Tag: Ubuzima

  • Polisi iraburira abarimo kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CP John Bosco Kabera
    CP John Bosco Kabera

    Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yabigarutseho ati “Turababwira ibyo tubona, amakuru dufite ni arebana n’abantu barimo kudohoka hirya no hino, mu rwego rwo gukumira icyorezo abazabifatirwamo bazabihanirwa, abantu ntibarebe inyungu z’akanya gato.”

    CP Kabera araburira amaresitora yagombaga kuba ategura amafunguro y’abagura bitambukira(take away), ko aho bazafatwa babyiganiramo bicaye barimo gufungura, hafite ibyago byo gufungwa.

    Ahabera ubukwe na ho ba nyiri ubusitani n’ubwo ngo bavuga ko bubahirije umubare wa 30% by’abagomba kuhakirirwa, hari ababutaha batarimo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akomeza avuga ko aba bantu bose barimo kurenga ku mabwiriza bazakomeza gushyrwa ku mugaragaro binyuze mu Itangazamakuru.

    Yavuze ko kuba ubukwe bwaremewe ndetse n’imibare ikongerwa, bitavuze ko icyorezo Covid-19 cyashize.

    Gahunda zose zasubukuwe zaba izo kujya mu masoko n’ahandi hacururizwa, gukora ubukwe, kujya mu biro…ahakorerwa ibikorwa bitandukanye hose, abantu basabwa kubahiriza amabwiriza nta mwihariko.

    Bose baba abakingiwe cyangwa batarakingiwe, abipimishije n’abataripimishije, buri wese asabwa guhana intera na mugenzi we, kwinjira ahantu yabanje gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa neza, kwirinda kuramukanya ahoberana cyangwa ahana ibiganza n’abandi.


    source : https://ift.tt/3A8s6z3

  • Amavuriro mato yegereye umupaka agomba guhabwa ubushobozi bwo kubyaza – Minisitiri Gatabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Poste de santé ya Nteko mu Murenge wa Busanze, ni imwe mu zizahabwa ubushobozi bwo kubyaza
    Poste de santé ya Nteko mu Murenge wa Busanze, ni imwe mu zizahabwa ubushobozi bwo kubyaza

    Yabitangaje nyuma y’uko iki cyifuzo kidahwema gutangwa n’abaturiye amavuriro matoya (postes de santé) hirya no hino mu gihugu, baba bishimira kuba baregerejwe aho kwivuriza, ariko bakifuza ko yanatangirwaho serivisi zo kubyaza, kuko kugeza ababyeyi ku bigo nderabuzima bibagora.

    Vénatie Nyirabaganwa wo mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Ruheru agira ati “Urabona twebwe dufite amavuriro kure, ku Ruheru n’i Runyombyi. Kuhageza umubyeyi afashwe n’inda, biratuvuna. Nkanjye uko ngana uku nkagenda nirukanka ku mubyeyi, nkagera i Runyombyi nananiwe ntabasha guhaguruka.”

    Yungamo ati “Nk’iyo Runyombyi ingobyi ihagera mu masaha atatu. N’akavuriro baduhaye hano hafi i Remera, nta mubyeyi uhabyarira. Ni ako gufasha abantu bivuza izindi ndwara.”

    Ubwo Minisitiri Gatabazi yaganiraga n’abatuye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, tariki 7 Nzeri 2021, hari umujyanama w’ubuzima wamugejejeho icyifuzo cy’uko amavuriro matoya yajya anatanga serivisi zo kubyaza.

    Uwo mujyanama w’ubuzima yagize ati “Mu gihe gishize twari dufite ibibazo bikomeye mu buryo bw’ubuvuzi bw’ibanze, ariko byarakemutse kuko iwacu muri Gisagara buri kagari gafite poste de santé itangirwaho ubuvuzi bw’ibanze.”

    Ati “Hari serivisi zimwe na zimwe tubona mwadufasha zikatwegera muri ayo maposte de santé, nk’iyo kubyaza, kuko hari aho umubyeyi uri ku nda agenda amasaha abiri ajya ku kigo nderabuzima. Twumva mu tugari turi kure y’ikigo nderabuzima mwadushyiramo serivisi za maternité.”

    Minisitiri Gatabazi yasubije icyo kibazo avuga ko hari gushakwa ukuntu amavuriro matoya yo hafi y’umupaka ahabwa ubushobozi bwo gufasha uje kubyara, byaba bisaba ubundi buhanga agakorerwa transfer.

    Yakomeje agira ati “Ni amavuriro mato agiye guhabwa ubushobozi bwo kubyaza mu buryo budahambaye cyane. Ashobora kuvura amenyo, ashobora kuvura amaso, gusiramura no gutanga ubuvuzi bundi busanze. Ni inyingo irimo gukorwa, ngira ngo nta n’ukwezi kugomba gushira ngo ibigomba gutunganywa bibe byatunganye.”

    avuga ko amavuriro mato yegereye umupaka agomba guhabwa ubushobozi bwo gufasha ababyeyi bajya kubyara
    avuga ko amavuriro mato yegereye umupaka agomba guhabwa ubushobozi bwo gufasha ababyeyi bajya kubyara

    Minisitiri Gatabazi yaboneyeho gusaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru gukomeza kubaka amavuriro mato, ku buryo buri kagari karigira, muri ako karere habarirwa utugari 72, kandi hamaze kubakwa amavuriro matoya 33.

    Ibijyanye n’ayo mavuriro, Minisitiri Gtabazi yabitangarije abatuye mu Murenge wa Ruheru muri Nyaruguru, ubwo yabagendereraga ku itariki 8 Nzeri 2020.


    source : https://ift.tt/3tONTtn

  • Gatsibo: Abaturage bo muri Qatar bishyuriye mituweli abasaga 3000 – #rwanda #RwOT

    Aya mafaranga bayashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Manzi Théogene, yabwiye IGIHE ko ubu bufasha babuhawe n’itsinda rigizwe n’abaturage ba Qatar bari mu ruzinduko mu Rwanda aho bari kugenda basura ibice bitandukanye by’igihugu.

    Nyuma y’uko bageze mu Karere ka Gatsibo, ngo babonye hari abaturage batarishyura ubwisungane mu kwivuza bifuza kubafasha bakabatera inkunga.

    Ati “Ni itsinda ry’abaturage bavuye muri Qatar bari muri Gatsibo aho basuye uduce dutandukanye rero batubajije urutonde rw’abaturage batarishyura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo babafashe, dukorana n’imirenge yose baduha urutonde. Ku mugoroba rero bahise badushyikiriza inkunga yabo ingana na 9 092 224 Frw.”

    Uyu muyobozi yavuze ko bashimiye cyane aba baturage ba Qatar ku nkunga bahaye abaturage ba Gatsibo, avuga ko basabye aba baturage ba Gatsibo kugirana ubufatanye no mu zindi nzego zisumbuyeho.

    Ati “ Twabashimiye kandi twumva ko byaba byiza dukomeje kugirana ubufatanye bwagera no mu zindi nzego aho kuba gusa ku kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage bacu.”

    Kuri ubu Akarere ka Gatsibo kageze kuri 84.5% ku baturage bose bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza, kuri ubu bakaba bakomeje gushakisha inkunga zitandukanye zakwishyurira abaturage batishoboye batarabona uko bishyura ubwisungane mu kwivuza.

    Aamafaranga Qatar yatanze byitezwe ko azagurwamo mituweli z’abaturage basaga 3000

    source : https://ift.tt/3C3AoIY

  • Hashyizweho itsinda ry’abagomba gukora ubugenzuzi ku mikorere y’Ibitaro bya Baho International – #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bamaze igihe bashinja ibi bitaro imikorere itari myiza akaba ari nayo mpamvu hashyizweho iri tsinda ngo hasuzumwe niba ibivugwa ari ukuri koko.

    Kije kandi nyuma y’iminsi mike Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaje ko rwataye muri yombi abaganga babiri b’ibi bitaro, ngo hakorwe ubugenzi niba baba baragize uruhare mu rupfu rw’umugore uherutse kwitaba Imana yaje kuhivuriza

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yashyizeho itsinda rizajya muri ibi bitaro gusuzuma niba imikorere mibi ivugwa muri ibi bitaro ariyo. Ni itsinda ry’abantu icyenda bagizwe n’abakora muri Minisiteri y’Ubuzima, abagize amahuriro atandukanye y’abatanga serivisi z’ubuzima ndetse n’abakozi mu bigo binyuranye ariko bifite aho bihuriye na serivisi z’ubuvuzi.

    Amakuru dukesha The New Times avuga ko imwe mu nyandiko yagenewe abagize iri tsinda yaboneye kopi igira iti ““Hashingiwe ku kwisubiramo kw’imikorere buvugwa ko itari myiza muri Baho International Hospital, Minisiteri y’Ubuzima yagushyize mu bagize itsinda ry’ubugenzuzi kuri serivisi batanga, imikorere, n’ikindi gishobora kuba gifitanye isano n’imikorere na serivise mutanga n’ibigomba gukorwa.”

    Iri tsinda rigizwe n’Umuyobozi Mukuru w”Ishami rishinzwe Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Corneille Ntihabose, Umukozi Ushinzwe ishami ry’Ubuvuzi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB, Dr. Lysette Umutesi na Hesron Byiringiro wo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda.

    Harimo kandi Kagabo Innocent Umunyamuryango w’Inama Nkuru y’Abaforomo n’Ababyaza, Umuyobozi mukuru w’Inama y’Ubuvuzi mu Rwanda, Gasherebuka Jean Damascene na Ciza Philbert ukora muri Minisiteri y’Ubuzima.

    Si abo gusa kandi kuko harimo n’umunyamuryango w’Inama Nkuru y’Abaganga b’Amenyo Hanyurwimfura Jean Damascene, Fidele Bimenyimana ubarizwa mu nama Nkuru y’abakora muri za Pharmacies na Donatien Ntagara Ngabo ukora muri Minisiteri y’Ubuzima.

    Iri tsinda ryatangiye akazi karyo ku wa 10 Nzeri 2021 rizakora ubu bugenzuzi mu minsi itanu, ubundi hategurwe raporo igaragaza ibyavuyemo.

    Hashyizweho itsinda ry’abagomba gukora ubugenzuzi ku mikorere mibi ivugwa muri Baho International Hospital

    source : https://ift.tt/2YLrXDH

  • Abacururiza inzoga mu ngo bagiye kwegerwa hagamijwe gukumira Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera yasinyanye amasezerano y’imihigo n’Abayobozi b’Uturagari, imidugudu n’amasibo mu rwego rwo kwirinda Covid-19

    Abayobozi b’Uturere tugize Umujyi wa Kigali basinyanye amasezerano y’imihigo n’abayobora imirenge, na bo bahise bayagirana n’abayobora utugari, abayobora utugari na bo basinyanye iyo mihigo n’abayobozi b’imidugudu, na bo baramanuka basanga abatwarasibo bajya kumvikana uburyo gahunda yo kurwanya Covid-19 igomba gukorwa.

    Ubwo bukangurambaga bugamije kugira ubudasa mu kurwanya Covid-19 Akarere ka Gasabo kabwise ‘Operation One Stop’, bukazarangira Umurenge wahize iyindi uhawe igihembo cya Polisi ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ivuga ko abatwarasibo ari bo bashobora kugera ku baturage bose hatabayeho kugira uwo basimbuka, kugira ngo buri wese ashobore kugira uruhare mu kurwanya Covid-19.

    Abayobozi b
    Abayobozi b’inzego z’ibanze i Kigali bavuga ko kuba imirimo y’Inteko rusange z’abaturage yarongeye gusubukura bizaborohera kurwanya Covid-19

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo, Karamuzi Godfrey, avuga ko abatwarasibo muri uwo murenge basabwe kugera kuri buri rugo bakamenya imyitwarire yarwo mu kwirinda icyorezo.

    Karamuzi agira ati “Umutwarasibo kuba yahuza abaturage 20 (ingo) bagatozwa guhana intera, gukaraba intoki n’ibindi, ntabwo byagorana. Niba yarakoraga urutonde rw’abakeneye ibiribwa akatumenyera umuturage waburaye, ni gute atatumenyera abahinduye ingo zabo utubari, akatumenyera inzoga batereka munsi y’igitanda!”

    Umuyobozi w’isibo y’Ubumanzi mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Rukili II mu Murenge wa Remera, Cyiza Sylvestre, avuga ko habayeho kwirara kwa bamwe mu baturage bigatuma abandura Covid-19 baba benshi.

    Cyiza unakora umurimo w’Ubujyanama bw’Ubuzima muri Rebero, avuga ko muri uwo mudugudu hamaze kugaragara abaturage umunani barembejwe na Covid-19, bamwe bakaba bayiterwa n’uko bajya ahahurira abantu benshi batafashe ingamba zo kwirinda.

    Cyiza ati “Ahanini biraterwa n’uko abantu bayikerensa (Covid-19) ntibayihe agaciro, ntibakaraba intoki, ntibambara agapfukamunwa neza nk’uko biteganywa, ni ugukomeza kwigisha”.

    Mu Murenge wa Gisozi na ho Abayobozi b
    Mu Murenge wa Gisozi na ho Abayobozi b’utugari basinyanye imihigo n’ab’imidugudu

    Ubukangurambaga “Operation One Stop” mu Karere ka Gasabo buramara icyumweru cyose, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 13 kugera ku Cyumweru tariki 19 Nzeri 2021.

    Abayobozi b’imirenge igize ako karere bavuga ko ari amahirwe kuba MINALOC yarabemereye gusubukura inteko z’abaturage, kugira bakemure ibibazo birimo kuvugwa hagati y’inzego z’ibanze n’abaturage.


    source : https://ift.tt/3lgNTy9

  • #COVID19: Abantu 8 bitabye Imana, 6 basezerewe mu bitaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 8 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,172. Abitabye Imana ni abagore bane n’abagabo bane.

    source : https://ift.tt/2X8VMxk

  • Ntibisanzwe! Yagiye gufata ifunguro muri resitora asangamo umutwe w' igitsina cy' umugabo _ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwije amashusho y'umugore utamenyekanye amazina, avuga ko ubwo yari agiye gufata amafunguro muri resitora, yahawe ibiryo byitwa Tuo Zaafi (TZ), abonamo umutwe w'igitsina cy'umugabo.

    Iyo witegereje ibiryo byitwa Tuo Zaafi (TZ) bikunzwe cyane mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika cyane mu bihugu nka Ghana, ubona ko ari imvange y'ibisa n'isombe, inyama n'ubugari.

    Uyu mugore we avuga ko yari yasabye ko bamuha inyama y'inka muri Tuo Zaafi (TZ), ariko ngo yaguye mu kantu ubwo yabonaga bamuhaye umutwe w'igitsina cy'umugabo mu mwanya inyama yasabye, ati: 'Ngwa mu kantu bampaye isonga y'igitsina cy'umugabo.'

    Mu kuvuga impamvu yakwirakwije ayo mashusho, uwo mugore yavuze ko ' Nshaka kugira ngo rubanda imenye ko igomba kwigengesera, bakitondera ibiryo bagura hanze.'

    Hari abasaba ko uwagurishije Tuo Zaafi (TZ) uwo mugore yatabwa muri yombi, agasobanura impamvu agurisha ibice by'umubiri w'umuntu.

    Mu biryo bigurishwa mu maresitora, humvikana ibitekeshwa ibinini, abateka imbwa, abagabura ibirimo imbeba n'ibindi biribwa…

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/13/ntibisanzwe-yagiye-gufata-ifunguro-muri-resitora-asangamo-umutwe-w-igitsina-cy-umugabo-_-inkuru-irambuye/

  • Abantu 360 banduye Covid-19 mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Imibare ya Minisante igaragaza ko kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda, abamaze kwitaba Imana ari 1.164 mu gihe abanduye bo ari 92.025 ubariyemo 368 babonetse ku wa Gatandatu.

    Kuri uwo munsi, umubare munini w’ubwandu wabonetse mu Karere ka Gicumbi kuko bari 64, Nyagatare haboneka 51, Ngororero baba 31 . uturere dutandatu nitwo tutabonetsemo umuntu n’umwe wanduye.

    Ku bijyanye no gukingira, abamaze kubona dose ebyiri z’urukingo ni 953.654 mu gihe abahawe iya mbere gusa bo ari 1.783.585.

    Ubu abarwayi barembye bari mu bitaro ni 17.

    11.09.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour

    Twihanganishije imiryango y’abagore 3 n’abagabo 3 bitabye Imana / Condolences to families of 3 women and 3 men who passed away / Condoléances aux familles de 3 femmes et 3 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/VkrmL3OscT

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 11, 2021


    source : https://ift.tt/3z3WJEt

  • Covid-19 yahitanye abantu 6 mu Rwanda abandi 368 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu, COVID-19 yahitanye abagore 3 n'abagabo 3, batumye abamaze gupfa mu Rwanda bagera ku 1,164.

    Abarwayi bashya babonetse ni 368 bangana na 3 by'ibipimo 11,879 byafashwe.
    Abasezerewe mu bitaro ni 3 mu gihe ababihawe ari 9.

    Hakingiwe abashya 71,828.

    U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo gukingira abaturage barwo; rukingira COVID-19 rwifashishije AstraZeneca, Johnson & Johnson, Pfizer ndetse na Sinopharm.

    Leta yihaye intego ko nibura uyu mwaka uzarangira hakingiwe 30% by'Abaturarwanda; ni mu gihe umwaka utaha byitezwe ko hazaba hakingiwe nibura 60%.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yahitanye-abantu-6-mu-rwanda-abandi-368-barayandura

  • #COVID19: Abantu 6 bitabye Imana, abarembye ni 17 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 6 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,164. Abitabye Imana ni abagore batatu n’abagabo batatu.

    source : https://ift.tt/38Wn7FI