
Tag: Ubuzima
-
#COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 2,195 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 3 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu bipimo (…) -
Umunyarwandakazi Neema wari umaze kubaka izin… – #rwanda #RwOT
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatangiye gucicikana amafoto n'amashusho ya Neema, bamwifuriza iruhuko ridashira.
Abantu benshi batandukanye bahise batangira gutungurwa n'ibiri kuba kugeza ubwo inyaRwanda.com yatangiye gushaka amakuru y'uyu munyamideli n'icyamwishe.
Mu kiganiro inyaRwanda yagirange na bamwe mu bazwi mu myidagaduro ndetse bari inshuti z'uyu mukobwa, bavuze ko yasanzwe mu modoka yapfuye.
Aganira na inyaRwanda, umufotozi kabuhariwe Manzi Felix Sebihogo yavuze ko yabwiwe na bene wabo ko Neema bamusanze mu modoka yapfuye.
Yagize ati 'Yego Neema yapfuye nanjye sindamenya amakuru yose neza, umucousin (mubyara) we yambwiye ko bamusanze mu modoka yapfuye, gusa nawe yahise ankupa yari ababaye cyane.'
![]()
Neema Jeannine yasanzwe mu modoka yapfuyeÂ
Uyu mukobwa wari uherutse mu Rwanda mu gihe gishize, yari umwe mu bakunzwe cyane imbere mu gisata cy'imideli bitewe n'uburyo yari amaze kukizamurira izina.
Mu busanzwe, uyu mukobwa yari atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa bitewe n'akazi ko kumurika imideli yari afite mu ma kompanyi akomeye, yajyaga mu bihugu bitandukanye by'isi.
![]()
Neema yifashishwaga n'ibigo bikomeye mu kwamamaza ibikorwa byabo
Umuhanzi Kenny Sol, Okkama n'abandi ni bamwe mu bari baziranye na Neema ndetse banashavujwe n'urupfu rwe mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Abinyujije kuri status ya whatsap ye, Kenny Sol yagize ati 'Warakoze Mana kudutiza Neema, yatubereye imfura, yatubereye umugisha, yatwigishije urukundo ntiyatubereye gito. Urakoze kumwisubiza kandi turazi neza ko uzamutuza aheza kurusha aho asize, icyubahiro gikomeze kibe icyawe kuko uri Imana ishobora byose RIP Ngerero tuzagukumbura.'
![]()
Neema abamuzi bavuga ko yari umwana mwiza
Okkama nawe ati 'Yari mwiza imbere n'inyuma, Neema sindiyumvisha uburyo udusize, Allah azagutuze aheza'.
Nta makuru menshi aramenyekana ku cyaba cyishe Neema, gusa inyaRwansa.com turakomeza kubakurikiranira iby'iyi nkuru ariko tunavugisha abo mu muryango we.Â
![]()
Neema yari umwe mu banyamidelikazi beza
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Neema yari umunyamideli ukomeye
![]()
Ubutumwa bwa Okkama kuri Neema
![]()
Ubutumwa bwa kenny Sol kuri Neema
![]()
Amakompanyi akomeye Neema yakoragamo
![]()
Amwe muri aya makompanyi yashavujwe n'urupfu rwe
![]()
Imana imuhe iruhuko ridashira
-
AMAYOBERA ku murambo w’umugabo wasanzwe mu rusengero wa ADEPR i Rusizi #rwanda #RwOT
Uyu murambo wagaragaye ahagana saa tatu n’igice z’ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 28 Nzeri 2022. Uyu mugabo abaturage bavuze ko badasanzwe bamuzi muri ako gace.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Butambamo,Uwamariya Laetitia yatangaje ko umuzamu w’uru rusengero ruri kubakwa n’umukuru w’umudugudu aribo ba mbere babamenyesheje iby’uyu murambo.
Ahamya ko uyu nyakwigendera ashobora kuba yishwe bitewe n’uburyo umurambo we wari umeze.
Yagize ati 'Ashobora kuba yishwe kuko kugeza uyu mwanya aho ari arasa nk’uhagaze ntanagana, amaguru ye arakora hasi kandi mu gatuza ntacyo yambaye. Anahafite agasebe kandi aracyambaye n’ingofero n’ipantalo ye yacitse.'
Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane umurambo wa nyakwigendera wari ukiri muri urwo rusengero, bategereje inzego z’ubugenzacyaha ngo zitangire iperereza.
Ivomo:Igihe
-
Museveni: Nta Guma mu Rugo izashyirwaho kubera Ebola #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yavuze ko nta mpamvu yo gushyiraho ingamba zikarishye mu duce tw’Igihugu turimo Ebola kuko iyo virusi itandurira mu (…)
-
Rulindo: Imodoka 2 zagonganye umuntu umwe ahita ahasiga ubuzima #rwanda #RwOT
Impanuka ikomeye yabereye Shyorongi mu karere ka Rulindo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nzeri 2022, yaguyemo umuntu umwe abandi 15 barakomereka cyane. Ikamyo yerekezaga Kigali yagonze Minibus yavaga Kigali yerekeza mu majyaruguru.
Polisi ivuga ko umuntu umwe mu bantu 18 bari muri iyo taxi minibus ahise yitaba Imana, abandi 15 barakomereka cyane.
Iyi nkuru turacyayikurikirana……….
-
Nyarugenge: Impanuka ikomeye yahitanye Shofer… – #rwanda #RwOT
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Kanyinya mu muhanda uva mu mujyi wa Kigali werekeza mu Ntara y’Amajyaruguru, yatewe n’imodoka nini yataye umuhanda ikagonga Minibisi itwara abagenzi yerekezaga i Rulindo.
Umushoferi wa Minibisi witwa Majyambere Silamu yahise ahasiga ubuzima naho abagenzi 15 barakomereka aho hari bane bakomeretse ku buryo bukomeye.
Umuvugizi w'Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda Senior Superintendent of Police( SSP) René Irere yabwiye Taarifa ko mu bantu 17 bari bari muri minibisi itwara abagenzi, babiri gusa ari bo bavuyemo badakomeretse.
SSP Irere yavuze ko abakomeretse bajyanwe mu bitaro bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali ngo bitabweho n’abaganga, mu gihe hari gukorwa iperereza ku cyateje impanuka.
-
Uganda: Impanuka y’indege yaguyemo abantu 22 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yategetse Umugaba mukuru wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere, Maj Gen Charles Okidi, gukora iperereza ku cyateye (…)
-
Musanze: Umusaza wari wakomerekejwe n’imbogo yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyuma y’uko tariki 24 Nzeri 2022 imbogo ebyiri zitorotse Pariki zigatera abaturiye Pariki y’Ibirunga, by’umwihariko abo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka (…)
-
Uganda: Umubare w’abandura Ebola ukomeje kwiyongera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Uganda rivuga ko abantu 11 bamaze kwicwa n’icyorezo cya Ebola mu Majyaruguru ya Uganda (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/Uganda-Umubare-w-abandura-Ebola-ukomeje-kwiyongera
-
Musanze : Ivuriro rimaze hafi Amezi 6 ridakora #rwanda #RwOT
Iri Vuriro ryahoze rikorera mu Mudugudu wa Nyarubande mu Kagari ka Ninda rigafasha abaturage bo mu midugudu iryegereye bakabona ubuvuzi bw’ibanze aho gukora ingendo ndende berekeza ku bigo nderabuzima byo muri ako gace.
Nyuma y’uko rifunze imirimo yaryo, hagiye gushira amezi atandatu ridakora kandi ryarajyaga ribafasha ntibarembere mu rugo .
Uwineza Joseline ni umwe muri bo, yagize ati” Mbere twivurizaga hariya umuntu yaba afashwe n’uburwayi akagenda bakamuha ibinini akoroherwa ariko ubu hari n’abarembera mu rugo kuko kugera i Nyange bigorana cyane harimo urugendo rw’isaha n’igice urumva ko ku murwayi biba bitoroshye. Turasaba ko badusubiza ivuriro tukajya twivuza kare tutabanje kuremba.”
Rwamakuba Emmanuel nawe yagize ati” Ubu kujya kwa muganga bisigaye bitugora cyane bitewe n’uko ari kure hari n’abarembera mu ngo kandi mbere umuntu yumvaga atameze neza akajya ku Ninda bakamuvura. Ababishinzwe bakwiye kureba uko badufasha bakatugarurira ririya vuriro ryahoze ridufasha mu kwivuza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yabwiye UKWEZI ko impamvu iryo vuriro ryari ritagikora ari uko ba rwiyemezamirimo bahakoreraga bagiye bananirwa bagahitamo kuhashyira umukozi wa Leta ariko ko nabyo byasabaga ko babanza kubyemererwa na RSSB kuri ubu bakaba baramaze kubyemeza igisigaye ari ukongera gukora nk’uko byahoze.
Yagize ati” Ririya vuriro ryahoze rikora rigafasha abaturage mu kwivuza ariko ba rwiyemezamirimo bahakoreraga bagiye bananirwa duhitamo kuba tuhashyize umukozi wa leta kugira ngo akomeze gufasha abaturage bahivuriza. Nabyo byaje guhagarara kuko amabwiriza ya RSSB yerekana ko kugira ngo uhakorera yishyurwe tubanza kuba twarabisabye bakabitwemerera.“
“Kuri ubu RSSB yamaze kutwemerera ndetse twandikiye n’Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyange ngo yoherezeyo umukozi ku buryo kuwa mbere tariki 26 Nzeri rizaba ryongeye gukora nk’uko byahoze abaturage bakongera kuhivuriza.”
Poste de Sante ya Ninda yifashishwa n’abaturage bo mu Kagari ka Ninda batuye mu nkengero z’Ikirunga cya Gahinga iyo itari gukora bifashisha Ibigo Nderabuzima bya Gasiza na Nyange bageraho bakoresheje igihe kitari munsi y’isaha n’igice bitewe n’imiterere yaho.
Inkuru ya Jean Claude BAZATSINDA
Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Ivuriro-rimaze-hafi-Amezi-6-ridakora




















