Tag: Ubuzima

  • Huye: Abana 116 bafite ubumuga bahawe amagare yo kugenderamo – #rwanda #RwOT

    Bayahawe kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nzeri 2021 hagamijwe no kunganira imiryango yabo kugira ngo ibashe kubitaho bitayigoye. Abana bayahawe ni abari hagati y’imyaka itatu na 18.

    Ni amagare afite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 34 yatanzwe ku bufatanye n’umushinga nyarwanda Rwanda Resilience and Grounding Organization.

    Hagaragajwe ko bamwe muri abo bana bari baravuye mu ishuri kubera kubura uko bagera ku ishuri kuko batabasha kugenda.

    Bamwe mu babyeyi babo bavuze ko bitewe n’ubumuga bw’abana babo bidindiza iterambere ryabo kuko umwanya munini bawumara mu kubitaho bonyine.

    Gatoya Alphonsine afite abana babiri bafite ubumuga butuma batabasha kugenda barimo uw’imyaka irindwi n’undi ufite itanu.

    Ati “Iyo ndi mu rugo nta kintu mbasha gukora kuko mba ndi njyenyine nta muntu wabamfasha, ariko kuba bampaye utu tugare tuzajya tumfasha kuko nzajya ntubasigamo basigare bakina ku buryo nzajya mbasha kujya kubacira inshuro, cyangwa nkamushyira mu kagare nkamujyana aho ngiye gukora.”

    Ababyeyi bakomeje bavuga ko ayo magare agiye kubunganira mu kwita ku bana babo kandi n’abavuye mu ishuri bagiye kubasubizayo.

    Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Huye, Kagabo Joseph, yavuze ko ari ikintu cy’ingenzi mu kuzamura imibereho myiza y’abafite ubumuga ndetse no kuzamura imibereho y’imiryango yabo.

    Ati “Ni igikorwa gikomeye cyane bakoze kuko aya magare arajya abafasha gutuma abana babo babasha gusohoka babonane n’abandi bana, ababyeyi na bo babone uko bakora ibibateza imbere.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko hagikorwa ibarura ry’abana bose bafite ubumuga kugira ngo na bo bazafashwe nta wusigaye.

    Kuba umwana we yahawe igare bizamwunganira mu kumwitaho

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3u67ftU

  • Amavuriro y’ibanze agiye kwegurirwa imiryango itegamiye kuri Leta – #rwanda #RwOT

    Ubundi aya mavuriro yubatswe kugira ngo afashe abaturage kubona serivisi z’ubuzima z’ibanze, zirimo izirebana n’imikurire y’abana, ubujyanama ku bagore batwite, ubuvuzi bworoheje n’ibindi nk’ibyo, zikaba zari zigenewe kwegera abaturage mu tugari batuyemo.

    Gusa raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yerekanye ko mu mavuriro y’ibanze 70 yari yutatswe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019, 54 adakora neza, ibituma miliyoni 609 Frw muri 804 Frw zashowe mu kuyubaka zimera nk’iziri mu gihombo.

    Ubwo yari yitabye Komisiyo Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC, Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa Rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Valens Ndonkeye, yavuze ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amavuriro y’ibanze adatanga umusaruro, Leta ifite gahunda yo kuyegurira imiryango itegamiye kuri Leta, nk’uko The New Times yabitangaje.

    Yagize ati “Nyinshi zabanje kugenzurwa n’abashoramari ariko ahari bari bari batekereje ko bazakuramo inyungu nyinshi ariko bahuye n’ibihombo barigendera.”

    Yongeyeho ati “Twahisemo gukorana n’imiryango itegamiye kuri leta kuko twabonye ko bifuza kubigiramo uruhare kandi bakaba bafite ubushobozi bwo kugenzura ayo mavuriro.”

    U Rwanda rufite intego yo gukuba kabiri umubare w’amavuriro y’ibanze, avuye kuri 831. Intego kandi ni uko buri kagari ko mu Rwanda kazagira ivuriro ry’ibanze.

    Amavuriro y’Ibanze agiye gushyirwa mu maboko y’imiryango itegamiye kuri Leta

    source : https://ift.tt/3o4xD6A

  • Dore uburyo bworoshye wakwisuzuma kanseri y'ibere. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Buri munota, umuntu umwe yicwa na kanseri y'ibere.

    Icyo utazi ariko ni kanseri y'ibere ishobora kwirindwa ukoresha kwipima ibere wibereye iwawe mu rugo.

    Dore uko wakwisuzuma kanseri y'ibere

    1. Etape 1: Kureba amabere yawe

    Dore bimwe mu bimenyetso bya kanseri wabona:

    — Imoko yinjiyemo
    — Uruhu rusa n'ironge
    — Udusebe
    — Amaraso, amatembabuzi ava mu ibere.

    Etape 2: Kureba amabere yawe washyize amaboko mu mayunguyungu

    Etape 3:Kureba amabere yawe washyize amaboko inyuma y'ibikanu.

    Etape 4: Kumva amasazi (Ganglion cyangwa Lymph nodes)

    Ibi bikoreshwa imitwe y'intoki kandi ukibanda mu maha no ku rutugu.

    Etape 5i: Gukandakanda ibere ujya hasi no hejuru

    Aha uba ugamije kumva utubyimba ndetse n'uburibwe.

    🛑 Ibuka amabere yombi

     

    Reba hasi hano video yagufasha kwisuzumisha amabere:

     

    Source : https://yegob.rw/dore-uburyo-bworoshye-wakwisuzuma-kanseri-yibere/

  • Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko imiyoborere myiza ariyo yatumye kugeza ubu u Rwanda ruba intangarugero mu kurwanya Covid-19 #rwanda #RwOT

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryongeye kurata ibigwi by'u Rwanda mu guhamya ingamba zo guhashya icyorezo cya Covid-19, cyayogoje isi yose.

    Kimwe mu bituma OMS ishima u Rwanda, harimo kwihutisha gahunda yo gukingira abaturage, dore ko kuva muri Werurwe uyu mwaka  kugeza ubu ababarirwa mu 10%  bamaze kubona inkingo zombi, OMS ikavuga ko ibi byagezweho 'kubera imiyobore myiza ishyira imbere ubuzima bw'abaturage' .

    U Rwanda rero rubaye igihugu cya mbere muri aka karere rugeze ku cyifuzo cya OMS, yari yasabye ibihugu byose ko muri uku kwezi kwa Nzeri byaba bimaze gukingira nibura 10% by'abaturage babyo. Ahenshi iyi ntego ntiyagezweho, kuko nko  muri Afrika yose , kugeza ubu abaturage 4% gusa aribo bahawe urukingo rwa Covid-19. Impuguke zisobanura ko uku kugenda biguru ntege biterwa ahani n'ubushake buke bwa politiki, inkingo zihabwa Afrika ku muvuduko uri hasi cyane, hakiyongeraho n'abaturage bataritabira gukingirwa uko bikwiye. Hari kandi ruswa yamunze byinshi mu bihugu by'Afrika, dore ko nko muri Uganda inkingo zari zigenewe abaturage zagurishijwe mu buryo bwa magendu, ndetse hari na bamwe mu baturage batewe inkingo z'inyiganano.

    Uretse intego rusange ya OMS, u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwamaze gukingira nibura 30% by'abaturage mu mpera z'uyu mwaka, naho ababarirwa muri 60% bakazaba babonye inkingo zombi mu mpera za 2022.'.

    Kugeza ubu u Rwanda rwamaze kwakira inkingo 3.400.000, zihabwa ibyiciro binyuranye by'abaturage, harimo n'abafite intege nke bakingiwe babasanze mu ngo zabo.

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabaye Umukuru w'Igihugu wa mbere wakingiwe Covid-19 mu karere k'Afrika y'Uburasirazuba, binafasha cyane kukuraho impungenge bamwe mu Banyarwanda bari bafite kuri uru rukingo, kubera impuha ziruvugwagaho.

    Izi ngamba zo guhashya Covid-19 zatumye uRwanda rwemererwa gushinga uruganda rukora inkingo harimo n'iza Covid-19, kugirango Afrika yoroherwe no kubona izo nkingo aho kuzisabiriza cyangwa kuzihabwa by'impuhwe nk'uko bimeze ubu.

    The post Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko imiyoborere myiza ariyo yatumye kugeza ubu u Rwanda ruba intangarugero mu kurwanya Covid-19 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ishami-ryumuryango-wabibumbye-ryita-ku-buzima-oms-ryatangaje-ko-imiyoborere-myiza-ariyo-yatumye-kugeza-ubu-u-rwanda-ruba-intangarugero-mu-kurwanya-covid-19/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ishami-ryumuryango-wabibumbye-ryita-ku-buzima-oms-ryatangaje-ko-imiyoborere-myiza-ariyo-yatumye-kugeza-ubu-u-rwanda-ruba-intangarugero-mu-kurwanya-covid-19

  • Abantu 6 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 254 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje urupfu rw'abantu 6 barimo umugore 1 n'abagabo 5 , bagejeje umubare w'abamaze kwamburwa ubuzima n'icyorezo cya COVID-19 ku 1,221.

    Kuri uyu wa Kabiri, habonetse abarwayi bashya 264 ba COVID19 mu Rwanda , bakaba bangana n'ibipimo 10,186 byafashwe mu masaha 24.

    Abashya bakingiwe uyu munsi ni 57,66.Abari mu bitaro ni 5 mu gihe abasezerewe nabo ari 5.

    Abaturage basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-6-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-254-barayandura

  • Kuba afite ikibazo cy’amaguru ntabwo bimubuz… – #rwanda #RwOT

    Hari ubwo bavuga ko urukundo rugira ayarwo rimwe na rimwe umuntu ntabyemere! Iyi  nkuru tugiye kugarukaho iragaragaza ko urukundo  ari ikintu gikomeye Imana yaremye kandi rikaba n’itegeko rya mbere rikomeye riruta ayandi kubabyemera. Byagora benshi kwiyumvisha ukuntu umukobwa w’uburanga yakwimariramo umusore ufite ubumuga bwo kutagira amaguru yombi ariko byose birashoboka kubera Imana.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku rukundo rwa Nzayisenga Jean de Dieu ufite ubumuga bwo kutagira amaguru na Muteteri Borah rwavugishije benshi barimo abo mu muryango we, ishuti zabo, abakurikirana imbuga nkoranyambaga, kugeza bakoze ubukwe ubu bakaba bamaze amezi 3 barushinze.

    Jado afite ubumuga bwo kutagira amaguru

    Ikiganiro bombi bagiranye na ISIMBI TV yabasuye cyakunzwe na benshi, ni nacyo tugiye kwifashisha maze tugaruke ku rukundo rwabo kugeza barushinze. Muri iki kiganiro Muteteri hari aho yavuze ukuntu umugabo we ufite ubumuga bwo kutagira amaguru, ari ikibasumba kandi amuha ibyishimo by'igisagirane. Yagize ati”Kuba anshimisha, kuba ankunda kuba afite ikibazo cy’amaguru ntabwo bimubuza kumpa umunezero nkeneye, ntabwo bimubuza kunshimisha mbese kuba hari ikibazo cyabaye cyo kuba yabura ingingo ariko afite ubushobozi afite urukundo, afite umutima mwiza”.

    Borah kugira ngo asome umukunzi we bimusaba kubanza gupfukama ngo bareshye 

    Yakomeje agira ati” Amaguru ntabwo ariyo muntu ahubwo umuntu ni umutima we , kandi kuba ari na muzima ndabishimira Imana kuba atekereza neza akantekerereza neza agatakereza ibimukwiriye, agatekereza ibinshimisha nicyo kintu cya mbere nabanje kuba namushimira”. 

    Muteteri kandi yavuze ko nawe ari ikinege akaba ari n’imfubyi! Ngo yarezwe na nyirakuru nyuma aza kwitaba imana mu 2019 atarabona umukwe we. Ngo yahoraga amwifuriza kuzagira urugo rwiza kandi Muteteri ngo yararubonye. 

    Yabajijwe uko byamugendekeye abwiye abo mu muryango ko afite fiyance [Jado] mu kubisubiza yagize ati” Rero njyewe nkimara kuba nakwerekena fiyanse, nkamwerekana nk’umuntu dufitanye gahunda yo kuba twabana ntabwo mu rugo babashije kuba babyakira neza nyine ngo bahite babyiyumvisha, ariko uko iminsi yagiye ihita nagiye mbibumvisha”. 

    Yakomeje avuga ko bageze igihe Jado bakamwemera nk’umukwe, ariko nyuma iki kibazo ngo cyo kutemera kwakira uyu mugabo cyaje kugera ku rungano rwe! Abisobanura yagize ati: 'Ku rungano byo byaje kuba ibindi bindi'.

    Bamaze amezi atatu bakoze ubukwe

    Jado yabajijwe uko yaje kurambagiza uyu mukobwa maze abisobanura muri ubu buryo ati: 'Ukuntu byagenze Borah bwa mbere twahuriye muri competition yari yabereye i Muhanga, icyo gihe nanjye narayitabiriye bashakaga abantu baririmba nanjye nyine njyenda nk’umuntu uririmba Gospel!”.

    Yararirimbye nyuma yaho ngo avuye ku rubyiniro abari kumwe na Borah nawe wari waje guhangana mu kubyina gakondo, baramubwira bati Imana izagufashe mbese bamwifuriza gutera imbere. Cyakora ngo Borah yageze aho ashaka kumubaza ibibazo bijyanye n’uko yavunitse arabimusobanurira nyuma yaho ngo Jado amwaka nimero arayitahana.

    Yageze aho ngo hashize nk’icyumweru ashaka kumuhamagara ngo agira ubwoba, ariko arihangana aramuhamagara baraganira bakajya bavugana kenshi hashira nk’amezi 5.

    Rimwe ngo baraganiye ageze aho aratinyuka amubaza niba afite umukunzi maze Borah amubwira ko amufite, nyamukobwa nawe aramubaza Jado we avuga ko ntawe afite. Kuva icyo gihe ngo bakomeje kujya baganira maze uyu mukobwa rimwe na rimwe akamuganiza ku mukunzi we akamubwira ibitagenda neza, Jado we akamukomeza akamubwira ko agomba gukunda Imana kuko ariyo byose, akirinda kumubwira ko amukunda  kuko yari yaramubwiye ko afite umukunzi.

    Kera kabaye ngo Borah yageze aho abwira Jado ko yatandukanye n'umukunzi we, maze Jado yicinya icyara atangira kubwira uyu mukobwa ko afite ikibazo kandi ashaka kukimuganiza, kuko yabonye ariwe wagiye umuba hafi.

    Ageze kuri iyi ngingo Borah yahise avuga aho bahuriye ku munsi nyiri zina ati”Twahuriye hano karama hari ahantu twari twicaye yaje yambaye insimbura ngingo afite n’imbago”.

    Banyuzwe n’urukundo rwabo

    Yakomeje agira ati” Nyuma yaje kunsaba urukundo turagenda turicara arambwira ngo arankunda, nabaye nyine nk’umuntu umeze nk'aho ijuru riguye ku muntu ariko ubwo uri kumva nyine n’amasaha yo kujya gusenga yarageze, ndamubwira nti ntacyo tuzabivugaho nyuma reka dutahe!”. Jado yakomereje aho yari ageze ati”Yanze kunsubiza ndatekereza ndavuga nti buriya yabipinze ibyo namubwiye, buriya yanze guhita ansubiriza mu maso yanjye kubera ukuntu yabonye meze [Afite ubumuga]”.

    Borah ngo ntabwo yahise yemerera Jado, cyakora hashize ukwezi nibwo yabyemeye nk'uko yabisobanuye. Ati” Hashize ukwezi nibwo byaje kunzamo mbona ko bikwiriye, nanjye ndamuhamagara nk'uko nanjye yampamagaye, nanjye rero ndamwemerera aho twari twicaye ambwira ngo arankunda niho nanjye namusubirije”.

    Jado yavuze ko Borah atari azi ko nta maguru afite wenda yakoze impanuka azakira kubera ko iteka yamubonaga yambaye insimbura ngingo,  ariko ngo yageze aho aratinyuka amubwira ko nta maguru afite kugira ngo urukundo yamwemereye rutazaba imfabusa amuvumbuye nyuma.  Yashimangiye ko Borah igihe yabaga yaje kumusura yahitaga yambara insimbura ngingo kugira uyu mukobwa atabona ko nta maguru afite. Igihe kimwe ngo Jado yafashe umwanzuro wo kumwiyereka, yamwanga akamwanga. Nabwo ngo bari bafitanye gahunda y'uko ari buze kumusura, maze arabanza yiragiza imana.  

    Aje Jado yakomeje asobanura uko byagenze ati”Babyara banjye baramwinjije bamuhereza karibu baramubwira bati ari muri salon, ati nonese ko ataje kundeba noneho? bati musange muri salon hari utuntu ari gukora, asanga ndiyicariye ambonye asa n'uwikanze [kubera ko nta nsimbura ngingo noneho yari yambaye] araza aranyitegereza mbona agize agahinda ararize!”.

    Borah aha yahise agira ati: 'Uko namubonaga ntabwo ariko namusanze,  nagize agahinda ndavuga nti se kuki ibi bintu utabimbwiye kare ukajya utuma tugenda n'amaguru ukamperekeza nkavuga nti reka mbe ndetse gufata moto?”.

    Yakomeje agira ati” Ukajya utuma nkuvuna ugenda nyine arambwira ati, oya iki nicyo gihe cyo kuba nabikwereka, ndamubwira ngo ntacyo Imana ijye idufasha tubasha kuba twabona insimburangingo tubashe kuba twazigura”.

    Yashimangiye ko uko yamubonaga mbere byahise bihinduka, cyakora avuga ko yumvise agize imbaraga yumva afite ubushobozi yamuha n’amafaranga ku buryo anabishoboye yagira icyo akora kugira ngo abashe kuba yagenda. Yanyuzwe no kuba yaramwiyeretse yumva yarushaho kongera ibyo yamukoreraga ntamuvune.

    Jado yakomeje avuga ko icyo gihe uyu mukunzi we yatashye agatangira gusubiza filime inyuma, yakwibuka ukuntu yarize n'uko byagenze byose, akibaza ko yamwanze. Yategereje isaha bajyaga bavuganiraho ntiyamuhamagara, atangira rwose gukeka  ko byarangiye cyakora saa 8:00 aramuhamagara baravugana amubwira ko ari muturimo [umukobwa] amusezeranya ko nadusoza aza kumuvugisha.

     Nyuma y'iminota 30 yaramuhamagaye maze baraganira bisanzwe, amubaza uko ameze nyuma yaho amuhishurira ko yabonye atinze kumuhamagara akagira ngo yamwanze kubera uko yamubonye. Nyamukobwa ngo yamubujije kwiyaturira ho ikibi maze kuva icyo gihe batangira gukundana bya nyabyo, ndetse yanaza kumusura akamufasha kumesa nk’abakundana. 

    Ibi ngo byatangiye guteza impaka muri rubanda, bamwe bakabwira Jado ko ashobora kuba yaramushukishije amafaranga. Abakobwa bagenzi ba Boran nabo ngo bamubwiraga ko yamukurikiyeho amafaranga, nawe akikura mw’isoni akababwira ko ayafite.

    Nyuma yaho ngo Borah yaje kubwira inshuti ze ko wa mukunzi we nta mafaranga afite, bakamuserereza gusa akabyihanganira.

    Jado yageze aho avuga uko baje gupanga ubukwe nta mafaranga bafite ati”Dutangira kujya kwiyerekana nari mfite ibihumbi 100, ndamubwira nti ngiye kugerageza nanjye nkore iyo bwabaga amanywa n’ijoro, nshake ibiraka bampereza ibiraka byo kujya gukora mu matuwarete  ndabikora, abampereza ibirika byo gukubura byanga byakunda ubukwe buzataha!'. Yakomeje avuga ko ibi yabyiyemeje kuko hari benshi bari baragiye bamuca intege bamubwira ko ntabukwe azakora, yiyemeza kwemeza abacantege ahereye ku nshuti ze zamubwiraga ko nibapanga ubukwe umukobwa azahita amuvaho!

    Jado yashimishijwe n'uko ubukwe bwaje gutaha ati” Ubukwe bwacu bwagenze neza na ba bantu baravuga bati ntabwo ari Jado. Twamaze kwiyerekana mu ma famiye ziradushyigikira tubigeza no kuba pasiteri Imana ituma butaha”.

    Mu gushimangira ko uyu mugore bamaranye amezi atatu babanye neza kandi yamubereye umugisha, Jado hari aho yagize ati”Ni marayika Imana yanzaniye kugira ngo aze ambe iruhande”.

    Jado kandi yakomoje ku bumuga afite n’uko bwaje ati” iki kibazo cy’ubumuga bw’ingingo byahereye ndi umwana muto mfite imyaka 7 mu 1997. Igisasu cyaje kunturikana kimaze kunturikana naguye muri koma. Cyanturikanye turi guhunguka, koma nayimazemo amezi abiri kuko nakangutse ariko bambwira ngo nari maze amezi abiri muri koma baranshyizemo ibyuma”. 

    Yakomeje avuga ko yakangutse ari i Cyangugu mu bitaro bya Gihundwe! Icyo gihe ngo akanguka, yisanze afite akaguru kamwe akandi kariho ibisebe umu Dr agakomeza kukavura ariko ajyeze aho abona hazazamo kanseri, afata umwanzuro w'uko nako agomba kugakuraho.

    Nyuma yaho ngo bamuhaye taransiferi bamuzana i Kigali mu bitaro bya CHK bamunyuza mu cyuma, basanga afite n’ikibazo cy’umugongo bituma bamushyiraho sima umubiri wose ayimarana ukwezi. Nyuma yaho mu 1998 nyina ngo yitabye Imana ari kubyara, nyuma yaho na murumuna we arapfa, nyuma y’umwaka umwe mu 1999 na Se yitaba Imana, asigarana na mushiki we gusa.

    Yakomeje avuga ko yahuye n’ikibazo kuko we byari bigoranye kubona famiye yamwitaho afite ubumuga, ariko kubw'amahirwe aza kubona umuryango umufasha. Cyakora ngo kubera ubuzima bubi yari abayemo, abantu bamunena, abandi bamugirira impuhwe, ngo yageze aho yanga Imana, akumva ko ariwe ibibazo byose byagwiriye.

    Hari aho yageze avuga ukuntu yagiye gusaba ishuri Kumuhima bakarimwima, ngo yajya arangaza abandi bana. Nyuma y'uko ibi bimubayeho, ngo yigiriye inama yo gucuruza ikarito agashyiraho itabi n’utubombo, kugira ngo ashakishe ubuzima.

    Ngo yaje kugira amahirwe ahura n’ababikira bamujyana i Gatagara atangira kwiga, ndetse atangira no kongera gukunda Imana kuko muri kiriya kigo cy’abafite ubumuga yari yajyanywemo, babatozaga gusenga no gukunda Imana. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109735/kuba-afite-ikibazo-cyamaguru-ntabwo-bimubuza-kumpa-umunezero-nkeneye-ubuhamya-bwa-muteteri-109735.html

  • Mukakibibi wari umaze imyaka 8 amara ye ari hanze yavuwe #rwanda #RwOT

    Uyu mugore wakorewe ubuvugizi n'itangazamakuru nyuma yo gusiragizwa n'ibitaro bitandukanye bikagera ubwo akena,ubu ari mu byishimo byinshi nyuma yo kubagwa na CHUK.

    Mukakibibi yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ku Cyumweru tariki ya 19 Nzeri ari bwo yavuye nu Bitaro amaze kuvurwa ubu burwayi bw'amara yari amaranye igihe, maze ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima ahita aherekezwa iwabo mu Karere ka Ngoma.

    Yavuze ko yageze mu rugo kandi ko yizera ko yavuwe neza keretse ibikomere byaho yabazwe ndetse ko yasabwe na muganga kujya ajya kwivuza buri Cyumweru .

    Mukakibibi yavuze gusa ko akigera mu rugo yahise afatwa n'uburwayi ndetse atangira gukeka ko ari Malaria nibwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri, 2021 yagiye kwivuza bamubwirwa ko yanduye COVID-19.

    Yagize ati 'Nazaga kwipfukisha nkataha, ubwo guhera ku wa Mbere nibwo natangiye guhinda umuriro ngira ngo ni ibimenyetso bya Malaria, nibwo uyu munsi navuze ngo nsubire kwa muganga, bansangamo COVID-19.'

    Uyu mubyeyi yavuze ko afite impungenge zo kuba yari atarakira neza uburwayi yari amaranye igihe, none hakaba hajemo ubundi bwa COVID-19.

    Mukakibibi afite abana batatu asanzwe abarizwa mu cyiciro cya mbere cy'Ubudehe, yavuze ko imibereho ye isanzwe itameze neza bityo ko yifuza gufashwa.

    Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Ngoma, Kirenga Providence, aheruka kubwira UMUSEKE ko ikibazo cy'uyu muturage bakimenye ndetse bagiye bamufasha kugera kwa muganga mu gihe yabaga yahawe rendez-vous na muganga.

    Kirenga yavuze ko ibisigaye bijyanye n'ubuvuzi Abaganga bazamwitaho gusa ko azitabwaho nk'umuturage w'Akarere.

    Ati 'Turakomeza kumukurikirana nk'umuturage wacu, ikindi ari mu cyiciro cya mbere cy'Ubudehe asanzwe afashwa.'

    Ubwo yagezaga ikibazo cye ku binyamakuru bitandukanye birimo BTN TV na TV1,Mukakibibi icyo gihe yavuze ko ubuzima bwe buri mu kaga mu gihe yaba atavuwe kuko ibitaro bya kaminuza bya Kigali CHUK byagiye byigiza inyuma gahunda yahawe yo kubagwa kugeza ubwo yari yaramaze kwangirika inda.

    Yagize ati “Narwaye ibibyimba mu nda nza hano CHUK barambaga,amara ntibongera kuyasubizamo.Nakomeje kuza hano,nza bampa ama randevu,none maze imyaka 8 mfite aya mara hanze.Nyagendana nyakikije igitenge ariko nubwo ngenda hari ubwo yifata akava amaraso.

    Nasabye ko bayasubiza mu nda ariko ntibayasubizamo,ubu mfite impungenge ko nzarwara kanseri.Nari naje kwivuza,taransiferi nayivanye I Kibungo [Ngoma],nyigejeje CHUK banyandikira kujya I Kanombe,mpageze banyandikira gusubira iwacu I Kibungo.

    Ntabwo nabyakiriye neza kuko sinasubira I Kibungo atariho nabagiwe.Ngomba gukurikiranwa naho nabagiwe.Kibungo n'ubundi bansiganira bavuga ngo aho yabagiwe niho agomba kuvurirwa.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/mukakibibi-wari-umaze-imyaka-8-amara-ye-ari-hanze-yavuwe

  • Ntibisanzwe, umuganga yatunguye abanyarwanda bose ubwo ari gukekwaho kurarana n' indaya bikamwibagiza akazi bigatuma uruhinja rutakaza ubuzima #rwanda #RwOT

      Mu Murenge wa Muko wo mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru ku kigo Nderabuzima aho umubyeyi wabyaye uruhinja rupfuye biturutse ku burangare bw'umuganga wagombaga kumwitaho ariko ntaboneke nyuma yo kurarana n'Indaya kwa Muganga.
      Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nzeri 2021, nibwo uyu umugore wari uri kwitabwaho n'uriya muganga, yibarukaga umwana upfuye.
      Mukarugira Speciose wari arwaje Mukantambara Theonille w'imyaka 30 wari utwite, atangaza ko babuze Umuganga waraye izamu witwa Mutuyimana Ismail ngo abafashe umubyeyi abashe kubyara neza.
      Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru, gitangaza ko uriya muganga yabuze biturutse ku kuba yararanye n'indaya y'umurwaza baraye binezeza mu buriri bigatuma uriya muganga yibagirwa umubyeyi yagombaga kwitaho.
      Ubwo ariya makuru yamenyekanaga, Iyakaremye Jean Paul usanzwe Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima gisanzwe gikorwaho n'uriya muganga, yihutiye kujya kumureba asanga ko Muganga ari kumwe n'iyo ndaya mu cyumba kigenewe Abaganga baraye izamu.
      Yagize ati 'Twagiye kureba dusanga arahari (umukobwa wararanye n'Umuganga), umukozi tugirana inyandiko, bukeye tubimenyesha Abayobozi badukurikiye.'
      Nanone kandi ngo uriya muganga uvugwaho imyitwarire idahwitse yemeye ikosa ndetse yandika ibaruwa yo gusaba imbabazi.
      Hari n'amakuru avuga ko Urwego rw'Igihugu rw'uUbugenzacyaha kuri uyu wa Kabiri rwaramukiye kuri kiriya Kigo Nderabuzima kugira ngo bakurikirana iki kibazo.

    Ifoto yakoreshejwe haruguru yakuwe ku rubuga rwa internet

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/21/ntibisanzwe-umuganga-yatunguye-abanyarwanda-bose-ubwo-ari-gukekwaho-kurarana-n-indaya-bikamwibagiza-akazi-bigatuma-uruhinja-rutakaza-ubuzima/

  • Umunyarwandakazi umaze imyaka myinshi atwite inda itavuka|abaganga bamubwiye amagambo akomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi w'imyaka 40 witwa Jane ,kuva mu myaka itanu ishize yarwaye indwara itarigeze isobanuka ,aho umunsi kuwundi inda ye ikomeza kugenda ikura kuburyo wakeka ko atwite inda nkuru.

    Uyu mugore waganiriye na Afrimax Tv kuri channel yabo ya Youtube, avuga ko ubuzima bwe bwari bwiza ndetse n'umugabo we amukunda bihebuje kugeza umunsi umwe yabyutse akumva ikintu kimuremereye mu nda ariko ntamenye icyo ari cyo.Jane akimara kumva icyo kintu kidasanzwe mu nda ye ,nubwo atamenye icyoricyo ariko yatangiye kwibwira ko yasamye ndetse akaba atwite ari nayo mpamvu yumva ibidasanzwe mu nda ye.Uyu mugore yaranezerewe cyane ndetse atangira kubwira umugabo we ko atwite.Inda ye yaje kumubera ibindi bindi kuko iminsi yabaye amezi ,nayo aba imyaka kugeza magingo aya imyaka ibaye itanu yose ataramenya ikiri mu nda ye.

    Uyu munyarwandakazi yarategereje ko yabyara araheba ,ajya kwa muganga baramutsembera, bamubwira ko adatwite ,ndetse bamubwira ko afite uburwayi bukomeye mu nda ye.Kuva icyo gihe abaganga benshi bamugezeho ariko ntanumwe wamenye uburwayi afite.Gusa avuga ko abaganga bamubwiye ko inda ye itazarekeraho gukura kandi ngo igisigaye ni ukwipfira.

    Uyu mubyeyi avuga ko kuri we ubu burwayi bushobora kuva bafitanye isano n'imyuka mibi ndetse namarozi kurusha uko bwaba ari uburwayi busanzwe, ibi abiterwa nuko ajya kurwara atigeze yumva ibimenyetso bidasanzwe ndetse ntamenye n'impamvu yubu burwayi bwe.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwandakazi-umaze-imyaka-myinshi-atwite-inda-itavukaabaganga-bamubwiye-amagambo-akomeye/

  • Muhanga : Umugore amaranye imyaka 6 indwara y’amayobera yamubyimbishije inda mu buryo budasanzwe #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n’imwe muri YouTube Channel ikorera mu Rwanda yitwa Afrimax TV, Nyanzira Jeanne yavuze ko iyi ndwara yamufashwe abyimba inda buhorobuhoro ariko bakamubwira ko ari ugutwita.

    Ngo bigitangira yajyaga kwa muganga, bakamuha utunini ubundi agataha bigera aho bikomera cyane.

    Avuga ko asanzwe ari umubyeyi w’imbyaro zirindwi ariko ko hari bana babiri bitabye Imana, bagapfa bakuze na bwo atazi ikibahitanye akaba ari bwo afatwa na buriya burwayi bw’amayobera.

    Avuga ko yagiye kwa muganga bakamucisha mu cyuma inshuro enye, bakamubwira ko harimo amazi ariko we akumva kuvurwa byoroshye.

    Ati 'Bambwira ngo harimo amazi nkishima nkavuga nti ubwo harimo amazi noneho nimumvome kubera ko babaga babuze uko bambwira nyine, ntibamvome.'

    Ngo byageze aho baramusezerera bamubwira bati 'Genda wisengere ntakundi utegereze umunsi.'

    Uyu mubyeyi uvugana agahinda kenshi, avuga ko yasimbutse urupfu inshuro nyinshi ku buryo n’ubu akaba ategereje ko isaha n’isaha byarangira.

    Avuga ko nta mavuriro atagezemo yaba aya kizungu ndetse no mu ba gakondo ku buryo imitungo bari bafite yabashizeho bagerageza kumuvuza bikaba iby’ubusa.

    Ngo byageze aho aba ari we ufata icyemezo 'ndababwira nti ahasigaye nimurekere aho nzategereze igihe nzapfira.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Umugore-amaranye-imyaka-6-indwara-y-amayobera-yamubyimbishije-inda-mu-buryo-budasanzwe