
Tag: Ubuzima
-
#COVID19: Abantu 34 banduye babonetse mu bipimo 3,815 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 34, bakaba babonetse mu bipimo (…) -
Umuganga yakuyemo ijisho ritari ryo umurwayi bimuviramo guhuma #rwanda #RwOT
Muganga yakoze amakosa akomeye akuramo ijisho ritari ryo mu gihe cyo kubaga umurwayi, bimuviramo guhuma. Ibi byabaye nyuma y'akazi gakomeye kakorewe mu bitaro bya Slovakia.
Uyu murwayi yari agiye kubagwa ijisho rye ryangiritse ariko umuganga yakuyemo by'impanuka ijisho rizima ry'umurwayi, bimuviramo guhuma.
Nk'uko ikinyamakuru The Mirror kibitangaza ngo umuryango w'uyu murwayi washegeshwe bikomeye n'ibyakozwe n'uyu murwayi.
Nkuko byatangajwe,ibitaro byahaye uwahohotewe n'umuryango we ubuvuzi bwo mu mutwe n'inkunga yo kwihanganira ayo makuba ateye ubwoba.
Ibiro ntaramakuru TASR byo muri Slovakia byatangaje ko umuvugizi w'ibitaro bya kaminuza ya Bratislava yemeje ko uyu muganga wabaze uyu murwayi,atakibonana nabo
Ubuyobozi bushinzwe ubuzima bwa Slovakia bwatangiye iperereza kucyatumye ikosa rikomeye nk'iri ribaho.
Ibi bije mu gihe cy'imivurungano iri mu rwego rw'ubuzima muri Slovakia,imvururu ziri muri iki gice zitavugwaho rumwe kubera umushahara n'akazi. Slovakia yimukiyemo abaganga benshi, cyane cyane abaturutse muri Repubulika ya Czech na Austria.
Igitutu kuri abo baganga binjiye mu gihugu cyariyongereye cyane kubera icyorezo cya coronavirus ndetse mu cyumweru gishize ihuriro ry'abakozi rya LOZ ryatangaje ko abaganga bagera ku 3.000 batekereza kubivamo igihe hatabaho impunduka mu mimerere y'akazi kabo. Amakosa mu buvuzi nayo ariganje cyane muri UK.
Imibare yo muri 2019 yerekanye ko amakosa 621 akomeye ku buryo atagomba kubaho yabaye mu gihe cy'amezi 14.Ayo ahwanye n'abarwayi icyenda buri cyumweru,nkuko ikigo cya PA news agency kibitangaza.
Imibare yerekanye ko bamwe mu baganga babaze ibice by'umubiri bitari byo,abandi bagasiga ibikoresho bakoresheje mu kubaga mu barwayi (harimo uturindantoki,imikasi n'ibindi) inshuro nyinshi. Umurwayi umwe yaciwe ino ritari ryo, mu gihe undi yakuweho igice kitari cyo.
Abagabo babiri bakebwe mu buryo butari bwo, mu gihe umugore yabazwe ku ibere ritari ryo, abandi babiri babagwa nabi. Abandi bagore batandatu bakuwemo nyababyeyi bibaviramo kutazongera kubyara.
-
Ibigo bigenzura imiti n’ibiribwa by’u Rwanda na Ghana byasinyanye amasezerano y’ubufatanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (…)
-
U Rwanda na Ghana byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu gukora inkingo #rwanda #RwOT
U Rwanda na Ghana byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi ajyanye no gukora imiti n'inkingo, mu kurushaho kungurana ubumenyi.
Aya masezerano yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Kigali tariki 24 Kamena 2022.
Ikorwa ry'inkingo ku mugabane wa Afurika ni andi mahirwe ku bucuruzi n'ishoramari, kuko bitarenze umwaka utaha bizaba byatangiye.
 U Rwanda na Senegal na Ghana ni ibihugu byamaze kwemezwa ko bizubakwamo inganda zikora inkingo za Covid-19 n'izindi ndwara zirimo Malaria, kuko byamaze kugirana amasezerano n'ikigo BionTech cyo mu Budage.
Ubwo hasinywaga aya masezerano Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw'ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse yagaragaje ko aya masezerano azafasha mu mikoranire yo kohererezanya inkingo hanubakwa serivisi z'ubuvuzi zinoze.
Yagize ati 'Ni ibintu bizubakwa mugihe cy'umwaka tuzatangira dukore inking, ariko isuzumwa ryazo za nyuma rizasuzumirwa mu gihugu cya Ghana. Turi kureba ubufatanye bw'ibihugu bya Afurika kugira ngo twubake ubufatane mu buvuzi bunogeye buri wese.''
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti Ghana FDA, Delese Mimi Darko, yavuze ko gusinya aya masezerano bigamije gukora imiti n'inkingo byujuje ubuziranenge mu bihugu byombi binyuze mu bufatanye.
Yagize ati 'Nkatwe dushinzwe ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti, uko tuzagenda dufatanya nibyo bizadufasha kurushaho gukora ibyujuje ubuziranenge bw'imiti. Igihugu kimwe nikigenda biguru ntege mu gukora imiti itujuje ubuziranenge, bizagira ingaruka ku kindi gihugu. Ni byiza rero ko twese dushyira hamwe tugafatanya, inkingo n'imiti nibiva mu gihugu kimwe bijya mu kindi, tuzumva ko byose byujuje ubuziranenge binyuze mu bufatanye, twumve ko twakoze ibihuriweho.''
Kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yashyize ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa Uruganda rukora inkingo mu Cyanya cyahariwe Inganda kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo.
Mu mpera z'uyu mwaka wa 2022, biteganyijwe ko hazaba hamaze gushyirwaho uruganda rukora inking, hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA, ruzatangira gukora inkingo nibura nyuma y'amezi 18.
Afurika yihaye intego y'uko mu myaka 20 izaba yikorera 60% by'inkingo ikenera zose; ivuye kuri 1% by'izo uyu mugabane ukora uyu munsi.
AGAHOZO Â Amiella
The post U Rwanda na Ghana byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu gukora inkingo appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Niba nta gikozwe, buri minota itatu umugore umwe azajya yicwa na Kanseri muri 2030 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Impuguke mu buvuzi zivuga ko ugereranyije, umugore umwe azajya apfa azize Kanseri y’inkondo y’umura muri buri minota itatu mu mwaka wa 2030, niba hatagize (…)
-
#COVID19: Abantu 11 banduye babonetse ku wa Gatanu mu bipimo 6,910 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 11, bakaba babonetse mu (…)
-
INZARA ! Abana Batatu b’i Kayonza baratabaza ..,Nyina yarahukanye Se nawe afungiwe 'kwiba igitoki’ cy’abaturanyi #rwanda #RwOT
Se w’aba bana yitwa Kalinganire Nyina akitwa Munganyinka, uyu akaba yarahukaniye mu Murenge wa Kabarondo ahashakira undi mugabo.
Ni mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Gikaye muri Nyamirama mu Karere ka Kayonza
Umwana mukuru afite imyaka 13, umukurikira afite imyaka 11, undi afite itanu.
Yabwiye Bwiza.com ko we nk’umwana mukuru ajya gutwara umutwaro aho awugejeje bakamuha Fw 300 akaba ari yo ahahisha ageze mu rugo aho aba yasize abavandimwe be.
Ngo agafaranga kabuze, baraburara.
Icyifuzo cy’uyu mwana uvugira na barumuna we ni uko babona ubufasha bwo kubona icyo bateka kandi uwabishobora akabafasha gusubira kwiga kuko bakiri bato.
Gitifu w’Umurenge wa Nyamirama witwa Pascal Nkurunziza ntiyafashe telefoni ye ngo agire icyo abwira bagenzi bacu ba Bwiza.com bashakaga kumubaza icyo ateganyiriza gufasha bariya bana.
Ikindi kandi ni uko Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage witwa Jean Damascène Harerimana nawe ntacyo yatangarije itangazamakuru kuri iki kibazo.
Inkuru y’ikibazo cy’aba bana tuzakomeza kuyikurikiranira abasomyi.
-
Yatashye avirirana : RIB yataye muri yombi Umwarimu ushinjwa gusambanya umunyeshuri w’imyaka irindwi #rwanda #RwOT
Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko yari amaze igihe asambanywa ntabivuge kuko mwarimu yari yaramubujije.
Ati 'Byari bimaze igihe umwana arwara tugakeka ko ari uburwayi busanzwe ariko ku wa Gatanu umwana yatashye avirirana tugerageza kumuganiriza atubwira ko ari uwo mwarimu ariko yamubujije.'
Akomeza avuga ko bibabaje kubona umwarimu wigisha mu mwaka gatanu ajya gusambanya umwana wiga mu mwaka wa mbere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin, yemeje aya makuru avuga uyu mwarimu yamaze gufatwa akaba afunzwe.
Ati 'Ayo makuru ndayazi ; uwo mwarimu yarafashwe ubu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruri gukora dosiye ye.”
Ku wa 30 Mata 2022 nabwo RIB yafunze umwarimu wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rw’Umubano II mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda.
Uyu mwarimu yigishaga uwo mwana mu masomo y’ikigoroba akajya amukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ivomo:Igihe
-
Yihaye gusambanyiriza umukobwa mu rusengero bimukoraho – YEGOB #rwanda #RwOT
Umusore w'imyaka 30 y'amavuko ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi nyuma yo gushinjwa gusambanya ku gahato umukobwa w'imyaka 20 abikoreye mu rusengerero.
Uyu musore witwa Ajibola Akindele, akekwaho gufata ku ngufu umukobwa w'imyaka 20 mu rusengero i Abeokuta, umurwa mukuru wa leta imwe. Ukekwaho icyaha yatawe muri yombi nyuma ya raporo yashyikirijwe icyicaro gikuru cya polisi cya Lafenwa i Abeokuta na nyina w'uwahohotewe.
Uyu mugore yari yabwiye abapolisi ko ibi byabaye ubwo yoherezaga umukobwa we n'ukekwaho icyaha gutaka urusengero rwo mu gace ka Ita Oshin muri Abeokuta.
Avuga ko bageze ku rusengero, bahahuriye n'abandi bagore bari baje gukubura urusengero mu rwego rwo kwitegura amasengesho yo ku cyumweru.Avuga ko abo bagore bakimara kugenda, ukekwaho icyaha yakoresheje uburyo bw'uko bari bonyine asambanya ku gahato uwo mukobwa mu rusengero.Amakuru avuga ko ukekwaho icyaha yatawe muri yombi ndetse akaba yaremeye icyaha.
Source : https://yegob.rw/yihaye-gusambanyiriza-umukobwa-mu-rusengero-bimukoraho/
-
Leta yihaye intego yo kongera amavuriro yo mu rwego rwa kabiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu rwego rwo gutanga serivisi inoze kandi yihuse ku buzima, Leta y’u Rwanda imaze kuzuza amavuriro umunani (8) yo mu rwego rwa Kabiri, intego ikaba (…)