Tag: Ubuzima

  • Impamvu itera amaso gutukura nyuma yo koga muri pisine yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe koga si siporo ishobora gutera impanuka yakwangiza ijisho, ariko akenshi iyo abantu bamaze koga by'umwihariko muri pisine, usanga bafite uburyaryate ku maso ndetse amaso yanatukuye.

    Urubuga delgarm dukesha iyi nkuru rwanditse ko ikinyabutabire 'Chlorine' gishyirwa mu mazi mu rwego rwo kuyasukura; ubwayo ntacyo gitwaye ndetse atari nayo ituma amaso y'uwagiye muri ayo mazi atukura ahubwo ikibazo kibaho iyo 'Chlorine' ihuye na 'Nitrogen' iboneka mu nkari, bikabyara ikinyabutabire cya 'Chloramine'.

    Mu by'ukuri rero iyo tuvuye muri pisine amaso yacu yatukuye, biba byatewe na Chloramine.

    Agahu gatwikira ijisho iyo gahuye na 'Chloramine' karababuka noneho bigatuma umweru w'ijisho uhinduka umutuku, 'Chloramine' kandi ituma ijisho ritwikirwa n'akandi gahu gatuma ijisho ryumagara kandi rigatukura, ibyo biba byabaye ku jisho ni byo bita'Keratitis'.

    Abantu benshi bakunze kwibwira ko kuvura iki kibazo hakoreshwa ibitonyanga bigabanya ugutukura kw'ijisho, nyamara uburyo bwiza bwo kuvura iki kibazo ni ugukoresha amarira y'amakorano.

    Amarira y'amakorano atuma ku jisho hirema agahu gafasha ijisho gukira vuba. Naho imikorere y'ibitonyanga bigabanya gutukura kw'ijisho, ubwayo(imikorere) ishobora gutuma ikibazo kirushaho gukomera cyane cyane iyo uhagaritse gukoresha uwo muti.

    N'ubwo bwose abenshi bavuga ko gutukura amaso uvuye kogera muri pisine biterwa n'ingano ya 'Chlorine' iba yashyizwe muri ayo mazi, abashakashatsi bemeza ko iyo atari yo mpamvu nyayo yo gutukura amaso.

    Impuguke mu by'ubuvuzi mu kigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, mu nteko isuzuma ubuzima n'imiterere y'amazi n'urwego rw'igihugu rushinzwe pisine muri Amerika, batangaje ko impamvu y'umwimerere itera amaso gutukura ku muntu uvuye koga muri pisine, ari inkari ziba ziri muri iyo pisine.

    Na mbere y'ubu bushakashatsi hari ubundi bwari bwarerekanye ko byibuze mu banyu batanu bajya muri pisine, umwe asiga anyayemo kandi inkari uko zaba zingana kose zisiga uburozi mu mazi.

    Ubushakashatsi buheruka bw'inteko ishinzwe kugenzura ubuzima n'imiterere y'amazi ya pisine muri Amerika, bwagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri cy'abanyamerika batekerezaga ko hari imiti yongerwa mu mazi ya pisine ku buryo iyo unyayemo amazi ahita ahindura ibara.

    Muri ubu bushakashatsi, abantu 71% by'abo bwakoreweho, bizeraga ko Chlorine ari yo ituma amaso atukura nyuma yo kuva muri pisine.

    Michele Hlavsa ukuriye gahunda z'ubuzima bujyanye no koga mu kigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara muri Amerika, aganira na today.com muwa 2015 yagize ati 'kuba mu mazi harimo inkari, bituma Chlorine yigirayo bigakora ikindi kintu gituma amaso y'abantu atukura'. Yongeyeho ati 'Gutukura kw'amaso y'umuntu woga ubwabyo ni ikimenyetso cy'uko muri pisine hashobora kuba harimo inkari'.

    Uyu mushakashatsi kandi aburira abantu ababwira ko akenshi impumumuro yumvikana mu mazi ya pisine atari impumuro ya Chlorine ahubwo ari impumumuro y'ibindi binyabutabire bibyarwa n'uruhuririane rwa Chlorine n'inkari ziba zanyawe muri pisine, ibyo bikaba ari nabyo bitera amaso gutukura.

    Gukemura iki kibazo cyo kwanduza amazi ya pisine, abakoresha pisine bagirwa inama yo kubanza gukaraba umubiri wose ndetse no kwihagarika mu bwiherero bwabugenewe mbere yo kwinjira muri pisine.

    Musinga C.

     

     

     

     

     

     

    The post Impamvu itera amaso gutukura nyuma yo koga muri pisine yamenyekanye appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/07/impamvu-itera-amaso-gutukura-nyuma-yo-koga-muri-pisine-yamenyekanye/

  • 'Icyorezo kizakurikira Covid gishobora kwica kuyirusha' #rwanda #RwOT

    Ibyorezo by'ahazaza bishobora kuzaba bibi cyane kurusha Covid iriho ubu, nk'uko umwe mu bakoze urukingo rwa AstraZeneca aburira.

    Prof Dame Sarah Gilbert, yavuze ko hakenewe gushyirwa imari mu kwitegura ibyoreozo no kwirinda ko intambwe yatewe itakara.

    Yaburiye kandi ko inkingo ziriho ubu zishobora kutagira kinini zikora ku bwoko bwa Omicron.

    Dame (izina ry'icyubahiro) Sarah yongeyeho ko abantu bakwiye kwirinda kugeza byinshi bimenyekanye kuri ubu bwoko.

    Yagize ati: 'Iyi ntabwo ari inshuro ya nyuma virus yibasiye ubuzima n'imibereho yacu. Ukuri ni uko, izakurikiraho ishobora kuba mbi kurushaho. Ishobora kuba yandura kurushaho, cyangwa yica kurushaho, cyangwa byombi.'

    Avuga kuri Omicron, Sarah yavuze ko imiterere yayo yarekana ko ifite ubushobozi bwo kwandura vuba, aburira abantu kwirinda mu gihe hari ibitarasobanuka neza kuri yo.

    Prof Dame Sarah Gilbert

    Yavuze ko gukora inkingo vuba n'imiti byagezweho muri iki cyorezo bikwiye guhinduka ibintu bisanzwe.

    Omicron ikomeje kugenda igaragara mu bihugu bitandukanye ku isi.

    Kugeza kuwa gatanu Omicron yari imaze kuboneka mu bihugu 38, kandi OMS/WHO ikavuga ko hari ibimenyetso ko yandura vuba kurusha ubwoko bwa Delta.

    Kugeza ku cyumweru mu Bwongereza hari kuboneka abantu bagera kuri 246 bayanduye.

    Muri Africa y'Epfo ikigo gishinzwe indwara zitandura cyatangaje ko abanduye Covid bikubye kane mu minsi ine, ahanini kubera Omicron.

    Dame Sarah — wahawe izina ry'icyubahiro n'Umwamikazi w'Ubwongereza muri uyu mwaka — yatangiye gukora urukingo rwa coronavirus mu ntangiriro za 2020 ubwo Covid yari imaze gutangazwa bwa mbere mu Bushinwa.

    AstraZeneca ubu nirwo rukingo rwatanzwe henshi ku isi, aho doze zarwo zoherejwe mu bihugu birenga 170.

    SRC:BBC

    The post 'Icyorezo kizakurikira Covid gishobora kwica kuyirusha' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/07/icyorezo-kizakurikira-covid-gishobora-kwica-kuyirusha/

  • Kigali : Umugabo ukekwaho kwica umugore we amukase ijosi yisobanuye avuga ko ari Satani yabimuteye #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Kanyamibare Bizimungu w’imyaka 27, arakekwaho gukora ubu bugizi bwa nabi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukuboza 2021 aho akekwaho kwica umugore we Murebe Evelyne.

    Bamwe mu babonye ubu bwicanyi bukimara kuba bavuga ko iki gikorwa cyabakuye umutima kubera ubunyamaswa cyakoranywe.

    Minani Frodouard uri mu bahageze mbere ubwo uyu mugore yari akimara kwicwa, avuga ko yasanze imitsi y’ijosi rya nyakwigendera yari irimo kuvamo amaraso menshi, akagerageza gutabara akoresheje igitambaro ariko ko ntacyo yari kuramira kuko imitsi yose yari yacitse.

    Ati 'Nafatiyeho mbona umuntu arimo aramanuka ndamufasha ahita yicara ahita yirambura aba arapfuye.'

    Avuga ko uyu mugabo yiciye umugore we ahantu abantu batarebaga kuko yabanje kumwihugikana hirya y’umuhanda.

    Minani Frodouard avuga ko yahise ahamagara inzego zinyuranye zikihutira kuhagera ari na bwo bahise batangira gushakisha uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we, bakaza kumufatira mu gishanga aho yari arimo kwihisha.

    Ati 'Twamubajije tuti 'biriya bintu ni wowe ubikoze ?’ ati 'ni njyewe’ tuti 'ubitewe niki ?’ ngo 'ni satani’.'

    Gusa hari andi makuru yavugaga ko nyakwigendera n’umugabo we bari bamaze iminsi bafitanye ibibazo kuko ngo umugore yari yarashatse undi mugabo ndetse ngo akaza kwiba uyu ibihumbi 500 Frw akabishyira undi yari yarashatse.

    IKIGANIRO N’ABATURAGE BABIBONYE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Umugabo-ukekwaho-kwica-umugore-we-amukase-ijosi-yisobanuye-avuga-ko-ari-Satani-yabimuteye

  • WHO says no deaths reported from Omicron yet as Covid variant spreads #Rwanda #RwOT

     US and Australia become latest countries to confirm locally transmitted cases

    A passenger administers a self-collected Covid test at Los Angeles airport amid the continuing spread of the new Omicron variant around the world.

    A passenger administers a self-collected Covid test at Los Angeles airport amid the continuing spread of the new Omicron variant around the world. Photograph: Mario Tama/Getty Images

    The Omicron variant has been detected in at least 38 countries but no deaths have yet been reported, the World Health Organization has said, amid warnings that it could damage the global economic recovery.

    The United States and Australia became the latest countries to confirm locally transmitted cases of the variant, as Omicron infections pushed South Africa’s total cases past 3 million.

    The WHO has warned it could take weeks to determine how infectious the variant is, whether it causes more severe illness and how effective treatments and vaccines are against it.

    “We’re going to get the answers that everybody out there needs,” the WHO emergencies director, Michael Ryan, said.

    The WHO said on Friday it had still not seen any reports of deaths related to Omicron, but the new variant’s spread has led to warnings that it could cause more than half of Europe’s Covid cases in the next few months.

    The new variant could also slow global economic recovery, just as the Delta strain did, the International Monetary Fund chief, Kristalina Georgieva, said on Friday.

    “Even before the arrival of this new variant, we were concerned that the recovery, while it continues, is losing somewhat momentum,” she said. “A new variant that may spread very rapidly can dent confidence.”

    A preliminary study by researchers in South Africa, where the variant was first reported on 24 November, suggests it is three times more likely to cause reinfections compared with the Delta or Beta strains.

    Read more here :

    https://www.theguardian.com/world/2021/dec/04/who-says-no-deaths-reported-from-omicron-yet-as-covid-variant-spreads

  • Rulindo: Hari abana bishora mu biyobyabwenge kubera ibibazo byo mu miryango #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bana bo mu Karere ka Rukindo mu Murenge wa Masoro bari hagati y'imyaka 12 na 17 bavuga ko banywa ibiyobyabwenge bitandukanye mu rwego rwo kwiyibagiza amakimbirane ari mu miryango bakomokamo.

    'Namenye ubwenge nsanga mbana na mama gusa na barumuna banjye tubaho bitugoye kandi turarya ntiduhage, abana duturanye bangiriye inama yo kunywa 'kore' kugirango inyibagize imihangayiko. Iyo nayinyoye numva nabaye igisenzegeri nta kindi kintu mbasha gutekereza.'

    'Papa na Mama bahora barwana kandi nanjye na basaza banjye baradukubita bakanatwicisha inzara[…]nagarukiye mu mwaka wa kabiri w'amashuri abanza mpita nza hano ku muhanda niho nigiye kunywa kwinukiriza irange na alcool, iyo nabyinukirije sinongera gutekereza ku buzima bwo mu rugo.'

    Ibi ni bimwe mu bivugwa na bamwe mu bana b'abahungu n'abakobwa bari hagati y'imyaka 12 na 17 twasanze kuri 'centre' y'ubucuruzi ya Rusine mu Karere ka Rulindo. Umwe mu bana baganiriye na IRIBA NEWS ni umukobwa uvuga ko afite imyaka 15 y'amavuko.

    Yagize ati 'Iwacu ni mu Kabuga ka Kirwa nza hano Rusine ku munsi w'isoko ku wa kabiri no ku wa kane kugira ngo ndebe ko nabona akazi ko gutwaza abantu, hanyuma ngashyira mama ayo nakoreye. Iyo ntayo nabonye ngera mu rugo akankubita. Hano ku muhanda niho nigiye kwinukiriza irange no kunywa itabi 'urumogi' ubundi ngakorera amafaranga […] iyo ibyo nihumurije binshizemo umutwe urandya cyaneeee.'

    IRIBA NEWS: Kuki unywa itabi ntabwo uziko ryangiza ubuzima?

    Mutesi (Izina twarihinduye): Iri si itabi ni umuti utera swingi (swing) ugatuma nibagirwa ibibazo byo mu rugo.

    IRIBA NEWS: Umaze igihe kingana iki unywa iryo tabi ?

    Mutesi: Natangiye kurinywa mfite imyaka 12 ubu mfite imyaka 15.

    IRIBA NEWS: Nta ngaruka ryakugizeho?

    Mutesi: Hari igihe mara kurinywa umutwe nkumva wamenetse, ubundi nkagira amahane n'urugomo cyane.

    IRIBA NEWS: Wari wajya kwa muganga kubera ibyo bibazo?

    Mutesi: hahahah ubwo se nagenda mvuga ko ndwaye iki?

    Uwo twise Rukundo muri iyi nkuru, yavuze ati 'Mama yagiye gushaka undi mugabo ansiga kwa sogokuru mfite imyaka itanu. Sinongeye kumubona kuva ubwo kugeza uyu munsi mfite 16, niba akiriho cyangwa yarapfuye ntabyo nzi. Barumuna be na ba marume barankubitaga bakambwira ngo nzasange mamabikantera gahinda. Byatumye mva mu ishuri ngenze mu mwaka wa gatatu nza hano ku muhanda niho nigiye kunywa kore n'itabi. Iyo nabibuze numva mfite agahinda gakabije kandi nkigunga cyane.'

    Ababyeyi bati 'Aba bana ni ibirara barananiranye'

    Bamwe mu babyeyi twasanze Rusine batubwiye ko hari 'abana bananiranye' bakunze 'gucaracara' muri iyo 'Centre' bashaka ibiraka.

    Kamanzi Gerald yagize ati 'Hari abana bananiranye birirwa bacaracara, banywa ibiyobyabwenge, basabiriza umuhisi n'umugenzi, abandi bakora ubukarani.'

    Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y'Ubuzima ku kibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe mu mwaka wa 2018 bwakorewe ku rubyiruko 3.360 rwo mu turere twa Gakenke, Gisagara, Karongi, Nyamasheke, Rulindo, Rusizi ndetse na Nyarugenge, muri bo abahungu bari 61,3% abakobwa ari 28,7%.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko 23,1% by'urubyiruko rwo mu Rwanda rwibasiwe bikomeye n'agahinda gakabije kandi rwanabaswe n'inzoga.

    Inzobere mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe Dr. Darius Gishoma, aherutse kubwira Abanyamakuru ati 'Twasanze abarenga ½ banywa itabi cyangwa se ibindi biyobyabwenge, 4,4% barinyweyeho nibura rimwe mu buzima mu gihe 0,5% barinywa ku buryo buhoraho.'

    Ikiyobwenge gikoreshwa na benshi ni urumogi, aho 5,3% by'abavuze ko banywa itabi bavuze ko banywa urumogi ku buryo buhoraho, ariko 1,5% babaswe narwo kuko barunywa inshuro zirenze eshanu mu kwezi. Ibindi biyobyabwenge bikoreshwa n'uru rubyiruko ni Héroïne ikunze kwitwa 'mugo' ndetse na Cocaïne, aho basanze agapfunyika (akabule) kamwe k'urumogi kagura hagati y'amafaranga 500 Frw na 1000 Frw, garama imwe ya Héroïne ikagura ibihumbi 50 Frw, mu gihe garama imwe ya Cocaïne igura ibihumbi 150 Frw.

    Ubu bushakashatsi bwasanze ibitera uku kunywa itabi kw'aba bana harimo kwirukanwa ku ishuri, amakimbirane mu miryango, kuba mu miryango baturukamo bakoresha cyane ibiyobyabwenge, kutabona ibyo kurya bihagije no kuba ibyo biyobyabwenge biboneka ku buryo bworoshye muri sosiyete.

    Yongeyeho ko kunywa inzoga no gukoresha ibiyobyabwenge, bifitanye isano ya hafi no kugira agahinda gakabije mu rubyiruko kuko abazinywa baba bafite iki kibazo inshuro enye kurusha abatazinywa, bikanatuma benshi bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, cyangwa se batabyiteguye bikaviramo bamwe gutwara inda zitateganyijwe.

    Ikindi kandi ngo ubwitabire bwo kugana abaganga ku bagizweho ingaruka n'ibiyobyabwenge buracyari hasi cyane.

    Mu Mushyikirano wabaye mu 2017, Perezida Kagame yasabye inzego zitandukanye kumva ko ikibazo cy'ibiyobyabwenge gihagurukirwa bikomeye kuko giteye ubwoba kurusha uko abantu bagifata.

    Yagize ati 'Iki kibazo cy'ibiyobyabwenge turakivuga tukanyura hejuru, ni bibi koko […] tugahita. Ariko ibiyobyabwenge ni icyorezo ku Isi ubu hose giteye ubwoba, sinzi impamvu tunakivuga gusa tunyura hejuru.'

    Perezida Kagame kandi ubwo yari mu muhango wo gusoza amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze tariki 29/11/2021 yasabye abayobozi gusuzuma umuzi w'ikibazo cy'ubwiyongere bw'abana bo mu muhanda, avuga ko kimaze gutera umutekano muke.

    Mu butumwa bw'Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UNICEF, Henrietta Fore, mu ibaruwa ye ifunguye ya buri mwaka, yavuze no ku buzima bwo mu mutwe, avuga ko COVID-19 yiyongereyeho impungenge z'ihungabana ry'ubuzima bwo mu mutwe hagati y'abana n'urubyiruko, anasaba amahanga gukora byinshi.

    Yagize ati 'Ibihugu bigomba gutanga ishoramari rikwiye kuri iki kibazo, kwagura ku buryo bugaragara serivisi z'ubuzima bwo mu mutwe no gutera inkunga urubyiruko mu baturage ndetse no mu mashuri, kandi rushingiye kuri gahunda z'ababyeyi kugira ngo abana bo mu miryango itishoboye babone inkunga no kurindwa igihe bari mu rugo.'

    Emma-Marie Umurerwa

    [email protected]

     

    The post Rulindo: Hari abana bishora mu biyobyabwenge kubera ibibazo byo mu miryango appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/05/rulindo-hari-abana-bishora-mu-biyobyabwenge-kubera-ibibazo-byo-mu-miryango/

  • Botswana: Rutahizamu wAmavubi uheruka kuvuni… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Ukuboza 2021, nibwo Iradukunda Bertrand yatangaje ko yamaze kubagwa imvune yagize mu ivi ndetse bikaba byagenze neza aho ategereje gukira akabona kugaruka mu kibuga.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bertrand yasangije abamukurikira ifoto aryamye kwa muganga afite ibipfuko ku ivi ry'iburyo, yandika amagambo ashimira ikipe ye.

    Bertrand utaramara igihe muri Township Rollers, agiye kumara igihe kirekire adakina kubera iyi mvune yo mu ivi yagize mu kwezi gushize.

    Mu Ukwakira 2021 nibwo uyu rutahizamu ukina usatira anyuze ku ruhande yerekeje muri iki gihugu, aho yasinyiye iyi kipe amasezerano y'imyaka 2 avuye muri Gasogi United yakiniraga.

    Bertrand yashakaga kwemeza abatoza kugira ngo abone umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga, ariko yahise agira imvune yo mu ivi ry'iburyo rigiye gutuma amara igihe kirekire hanze adakina.

    Uyu mukinnyi aheruka gukina umukino ikipe ya Township Rollers yatsinzemo BDF XI 2-0 tariki ya 10 Ugushyingo 2021, akaba yarinjiye mu kibuga asimbura.

    Ntabwo haratangazwa igihe uyu mukinnyi azagarukira mu kibuga, ariko iyi mvune ishobora gutuma amara ibyumweru hagati ya 5-8 adakina cyangwa bikiyongera bitewe n'ubukana bwayo.

    Iradukunda Bertrand wagize ikibazo mu ivi yabazwe

    Byitezwe ko Bertrand azamara igihe kirekire hanze y’ikibuga

    Bertrand akunze kwitabazwa mu ikipe y’igihugu Amavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112188/botswana-rutahizamu-wamavubi-uheruka-kuvunika-yabazwe-amafoto-112188.html

  • Myugariro wa Aston Villa yarokotse impanuka ikomeye y'imodoka ye yataye umuhanda #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo muri Premier League witwa Kourtney Hause yakoze impanuka ubwo imodoka ye yagongaga uruzitiro rw'ikigo cy'amashuri iminota mike mbere yo gutaha.

    Ababyeyi bavuze ko ari “amahirwe” kuba iyi modoka y'uyu myugariro wa Aston Villa Kortney Hause nta muntu yishe.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 26, yerekezaga kuri Villa Park ku mukino ikipe ye yari igiye gukina na Manchester City ubwo iyi modoka ye ya Urus V8 ifite agaciro k'ibihumbi 200.000 by'amapawundi yarengaga umuhanda.

    Abatangabuhamya bavuze uburyo Hause yagaragaye ababaye kandi atunguwe ubwo ibintu bye byangirikiraga muri iyi modoka

    Umubyeyi wari watangaye cyane, Sabbir Ahmed, ufite imyaka 43, yagize ati: 'Umukobwa wanjye n'abandi bana bahagarara mu mfuruka imbere y'irembo mbere na nyuma y'ishuri.

    Ni ibintu bitangaje kandi n'amahirwe ko nta muntu wishwe.

    Lamborghini yirabura yataye umuhanda hatose.Buri wese yari afite ubwoba kubera ibyashoboraga kuba. Mbonye ibyangiritse natekereje ko hagomba kuba harimo imirambo.Umuntu uwo ari we wese yashoboraga gupfa. '

    Iyi Lambo yagonze uruzitiro ahitwa Aston, Birmingham, habura iminota 25 ngo abanyeshuri batahe bavuye mu mashuri uko ari atatu yo muri ako gace.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/myugariro-wa-aston-villa-yarokotse-impanuka-ikomeye-y-imodoka-ye-yataye

  • Umutoza yitabye Imana yishimira igitego cyo ku munota wa nyuma #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe ya El Magd mu cyiciro cya kabiri mu Misiri, Adham El-Selhedar, yaraye yitabye Imana igihe yishimiraga igitego ikipe ye yari itsinze cyayihesheje amanota 3.

    Ni umukino wabaye ku munsi w’ejo hashize aho iyi kipe yari yakiriye Al-Zarka mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Misiri.

    Iyi kipe yari ku mwanya wa nyuma yarwanaga no kureba ko yawuvaho, iminota 90 y’umukino yarangiye ari 0-0, yaje kubona igitego cy’intsinzi ku munota wa 2 w’inyongera ibintu byashimishije cyane umutoza wayo, Adham El-Selhedar akishimira iki gitego agahita ahera umwuka.

    Yahise yihutanwa kwa muganga aho yajyanywe mu bitaro bya Al-Amriya ariko ntibabasha kuramira ubuzima bwe kuko byari byarangiye, abaganga bavuze ko yafashwe n’umutima igihe yishimiraga iki gitego.

    Umutoza Adham El-Selhedar yitabye Imana yishimira igitego

    Yahise ajyanwa kwa muganga ariko ntibagira icyo bamufasha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-yitabye-imana-yishimira-igitego-cyo-ku-munota-wa-nyuma

  • Abageze mu zabukuru bifuza guhabwa aho bavurirwa hihariye #rwanda #RwOT

    Hari abageze mu zaburukuru bavuga ko bakigorwa no kubona serivisi z'ubuvuzi, kuko basiragizwa, bagasaba ko bahabwa aho bavurirwa hihariye.

     Ibi babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021.

     Abageze mu zabukuru baganiriye n'itangazamakuru rya Flash bavuga ko akenshi iyo bagiye kwa muganga badahabwa serivisi nziza nk'uko bikwiriye.

    Nyiranjishi Madaleine yagize ati 'Ibibazo mbona byakemuka mu bageze mu zabukuru ni ukutworohereza kwa muganga. Twajyayo bakadufata neza bakatuvura cyangwa bakadushyiriraho ivuriro ryihariye, kuko ushobora no kwirirwa kwa muganga ukahava utavuwe.'

    Ruterambuku Innocent ati 'Mu by'ukuri amahirwe yanjye sinkunda kujya kwivuza kuko sinkunda kurwara,ariko abageze mu zabukuru bafatwa nk'abato iyo bageze kwa muganga ntibitabweho,  kandi baba bafite intege nke no kurwaragurika.''

    Elia Mugabowishema umuyobozi w'umuryango Nsindagiza ukorera ubuvugizi ku bageze mu zabukuru, urasaba ko abageze mu zabukuru ku bw'intege nke z'ubuzima baba bafite, bakoroherezwa mu bijyanjye na serivisi z'ubuvuzi, kuko bakunze kugira indwara zihariye.

    Yagize ati 'Ikibazo kiriho abafite intege nke bakaba bafite indwara zidakira kuko ari zo zikunze kubibasira ugasanga zivurirwa ku bigo nderabuzima, ugasanga izo ndwara zivurirwa ku bitaro by'akarere. Bagakwiye koroherezwa byaba na ngombwa imiti bakenera bakaba bayihabwa ku buntu.'

    Umuyobozi ushinzwe umuco mu rwego ngishwanama z'inararibonye z'u Rwanda Rucagu Boniface, avuga ko kugira ngo ibibazo abageze mu zabukuru bafite  bizakemuke, hakwiye gukorwa ubukangurambaga bwo gushishikariza abakiri bato ko kugera mu zabukuru atari uguta agaciro ahubwo ari ukuba inararibonye.

    Yagize ati 'Icyo tubona gikwiye kwitabwaho ni uko haba ubukangurambaga, bwo kubwira abakiri bato ko nabo amaherezo nibagira Imana bazagera mu zabukuru, kuko abenshi bashobora no gupfa batarahagera bose bakumva ko kugera mu zabukuru atari uguta agaciro, ahubwo ari ukugira ubunararibonye ukaba wafasha urubyiruko ngo bagendere ku bunararibonye ufite. Abato, abakuru n'urubyiruko bakwiye kumva ko amaherezo ari ukugera mu zabukuru.'

    Politiki y'igihugu y'abageze mu zabukuru yateguwe na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, yemezwa n'inama y'abaminisitiri yo ku wa 31 Gicurasi 2021.

    Iyi politike yabanjirijwe kandi no kwemeza amasezerano nyafurika y'inyongera ku burenganzira bwa muntu ku bageze mu zabukuru yemejwe n'inama y'abaminisitiri yateranye muri Nzeri 2020.

    AGAHOZO Amiella

    The post Abageze mu zabukuru bifuza guhabwa aho bavurirwa hihariye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/01/abageze-mu-zabukuru-bifuza-guhabwa-aho-bavurirwa-hihariye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abageze-mu-zabukuru-bifuza-guhabwa-aho-bavurirwa-hihariye

  • Mu Rwanda haratangira gutangwa doze ya gatatu y’Urukingo rwa COVID-19 #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda iratangirira mu Mujyi wa Kigali ku bantu bamaze amezi atandatu bakingiwe bakuze bafite kuva ku myaka 50 kuzamura ndetse n’abafite imyaka hagati ya 30 na 49 bafite indwara za karande kimwe n’abafite indwara zica intege umubiri nka SIDA.

    Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’Ubuzima avuga ko iyi doze ishimangira, itangirwa mu bigo Nderabuzima n’Ibitaro byo mu Mujyi wa Kigali.

    Ati 'Turiteguye kuba twabakingira kugira ngo tubongerere ingufu mu mubiri zo guhangana na COVID-19.'

    Kuki hatanzwe doze ya gatatu ?

    Dr Daniel Ngamije avuga ko atari ubwa mbere hatanzwe doze ya gatatu ishimangira iziba zaratanzwe by’umwihariko ko bimenyerewe ku nkingo zihabwa abana.

    Minisitiri w’Ubuzima amara impungenge abashobora kuzigira kuko guterwa doze ya gatatu nta ngaruka byagira mu mubiri ahubwo ko biwongerera ubudahangarwa kuri iki cyorezo cya COVID-19.

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021 rivuga ko iyi doze y’urukiko rwa COVID-19 igiye gutangwa, ishobora gufatwa nk’iya gatatu ishimangira ebyiri ku batewe izisanzwe ziterwa ari ebyiri cyangwa iya kabiri ku batewe urukingo ruterwa ari rumwe.

    Iri tangazo rivuga ko iyi gahunda itangirira kuri ibi byiciro byihariye ku batuye mu Mujyi wa Kigali ariko ikazakomereza no ku bandi bantu bose bakingiwe baba abo muri Kigali ndetse no mu bindi bice by’Igihugu mu gihe cya vuba.

    Dr Ngamije ati 'Iyi gahunda izabageraho uko tugenda tubona inkingo. Duhereye mu Mujyi wa Kigali kuko ni na ho twahereye dufite abantu bamaze kugira amezi atandatu benshi, birumvikana mu Turere hari abamaze kugira amezi ane, bazajya kugera ku mezi atandatu na bo dufite gahunda ifatika n’inkingo zikwiriye zo kugira ngo muri ibi byiciro twavuze bazabashe kubona uru rukingo rushimangira.'

    Inzego z’Ubuzima mu Rwanda zari ziherutse gutangaza ko igihe cyose bizagaragara ko hari ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanutse kuri bamwe mu bamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo rwa COVID-19, nta kabuza ko bazahabwa doze ya gatatu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Mu-Rwanda-haratangira-gutangwa-doze-ya-gatatu-y-Urukingo-rwa-COVID-19