Tag: Ubuzima

  • Bugesera: Urujijo ku rupfu rw'amarabira rw'abana babiri b'abavandimwe – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ahagana saa Mbili zijoro zo kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022 mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Gakamba mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mayange, Sebarundi Euphrem, yabwiye IGIHE ko uburyo abo bana bapfuyemo bukiri urujijo kuko nyina yabasize mu nzu akajya mu gasantere ka Nkanika kari aho hafi yagaruka agasanga bapfuye.

    Yagize ati ' Ni ibintu bibaye mukanya saa Mbili, batubwiye ko uwo mugore yasize abana mu nzu ajya guhaha mu gasantere agarutse asanga abana batari guhumeka, uyu munsi rero haguye imvura nyinshi, uwo mugore yahise ajya guhuruza umugabo we mu isantere n'abandi benshi baraza babakoraho basanga bapfuye.'

    Uyu muyobozi yavuze ko bamwe mu baturage bahise bakeka inkuba gusa ngo ntayigeze ikubita kuko ngo haguye imvura isanzwe nk'uko byemezwa n'abaturanyi babo.

    Yihanganishije umuryango wabuze abana, awizeza ko icyabishe kimenyekana.

    Ati ' Turihanganisha uwo muturage n'umuryango we, turi kujyayo n'izindi nzego kugira ngo dukore iperereza tumenye icyishe aba bana, ikindi turi bubapime tumenye icyabishe kuko n'abanga barahari.'

    Gitifu Sebaarundi yavuze ko nibagerayo bagapima ndetse bakanabaza amakuru aribwo bashobora kumenya amakuru y'ibanze y'ikishe abo bana babiri.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-urujijo-ku-rupfu-rw-amarabira-rw-abana-babiri-b-abavandimwe

  • Meddy yavuze ubutwari bw'umubyeyi we mu kumushyingura #rwanda #RwOT

    Umubyeyi wa Meddy n'abavandimwe be babiri,Cyabukombe Alphonsine,yashyinguwe kuri iki cyumweru mu irimbi rya Rusororo.

    Madamu Cyabukombe yatabarutse kuwa 14 Kanama 2022 azize uburwayi mu bitaro byo muri Kenya yari arwariyemo.

    Kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022 nibwo habaye imihango ya nyuma yo guherekeza uyu mubyeyi, yanitabiriwe n'umuhungu we Meddy wavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari asanzwe aba.

    Meddy, abavandimwe n'inshuti z'umuryango wabonaga bafite agahinda gakomeye ndetse hari n'aho byageze biranga uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda ararira.

    Mu ijambo rye, Meddy yagarutse ku butwari bwaranze umubyeyi we, uko yamwigishije kuririmba no gucuranga ndetse n'umurage abasigiye.

    Yavuze ko yafataga uyu mubyeyi we nk'intwari kuko yabareze wenyine atabana na se ariko akamubakundisha.

    Ati 'Muraza kunyihanganira ntabwo byoroshye, uyu munsi ntabwo nawuteguye ndagerageza kuvuga ibice bitatu ku buzima bwa mama, ndavuga ubwana bwacu uko yatureze n'uko byose byarangiye.

    'Twakuze dufite mama gusa abatuzi barabizi, mama yari papa na mama igitangaje muri ibyo ni uko atagize amahirwe yo kubana na papa ariko yaramudukundishaga. Ntabwo ari abagore benshi bagira icyo kintu.'

    Yakomeje avuga ko uyu mubyeyi wabo yakoze ibishoboka byose kugira ngo Meddy n'abavandimwe babeho neza nubwo batari bafite se.

    Ati 'Ukuntu yatureze twiga ku bigo byiza ntabwo yari afite ubutunzi bukomeye ariko yatangaga byose ngo tugire icyo tugeraho, akadukoresha umukoro twese tuvuye mu ishuri.'

    Meddy yavuze ko umubyeyi we ari we wamwigishije ibijyanye no kuririmba, gucuranga ndetse no kubyina.

    Uyu mugabo yavuze ko rumwe mu nzibutso asigaranye ku mubyeyi we ari uburyo yamwise izina Medard arikomoye 'ku mukozi w'Imana wamubwirije arakizwa ubundi aramumwitirira.'

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/meddy-yavuze-ubutwari-bw-umubyeyi-we-mu-kumushyingura

  • #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,962 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abantu 3 banduye Covid-19 bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-batatu-babonetse-mu-bipimo-2-962

  • Umugandekazi wari waburiye mu Rwanda hatangajwe uko yabonetse #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasohowe na Polisi y'u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kanama 2022, rivuga ko yari yakiriye ikirego ko Justine Owor yaburiye irengero tariki 16 Kanama ubwo yari yaje mu isengesho ry'i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

    Iri tangazo rya Polisi y'u Rwanda, rikomeza rigira riti 'Owor yabonetse ari ku mihanda ya Kigali. Abaganga bahise baza aho yari ari bareba aho yari yagiriye ikibazo cyo mu mutwe.'

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera rikomeye rivuga ko uyu Munya-Ugandakazi ubu ari kwitabwaho n'abaganga mu bitaro bishinzwe kuvura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera.

    Risoza rigira riti 'Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ndeste n'ubuyobozi bukuru bw'Ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka bamenyeshejwe kandi barafasha Madamu Owor kubonana n'umuryango we.'

    Justine Owor yari yaje mu Rwanda mu isengesho ryo kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya riba tariki 15 Kanama, aho iry'uyu mwaka ryanitabiriwe n'imbaga y'Abakristu Gatulika baturutse mu mfuruka nyinshi z'Isi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umugandekazi-wari-waburiye-mu-rwanda-hatangajwe-uko-yabonetse

  • Umubiri wa Yvan Buravan wagejejwe mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umubiri wa Yvan Buravan wagejejwe mu Rwanda mu gitondo cy'uyu munsi tariki 19 Kanama 2022 uvanywe mu Buhinde aho yapfiriye.

    Uyu mubiri ukigezwa ku kibuga cy'indege cya Kigali wakiriwe n'umuryango we ujyanwa mu buruhukiro mu gihe benshi bategereje kumenya umunsi azashyingurwa.

    Yvan Buravan w'imyaka 27 y'amavuko yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa Kanseri y'urwagashya yari yaragiye kwivuriza mu Buhinde.

    Ni inkuru mbi yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ishavuza abatari bake mu bakundaga umuziki we ndetse n'Abanyarwanda muri rusange.

    Kugeza ubu abantu banyuranye barimo n'abakomeye, ibyamamare ndetse n'abandi banyuranye bakomeje kugaragaza agahinda batewe n'urupfu rwa Yvan Buravan.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umubiri-wa-yvan-buravan-wagejejwe-mu-rwanda

  • Nyagatare: Umukobwa wararanye n'umugabo yasanzwe yapfuye, umugabo na we ajyanwa mu Bitaro #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha umuseke avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, ubwo uyu mugabo wari usanzwe akora akazi ko gucunga umutekano ku iduka riherereye ku isoko rya Nyagatare, yahengereye sebuja wari waramugiriye icyizere akamuha imfunguzo agiye iwe mu rugo na we agahita yinjiza uwo mukobwa barararana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jane yahamirije kiriya kinyamakuru ko ayo makuru ari ukuri ndetse ko kuri ubu umugabo arembeye mu Bitaro bya Nyagatare.

    Uyu muyobozi yavuze ko umuntu atakwemeza ko kuba bararanye ari yo ntandaro y'urwo rupfu kuko ku ruhande rwabo hari imbabura iriho amakara bikekwa ko na yo yaba intandaro nubwo hagikorwa iperereza.

    Yagize ati 'Nibyo koko yari yararanye n'umugabo ukurikije uko twabasanze. Umugabo bararanye ntabwo turamenya niba ari umugabo cyangwa atari umugabo we, ariko bombi nta we ushobora kuvuga kuko umwe yapfuye undi ariho ntarashobora kuvuga ari muri koma.'

    Yongeyeho ko umukoresha we yahamije ko atari umugore we ahubwo yari asanzwe ari umukiriya wabo.

    Yakomeje ati 'Ikigaragara ni uko ahantu baryamye, twasanze bari bameze nk'abantu bari baryamanye, iruhande rwabo hari imbabura irimo amakara. Icyo umuntu yahita akeka cyo iyo mbabura bashobora kuba bayinjije mu nzu batayijimije noneho bakaba baje kugira ikibazo cyo kubura umwuka.'

    uyu muyobozi yasabye abaturage bafite ibikorwa by'ubucuruzi mu isoko kubahiriza amabwiriza bahawe arimo kutarara mu iduka.
    Yagize ati 'Hari amazu y'ubucuruzi agira aho kurara ariko hari andi y'ubucuruzi acurururizwamo bagataha.'

    Yongeye gusaba abaturage kudasiga imbabura icanye ngo bajye kuryama.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/nyagatare-umukobwa-wararanye-n-umugabo-yasanzwe-yapfuye-umugabo-na-we-ajyanwa

  • Musanze : Baratabariza abaturanyi babo barembejwe n’amavunja #rwanda #RwOT

    Mu myaka ishize, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’amavunja mu baturage kigomba gucika burundu mu baturage.

    Muri aka kagari hari imiryango biboneka ko yasabitswe n’amavunja, benshi bafite ipfunwe ryo kugira icyo babwira umunyamakuru kubera amavunja bafite.

    Umukecuru w’imyaka 76 yibasiye, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ayaterwa n’ubumuga bw’ingingo no kuba nta n’umwuzukuru afite ngo amuhandure.

    Muri zimwe mu ngo, abana bato barwaye amavunja ku buryo biteye impungenge abaturanyi babo.

    Umuturage utifuje gutangazwa ati : 'Ni ikibazo kiduhangayikishije cyane kuko abo bana ni abana birirwana n’abacu kuko amavunja aranduzanya.

    “Amavunja agira imigi, ya migi rero niyo ibyara izindi mbaragasa, rero natwe dutekereza ko abana bacu bashobora kurwara amavunja.'

    Aba baturage bavuga ko bagerageza gukemura ikibazo mu buryo rusange no gufatanya, ariko nta musaruro biratanga.

    Undi muturage wa hano ati : 'Aba bana ba hano njyewe nagerageje ubwanjye kubahandura, bikagera igihe mbwira ababyeyi babo ngo bajye bajya kugura umuti babasigemo, kuko nanjye ubwanjye bashobora kuyantera.'

    Muri zimwe mu ngo zirwaje amavunja babwiye BBC ko hari ubwo biba ngombwa ko abajyanama b’ubuzima aribo baza kubafasha iki kibazo.

    Umugore utifuje gutangazwa ati : 'Ahubwo iyo babaye benshi twajya kubahandura bagasa n’abateye amahane ubwo rero bikaba ngombwa ko abanyabuzima [abajyanama b’ubuzima] babadufasha.

    'Wabahandura se wabivamo ? Barabahandura akagaruka. Nonese wabahandura buri munsi ?'

    Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Ramuli Janvier ntiyasubije BBC kuri iki kibazo, gusa mu minsi ishize yumvikanye avuga ko muri ako gace abantu basaga 50 bari barwaye amavunja kandi ko mu ngamba bafite harimo guhandura abayarwaye urugo ku rundi.

    Ubukene n’umwanda ?

    Abategetsi mu Rwanda bavuga ko amavunja ava ku ngeso yo kugira umwanda.

    Abaturage bo amavunja bayahuza n’ubukene, no kuba mu nzu bamwe babanamo n’amatungo.

    Aba batifuje gutangaza amazina yabo bo mu kagari ka Kabazungu, umwe ati :

    'None iyo amavunja agarutse hari uyatangira ? Izi nzu zitagira ikintu hepfo no haruguru ni imicucu [imikungugu] iba irimo, imicucu nayo rero izana amavunja.'

    Undi ati : 'Impamvu ni ukubura amazi, wenda wabuze n’amafaranga yo kugura amazi n’agasabune ubwo rero umwanda waza, me ! [nayo akaza]'

    Mu bihe bitandukanye Perezida Kagame yumvikanye ategeka abategetsi ku nzego z’ibanze guhagurukira iki kibazo cy’amavunja.

    Ariko uko bigaragara hari aho amavunja acyugarije abantu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Baratabariza-abaturanyi-babo-barembejwe-n-amavunja

  • Cuba: Umwe yapfuye, 121 barakomereka bazize ikigega cya Peteroli cyahiye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 7 Kanama 2022, kubera inkongi y’umuriro ikomeye yafashe ikigega cya peteroli nyuma yo gukubitwa n’inkuba, Perezida wa Cuba Miguel (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/cuba-umwe-yapfuye-121-barakomereka-bazize-ikigega-cya-peteroli-cyahiye