bituma batagira igihe gihagije cyo kwita ku bagore babo n’umwana uba wavutse, bikarushaho kuba bibi igihe uku kwibaruka gukurikiwe n’uburwayi bw’umugore cyangwa umwana.

    Babanze bafashe abagore babo imirimo

    Nubwo Sosiyete Sivile igaragaza ko ikiruhuko gihabwa abagabo babyaye gikwiye kongerwa, hari imwe mu miryango irimo n’Umuryango utegamiye kuri Leta ukora gahunda zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC) igaragaza ko abagabo bakwiye kubanza kwiga gufasha abagore babo imirimo

    Umuyobozi wa RWAMREC, Venant Nzabonimpa, yavuze ko abagabo bakwiye gushyira imbaraga mu gufasha abagore babo gukora akazi batishyurirwa kazwi nka ‘Unpaid work’ kugira ngo bagire n’aho bahera basaba kongererwa iminsi y’ikiruhuko bahabwa igihe babyaye.

    Ati “Hakwiye gushyirwaho itegeko rigamije gukumira ibibazo bikomeye. Ndasaba abagabo kugira uruhare rwuzuye igihe umugore utwite akaneye ubufasha ndetse na nyuma yo kwibaruka, kugira ngo nibura tugire icyo duheraho dusaba izi mpinduka.”

    Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Action Aid Rwanda, bugaragaza ko abagore bo mu cyaro ku munsi bamara amasaha atandatu cyangwa arindwi mu mirimo yo mu rugo batishyurirwa mu gihe abagabo bayimaramo amasaha ari hagati y’imwe n’atatu. Iyi mirimo irimo guteka, kwita ku bana, gukora isuku no kuvoma.

    Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Assumpta Ingabire yavuze ko hari gukorwa byinshi birimo no guhindura imyumvire y’abagabo haherewe ku bana b’abahungu babumvisha ko nabo bakwiye kugira uruhare mu mirimo yo mu rugo.

    Sitati nshya y’Itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, igena ko “umukozi wa Leta w’umugabo ahabwa ikiruhuko cy’iminsi ine iyo umugore we yabyaye, iyo umugore yagize ingorane zishingiye ku kubyara umugabo ahabwa indi minsi itanu yiyongera kuyo yari yahawe.”

    Sosiyete Sivile yasabye ko iminsi y’ikiruhuko ihabwa umugabo wabyaye yongerwa

    source : https://ift.tt/3jUMLRC

  • Abantu 7 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 453 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko uyu munsi abantu 7 bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo mu Rwanda ugera kuri 1.141.Abapfuye n'umugore 1 n'abagabo 6.

    Uyu munsi abanduye bashya ni 453.Abasezerewe mu bitaro: 9 mu gihe abarembye ari 16.

    Inzego z'ubuzima ziraburira buri wese kwitwararika kuko mu Gihugu hari ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% y'ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n'ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

    Ku wa 1 Nzeri 2021, Guverinoma y'u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19, aho mu Mujyi wa Kigali ingendo zibujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) . Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z'ijoro (9:00 PM).

    Ahandi mu Gihugu, ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z'ijoro (9:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) (Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbiri z'ijoro (8:00 PM)). Icyakora mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana dufite imibare y'abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z'ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Muri utwo turere, ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z'ijoro (7:00 PM).

    Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'lntara ndetse n'Uturere tw'lgihugu zizakomeza gukora, ndetse imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu bangana na 75% by'umubare zemerewe gutwara.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-7-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-453-barayandura

  • Abantu 10 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 377 barayandura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nzeri 2021,Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko COVID-19 yahitanye abantu 10 barimo abagore 7 n'abagabo 3.Abamaze gupfa mu Rwanda bose ni 1,134.

    Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 377 bangana na 3% by'ibipimo 12,180 byafashwe.

    Abakingiwe bwa mbere ni 1,782 mu gihe abahawe dose ya kabiri ari 11,646.Abari mu bitaro ni 12.Abarembye ni 18.

    Imibare mishya itangwa na Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko imibare y'abandura ndetse n'abarwara icyorezo cya COVD-19 bakaremba bakomeje kugabanyuka hashingiwe ku mibare y'ubushakashatsi bugenda bukorwa buri munsi harebwa uko icyorezo gihagaze mu Gihugu.

    Iyo mibare igaragaza ko hagati ya Kamena na Kanama ubwandu bwa COVID-19 bwigeze kuzamuka bukagera hejuru ya 5% mu Mujyi wa Kigali ukunze kwibasirwa kuri ubu bugeze kuri 0.7% nk'uko bigaragazwa n'ubushakashatsi buba bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC).

    Ku bijyanye n'abarwara COVID-19 bikagera aho bagomba guhabwa ibitaro, imibare yari hejuru cyane guhera mu kwezi kwa Kamena aho abahabwa ibitaro bari bageze kuri 80% by'abarwayi, none kuri ubu bakaba bamanutse bakagera kuri 29.1%.

    Umuyobozi Mukuru wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko intambwe imaze guterwa ishimishije mu gihe hakomeje gahunda yo gukingira mu Gihugu hose. Yagize ati: 'Mu gihe igikowa cyo gukingira COVID-19 mu buryo bwa rusange gikomeje mu Rwanda hose, imibare mishya yerekana ko abandura n'abahabwa ibitaro barimo kugabanyuka cyane. Ikigereranyo cy'ubwandu bushya mu Mujyi wa Kigali kigeze kuri 0.7% kivuye kuri 5%. Turashimira ababigizemo uruhare bose.'

    Yakomeje avuga ko ingamba zishyirwa mu bikorwa mu kwirinda iki cyorezo zirimo gutanga umusaruro, izo zikaba ari ukwikingiza, kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki n'amazi meza ndetse n'isabune bikajyana no guhana intera hagati y'umuntu n'undi.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-10-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-377-barayandura

  • Mukakibibi wari umaze imyaka 8 agendana amara ye mu gitenge yatangiye kuvurwa #rwanda #RwOT

    Madamu Mukakibibi wo mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma wari umaze imyaka 8 agendana amara hanze nyuma yo kumubaga arwaye ibibyimba mu nda ntibayasubizemo.

    Nyuma yo kudazubiza aya mara mu mwanya wayo,uyu mugore yagerageje gushaka abaganga bakamusiragiza kugeza ubwo bimuviriyemo gukena abura nuko ataha mu rugo rwe.

    Umuvugizi w'Ibitaro bya CHUK, Mbuguje Pascal yabwiye UMUSEKE ko uyu mubyeyi yatangiye kwitabwaho n'Abaganga.

    Yagize ati 'Yaraye ageze ku Bitaro nimugoroba ubu ari kwitabwaho, baracyakeneye ibizamini kugira ngo barebe uko ikibazo cye gihagaze hanyuma akomeze kwitawaho.'

    Yakomeje ati 'Aho ikibazo kigiye ahagaragara, ubuyobozi bwa CHUK bwemeye kumufasha. Hari hashize igihe cy'umwaka nibwo yaherukaga kuza CHUK ariko aho ubuyobozi bwameye ikibazo bwihutiye kumufasha.'

    Ubwo yagezaga ikibazo cye ku binyamakuru bitandukanye birimo BTN TV na TV1,Mukakibibi yavuze ko ubuzima bwe buri mu kaga mu gihe yaba atavuwe kuko amaze igihe ibitaro bya kaminuza bya Kigali CHUK bigenda byigiza inyuma gahunda yahawe yo kubagwa none kuri ubu akaba yaramaze kwangirika inda.

    Yagize ati “Narwaye ibibyimba mu nda nza hano CHUK barambaga,amara ntibongera kuyasubizamo.Nakomeje kuza hano,nza bampa ama randevu,none maze imyaka 8 mfite aya mara hanze.Nyagendana nyakikije igitenge ariko nubwo ngenda hari ubwo yifata akava amaraso.

    Nasabye ko bayasubiza mu nda ariko ntibayasubizamo,ubu mfite impungenge ko nzarwara kanseri.Nari naje kwivuza,taransiferi nayivanye I Kibungo [Ngoma],nyigejeje CHUK banyandikira kujya I Kanombe,mpageze banyandikira gusubira iwacu I Kibungo.

    Ntabwo nabyakiriye neza kuko sinasubira I Kibungo atariho nabagiwe.Ngomba gukurikiranwa naho nabagiwe.Kibungo n'ubundi bansiganira bavuga ngo aho yabagiwe niho agomba kuvurirwa.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/mukakibibi-wari-umaze-imyaka-8-agendana-amara-ye-mu-gitenge-yatangiye-kuvurwa

  • Israel: Impanga zavutse zifatanye zatandukanyijwe #rwanda #RwOT

    Izi impanga z'abakobwa zavutse zifatanye babonanye bwa mbere nyuma yo gutandukanywa mu gikorwa cyo kubagwa cyabereye muri Israel.

    Icyo gikorwa cyamaze amasaha 12 mu kigo cy'ubuvuzi cya Soroka mu mujyi wa Beersheba cyamaze amezi gitegurwa, kandi harimo no gushyira icyomekano ku mitwe yabo bombi.

    Abahanga mirongo bo muri Israel n'ahandi babigizemo uruhare.Abo bakobwa, batavuzwe amazina, bivugwa ko bari gukira neza.

    Eldad Silberstein, umuvugizi w'igice cyo kubaga aho mu kigo cya Soroka yabwiye ikinyamakuru Channel 12 cyo muri Israel ko “Bahumeka kandi bigaburira ubwabo”.

    Si ubwa mbere iki gikorwa kibaye, kuko kimaze kuba inshuro 20 gusa ku isi yose,gusa n'ubwa mbere kibereye muri Israel.

    Amezi make mbere y'uko bikorwa, mu mitwe yabo hashizwemo udupfuko twa silicone twongerezwamo umwuka(nk'igipurizo) hanyuma tukajya tureguka kugira dukurure cyangwa tugarure uruhu.

    Urwo ruhu nirwo rwakoreshejwe mu gufunga imitwe yabo imaze gutandukanywa.

    Mickey Gideon, umuhanga mu kubaga ibijyanye na neuro-chirurgien yavuze ati : “Twanejejwe n'uko ibintu byose byagenze uko twari twabyifuje”.

    Abo bakobwa bari bavutse mu kwezi kwa munani muri 2020, bazabaho ubuzima busanzwe nta ngorane n'imwe.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/israel-impanga-zavutse-zifatanye-zatandukanyijwe

  • Mu buryo budakunze kubaho, impanga zavutse zifatanye imitwe zatandukanijwe muri Israel #rwanda #RwOT

    Izo mpanga (amahasa mu kirundi) z'abakobwa bari bavutse bafatanye ku gakomokomo, babonanye bwa mbere nyuma yo gutandukanywa mu gikorwa cyo kubagwa muri Israel.

    Igikorwa cyo kubatandukanya nkuko BBC ibitangaza, cyamaze amasaha 12 mu bitaro bya Soroka biherereye mu mujyi wa Beersheba. Ni igikorwa cyamaze amezi gitegurwa. Abahanga mirongo bo muri Israel n'ahandi babigizemo uruhare. Abo bakobwa, batavuzwe amazina, bivugwa ko barimo gukira neza.

    Eldad Silberstein, umuvugizi w'ishami/serivise ryo kubaga aho mu kigo cya Soroka yabwiye ikinyamakuru Channel 12 cyo muri Israel ko 'Bahumeka kandi barya bo nyine ubwabo'.

    Ni ubwa mbere bene icyo gikorwa, kimaze kuba inshuro 20 gusa kw'isi yose, kibera muri Israel.

    Amezi mbere y'uko bikorwa, mu mitwe yabo hashyizwemo udufuko twa silicone twongerezwamo impwemu/umwuka (nk'igipurizo) hanyuma tukajya twagurwa kugira ngo dukwege cyangwa se tugarure urukoba/uruhu. Urwo ruhu nirwo rwakoreshejwe mu gufunga imitwe yabo imaze gutandukanywa.

    Mickey Gideon, umuhanga mu kubaga ibijyanye n'udutsi nsozabwenge (neuro-chirurgien). Yavuze ati : 'Twanezerewe n'uko ibintu byose byagenze uko twari twabyifuje'.

    Abo bakobwa bari bavutse mu kwezi kwa Munani kwa 2020, bitezwe kuzabaho ubuzima busanzwe nta ngorane n'imwe.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/mu-buryo-budakunze-kubaho-impanga-zavutse-zifatanye-imitwe-zatandukanijwe-muri-israel/