
Tag: Ubuzima
-
Amaze imyaka irindwi atararangiza umwaka wa mbere wa Kaminuza kubera ibiyobyabwenge (Ubuhamya) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umusore ukomoka mu Karere ka Huye avuga ko kubera gukoresha ibiyobyabwenge amaze imyaka irindwi atararangiza mu mwaka wa mbere wa Kaminuza. Ibi bikubiye (…) -
Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umujyi wa Gisenyi wagiye kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi hashyingurwe umubiri w’umuntu umwe wabonetse ahitwa Muhira mu Murenge wa (…)
-
Hagaragajwe amashusho mashya y’umuraperi DaBaby arasa umwana w’imyaka 19 agapfa(VIDEO) #rwanda #RwOT
Umuraperi Jonathan Kirk wamamaye nka DaBaby hagaragajwe amashushio ye mashya arasa umuntu bikamuviramo urupfu.
Ni amashusho yafashwe tariki ya 5 Uushyimgo 2018, amugaragaza ashyamiramana na Jaylin Craig w’imyaka 19 kugeza amurashe akamwica.
Aya mashusho akaba yakuruye impaka nyinshi aho abantu bavuga ko uyu muraperi wari wakatiwe igifungo cy’umwaka umwe usubutswe muri 2019 Urukiko rukwiye gusuzuma neza rukaba rwamukanira urumukwiye.
Iyi mirwano yabereye iguriro rya Walmart mu Majyaruguru ya Carolina, DaBaby akaba yaravuze ko we yishe Craig arimo agerageza kwirwanaho kuko yari aje amusagariye, undi na we agerageza kurinda umuryango we bari kumwe ari we mukunzi we kuko yabonaga abasore babiri babiyenzagaho kandi bafite imbunda. Gusa aya mashusho agaragaza ko DaBaby ari we watangije imirwano.
Nk’uko kandi abanyamategeko ba DaBaby babitangarije ikinyamakuru TMZ, bavuze ko n’urukiko aya mashusho arimo gukwirakwizwa narwo rwayasuzumye rukanzura ko yabikoze arimo yirwanaho atari agamije kumwica.
DaBaby hagaragajwe amashusho ye mashya arasa Jaylin Craig -
#COVID19: Abanduye bashya 5 ni bo babonetse ku wa Gatatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 27 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu batanu banduye Covid-19, bakaba babonetse mu (…)
-
#COVID19: Abantu batandatu bashya banduye babonetse mu bipimo 6,291 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 26 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya batandatu, bakaba babonetse mu (…)
-
Umurundi Gerard Niyondiko yakoze amavuta arinda umubu utera Marariya #rwanda #RwOT
Gerard Niyondiko, umurundi utuye muri Burkina Faso yinjiye mu rutonde rw'abitangiye kurwanya umubu utera malaria akoresheje amavuta yo kwisiga yise Maïa.
Aya amavuta ariko ataremerwa na OMS/WHO n'ubwo uyu Gerard Niyondiko yizeye ko OMS/WHO izemeza bidasubirwaho amavuta ye yirukana imibu.
Malaria ni indwara iterwa n'umubu w'ingore, uzwi nka anopheles. Hari uburyo butandukanye bwo kwirinda uwo mubu, burimo gukoresha inzitiramibu n'ibindi.
Niyondiko, avuga ko kugera ubu OMS “itarigera yemeza amavuta ayo ari yo yose cyangwa ikintu cyirukana imibu bijyanye n'amavuta abantu bisiga gifite uburenganzira bwa OMS kuza ubu.

Hagati aho, avuga ko we na bagenzi be bari kumwe muri uwo mugambi bakoze ubushakashatsi bwerekanye ko aya mavuta akora neza kandi ko nta ngaruka afite kubayakoresha.Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, gitangaza ko ingamba zo kurwanya Malaria zikomeje gutanga umusaruro kuko abayirwara bagabanutse bava kuri miliyoni enye mu 2016 bagera kuri miliyoni imwe mu 2021.
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof Claude Mambo Muvunyi, yabitangaje ubwo yari mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mata 2022 mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria.
<img97830|centerYavuze ko imibare yo mu 2021 yerekana ko ku Isi hose abarenga miliyoni 240 barwaye Malaria, ihitana abasaga ibihumbi 600, bityo iyo ndwara ikiri icyorezo gikomeye.
Kugeza ubu , uburyo buhari buzwi bwo kwirinda Marariya ni ukuryama mu nzitiramubu iteye umuti. Mu gihe OMS yakwemeza amavuta ya Maïa byakorohereza bensha badakunda kurara munzitiramubu bayishinja kubatera ubushyuhe cyangwa ntibiborohere kuyitaho.
-
Abana 7 bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa i… – #rwanda #RwOT
Ibi byabaye kuwa Gatatu w'icyumweru dusoje mu mujyi wa Hopewell, muri leta ya Virginia ubwo aba bana barindwi bari munsi y'imyaka umunani banywaga ibinini bisinziriza bari bahawe n'umwe muri bo w'imyaka 7 y'amavuko ubwo bari mu rugo bonyine batari kumwe n'ababyeyi babo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru People avuga ko ubwo abashinzwe umutekano bageraga kuri iyi nzu aba bana barimo basanze bane muri bo batabasha kuvuga. Abandi batatu babasanze mu byumba bitandukanye by'iyi nzu ariko bose batabasha kugenda.
Nyuma ni bwo aba bana bose bahise bajyanwa mu bitaro byari hafi aho. Ubwo bajyanwaga mu bitaro, batatu muri bo bari barembye cyane. Abashinzwe umutekano nyuma yo kujyana aba bana mu bitaro ngo bitabweho n'abaganga bavuze ko hari icyizere ko bose bari bukire bakamererwa neza.
Polisi yo mu mujyi wa Hopewell yatangaje ko abana batatu muri aba barindwi bageze muri uru rugo bahazanywe n'umubyeyi wabo (Nyina) kugira ngo bitabweho n'umugore wo muri uru rugo.
Ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba wo kuwa gatatu, nibwo uyu mubyeyi wari wasigaye acunga aba bana batatu harimo nabe bane yaje kubasiga bonyine mu rugo agiye ku iduka guhaha. Mu kugaruka yaje gutungurwa no gusanga aba bana bose uko ari barindwi batameze nkuko yari abasize.
Uyu mugore nyuma yo kwibaza icyo abana babaye, yaje kubona agacupa kabikwamo ibinini karimo ubusa, niko guhita ahamagara Polisi.
Ubwo uyu mugore yari amaze kuva mu rugo nibwo umwe muri aba bana yafashe aka gacupa karimo ibi binini bisinziriza maze afataho aha na bagenzi be.
![]()
Abashinzwe umutekano bahise bahagera![]()
Urugo aba bana barimoÂAmakuru avuga ko ubwo uyu mugore yavaga mu rugo hari umugabo yahasize ngo asigare areba aba bana ariko abakora iperereza ntago baremeza aya makuru gusa iperereza riracyakomeje.
-
Rubavu: Abaganga b’amaso bavuye abantu 85 bari barwaye ishaza bongera kureba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abaturage 85 bo mu Karere ka Rubavu bongeye kubona nyuma yo kuvurwa na Fred Hollows Foundation, umuryango wita ku buvuzi bw’amaso mu bihugu bitandukanye ku (…)
-
Musanze:Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu cyumba #rwanda #RwOT
Hari mu ma saa moya z’umugoroba, ubwo abaturage batabajwe n’umugore we wabibonye mbere, abaturage, ubuyobozi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), batabaye basanga yapfuye, nk’uko byemejwe na Twagirimana Edouard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko.
Yagize ati 'Yiyahuye, twahawe amakuru n’umuryango we ko yiyahuye, nyuma yo kwiyahura twahageze na RIB irakurikirana iduha uburenganzira bwo kumukura mu mugozi, tumujyana mu isuzumiro mu bitaro bya Ruhengeri, ubu twamugaruye mu muryango we tugiye kumushyingura'.
Arongera ati 'Twamenye ayo makuru atanzwe n’umugore kuko ni we wayamenye mbere, yabaye akigera iwe yinjiye mu cyumba bararamo asanga amanitse mu mugozi, nta makimbirane tuzi bari bafitanye, ashobora kuba hari ibindi bibazo byihariye yari afite ariko nta makimbirane yari afitanye n’umugore cyangwa abandi baturage aho mu mudugudu, n’abaturanyi babihamya'.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Twagirimana Edouard, arasaba abaturage kugaragaza ibibazo bafite bigakemurwa aho kwiyambura ubuzima, abasaba ko bakumira amakimbirane ateza izo mpfu.
Ati 'Ubutumwa twatanga, ni uko uko umuntu yagira ibibazo kose adakwiye kwiyambura ubuzima, kuko kwiyahura si cyo gisubizo, ibindi abaye ari n’amakimbirane tutaramenya, ni ugukumira ayo makimbirane ateza impfu bibaye ari byo kuko, turacyabikurikirana'.
Uwiringiyimana Christian, asize umugore n’abana bane.
Ivomo:Kigali Today
-
#COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 7,798 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu bipimo (…)

