Tag: Ubuzima

  • Uwabaye Perezida wa nyuma w’Umwera wa S.Africa yitabye Imana mu mahoro #rwanda #RwOT

    Frederik Willem de Klerk yayoboye kiriya gihugu cya Africa y’Epfo kuva muri Nzeri 1989 kugeza muri Gicurasi 1994 akaba azwiho kuba ari we wafunguje nyakwigendera Nelson Mandela mu 1990.

    Uyu mukambwe ufite amateka akomeye yo kuba afatwa nk’uwazanye ihererekanya ry’ubutegetsi mu nzira za Demokarasi muri Africa y’Epfo, uyu mwaka yari yasanzwemo Cancer ari na yo imuhitanye.

    Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuryango we, FW de Klerk Foundation kuri uyu wa Kane rivuga ko 'FW de Klerk wabaye Perezida w’Igihugu yapfuye mu mahoro iwe mu rugo i Fresnaye (Cape Town) mu gitondo cya kare azize indwara ya Cancer y’ibihaha.'

    Iri tangazo ry’Umuryango wa nyakwigendera, rivuga ko , FW de Klerk yari yasanzwemo iriya Cancer muri Kemena uyu mwaka wa 2021.

    FW de Klerk yayoboye Africa y’Epfo asimbuye Pieter Willem Botha wayoboye kiriya gihugu kuva mu 1984 kugeza mu 1989.

    Ibikorwa bye byagize uruhare rukomeye mu kurwanya ivangura rya apartheid ryari rarabaye akarande muri Africa y’Epfo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Uwabaye-Perezida-wa-nyuma-w-Umwera-wa-S-Africa-yitabye-Imana-mu-mahoro

  • VIDEO : Numvaga nzaba Umuganga- Ibyihariye kuri CP Kabera wanagarutse kuri 'Ntamyaka100′ #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro kihariye na UKWEZI TV, CP John Bosco Kabera yagarutse ku byamurangaga akiri umwana muto, ko yigaga nk’abandi bana ndetse agakora n’utundi turimo tw’abana.

    Avuga ko kuba umusirikare bitari mu nzozi ze ahubwo ko 'Numvaga njyewe nzaba Umuganga.'

    Icyakora ngo yaje kwinjira mu Gisirikare 'ari uko igihe kigeze cyo kukijyamo ariko n’igihe kijyanye n’ibyemezo bitewe n’ibyari biriho.'

    CP John Bosco Kabera ni umwe mu ngabo zahoze ari RPA zagize uruhare mu kubohora u Rwanda, nyuma aza guhindurirwa inshingano avanwa mu Gisirikare ajya mu Gipolisi cy’u Rwanda ari na cyo akorera ubu.

    Avuga ko kwisanga mu nzego z’umutekano na byo byamugendekeye neza ndetse ko hari byinshi yahigiye birimo imyitwarire iboneye ndetse no kwihanganira ibyo umuntu yahura na byo byose mu gihe ari mu rugendo rwo kugera ku cyo yifuza.

    Ati 'Ibintu byose wakora, icyo waba icyo ari cyo cyose ugomba kugira imyitwarire myiza kugira ngo bigufashe ku myitwarire n’imyitwarire y’akazi n’inshingano zawe.'

    Kuvuga ko Ntamyaka 100 bishobora kukuyobya

    Bimwe mu byafashishije ingabo za RPA n’Umuryango FPR-Inkoranyi kugera ku ntego yo kubohora u Rwanda ni uko bahangaga amaso ibihe biri imbere baharanira ko mu bihe biri imbere byacyo hazaba ari heza.

    Gusa bamwe mu basesengura imvugo y’urubyiruko rwa none ya 'Nta Myaka 100', bavuga ko imyumvire nk’iyi ishobora gutuma abato batagira imbaduko zo guteganyiriza ejo hazaza no gukorera igihugu mu bihe biri imbere kuko nubundi baba bumva nta gihe kinini bazamara ku Isi.

    CP John Bosco Kabera anenga abakoresha iriya mvugo, na we akavuga ko ishobora gutera urubyiruko kwirara.

    Ati 'Abantu bajya bivuga ngo 'nta myaka ijana ngo ntaki’ ntabwo ari byo. Njyewe mvuga ko bishobora gutuma umuntu ayoba. Imyaka irahari, wenda ntabwo uzi iyo uzabaho nubwo itaba ijana ariko hari imyaka twese tuba tuzi abantu bakiri bato bagomba gukoramo ibintu bitandukanye.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/VIDEO-Numvaga-nzaba-Umuganga-Ibyihariye-kuri-CP-Kabera-wanagarutse-kuri-Ntamyaka100

  • Iyi couple ikomeje gutangaza abatari bake ( video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dushimirimana Celestin na Uwiringiyimana odeth bakomeje gutangaza benshi kubera urukundo rwabo , Uwiringiyimana odeth afite ubumuga bwo kuba mu gufi naho Celestin we ntakibazo afite.

    Uwiringiyimana odeth yavukanye ubumuga bwo kuba mugufi bituma adashobora kugenda ahantu kure Kubera icyo kibazo cyo kuba mugufi.

    Yakomoje ko kuba afite ubumuga bitazatuma atagera kubyo yiyemeje nko kuba umubyeyi mwiza uzarera abana be neza .

    Mu kuvuka kwe umubyeyi we ari Se ntabwo yamufashe neza kuko yakundaga kumusiga mu nzu maze agafunga kugirango ngo hatagira umubona biri mubya mubabazaga mu bwana bwe.

    Kugeza kuri ubu Odeth Se ntacyo amufasha kuko na mafaranga abona ya pension avuga ko ayajyana mu tubari ndetse na bagore ,bituma ubuzima bwe bukomeza kuba bubi cyane.

    Dushimirimana Celestin yiyemeje gukunda Odeth kuko yabonaga benshi batamuha agaciro kandi ari umwana witonze cyane bityo bimutera ku mukunda ndetse akamufasha byinshi dore ko banaturanye.

    Source : https://yegob.rw/iyi-couple-ikomeje-gutangaza-abatari-bake-video/

  • Rwanda: Igikamyo kinini kigonze moto itwaye umugore utwite ||birababaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021 mu muhanda ava I Save ugana I Huye mu majyepfo y'u Rwanda habereye impanuka ikomeye, aho ikamyo nini yagonze moto yàri itwaye umubyeyi utwite.

    Mu babonye iyi mpanuka batangarije Legacy TV ko umushoferi wari itwaye iyi kamyo ari we wagonze moto yari imbere ye, ayigonga ayiturutse inyuma kuko byajyaga mu cyerekezo kimwe.Abaturage batangaje ko uwo mushoferi w'ikamyo yagendaga ku muvuduko udasanzwe kuburyo yagendaga ashaka kugonga uwo asanze wese imbere ye.Bavuze ko yashatse kugonga umunyegare ,ahita ava mu muhanda aribwo yahise akomeza agonga umumotari wari imbere ye.

    Uyu mubyeyi nubwo yahungabanye ntacyo yabaye ndetse n'umumotari ,inzego z'umutekano zahise zihagoboka zibasha kubafasha kuhabwa ubufasha bwibanze.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-igikamyo-kinini-kigonze-moto-itwaye-umugore-utwite-birababaje/

  • Inkuru ibabaje:Bus y'ikipe ya APR WVC ikoze impanuka ikomeye(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba APR WVC bakoze impanuka ku i Rebero, Motard wagonganye n'iyi modoka yitaba Imana. 

    Umukinnyi 1 na Team Manager bakomeretse, nk'uko uwari kumwe n'abakinnyi yabibwiye bagenzi bacu ba bbf umwezi.

    Abakomeretse babajyanye kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

    Dukomeje gukurikirana andi makuru y'uko abakinnyi bajyanywe kwa muganga bameze kuri ubu.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ibabajebus-yikipe-ya-apr-wvc-ikoze-impanuka-ikomeyeamafoto/

  • Ntibisanzwe , Nyirantezimana yahuye n' uruva gusenya nyuma y' uko akubiswe inkoni nyinshi cyane akekwaho kwanduza abana 30 SIDA. #rwanda #RwOT

    Umukobwa w' imyaka 25 y' amavuko yahuye n' uruva gusenya nyuma y' uko ahondaguwe n' abaturage bo mu Karere ka Kisoro mu gihugu cya Uganda bamuziza gusambana n' abana bagera kuri 30 , akabatera SIDA.

    Uyu mukobwa witwa Nyirantezimana Dinah biravugwa ko akomoka mu Murenge wa Nyange w'Akarere ka Musanze mu Rwanda asanzwe akorera uburaya mu gace kitwa Russia muri Kisoro.

    Amakuru avuga ko uyu mukobwa yatabawe n'abapolisi nyuma yuko abaturage bari bakomeje kumuhondagura bamuziza kwanduza abana SIDA.

    Umubyeyi umwe utuye muri aka karere ngo yamenye ko Nyirantezimana yaryamanye n'umwana we w'imyaka 15 y'amavuko, maze ajya kumusuzumisha kwa muganga, asanga yaranduye SIDA.

    Nk'uko Chimpreports yabitangaje, uyu mubyeyi yahise abimenyesha abaturage, bafata amabuye n'inkoni badukira Nyirantezimana, baramukubita bamugira intere, ariko aza gutabarwa n'abapolisi.

    Ubwo yakubitwaga, Nyirantezimana yemeye icyaha, avuga ko yasambanye n'abana benshi, abajijwe umubare, asubiza 30.

    Amakuru avuga ko Nyirubwite yemera ko yananduye SIDA.Nyuma yo gutabarwa, uyu mukobwa acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi muri Kisoro.Kugeza magingo aya, ntibizwi niba azagezwa imbere y'ubutabera.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/09/ntibisanzwe-nyirantezimana-yahuye-n-uruva-gusenya-nyuma-y-uko-akubiswe-inkoni-nyinshi-cyane-akekwaho-kwanduza-abana-30-sida/

  • Nyanza : Yishwe cyangwa yakoze impanuka ?…Urujijo ku mugabo basanze muri ruhurura yapfuye #rwanda #RwOT

    Uyu witwa Munyankindi Paul, umurambo we wabonywe n’umuturage mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 07 Ugushyingo 2021.

    Nzamurambaho Jonas wabonye bwa mbere umurambo wa nyakwigendera, yahise amenyesha inzego na zo zahise zihutira kuhagera.

    Umurambo Wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

    Abatuye muri kariya gace gaherereyemo iriya ruhurura, bavuga ko hasanzwe hateye impungenge kuko imbaho zitinze iriya ruhurura ari nke kandi zidakomeye.

    Aba baturage bavuga ko binashoboka ko nyakwigendera yakoze impanuka akagwa muri iriya ruhura kubera uburyo itinze agahita ahasiga ubuzima mu gihe hari n’abakeka ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi.

    Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko hakekwa ko uriya muturage yaguye muri iriya ruhurura nubwo inzego z’iperereza zatangiye kurikora kugira ngo hamenyekane icyateye ruriya rupfu.

    Bizimana Egide uyobora Umurenge wa Busasamana, yagize ati 'Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo yazize ariko RIB yatangiye iperereza.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Yishwe-cyangwa-yakoze-impanuka-Urujijo-ku-mugabo-basanze-muri-ruhurura-yapfuye

  • COVID-19: U Rwanda rwakiriye doze ibihumbi 300 za Sinopharm #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwakiriye doze ibihumbi 300 z'inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Sinopharm, zatanzwe n'u Bushimwa zizifashishwa mu bikorwa byo gukomeza gukingira abaturage.

    Minisiteri y'ubuzima ibinyujije kuri Twitter , yatangaje ko u Rwanda rwakiriye izi nkingo zo mu bwoko bwa Sinopharm zikorwa n'ikigo gikora imiti n'inkingo cyo mu Bushinwa [China National Pharmaceutical Group].

    Izi zije zikurikira izindi doze ibihumbi 200 u Rwanda rwakiriye muri Kanama zatanzwe n'u Bushinwa.

    Kuva u Rwanda rwatangira ibikorwa byo gukingira muri Werurwe rwagiye rwakira inkingo zo mu bwoko butandukanye burimo AstraZeneca ikorerwa mu Bwongereza, Pfizer ikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'urwa Johnson & Johnson.

    Kuva u Rwanda rwatangira ibikorwa byo gukingira Covid-19 abasaga miliyoni enye bamaze gufata doze imwe y'urukingo naho abasaga miliyoni ebyiri bamaze guhabwa doze ebyiri.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-u-rwanda-rwakiriye-doze-ibihumbi-300-za-sinopharm

  • Umwana yaciye ibintu ku isi kubera umurizo utangaje yavukanye #rwanda #RwOT

    Abaganga batunguwe n'umwana wavukiye ibyumweru 35 afite umurizo muremure kandi udasanze. Ururuhinja ngo ni rumwe muri 40 zavutse zimeze gutya mu mateka y'abantu.

    Uyu mwana udasanzwe yavutse afite umurizo wa 12cm uri ku itako ryibumoso, ufite umubyimba wa 4cm z'ubunini ku mpera.

    Abaganga bo mu bitaro by'abana bya Albert Sabin i Fortaleza, muri Brazil,bakuyeho uyu mwana umurizo wari ufashe ku kibuno ndetse n'uyu mubyimba w'inyuma.

    Uko uyu mwana yavutse nuko yabazwe byanditswe mu kinyamakuru cy'ubuvuzi bw'abana bato, byerekana amafoto ashimishije y'umugereka anasobanura uko byagenze.

    Biragaragara ko twese twari dufite umurizo mu gihe twari munda, ariko mugihe cyibyumweru bya nyuma ukavaho.

    Abaganga bo muri Brazil bemeje kandi ko umurizo w'uyu mwana utarimo amagufwa, byatumye uba “umurizo nyawo w'umuntu” kandi uyu mwana yabaye uwa 40 wavukanye umurizo mu bantu bazwi babayeho ku isi uhereye mu kinyejana cya 19 ubwo byavugwaga bwa mbere.Uyu mwana yavutse mu mpera z'umwaka ushize.

    Ibizamini byakozwe mbere yo kuvuka ntibyashoboye gufata umurizo, ariko kubwamahirwe ultrasound yemeje ko bitajyanye na sisitemu yumwana.

    Ibizamini byakozwe mbere yo kuvuka k'uyu mwana,ntibyashoboye kwerekana uyu murizo, ariko kubw'amahirwe isuzuma ryemeje ko ntaho uhuriye n'ubwonko bw'uyu mwana bituma ukatwa.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umwana-yaciye-ibintu-ku-isi-kubera-umurizo-utangaje-yavukanye

  • Burera : Uwari warwanye n’umugore we akamena n’ibiryo yamutekeye bamusanze mu mugozi yapfuye #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko, bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye nyuma y’igihe gito ashyamiranye n’umugore we bakarwana dore ko ngo bari basanzwe banyeho mu makimbirane.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Ugushyingo 2021 yari yarwanye n’umugore ubwo yageraga mu rugo ku mugoroba ahagana saa moya bakarwana bigatuma inzego zitabara.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiringa, Sibomana Jonas yagizez ati: “Ubwo inzego z’ubuyobozi bw’Umudugudu, irondo n’abaturanyi bari batabaye, bagerageje kubakiza biranga, biba ngombwa ko bafata umugabo ngo bamujyane kuri Polisi, kugira ngo adakomeza guhungabanya umutekano.”

    Uyu muyobozi avuga ko ubwo bari bageze mu nzira, uriya mugabo yatsikiye akagwira ibuye, rikamukomeretsa mu mutwe bigatuma bahita bamujyana kwa muganda.

    Yagize ati: “Yagezeyo bamupfuka igikomere cyoroheje yari yagize, ubwo yari avuyeyo, ashaka gukomeza gushyamirana n’umugore we, biba ngombwa ko irondo rigaruka, hafatwa umwanzuro w’uko bahungisha umugore we, ajya gucumbika mu rundi rugo.”

    Yakomeje agira ati: “Byageze mu masaha y’igicuku, abana bari basigaye mu nzu baryamye, bumva ibintu byiseganya, bagiye kureba basanga umugabo yimanitse mu mugozi, ni ko kwihutira guhuruza, basanga yamaze gushiramo umwuka.”

    Uyu muyobozi ugaruka ku makimbirane yakundaga kuba hagati ya nyakwigendera n’umugore we, yagize ati: “Ni na kenshi twari twarabicaje, tubagira inama yo kureka amakimbirane, byananirana bakaba bagana inzira y’ubutabera bukabatandukanya. Umugabo yari yaranatwemereye ko inzoga ari zo zibimutera, kandi ko yiteguye kuzivaho, ariko bwacya bikongera.”

    Source : https://imirasire.com/?Burera-Uwari-warwanye-n-umugore-we-akamena-n-ibiryo-yamutekeye-bamusanze-mu