Tag: Ubuzima

  • Abana 2 bahitanwe n'igisasu batoraguye bakagikina nk'umupira #rwanda #RwOT

    Abana babiri bapfuye abandi barakomereka nyuma y'igisasu cyaturikiye mu mudugudu wa Ssegalye, mu ntara ya Semuto,mu karere ka Nakaseke.

    Polisi yatangaje ko umwana wapfuye ari Pius Kiwuwa w'imyaka 11 na Micheal Kiyingi w'imyaka 14, mu gihe Shield Odong w'amezi 10 yarokotse ariko afite ibikomere.

    Bwana Daniel Ssepuuya umuyobozi w'agace ka LC1 yavuze ko igisasu cyaturitse ahagana mu ma saa yine z'ijoro ku wa gatanu nyuma y'uko abana bagikuye ahantu hatazwi bagatangira kugikinisha.

    Yavuze ko ubwo igisasu cyaturikaga, nyina w'aba bana yari ku bitaro muri komine ya Lugazi yita kuri nyina urwaye mu gihe se yari ku kazi mu Karere ka Luwero.

    Bwana Isah Ssemwogerere, umuvugizi wa polisi mu karere ka Savannah yemeje ibyabaye avuga ko umwe mu bagizweho ingaruka n'iki gisasu, yatoye ikintu gisa n'icunga maze atangira kugitera nk'umupira w'amaguru, maze giturika ubwo bagenzi be bamusangaga maze batangira kukinyunyuza bagamije kubona umutobe uva muri cyo.

    Ati: “Kiwuwa yapfiriye aho mu gihe Kiyingi yashizemo umwuka ageze ku bitaro bya Nakaseke. Odongo yajyanwe mu bitaro bya gisirikare bya Bombo kugira ngo avurwe.”

    Bwana Ssemwogerere yongeyeho ko abakozi babo bakoze iperereza ryimbitse ndetse baganiriza n'abatangabuhamya kugira ngo bamenye byinshi kuri iki gisasu cyahitanye abana.

    Ibi bibaye nyuma y'ibisasu bibiri byatewe n'abakekwaho iterabwoba ba ADF byahitanye ubuzima bw'abantu babiri.

    Umuntu umwe yaguye mu gisasu cyaturikiye ahitwa Digida Pork Joint i Komamboga, undi apfa azize igisasu cyaturikiye muri bisi ya Swift i Lungala muri Mpigi mu muhanda wa Kampala-Masaka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abana-2-bahitanwe-n-igisasu-batoraguye-bakagikina-nk-umupira

  • MINISANTE yakomoreye Ivuriro rya MBC Hospital #rwanda #RwOT

    MINISANTE yemereye ivuriro MBC Hospital kongera gukora, nyuma yaho ikoze irindi genzura igasanga ibyo ryasabwaga gukosora hari ibyamaze gushyira mu bikorwa.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi ibi bitaro byari byafunzwe, MINISANTE yavugaga ko hari amakosa akomeye byakoze.

    Minisiteri y'Ubuzima yari yafunze MBC Hospital iherereye mu karere ka Nyarugenge mu Biryogo nyuma yaho ikoze ubugenzuzi igasanga hari amakosa akomeye rifite ndetse icyo gihe yategetse ko icyemezo cyubahirizwa guhera tariki 6 Ukwakira 2021.

    Iri vuriro ryatangiye muri 2018,ryatangaga serivisi zirimo kwakira abarwayi b'indembe, ubuvuzi bw'abana, ubw'indwara zo mu mubiri, ubuvuzi bw'indwara z'ababyeyi n'abakeneye kubagwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/minisante-yakomoreye-ivuriro-rya-mbc-hospital

  • Agahinda k'umusore w'umunyarwanda ugiye kwicwa n'ikibyimba cyo mu ijosi||abaganga byabateye ubwoba. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore uri mu kigero cy'imyaka 16 akomerewe n'umuzima nyuma yo gufatwa n'ikibyimba kidasanzwe ndetse cyateye ubwoba abaganga benshi ,iki kibyimba kikaba cyaramufashe mu ijosi.

    Umubyeyi wa Emmanuel witwa Speciose avuga ko umwana we yavutse nk'abandi bose ntakibazo afite, ariko mu myaka ibiri ishize nibwo iki kibyimba cyamufashe ari akabyimba gato kigenda gikura buhoro buhoro.Bamujyanye kwa muganga mu bitaro bya CHK barakibaga arataha ndetse atangira kugira ikizere ko yakize.

    Ibi byishimo ntibyarambye kuko nyuma y'amezi abiri ,iki kibyimba cyagaratse asubira kwa muganga, bamwohereza mu bitaro bitandukanye aho avuga ko yazengurutse ibitaro byinshi by'i Kigali ariko bikaba ibyubusa. Nyuma nibwo baje kuvumbura ko uyu mwana w'umusore arwaye kanseri yo mu muhogo. Bagerageje kumubaga ariko basanga kanseri yaramurenze bibatera ubwoba ,bababwira ko batamubaga ahubwo hari imiti bazajya bamuha.

    Kuri ubu Emmanuel ntabasha kuvuga ngo ijwi risohoke kubera uburyo ijosi rye ryabyimbye.Ubu burwayi bwe bukomeza kugenda bufata indi ntera dore ko ntakindi kintu ashobora gukora ndetse baramwuhahira kuko kunama biramugora.

    Source : https://yegob.rw/agahinda-kumusore-wumunyarwanda-ugiye-kwicwa-nikibyimba-cyo-mu-ijosiabaganga-byabateye-ubwoba/

  • Umugore yakuwe umukasi mu nda yari amaranye imyaka 7 yose #rwanda #RwOT

    Umugore ukomoka muri Sierra Leone yakuwe umukasi mu nda yari amaranye imyaka 7 nyuma y'aho umuganga wamubaze yibagiwe kuwukuramo awumusiga mu nda.

    Zainab Kamara,ukomoka mu karere ka Port Loko muri iki gihugu, yarabazwe ariko ntibyagenda neza abura umwana we.

    Ikibabaje kurusha ibindi,umuganga wamubaze yamudoze yibagiwe kumukura mu nda umukasi yakoreshaga birangira awumaranye imyaka 7 mu nda.

    Ikinyamakuru Sierraloaded kivuga ko kubera ubu burangare, Madamu Zainab yari amaze imyaka 7 ababara. Amashusho yafashwe n'imashini [x-ray] yerekanye ko hari ikintu kimuri mu nda birangira yongeye kubagwa.

    Amakuru avuga ko abaganga batinyaga kubaga uyu mugore kuko batekerezaga ko bishobora kumuteza akaga.

    Nyuma y'imyaka 7 mu kababaro, uyu mukasi yawukuwemo n'inzobere yo mu kindi gihugu bahuriye mu bitaro bya Masanga mu Karere ka Tonkolili muri Sierra Leone.

    Perezida w'inama y'abagore bo muri Sierra Leone (WIMSAL) Femi Jarret Coker yanditse ku rubuga rwa Facebook asaba guverinoma na Minisiteri y'ubuzima n'isuku gukora iperereza kuri uyu muganga wakoze ririya kosa rikomeye, ndetse ahamagarira abantu bafite ibibazo nka biriya kubivuga.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yakuwe-umukasi-mu-nda-yari-amaranye-imyaka-7-yose

  • Olga Umwana wamenyekanye kuri YouTube Yahitanwe n'uburwayi[VIDEO] #rwanda #RwOT

    VIDEO: OLGA MWAKUNDAGA YAPFUYE

    Uku iminsi yakomeje kugenda ihita, byakomezaga kurushaho kuba bibi. Mu ntangiriro zuyu mwaka nibwo Umuyoboro wa YouTube Afrimax tv umenyereweho kwakira ubufasha abantu bagiye batandukanye baje kumusura.
    Mukiganiro mama wa Olga yagiranye na Afrimax ari nabo dukesha iyi nkuru, abarebye icyo kiganiro byabakoze kumutima ndetse batangira gukusanya inkunga ngo Olga abe yajya kwivuza.

    Olga yarafite uburwayi budasanzwe bwamubyimbishije inda.

    Byarakozwe ndetse ashakirwa ibyangombwa byose ngo ajye kwivuriza mu gihugu cy'Ubutaliyani ku mugabane w'Iburayi.

    Yagezeyo ndetse ubuvuzi bwihuse buratangira. yabanje kubagwa (Operation) kugira ngo inda yari yarabyimbye ibe yagabanuka hanyuma ibindi bigakurikiranwa nyuma.

    Operation y'inda yagenze neza (Saccessful) inkuru nziza itaha ku mubyeyi we ibyishimo biramurenga. Icyari gikurikiyeho kwari ukubagwa bwa kabiri ariko bwo bibanda ku mutima. Operation y'Umutima nayo yagenze neza (Successful) ndetse atora n'akabaraga dore ko yabashaga no guhamagara mama we i Kigali bakavugana ndetse mu ijwi rye ati “numvaga yakize neza”.

    Olga aho yitabwagaho mubutaliyani yaramaze koroherwa.

    Uko iminsi yakomeje kwicuma Olga akomeje kwitabwaho i Burayi, uko yakomezaga gutora mitende, abaganga banzuye ko akurwa mu cyuma cy'indembe akajyanwa mu bitaro bisanzwe by'abana akaba ariho akomeza kwitabwaho. ibyo niko byagenze.

    Gusa amaze kugera muri ibyo bitaro,Olga yatangiye gucika intege bikabije, ndetse akamara umwanya munini asinziriye yanakanguka ukabona nta kabaraga afite.

    Mama wa Olga mugahinda kenshi

    Byabaye ngombwa ko abaganga bongera kumusuzuma mu buryo bwihariye umubiri wose, mu kumusuzuma basanze amaraso ari kujya mu mutwe, ngo bitewe nuko hari umutsi wo mu mutwe wari warangiritse bikomeye. Abaganga bakoze ibishoboka byose ngo baramire uwo muziranenge ariko bigeze kuwa 30 Nzeri uyu mwaka yaje kwitaba Imana.

    Olga yamaze gushyingurwa.
    VIDEO OLGA MWAKUNDAGA YAPFUYE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/olga-umwana-wamenyekanye-youtube-yapfuye-video

  • Ntibisanzwe, umusore yapfuye nyuma y' uko ifi imurumye igitsina, inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Jose Ernestor da Silva w' imyaka 18 y' amavuko wo mu Gihugu cya Brazil wo mu gace Kitwa Piedade gaherereye mu majyaruguru y' icyo gihugu yitabye Imana nyuma y' uko ifi yo mu bwoko bwa Shark imurumye ubwo yari arimo koga ku nkengero z' inyanja, mu majyaruguru y' icyo gihugu.

    Amakuru avuga ko uwo musore w' imyaka 18 y' amavuko yishwe n' igifi kinini cya Shark kimurumye igitsina ubwo yari arimo koga mu majyaruguru y' igihugu cya Brazil.

    Nk' uko amakuru akomeza abivuga ngo , abashinzwe gutabara ubuzima mu nyanja bagize ubwoba ubwo bakuraga uyu musore mu mazi yuzuye amaraso mu nyanja nyuma yo kurumwa igitsina cye n'igifi cy'inkazi cya Shark ndetse amakuru akaba avuga ko iyi Shark yishe uyu musore nyuma y'uko abashinzwe umutekano bari bamusabye kogera hafi y'inkombe.

    Mu mashusho yashyizwe hanze, yagaragaje abashinzwe ubuzima basimbukira mu mazi mu rwego rwo gutabara Jose wari umaze kurumwa n'iki gifi cya Shark kiri mu mafi afite ubukana bukomeye cyane.

    Amakuru akaba akomeza avuga ko ubwo abashinzwe umutekano bamukuraga mu mazi baje bamukurura ku mucanga ndetse ngo akaba yahumekaga bigoye, umwe mu barinzi akaba yari amufashe umutwe amubwira gukomeza guhumeka.

    Bakimara kumurambika hasi nibwo baje guhita babona ibibazo bikomeye yahuye nabyo, aho basanze ikabutura y'uyu musore yashwanyaguritse cyane ndetse yagaragaraga nk'uwapfuye ubwo yazanwaga ku mucanga.

    Aba bashinzwe umutekano bakimara kubona ibyabaye kuri uyu musore, bahise bihutira kumujyana kwa muganga gusa ku bw'amahirwe macye aza kwitaba Imana atari yagezwa kwa muganga.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/22/ntibisanzwe-umusore-yapfuye-nyuma-y-uko-ifi-imurumye-igitsina-inkuru-irambuye/

  • Iburayi:Covid-19 mu nzira zo kugarukana umurego. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugabane w'iburayi ubwoba bwuko icyorezo cya covid 19 gishobora kugarukana umuvuduko nubukana bukabije muri ibi bihe byubukonje bigiye kuza, bukomeje kwiyongera ku kigero kinini. Ibi byatewe nuko kumugabane w'iburayi indwara zandurira mu myanya yubuhumekero ikomeje kwiyongera muri ibi bihe byubukonje. Ibi kandi bikurikiwe nubwiyongere bw'ubwandu bwa virus ya Corona kuri uyu mugabane.

    Urugero nko mu bwongereza imibare yatangajwe ku mugoroba wo kuwa 21/10/2021 yaherukaga kuboneka mumezi atatu. Iyi mibare yabanduye virus ya Corona ikaba ari abantu basaga 50000. Ibi bishobora gutuma ku mugabane w'iburayi hasubizwaho ingamba zikakaye kugerango hirindwe ko iki cyorezo cyakongera kugarukana ubukana.

    Source : https://yegob.rw/iburayicovid-19-mu-nzira-zo-kugarukana-umurego/

  • #COVID19: Nta muntu witabye Imana, i Kigali habonetse umuntu umwe wanduye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu witabye Imana azize COVID-19, abantu babiri bakaba ari bo bishwe n’icyo cyorezo mu minsi irindwi. Ni mu gihe abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ari 1314.

    Ahabonetse abanduye benshi ni muri Ngororero 19, Burera 5, Gicumbi 3, Musanze 3, Rubavu 2, i Kigali habonetse umuntu umwe, kimwe no mu turere twa Gakenke, Muhanga, Nyabihu, Nyaruguru, Rulindo, Rwamagana habonetse umuntu umwe muri buri Karere, ahandi nta muntu wanduye wahabonetse, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    source : https://ift.tt/3C0oLTB

  • Afghanistan: Ababyeyi bari guhatirizwa kugurisha abana babo kugira ngo bishyure amadeni #rwanda #RwOT

    Umugore ukennye, winjiza amafaranga 50 yo muri icyo gihugu ku munsi akora akazi ko gukora isuku mu mujyi wa Herat wo mu burengerazuba, agomba kwishyura amapawundi 400 (cyangwa € 473) ku mugabo wamugurije amafaranga yo gutunga umuryango we.

    Ikinyamakuru Wall Street Journal kivuga ko umugore uzwi ku izina rya Saleha,yabwiwe n'umuguriza ko azamwishyura umwenda naramuka amugurishije umukobwa we w'imyaka itatu, Najiba.

    Mu gihe Saleha w'imyaka 40 yaramuka atishyuye uyu mwenda mu gihe cy'amezi atatu, umukobwa we azakurwa mu rugo iwabo kugira ngo akore akazi ko mu rugo, mu nzu y'abatanga inguzanyo mbere yuko ashyingiranwa n'umwe mu bahungu be ageze mu bwangavu.

    Ubu buzima bwa Saleha n'ubusanzwe muri Afuganisitani,kuko imiryango myinshi ihura n'ikibazo cy'ubutabazi kubera ko amafaranga yabuze kandi imfashanyo mpuzamahanga zikaba zarahagaritswe.

    Nk'uko abaturage babitangaza, indi miryango yo muri Herat yahatiwe kugurisha abana babo kugira ngo bishyure imyenda yabo.

    Kuva abatalibani bigarurira Afuganisitani muri Kanama, ubukungu bw'igihugu buri hafi gusenyuka.

    Agaciro k'ifaranga karamanutse mu gihe ibiciro by'ibicuruzwa byazamutse cyane. Umuryango w'abibumbye uraburira ko ibiribwa bishobora kuba bigufi cyane.

    Ingaruka z'ihungabana ry'ubukungu zishobora gushyira mu manga iki gihugu aho kimwe cya gatatu cyabaturage batunzwe n'amadolari 2 kumunsi.

    Saleha agomba gushaka cyane amafaranga yo kwishyura umwenda, cyangwa gutakaza umukobwa we w'imyaka itatu. Umugabo we, ushaje cyane, ntabwo akora.

    Saleha n'umuryango we bakoraga mu isambu i Badghis, ariko bahatirwa guhungira i Herat kubera imirwano n'amapfa. Bahatiwe kuguza amafaranga yo kurya.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/afghanistan-ababyeyi-bari-guhatirizwa-kugurisha-abana-babo-kugira-ngo-bishyure

  • Kamonyi : Umugabo wari wasinze yagiye kuryama ari muzima bigeze mu gicuku yiyahuza umuti wica #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 12 Ukwakira 2021 ubwo uyu mugabo wari usanzwe uba kwa Nyirasasenge yari agiye kuryama ndetse n’abandi bo muri uwo muryango.

    Amakuru avuga ko yagiye kuryama kimwe n’abo mu muryango wo kwa Nyirasenge, agahita yiyahuza uwo muti.

    Abo muri uwo muryango bumvise ataka, bagiye kureba basanga uwo muti uri iruhande rwe nyuma aza kwitaba Imana.

    Umurambo wa Nyakwigendera wabanje kugezwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Ibyo bikimara kuba, inzego zitandukanye zirimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahageze, ruhita rutangira iperereza.

    Umunyambanaga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigese, Mafurebo Marie Rose, avuga ko uriya mugabo wararaga mu nzu ya wenyine yagiye kuryama nk’abandi 'bigeze nijoro bumva umuntu arimo ataka, bagiye kureba basanga yanyoye imiti yica.'

    Uyu muyobozi yavuze ko nta makimbirane cyangwa urwango rundi yari afitanye n’umugore we gusa bigakekwa ko yaba yabikoreshejwe n’ubusinzi.

    Mafurebo yavuze ko bidakwiye ko umuntu yakwiyambura ndetse ko n’umuturage wagira ikibazo aba akwiye kukigaragaza.

    Yagize ati 'Abaturage baragirwa inama yo kwirinda kwiyahura kuko si igiubizo.Ibibazo byose wagira, wagerageza kubigaragaza kuko kwiyahura si cyo gisubizo'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Umugabo-wari-wasinze-yagiye-kuryama-ari-muzima-bigeze-mu-gicuku-yiyahuza-umuti-wica