Tag: Ubuzima

  • #COVID19: Abantu 16 bashya banduye babonetse mu bipimo 7,434 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 16, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-16-bashya-banduye-babonetse-mu-bipimo-7-434

  • Soumeylou Maïga wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Mali yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Soumeylou Boubèye Maïga wari Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Mali, yitabye Imana ku wa Mbere tariki 21 Werurwe 2022, aguye muri gereza i Bamako, nyuma (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/soumeylou-maiga-wahoze-ari-minisitiri-w-intebe-wa-mali-yitabye-imana

  • Uwarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi yishwe n'ibisasu bya Russia i Kharkiv #rwanda #RwOT

    Boris Romantschenko, wari ufite imyaka 96, yapfuye ubwo ingabo z'Uburusiya zarasaga ku icumbi rye ku wa gatanu, nkuko abo mu muryango we babivuze.

    Ingabo z'Uburusiya zimaze ibyumweru birenga bitatu zikomeza kurasa bikomeye ku mujyi wa Kharkiv, uri ku ntera ya kilometero 50 uvuye ku mupaka.

    Abaturage b'abasivile batari munsi ya 500 ubu ni bo bamaze kwicirwa muri uwo mujyi, nkuko bivugwa n'abategetsi bo muri Ukraine.

    Polisi yavuze ko umwe mu bishwe yamenyekanye ko ari umwana w'umuhungu w'imyaka icyenda.

    Ikigo cy'urwibutso cya Buchenwald and Mittelbau-Dora Memorials Foundation cyavuze ko “kibabajwe cyane” n'urupfu rwa Romantschenko.

    Icyo kigo – Bwana Romantschenko yari abereye Visi Perezida – cyatangaje iyo nkuru y'urupfu rwe nyuma yuko kibibwiwe n'umuryango we, kivuga ko “yakoze cyane ku kuzirikana ibyaha byakozwe n'aba Nazi”.

    Itangazo ry'iki kigo ryongeyeho riti: “Turi mu cyunamo kubera kubura inshuti ikomeye. Twifurije umuhungu we n'umwuzukuru we w'umukobwa, batubwiye iyi nkuru y'akababaro, gukomera muri ibi bihe bitoroshye”.

    Urupfu rwa Bwana Romantschenko rubaye hashize ibyumweru birenga bitatu Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin ashatse kumvisha Abarusiya igitero cye, ababwira ko intego ye ari “ugukuraho aba Nazi muri Ukraine”.

    Abategetsi bo mu Burayi n'Amerika bamaganye ayo magambo ye ndetse banakomoza ku kuba Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ari umuyahudi.

    Bwana Romantschenko yavukiye mu mujyi wa Bondari uri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Ukraine, ku itariki ya 20 y'ukwezi kwa mbere mu 1926.

    Yafashwe n'abasirikare b'aba Nazi nyuma y'igitero ku Bumwe bw'Abasoviyeti yoherezwa mu Budage mu 1942, aho yakoreshejwe imirimo y'agahato, nkuko bivugwa n'ikigo Buchenwald and Mittelbau-Dora Memorials Foundation.

    Nyuma yo kugerageza gutoroka bikamupfubana mu 1943, yoherejwe mu nkambi yo gufungirwamo ya Buchenwald, ahiciwe abantu 56,545 mbere yuko iyo nkambi ibohorwa mu 1945 n'ingabo z'ibihugu byishyize hamwe (Les Alliés).

    Yanamaze igihe mu nkambi nto ya Mittelbau-Dora, ndetse no mu nkambi za Bergen Belsen na Peenemünde.

    Yasubiye i Buchenwald mu mwaka wa 2012 kwizihiza isabukuru y'imyaka 67 y'ibohorwa ry'iyo nkambi rikozwe n'ingabo z'Amerika, aho yasubiyemo ibyasezeranyijwe n'abarokotse byo gushyiraho “isi nshya iganjemo [itembamo] amahoro n'ubwisanzure”.

    Ubutegetsi bw'aba Nazi bwishe abayahudi barenga miliyoni esheshatu mu bice bwari bwarafashe i Burayi, hagati y'umwaka wa 1941 na 1945.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/uwarokotse-jenoside-yakorewe-abayahudi-yishwe-n-ibisasu-bya-russia-i-kharkiv

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 11 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 21 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu 11 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-habonetse-abanduye-bashya-11

  • Umuhanzikazi ukomeye yajyanywe kwa muganga igitaraganya kubera kwanga gusurira umukunzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukomeye cyane me gihugu cya Brazil witwa Viviane de Queiroz Pereira uzwi cyane ku izina rya Pocah, yajyanywe kwa muganga igitaraganya kubera ikibazo yari agize mu mubiri we nyuma yo kwanga gusura.

    Ibi byabaye kuri uyu muhanzikazi ubwo yari yasohokanye n'umukunzi we bamaranye iminsi itari mike.

    Ubwo Pacah yari ari kumwe n'umukunzi we, yashatse gusura gusa ariko uwo musuzi arawuhagarika kugira ngo adasurira umukunzi we, ibintu byatumye ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

    Amakuru avuga ko icyo gihe Pocah yari arwaye inzoka zo mu nda, akaba ari nazo nyirabayazana w'ibyabaye byose kuri uwo muhanzikazi.

    Ibi byose byabaye kuri Pocah yabitangaje yifashishije urubuga rwa Tik-Tok, aho asoza agira inama abandi bakobwa kutagira isoni zo gusura mu gihe bari kumwe n'abakunzi babo, kuko ngo bishobora kubagiraho ingaruka mbi nk'uko byamugendekeye

     

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-ukomeye-yajyanywe-kwa-muganga-igitaraganya-kubera-kwanga-gusurira-umukunzi/

  • Musanze: Abatwara amagare bisunga amakamyo ahaterera bongeye kwihanangirizwa – #rwanda #RwOT

    Ni ingeso ikunze kugaragara ku bantu batwara amagare bagera ahaterera bagafata ku modoka nini ziba zigenda buhoro ariko hakaba n'igihe bibagirwa kuzirekura mu gihe bageze ahatambika cyangwa ahamanuka barekura bakiroha mu muhanda bigateza impanuka zihitana n'ubuzima bw'abantu.

    Mu gikorwa cyo kurandura iyi ngeso cyakozwe na Polisi ku wa 19 Werurwe 2022, ifatanyije na Koperative y'abanyonzi, hafashwe abantu barindwi, bagendaga bafashe ku modoka amagare yabo ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo bene yo bigishwe ububi bwabyo banacibwe amande kandi ngo iyi gahunda izakomeza hagamijwe gukumira impanuka byatezaga.

    Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yibukije abatwara amagare ko ibyo bakora ari bibi abasaba kubireka.

    Yagize ati” Nyuma y'igihe kinini Polisi ikangurira abatwara amagare bafite ingeso yo gufata ku modoka igenda kubireka kubera impanuka biteza no gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bigaragara ko iyo ngeso hari abakiyifite twibutsa ko bakwiye kubicikaho burundu.”

    “Tuributsa abo batwara amagare kugira uruhare mu gukumira no kwirinda guteza impanuka, birinda gufata ku modoka igenda ndetse no kubahiriza amasaha yo kuba bavuye mu muhanda. Turaburira abo batubahiriza amabwiriza ko hari ibihano bibateganirijwe kandi ntituzakomeza kurebera mu gihe badacitse kuri iyo ngeso bazabihanirwa.”

    Nta mubare w'impanuka ziterwa n'iyi myitwarire y'abanyamagare bagenda bafashe ku modoka wagaragajwe ariko hari aho bigaragara mu mpanuka zimwe na zimwe aho abanyamagare bagongwa kubera bene iyi myitwarire.

    Muri aya mezi atatu ashize, mu Karere ka Musanze honyine impanuka nk'izi zahitanye abantu bane bagiye binjira mu mihanda batarebye neza ko harimo ibindi binyabiziga bikabagonga, abandi bakagwa kubera ko babaga bari kugenderana ku muvuduko nk'uw'imodoka bari bafasheho bagahutara.

    Abanyonzi bafata ku makamyo agenda bari mu bateza impanuka mu mihanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abatwara-amagare-bisunga-amakamyo-ahaterera-bongeye-kwihanangirizwa

  • Guhabwa akato mu miryango, guhorana igikomere…inkuru mpamo z'agahinda k'abangavu batewe inda – #rwanda #RwOT

    Icyo gihe Mukeshimana wari ufite imyaka 15 y'amavuko, yasise asama. Yari umunyeshuri [mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye] mu Mujyi wa Kigali ari na ho uwo muryango wamureraga wari utuye.

    Ati 'Ndabyibuka hari tariki 9 Ugushyingo 2015, nari niriwe mu rugo nkarabya abana, maze njya kubaryamisha, nanjye ndaryama, araza amfuka ishuka mu maso, ngerageza kwirwanaho ari na ko ankuramo imyenda ndangije ndatuza arabikora.'

    Yakomeje agira ati 'Amaze kubikora [kumusambanya] ambwira ko nimbivuga azanjugunya mu cyobo cy'amazi, naracecetse gusa ndarwara mara nk'ibyumweru bitatu nararembye.'

    Hashize amezi abiri, Mukeshimana aza kumenya ko yasamye, yigira inama yo gutoroka ava muri urwo rugo ajya mu wundi muryango ari na bo yahise abwira agahinda k'ibyamubayeho ndetse bamujyana kwa muganga ibipimo bigaragaza ko atwite inda y'amezi abiri arengaho iminsi mike.

    Ati 'Nagiye kuba mu wundi muryango, ndabibabwira bamfasha kumujyana muri polisi kuko babimubazaga akabihakana.'

    Mukeshimana yahise ajyanwa muri Isange One Stop Center, Ishami rya Kacyiru amarayo ibyumweru bibiri, nyuma bitewe n'uko atagiraga ababyeyi, yahise ajyanwa mu Kigo cya Centre Marembo, abamo kugeza amaze kubyara.

    Umugabo wamuteye inda, yaraburanye, arakatirwa imyaka 25, arafungwa, nyuma aza kurekurwa bitegetswe n'Urukiko ku bw'impamvu yagaragaje zirimo kwita ku bana yasize ndetse n'uwo yabyaranye na Mukeshimana.

    Uwo mugabo yaje kwemera umwana yabyaranye na Mukeshimana, gusa ntabwo amufasha cyangwa ngo akore inshingano za kibyeyi.

    Inkuru ya Mukeshimana ijya gusa cyane n'iy'abandi benshi baganiriye na IGIHE, barimo uwitwa Uwurukundo Assia wo mu Murenge wa Kimisagara, we watewe inda n'umusore wari wamuhaye ikinini gisinziriza.

    Avuga ko uwamuteye inda yaje gufatwa arafungwa nyuma y'imyaka ibiri arafungurwa [avuga ko atazi uko byagenze] ashaka undi mugore, yanga kwandikisha mu irangamimerere uwo mwana yabyaranye na Uwurukundo.

    Uwo musore yafunguwe mu 2017, nyuma y'imyaka ibiri ateye inda uwo mukobwa.

    Yagize ati 'Baramufunze, iwabo bakansaba ko njya kumuvugira [..] icyo nzi ni uko bamugabanyirije imyaka bari bamukatiye 25, bamukatira 10 nyuma aza gufungurwa, ambwira ko iwabo batanze ruswa kugira ngo afungurwe.

    Guhabwa akato mu muryango…

    Aba bangavu babyaye baganiriye na IGIHE bagaragaza ko imiryango bakomokamo cyangwa ababareraga babahaga akato.

    Mukeshimana ati 'Imiryango yahise inyanga, bamwe banshinja uburangare abandi bavuga ko nafungishije uwo mugabo, ndagenda ndiheba, mbaho njyenyine.'

    'Guterwa inda ngatereranwa n'imiryango, birababaza, ugira igikomere, ukicara wumva wigunze kuko umuryango ntabwo wakumva ko ushoboye cyangwa hari ikintu wakora kizima, ahubwo uzahora ubyara. Uguma muri bwa bwigunge bw'amateka mabi yakubayeho.'

    Uwurukundo avuga ko 'Mu rugo babyakiriye nabi, ndahunga njya kuba mu miryango, ngaruka inda imaze kugaragara, nabwo nabayeho mu buzima bubi kuko ntabwo nongeye kugira ijambo cyangwa ubundi burenganzira.'

    Umwihariko wa Uwurukundo ni uko kugeza ubu umwana we afite imyaka itanu n'amezi atandatu, ntabwo yari yandikwa mu irangamimerere ndetse ntabwo yari yabonana na Se umubyara.

    Umuyobozi wa Centre Marembo Organization, Nsabimana Nicolette, avuva ko umwana iyo yatewe inda, adakwiye kujugunywa cyangwa ngo ahabwe akato.

    Ati 'Ababyeyi bakwiye kumenya kubahiriza inshingano, kugira ngo umwana aterwe inda njyewe mbona umubyeyi yagakwiye kubimurinda, ariko mu gihe noneho bibaye ngombwa ko aterwa inda, ntabwo hakwiye kubaho kumuha akato.'

    Yakomeje agira ati 'Afite uburenganzira bwo kwiga, agakorerwa ibyo abo bavukana bakorerwa n'ibindi byose bigenerwa umwana. Ibyo kandi akabikorerwa ndetse n'umwana yabyaye akitabwaho.'

    Icyizere cy'ahazaza…

    Nka Mukeshimana yabyaye afite imyaka 16, amara igihe gito afashirizwa mu Kigo cya Centre Marembo aho yigiye kudoda imyenda, ndetse na nyuma aza kujya kwimenyereza mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro.

    Yaje kubona akazi ko kudoda imyenda, arakora agura imashini idoda imyenda, atangira kujya yiyishyurira inzu, akita ku mwana we.

    Uretse kuba afite imashini idoda imyenda, afite uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga ndetse ni umwe mu bafashwa n'Ikigo cya Centre Marembo kwiga gutwara moto.

    Aba babiri bahuje ikibazo n'abandi bagera kuri 30 bose biga muri Centre Marembo, batewe inda, batabwa n'imiryango yabo ariko kuri ubu barimo kwiga gutwara ibinyabiziga, ubwubatsi n'indi myuga.

    Nsabimana uyobora Centre Marembo avuga ko abatewe inda ari abangavu iyo bahawe uburenganzira n'ubushobozi bashobora gukora bakiteza imbere.

    Ati 'Ni ibintu maze kubona, hari benshi banyuze hano bize imyuga ibateza imbere kandi kuri ubu bibeshejeho n'abana babyaye ndetse bamwe ubu bafasha imiryango yabo.'

    Inda ziterwa abangavu, umutwaro ku gihugu

    Raporo yasohowe na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (Migeprof) muri Gashyantare 2022, yagaragazaga ko abana b'abakobwa ibihumbi 23 bari munsi y'imyaka 18 batewe inda mu 2021.

    Muri rusange mu 2019 ibihumbi 23 bari munsi y'imyaka 18 nibo bari batewe inda mu 2020 imibare yaragabanutse igera ku bihumbi 19 yongera kuzamuka mu 2021 igera ku bihumbi 23.

    Intara y'Iburasirazuba ni yo iyoboye izindi mu kugira umubare munini kuko yihariye abangavu benshi batewe inda, mu bihumbi 23 babyaye imburagihe umwaka ushize wa 2021 harimo 9188 bo muri iyi Ntara barimo 128 babyaye bari munsi y'imyaka 15. Hari kandi abagera ku 2043 babyaye bari munsi y'imyaka 17.

    Uturere dutatu tuza imbere mu kugira abana benshi batewe inda imburagihe mu mwaka wa 2021 ni Nyagatare iri ku isonga aho ifite 1799, Gatsibo ifite 1574 na Kirehe ifite abana 1365.

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Minaloc, itangaza ko hashyizweho uburyo bwo gufasha ababyaye bataruzuza imyaka y'ubukure gusubizwa mu buzima busanzwe, bagafashwa gusubira mu mashuri.

    Umuyobozi ushinzwe politiki y'itangazamakuru muri Minaloc, Peacemaker Mbungiramihigo ati 'Bafashwa kandi guhuzwa n'amahirwe yo kwiteza imbere mu makoperative, imyuga ndetse hanashyizweho gahunda yihariye yo kwita ku mibereho y'umubyeyi n'umwana.'

    Impuguke n'abakurikiranira hafi iki kibazo bagaragaza ko amakimbirane yo mu miryango, ubuzererezi mu bana, ibiyobyabwenge, guta ishuri, kuba ababyeyi benshi bataganiriza abana ku buzima bw'imyororokere n'ibindi ari zimwe mu mpamvu zituma abangavu baterwa inda.

    Umuyobozi w’Ikigo cyita ku bana b’abakobwa bagizweho ingaruka n’ihohoterwa n’abakuwe mu muhanda, Centre Marembo, Nsabimana Nicolette avuga ko akato gahabwa abakobwa babyaye bakiri bato gakwiye gucika mu Muryango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhabwa-akato-mu-miryango-guhorana-igikomere-inkuru-mpamo-z-agahinda-k-abangavu

  • Yellow Fever: U Rwanda rurasaba abajya n’abava mu mahanga kwikingiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko indwara yo kubabara mu ngingo zitandukanye yitwa Yellow Fever cyangwa se Fièvre Jaune iherutse kugaragara muri Kenya, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/yellow-fever-u-rwanda-rurasaba-abajya-n-abava-mu-mahanga-kwikingiza