Tag: Ubuzima

  • Ntibisanzwe!umugore ufite umubiri uhangana na SIDA akomeje gutangaza benshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Agakoko gatera SIDA gakomeje kuba ikibazo ku isi kuko uwo kagezemo biba ari ibyo nta muti wamukiza cyane ko nta n'urukingo rwo gukingira umuzima ngo atakandura, igihari gusa nuko habaho imiti igabanya ubukana buzahaza uwakanduye.

    Byaje gutungurana ubwo muri Argentina habonekaga umugore w' imyaka 30 ufite ubudahangarwa budasanzwe mu mubiri buhangara aka bakoko kugeza udukoko twose yaba yifite twa SIDA tumushiramo akaba mutaraga.

    Ubushakashatsi bukomeje kugaragaza ako hariho abantu badashobora kwandura Virus itera SIDA cyanga yanabageramo umubiri ukaba wayirwanya kugeza udukoko twose dushize mu mubiri nta rukingo badfashe cg ngo babe bakoresheje imiti.

    Ku rundi ruhande ariko haba abantu aribo banagize umubare munini bo bashobora kwandura virus itera SIDA bakaba bafata imiti igabanya ubukana kugeza ubwo basubiye mu buzima busanzwe buzira kurwaragurika.

    Ariko iyo miti iyo uyihagaritse gato udukoko twari twarasinziriye duhagurukana ubukana bukomeye tukongera tugateza ibibazo.Uyu mugore akaba yarapimwe asanganwa agakoko gatera SIDA muri 2013 none bongeye gusanga nta SIDA agifite mu mubiri we .

    Source : https://yegob.rw/ntibisanzweumugore-ufite-umubiri-uhangana-na-sida-akomeje-gutangaza-benshi/

  • Sida yaba iri gukendera, umuntu wa kabiri yamaze kuyikira. #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko mu mwaka ushize wa 2020 hagaragaye umurwayi wa mbere ukize Virusi y'agakoko gatera Sida, habonetse undi muntu wamaze gukira Sida.

    Nk'uko raporo y'itsinda ry'abaganga b'inzobere mu buvuzi bahagarariwe na Dr Xu Yu bagaragaje ibimenyetso by'uko uyu mugore y'abashije gukira Sida ntayindi miti ahawe.

    Abaganga bavuga ko akimara kumyenya ko afite ubwandu bwa Virusi itera Sida yafashe imiti amezi make gusa kuko ubundi yari atwite akaba yarayifashe mu rwego rwo kurinda ko umwana atwite yakwandura Sida.

    Nyuma y'igihe abaganga bakomeje kumufata ibizamini kugira ngo barebe, baza gusanga umubiri we warabashije kurwanya Virusi yari iwurimo.
    Ibi byose bikaba byaratangarijwe mu kinyamakuru kitwa Annals of Internal Medicine.

    Iyi raporo igaragaza ko uwo muntu wakize ari umugore w'imyaka 31, bikaba byaragaragaye ko afite Virusi muri 2013.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/17/sida-yaba-iri-gukendera-umuntu-wa-kabiri-yamaze-kuyikira/

  • Muhanga: Gitifu washinjwaga gusambanya ku gahato no gutera indwara idakira yarekuwe #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhanga, Ntezirembo Jean Claude, washinjwaga icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato akanamutera indwara idakira yagizwe umwere ku byaha 2 yari akurikiranweho, we hamwe na Niyomugabo Eric byavugwaga ko ari nawe wamupangiye, bose urukiko rwasabye ko bahita bafungurwa.

    Ibyaha bombi uko ari babiri bari bakurikiranyweho birimo ibyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n'icy'ubwinjiracyaha mu kwanduza undi indwara idakira.

    Ibi byaha bari bakurikiranyweho, bivugwa ko byakozwe tariki ya 9 Kamena 2019 ndetse aba bagabo bombi icyo gihe bahise batabwa muri yombi bafungirwa muri Gereza ya Muhanga nyuma yo guhamwa n'ibi byaha mu rubanza nomero RP 00689/2019/TGI/MHG rwaciwe ku wa 12/12/2019.

    Nyuma yo kujurira kuko batari bishimiye imikirize y'urubanza, isomwa ryarwo ryabaye kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021, urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwemeza ko ikirego cy'ubujurire kuri aba bombi gifite ishingiro, ndetse rwemeza ko ikirego cy'ubujurire bwuririye ku bundi cyatanzwe na Cyuzuzo Angelique uvuga ko yasambanyijwe ku gahato nta shingiro gifite.

    Uru rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rweje ko uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Muhanga, Ntezirembo adahamwa n'icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse n'icy'ubwinjiracyaha mu kwanduza undi indwara idakira.

    Urukiko, rwemeje kandi ko Niyomugabo Eric adahamwa n'icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Uru rukiko rwemeje ko imikirize y'urubanza RP 00689/2019/TGI/MHG rwaciwe ku wa 12/12/2019 n'urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ihindutse mu ngingo zayo zose Hemejwe ko Ntezirembo Jean Claude na Niyomugabo Eric bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranyweho ndetse rutegeka ko bahita bafungurwa uru rubanza rukimara gusomwa.

    Gusa mu ndishyi zari zasabwe muri uru rubanza, zingana na miliyoni 5 nazo zakuweho ahubwo urukiko rutegeka ko amafaranga y'amagarama y'urubanza aherera mu isanduku ya Leta.

    Source: Intyoza

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/muhanga-gitifu-washinjwaga-gusambanya-ku-gahato-no-gutera-indwara-idakira

  • Ibitangaje wamenya ku mugore umwe rukumbi ku isi ufite imyanya ndangagitsina ibiri. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Elizabeth Amoaa, umudamu mwiza wo muri Ghana, byemejwe ko yavutse afite nyababyeyi ebyiri, inkondo y'umura ebyiri, n'imiyoboro ibiri y'imyanya ndangagitsina.

    Azwi cyane ku izina rya Madamu udasanzwe ku isi, Miss Amoaa, akaba ari Umuvugizi w'ubuzima bw'imyororokere y'umugore, yamenyekanye bwa mbere mu 2017 ubwo yashyiraga ahagaragara iyi miterere ye idasanzwe ,maze avuga ko yavukanye iyi ndwara yitwa uterus ddidelphs ituma umugore agira imyanya myibarukiro ibiri itandukanye.Ibi byatumye yamamara mu bihugu bisaga 100 ku isi.

    Uru rugendo rw'ubuzima bwe budasanzwe rwamuteye gushinga ikigo cyiswe Speciallady Awareness mu gukangurira abantu kwirinda indwara z'abagore, kurwanya ubukene ,cyane cyane hibandwa ku bagore n'abakobwa.

    Mbere y'akazi ke k'ubuvugizi,yari afite inzozi ze zari ukuba umunyamategeko, bityo, yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza (LLB) muri kaminuza ya London Metropolitan na Masters mu bijyanye n'amategeko (LLM) muri kaminuza ya Surrey mu Bwongereza. Yakoze mu mashyirahamwe atandukanye nka Birmingham City Council, Serivisi ishinzwe imibereho myiza y'ingabo z'Ubwongereza, Santander Banking Group, Eurostar, NatWest Bank, n'abandi.Uyu mugore niwe wa mbere ku isi wavukanye imyanya ndangagitsina ibiri kandi yose ikora.

    Source : https://yegob.rw/ibitangaje-wamenya-ku-mugore-umwe-rukumbi-ku-isi-ufite-imyanya-ndangagitsina-ibiri/

  • Arimanitse ashiramo umwuka kubera kubura amafaranga ngo yishyure ibitaro umukobwa we arwariyemo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abapolisi bo mu Karere ka Rarieda mu gihugu cya Kenya barimo gukora iperereza ku rupfu rw'umugabo w'imyaka 55 mu mudugudu wa Tuoro mu gace ka West Asembo bivugwa ko yiyahuye.

    Bivugwa ko Alfred Owuor yiyahuye nyuma yuko umwe mu bantu bo mu muryango we yari yamusezeranyije kumufasha kwishyura fagitire y'ibitaro y'umukobwa we ariko akaza kwisubiraho ku munota wa nyuma.

    Nk'uko byatangajwe n'Umuyobozi w'agace ka West Asembo Wycliffe Odiango, ngo umurambo w'uyu mugabo wavumbuwe umanitse ku giti umugozi uri mu ijosi mu gihuru.

    Yabonetse yapfuye nyuma gato yo kubona amakuru ko mwene wabo atakimufashije kwishyura amafaranga y'ibitaro ngo yishyure imiti umukobwa we yari akeneye nk'uko iyi nkuru dukesha Standardmedia ivuga.

    Umuyobozi ati: 'Umurambo wavumbuwe n'umuturanyi wari ugiye kuzirika ihene ye maze aratabaza'.

    Odiango yavuze ko uyu mugabo yari asigaye yibana nyuma yo gutandukana n'umugore we.

    Umukobwa we yari yinjiye mu Bitaro by'Akarere ka Bondo kandi hakenewe Amashilingi 13,000 yo kwishyura imiti.

    Umurambo wajyanywe mu buruhukiro bw'ibitaro by'Akarere ka Madiany ngo ukorerwe ibizamini.

    Source : https://yegob.rw/arimanitse-ashiramo-umwuka-kubera-kubura-amafaranga-ngo-yishyure-ibitaro-umukobwa-we-arwariyemo/

  • Ambulance yari itwaye umubyeyi utwite i Musanze ikoze impanuka ikomeye||dore uko bigenze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imbangukiragutabara (ambulance) y'ibitaro bikuru bya Ruhengeri yari itwaye umubyeyi wari ugiye kubyara yakoze impanuka, igongwa n'ikamyo yari itwaye ibinyobwa ariko ku bw'amahirwe abarimo bose barokotse.

    Amakuru  avuga ko iyi mpanuka yabaye mu masaa tanu y'ijoro ryo kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2021 ubwo iyi Mbangukiragutabara yanyuraga mu muhanda wa Cyanika-Musanze ivanye uyu mubyeyi ku kigo nderabuzima cya Karwasa, imugejeje ahari ishuri rya Sonrise mu Murenge wa Cyuve, igongwa n'iyi kamyo ya rukururana ifite pulake RAB 049 Y.

    Amafoto yafatiwe ahabereye impanuka agaragaza iyi mbangukiragutabara ifite pulake GR 194 E yangiritse bikomeye ku gice cy'imbere, ndetse umuforomo wari uyirimo yari yafatiwemo, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi n'ubutabazi bajya kuyikata, bamukuramo.

    Umushoferi wari utwaye Imbangukiragutabara yakomeretse byoroheje ku kiganza, umuforomo agira imvune ku kuboko, umubyeyi n'umurwaza na bo bakomeretse byoroheje.

    Aba bose uko ari bane bajyanywe kuvurirwa ku bitaro bya Ruhengeri, umubyeyi we yaraye anabyaye, we n'umwana bakaba bameze neza nk'uko umwe mu bahavurira abyemeza.

    Ibitaro bya Ruhengeri byari byateganyije gusezerera abandi bakomerekeye muri ibi bitaro.

    Source : https://yegob.rw/ambulance-yari-itwaye-umubyeyi-utwite-i-musanze-ikoze-impanuka-ikomeyedore-uko-bigenze/

  • Kakubayeho niba wibonaho ibi bimenyetso wanduye indwara zandurira mu mibonana mpuzabitsina. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STIs cyangwa STDs), ubusanzwe zitera ibimenyetso nko kwishimagura no gusohora ibintu mu gitsina cy'umugabo, ibisebe mu karere kahegereye, cyangwa kubabara mu gihe urimo kwihagarika, umuriro ndetse n'umunaniro ukabije.

    Kugirango umenye ubwoko bw'ubwandu no kwirinda ingorane, ni ngombwa ko abagabo bakora imibonano mpuzabitsina kenshi kandi idakingiye, bagana umuganga ubizobereyemo (urologue) nibura rimwe mu mwaka, kugirango bishoboke gukora isuzuma ry'imikorere y'imyanya myororokere, bityo, bene izo ndwara zishore kuvurwa hakiri kare mu gihe asanze waranduye.

    Kubera ko ari indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ni ngombwa ko umugabo wanduye ndetse n'umufasha we cyangwa abandi bose bahuye we nabo bavurwa, kugira ngo umuntu atazongera kwandura iyo ndwara. Nanone, kugirango wirinde izo ndwara, ni ngombwa kurinda igitsina ukoresheje agakingirizo.

    Zimwe muri izo ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina twavuga nk'imitezi, HIV, hepatite B, syphilis, pediculose pubic n'izindi… bimwe mu bimenyetso wakwitaho akaba ari ibikurikira:

    1. Kwishimagura

    2. Gutukura k'uruhu

    3. Kubabara mu myanya ndangagitsina

    4. Ibibyimba

    5. Ibisebe ku myanya ndangagitsina

    6. Kurekura amazi atemba mu gitsina

    7. Kubabara cyangwa kumva ubutwike iyo urimo kwihagarika

    8. Umunaniro ukabije cyane cyane ku bwandu bwa HIV, hepatitis B na syphilis

    9. Ibisebe byo ku munwa, ku ishinya ndetse no kubabara mu muhogo

    10. Kugira umuriro

    11. Umuhondo ku ruhu no mu maso

    12. ibisebe ku rurimi

    Source : https://yegob.rw/kakubayeho-niba-wibonaho-ibi-bimenyetso-wanduye-indwara-zandurira-mu-mibonana-mpuzabitsina/

  • Umugabo Yicishijwe Amabuye Kubera Impamvu Isekeje (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukundo rw'inyama z'injangwe rwateje urupfu rw'umusore. Abdullah Gedo uzwi cyane ku izina rya 'Duley' yatewe amabuye na bamwe mu baturage batuye Yeruzalemu, mu nkengero za Tema Newtown azira kwiba injangwe.

    Amakuru avuga ko irondo ryabaturage muri kariya gace ryafashe ukekwaho icyaha maze batangira kumutera ibisate by'amabuye ya beto bituma ava amaraso kugeza apfuye.

    Duley bamusanze mu kidendezi cyamaraso hamwe ninjangwe yapfuye hamwe nibisate bya beto iruhande rwe.

    Bamwe mu baturage bavuga ko kwiba injangwe byiganje muri ako gace, bakavuga ko buri cyumweru injangwe zitari munsi ya 10 zibura.

    Umurambo wa Duley wajyanywe mu bitaro bya polisi.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yicishijwe-amabuye-kubera-impamvu-isekeje-amafoto/

  • Wa mwana bitaga inkende atwaye imodoka turumirwa||yabaye icyamamare mpuzamahanga(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Nsanzimana Elia wamamaye mu Rwanda nyuma y'uko akuwe mu bwigunge yabagamo bitewe n'ubumuga yavukanye ,bwo kutavuga neza ndetse n'isura ye idasanzwe kuri ubu asigaye yiga nk'abandi bana ndetse arambara akaberwa mu myenda myiza.

    Uyu musore benshi batotezaga bamwita inkende kubera isura ye kuri ubu asigaye yarabaye ikimenyabose, aho n'ikinyamakuru mpuzamahanga,  nka the Standard no muri Africa y'uburasirazuba nka Tuko yo muri Kenya,  na Atinkanews yo muri Ghana n'ibindi ntibisiba kumwandikaho inkuru.

    Ubwo yasurwaga ku ishuri yigaho Nsanzimana Elie yatunguye abantu maze ajya mu modoka atangira gutwara.Yari kumwe n'umubyeyi we waje kumusura aho ubona ko amaze kugenda amenyerana n'abandi bantu mu gihe mbere yababonaga akirukanka.

    Source : https://yegob.rw/wa-mwana-bitaga-inkende-atwaye-imodoka-turumirwayabaye-icyamamare-mpuzamahangavideo/

  • Kirehe : Inka 13 z’umuntu umwe zapfiriye mu murima w’umuturanyi icyarimwe bitera urujijo benshi #rwanda #RwOT

    Ni inka za Leoncie Mukansonera aho zapfuye zigeze mu murima w’amasaka w’umugabo witwa Celestin utuye Mudugudu Busasamana I, Akagari ka Nasho, Umurenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe.

    Inyinshi muri ziriya nka zirakuze zikaba zagaragaye zagandagaye mu murima zapfuye ndetse abantu bakaba birinze kuzikora.

    Inzego zishinzwe ubunzi n’Ubworozi zagiye muri kariya gace ndetse hafatwa n’ibipimo kugira ngo hatahurwe icyaba cyateye urupfu rw’ariya matundo

    Eric Zikama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe yatangaje ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tarik 14 Ugushyingo 2021 ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe hamwe n’abakozi ba RAB bagiye ahabereye biriya byago, ubu hakaba barimo gufatwa ibipimo kugira ngo abahanga bapime icyo ziriya nka zaba zazize.

    Eric Zigama kandi avuga ko nk’uko abaturage bagize ibyago bafashwa, uriya na we hari gutekerezwa uburyo yagobokwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kirehe-Inka-13-z-umuntu-umwe-zapfiriye-mu-murima-w-umuturanyi-icyarimwe-bitera-urujijo-benshi