Tag: Ubuzima

  • Burera: Umugabo bamusanze mu mugozi yashizemo umwuka #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 40 y'amavuko wo mu Karere ka Burera, bamusanze mu nzu yamaze gushiramo umwuka, bikekwa ko yimanitse mu mugozi.

    Ibi byabereye mu rugo rwe ruherereye mu Mudugudu wa Rwabageni, Akagari ka Kiringa mu Murenge wa Kagogo, mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021.

    Intandaro y'uru rupfu, bikekwa ko ari amakimbirane yari afitanye n'uwo bashakanye, nk'uko byagarutsweho na Sibomana Jonas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kiringa, ati: 'Ejo ku wa Gatandatu ubwo yari ageze iwe mu rugo nko mu ma saa moya z'ijoro, yarwanye n'umugore we, bigera n'aho amena ibiryo yari yatetse. Ubwo inzego z'ubuyobozi bw'umudugudu, irondo n'abaturanyi bari batabaye, bagerageje kubakiza biranga, biba ngombwa ko bafata umugabo ngo bamujyane kuri Polisi, kugira ngo adakomeza guhungabanya umutekano. Ubwo bari bageze mu nzira, aratsikira agwira ibuye, rimukomeretsa mu mutwe, biba ngombwa ko bamujyana kwa muganga'.

    Yakomeje ati: 'Yagezeyo bamupfuka igikomere cyoroheje yari yagize, ubwo yari avuyeyo, ashaka gukomeza gushyamirana n'umugore we, biba ngombwa ko irondo rigaruka, hafatwa umwanzuro wo bahungisha umugore we, ajya gucumbika mu rundi rugo. Byageze mu masaha y'igicuku, abana bari basigaye mu nzu baryamye, bumva ibintu byiseganya, bagiye kureba basanga umugabo yimanitse mu mugozi, niko kwihutira guhuruza, basanga yamaze gushiramo umwuka'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kiringa, avuga ko uwo mugabo n'umugore we, bajyaga bagirana amakimbirane ndetse n'ubuyobozi bwahoraga mu bibazo byabo, bugerageza kubihosha ndetse no kubagira inama.

    Yagize ati: 'Ni kenshi bajyaga bagirana amakimbirane, ndetse n'ubuyobozi bukabijyamo, ndetse ni na kenshi twari twarabicaje, tubagira inama yo kureka amakimbirane, byananirana bakaba bagana inzira y'ubutabera bukabatandukanya. Umugabo yari yaranatwemereye ko inzoga ari zo zibimutera, kandi ko yiteguye kuzivaho, ariko bwacya bikongera'.

    Atanga ubutumwa ku baturage bwo kubana mu bwumvikane ati: 'Abantu bari bakwiye kubana mu bwumvikane kuko ni cyo cy'ingenzi urugo rwubakiraho rugakomera. Iyo ubwumvikane bwageze aho kunanirana, bikarenga inama z'abaturanyi n'iz'ubuyobozi; abafitanye ibibazo baba bakwiye kugana inkiko, ngo zibatandukanye mbere y'uko bikurura ingaruka nk'izi'.

    Uyu mugabo n'umugore bari barasezeranye byemewe n'amategeko, banafitanye abana batanu.

    SRC: KT

    The post Burera: Umugabo bamusanze mu mugozi yashizemo umwuka appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/07/burera-umugabo-bamusanze-mu-mugozi-yashizemo-umwuka/

  • Sierra Leone: Ikamyo yari itwaye ibikomoka kuri peteroli yakoze impanuka abasaga 100 barapfa #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ubwo iyi kamyo ipima metero 12 yagonganaga n'iyindi modoka mu mahuriro y'umuhanda hasanzwe haba abantu benshi.

    Amashusho yerekanwe n'ibinyamakuru byo muri icyo gihugu yerekanye imirambo y'abantu bahiye bagatokombera mu muhanda ukikije aho iyi modoka yahiriye

    Umukuru w'icyo gihugu Julius Maada Bio avuga ko yababajwe cyane n'umuriro uteye ubwoba hamwe n'abantu bahasize ubuzima mu buryo bubabaje cyane.

    Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Twitter, avuga ko leta ye “izakora uko ishoboye kose kugira ngo ishyigikire imiryango yahuye n'ibyago”.

    Umukuru w'umujyi wa Freetown Yvonne Aki-Sawyerr avuga ko yabonye amafoto “ateye ubwoba cane” ariko ko ibyangiritse kugeza ubu bitaramenyekana neza.

    Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Facebook, avuga ko hari “ibihuha bivuga ko abarenga 100 ari bo bapfuye”, ariko kugeza ubu ubutegetsi butaratanga imibare ndakuka y'abahasize ubuzima.

    Uyoboye uburuhukiro bwa leta yabwiye Reuters ko bamaze kwakira imirambo 91.

    Iyi mpanuka bivugwa ko yabaye muri iryo ijoro ku wa gatanu nka saa yine z'ijoro mu masaha mpuzamahanga(saa sita z'ijoro ku masaha yo mu Burundi no mu Rwanda).

    Ikinyamakuru kimwe kivuga ko imodoka itwara abagenzi (bus) yari yuzuye yahiye igakongoka, mu gihe amaduka n'amasoko yegereye aho iryo bara ryabereye byafashwe n'umuriro ubwo lisansi yanyanyagiraga ikuzura mu muhanda.

    Brima Bureh Sesay, umukuru w'kigo gishinzwe kurwanya ibiza muri Sierra Leone, yabwiye ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ko ibyabaye ari “akaga gateye ubwoba…gateye ubwoba”.

    Uyu mujyi usanzwe utuwemwo n'abantu barenga miliyoni wagiye uhura n'ibiza biteye ubwoba muri iyi myaka ishize.

    Mu kwa gatatu, abantu barenga 80 barakomeretse ubwo umuriro wadukaga mu karere kamwe k'uwo mujyi watumye abarenga 5000 bata ingo zabo.

    Ni mu gihe mu 2017 abarenga 1000 bapfuye mu gihe imvura ikaze yateje inkangu yacuze inkumbi mu mujyi, bigatuma abantu 3000 basigara mu kangaratete.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/sierra-leone-ikamyo-yari-itwaye-ibikomoka-kuri-peteroli-yakoze-impanuka-abasaga

  • Abatabona ntibumva impamvu Inkoni Yera itagurwa kuri Mituwele kandi nayo ari Inyunganirangingo #rwanda #RwOT

    Aba bafite ubumuga bwo kutabona, bavuga ko iyi nkoni yera na yo ikwiye gufatwa nk’insimburangingo cyangwa inyunganira ngingo kuko bayifashisha iyo bariho bagenda.

    Gusa ngo benshi ntibayitunze kuko ihenze cyane mu gihe abafite ubumuga bwo kutabona abenshi badafite aho bakura bityo bagasaba Minisiteri y’Ubuzima n’izinzi nzego bireba kubisuzuma.

    Ubusanzwe iyi nkoni igura hagai ya 25 000 Frw na 50 000 Frw ku buryo atari buri wese ufite ubumuga bwo kutabona Wabasha kuyigondera.

    Umwe muri bo yagize ati 'Inkoni yera irahenze kandi kuyibona ni ugutanga komande bakajya kuzizana i Burayi, ntiwashaka imwe ngo uyibone.'

    Akomeza agira ati 'Wenda itanzwe kuri mituwele bakajya batanga 10% na yo abafite ubumuga bwo kutabona ntibapfa kuyabona.'

    Mugenzi we na we yagize ati 'Turasaba MINISANTE ko yakwemera inkoni yera ikagurwa kuri mituweli kuko abatabona benshi barakennye kandi inkoni iguzwe ku bwishingizi buri wese yabona uko ayigurira.'

    Umuyobozi w’ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda (RUB), Kanimba Donathile avuga ko batangiye gukora ubuvugizi kuri kiriya cyifuzo.

    Yagize ati 'Ni byo inkoni yera irahenda ariko twakoze ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubuzima dutegereje ko iteka rya Minisitiri risohoka inkoni ikajya igurwa kuri mituweli.'

    Ibarura rusange ryagaragaje ko mu Rwanda hari abafite ubumuga bwo kutabona bagera kuri 57 311.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abatabona-ntibumva-impamvu-Inkoni-Yera-itagurwa-kuri-Mituwele-kandi-nayo-ari-Inyunganirangingo

  • Inkuru itari nziza ku bakodesha imyambaro yo gutahana ubukwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dr Amani Uwajeni Alice ushinzwe indwara z'uruhu zititaweho mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, avuga ko imyambaro ikodeshwa mu bukwe ishobora gukwirakwiza izi ndwara.

    Uyu muganga usanzwe avurira indwara z'uruhu mu bitaro bya CHUK avuga ko amahumane ari mu ndwara eshatu za mbere zifata uruhu mu Rwanda, akaba akomeje kugaragara cyane mu bigo by'ubuvuzi.

    Abona ko iyi ndwara n'izindi zifata uruhu nka Shishikara zandurira mu gutizanya imyambaro hagati y'umuntu n'undi no gukodesha iyambarwa mu bukwe.

    Mu kiganiro yagiranye na Isango Star, Dr Uwajeni yagize ati: 'Abantu benshi bakunda kwibaza ko gusaranganya cyangwa gutizanya imyambaro ari ibintu bisanzwe. Abantu bakodesha imishanana mu bukwe, iriya mishanana abantu bakodesha ishobora kuba intandaro yo kwandura indwara nka Shishikara.'

    Dr Uwajeni avuga ko mu rwego rwo kwirinda izi ndwara, byaba byiza ko abantu ajya bambara imyambaro yabo bwite, bakirinda gutizanya no gukodesha. Ati: 'Bivuze ngo mu by'ukuri twakabaye twirinda ukambara ibyawe, ukamenya ngo warakabye neza, ukiyorosa ibyawe, ukambara inkweto zawe kuko aho hose hashobora kuba intandaro yo kwanduzanya.'

    Source : https://yegob.rw/inkuru-itari-nziza-ku-bakodesha-imyambaro-yo-gutahana-ubukwe/

  • Uko bigendekeye umubyeyi wa wa mwana umaze imyaka 18 asinziriye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize twabagejejeho inkuru y'Umubyeyi witwa Godeliva utuye mu gihugu cy'u Burundi wari mu gahinda gakomeye kumwana we umaze imyaka 18 asinziriye adakanguka,aho akomeza guterurwa nk'uruhinja.

    Godeliva yatanze ubuhamya ko ubwo yabyaraga umwana we wa kabiri, umwana amaze iminsi itandatu aribwo yaje kugira ikibazo akajya arara ararira cyane kandi n'umuriro ukiyongera ari nako yakomezaga kurira, nyuma agaceceka ntiyongere kugira iri jwi asohora.

    Godeliva yaje kujyana kwa muganga umwana we yari yarise Malia ari nako umutwe we wagendaga urushaho kuba munini bidasanzwe. Abaganga bamubwiye ko umwana we arwaye uburwayi bwitwa 'Hydrocephalus ' butuma umuntu azana amazi mu mutwe.Nyuma yo kumara igihe kirekire mu bitaro kandi adafite amafaranga yo kwishyura imiti ,ibitaro byaramwirukanye arataha ,ageze mu rugo umugabo we ntiyaje kumwakira neza,dore ko yashakaga ko bica uwo mwana ariko Godeliva arabyanga.

    kanda hano urebe ubuzima Godeliva yaciyemo

    Godelive yakomeje kubaho mu buzima bugoye ,none kuri ubu yabonye abaterankunga ,ndetse bamuzanira ibintu bitandukanye birimo amafaranga,n'ibyo kurya.

    Godeliva akibona uko byamugendekeye yahise yishima cyane ashima Imana n'umuntu wese wamuteye inkunga.

    Akanyamuneza kagarutse

    Source : https://yegob.rw/uko-bigendekeye-umubyeyi-wa-wa-mwana-umaze-imyaka-18-asinziriye/

  • Ibyabaye ku musore waryamanye n'umwana w'umupfumu biteye ubwoba. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 25 ukomoka mu gace ka Mufakose ka Harare muri Zimbabwe yaryamanye n'umukobwa w'umuvuzi gakondo w'imyaka 14 y'amavuko bimuviramo urupfu nyuma y'iminsi 2 ari mu bubabare bukabije.

    Bivugwa ko nyakwigendera Kudakwashe Chiguma yagiye ku babyeyi b'uyu mukobwa yasambanyije umukobwa w'imyaka 14 asaba imbabazi ndetse anasaba inkari z'uyu yasambanyije kugira ngo azinywe ububabare bugabanuke.

    Umwe mu baturanyi b'uyu musore yabwiye ikinyamakuru cyitwa H-Metro ducyesha iyi nkuru ko Kudakwashe yemeye ko yakoze imibonano mpuzabitsina n'uyu mukobwa w'umuvuzi gakondo ku wa gatanu w'icyumweru gishize.

    Yagize ati: 'Uwo musore yapfuye urupfu rubabaje cyane kuko yabiraga icyuya cyinshi, inda ye yarabyimbye kandi yavuzaga induru cyane kubera ububabare yagiraga igihe cyose akoze ku bugaboo'.

    'Twamujyanye kwa muganga aho bamusuzumye umuganga avuga ko arwaye ibisebe'.

    'Ababyeyi ba Kudakwashe batuye mu cyaro kandi ntitwashoboraga kumureba arimo ababara ngo ntitumufashe'.

    Inshuti ze zamujyanye ku bavuzi benshi gakondo batandukanye muri Mufakose ariko biba iby'ubusa.

    Yakomeje agira ati: 'Amaherezo yaje kumbwiza ukuri nk'umugore ukuze, ko yaryamanye n'umukobwa w'umuvuzi gakondo'.

    'Yasuye ababyeyi b'umukobwa maze abasaba inkari ze kugira ngo azinywe yongere amahirwe yo kubaho nk'uko bivugwa, ariko barabyanze.Yagiye mu rugo kwicuza ariko ntiyabona ubufasha'.

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ku-musore-waryamanye-numwana-wumupfumu-biteye-ubwoba/

  • Kudahaza umukunzi we byatumye anywa ibinini byongera imbaraga mu gutera akabariro , ubundi biramuhitana #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Zimbabwe mu Cyumweru dusoje , havuzwe cyane inkuru y' umugabo w' imyaka 49 y' amavuko , wahitanwe n' ibinini yanyoye mu gihe yari agiye gutera akabariro n' umukunzi we.

    Uyu mugabo witwa Shepherd Chiwara amakuru avuga ko byabereye mu Mudugudu wa Marowa mu gace ka Nyazura yapfuye ubwo yari mu rugo rw' umukunzi we , witwa Stella Mafarachisi , nyuma y' uko bari bamaze hafi amasaha atatu bari mu gikorwa cyo gutera akabariro.

    Bivugwa ko uyu mukobwa ari we wabimenyesheje abapolisi mu masaha ya bukeye bwaho kandi nta mukino mubi ukekwaho mu rupfu rwa Chiwara.

    Umuvugizi w'igipolisi mu ntara ya Manicaland, Assistant Inspector Wiseman Chinyoka, yemeje ibyabereye mu Mudugudu wa Maurendi mu ijoro ryo ku wa gatandatu ushize.

    Yavuze: 'Turashobora kwemeza ko Shepherd Chiwara yasuye umukunzi we, Stella Mafarachisi kandi yamaranye igihe nawe mbere yuko bajya kuryama ahagana saa 11h.

    Yakangutse ahagana mu gicuku yinubira ububabare bwo mu gatuza. Ubuzima bwe bwarushijeho kumera nabi apfa nyuma y'isaha imwe n'igice.

    Mafarachisi yihutiye kujya kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyazura aho yatanze raporo. Nta bikomere byabonetse ku mubiri, kandi nta mukino mubi ukekwa mu rupfu rwe.'

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/01/kudahaza-umukunzi-we-byatumye-anywa-ibinini-byongera-imbaraga-mu-gutera-akabariro-ubundi-biramuhitana/

  • Urupfu rw’Umunyarwandakazi wakinaga Film wari ufite ibilo 300 rwashenguye benshi #rwanda #RwOT

    Uwimana Ingabire Jacqueline AKA Maneke wari usanzwe ari n’umukinnyi wa Film, yari amaze iminsi arwariye mu bitaro akaba yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021 nk’uko tubikesha Channel ya Big Tow TV.

    Uwimana Ingabire Jacqueline yagaragaye mu biganiro kuri YouTube Channel avuga ko agiye gukora siporo kugira ngo umubyibuho we ugabanuke kuko yumvaga ukabije.

    Muri ibyo biganiro hari ubwo yigeze gutebya avuga ko yiufuza kuzaba Miss Rwanda dore ko hari n’akazina k’agatazirano bajyaga bamwita ka Miss Manekee.

    Uyu mubyeyi wari ufite ibilo 300 mu minsi ishize havuzwe inkuru y’uburwayi bwari bwatumye ajyanwa mu bitaro ndetse hanashyirwaho uburyo bwo kumufasha kuko yari arembye cyane.

    Uwimana Ingabire Jacqueline wari usanzwe akora akazi k’ubucuruzi i Musanze, yafashwe n’indwara y’umuvuduko w’amaraso ndetse na Stroke ari na bwo yahise ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze ari na ho yari atuye.

    Gusa nyuma yajyanywe mu bitari bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK ari na ho yari arwariye.

    Big Town TV yanamusuye aho yari arwariye mu bitaro, itangaza ko atari akibasha kuvuga mu gihe mu bihe byatambutse yari umunyarwenya uryoshya ikiganiro dore ko yanakinaga Film.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Urupfu-rw-Umunyarwandakazi-wakinaga-Film-wari-ufite-ibilo-300-rwashenguye-benshi

  • Hari abinubira ubuke bw'ababyaza mu masaha y'ijoro #rwanda #RwOT

    Bamwe mu babyarira mu bigo nderabuzima baravuga ko kubera ubuke bw'ababyaza, bakunze kubura serivisi cyane cyane mu masaha y'ijoro, bakaba basaba ko umubare w'abakora ako kazi wakongerwa.

    Minisiteri y'ubuzima yo itangaza ko yatangiye gukemura icyo kibazo binyuze mu kongera abakora uwo mwuga.

    RBA dukesha iyi nkuru yatangaje ko hari abagore bagana ibigo nderabuzima mu bihe binyuranye cyane cyane mu masaha ya n'ijoro bakabura servisi kubera ababyaza badahagije.

    Mu buhamya bw'aba bo mu murenge wa Ntarabana w'akarere ka Rulindo, humvikanamo ikibazo cy'ubuke bw'ababyaza bakifuza ko bakongerwa.

    Uwitwa Mukankusi Penninah yagize ati 'Mu masaha ya nimugoroba akenshi mu bigo nderabuzima nta baganga baba bahari. Nk'ubu nagiye ku kigo nderabuzima kubyara, abo nahasanze bambwira ko umwana yapfiriye mu nda banyohereza Kibagabaga mbyara umwana muzima. Sinishimiye serivisi y'ikigo nderabuzima, nkaba nsanga hakwiye kongerwa ababyaza kandi babifitiye ubushobozi.'

    Umutesi Aline we yagize ati 'Muri maternité abahagana n'ijoro bwo bakunze kuvuga ko babura ababakira, hakwiye kongerwamo abaganga kuko iyo abagore baje kubyara abenshi babura ababafasha.'

    Ingabire Didacienne we ati 'Hari igihe haba hari ababyeyi 3 cyangwa 4 ugasanga umuganga arahamagara umwe kandi abandi nabo bamerewe nabi. Tubona hagiye hakora ababyaza benshi ababyeyi bajya bahabwa serivisi yihuse kandi bahaba basimburana na n'ijoro.'

    Umuvugizi wa Minisiteri y'ubuzima Julien Mahoro Niyingabira avuga ko iyo minisiteri yatangiye gushakisha abakozi bo kuziba icyo cyuho binyuze mu nzira y'ububyaza.

    'Ababyaza ni urwego rugenda rwiyubaka nk'izindi nzego z'ubuvuzi mu Rwanda. Hari gahunda ziri muri gahunda ya minisiteri y'ubuzima binyuze mu bunyamabanga bugamije kongerera ubumenyi no kwigisha abantu mu myuga itandukanye yo gutanga serivisi z'ubuzuma kwa muganga. Hari abanyeshuri barimo kwiga, hari na gahunda zatangiye zo kuzamura umubare w'ababyaza mu mavuriro ya leta, kugira ngo ababyeyi babashe kubona izo serivisi.'

    Imibare igaragazwa na Minisirteri y'ubuzima yerekana ko  mu mwaka ushize habarurwaga ibigo nderabuzima 580, ababyaza bakaba 1.562, bivuze ko ukurikije serivisi baha abaturage buri mubyaza yabarirwa ababyeyi 2.340 agomba kwitaho.

    Iriba.news@gmail.com

    The post Hari abinubira ubuke bw'ababyaza mu masaha y'ijoro appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/01/hari-abinubira-ubuke-bwababyaza-mu-masaha-yijoro/

  • Lt Col Rugumire yitabye Imana _ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021, Lieutenant Colonel (Rtd) Dr Guido Rugumire yitabye Imana azize uburwayi nk' uko amakuru aturuka mu muryango we abivuga.

    Amakuru avuga ko umugore wa Nyakwigendera , witwa Teddy Gacinya , yabwiye ikinyamakuru igihe dukesha ino nkuru ko Lt Col Dr Guido Rugumire yari amaze igihe arwaye, akaba yarafatiwe i Addis Ababa muri Ethiopia aho yari asanzwe akora mu Muryango wa Africa Yunze Ubumwe.

    Ati 'Yafatiwe n'uburwayi i Addis Abeba muri AU aho yakoraga.'

    Kuri uyu wa Mbere Ugushyingo 2021, ni bwo biteganyijwe ko ashyingurwa , mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe.

    Lt Col Dr Rugumire yabaye mu buyobozi bw'Ibitaro bya Kanombe mu 2011 mbere y'uko ahabwa izindi nshingano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

    Yasezerewe mu gisirikare mu Ukwakira 2013, icyo gihe yari umwe mu basirikare bakuru 16 bahawe ikiruhuko.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/01/lt-col-rugumire-yitabye-imana-_-inkuru-irambuye/