Tag: Ubuzima

  • Umwamikazi Elizabeth II aratanze nyuma y’imyaka 70 ku ngoma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Ingoro y’Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza (Buckingham Palace) bimaze gutangaza ko Umwamikazi Elizabeth II yatanze nyuma y’imyaka 70 yari amaze (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umwamikazi-elizabeth-ii-aratanze-nyuma-y-imyaka-70-ku-ngoma

  • Umwamikazi w'u Bwongereza yatanze #rwanda #RwOT

    Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II, yatanze kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Nzeri 2022, ku myaka 96 y'amavuko.Yari amaze imyaka 70 ku ngoma.

    Umwamikazi yimye ingoma mu 1952 kandi yiboneye impinduka nyinshi mu mibereho y'abantu.

    Nyuma y'urupfu rwe, umuhungu we w'imfura Charles, wahoze ari igikomangoma cya Wales, azayobora igihugu mu cyunamo nk'umwami mushya.

    Mu ijambo rye, Nyiricyubahiro Umwami yagize ati: “Urupfu rwa mama nkunda Nyiricyubahiro Umwamikazi, ni akababaro gakomeye kuri njye no ku bagize umuryango wanjye bose

    …… Nzi ko igihombo cye kiragera mu gihugu hose, mu Bwami no muri Commonwealth, ndetse ku bantu batabarika ku isi.”

    Ingoro ya Buckingham yasohoye itangazo rigira riti: “Umwamikazi yatanze mu mahoro i Balmoral kuri iki gicamunsi.

    Abana b'umwamikazi bose bagiye i Balmoral, hafi ya Aberdeen, ubwo abaganga bari bamaze gushyira umwamikazi mu kumwitaho byihariye.

    Mu masaha y'igitondo, nibwo byatangiye kuvugwa ko ubuzima bwe buhangayikishije cyane. Minisitiri w'Intebe, Liz Truss, yatangaje ko igihugu cyose gihangayikishijwe n'amakuru aza guturuka ibwami.

    Kuva muri Nyakanga ubuzima bw'Umwamikazi Elizabeth II ntibwari bumeze neza ku buryo byavugagwa ko yatakaje ibiro byinshi, kubera uburwayi bufitanye isano n'izabukuru.

    Umwamikazi Elizabeth yatangiye mu gace ka Balmoral muri Ecosse, hamwe mu hantu yakundaga cyane ndetse yajyaga kuruhukira mu mpeshyi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umwamikazi-w-u-bwongereza-yatanze

  • Musanze : Abayobozi Baje kumwirukana mu nzu basanga hapfiriyemo umuntu #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Sibomana Phelomene ucumbitse mu Mudugudu wa Kamutara mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Muko, asanzwe avugwaho ingeso mbi zirimo kwicuruza no gusinda.

    Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze bumaze iminsi busaba uyu muturage gusubira mu Mudugudu yaturutsemo wo mu Kagari ka Mburabuturo gahana imbibi n’aka yaje gucumbikamo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022, Ubuyobozi bw’Ibanze bwabyutse buza gusaba uyu muturage kubahiriza iki cyemezo cyo kuba yasubira aho yaturutse gusa busanga urugi rw’aho atuye rufunze.

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Kamutara, Muhawenimana Marcelline yabwiye RADIOTV10 ko ubwo bageraga ku rugo rucumbitsemo uyu mugore, basanze hafunze, bagahamagara ariko bakabura ubikiriza.

    Yavuze ko byaje kuba ngombwa ko bakoresha imbaraga bagafungura iyi nzu, bagasanga hapfiriyemo umugore witwa Ntirenganya Angelique bivugwa ko yari yaraye acumbikiwe n’uyu muturage uvugwaho ingeso mbi.

    Uyu muyobozi avuga ko bahise bajya gushakisha uyu wari wacumbikiye nyakwigendera, bakaza kumubona avuga ko yari yazindukiye mu kazi mu gihe abaturanyi bavuga ko yari yaramukiye mu nzoga.

    Ubuyobozi buvuga kandi ko uyu muturage atari yabaruje uyu yacumbikiye mu gihe bizwi ko muri aka gace, umuntu wese ujemo adasanzwe ahatuye, umucumbikiye abimenyesha inzego z’ubuyobozi.

    Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahise bwiyambaza ubuzikuriye ndetse n’inzego z’iperereza aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rwihutira kuhagera, rugahita rujyana umubiri wa nyakwigendera mu Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.

    Uru Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi rwahise rutangira gukora iperereza ku cyaba cyahitanye uyu mugore.

    Abaturanyi b’uyu mugore, bavuga ko yaba uyu witabye Imana ndetse n’uwamucumbikiye, bombi basanzwe bazwiho kutirwara neza ndetse ko yari yamucumbikiye nyuma yo gusangira inzoga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Musanze-Abayobozi-Baje-kumwirukana-mu-nzu-basanga-hapfiriyemo-umuntu

  • Umusaza w’i Nyabihu yasanzwe amanitse mu mugozi ukoze mu nzitiramibu #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo w’imyaka 63 y’amavuko yari afite umuryango w’abantu batanu mu Mudugudu wa Twumba mu Kagari ka Marangara.

    Ahagana isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba w’iki cyumweru nibwo umwana we yavuye gukura ibijumba asanga Se amanitse mu mugozi ukoze mu nzitiramibu.

    Umugore wa Tulinamungu witwa Mukndutiye Florence yari yagiye gusura bene wabo mu Murenge wa Kintobo.

    Uyu mugore wabanaga na Tulinamungu ni uwa kabiri kuko uwambere yitabye Imana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera, Byukusenge Emmanuel yavuze ko uyu musaza batabaye bagasanga yiyambuye ubuzima.

    Nta bibazo byihariye bizwi n’ubuyobozi yaba yari afitanye n’abo mumuryango we cyangwa n’abaturanyi muri rusange.

    Gitifu Byukusenge ati 'Umuntu ni mugari ushobora gusanga afite ibindi bibazo byihariye umuntu aba atari yamenya, inzego zibishinzwe zagiye gukora ibizami (autopsie) bizamenyekana.'

    Nta rwandiko cyangwa ubutumwa bwihariye nyakwigendera yasize nk’ikimenyetso cy’impamvu yamuteye kwiyambura ubuzima.

    Abaturage bo mu Murenge wa Rugera basabwe kujya bagaragaza ibibazo bafite kuko kwiyahura atari umuco nyarwanda.

    Umurambo wa Tulinamungu Juvenal wahise ujyanwa ku bitaro bya Shyira aho wagiye gukorerwa isuzumwa mbere yo gushyingurwa.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umusaza-w-i-Nyabihu-yasanzwe-amanitse-mu-mugozi-ukoze-mu-nzitiramibu

  • Karongi : Umusore yishe nyina amukubise Umuhini #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwimpongo mu Kagali ka Ruragwe mu Murenge wa Rubengera mu masaha ya saa cyenda zo mu mu gitondo cyo kur’uyu wa 4 Nzeri 2022.

    Amakuru avuga ko uyu musore yatashye nijoro yasinze agatongana na nyina aho abanyerondo baje kumutwara ngo bakajya kumuganiriza ariko ngo ahagana saa munani inzoga zimaze kumushiramo baje kumugarura.

    Nyuma yo kugenda ngo baje kumva urusaku rwinshi nuko barahurura basanga nyina yamaze kwivuganwa n’umuhungu we akoresheje umuhini.

    Inkuru dukesha igihe ivuga ko ngo uyu muhungu yari asanzwe avugwaho imyitwarire itari myiza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Karongi-Umusore-yishe-nyina-amukubise-Umuhini

  • #COVID19: Abanduye batanu babonetse mu bipimo 4,693 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse abantu batanu banduye Covid-19 bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-batanu-babonetse-mu-bipimo-4-693

  • Icyizere cyo kuramba muri Amerika cyahanantutse #rwanda #RwOT

    Icyizere cyo kuramba muri Leta zunze ubumwe za Amerika cyamanutse kigera ku myaka kitagezeho kuva mu 1996, uku kumanuka gukomeje guterwa cyane cyane na Covid-19.

    Amakuru ya leta yerekana ko icyizere cyo kuramba ku munyamerika ukivuka mu 2021 cyari kigeze ku myaka 76 ugereranyije na 79 cyariho mu 2019. Uku niko kumanuka gukomeye mu myaka ibiri kubayeho mu kinyejana kimwe.

    Covid-19 ifatwa nk'impamvu nyamukuru, nk'uko ikigo gishinzwe kurwanya indwara cya leta ya Amerika kibivuga.

    Amakuru avuga ko ikizere cyo kuramba cyagabanutseho imyaka 2.7 hagati ya 2019 na 2021 umwaka w'iyi mibare iheruka ya Amerika.

    Ibarurishamibare ryerekana ko Covid-19 yihariye 50% by'impamvu zo kumanuka kwabayeho hagati ya 2020 na 2021. Naho hagati ya 2019 na 2020 iki cyorezo cyihariye 74% by'impamvu z'uko kumanuka.

    Kwibabaza kutagambiriwe — ibi birimo no kurenza urugero ibiyobyabwenge — kwageze ku gipimo cyo hejuru cyane mu 2021 kugira 15% by'impamvu za kuriya kugabanuka.

    Imfu zivuye ku byorezo, indwara karande z'umwijima no kwiyahura nabyo ni zimwe mu mpamvu zindi zikomeye.

    Imibare ya kiriya kigo cyo kurwanya indwara cya Amerika yerekana kandi itandukaniro riboneka mu cyizere cyo kuramba hagati y'abagore n'abagabo.

    Ku bagabo, icyizere cyo kuramba cyavuyeho umwaka umwe kigera ku myaka 73.2 mu 2021 naho ku bagore cyagabanutseho amezi 10 kigera ku myaka 79.1

    Ikinyuranyo kinini kandi kigaragara kuri za leta zimwe zigize muri iki gihugu, nko mu 2020 muri leta ya Hawaii iyo myaka yari 80.7 naho muri leta ya Mississipi ari 71.9

    Icyizere cyo kuramba muri Amerika ni kimwe mu biri hasi cyane mu bihugu bindi biteye imbere ku isi.

    Urugero mu Bwongereza, mu 2020 ikizere cyo kuramba cyari ku myaka 79 ku bagabo na 82 ku bagore nyuma y'uko kigabanutse bwa mbere mu myaka 40.

    Imibare iheruka yatanzwe na banki y'isi (2020) yerekana ko, Hong Kong n'Ubuyapani aribyo bifite iki cyizere kiri hejuru cyane, imyaka 85, bagakurikirwa na Singapore ku myaka 84.

    Ikizere cyo kuramba mu bihugu birimo Ubusuwisi, Australia cyangwa Norvege kigenda kizunguruka ku myaka 83.

    Muri aka karere, iyo mibare ya Banki y'isi igaragaza ko icyizere cyo kurama muri Sudani y'Epfo ari imyaka 58, DR Congo ni 61, mu Burundi 62, Uganda 64, Tanzania 66, Kenya 67, no mu Rwanda 69.

    @BBC

    The post Icyizere cyo kuramba muri Amerika cyahanantutse appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/09/01/icyizere-cyo-kuramba-muri-amerika-cyahanantutse/

  • Musanze : Habiyambere yamaze imyaka afungiranye mu nzu bimuviramo ubumuga n’ihungabana #rwanda #RwOT

    Uwo musore utagira icyangombwa kimuranga, ntabwo abasha kuvuga, nta n’ubwo abasha kugenda. Kuva mu cyumba afungiyemo ajya kota akazuba mu gitondo agenda akambakamba.

    Umuturanyi we witwa Mutuyimana Josiane, yabwiye Kigali Today ko kubera agahinda gakabije k’uwo musore hari ubwo acika umuryango we akajya kuba mu buvumo buri hafi y’urugo.

    Ati 'Hari ubwo twamuburaga umunsi wose tukamusanga mu buvumo ari ho aryamye. Twigeze kumubura icyumweru cyose turebye mu buvumo aba ari ho tumusanga. Kumenya icyo ashaka biragoye kuko uburwayi bwe burakabije. Turamuvugisha akatureba agaceceka, iyo akwishimiye araseka'.

    Mu kumenya byimbitse amakuru ku mabyiruka ya Habiyambere, Kigali Today yageze iwabo mu rugo aho abana na nyina nyuma y’uko Nyirakuru wamureraga yitabye Imana. Nyina ndetse na Mushiki we bavuga ko batangiye kubona ibimenyetso by’uburwayi bwe afite imyaka itandatu, ubwo yiteguraga kujya mu ishuri.

    Mushiki we witwa Nyirampakaniye Béâtrice avuga ko akurikirwa na Phocas mu bana b’iwabo, aho yemeza ko Phocas yavutse ari umwana ufite ubuzima bwiza. Akigera ku ishuri ngo nibwo babonye neza ko afite ikibazo mu mutwe.

    Ati 'Ni musaza wanjye, ninjye akurikira, yavutse ari muzima pe tubona ari umwana udafite ikibazo na gito, akimara gutangira amashuri abanza tubona aracagagura amakaye, ari nako atera abana biganaga amabuye'.

    Avuga ko uburwayi bwakomeje kwiyongera, abarimu basaba ko atagaruka ku ishuri, bitewe n’uburyo yari akomeje kugira urugomo aterwa n’uburwayi.

    Ati 'Abarimu bageze aho batubwira bati, mujye kumwicaza mu rugo bigeze aho asohoka mu ishuri agatera abana amabuye. Twaramuzanye birakomeza agira imyaka icumi tubona ko bikomeye, ari gutera abaturanyi amabuye, bagera ubwo bamuboha'.

    Uwo mwana warerwaga na nyirakuru nyuma y’uko nyina amubyaye ntiyamwitaho, ngo uburwayi bwakomeje gukomera, ubuyobozi bw’Akagari bufata umwanzuro wo kumujyana kwa muganga mu bitaro bya Ruhengeri, ariko biba iby’ubusa uburwayi burakomeza.

    Nyirampakaniye avuga ko nyuma y’uko kwa muganga byanze, umuryango wafashe umwanzuro wo kumufungirana mu cyumba, avuga ko bamurindaga abazaga mu rugo bamuha akato bamwita igisimba, bamurinda n’abana bagenzi be bashakaga kumukubita.

    Ati 'Twamugejeje mu bitaro bya Ruhengeri abamo afungiranye mu cyumba aho abaganga bamukurikiraniraga, hari ubwo yagize agahenge badusaba kumusubiza mu rugo, tukimugeza mu rugo uburwayi bwaragarutse bigera n’aho nyirakuru amujyana mu nsengero ngo barebe niba ari amashitani, ariko biranga'.

    Arongera ati 'Yageze ubwo aremba aba mu nzu ntiyongera gusohoka imitsi iba nk’ihinamiranye, bamufungirana mu cyumba cye wenyine, tukavuga tuti ubwo azapfiramo, tukajya tumusohora nko kumwanika no kumwanura, aribwo muri uko guhinamirana intege zanze kurambuka kubera kuryama yikunje, birangira abaye kuriya'.

    Nyirampakaniye yagaragaje gahunda y’umunsi ya Habiyambere Phocas, ati 'Iyo mu gitondo bakinguye arakambakamba akaza kota akazuba, kwiherera byose abikorera mu cyumba araramo, iyo ashonje tubibwirwa no kumva asunika urugi'.

    Yavuze ku kato gakomeje gukorerwa Habiyambere, ati 'Iyo asohotse abantu barahurura, abana bati dore igisimba, bati dore uyu ntabwo ari umuntu, ntagenda ntanavuga'.

    Umubyeyi we witwa Annonciata Nyirampakaniye, avuga ko kuvuza Habiyambere Phocas byateje ubukene mu muryango aho amasambu bari bafite yagurishijwe. Avuga ko batakigira ubushobozi bwo kumutunga.

    Ati 'Kumuvuza byo byaranze, ariko nifuza ko Leta yamumfashiriza ikamuha utwo kurya, kuko ubukene bumeze nabi n’ubu turaburaye, amasambu yadushizeho'.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, abona ko kuba Habiyambare yaragize ubumuga bukomatanyije byaraturutse ku rugomo yakorewe rwo kumufungirana agashyirwa mu kato.

    Avuga ko agiye gukurikirana icyo kibazo, ati 'Ikibazo cyo guhohotera umuntu uteye gutyo haba harimo kurengera, kuko akenshi uba uhohotera umuntu udashobora kwirwanaho, udashobora kwivugira biba birenze ukwemera, icyo kibazo cye, nk’umuyobozi ngiye kukigira icyanjye'.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwiteguye gufasha uwo muryango, ugashyirwa muri gahunda zigenewe abatishoboye, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, abivuga.

    Ati 'Ikibazo cy’umuturage witwa Habiyambere Phocas, ufite ubumuga bukomatanyije, iyo dufite urugo rufite ibibazo by’ubukene, dufite gahunda zitandukanye bagenda bafashirizwamo bitewe n’icyiciro barimo, byanyura muri VUP no mu bandi bafatanyabikorwa bafasha Akarere kwita ku bantu batishoboye'.

    Arongera ati 'Umuryango wa Phocas na wo turareba gahunda tuwushyiramo. Asanzwe afashwa na nyirakuru wahabwaga inkunga y’ingoboka none yitabye Imana, tukibutsa abagiha abantu bafite ubumuga akato ko nta muntu n’umwe ukwiye kubuzwa amahoro, ahubwo ko agomba guhumurizwa no kwitabwaho mu gihe cy’ibibazo'.

    Umuryango wa Habiyambere Phocas ngo wamufungiranye umurinda akato, dore ko ngo na we yagiraga n’amahane

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Habiyambere-yamaze-imyaka-afungiranye-mu-nzu-bimuviramo-ubumuga-n-ihungabana

  • Yanga yasezeweho bwa nyuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 29 Kanama 2022, amarira n’agahinda byashenguye umuryango wa Nkusi Thomas wari uzwi nka Yanga mu gusobanura amafilimi, ubwo bamusezeragaho mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/yanga-yasezeweho-bwa-nyuma

  • Kigali : Ibitaravuzwe ku Mukarani w’Ibarura wariwe n’imbwa aho yari agiye kubarura, Umukire yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga, hacicikanye amakuru yavugaga ko hari umugore uri mu bakarani bari mu gikorwa cy’ibarura rusange, wariwe washumurijwe imbwa n’umukire wo mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Jabana ubwo yajyaga kubarura muri uru rugo.

    Gusa aya makuru yahise anyomozwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, bwavuze ko uyu mukarani w’ibarura yariwe n’imbwa koko ari ko atayishumurijwe.

    Ubuyobozi bw’Akarere bwihanganishije uyu mukarani w’ibarura, bwavuze ko 'Ubwo yagera kwa Kanani yasanze hakinguye arinjira, umwana yaje kureba uwinjiye ari kumwe n’imbwa ayibonye agira ubwoba ahungira ku mwana aragwa ihita imurya arakomereka.'

    Amakuru mashya ubu avuga ko uyu mugabo witwa Kanani Jean Robert, yamaze gutabwa muri yombi ndetse akaba afungiye kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Nduba akurikiranyweho icyaha cyo kubabaza undi umubiri atabigambiriye.

    Umwe mu bari muri uru rugo rwo kwa Kanani ubwo iyi mbwa yasagariraga uyu mukarani w’ibarura, yavuze ko batigeze bayimushumuriza nkuko byabanje guhwihwiswa.

    Uyu wari uri gukora akazi k’ubwibatsi muri uru rugo, yavuze ko uyu mukarani w’ibarura koko yabanje kugira igihunga cy’iyi mbwa, agahungira ku mwana wari uje kumukingurira bigatuma iri tungo rigira umujinya rikajya gutabara uwo mwana.

    Yagize ati 'Nanjye naramubwiraga nti 'rekura uwo mwana iyo mbwa itakurya’ Kubera na we igihunga n’ubwoba, arakomeza afata umwana, birangira baguye hasi, n’umwana yakomeretse ku mazuru.'

    Akomeza agira ati 'Imbwa rero ibona kumwataka neza yaguye hasi, ihita imurya iramukomeretsa.'

    Umuturanyi w’uru rugo, yavuze ko Kanani yari mu nzu, na we akumva hanze byadogereye hari kuvuzwa urusaku rw’imbwa ye yari irimo kurya uyu mukarani w’ibarura, agasohoka yiruka ngo amukize.

    Uyu muturanyi yagize ati 'Yari mu nzu hanyuma yumvise akaruru, araza, noneho Kanani ajya kumuvuza kwa muganga.'

    Uyu mukarani w’Ibarura witwa Uwimpuhwe Josiane, wariwe n’iyi mbwa tariki 22 Kanama 2022, mu Mudugudu wa Agatagara mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba, we yavuze ko iyi mbwa yamuriye akavuza induru ariko akabura umutabara yaba ari ba nyiri urugo ndetse n’abahakodesha.

    Uyu mukarani w’ibarura wavugaga ko yifuza guhwa impozamarira, yatangaje ko atizeye ko imbwa yamuriye ikingiye bityo ko afite impungenge ko bishobora kumugiraho ingaruka.

    Gusa ngo Kanani yaje kuza nyuma iyi mbwa imuri hejuru, ahita ayibwira ngo 'Toka' ihita igenda, abaturanyi bamusaga ko yamujyana kwa muganga n’imodoka ye ariko aranga avuga ko ifite ikibazo, bajyayo n’amaguru na bwo bakimara kujyayo, ahita yigendera.

    Ivomo:Radiotv10

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Ibitaravuzwe-ku-Mukarani-w-Ibarura-wariwe-n-imbwa-aho-yari-agiye-kubarura-Umukire-yatawe-muri-yombi