
Tag: Ubuzima
-
Imiryango ya Living Free n’uwa Teen Challenge igiye gukora ubukangurambaga ku kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu Rwanda hagiye kubera ubukangurambaga ku kurwanya ibiyobyabwenge, iki gikorwa kikaba kizitabirwa na bamwe mu bantu bakomeye ku Isi, bazaba baje mu (…) -
RIB yatangiye iperereza ku murambo w’umugore wasanzwe umanitse mu ishyamba mu buryo bw’amayobera #rwanda #RwOT
Ni mu mudugudu wa Gihisi A, mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasama, mu karere ka Nyanza.
Abakora muri VUP bajya mu kazi ni bo babonye umurambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 32 y’amavuko umanitse mu giti muri iryo shyamba,
Jean Claude Mayira wageze aho mu bambere yavuze ko nyakwigendera yari amanitse mu giti cya sipure, azirikishije igitenge mu ijosi, akenyeye ikindi, amaboko ye yaramanuye nta gikomere yari afite.
Ati 'Igiti yari amanutsemo n’uburyo aziritsemo, n’ishami amanitsemo ntabwo uwo mudamu yabasha kwiyuriza icyo giti ngo yinaganike hagati y’ishami, bigaragara ko ari umuntu waje aramuzirika, amunaganikamo.'
Umunyamahanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yavuze ko aya makuru bayamenye inzego bireba zikaba zatangiye gukora iperereza.
Ati 'RIB yatangiye gukora iperereza ku cyaba cyamwishe, niba ari abamwishe cyangwa yiyahuye ntabwo twabimenya kugeza ubu, kuko urebye uko ameze ntiwamenya icyateye urupfu rwe.'
Ubwo twatunganyaga iyi nkuru, ari abaturage, ubuyobozi bose bahurizaga ko imyirondoro ya nyakwigendera itaramenyekana, nubwo hari abantu benshi hari habuzemo umuzi.
Hari amakuru avuga ko ibimenyetso bigaragaza ko uwo mugore yari amaze iminsi mike cyane abyaye.
Ivomo:Umuseke
-
Kutoza mu kanwa bishobora gutera uburwayi bw’umutima na kanseri – Abaganga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuzima (RBC), hamwe n’abaganga bakorana na cyo bemeza ko kutoga mu kanwa (kutiborosa) biteza indwara nyinshi zirimo uburwayi (…)
-
Uganda: Uduce turimo Ebola twashyizwe muri Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yashyizeho ibyumweru bitatu bya Guma mu Rugo mu turere twa Mubende na Kassanda twugarijwe n’icyorezo cya (…)
-
Umugabo wavugaga ko arambiwe ubuzima yiyahuriye ku muriro w'amashanyarazi #rwanda #RwOT
Ku wa gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2022, umugabo witwa Kofi Kakra,yiyahuye mu muriro w'amashanyarazi ngo kubera ibibazo yari afite.
Uyu mushoferi wa bisi w'imyaka 24,yuriye ipoto rifatirwaho umuriro ahitwa Kasoa Galileya. Galileya iherereye nyuma y'imisoro ya Kasoa,mu mujyi wa Accra.
Umugabo ngo yiyahuye ku muriro w'amashanyarazi kubera ibibazo by'ubukungu biri muri Ghana.
Bamwe mu babibonye bavuga ko yavuze ko arambiwe ubuzima. uyu mugabo yagaragaye yurira hejuru ku ipoto rinini yihuta cyane mu gihe abahisi n'abagenzi bageragezaga kumubuza arabyanga.
Muri videwo yashyizwe hanze,hagaragayemo imodoka ya Polisi ya Ghana yari ije gutabara kugira ngo ifashe uyu mugabo mbere y'uko ashyira ubuzima bwe mu kaga.
Uyu mugabo byarangiye akoze ku ipoto ryarimo umuriro mwinshi w'amashanyarazi ahita aturika.
-
Nyarugenge: Rotary Club Kalisimbi yishyuriye mituweli abantu 200 batishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuryango Rotary Club Kalisimbi wishyuriye mituweli abantu 200 batishoboye bo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, ndetse utanga n’inkunga (…)
-
Yitabye Imana nyuma y’amezi atatu gusa ahawe Ubupadiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umupadiri witwa Berchair Iyakaremye, wo muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yitabye Imana nyuma y’amezi atarenze atatu yari amaze ahawe (…)
-
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama yerekeye ubuzima i Doha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Ukwakira 2022, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku guhanga ibishya mu rwego rw’ubuzima ibera i Doha (…)
-
Rubavu:Umugabo arashinjwa kwica Umugore we amuziza ibihumbi 12Frw akaburirwa irengero #rwanda #RwOT
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Bihungwe mu Murenge wa Mudende ho mu Karere ka Rubavu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Rudatinya Vianney yatangaje ko uyu mugabo yahise aburirwa irengero.
Gitifu Rudatinya yavuze ko iyi nkuru bayimenye ku makuru yaturutse mu Mudugudu wa Rukeri muri kariya Kagari ka Bihungwe.
Ati 'Ubu twazindutse ngo tumenye uko byagenze, birakekwa ko umugore Nyirarukundo yishwe n’umugabo we kuko yahise abura.'
Inzego zitandukanye zahumurije abaturage basabwa kutihanira no gutanga amakuru ku gihe mu gihe hari aho bumvise amakimbirane mu muryango.
Ni mu gihe inzego z’Ubugenzacyaha zahise zitangira iperereza kugira ngo uriya mugabo atabwe muri yombi.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda rivuvuga ko umuntu wica undi abishaka, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.
Ivomo:Umuseke
-
Amayobera ku rupfu rw’Umunyarwandakazi wasazwe mu Modoka yapfuye muri USA #rwanda #RwOT
Amakuru ava mu nshuti za hafi z’umuryango wa nyakwigendera avuga ko mu gitondo cyo ku wa 3 Ukwakira 2022, Ngerero yabyutse ajyana murumuna we ku ishuri, nawe ahita akomereza ku kazi.
Bivugwa ko ubwo yari akigera ku kazi yaje gusohoka yinjira aho baparika imodoka kuva ubwo abo bakorana ntibongera kumuca iryera.
Nyuma y’amasaha make nibwo Ngerero yaje gusangwa mu modoka ye yitabye Imana, inkuru y’urupfu rwe iza kuba ikimenyabose mu ma saa Sita z’amanywa zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uwahaye amakuru bagenzi bacu bo ku Igihe, yavuze ko kugeza ubu iperereza rigikomeje hashakishwa niba nta cyaba cyihishe inyuma y’uru rupfu.
Kugeza ubu Polisi yo muri Leta ya Arizona yamaze gufata amashusho yose ya camera z’aho uyu mukobwa yasanzwe yitabye Imana ngo harebwe niba ntawe ubyihishe inyuma.
Urupfu rw’uyu mukobwa wari umwe mu Banyarwanda bamurika imideri batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwababaje benshi mu bamuzi biganjemo ibyamamare bya hano hano mu Rwanda.
Mu bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rw’uyu mukobwa wari umaze iminsi ahanganye no kuzamura izina rye mu mwuga wo kumurika imideri, harimo Kenny Sol, Okkama,Isimbi Alliance, umunyamakuru Mahoro Nasri n’abandi bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwe babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Neema Ngerero yari umunyamideri ubarizwa muri New York women Management, Milan women Management na Los Angeles Freedom Models.
Guhera mu 2021 yatangiye kugaragara mu birori bikomeye byo kumurika imideri, aho muri Nzeri 2021 yitabiriye ibirori byo kumurika imyenda ya Coach, anitabira New York Fashion Week ndetse yongera kuyitabira muri Gashyantare 2022.