Tag: Ubuzima

  • Gatsibo : Abaganga bamubwiye ko batazi aho ibikoresho biri,Arasaba ubutabera bw’umugore we warangaranywe n’ibitaro umwana akamupfira mu nda #rwanda #RwOT

    Ikibazo uko giteye…

    Muri Mutarama 2021 Mukanteko Beatha nibwo yari akuriwe yitegura kubyara. Icyo gihe mbere y’uko ajyayo yari yarasabwe n’abaganga kuza ku Bitaro mbere y’iminsi itatu kugira ngo yitabweho kuko afite uburwayi bwa Diyabete ndetse n’ubumuga bw’amaguru.

    Tuyizere Jean Bosco umugabo wa Mukankiko yavuze ko yubahirije inama za muganga ariko ko ababazwa n’uburangare bw’abaganga bagize bigatuma umwana wa mbere bari biteguye kubyara ahaburira ubuzima.

    Yagize ati 'Madamu wanjye yagannye ibitaro bya Kiziguro,abaganga banga kumwitabo kugeza ubwo abaganga bamubwiye ko umwana yapfiriye mu nda kandi yari asanzwe bamukurikirana no ku bundi burwayi bwa diabete ndetse n’ingingo.

    Yakomeje ati 'Aragenda amarayo iminsi itatu yose nta muganga n’umwe uramukorera ikizamini cy’umuvuduko, nta muganga n’umwe uza kureba uko isukari ye ingana,nta kintu na kimwe bamufashije mu minsi itatu yamaze.'

    Yavuze ko uyu mugore nawe asanzwe ari umuganga upima ibizami (Laboratoire) mu kigo nderabuzima cya Gitoki gusa ko yategushywe n’ababa bashinzwe kwita ku magara y’abantu.

    Ati 'Muri iyo minsi ubwe yibwirira abaganga[avuga umugore we] ati ko mbona mutari kunkurikirana kandi muzi ibibazo mfite kandi ko nta gipimo murankorera nta kuntu mwambaga(Cesarienne) mudategereje ibise ?'

    Uyu mugabo yavuze ko kuwa 8 Mutarama 2022 umuganga yaje gupima asanga umuvuduko wazamutse ari mwinshi ndetse abwirwa ko umutima w’ umwana we utari gutera yamaze gupfa bityo agasanga ari akarengane bagiriwe n’abaganga.

    Yavuze kandi ko yasabye abaganga y’uko yapimwa umuvuduko mbere ariko akabwirwa ko batazi aho ibikoresho biri.

    Uyu mugabo yavuze ko nyuma yaho bagejeje ikibazo cye ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha maze dosiye ye ishyikirizwa mu bushinjacyaha bwisumbuye bwa Nyagatare. Bakomeza gutegereza ariko babwirwa ko nta bimenyetso bifatika bihari dosiye irapfundikirwa.

    Ati 'Twatanze ikirego kuri RIB hanyuma dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha bwisumbuye bwa Nyagatare .Tubonye ntacyo badutangariza turabahamagara, duhamagara umushinjacyaha wari uri kuyikurikirana ,atubwira ko dosiye yashyinguwe kubera ko bayiburiye ibimenyetso kandi nta kuntu byari kugaragara hataraboneka raporo ya muganga wabikurikiranye.'

    Tuyizere Jean Bosco yavuze ko iki kibazo yakibwiye ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo maze abwirwa ko bagishyikirije Minisiteri y’Ubuzima ngo igikurikirane. Iki kibazo kandi cyagejejwe muri Minisiteri y’Ubutabera.

    Ati 'Tubaza Minisiteri y’Ubutabera hanyuma Minisitiri Busingye wari uriho icyo gihe, aranyandikira , ambwira y’uko yabikurikiranye agasanga ngo Minisiteri y’Ubuzima yarasabye Urugaga rw’abaganga,abaforomo n’ababyaza kubikurikirana.Cyakora muri Mata umwaka ushize , Urugaga rwohereje intumwa ngo igikurikirane, baraza ndetse bajya no ku Bitaro n’uko baratubwira ngo mugende murindire tuzababwira ibyavuyemo.'

    Yavuze ko hashize umwaka n’amezi atatu agitegereje igisubizo ndetse ko na Minisiteri y’Ubuzima imubwira ko hatarakorwa raporo kandi yari gukorwa bitarenze iminsi 30 nk’uko Minisitiri Busingye yari yabisabye agasanga ari akarengane yagiriwe.

    Umuyobozi w’Ibitaro bya Kiziguro Dr Mbayire Vedaste,yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo bakizi ariko batahamya ko habaye uburangare bw’abaganga bityo ko Urugaga rw’abaforomo,ababyaza bari kubikubikurikira ari bo bazatanga raporo.

    Yagize ati 'Biba bigoye ntabwo wapfa kumenya ngo muganga yarangaye cyangwa ntiyarangaye cyangwa ngo byagenze gute,dutegereje raporo y’inganga niyo izerekana ko hazaba habaye uburangare haba iy’abaforomo n’izabaganga.Izaboneka , na Minisante yaragikurikiranye kandi n’ingaga nazo zirakizi ,narabandikiye ubwo hasigaye kumpa raporo.Ubwo yakwihangana.'

    Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Gatsibo, Mukamana Marceline nawe yavuze ko iki kibazo nta wahamya ko habayeho uburangare bityo ko mu gihe yakumva yararenganye yagana inkiko gusa amwizeza ko bagiye gukomeza kugikurikirana.

    Ati 'Kugira umuntu abe yakwemeza ko umuntu yapfuye kubera uburangare ntabwo ari umuntu wabyemeza ni ibintu bisaba inkiko hanyuma iperereza rikabyemeza, biragoye ko twabwira umuganga ngo wowe wararangaye.Ndabikurikirana numve . Inzira ya mbere yagana inkiko. '

    Urugaga rw’Abaganga ,Abaforomo n’Ababyaza ntirwashimye kuvugisha UMUSEKE duikesha iyi nkuru kuko Umunyamabanga warwo Mutijima Chantale yabwiye umunyamakuru ko agiye kubwira umuyobozi Mukuru akamuvugisha ariko ntiyongera kuboneka.

    Uyu mugabo arifuza ko umugore we yahabwa ubutabera mu gihe cyose byagaragara ko habayeho uburangare bwa muganga kandi uwakoze amakosa akabibazwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Abaganga-bamubwiye-ko-batazi-aho-ibikoresho-biri-Arasaba-ubutabera-bw-umugore-we-warangaranywe-n-ibitaro-umwana-akamupfira-mu-nda

  • Umukinnyi wa Filime Pasha Lee yaguye mu ntamb… – #rwanda #RwOT

    Urupfu rwa Lee rwemejwe na Sergiy Tomilenko, uyobora ishyirahamwe ry'abanyamakuru muri Ukraine, ndetse n'iserukiramuco mpuzamahanga rya firime rya Odessa.

    Anastasia Kasilova na we ukina filime yemeje aya makuru agira ati “Pasha Lee yishwe n’igisasu cyaturikiye muri Irpen. Yari umukinnyi, umunyamakuru kuri TV, mugenzi wanjye ndetse n’inshuti nziza.”

    Uyu mukinnyi yari yinjiye mu gisirikare cya Ukraine gishinzwe kurinda umujyi wa Irpen mu ntangiriro z’icyumweru gishize, aho kimwe na bagenzi be bambariye kurinda ubusugire bwa Ukraine.

    Pasha Lee wari ufite imyaka 33 y’amavuko, yagiye yumvikana ashishikariza abasore bo muri Ukraine kurwanirira igihugu cyabo ndetse akanatanga ubutumwa bw’ihumure ku mbuga nkoranyambaga.

    Lee yari yanditse ku rubuga rwa Instagram ati “Turamwenyura kuko tuzabikemura byose.”

    Aha yagize ati ”Ndagukunda (Ukraine)”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115257/umukinnyi-wa-filime-pasha-lee-yaguye-mu-ntambara-nyuma-yiminsi-micye-arwanira-ukraine-115257.html

  • #COVID19: Mu Rwanda abanduye bashya 38 babonetse mu bipimo 7,379 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,444 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-abanduye-bashya-38-babonetse-mu-bipimo-7-379

  • Abantu 1.488 banduye Covid-19 mu masaha 24 ashize – #rwanda #RwOT

    Iyi Minisiteri yatangaje ko nta muntu witabye Imana kuri uyu munsi, bituma umubare w'abamaze kwitaba Imana uguma kuri 1.349.

    Mu barwayi bahari uyu munsi, ni 796 mu gihe abandi 692 badafite ibimenyetso.

    Uyu munsi abantu 16.331 bahawe dose ya mbere, mu gihe abagera kuri 26.002 bahawe dose ya kabiri. Abagera kuri 29.341 bahawe dose ishimangira.

    Abamaze guhabwa dose ya mbere y'urukingo ni 7.666.507, abamaze guhabwa dose zombi ni 5.493.915 mu gihe abamaze guhabwa dose ishimangira ari 176.605.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-1-488-banduye-covid-19-mu-masaha-24-ashize

  • Ubwoko bumwe bw'inzoga ziherutse guhitana abantu ,bwakuwe ku isoko ryo mu Rwanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho abantu bagera ku munani bahitanywe na bumwe mu bwoko bw'inzoga z'inkorano mu Rwanda, kuri ubu RwandaFDA yavanye ku isoko inzoga yitwa UMUNEZA ikorwa n'uruganda RWABEV nyuma yaho bigaragaye ko iyi nzoga irimo ikinyabutabire cyitwa methanol ku kigero cyo hejuru nk'uko babitangaje mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa Kane, tariki 30 Ukuboza 2021.

    Iyi nzoga yengerwaga i Bugesera, ni imwe mu ziherutse guteza urupfu rw'abantu mu Mujyi wa Kigali.

    Source : https://yegob.rw/ubwoko-bumwe-bwinzoga-ziherutse-guhitana-abantu-bwakuwe-ku-isoko-ryo-mu-rwanda/

  • Abatoza ba APR FC hafi ya bose banduye Covid-19 #rwanda #RwOT

    Abatoza ba APR FC hafi ya bose banduye COVID-19 bituma badatoza umukino uri guhuza iyi kipe na Etoile de l'Est I Ngoma.Umukino watojwe na Mugabo Alex umutoza w'abanyezamu yunganiwe na Jacques Tuyisenge.

    Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2021-22 yakinwe umunsi wa 10,aho APR FC yerekeje i Ngoma.

    APR FC ntiratsindwa umukino n'umwe muri iyi shampiyona ya 2021/2022 binakomeza gushimangira agahigo isanganywe ko kuba imaze shampiyona zigera kuri ebyiri itaratsindwa.Imaze imikino 42 idatsindwa.

    Muri uyu mukino,myugariro wa APR FC, Niyomugabo Claude ntabwo yawugaragayemo kubera ko yujuje amakarita 3 y'umuhondo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abatoza-ba-apr-fc-hafi-ya-bose-banduye-covid-19

  • Mu minsi 10 gusa umuvuduko w’igipime cy’ubwandu bwa COVID-19 wikubye inshuro 9 #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko mu byumweru bitatu bishize hagaragaraga abantu batanu mu bihumbi 100 babaga bafite ubwandu bwa COVID-19.

    Dr Ngamije wavuze ko nubundi iyi mibare iba igaragaza ko icyorezo kigihari, yagize ati 'Twavuye kuri icyo gipimo ntitwanajya hagati y’abantu 5 kugera kuri 25 ku bantu ibihumbi 100, turaharenga, muri Kigali ubu ngubu turi kuri 46 ku bantu ibihumbi 100 bagaragayeho ubwandu bwa covid-19, mu gihe kitarenze iminsi 10.'

    Avuga ko iri tumbagira ry’imibare y’abasanganwa ubwandu bwa COVID-19 bishingiye ku kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 akavuga ko bidakwiye ko uyu muvuduko ukomeza uku.

    Ati 'Kuko uko byagenda kose muri Kigali hari abaturage basaga miliyoni 1 n’ibihumbi 300, nihagira umubare munini wandura cyane, hazanabonekamo umubare w’indembe, barenze ubushobozi bwacu bwo kuba twabashyira mu bitaro no kubitaho neza. Ntabwo tuzategereza uwo munsi rero, nka Leta irebera abaturage ibyo igomba kubyirinda, igasubiza ibintu ku murongo.'

    Ku wa mbere w’iki cyumweru imibare y’abanduye mu masaha 24, hongeye kugaragara umubare w’abantu bageze muri 300 bafite ubwandu bwa COVID-19 kuko hari habonetse abantu 306 biganjemo abo mu Mujyi wa Kigali bari 260.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukuboza, mu Rwanda habonetse abandi 343 bashya banduye COVID-19 barimo 247 bo mu Mujyi wa Kigali.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Mu-minsi-10-gusa-umuvuduko-w-igipime-cy-ubwandu-bwa-COVID-19-wikubye-inshuro-9

  • Nyabugogo:Umusore yari agiye kwiyahurira ku Inkundamahoro kubera ko yangiwe kujya muri RDF #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 21 uvuka mu Karere ka Rulindo yafatiwe mu nyubako ya Inkundamahoro iherereye mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge ashaka kwiyahura kubera ko yimwe amahirwe yo kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda.

    Ahagana saa Sita z'ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021, nibwo uyu musore yafashwe n'abasekirite bashinzwe kugenzura umutekano wo muri iri gorofa bahita bamushyikiriza Polisi.

    Uyu musore yasanganywe urupapuro yari yandikiye Perezida Paul Kagame amubwira ko ko yafashe umwanzuro wo kwiyahura nyuma yo kwimwa amahirwe yo kwinjira mu Ngabo z'Igihugu, RDF.

    Uyu musore yaneruriye ubuyobozi bwa Inkundamahoro ko yifuza kwiyahura kubera ko yangiwe kwinjira mu gisirikare.

    Umuyobozi wa Inkundamahoro, Niyonshuti Rwamo Emile, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore yahise ashyikirizwa Polisi ikorera ku Murenge wa Kimisagara.

    Ati 'Yari avuye i Rulindo ari byo bimuzanye ariko camera zamubonye abashinzwe umutekano bahita bagenda baramufata bamusangana ibaruwa yandikiye Perezida avuga ko agiye kwiyahura kuko yimwe amahirwe yo kwinjira mu gisirikare.'

    Uretse iyi baruwa igaragaza ko uyu musore yaragiye kwiyahura kuko yangiwe kwinjira muri RDF, ubuyobozi bwa Inkundamaharo bwavuze ko ubwo bwari bumugejeje kuri polisi yongeye kubishimangira. Yavuze ko nubwo bamushyikirije polisi bitazahindura umugambi we.

    Uyu musore ntiyigeze asobanura igihe yashakiye kujya muri RDF n'impamvu yatumye bamwanga.

    Kugeza ubu abantu bane, nibo bamaze kwiyahurira muri iyi nyubako ya Inkundamahoro muri uyu mwaka wa 2021, mu gihe abagera kuri batanu bamaze gufatwa bashaka kuhiyahurira.

    Amakuru avuga ko nyuma y'uko uyu musore Polsi imurekuye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021 yongeye gufatirwa muri iyi nyubako ashaka kwiyahura ku nshuro ya kabiri.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/nyabugogo-umusore-yari-agiye-kwiyahurira-ku-inkundamahoro-kubera-ko-yangiwe

  • Barafinda bongeye kumujya i Ndera nyuma yo kugaragaza ibimenyetso #rwanda #RwOT

    Barafinda yari yajyanywe n’ubundi mu bitaro bya Ndera mu ntangiro za 2020 nyuma y’amagambo yavugaga agize ibyaha ariko bikaza kugaragara ko atari we ahubwo afite uburwayi.

    Yamaze mu bitaro by’i Ndera amezi atandatu avurwa nyuma ararekurwa. Mu minsi ishize yongeye kumvikana mu magambo adasanzwe.
    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko Barafinda yongeye gusubizwa mu bitaro kuko n’ubundi byari byasabye ko mu gihe yagaragaza imyitwarire idasanzwe byazakorwa gutyo.

    Ati 'Ubwo yari yorohewe mu minsi ishize, abaganga badusabye ko igihe cyose yakongera kugira ikibazo yazajya yoherezwayo kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga.'

    Kuwa 5 Gashyantare 2020 RIB yandikiye Barafinda imumenyesha ko atumiwe ku itariki ya 10 Gashyantare 2020. Icyo gihe yanze Kwitaba Ubugenzacyaha.

    Kuwa 11 Gashyantare 2020 nibwo yafashwe anasabwa ibisobanuro ku byo yagombaga kubazwa. Icyo gihe ntabwo ibazwa ryakozwe nk’uko bikwiye kuko RIB yasanze ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe.

    Barafinda yamenyekanye bwa mbere mu 2017 ubwo yatangazaga ko agiye gutanga kandidatire yo kwiyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Barafinda-bongeye-kumujya-i-Ndera-nyuma-yo-kugaragaza-ibimenyetso