Tag: Ubuzima

  • Ebola yongeye kuboneka muri RD Congo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibisubizo byavuye mu bizamini bya laboratoire byakorewe i Goma tariki ya 7 na tariki ya 8 Ukwakira 2021 byemezwa na INRB ko umugabo n’umwana bagaragaje ibimenyetso byo kuva amaraso, kuruka no kubura umwuma tariki ya 14 Nzeri 2021 bageje kwa muganga barapfa.

    Ndetse nyuma y’iminsi mikeya undi muntu mu muryango w’abapfuye nawe yagaragaje ibimenyetso nawe ahita apfa.

    Umuntu wa kane ni umwana w’amezi 29 w’umuturanyi wabo nawe wagaragaje ibimenyetso nawe arapfa.

    Itsinda ry’abaganga ryahise ryoherezwa ku kigo nderabuzima cya Butsili gufata ibizami no kugenzura.

    Ubuyobozi bwa INRB ikaba ihera kuri ibyo bizami yemeza ko habonetse ubwandu bwa Ebola.

    Minisitiri w’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Jean Jacques Mbungani, yemeje ko itsinda ry’abaganga ryageze ahagaragaye ibimenyetso bya Ebola no kureba abahuye n’abagaragayeho icyorezo.

    Icyorezo cya Ebola muri 2018 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa i Beni muri Kivu y’Amajyaruguru cyahitanye abantu barenga 400.

    source : https://ift.tt/3iOoXO7

  • Ebola yongeye kugaragara muri Congo. #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubuzima muri RD Congo,Jean Jacques Mbungani, yatangaje ko umwana w'imyaka itatu yipimishirije hafi y'umujyi wa Beni mu burasirazuba bwa Congo, iki gice kikaba ari kimwe mu byibasiwe n'icyorezo cya Ebola hagati ya 2018-2020, uyu mwana akaba yaraje gupfa azize indwara.

    Itangazo ryavugaga ko abantu bagera ku 100, bashobora kuba baranduye virusi, Kandi abamaze kumenyekana bazakurikiranwa kugira ngo barebe niba hari ibimenyetso bagaragaza bya Virus.

    Raporo y'imbere muri laboratoire y'ibinyabuzima ya DRC yavuze ko bamwe mu baturanyi b'urwo rugo ruri mu gace ka Beni gatuwe cyane na Butsili na bo bagaragaje ibimenyetso bihuye na Ebola mu kwezi gushize nyuma baje gupfa, ariko ntabipimo byafashwe ngo barebe nimba Koko ari Ebola.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryasohoye itangazo rivuga ko rikorana n'inzego z'ubuzima mu iperereza ryo kugaragaza aho icyi cyorezo kigeze.

    Iyi ndwara yongeye kugaragara muri Gashyantare mu gace ka Kivu y'Amajyaruguru ko, hagati ya Kanama 2018 na Kamena 2020, hakaba haragaragaye icyorezo kinini cya Ebola mu mateka ya DRC, abantu banduye indwara ni 3,470 abapfuye ni 2.287.

    Indwara ubusanzwe yica hafi kimwe cya kabiri cy'abantu bayanduye, nubwo imiti yatejwe imbere muri Afrika y'uburengerazuba yagabanije cyane umubare wimpfu iyo abantu bamenyekanye ko banduye hakiri kare.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/09/ebola-yongeye-kugaragara-muri-congo/

  • Inkingo za Malariya zizatangira gukorerwa mu Rwanda umwaka utaha #rwanda #RwOT

    Rwatangiye kugeragerezwa ku bana 800,000 muri Ghana, Kenya na Malawi mu mwaka wa 2019.

    OMS ivuga ko Malaria ari indwara ikizahaje Africa yo munsi y'ubutayu bwa Sahara n'u Rwanda ruherereyemo, kuko mu mwaka wa 2019 gusa, Malariya yishe abana 260,000 batarengeje imyaka itanu.

    Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'ubuzima DR Tharcisse Mpunga yabwiye Ijwi ry'Amerika ko n'ubwo mu Rwanda Malariya yagabanutse kubera ingamba zinyuranye zagiye zishyirwaho, kuba habonetse urukingo bitazabuza igihugu gukomeza ingamba zo kuyirinda.

    Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe ubuzima (RBC) kivuga ko kuva mu mwaka wa 2016, ubwo u Rwanda rwari rwugarijwe n'umubare munini w'abarwayi ba Malariya, hafashwe ingamba zo kwifashisha abajyana b'ubuzima mu kuvura iyi ndwara.

    DR Aimable Mbituyumuremyi ushinzwe ubuvuzi bwa Malariya muri RBC asobanura ko muri 2016 u Rwanda rwagize abantu bangana na Miliyoni 4 n'igice barwaye malariya. Avuga ko n'ubwo hagenda haza ingamba zunganira mu guhangana na Marariya, u Rwanda rutazirengagiza ubundi buryo bwagaragaje kugabanya Marariya.

    Imibare itangazwa na RBC igaragaza ko iyi gahunda yo kwifashisha abajyanama b'ubuzima yagabanije Marariya mu buryo bugaragara.

    Muganga Mbituyumuremyi kandi avuga ko iyi gahunda yo kwivuriza Malariya mu midugudu, yatumye abarwayi bava kuri miliyoni 4 n'igice mu mwaka wa 2016-2017, bagera kuri miliyoni 2 n'igice mu mwaka wa 2019-2020, naho 2020-2021 ubu barabarirwa kuri miliyoni 1.4

    RBC itangaza ko irigabanuka ry'abarwaye Malariya, ryagendanye n'iry'abo ihitana buri mwaka.

    Muri 2016-2017, Malariya yishe abasaga 700 mu Rwanda, mu gihe 2019-2020 yishe abagera 167, naho uyu mwaka wa 2020-2021 yishe 96.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/inkingo-za-malariya-zizatangira-gukorerwa-mu-rwanda-umwaka-utaha

  • Umusore w'umunyarwanda wavutse atagira amaguru abaho ubuzima budasanzwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Njye na we dushobora kujya aho dushaka ,dushobora kubyina ,cyangwa kwiruka kuko dufite amaguru, ariko se uyu musore we abayeho ate?ese twebwe bantu dufite amaguru tubasha gukoresha iyi mpano twahawe neza?

    Yitwa Niyonzima Donathe utuye mu karere ka Rutsiro wavutse atagira amaguru ,abayeho ubuzima budasanzwe. Uyu musore w'imyaka 17 y'amavuko yisanze nta maguru afite gusa avuga ko ababyeyi bamukunda cyane ndetse ko abasha kujya ku ishuri akoresheje amaboko.Nubwo uyu musore adafite amaguru abasha kwirukanka akoresheje amaboko akagera mu birometero byinshi nta kibazo.Niyonzima wiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye avuga ko afite inzozi zo kuzaba igihangange mu gusiganwa ku maguru(amaboko, athletic) n'umukino w'amaboko bakina bicaye (sitting Volleyball).Uyu musore iyo aragendesha amaboko mu muhanda usanga benshi bamurangariye batunguwe nuburyo yihuta akagera aho abantu bafite amaguru benshi bashobora kunanirwa kugera.

    Niyonzima avuga ko agorwa no kubona ibikoresho by'ishuri, ndetse asaba ko uwamubonera inkunga yamufasha akazagera kunzozi ubwo azaba asoje amashuri ye. Kumufasha_0791126504

    Source : https://yegob.rw/umusore-wumunyarwanda-wavutse-atagira-amaguru-abaho-ubuzima-budasanzwe/

  • OMS yemeje urukingo rwa mbere rwa Malaria #rwanda #RwOT

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ONU ryita ku buzima-OMS, iragira inama Ibihugu byo munsi y'ubutayu bwa Sahara gukoresha urukingo rushya rwa Malariya ku bana bose bakiri bato.

    Ni ubwa mbere urukingo rwa Malariya rubonetse. Nk'uko OMS yabitangaje, rumaze kugeragezwa ku bana 800,000 muri Ghana, Kenya na Malawi kuva mu 2019.

    Umuyobozi mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko uyu ari umunsi utazibagirana mu mateka y'Isi. Ati: 'Gukoresha uru rukingo bizakumira Malariya ku bana bato ibihumbi n'ibihumbi buri mwaka'.

    Umwana ashobora gutangira kuruhabwa guhera ku mezi atanu nyuma yo kuvuka kandi agomba kuruhabwa inshuro enye zitandukanye.

    Malariya ni yo ndwara ya mbere yica abana benshi muri Afrika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara. Buri mwaka, ihahitana abana bari munsi y'imyaka itanu y'amavuko barenga 260000.

    Ivomo: VOA

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/07/oms-yemeje-urukingo-rwa-mbere-rwa-malaria/

  • Gasabo: ibitaro bya Kibagabaga bifashwe n'inkongi y'umuriro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu, Laboratoire y'Ibitaro bya Kibagabaga yafashwe n'inkongi y'umuriro aho bikekwa ko ishobora kuba yatewe n'umuriro w'amashanyarazi.

    Ibitaro bya Kibagabaga biherereye mu Karere ka Gasabo. Ahagana saa kumi nibwo bivugwa ko inkongi yatangiye, igice cy'ahagana inyuma muri iyi laboratoire kirashya.

    Abari bahari bakeka ko iyo nkongi yaba yatewe n'umuriro w'amashanyarazi kuko mbere yayo hari ibintu bumvaga biturika ariko ntibasobanukirwe ibyari byo.

    Source : https://yegob.rw/gasabo-ibitaro-bya-kibagabaga-bifashwe-ninkongi-yumuriro/

  • Ibimenyetso 7 byakwereka ko umutima wawe udakora neza #rwanda #RwOT

    Indwara z’umutima nubwo hari benshi bakunze gutekereza ko zifata abakuze, nyamara muri iki gihe siko bimeze kuko n’abato zisigaye zibibasira ahanini bitewe n’ihindagurika mu buryo turya ndetse nuko tubaho.

    Kurya ibiryo byuzuyemo amavuta mabi kandi byahinduwe cyane, kudakora imyitozo ngorora mubiri, gukora igihe kirekire utaruhuka ndetse na stress nyinshi ni bimwe mu byongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima mu bakiri bato.

    Mu gihe wifuza kuramba no kubaho neza, umutima wawe ugomba kuwurinda hakiri kare bimwe mu bishobora kuwangiza. Buri rugingo rw’umubiri mbere yo gutangira kwangirika hari bimwe mu bimenyetso rugaragaza, no ku mutima ni uko bigenda.

    Mu gihe utangiye kubona bimwe muri ibi bimenyetso ni ngombwa kugana kwa muganga ukivuza hakiri kare.

    Ibimenyetso 7 byakwereka ko umutima udakora neza

    Guhorana umunaniro ukabije

    Benshi iyo bananiwe cyane, hari igihe babyitiranya no gukora igihe kirekire, kutaryama bihagije cg ibindi bibazo. Gusa umunaniro uterwa n’umutima ukora nabi, wo uhoraho kabone nubwo waba waruhutse cg nta bindi bibazo ufite.

    Niba wumva uhora unaniwe kabone niyo byaba ari mu gitondo ntacyo urakora, bishobora kuba biterwa nuko hari aho umutima utohereza neza amaraso mu mubiri wawe; akenshi nta mwuka mwiza wa oxygen uba ugera muri ibyo bice.

    Ububabare mu gatuza

    Iki ni kimwe mu bimenyetso bikunze kugaragara cyane cy’umutima ukora nabi.

    Ubu buribwe rimwe na rimwe buza bukomeye cg bukazajya buza bwongera bugenda. Akenshi iyo wirambutse ku buriri cg wicaye buragenda, gusa ntugomba kubyirengagiza kuko ni kimwe mu bimenyetso bikuburira, ugomba kugana kwa muganga.

    Niba ujya ugira ububabare mu gatuza bukomeye bishobora kwerekana kandi ko ushobora kwibasirwa n’indwara yo guhagarara k’umutima.

    Nutangira kumva uribwa mu gatuza ugomba kwihutira kugana kwa muganga kuko ari ikimenyetso cy’indwara z’umutima. Uburibwe mu gatuza cyane cyane mu gice cy’ibumoso bishobora kwerekana ko umutima ushobora guhagarara

    Ububabare bugera no mu kuboko kw’ibumoso

    Ububabare mu gatuza bumenyerewe nka kimwe mu bimenyetso by’ibanze by’indwara z’umutima, mu gihe utangiye kumvira ubu buribwe mu kuboko kw’ibumoso ku buryo hari n’igihe utabasha kukunyeganyeza, aha biba bikomeye cyane ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga.

    Kubyimba ibirenge

    Nubwo kubyimba ibirenge bishobora guturuka ku mpamvu zitandukanye. Gusa mu gihe umutima utabasha gutera ngo ugeze amaraso mu bice bihera nk’ibirenge, ibiganza n’intoki, amaraso yipfundika mu migarura (veins), bikaba byagutera guhora ubona habyimbye.

    Mu gihe umutima ukora nabi, kandi bituma impyiko zitabasha gukora neza ngo zisohore imyanda n’umunyu mwinshi (sodium) bikaba byatera kubyimba ku ngingo zihera ku mubiri (ibiganza n’ibirenge).

    Iyo kubyimba ibirenge biterwa n’umutima ukora nabi biba biherekejwe n’ibindi bimenyetso nko kunanirwa cyane, guhumeka insigane n’ibindi.

    Guhumeka insigane

    Kimwe mu bimenyetso bikunze kwigaragaza ku ndwara z’umutima ni uguhumeka insigane. Iyo umutima udashobora gutera neza, amaraso yo mu migarura (veins) ndetse n’andi matembabuzi ashobora kubamo menshi nuko agatangira kugana mu bihaha, bigatuma utabasha guhumeka neza.

    Ugomba kwitondera cyane no kwihutira kugana kwa muganga, mu gihe uhumeka insigane nka nyuma yo gukora urugendo cg sport.

    Kumva uko umutima utera

    Ubusanzwe ntugomba kumva ijwi ry’umutima utera. Nutangira kuryumva uzamenye ko hari ikibazo, wihutire kugana kwa muganga.

    Iyo wumva uko umutima utera, biba bisobanuye ko hari akabazo mu miterere yawo. Bishobora gutera ikibazo gikomeye nyuma ku mikorere y’umutima.

    Soma birambuye impamvu zishobora gutera umutima guhagarara https://umutihealth.com/guhagarara-kumutima/

    Kumva urushye cyane nyuma yo gukora ibyoroheje

    Niba nyuma yo gukora urugendo ruto cyangwa akandi karimo kadasaba imbaraga nyinshi, wumva utangiye kuruha cyane, guhumeka insigane, ndetse no kugira ibinya mu maguru bishobora kukuburira ko hari ikitagenda neza ku mutima.

    Akenshi ibinya mu maguru byerekana ikibazo mu mijyana y’amaraso (arteries), ishobora kuba yatangiye kuziba bitewe n’ibinure byinshi biba birimo.

    Ibindi bimenyetso bishobora kwerekana indwara z’umutima harimo; guhorana ikizungera, umutima utera insigane, kubira ibyuya cyane ndetse n’igogorwa ritagenda neza.

    Ibi bimenyetso byose ntugomba kubyirengagiza, ahubwo ugomba kwihutira kugana kwa muganga ukisuzumisha hakiri kare.

    Soma birambuye amafunguro afasha umutima gukora neza https://umutihealth.com/amafunguro-afasha-umutima/

    Source: Umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibimenyetso-7-byakwereka-ko-umutima-wawe-udakora-neza.html

  • Kigali: RBC yatangaje ibisubizo bya Covid-19 byafashwe mu bari mu tubari #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukwakira 2021,Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangiye gupima Covid-19 mu buryo butunguranye ahahurira abantu benshi nko mu tubari, insengero n'ahandi mu rwego rwo kureba uko iki cyorezo gihagaze.

    Iyi gahunda ije nyuma y'uko mu ijoro rya tariki 01 Ukwakira 2021, Umujyi wa Kigali wafunze akabari kitwa 'People'gaherereye mu Murenge wa Kacyiru, nyuma yo gusanga abantu ari uruvunganzoka, babyina kandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Mu butumwa RBC yashyize kuri Twitter mu ijoro ryakeye,yagize iti “Mu rwego rwo gukurikirana ubwandu bwa COVID-19, uyu munsi hafashwe ibipimo 672 mu bakozi ba bar n'utubari (350) n'abakiliya (332). Ibi bikorwa byabereye kuri bar 13 zo mu turere twose tw'Umujyi wa Kigali kandi nta bwandu bwa #COVID19 bwagaragaye mu bipimo byose byafashwe.”

    RBC yatangaje nyuma y'aho utubari duherewe uburenganzira bwo gukora ariko dusabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, hari utubari tutubahirije ayo mabwiriza, tuyica nkana.

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu kuwa 23 Nzeri 2021, , yashyizeho amabwiriza agenga abakora n'abajya mu kabari, avuga ko mu kabari aho abantu bicara hagomba gushyirwa ikimenyetso kihagaragaza kandi hakubahirizwa intera ya metero imwe n'igice hagati y'intebe n'indi. Banyiri utubari kandi basabwe gushyiraho uburyo bwo kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    U Rwanda rukomeje gahunda yo guhangana n'icyorezo cya Coronavirus aho abaturage basabwa kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho kandi birinda ikwirakwira ry'icyorezo.

    Rwihaye intego yo gukingira abaturage, aho biteganyijwe ko umwaka wa 2022 uzarangira, abagera kuri 60% barakingiwe, mu gihe uyu mwaka rwihaye intego ko 30% baba bamaze gukingirwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/kigali-rbc-yatangaje-ibisubizo-bya-covid-19-byafashwe-mu-bari-mu-tubari

  • MINISANTE yahagaritse ibitaro bya MBC byakoreraga mu Biryogo #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yafunze MBC Hospital iherereye mu karere ka Nyarugenge mu Biryogo nyuma yaho ikoze ubugenzuzi igasanga hari amakosa akomeye yatuma iri vuriro rifungwa.

    Iki cyemezo kirubahirizwa guhera tariki 6 Ukwakira 2021. Iri vuriro ryatangiye muri 2018.

    Ibi bitaro byafunzwe byari biherereye mu Murenge wa Nyarugenge ahahoze Grace Hotel, haruguru y'isoko ryo mu Biryogo, bikaba byaratangiye gukora ku itariki 16 Mutarama 2018.

    Ibi bitaro byafunzwe byatangaga serivisi zirimo kwakira abarwayi b'indembe, ubuvuzi bw'abana, ubw'indwara zo mu mubiri, ubuvuzi bw'indwara z'ababyeyi n'abakeneye kubagwa.

    Byavuraga kandi indwara zo mu kanwa n'amenyo, abakeneye ubugororangingo, gupima ibizamini, gucisha abarwayi mu cyuma, kwakira abarwayi bashyirwa mu bitaro, kureba mu gifu n'indwara z'amara n'izindi.

    Ibi bitaro byiyongereye kuri Baho International nayo iherutse guhagarikwa kubera amakosa arimo kurangara bigatuma umurwayi ahasiga ubuzima.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/minisante-yahagaritse-ibitaro-bya-mbc-byakoreraga-mu-biryogo

  • Abari gukira Covid bari kugaragaza uburwayi bwo kuribwa mu kibuno #rwanda #RwOT

    Uburwayi bwiswe Restless Anal Syndrome, bukomeje guteza inkeke aho bivugwa ko buri kwibasira cyane abakize icyorezo cya Covid-19, nk'uko byagaragajwe n'inzobere mu buvuzi.

    Abahanga mu by'ubuvuzi by'umwihariko bari gukurikirana abarwayi ba Covid-19, bagaragaje ko hari uburwayi bushya buteye inkeke, buri gufata abakize Covid-19 mu kibuno buzwi nka Restless Anal Syndrome.

    Uwafashwe n'ubu burwayi, aba abangamiwe bikomeye mu kibuno, agahabwa agahenge mu gihe aba ari kwinyeganyeza gusa, aho uwafashwe n'ubu burwayi atabasha gusinzira adafashe imiti yifashishwa mu gusinziriza, nkuko bitangazwa na The Sun dukesha inkuru.

    Bivuga ko ubu burwayi bwabanje kugaragazwa n'abaganga bo mu Buyapani, nyuma yo kubusanga mu mugabo w'imyaka 77 waburwaye nyuma yo gukira Covid-19, bagahita basaba ko bwandikwa kandi bugakurikiranwa byihariye nk'ikibazo gikomoka kuri Covid-19.

    Ubu burwayi bushobora korohera uburwaye ku manywa kuko bworoshywa no kugendagenda cyangwa kwiruka, ariko iyo bigeze mu ijoro umuntu ashatse kuryama ntibumworohera.

    Ubu burwayi bise Restless Anal Syndrome iri kuzengereza abakize Covid-19, ariko bimwe mubitangaza makuru byakomeje kunyomoza iyi nkuru bivugako ari ibihuha, bavugako uwafashe urukingo rwa Covid-19 aba afite ubuzima bwiza ameze nk'uko yari asanzwe ameze mbere mu buzima busanzwe

    Ibi bitangazamakuru bikomeza bivuga ko abantu baba bafite indwara zitandukanye, bamara gukingirwa bakavuga ko indwara barwaye ziterwa n'urukingo bahawe, ibi ngo akaba ari ikinyoma.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/02/abari-gukira-covid-bari-kugaragaza-uburwayi-bwo-kuribwa-mu-kibuno/