Tag: Ubuzima

  • I Rubavu habereye impanuka batatu bahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Ahagana saa yine za mu gitondo mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu kagari ka Nengo ahazwi nko kwa Gacukiro mu marembo y'úmujyi wa Gisenyi habereye impanuka aho abantu batatu bahise bahasiga ubuzima abandi barakomeka.

    Ababonye iyi mpanuka iba babwiye  IRIBA NEWS ko yatewe n'ikamyo itwara ibikomoka kuri Peteroli  yerekezaga mu mujyi wa Gisenyi ifite Purake RAC 425 U igonga imodoka yo mu bwoko bwa Kwasiteri  ya Kompani itwara abagenzi ya Virunga ifite Purake RAC758U yerekezaga mu mujyi wa  Kigali zirasekurana zose zirenga umuhanda.

    Umukecuru witwa Nyinawabaya Marthe ukomoka I Rwamagana wari waraje gusura inshuti ze I Rubavu aganira yavuze ko iyo kamyo  yacitse feri ikabagonga atibuka uko barenze umuhanda.

    Ati 'Icyo nibuka nuko nabonye iza yiruka cyane ihita idukubita abari bicaye mu ntebe zimbere bose ihita ibahuranya abarusimbutse nitwe twari twicaye mu ntebe ebyiri zinyuma.''

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi Tuyishime Jean Bosco yahamije iby'iyi mpanuka.

    Yagize ati 'Nibyo koko iyi mpanuka ikomeye yabaye ndetse abagera kuri batatu bahise bitaba Imana twihanganishije imiryango yababuze ababo.'

    Aho hantu hazwi nko kwa Gacukiro habereye iyi mpanuka si ubwa mbere imodoka zihagonganiye dore ko ari ahantu hacuramye cyane.

    Kimwe mu bisubizo birambye byitezwe  n'umuhanda wa Rugerero, Rubavu, byahi biteganyijwe ko numura gukorwa ariho imodoka z'amakamyo zizajya zinyura zigahinguka mu mujyi wa Rubavu.

    Yanditswe na Mukundente Yves.

    The post I Rubavu habereye impanuka batatu bahasiga ubuzima appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/08/02/i-rubavu-habereye-impanuka-batatu-bahasiga-ubuzima/

  • Kamonyi-Musambira: Ikamyo yikoreye Toni za Pate Jaune yaguye mu ry'Abasomali #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rw'uyu wa 30 Nyakanga 2022, mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira ahazwi nko mu ry'Abasomari ho mu karere ka Kamonyi, haguye ikamyo yari yikoreye toni za Pate Jaune( Patejone) zari mu mifuka ifunze yanditseho USAID. Iyi kamyo yamanukaga yerekeza Muhanga nubwo bitazwi nyiri zina aho yari ijyanye umuzigo.

    Ubwo umunyamakuru wa intyoza yageraga ahabereye iyi mpanuka, yasanze ikamyo yarenze umuhanda wayo, irenga ibisima byashyizwe muri iri korosi ry'ahazwi nko mu ry'Abasomari rikunze kutorohera ibinyabiziga, imanuka mu gashyamba, imifuka yari ipakiye yuzuyemo ifu ya Patejone isandara ku bwinshi aho impanuka yabereye.

    Amakuru intyoza.com yabashije kumenya ni uko iyi kamyo nubwo yaguye aha hantu, yari kumwe n'izindi ngenzi zayo enye byerekezaga hamwe, ariko zo nta kibazo zagize. Umushoferi umwe niwe wakuwe muri iyi kamyo bigoranye mu ma saa mbiri za mu gitondo ashyira saa tatu. Yari muzima, ahita ajyanwa kwa muganga.

    Impamvu y'iyi mpanuka ntabwo iramenyekana kuko na Shoferi wakavuze uko byagenze yajyanywe kwa muganga. Abayobozi batandukanye barimo Meya wa Kamonyi, Umuyobozi wa Polisi n'izindi nzego bari aho impanuka yabereye. Ni mu gihe bamwe mu baturage bari bahuruye babwiye umunyamakuru ko bababajwe n'iyi mpanuka, ariko kandi bikabababaza kurushaho kuba iyi fu bamwe bavuga ko badaheruka kumva uburyohe bwayo batabashije kuyifataho ngo bajye kunywa agakoma cyangwa se bakore ubugari bwayo. Gusa ngo hari abataviriyemo aho.

    Aho imodoka yaguye, barimo barwana no gukuramo shoferi.
    Bamwe mu bahuruye, bakumiriwe kwegera ahamenetse Patejone ngo hato hatagira abakubagana bakiha kuri iyi fu bavuga ko badaheruka.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-musambira-ikamyo-yikoreye-toni-za-pate-jaune-yaguye-mu-ryabasomali/

  • Bangladesh: Abantu 8 baguye mu mpanuka y’indege yari itwaye intwaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 8 baguye mu mpanuka y’indege yabereye mu Bugereki yari itwaye intwaro izijyanye muri Bangladesh. Televiziyo y’Igihugu cy’u Bugereki yatangaje ko iyi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/bangladesh-abantu-8-baguye-mu-mpanuka-y-indege-yari-itwaye-intwaro

  • Nyabihu: Umubyeyi yibarutse abana 4 icyarimwe #rwanda #RwOT

    Abaririmbyi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Korali Sion yo mu itorero rya ADEPR Jenda mu karere ka Nyabihu,batangaje ko umwe mu baririmbyi bayo yibarutse abana 4 icyarimwe.

    Mu butumwa banyujije kuri Facebook yabo,aba baririmbyi bagize bati “Imana idukoreye ibitangaza tutarabonesha amaso n'amatwi mu Muryango wacu Sion Choir Adepr Jenda – Nyabihu Iradusekeje cyane peeee,aho iduhaye abana 4 Bose ni bazima n Umubyeyi nawe ni muzima.”

    Bakomeje bagira bati “Twungutse Abaririmbyi 4 icyarimwe….. Aho muri hose muduhere Icyubahiro n ishimwe Imana Yacu.”

    Ntabwo bikunze kubaho ko umubyeyi abyara abana 4 icyarimwe gusa hari n'ababarengeje.

    Muri ejo Kanama umwaka ushize,Umubyeyi yabyaye abana batanu icyarimwe barimo abakobwa batatu n'abahungu babiri, gusa ku bw'amahirwe make bane baza kwitaba Imana.

    Uyu mubyeyi yabyaye abana igihe kitageze,kuko bavukiye ku mezi atanu muBitaro bya Gisirikare by'i Kanombe biherereye mu karere ka Kicukiro.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/nyabihu-umubyeyi-usanzwe-ari-umuririmbyi-yibarutse-abana-4-icyarimwe

  • Kabaye: umugabo amaze imyaka myinshi ajya mu mihango kubera impamvu ikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yatunguwe no gusanga afite imisemburo ya kigore nyuma y'imyaka 20 ajya mu mihango atazi impamvu.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo w'imyaka 33 y'amavuko ukomoka mu gihugu cy'Ubushinwa wamenyekanye gusa ku mazina ya Chen Li mu rwego rwo kurinda umwirondoro we, yabanje gusuzumwa appendicite nyuma yo gukomeza gutaka ikibazo cyo mu nda n'amaraso mu nkari ze.

    Ibimenyetso bya Chen ngo byatangiye nyuma yo kubagwa ngo hakosorwe ikibazo cyo kwihagarika kudasanzwe mugihe cy'ubugimbi. Yakomeje kubona ibimenyetso mu myaka 20 ishize.

    Nubwo yavuwe na appendicite, ibimenyetso bya Chen byarakomeje. Umwaka ushize ni bwo abaganga amaherezo babonye icyamuteraga ibimenyetso: Bivugwa ko Chen yari afite chromosomes z'abagore.

    Chen amaze gukora urugendo rw'ibirometero 930 avuye mu ntara ya Sichuan yerekeza i Guangzhou gusura ibitaro bivura ibibazo by'imyanya myibarukiro, Chen yavumbuye mu isuzuma ry'ubuvuzi ko afite n'imyanya y'imyororokere y'abagore, nka nyababyeyi na ovaires.

    Ubundi bushakashatsi bwakozwe kwa muganga bwerekanye kandi ko imisemburo ye ya kigabo ya androgene yari ifite urwego ruri munsi y'urusanzwe. Imisemburo y'abagore ya Chen na ovaries nabyo byarakoraga kandi bivugwa ko yagereranywa n'iy'umugore ukuze muzima.

    Nyuma yo kubimenya, uyu mugabo yatangajwe ko ari intersex, bivuze ko yari afite imyanya myibarukiro y'umugabo n'iy'umugore.

    Source : https://yegob.rw/kabaye-umugabo-amaze-imyaka-myinshi-ajya-mu-mihango-kubera-impamvu-ikomeye/

  • MINISANTE yahagaritse abamamaza ibikorwa by’ubuvuzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasohoye itangazo ribuza kwamamaza ibikorwa byose by’ubuvuzi mu gihe baba batabiherwe uburenganzira n’iyo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minisante-yahagaritse-abamamaza-ibikorwa-by-ubuvuzi

  • Minisiteri y’Ubuzima yamenyesheje Abanyarwand… – #rwanda #RwOT

    Ni itangazo ryagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Nyakanga 2022. Iri tangazo risohotse nyuma y’imyaka 3 n’amezi 6 hasohotse amabwiriza ya Minisitiri abuza kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi mu buryo ubwo ari bwo bwose ndetse n’ibiganiro bitemewe.

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yavuze ko itanze iri tangazo ishingiye kuri ayo mabwiriza tuvuze haruguru amaze imyaka 3 n’igice. Muri iri tangazo, iyi Minisiteri ifite Ubuvuzi mu nshingano zayo, yatangaje ingingo eshatu zikwiriye kwitabwaho n’abanyarwanda bose, itangazamakuru ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze. Izo ngingo ni izi zikurikira:

    1.Birabujijwe kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi, mu buryo bw’amashusho, mu biganiro, mu bitabo, mu muhanda, mu masoko, ahahurira abantu benshi, hakoreshejwe indangururamajwi, imbuga nkoranyambaga cyangwa indi miyoboro y’itumanaho.

    2. Ibigo by’itangazamakuru bibujijwe gutangaza ibikorwa byo kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi keretse gusa igihe ushaka serivisi zo kuranga aho ibikorwa by’ubuvuzi bikorerwa agaragaje icyangombwa cya Minisiteri y’Ubuzima kibimwemerera.

    3. Bibujijwe kandi gutanga ibiganiro by’ubuvuzi cyangwa byerekeye imiti udahagarariye Minisiteri ifite ubuvuzi mu nshingano zayo, Ikigo, Urwego cyangwa Ivuriro byemewe na Minisiteri y’Ubuzima. Itangazamakuru ribujijwe kwakira no gutangaza ibiganiro by’abantu batari mu rwego rwavuzwe haruguru.

    Minisiteri y’Ubuzima yasoje isaba buri wese bireba kubahiriza aya mabwiriza, hirindwa ibihano byafatirwa utabyubahirije. 

    MINISANTE itanze iri tangazo mu gihe ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru by’umwihariko ku maradiyo atandukanye hamaze iminsi hagaragara/humvikana abantu bamamaza imiti itandukanye, bakanavuga ko bafite imiti ivura indwara zose zananiranye.

    Abaturage bishimiye uyu mwanzuro wa Minisiteri y’Ubuzima, gusa abantu bibaza impamvu byari bigikorwa bashingiye ku kuba atari ubwa mbere iri tangazo ritanzwe. Basabye ko hashyirwaho ingamba zikarishye kuko kwamamaza imiti bimaze kuzonga abaturage bataru bacye. Turifashisha ibitekerezo byatangiwe ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ubuzima munsi y’iri tangazo.

    Thacien Munyaneza ati “Abafite iyo miti n’ubuvuzi bakwiye no guhabwa gahunda kuko bafite imvugo ziyobya! Ukumva umuntu arabwira abantu ngo avura indwara zose!! Nibakurikiranwe bafashwe buri wese agaragaze specialite ye, ibindi ni akajagari”.

    Mafisango Jean de Dieu ati “Narimaze kurambirwa abamamaza imiti yongera ibitsina n’amavangingo”. HabaPhili yashimye byimazeyo uyu mwanzuro ati “Murakoze cyane. abakora ibikorwa nk’ibyo bari barazengereje abaturage bababeshya ko bavura irwara zose”.

    Venuste ati “Iyaba byari ukwamamaza gusa! Minisante nirenge iyo ntera ahubwo n’ibyo bamamaza biveho. Buriya ni ubujura bwitwaje ingirwa buvuzi. Ngo hari abavura inyatsi, indwara zananiye amavuriro,…”. Ephrem Hategekimana ati “Ibi ko atari ubwa mbere bivuzwe ko bidacika?”.

    Gonzaga Muganwa wahoze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, yabwiye Ministeri y’Ubuzima ati “Ikibazo n’itangazamakuru cyangwa n’abakora mu rwego rw’ubuvuzi bamamaza? MINISANTE igenzure urwego rw’ubuvuzi, itangazamakuru ‘ribyumvikaneho’ n’inzego zishinjwe kurigenzura RMC, ARJ na RURA”.

    Yongeyeho ati “Ntabwo ari ubwa mbere MINISANTE isohoye itangazo rimeze gutya. Impamvu bitakoze n’uko itabanje kumva imiterere y’ikibazo. Byaba byiza habaye ibiganiro n’abo bireba”.

    Hari uwanditse ati “Babandi birirwa bamamaza ngo umuti witwa imbaduko, ngo bavura infegisiyo, ngo kwikinisha no kutagira amazi…bari barakabije!” Undi ati “Babandi bagenda bamaza imiti ivura umwaku n’itera akanyabugabo mu gihe muri mu mabanga y’urugo nizere ko babonye iri tangazo”.

    Sindikubwabo Jean Marie yavze ko uyu mwanzuro uziye igihe kuko akenshi n’iyo miti ikunze kwamamaza ntabwo ivura. Ati “Mwiriwe neza? Uyu mwanzuro uziye igihe kuko ibyo bintu bireze yewe byanabaye akajagari! Keshi ugasanga iyo miti itanavura arukuyobya abaturage. Murakoze mukomereze aho rwose”.

    Dr Daniel Ngamije ni we washyize umukono kuri iri tangazo

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa Gatandatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118848/minisiteri-yubuzima-yamenyesheje-abanyarwanda-bose-nitangazamakuru-ko-bibujijwe-kwamamaza–118848.html

  • Nyamasheke: Umugabo akurikiranyweho gutwika ibiganza by'umwana we – #rwanda #RwOT

    Tariki 7 Nyakanga 2022, nibwo uyu mugabo wo mu mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Gasovu, Umurenge wa Karambi, yatawe muri yombi.

    Tariki 5 Nyakanga nibwo uyu mugabo yagiye ku ishuri umwana we yigaho avuga ko uyu mwana w'imyaka 12 wiga mu mwaka wa Gatanu w'amashuri abanza yamwibye amafaranga ibihumbi 70Frw.

    Uyu mwana yemereye imbere y'umuyobozi w'ishuri ribanza rya Kageyo yigaho n'imbere ya se ko yatwaye amafaranga ibihumbi 33Frw, avuga ko ibihumbi 25Frw yabigurije umunyeshuri mugenzi we ibihumbi 6Frw abigura telefone, anagura chargeur ya 2000Frw.

    Uyu mwana Habumugisha Pacifique, yatahanye na se, ku munsi ukurikiyeho ntiyajya ku ishuri kandi bari gukora ibizamini bisoza igihembwe cya Gatatu.

    Ubuyobozi bw'ishuri bwagize amakenga bubonye uyu mwana atagarutse ku ishuri, bukorana n'inzego bageze iwabo w'uyu mwana basanga afungiranye mu nzu, ababyeyi be badahari.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karambi, Uwizeyimana Emmanuel yabwiye IGIHE ko ababyeyi b'uyu mwana babanje kubeshya ubuyobozi ko uyu mwana yokejwe n'amazi y'amarike bari bagiye gusongamo ubugari, ubwo yari agiye kwenyegeza umuriro.

    Ibi ubuyobozi ntibwabishize amakenga, bwihererana nyina w'uyu mwana bumubaza neza uko byagenze avuga ko uyu mwana yatwitswe na se. Umwana yasobanuriye abayobozi uko byagenze avuga ko se yafashe ibiganza bye abishyiraho ibikori [ibishami by'inturusu] arasiraho umwambi.

    Ubuyobozi bwahise buhamagara RIB, uyu mugabo n'umugore we batabwa muri yombi, umwana ajyanwa kwa muganga.

    Uyu mwana na nyina babwiye ubuyobozi ko se yari yababwiye ko nihagira uvuga ko ari we wamutwitse azamukuramo umwuka. Ibi byahuriranye n'uko uyu mugabo bisanzwe bizwi ko ari igihazi bituma uyu mugore arekurwa arataha asanga abana, dore ko bafitanye abana batanu.

    Gitifu Uwizeyimana yasabye abaturage gucika ku muco wo kwihanira no kubika amafaranga mu ngo.

    Ati “Dufite ibigo by'imari bibiri mu murenge, twasabye abaturage kubitsa amafaranga mu bigo by'imari kuko usibye n'umwana n'undi muntu ashobora kuza akayiba. Ikindi ni ukumenya uburenganzira bw'umwana no kutihanira”.

    Uyu muyobozi avuga ko iyo uyu mugabo yiyambaza ubuyobozi bwari kumufasha kugaruza amafaranga uyu mwana yagurije mugenzi we, n'ayo yaguze telefone na sharijeri.

    Uyu mwana nyuma yo kugezwa ku kigo nderabuzima bahise bamwohereza ku Bitaro bya Kibogora n'ubu niho akiri kuvurirwa.

    Uyu mugabo ucururiza mu isantere ya Rubyiruko yageze aho yemera ko ariwe watwitse uyu mwana. Avuga ko nubwo uyu mwana yemera ibihumbi 33, n'andi ariwe wayatwaye kuko hari ihene aherutse kugura bikekwa ko yayiguze muri aya mafaranga yabuze.

    Umugabo akurikiranyweho gutwika umwana we ibiganza nyuma yo kwibwa ibihumbi 70Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umugabo-akurikiranyweho-gutwika-ibiganza-by-umwana-we

  • Mu Buhinde havutse umwana ufite amaguru 4 namaboko 4 (amafoto). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kwisi ni kenshi haba ibintu byinshi bidasanzwe byaba byiza bigafatwa nkigitangaza byaba bibi bigafatwa nkicyago.

    Kuri Ubu mu gihugu cy'Ubuhinde mu gace ka Hardoi Hari umuryango wari wishimiye kwibaruka umwana gusa ikibabaje nuko umwana yaje adasanzwe mbese adasa nkuko abantu basanzwe bavuka.

    Umwana yavukanye amaboko 4 ndetse namaguru 4 avuka kuwa 02/07/2022, Nyuma Yuko Aya makuru azengurutse imbuga nkoranyambaga zo mu gihugu cy'Ubuhinde abantu bakozwe kumutima cyane.

    Source : https://yegob.rw/mu-buhinde-havutse-umwana-ufite-amaguru-4-namaboko-4-amafoto/