Tag: Ubuzima

  • Hakozwe ikinini gihangamura Covid-19 kikagabanya ibyago byo gushyirwa mu bitaro #rwanda #RwOT

    Icyo kinini – cyitwa molnupiravir – cyatanzwe inshuro ebyiri ku munsi ku barwayi baherutse gusangwamo coronavirus.

    Kompanyi yo muri Amerika Merck ikora imiti yavuze ko ibyavuye muri iryo gerageza ari byiza cyane ku buryo abagenzuzi bo hanze y'iyo kompanyi basabye ko iryo gerageza rihagarara hakiri kare.

    Yavuze ko mu byumweru bibiri biri imbere igiye gusaba ko uwo muti uhabwa uruhushya rwo gukoreshwa mu buryo bwihutitwa muri Amerika.

    Dr Anthony Fauci, umujyanama mukuru mu buvuzi wa Perezida w'Amerika Joe Biden, yavuze ko ibyavuye muri iryo gerageza ari “inkuru nziza cyane”, ariko ashishikariza ko habaho kwigengesera kugeza ubwo ikigo cy'Amerika kigenzura ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti (FDA) kizaba cyamaze kugenzura iby'iryo gerageza.

    Umuti wa mbere unyura mu kanwa

    Mu gihe cyaba cyemejwe n'abagenzuzi, ikinini molnupiravir cyaba kibaye umuti wa mbere unyura mu kanwa urwanya virusi ya Covid-19.

    Iki kinini, mbere cyari cyakorewe kuvura ibicurane bya influenza, gikoze mu buryo buteza amakosa mu miterere ya virusi, kikayibuza gukwirakwira mu mubiri.

    Isesengura ryakorewe ku barwayi 775 ryasanze:

    7.3% by'abahawe molnupiravir barashyizwe mu bitaro

    Ibyo bigereranywa na 14.1% y'abarwayi bahawe placebo cyangwa ikinini kitari cyo (kitavura)

    nta mpfu zabayeho mu bo mu itsinda ryahawe molnupiravir, ariko abarwayi umunani bahawe placebo mu igerageza, nyuma bishwe na Covid

    Amakuru y'ibyavuye muri iryo gerageza yatangajwe mu nyandiko igenewe abanyamakuru kandi ntiragenzurwa n'abandi bahanga mu buvuzi (peer-review).

    Bitandukanye na nyinshi mu nkingo za Covid, zibasira igice cy'inyuma cya virusi (spike protein), uyu muti wo ukora wibasira 'enzyme', cyangwa ibigize virusi bituma igenda ikwirakwira cyangwa yikorera amakopi mu mubiri.

    Kompanyi Merck yakoze uwo muti, yavuze ko ibyo byatuma utanga umusaruro no ku moko mashya y'ukwihinduranya kwa coronavirus uko izakomeza kwihinduranya mu bihe biri imbere.

    Daria Hazuda, Visi Perezida wa kompanyi Merck ushinzwe ubuvumbuzi ku ndwara zandura, yabwiye BBC ati:

    “Umuti urwanya virusi ku bantu badakingiye, cyangwa batagerwaho cyane n'ubudahangarwa butangwa n'inkingo, ni igikoresho cy'ingenzi mu gufasha gusoza iki cyorezo”.

    Ibyavuye muri iryo gerageza bigaragaza ko ikinini molnupiravir gikwiye gufatwa hakiri kare nyuma yuko umurwayi agaragaje ibimenyetso, kugira ngo kibashe gutanga umusaruro.

    Ubushakashatsi bwakozwe mbere ku barwayi bari barashyizwe mu bitaro barwaye Covid y'igikatu, bwarahagaritswe nyuma yuko ibyabuvuyemo bidatanze icyizere.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/hakozwe-ikinini-gihangamura-covid-19-kikagabanya-ibyago-byo-gushyirwa-mu-bitaro

  • #COVID19: Abantu 5 bitabye Imana, abanduye bashya babonetse ni 168 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu batanu bitabye Imana, bose bakaba ari abagabo barimo uwo mu Karere ka Gicumbi w’imyaka 85, uwo mu Karere ka Gakenke w’imyaka 80, uwo mu Karere ka Nyabihu w’imyaka 73, uwo mu Karere ka Kayonza w’imyaka 65 n’uwo mu Mujyi wa Kigali w’imyaka 61.

    Abantu batatu basezerewe mu bitaro, abandi batatu babishyizwemo, naho abarembye ni 10.

    source : https://ift.tt/2YclNwz

  • #COVID19: Abantu 5 biabye Imana, abanduye bashya babonetse ni 168 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu batanu bitabye Imana, bose bakaba ari abagabo barimo uwo mu Karere ka Gicumbi w’imyaka 85, uwo mu Karere ka Gakenke w’imyaka 80, uwo mu Karere ka Nyabihu w’imyaka 73, uwo mu Karere ka Kayonza w’imyaka 65 n’uwo mu Mujyi wa Kigali w’imyaka 61.

    Abantu batatu basezerewe mu bitaro, abandi batatu babishyizwemo, naho abarembye ni 10.

    source : https://ift.tt/2Y4iOFV

  • Muhanga-Kamonyi: Hari ababangamiwe n'amategeko atabemerera kuboneza urubyaro #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bangavu baterwa inda z'imburagihe baravuga ko bazitirwa n'amategeko iyo basabye guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro kubera kudakwiza imyaka y'ubukure. Kwimwa izi serivise bituma hari bamwe bisanga bongeye guterwa inda, bakarushaho kwisanga mu bibazo bisanga ibyo baba basanzwe barwana nabyo. Basaba ko amategeko avugururwa bakitabwaho.

    Bamwe mu baganiriye na intyoza.com bavuga ko iri tegeko rikwiye koroshywa nkuko hari ingingo zo gukurirwamo inda zorohejwe abangavu n'undi muntu wese watewe inda akayikurirwamo hisunzwe izo ngingo.

    Aline, yabyaye afite imyaka 15, avuga ko nyuma yo kubyara yagiye ku mujyanama w'ubuzima kumusaba ko yaboneza urubyaro akamubwira ko atabyemerewe n'amategeko.

    Yagize ati' Maze kubyara mbonye uko umuryango wanjye uncunaguza, nabonye ko ngomba kujya kuboneza urubyaro kugirango ntazongera kubyara, ariko haba ku mujyanama w'ubuzima yarampakaniye anyohereza ku kigo nderabuzima naho barabyanga ngo amategeko ntabwo abinyemerera ndataha ndabyihorera'.

    Uwitwa Delphine, we avuga ko nyuma yo kwangirwa kuboneza urubyaro nyuma yo kubyara afite imyaka 16, yongeye gutwita indi nda kubera ko yagiye ku kigo cy'urubyiruko cya Kamonyi no ku kigo nderabuzima bakamubwira ko batabimukorera kuko atabyemerewe kubera ko atarakwiza imyaka y'ubukure yemewe mu Itegeko.

    Ati' Maze kubyara numvaga bamfasha ngahita mpabwa uburyo bwo kuboneza urubyaro, ariko aho nagannye ku kigo cy'urubyiruko cya Kamonyi banze kumfasha no ku kigo nderabuzima biranga, nongera gutwara indi nda ntateganyaga doreko n'uwambere ntari mubashije kandi uwanteye inda yarahunze naramubuze. Iyo njya kwemererwa kuboneza sinari kongera kuyitwara ndetse umwana yaravutse hashize igihe arapfa'.

    Annick, avuga ko kuba urubyiruko rutemererwa kuboneza urubyaro bituma bazitwara bakishora mu kuzikuramo rwishishwa ndetse abandi bagakoresha ibinini n'indi miti kugirango bitabare, aho bamwe usanga bibagiraho ingaruka zo kuzabura urubyaro ndetse bakaba banapfa kubera kubikora magendu bitabara.

    Yumva Jean Paul, umuhuzabikorwa w'Ikigo cy'Urubyiruko cya Kamonyi avuga ko bagongwa n'amategeko atemerera umwangavu utarageza imyaka 18 y'ubukure guhabwa ubu buryo, ariko akavuga ko bibaye byiza habaho umwihariko kuri aba bangavu baba barabyaye.

    Ati' Duhura n'imbogamizi zuko aba bangavu iyo batugannye batarakwiza imyaka y'ubukure 18 ivugwa mu itegeko kugirango bemererwe guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro arongera akabyara. Nkatwe rero ntawo twabikora kuko nubwo twabikora twaba dukemuye ikibazo kimwe ariko tukaba twamuteza ikindi kibazo kuko buriya buryo bushobora kumuteza ikibazo bitewe nuko umubiri we wabwakira, ariko habayeho umwihariko hari icyahinduka kuri aba bangavu'.

    Uwimana Josephine, umubyeyi wo mu karere ka Muhanga ufite abangavu babiri batewe inda imburagihe avuga ko iyo baba bemerewe kuboneza urubyaro bitari kugenda uko byagenze kuko bari kuba barabukoresheje mbere yuko baterwa inda, ariko na nyuma ntibigeze bazihabwa umwe yongera kubyara .

    Mporanyi Theobald, inzobere mu bijyanye n'ubuzima akaba impuguke ngishwanama mu muryango uharanira uburenganzira no guteza imbere ubuzima (HDI) avuga ko icyo bashyize imbere ari ubukangurambaga mu kumenyesha ibijyanye n'ubuzima no kubereka neza icyo ingingo z'itegeko zivuga ku gukurirwamo inda .

    Avuga ko bagomba gukomeza gukora ubuvugizi ku zindi ngingo zirebana n'ubuzima nicyo zahindukaho kuko' twebwe nabo dukorana nibyo dushyize imbere tugamije gutabara no gusigasira ubuzima bw'ubangamiwe. Izi ngingo rero zo kwemerera aba bangavu guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro nazo zarebwaho kuko mu gihe atafashijwe azongera atware indi kandi yakagombye kuba yaratabawe mbere hose'.

    Kuva mu mwaka wa 2007 hatangijwe umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kuboneza urubyaro hagamijwe gukangurira abagore n'abakobwa kuruboneza ndetse mu bushakashatsi bwagiye bukorwa bwagaragaje ko abagore basaga 70% batarabasha kugera kuri serivisi zo kuboneza urubyaro.

    Uyu mwaka, uyu munsi wizihijwe taliki ya 26 Nzeri 2021, ukaba warufite insannganyamatsiko igira iti 'Mugore kuboneza urubyaro n'ubuzima bwawe kandi ni uburenganzira bwawe'.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-kamonyi-hari-ababangamiwe-namategeko-atabemerera-kuboneza-urubyaro/

  • Amafunguro wafata niba ushaka guhorana mu kanwa hahumura neza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya hari amafunguro wafata agatuma umuntu ahorana impumuro nziza mu kanwa,kabone nubwo yaba asanzwe agira impumuro mbi,ibi biribwa birayirwanya kugeza ubwo usigara nta kibazo na kimwe cyo guhumura nabi kuko bijya bibaho ko umuntu ashobora kugira icyo kibazo.

    1.Imbuto zimwe na zimwe :
    Hari imbuto zifasha umuntu kugira impumuro nziza mu kanwa ke iyo akunda kuzirya kenshi,ni ukuvuga nibura buri munsi akabasha kubona urubuto rumwe cyangwa kunywa ikirahuri kimwe cy'umutobe w'izi mbuto arizo ; amaronji,indimu,pomme,inkeri

    2.Umudarasini( romarin) : icyirungo gikunze gukoreshwa mu cyayi no mu guteka inyama cyitwa umudarasini nacyo gifasha umuntu kugira impumuro nziza mu kanwa ku muntu ukunda kugikoresha. Icyo kirungo kiba kimeze nka teyi usibye ko cyo kiba gifite utubabi tureture

    3.Yawurute : ubusanzwe yawurute ni ikinyobwa cyiza cy'ingirakamaro ku buzima bw'umuntu kuko gifasha igifu gukora neza,hanyuma ikanasukura mu rwungano ngogozi ku buryo nta mwuka mubi ushobora guturuka mu muntu.

    4.Amazi arimo indimu : nkuko twatangiye tuvuga ko imbuto zisharira ari nziza ku kurwanya impumuro mbi,no kunywa amazi arimo indimu ni kimwe mu bifasha umuntu kuzana umwuka mwiza uturuka mu kanwa ke.

    5.Cocombre ; cocombre nayo iri mu biribwa bituma umuntu azana impumuro nziza mu kanwa ke,cyane cyane ku bantu bakunda kuyikoramo salade,kuko yica udukoko dushobora gutera mu kanwa guhumura nabi ndetse ikanakomeza ishinya,ikayirinda kuba yakwangizwa n'ibibonetse byose kandi burya iyo ishinya ifite ikibazo bituma no mu kanwa hazana umwuka utameze neza.

    6.Persil : icyatsi cyizwi ku izana rya persil cyo mu bwoko bwa sereri nacyo ni ingenzi cyane mu gufasha umuntu kuzana impumuro nziza. Cyane cyane ku bantu bagikoresha nk'ikirungo ariko biba byiza kurshaho iyo uyihekenye,nibwo usanga ufite impumuro nziza ituruka mu kanwa.

    Ibi nibyo bifasha umuntu kugira impumuro nziza yo mu kanwa ku bantu bagira ikibazo cyo guhumura nabi,bigakira burundu ugasigara nta kibazo cy'umwuka utari mwiza uguturukamo.

    Source : https://yegob.rw/amafunguro-wafata-niba-ushaka-guhorana-mu-kanwa-hahumura-neza/

  • Rulindo:amarira y'umwana ufite ururimi rwuzuye akanwa||Abaganga byabateye ubwoba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari umuririmbyi waririmbye ati 'ni iki watanze kugirango ube ukirinzwe mwana wa Adamu?' Nibyo koko nta muntu numwe utifuza kubaho yishimye kandi atekanye.Muri iyi nkuru yacu tugiye kubagezaho ibyabaye kuri uyu mwana w'umuhungu wo mu karere ka Rulindo ,usigaye yarihebye bitewe n'uburwayi bwamufashe mu kanwa akaba atakibasha no kurya.Ni indwara yateye ubwoba abaganga benshi.

    Ni umwana witwa Kwizera ,utuye mu murenge wa Kinihira mu karere ka Rulindo.Uyu mwana wimyaka 16 y'amavuko ubwo yasurwaga na Afrimax Tv yagaragaje agahinda gakomeye afite nyuma yo gufatwa nubu burwayi ,butuma atakibasha kujya aho abandi bari kuko bamutoteza bakamubwira ko agiye gupfa aribyo bituma na we yarihebye agasaba Imana ngo imuruhure.

    Claudine mama w'uyu mwana.

    Bigoranye Kwizera yemeye kuganira n'umunyamakuru, dore ko aba adashaka umuntu wamuvugisha.Yavuze ko ubu burwayi bwe bwaje ari agaheri gato kaza kubyimba kavamo inyama nini yuzuye mu kanwa aho wagirango afite indimi ebyiri.Uyu mwana avuga ko bagiye kumuvuza mu bitaro bitandukanye birimo ibya Kinihira, CHUK, n'ibitaro bya Gisirikare i Kanombe ariko ntibabone uburwayi afite.Avuga ko yaretse ishuri kubera ko abanyeshuri bamuzomeraga ngo ajunditse inyama, ndetse rimwe na rimwe yajya no ku zuba umutwe ukamurya akazengera.

    Kwizera yakomeje avuga ko yumva yaranze abantu kuko bamutoteza,bamubwira ko asigaje gupfa ndetse na we yareba akabona nta ejo he heza hahari mu gihe agifite ubu burwayi akumva icyaba cyiza ari ukwipfira.

    Mama wa Kwizera witwa Claudine mu gahinda kenshi yavuze ko umuryango wabo ubayeho nabi, nyuma yubu burwayi bwumwana wabo.Ati:' uyu ni we mfura yanjye namubyaye nziko azambera umuhungu mwiza…tubayeho nabi aba ashaka kurya ibiryo by'isosi kuko ntabasha guhekenya, ariko nabyo kubibona biragoye'.

    Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko bategereje icyo i Kanombe bazabasubiza nubwo na ho kugerayo bibagora.Avuga ko iyo bahawe rendez vous yo kwa muganga, rimwe na rimwe barara mu nzira kubera kubura amafaranga y'itike.Ubu burwayi bwa Kwizera bwabereye amayobera abaganga ndetse hari aho bagiye bajya kumuvuriza bakagira ubwoba bakabasezerera bababwira ko batashobora kumuvura.

    Claudine asaba umugiraneza kumufasha akabasha kuvuza umwana we na we akazamugirira akamaro mu gihe kizaza.Uwifuza kumufasha yakoresha iyi numero ya telefoni:+250786336206

    Source : https://yegob.rw/rulindoamarira-yumwana-ufite-ururimi-rwuzuye-akanwaabaganga-byabateye-ubwoba/

  • Wari uziko ushobora guhorana mu maso hatemba itoto ukoresheje ubuki?Dore uko bikorwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuki bwuzuje ubuziranenge,ni kimwe mu bintu by'ingenzi mu gukesha uruhu rw'umuntu,rukorohera ndetse no kururinda kwibasirwa n'indwara z'uruhu zitandukanye iyo ubukoresheje muri ubu buryo tugiye kukugezaho,kabone nubwo rwaba rwarakunaniye.

    Uko wabukoresha mu gukesha uruhu rugahorana itoto:

    • Utegura amazi ashyushye yatuye kandi yahiye neza nta microbe n'imwe afite ukayashyiramu gikoresho gifite isuku ihagije.
    • Banza woze ibiganza byawe neza ukoresheje amazi n'isabuni
      Nyuma,ufata gant yo kwiyogesha,ifite isuku ihagije cyangwa agatambaro keza kandi koroshye,ukajya ugakoza muri ya mazi ukihanaguza mu maso gahoro gahoro ucunganwa nuko utitwika kuko amazi aba agishyushye cyane.ibi ubikora kugira ngo utwengeruhu two mu maso dufunguke
    • Koza intoki zawe mu buki wateguye,ufate ubuki bukeya maze ujye usiga mu maso,nkaho uri gukora massage ukoreheje intoki gusa.
    • Tegereza iminota 10 nyuma yo kwisiga kugira ngo bwa buki busa n'ubwinjira mu mubiri bukica bacteria ziteza indwara z'uruhu
    • Fata amazi y'akazuyazi woge mu maso neza
    • Ongera ukoreshe noneho amazi akonje cyane nayo uyoge nyuma yo gukoresha ashyushye kugira ngo utengeruhu rwongere twifunge.
    • Bikore buri munsi kugeza igihe ubonye ko uruhu rusigaye rumeze neza
      Ubu nibwo buryo wakoreshamo ubuki bukagufasha kugira uruhu rufite itoto kandi rutajya rupfa kwibasirwa n'indwara z'uruhu.

    Source : https://yegob.rw/wari-uziko-ushobora-guhorana-mu-maso-hatemba-itoto-ukoresheje-ubukidore-uko-bikorwa/

  • Kigali: Agahinda k'umubyeyi ufite umugabo utwite||Abaganga bamubwiye amagambo akomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda yaravuze ati:'umubiri ubyara udahatse', nibyo byabaye kuri uyu mugabo utuye mu murenge wa Gatsata mu mujyi wa Kigali wabyimbye inda ,none abantu bakaba baramuhaye akato ngo aratwite ari umugabo.

    Clemantine umufasha w'uyu mugabo avuga ko ibi byatangiye muri Mutarama uyu mwaka, ubwo uyu mugabo yatangiraga kubyimba amaguru ,ndetse akabyimba inda mu buryo bukabije.Inda ye yakomeje gukura ndetse atangira kujya abura umwuka.Baje kumujyana mu bitaro bya Kibagabaga nyuma bakomereza muri CHUK aho abaganga baje kwemeza ko uyu mugabo ashobora kuba arwaye impyiko kubera amazi menshi yuzuye mu mubiri we.

    Uyu mudamu avuga ko yakomeje kugerageza kumuvuza ariko ubushobozi bukaza kumubana bucye.Bamushyize ku mashini ziyungurura amazi mu mubiri zikora nk'impyiko bamubwira ko azajya yishyura ibihumbi 100 buri munsi hanyuma asanga atazayabona.

    Clemantine avuga ko bahise bataha ajya kumurwariza mu rugo ,nubwo kwa muganga bari baramubwiye ko kugirango umugabo we akire hakenewe nibura miliyoni zirenga 10 kugirango azajyanwe mu Buhinde kuvurirwayo.

    Clemantine avuga ko ubuzima babayemo atabona ayo mafaranga.Uyu mugabo bamuvoma buri cyumweru litiro umunani zamazi,kubera ko bamupfumuye ku nda aho bacisha amazi bisaba ko yambara pamper.Uyu mubyeyi avuga ko bitamworoheye kuko aramuryamisha,amuhindukiza ,akamugaburira,akamwuhagira kuko byose atashobora kubyikorera.

    Ni umuryango utifashije dore ko avuga ko acuruza agataro i Nyabugogo aho ahora acunganwa n'amasaha kugirango ajye guhindurira umugabo we pamper kuko iyo atinze asanga aho aryamye habaye ikidendezi.Avuga ko kwa muganga bamusabye kumugaburira ibiryo byisosi ,jus ya beterave nimbuto kandi adafite ubushobozi bwo kubigura.

    Clemantine avuga ko ababazwa cyane n'abatoteza umugabo we bavuga ngo aratwite,ndetse akavuga ko bamwe batagikandagira iwe mu rugo,aho anyuze baramukoba ngo 'dore wa mugore ufite umugabo utwite'.

     

    Ahora yambaye pamper

    Asoza atanga ikifuzo cye ,avuga ko akeneye inkunga yo kuvuza umufasha we ,uzavurirwa mu gihugu cy'u Buhinde.Uwakwifuza kumufasha cyangwa kumusura yakoresha iyi numero ya telefoni:+250789676991 ibaruye ku mazina ye Clemantine.

    Source : https://yegob.rw/kigali-agahinda-kumubyeyi-ufite-umugabo-utwiteabaganga-bamubwiye-amagambo-akomeye/

  • Nyamasheke: Bagaragaza impinduka igikoni cy'umudugudu cyahinduye ku mirire y'abana #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ikorana n'ibitaro by'intara bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko abana babo bari mu mirire mibi ariko nyuma yaho bagannye igikoni cy'umudugudu imirire mibi irikugenda ishira.

    Ibi babigarutseho mu kiganiro bagiranye n'ibitangazamakuru bya Flash ubwo umunyamakuru yabasangaga mu rugo rw'umujyanama w'ubuzima aho bashyize icyo gikoni.

    Ni urugo ruherereye mu Mudugudu wa Gatoki mu Kagari ka Nyamarusange mu Murenge wa Bushekeri, bakaba bahahuriye bari kumwe n'abana, ababyeyi n'abajyanama b'ubuzima.

    Abajyanama b'ubuzima bari kwita ku bana babapima ibiro no kureba imikurire yabo, naho ababyeyi bari kwita ku bana ndetse bari no kubatekera ibiryo byujuje ibisabwa kugira ngo abana bareke kujya mu mirire mibi.

    Ni igikorwa bakora rimwe mu kwezi kubufatanye n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke, umuryango Mpuzamahanga wita ku bana UNICEF, n'ubuyobozi bw'ibitaro by'intara bya Bushenge.

    Bamwe muri aba babyeyi bavuga ko mbere abana babo bari mu mirire mibi, ariko aho igikoni cy'umudugudu kiziye bayivuyemo ndetse abashya babyara bo batajya mu mirire mibi.

    Mukarukaka Athanasia yagize ati 'Nari mfite umwana wa mbere agira imyaka irindwi ataragira ibiro cumi na kimwe, yari afite ikibazo cy'imirire mibi. Njya mu gikoni cy'umudugudu amezi arindwi banyigisha guteka indyo yuzuye bampa na sosoma, umwana yamaze amezi abiri yari amaze kugira imirire myiza.'

    Nyirandarwemeye Antoinette yunzemo ati 'Abana banjye babiri bari mu mirire mibi, abajyanama b'ubuzima bangira inama yo kugana igikoni cy'umudugudu. Narakigannye nyuma y'igihe gito nashyize abana ku munzani nsanga ibiro byabaye byinshi.'

    Umujyanama w'Ubuzima Manishimwe Seraphina, avuga ko nubwo  hari byinshi bishimira, hakiri imbogamizi zuko hari abana benshi bakiri mu mirire mibi, agasaba ababyeyi  kuza kwifatanya n'abandi.

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Gisakura gihereye mu Murenge wa Bushekeri Uzayisenga Miliam, avuga ko kuri ubu bagenda bakangurira ababyeyi kugana igikoni cy'umudugudu, kuko kibigisha guteka indyo yuzuye, kandi ko akenshi usanga atari ubukene butera abana kujya mu mirire mibi ahubwo ari imyumvire ikiri hasi.

    Ati 'Ni Umurenge wera mu karere ka Nyamasheke, habonekamo ibiryo byose bishoboka. Ikigaragara nk'imbogamizi ni bwa bumenyi bucye, turacyagerageza kwigisha kandi igikoni cy'umudugudu kibidufashamo.'

    Muri uyu mwaka wa 2020/21 ku Kigo Nderabuzima cya Gisakura hari abana 11 bari mu mirire mibi, ariko umunani muri bo barakize, Batatu muri bo basigaye nabo ngo byatewe nuko hari abafite ubumuga bwo mu mutwe ariko bizeye ko nabo bagomba gukira vuba.

    Sitio Ndoli

    The post Nyamasheke: Bagaragaza impinduka igikoni cy'umudugudu cyahinduye ku mirire y'abana appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/09/24/nyamasheke-bagaragaza-impinduka-igikoni-cyumudugudu-cyahinduye-ku-mirire-yabana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyamasheke-bagaragaza-impinduka-igikoni-cyumudugudu-cyahinduye-ku-mirire-yabana