Tag: Ubuzima

  • Kamonyi : Hatangiye iperereza ku rupfu rw’Abagabo Batatu basanzwe mu mugezi bapfuye #rwanda #RwOT

    Ba nyakwigendera, barimo uw’imyaka 26 y’amavuko, na bagenzi be bari bafite imyaka 20, bakaba babonetse muri uyu mugezi wa Rwobe uri mu rugabano rw’Umurenge wa Ngamba n’uwa Rukoma, yombi yo mu Karere ka Kamonyi.

    Imibiri y’aba bagabo, yabonetse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo 2022 nyuma y’imvura nyinshi yari yaguye muri aka gace, bikaba binakekwa ko bishwe n’umuvu w’amazi y’iyi mvura.

    Uko ari batatu bari batuye mu gace kamwe dore ko bari batuye mu Kagari ka Bugombe mu Murenge wa Rukoma muri aka Karere ka Kamonyi.

    Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, wavuze ko hahise hatangira ibikorwa by’iperereza rigamije kumenya icyateye urupfu rw’aba baturage.

    Dr Nahayo yaboneyeho kwihanganisha imiryango ya ba nyakwigendera, anasaba abantu kutishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko byumwihariko ibi byo gucukura amabuye y’agaciro, ati 'kuko iyo babikoze nabi bigira ingaruka mbi bikaba byabatwara n’ubuzima.'

    Nyuma yuko imirambo y’aba bagabo ibonywe n’abaturage na bo bagahita babimenyesha inzego, yahise ijyanwa ku bitaro kugira ngo ikorerwe isuzuma rya nyuma, ubundi ishyikirizwe imiryango yayo kugira ngo ibashyingure.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Hatangiye-iperereza-ku-rupfu-rw-Abagabo-Batatu-basanzwe-mu-mugezi-bapfuye

  • Ababyeyi bagiye kubyarira kwa muganga baracyahura n’ikibazo mu mitangire ya serivise zitanoze #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ubwo hizihizwaga icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu birori byabaye ku wa mbere, mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Cyanzarwe, mu Kagali ka Busigali.

    Bagenhdeye ku nsanganyamatsiko y’iki cyumweru igira iti: ' Nta mubyeyi ukwiye gupfa abyara',

    Umwe mu babyeyi yavuze ko ababyeyi batwite bahabwa serivise neza, ati: “Mbega ku babyeyi bafite inda[batwite] kugira ngo badapfa. Buriya iyo nasamye nihutira kugera kwa muganga noneho bakangira inama z’uburyo nakwitwara noneho nanjye nkazikurikiza kugira ngo umwana agire imikurire myiza.”

    Icyakora uyu mubyeyi anavuga ko hakenewe abandi baganga, ati: “Ariko byaba byiza bongeye abaganga kuko iyo abarwayi babaye benshi usanga batakwitaho uko bikwiye.”

    Umubyeyi w’umugabo yunze murye ati: “Turasaba Leta ko yatwongerera abaganga kur’iki kigo nderabuzima cya Busigali kuko usanga serivise ari nke bitewe nuko dufite abaganga bake. Ibyo bikaba byatuma umubyeyi ashobora kugirira ikibazo kur’ibi bitaro.”

    Ku kibazo cy’abaganga bake muri izi service zitangirwa kwa Muganga, Dr. Uwariraye Parfet; umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi n’isuzumabikorwa muri Minisiteri y’ubuzima, avuga ko iki kibazo bakizi ariko bari mu nzira yo ku gikemura.

    Yagize ati: “Iki kibazo turacyizi kuko ababyaza ntibaraboneka mu bigo nderabuzima byose. Ubu icyo turi gukora ni ukureba uko amashuli yigisha abaforomo n’ababyaza, hagiyeho gahunda yo kubafasha kugira ngo dushishikarize abiga umwuga w’ububyaza.”

    Yakomeje agira ati: “Mu bigo nderabuzima ni uko imbonerahamwe yaravuguruwe ku buryo twongereyemo umubare w’ababyaza. Ubu turimo kugerageza kubashyira mu myanya ndetse uko bagenda baboneka ku isoko [ry’umurimo] abe ari nako tugenda tubashyira mu myanya.”

    Ubushakashatsi bwo mu mwaka w’ 2020-2021 ku mibereho y’abaturage bwagaragaje ko mu babyeyi 100 000, 203 muri bo bapfa babyara. Nimugihe abana 1 000 bavuka, 19 muri bo barapfa.

    Source : https://imirasire.com/?Ababyeyi-bagiye-kubyarira-kwa-muganga-baracyahura-n-ikibazo-mu-mitangire-ya

  • Mu ninsi iri imbere abarwaye impyiko bagiye kujya bahererwa izizisimbura mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ni inkuru abarwayi b’impyiko bamaze igihe ku mashini ziyungurura amaraso bavuga ko ari iy’ihumure.

    Nikuze Laetitia ufite imyaka 34 y’amavuko urwaye impyiko, asabwa byibura kuza inshuro eshatu mu cyumweru kuri CHUK kugira ngo amaraso ye asukurwe hifashishijwe imashini izwi nka dialyse.

    Yagize ati “Narwaye impyiko ndi muto mfite imyaka 12 banyitaho biragabanuka, muri 2018 ni bwo nongeye kugira ikibazo banshyira kuri dialyse, mfite impyiko imwe ni yo irwaye, indi bayikuyemo, kuza hano inshuro 3 mu cyumweru biravuna, hari igihe intege ziba nke nkumva ntaza, ariko nkihangana nkaza.”

    Ni mu gihe kandi kuyungurura amaraso inshuro imwe gusa bitwara arenga ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Umuganga w’inzobere uvura indwara z’impyiko ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, Dr. Habyarimana Oswald avuga ko hari abarwayi barenga 20 impyiko zabo zamaze kwangirika bakeneye kuba bahabwa izindi.

    Yagize ati “Imashini ikoreshwa mu kuyungurura amaraso ntabwo iba ihagije, ubundi impyiko nzima hari akazi ikora karimo gukora amaraso, kuringaniza imyunyu ngugu mu mubiri, n’iyo uri kuri dialyse ukenera imiti ibyongera, iyo wahawe impyiko ibyo bibazo biragabanuka, iyo mpyiko uyimarana imyaka myinshi, usubira mu buzima busanzwe, ibyo wakoraga byose ukabikora.”

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal, Dr. Augustin Sendegeya, avuga ko kuri ibyo bitaro ho hari abarwayi barenga 50 bakeneye guhabwa impyiko.

    Avuga ko kuri ubu, ubu buvuzi bukorerwa hanze y’Igihugu ariko mu gihe cya vuba bugiye gutangira gukorerwa mu Rwanda.

    Ati “Imyiteguro navuga ko ihagaze neza (serivisi yo kuvura impyiko) haba ku babikora, aho kubikorera, ku bijyanye n’ibikoresho, ku bijyanye n’imiti izakenerwa na laboratoire ku buryo twumva mbere y’uko uyu mwaka urangira cyangwa se mu ntangiriro z’umwaka utaha twaba twatangiye ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko. Birakenewe cyane kuko abenshi mu barwayi bajya kwivuriza hanze, ni ababa bakeneye ko impyiko zabo zisimbuzwa.”

    Inzobere mu birebana n’ubuzima Dr. Emile Rwamasirabo avuga ko kuba gusimburirwa impyiko bigiye kujya bikorerwa imbere mu gihugu bigaragaza agaciro Igihugu giha abaturage bacyo.

    Ati “Niba bavuze ngo umuntu najye mu Buhinde babimukorere, kubimukorera byonyine (kumubaga), ntabwo biri munsi y’ibihumbi 30 by’amadorari udashyizemo abarwaza, amatike, ibyo kubatunga mu gihe gishobora kugera ku mezi, nubwo Leta ivuga ngo tugiye kugerageza twohereze umuntu, hari ibindi bifite ikiguzi imiryango igomba kwivanamo. Leta yafashe icyemezo kugira ngo bikorerwe ino, kuko kohereza abantu hanze atari ibintu twakomeza kugenderaho. Umuntu ufite umurwayi ufite ikibazo cy’impyiko zitagikora arumva ko bimuhaye icyizere ko atazapfa, nubwo hari hari ibyo bindi, benshi iyo badashoboye kubona ubwo buvuzi barapfa.”

    Nubwo hagenda hashyirwa imbaraga mu buvuzi bw’indwara z’impyiko, abaganga bavuga ko kwirinda biruta kwivuza. Abantu bakwiye gushyira imbaraga mu kwirinda ibyakwangiza impyiko zabo birimo indwara zitandura, kuzahazwa n’indwara zirimo malaria n’izindi.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, uvuga ko ku Isi, impyiko ziza ku mwanya wa mbere mu ngingo abantu baha abandi aho zikurikirwa n’umwijima ndetse n’umutima.

    Source : https://imirasire.com/?Mu-ninsi-iri-imbere-abarwaye-impyiko-bagiye-kujya-bahererwa-izizisimbura-mu

  • Mu ifatwa ry’ibyemezo mu gihe cya COVID-19 hagaragayemo icyuho cyo kwirengagiza uruhare rwa bamwe mu baturage #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bwa ActionAid Rwanda kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2022, ubwo habaga ikiganiro n’itangazamakuru kigamije kungurana ibitekerezo kuri raporo yubu bushakashatsi buri kunozwa bwakorewe mu Turere twa Musanze, Karongi na Nyanza.

    Ubu bushakashatsi buteganyijwe kumurikwa mu bihe biri imbere, bwamurikiwe Abanyamakuru batangaho ibitekerezo mbere y’uko ibyabuvuyemo bimurikirwa Abanyarwanda n’inzego zitandukanye ku mugaragaro.

    Abaturage babajijwe muri ubu bushakashatsi bagereranyije uruhare bagira mu gufata ibyemezo by’umwihariko mbere ya Covid-19, mu gihe cyayo ndetse na nyuma yayo, ubwo igihugu kiri mu bihe byo kongera kuzahura ibikorwa bitandukanye byahungabanyijwe n’iki cyorezo.

    Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko mu bihe bya COVID-19 uburyo abaturage bari basanzwe babona amakuru binyuze mu nteko z’abaturage n’utugoroba tw’ababyeyi butari bugishoboka kugira ngo birinde ndetse barinde n’ababo.

    Ibi ngo byatumye himakazwa ikoranabuhanga ariko biza kugaragara ko hari igice kimwe cy’abaturage kitabashije kugerwaho n’amakuru biganjemo abakomoka mu bice by’icyaro.

    Abakoze ubu bushakashatsi bugaragaza ko byaba byiza haramutse habayeho uburyo bwo kugeza ahantu hose internet, abaturage bakigishwa gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone na mudasobwa cyane cyane hagamijwe kwimakaza inama z’iyakure. Ibi ngo byafasha mu gihe haba hadutse ibindi byorezo.

    Mugiraneza Jeannette, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri ActionAid Rwanda

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri ActionAid Rwanda, Mugiraneza Jeannette yavuze ko impamvu bakoze ubu bushakashatsi bari bagambiriye kumenya niba Abanyarwanda by’umwihariko ibyiciro by’abafite intege nke, baragize uruhare mu byemezo bibafatirwa.

    Yagtize ati: “Mu bihe bya Covid-19 hari ibyemezo byafatwaga mu buryo bwihuse kandi bifatirwa Abanyarwanda bose, twifuzaga rero kumenya niba ibyo byemezo babigiramo uruhare ndetse n’ingaruka byabagizeho kuba batarabigizemo uruhare.”

    Yakomeje agira ati: “Nyuma y’ubu bushakashatsi icyo twabonye ni uko Abanyarwanda bose, baba abana, abageze mu za bukuru, abagore, abafite ubumuga n’ibindi byiciro by’abantu bafatwa nk’abafite intege nke bajya bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo ku byemezo bibafatirwa.”

    Dr Uwizeye Dieudonné wakoze kuri ubu bushakashatsi

    Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Uwizeye Dieudonné wakoze kuri ubu bushakashatsi, yagaragaje ko hari ibyakorwa kugira ngo ibyiciro byose by’Abanyarwanda bigire uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo cyane cyane mu bihe by’amage.

    Yagize ati: “Ibyakorwa birimo nko gushyiraho uburyo bwo guhamagara kuri telefone, mbere y’uko bafata ibyemezo bajya mu nama zifata ibyemezo bakaba babinyuza kuri radio noneho abantu bagatanga ibitekerezo mbere y’uko iyo nama iba. Noneho inama yaba irangiye bakabwira abantu imyanzuro yafashwe n’uburyo izashyirwa mu bikorwa.”

    Muri ubu bushakashatsi harebwe mu nzego zifatirwamo ibyemezo zaba izo ku rwego rw’Akagari, Umurenge ndetse n’Akarere n’izindi, muri ibi bihe by’amage niba abaturage bababigiramo uruhare.

    Source : https://imirasire.com/?Mu-ifatwa-ry-ibyemezo-mu-gihe-cya-COVID-19-hagaragayemo-icyuho-cyo-kwirengagiza

  • Miliyoni ebyiri z’abana baraba bakingiwe Covid-19 bitarenze uyu mwaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), gitangaza ko cyizeye kuzagera ku ntego cyihaye yo kuba cyamaze gukingira Covid-19 abana miliyoni ebyiri, bari hagati (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/miliyoni-ebyiri-z-abana-baraba-bakingiwe-covid-19-bitarenze-uyu-mwaka

  • Uganda: Icyorezo cya Ebola cyatumye umwaka w’… – #rwanda #RwOT

    Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo kohereza abanyeshuri mu biruhuko tariki ya 25 Ugushyingo 2022 , iki cyemezo cyafashwe kubera gukumira ubwandu bwa Ebola ikomeje guhangayikisha abaturage ba Uganda.

    Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi wa Uganda Janet Museveni, ryavugaga ko igihembwe cya gatatu umwaka w’amashuri 2022 byari bitaganyijwe ko kigomba gusozwa tariki 8 Ukuboza 2022, ko habayeho impinduka, amashuri yose agomba gufunga abanyeshuri bagatangira ibiruhuko tariki 25  Ugushyingo 2022.

    Muri iryo Tangazo ryavugaga ko abiga mu  mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye aribo barebwa n'icyo cyemezo. Umufasha wa Perezida Museveni akaba na Minisitiri w’Uburezi mu gihugu cya Uganda, yavuze ko icyemezo cyo kohereza abanyeshuri mbere y’igihe amashuri yagombaga gusoza igihembwe, bizagabanya ahantu abana  bashobora kwandurira icyorezo cya Ebola.

    'Kohereza abanyeshuri mu biruhuko hakiri kare bizagabanya ahantu abana bashobora kwandurira Ebola kubera guhura buri munsi n'abantu benshi, abarimu n'abandi bakozi.'

    Muri iryo Tangazo Madamu Janet Museveni yavuze ko Ebola imaze kwandura abanyeshuri 23, ndetse muri bo umunani bapfuye.

    Inkomoko : Reuters

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122702/uganda-icyorezo-cya-ebola-cyatumye-umwaka-wamashuri-ugiye-gusozwa-mu-buryo-butunguranye-122702.html

  • Tanzania: Impanuka yahitanye 6 barimo umugabo n’umugore we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo mpanuka yabereye mu Ntara ya Manyara, aho imodoka itwara abarwayi cyangwa imbangukiragutabara, yagonganye n’indi modoka abantu batandatu bahita bahasiga (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/tanzania-impanuka-yahitanye-6-barimo-umugabo-n-umugore-we

  • Uwigishije Perezida Kagame mu mashuri abanza yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha The New Times, avuga ko Augustin Nyabutsitsi yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ugushyingo 2022 aho yari arwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali mu Mujyi wa Kigali.

    Nyakwigendera yari asanzwe atuye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali aho yari yarahawe inzu n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

    Nyabutsitsi yigishije Perezida Paul Kagame mu mwaka wa gatandatu n’uwa Karindwi hagati y’ 1967 n’ 1968 mu ishuri ribanza rya Rwengoro ryari mu nkambi y’impunzi muri Uganda aho bombi babaga nk’impunzi.

    Uyu musaza watabarutse, mu kiganiro yari yagiranye na The New Times muri 2017, yavuze ko ubwo yigishaga Perezida Kagame, yari umuhanga utangaje wahoranaga amatsiko yo kumenya no kunguka ubumenyi.

    Icyo gihe yari yagize ati 'Kagame yari umwana nk’abandi ariko yari afite ubwenge bwihariye. Isomo yakundaga kurusha andi ni imibare n’icyongereza. Yari umuntu ugira amatsiko, agakunda kubaza ibibazo cyane kugeza ubwo yumvaga ahawe igisubizo kimunyuze.'

    Muri 2016, Perezida Kagame yari yarahuye na nyakwegendera Nyabutsitsi nyuma y’imyaka myinshi yifuza ko bongera kubonana.

    Umukuru w’u Rwanda na we yahuye n’uyu wamwigishije mu mashuri abanza, nyuma yo kubyifuza agaha inshingano Prof Nshuti Manasseh ko bazabonana, baza guhura tariki 25 Mutarama 2016.

    Aganira na The New Times, Nyabutsitsi yagize ati 'Ubwo twahuraga, ntacyo nigeze musaba, gusa natunguwe no kuba azi buri kimwe kuri njye. Yambwiye ko yumvise ko mba mu nzu nkodesha, aza gusaba Prof Nshuti kunshakira inzu nziza. Iyi ni yo ubona aka kanya.'

    Nyakwigendera icyo gihe yaboneyeho gushimira umukuru w’u Rwanda ku bw’iyi nzu nziza yari yamuguriye, avuga ko atigeze atekereza ko yatunga inzu nk’iyo.

    Muri 2016 Perezida Kagame yari yahuye na Augustin Nyabutsitsi

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uwigishije-Perezida-Kagame-mu-mashuri-abanza-yitabye-Imana

  • Umwarimu wigishije Perezida Kagame mu mashuri abanza yahitanwe n'uburwayi #rwanda #RwOT

    Augustin Nyabutsitsi, umugabo wigishije Perezida Paul Kagame mu mashuri abanza, yapfuye.

    Nk'uko amakuru yizewe abitangaza, ngo uyu musaza w'imyaka 79 yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 8 Ugushyingo mu bitaro bya King Faisal i Kigali aho yari yahise ajyanwa nyuma yo kurwara

    Kugeza ku rupfu rwe, yari atuye i Kinyinya, mu nkengero za Kigali, mu nzu yaguriwe na Perezida Kagame.

    Nyabutsitsi yigishije Kagame mu mashuri abanza,mu mwaka wa gatandatu n'uwa karindwi hagati ya 1967 na 1968 ku ishuri ribanza rya Rwengoro riherereye mu nkambi y'impunzi muri Uganda aho bombi bari impunzi.

    Mu kiganiro Nyabutsitsi yagiranye n'ikinyamakuru The New Times mu 2017, yavuze ko Kagame akiri muto yari umwana w'umunyabwenge kandi ugira amatsiko.

    Ati'Kagame yari nk'abandi bana, ariko yari umunyabwenge bidasanzwe. Amasomo yakundaga cyane ni imibare n'icyongereza. Nanone yagiraga amatsiko menshi, kandi ndibuka ko atahwemaga kubaza ibibazo kugeza igihe yumvise anyuzwe '.

    Muri 2016, yahuye na Perezida Kagame, nyuma y'imyaka myinshi bifuza guhura bombi.

    Bivugwa ko ubwo yari yitabiriye inama runaka, Kagame yabajije abari aho niba haba hari umuntu uzi aho uwahoze ari umwarimu witwa Nyabutsitsi yari atuye.

    Kuva icyo gihe, Perezida Kagame yahaye inshingano Prof. Manasseh Nshuti (Umunyabanga wa Leta muri Minisitiri y'ububanyi n'amahanga, ushinzwe Umuryango w'Afurika y'iburasirazuba) kumushakisha.

    Aba bombi baje guhura ku ya 25 Mutarama 2016.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umwarimu-wigishije-perezida-kagame-mu-mashuri-abanza-yahitanwe-n-uburwayi