Tag: Ubuzima

  • Kigali : Amayobera ku rupfu rw’umusaza waguye mu bwiherero #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo usanzwe akora akazi ko gushona [kudoda] inkweto, kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, yazindutse ajya mu kazi nkuko bisanzwe ariko ntiyagezeyo.

    Amakuru avuga ko ubwo yerekezaga ku kazi, mbere yo kugerayo yabanje kujya mu bwiherero kugira ngo yikiranure n’umubiri, ariko aza gupfiramo.

    Ahimana Aimable uyobora Akagari ka Kimisagara, yemeje aya makuru, avuga ko nyakwigendera 'Yagiye ahantu kwiherera ahita aheramo. Ni urupfu rutunguranye.'

    Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari avuga ko inzego zishinzwe gukora iperereza zahise zitangira kurikora.

    Yavuze ko hataramenyekana niba uyu mugabo yari afite uburwayi runaka ariko ko yari abayeho mu buzima budashimishije.

    Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe babonye ikintu nk’iki kidasanzwe cyabaye kuri mugenzi wabo 'kugira ngo inzego zibashe kuhagera Kandi bakirinda no kuba basibanganya ibimenyetso.'

    Nyakwigendera uretse kuba yari afite ikibazo cy’imibereho igoye, yari anarwaye indwara y’umutima ishobora kuba ari na yo yamuhitanye nk’uko byatangajwe na Kalisa Jean Sauveur uyobora Umurenge wa Kimisagara.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Amayobera-ku-rupfu-rw-umusaza-waguye-mu-bwiherero

  • Ibimenyetso byerekana ko umuntu yagize uburwayi bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Uburwayi bwo mu mutwe bugaragazwa no kuba imitekerereze, imyumvire, imikorere, imivugire, imibanire ye n’abandi, imyitwarire, bihinduka akenshi bikabonwa n’abo umuntu abana na bo ku buryo bashobora kumujyana kwa muganga.

    Umuforomo mu kigo cya Neuropyschiatric Hospital Caraes Ndera, Ndayisenga Theonetse, avuga ko ibimenyetso bigaragaza uburwayi bwo mu mutwe bijyana n’imiterere y’uburwayi. Ati : 'Bimwe mu biranga umuntu warwaye mu mutwe ni ukumva ibyo abandi batari kumva, kubona ibyo abandi batabona, kwihakana abo bava inda imwe abita abagome kuko aba ari mu isi ye abatarwaye batarimo'.

    Habaho kandi ibimenyetso bigaragazwa n’amarangamutima. Ati : 'Hari ubwo umuntu yiyumvamo ko ari Perezida kandi nta hantu na hamwe yigeze yiyamamaza cyangwa ngo ayobore urwego runaka, umusirikare runaka mukuru kandi atarigeze ajya ku rugamba na rimwe, ndetse ntabashe kwicara hamwe ahubwo akiyumvamo ubushobozi runaka agashaka kujya mu bintu byinshi icyarimwe'.

    Itsinda rya gatatu rirangwa no kugira ubwoba. Ati 'Uri muri icyo cyiciro we ahanini agira ubwoba muri we, akanga kujya ahabereye ikintu runaka kibi cyamuteye ihahamuka, akanga guhura n’abantu yabonye bagira nabi n’ibindi byose byatuma agira ubwoba'.

    Haba kandi itsinda rirangwa no kugaragaza imikorere y’umubiri bisanzwe : Ati 'Icyo gihe umuntu agaragaza ko ibice bimwe bye bitabasha gukora kandi nyamara yakorerwa ibizamini runaka bagasanga nta kibazo afite kuri bya bice by’umubiri avuga ko bidakora neza. Urugero ndwaye igifu sindya, sinzashaka umugabo sinabyara, simbasha guterura ukuboko kwanjye ntigukora n’ibindi'.

    Itsinda rya nyuma rigaragazwa n’ibiranga umuntu. Icyo gihe uwo muntu ashimishwa no kubabaza abandi, kubaho yishingikirije abandi.

    Ndayisaba avuga ko uwagaragaje bimwe muri ibyo bimenyetso kugira ngo wemeze ko arwaye ni uko byemezwa na muganga, ariko nanone hakaba hari ibyo washingiraho umujyana kwa muganga. Ati : 'Niba umuntu akubwiye ngo ndi perezida kandi uzi neza ko ntaho yiyamamaje ndetse ko atari ibihe by’amatora, icyo gihe ukwiye kugira impungenge ukamubaza bitewe n’uko usanzwe umuzi uzamenya impinduka umwerekeze ku kigo nderabuzima na bo bamujyane ahakwiriye habugenewe batangire kumwitaho'.

    Asaba itangazamakuru muri rusange kugira uruhare rwo kwigisha umuryango nyarwanda amakuru nyayo ku burwayi bwo mu mutwe bityo bizagabanye akato gahabwa abagize ubwo burwayi.

    Ivomo:Kigalitoday

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ibimenyetso-byerekana-ko-umuntu-yagize-uburwayi-bwo-mu-mutwe

  • Ibimenyetso byerekana ko umuntu yagize uburwayi bwo mu mutwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bumwe mu burwayi bwo mu mutwe umuntu amenya ko yaburwaye, ubundi bikamenywa n’abo bari kumwe kuko we atabasha kubyibonaho. Uburwayi bwo mu mutwe (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/ibimenyetso-byerekana-ko-umuntu-yagize-uburwayi-bwo-mu-mutwe

  • Nta tafari rikigeretse ku rindi muri Kibiraro na Kangondo #rwanda #RwOT

    Inzu zo mu kajagari ko mu midugudu ya Kangondo na Kibiriraro kazwi cyane nka 'Bannyahe' zamaze gusenywa 'zose' nk'uko bamwe mu bari bahatuye ndetse n'abategetsi babivuga.

    Ku cyumweru, Jean de la Paix Barawugira yabwiye BBC ati: 'Ubu nta nzu n'imwe ihari.

    'Zose banyujijeho katerepurari, nanjye ibyanjye bahise babihirika n'ibikoresho bimwe bitaravamo'.

    Kuwa kane, abatuye aka gace babyutse basanga kagoswe abapolisi bitwaje intwaro nta wemerewe kuhinjira no gusohoka, drones zanyuze hajuru zibaha ubutumwa bwo kwimuka ako kanya.

    Kuwa gatanu imashini zisenya zaramukiye muri izo nzu, abakuriye Umujyi wa Kigali bari batanze igihe ntarengwa cyo ku cyumweru ngo imiryango itarimuka igende.

    Abimurwa [ba nyiri inzu] bari mu byiciro bitandukanye by'ubukungu n'imibereho, ariko iyi nshuro leta yakoresheje imbaraga ngo abari bahatuye bimuke.

    Alain Mukuralinda, kuwa gatandatu nimugoroba yatangaje ko 'Kwimuka Kangondo na Kibiraro bigeze ku musozo nta muvundo.'

    Imiryango imwe ku bushake bwayo yimukiye mu mudugudu wa Busanza bubakiwe nk'ingurane.

    Indi miryango yimukiye muri uwo mudugudu ariko ivuga ko yahagiye 'kuko nta yandi mahitamo' kandi ko 'babitegetswe na leta'.

    Indi miryango yo yanze kujya muri izo nzu mu Busanza ivuga ko zitanganya agaciro n'imitungo yabo yari iri Kangondo na Kibiraro.

    Jean de la Paix Barawugira, umwe mu banze kujyana umuryango we mu Busanza, nyuma yo kumusenyera avuga ko ubuzima bukomeye.

    Ati: 'Nakubwira ngo ubu ndegamye, ibintu nabishyize ku rubaraza rw'umuntu kugeza igihe inkiko zizasoma urubanza rwacu tukamenya umwanzuro.'

    Abareze leta, bitegayijwe ko umwanzuro w'urukiko usomwa kuwa gatanu utaha tariki 23 Nzeri, gusa byitezwe ko iby'uru rubanza bishobora gufata igihe kirekire no mu zindi nkiko.

    Leta ivuga ko aba barimo kwimurwa “ku bw'inyungu rusange no gutuzwa neza”, naho bamwe muri bo bakavuga ko bari kwimurwa kubw'inyungu z'abashoramari bashaka ubutaka bwabo.

    Sena y'u Rwanda kuwa gatandatu yasohoye itangazo rivuga ko 'yashimye igikorwa cya guverinoma cyo gutuza neza' abaturage bari batuye muri Kangondo na Kibiraro.

    Itangazo rya Sena ntacyo rivuga ku buryo aba baturage bimuwemo bamwe muri bo binubira.

    Abatashimye ingurane bahawe mu Busanza nubwo bategereje umwanzuro w'urukiko bumvikana kenshi batabaza Perezida Paul Kagame bavuga ko barengana.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/nta-tafari-rikigeretse-ku-rindi-muri-kibiraro-na-kangondo

  • #COVID19: Abantu 3 banduye babonetse mu bipimo 2,095 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse abantu 3 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-3-banduye-babonetse-mu-bipimo-2-095

  • Hateguwe igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyiswe “Gisele Precious Farewell Concert” kiraba kuri iki Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022 kuva saa cyenda z’amanywa kugeza saa tatu z’ijoro. Kirabera kuri ADEPR Gisenyi. Kiraza kuririmbamo abahanzi nka Alexis Dusabe, Bosco Nshuti, Aline Gahongayire, Esther Niyifasha, Precious Band, Bethel choir na Bethlehem choir. Haraza gutangirwamo ubuhamya ndetse n’ijambo ry’Imana.

    Kuwa Mbere ariki 19 Nzeri 2022 ni bwo Gisele Precious azashyingurwa. Saa mbiri zuzuye za mu gitondo ni ugufata umubiri we ku bitaro bya Gisenyi, saa tatu zuzuye bakomereze mu rusengero rwa ADEPR Paroise Gisenyi, hanyuma saa munani zuzuye habe umuhango wo kumushyingura mu irimbi rya Rugerero. Gukaraba bizabera kuri ADEPR Paroise Gisenyi.

    Gisele Precious yavutse tariki 08 Ukuboza 1995, yitaba Imana tariki 15 Nzeri 2022. Inshuti y’umuryango wa Gisele Precious, yabwiye InyaRwanda ko uyu muramyi atari arwaye. Yavuze ko yaguye mu bwogero arimo koga ahita ajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Gisenyi ari na ho yaguye.

    Tariki 18 Ukuboza 2021 ni bwo Nsabimana Gisele wari uzwi nka Gisele Precious yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Niyonkuru Innocent mu muhango wabereye muri ADEPR Gatenga.

    Uyu muhanzikazi yitabye Imana nyuma y’ibyumweru bitatu yari amaze yibarutse imfura ye dore ko yibarutse tariki 28/08 uyu mwaka.

    Gisele Precious yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: “Imbaraga” yamwinjije byeruye mu muziki, “Inzira zayo”, “Niwe”, “Shimwa”, “Urampagije”, “Nashukuru”, “Mbega urukundo” na “Umurasaba” yari aherutse gushyira hanze ari nayo yakunzwe kurusha izindi zose yakoze.

    Yari umuhanga cyane mu miririmbire ye ndetse yari muri bacye baririmba banicurangira gitari. Asize umurage mwiza mu bari bamuzi urimo ubwitonzi no gukunda Imana bikomeye.

    Mu bijyanye n’umuziki we, hari ibyo azahora yibukirwaho birimo igitaramo gikomeye yakoreye ku Isibo Tv mu bihe bya Guma mu Rugo, aho yari kumwe na Gaby Kamanzi ndetse na Aline Gahongayire.

    Gisele Precious yitabye Imana mu buryo butunguranye

    Igitaramo cyo gusezera Gisele Precious kiraba kuri iki Cyumweru

    Gisele Precious arashyingurwa kuri uyu wa Mbere

    IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121087/hateguwe-igitaramo-cyo-kwizihiza-ubuzima-bwa-gisele-precious-uherutse-kwitaba-imana-121087.html

  • FDA yahagaritse umuti wari umaze imyaka myinshi ukoreshwa mu kuvura inkorora #rwanda #RwOT

    Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa FDA cyahagaritse umuti usanzwe ukoreshwa mu kuvura inkorora abana n'abantu bakuru.

    Iki kigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n'imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), kivuga ko cyahagaritse ikwirakwiza n'ikoreshwa ry'imiti ya Broncalène Enfants Sirop na Broncalène Adultes Sirop, kubera ingaruka ishobora kugira ku bayikoresha.

    Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n'ibindi bikoresho byo mu rwego rw'ubuzima mu Bufaransa (ANSM) nacyo giheruka guhagarika ikwirakwizwa n'ikoreshwa ry'iyi miti ivura inkorora, kubera ikinyabutabire cya pholcodine cyifashishwamo.

    Ni imiti yaherukaga no guhagarikwa n'uruganda Melisana Pharma rusanzwe ruyikora.

    Ibaruwa yashyizweho umukono n'Umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA, Dr. Emile Bienvenu, yakomeje iti “Ikurwa ku isoko ry'iyo miti ryashingiye ku byavuye ku byavuye mu bushakashatsi kuri iyo miti, aho byagaragaye ko bimwe mu biyigize (pholcodine) bitera ingaruka zikomeye (anaphylactic reaction) mu gihe uwayifashe ahawe imiti ikoreshwa mu gutera ikinya.”

    “Rwanda FDA ikuye ku isoko imiti ya Broncalène Enfants sirop na Broncalène Adultes sirop yose, kubera ingaruka zishobora kuba ku bayikoresha.”

    Yahise isaba abinjiza imiti mu gihugu bose, farumasi ziranguza, izidandaza, amavuriro ya Leta n'ayigenga, guhagarika gutanga no kugurisha iyo miti, bakayisubiza aho bayiranguriye.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/fda-yahagaritse-umuti-wari-umaze-imyaka-myinshi-ukoreshwa-mu-kuvura-inkorora

  • #COVID19: Umuntu umwe yabonetse mu bipimo 2,331 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-umuntu-umwe-yabonetse-mu-bipimo-2-331

  • Kigali : Amayobera ku rupfu rw’umugabo wasanzwe muri ‘ Lodge’ umukobwa bari kumwe akaburirwa irengero #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022 ahagana saa sita z’ijoro muri Lodge iherereye muri aka Kagari ka Kanserege.

    Imvaho Nshya dukesha aya makuru, ivuga ko uyu nyakwigendera yari yaje kwaka icumbi mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022 ari kumwe n’umukobwa bari bazanye mu modoka y’uyu mugabo.

    Uyu mugabo usanzwe aza kuruhukira muri iyi lodge, asanzwe atuye mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Gasabo aho afite urugo yabanagamo n’umugore we.

    Abakozi b’iyi Lodge bavuga ko ahagana saa sita z’ijoro, umukobwa wari wazanye na nyakwigendera, yaje kumusiga mu cyumba barimo, ajyana imfunguzo z’iki cyuma.

    Bavuze ko baje kugira ikikango kuko bategereje ko uyu mugabo asohoka ngo atahe bagaheba, bakaza gukomanga ngo bamenye amakuru ye, bagakomanga ariko ntihagire ukoma.

    Baje kwiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwaje bagasanga uyu mugabo yapfiriye mu cyumba yari arimo nyuma yuko bafunguye bakoresheje izindi mfunguzo kuko izindi uwo mukobwa yari yazitwaye.

    Ubwo basangaga nyakwigendera yapfuye, bamusanze aryamye mu gitanda mu gihe imyenda yari yayikuyemo imanitse ndetse bagasanga icupa ry’inzoga na Jus muri iki cyumba.

    Kuko aba bombi ntaho bari babanje kwiyandika, ntawabashije kumenya imyorondoro y’uwo mukobwa, wahise utangira gushakishwa ndetse RIB ikaba yahise itangira iperereza ku cyaba cyahitanye nyakwigendera.

    Umurambo w’uyu mugabo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma hamenyekane icyo yazize.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Amayobera-ku-rupfu-rw-umugabo-wasanzwe-muri-Lodge-umukobwa-bari-kumwe-akaburirwa-irengero

  • #COVID19: Nta muntu wanduye mushya ku Cyumweru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 11 Nzeri 2022 mu Rwanda nta muntu mushya wabonetse wanduye Covid-19, ibipimo byafashwe ni (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-nta-muntu-wanduye-mushya-ku-cyumweru