Uyu mwana Kenny Mugabo yari afite imyaka 12 y’amavuko, akaba yigaga mu mwaka wa Gatanu mu mashuri abanza. Ubwo imodoka yari itwaye abanyeshuri biga ku kigo cy’ishuri cya Path of Success, yataye umuhanda igwa mu ishyamba ku musozi wa Rebero abana bari bayirimo barakomereka.
Uwo mwana wapfuye ari mu banyeshuri bakometse bajyanwe ku bitaro bitandukanye mu mujyi wa Kigali. Kenny Mugabo yagejejwe ku bitaro bya kigali bya Kaminuza CHUK bamwongerera amaraso, ariko nyuma yaje gupfa.Â
Umwana w'umukobwa witwa Uwumugisha Monika w'imyaka 16 y'amavuko wo mu karere ka Musanze arasaba ubuyobozi n'abagiraneza kumugoboka nyuma yaho atewe inda n'umuntu atazi wamuhaye ibiyobyabwenge akamusambanya.
Ubuyobozi bw'akagari ka Cyabagarura buganira na BTN TV dukesha iyi nkuru buravuga ko ubuzima bw'uyu mwana w'umukobwa buri mu kaga kubera ko yatewe inda akiri muto, gusa ngo ubuyobozi burimo gufatanya n'inzindi nzego kugira ngo barebe uko baramira umwana uri mu nda na nyina.
Umugabo wo muri Ghana yakuwe umutima no kubona ibaruwa idasanzwe yanditswe n'umugore we umaze igihe yaramwishe.
Mu mwaka wa 2018 umurambo w'umugore witwa Adwoa wasanzwe mu mu ruganda rutagikora ruherereye mu gace ka Ablekum muri icyo Gihugu, nyuma yo kwicwa n'umugabo kubera kumuca inyuma. Uyu mugabo we yaje gukatirwa igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose.
Hashize imyaka mike apfuye, nibwo byaje gutangazwa ko hari kuba ibintu biteye ubwoba. Byaje gufata indi ntera, ubwo buri munsi saa sita z'ijoro, hazaga umuntu agakomanga ku muryango w'inzu yari ituwemo n'uyu nyakwigendera n'umugabo we.
Abantu batashywe n'ubwoba bakeka ko ari umuzimu wa Adwoa uhora ubatera. Gukeka byabaye impamo ubwo umuntu umwe mu bagize umuryango yerekezaga mu cyumba cya nyakwigendera nyuma yo kwikanga umuntu, agasangamo ibaruwa yanditswe na Adwoa ayandikiye umugabo we Yaw Mensah.
Iyo baruwa yohererejwe umuryango wa Adwoa nawo wemeza ko iyo nyandiko ari iy'umukobwa wabo. Iyo baruwa uvugwa ko ari iy'umuzimu wa Adwoa, yashimiragamo umuntu umwe witwa Gina wagerageje kumutabara ubwo yamusangaga arambaraye mu kidendezi cy'amaraso, ariko bikanga agapfa, amubwira ko azajya amusura mu nzozi. Akomeza abwira umugabo we ko vuba bidatinze azamusanga aho ari i kuzimu, kandi ko ntawundi muntu azongera kwica ababaje nk'uko yamwishe.
Uyu muzimu muri iyi baruwa yemeye ko ari we uri inyuma y'ibyo bikorwa byose byabateraga ubwoba. Uyu muzimu wa Adwoa wabandikiye ko uzahita utuza umugabo we Mensah amaze gupfa.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2022 abakora mu birombe by'amabuye y'agaciro bitabiriye ku bwinshi ibirori by'umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wizihirijwe mu murenge wa Musha ku bufatanye bw'Akarere ka Rwamagana n'umuryango, AIDS HealthCare Foundation (AHF Rwanda).
Abakora mu birombe basabye ko hongerwa imbaraga mu kubagezaho serivisi zo kwirinda virusi itera SIDA, cyanye cyane udukingirizo kuko kutatubona hafi bishobora gutuma bamwe muri bagenzi babo bishora mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bikabaviramo ibyago byo kwandura.
Umwe muri bo twise Alice utifuje ko dutangaza amazinaye avuga ko byabagoraga kubona udukingirizo, none ubu bakaba bashimira cyane umuryango AHF-Rwanda watubegereje kandi bakazajya batubona k ubuntu bidusanze mu dusanduku twabugenewe twashyizwe mu kigo cyabo aricyo PILAN. Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori by'uyu munsi Umuyobozi wa AHF Rwanda, Dr Rangira Lambert, yavuze ko bibanze kuri uwo murenge kuko ubarizwamo urubyiruko rwinshi, harimo n'abakora mu birombe kandi imibare ikaba igaragaza ko rwugarijwe. Ati 'Twabonye imibare igaragaza ko ubwandu bushya buri kugaragara cyane mu rubyiruko by'umwihariko mu b'igitsina gore bari hagati y'imyaka 15 na 24, turashishikariza urubyiruko gukomeza ingamba zo kwirinda.'
Dr.Rangira Lambert umuyobozi wa AHF-Rwanda
Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, yasabye ko hongerwa imbaraga mu bukangurambaga cyane cyane mu rubyiruko ndetse no kubegereza serivisi zo kwirinda SIDA harimo udukingirizo no kwipimisha ku bushake kugira ngo bamenye uko bahagaze bityo barusheho kwirinda.
Ati 'Turasaba imiryango itandukanye gukomeza gufatanya mu bukangurambaga kugira ngo abantu bamenye ko Sida ikiriho n'ubufasha mu bijyanye no kwirinda harimo no gukwirakwiza udukingirizo ahahurira urubyiruko ndetse no gukomeza gukurikirana no kwita ku bafite Virusi itera SIDA.' Yasoje ashimira abafatanyabikorwa b'Akarere ka Rwamagana barimo AHF-Rwanda batadohoka mu rugamba rwo kurwanya Virusi itera SIDA.
Imibare yo mu 2019 igaragaza ko ubwandu bwa virusi itera sida mu Rwanda bumaze igihe kuri 3%, ariko ubu byatangiye guhinduka, kuko mu bantu bafite imyaka 15-49 igipimo cya virusi itera Sida cyari kigeze kuri 2.6%. Nko ku bari munsi y'imyaka 15 bo bari munsi ya 1%, kugeza ku myaka 49 ni 2.5%, naho hejuru y'imyaka 49 ni 3%, hejuru y'imyaka 60 bikaba 8%.
Abakozi b’ikigo gishinzwe igororamuco ku kirwa cya Iwawa batangaza ko bifashisha ibijumba bya Orange bikize kuri Vitamine A mu kuvura amaso bamwe mu (…)
Ku rundi ruhande, imijyi myinshi y’u Bushinwa yo yategetswe kongera gupima abantu bose mu kwirinda ko Covid-19 yakwira igihugu bigahungabanya ubukungu.
U Bushinwa bugaragaza ko abagera ku 28.127 basanzwemo iyi virus, abajya kungana n’abayanduraga buri munsi muri Mata 2022, mu gihe mu Murwa Mukuru, Beijing imibare ikomeza kuzamuka aho hitezwe ko hashobora kugaruka Guma mu Rugo.
Kuri uyu wa Mbere kandi iki gihugu cyagaragaje ko abantu babiri bamaze kwicwa n’iki cyorezo baje biyongera kuri batatu cyahitanye mu mpera z’iki Cyumweru, ibituma uba umubare munini w’abahitanywe n’iyi ndwara kuva muri Gicurasi uyu mwaka.
Reuters yanditse ko abashoramari batangiye gutekereza ko izi ngamba ziri kongera gufatwa zishobora guhungabanya ubukungu cyane ko abaturage bashobora kongera kumara igihe badakora.
Mu kwirinda ko Covid-19 yakwirakwira henshi, kugeza ubu kwinjira mu Mujyi wa Beijing uvuye mu bindi bice bisaba kubanza gupimwa ndetse ukamara iminsi itatu mu kato, ukabona guhabwa uruhushya bwo kuwinjiramo.
Umujyi wa Wuhan iki cyorezo cyaturutsemo mu 2019, kugeza ubu na wo washyizeho itegeko rivuga ko abantu bagomba kuva mu ngo zabo bajya mu kazi gusa, izindi ngendo zitari ngombwa bakazireka.
Kugeza ubu Umujyi wa Beijing ubarura abagera ku 1.438 bamaze kwandura Covid-19, imibare iri kwiyongera cyane kuko ku Cyumweru bari 962.