Tag: uburezi

  • MINEDUC itangaje igihe amanota y'abanyeshuri azatangarizwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ministeri y'Uburezi yatangaje ko amanota y'abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange cyamashuri yisumbuye ,aya manota azasohoka kuwa mbere tariki 04 Ukwakira 2021, ku isaha ya saa yine za Mu gitondo.

    Ni mu itangazo iyi Ministeri yanyujije kuri Twitter aho bagize bati:'Minisiteri y'Uburezi iramenyesha abanyeshuri, ababyeyi n'Abaturarwanda muri rusange ko izatangaza amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w'amashuri abanza n'uwa 3 w'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye tariki 4/10/2021 saa yine za mugitondo (10:00am)'

    Source : https://yegob.rw/mineduc-itangaje-igihe-amanota-yabanyeshuri-azatangarizwa/

  • MINEDUC igiye gutangaza amanota y'abakoze ibizamini bya leta mu mashuri abanza n'icyiciro rusange #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Uburezi (Mineduc), yatangaje ko igiye gushyira ahagaragara amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza icyiciro cy'amashuri abanza n'icy'umwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize iti “Minisiteri y'Uburezi iramenyesha abanyeshuri, ababyeyi n'Abaturarwanda muri rusange ko izatangaza amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w'amashuri abanza n'uwa 3 w'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye tariki 4/10/2021 saa yine za mugitondo (10:00am).

    Abanyeshuri bashoje icyiciro cy'amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta ku wa mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021, bageraga ku 254 678, nkuko byatangajwe na ministeri y'uburezi.

    Muri rusange, abanyeshuri bagombaga gukora ibizamini bya Leta ni 122,320 mu cyiciro rusange,barimo abahungu 67.685 n'abakobwa 54.635.

    Mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye bari 52.145 barimo abahungu 22.894 n'abakobwa 26.892.

    50,888 biga mu mashuri yisumbuye n'amashuri nderabarezi, ndetse na 22, 779 bo mu mashuri y'ubumenyingiro.

    Biteganyijwe ko umwaka w'amashuri wa 2021/2022 uzatangira ku wa 11 Ukwakira 2021, ukazarangira tariki ya 15 Nyakanga 2022 nk'uko bigaragara ku ngengabihe yatangajwe na Minisiteri y'Uburezi mu ntangiriro za Nzeri.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/mineduc-igiye-gutangaza-amanota-y-abakoze-ibizamini-bya-leta-mu-mashuri-abanza

  • Amanota y’abakoze ibizamini bisoza abanza na 'Tronc-Commun’ azasohoka mu cyumweru gitaha #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Uburezi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Ukwakira mu gihe hari amakuru yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga ko ariya manota yagiye hanze.

    Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi yatangaje kuri Twitter, rigira riti 'Minisiteri y’Uburezi iramenyesha abanyeshuri, ababyeyi n’Abaturarwanda muri rusange ko izatangaza amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri abanza n’uwa 3 w’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye tariki 4/10/2021 saa yine za mugitondo (10:00am).'

    Ibizamini bisoza amashuri abanza byatangiye tariki 12 Nyakanga 2021, aho abagombaga gukora bari 254 678 mu gihe abagombaga guko ibizamini by’icyiciro rusange bari 122 320 barimo abahungu 67 685 n’abakobwa 54 635.

    Aya manota azajya hanze mu gihe hazaba habura icyumweru ngo umwaka w’amashuri utangire kuko igihembwe cya mbere kizatangira tariki 11 Ukwakira 2021 gisoze tariki 24 Ukuboza 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Amanota-y-abakoze-ibizamini-bisoza-abanza-na-Tronc-Commun-azasohoka-mu-cyumweru-gitaha

  • Biravugwa ko Abarimukazi babiri b’Abanya-Uganda bafungiye mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru nka Chimreports, The Ugpost na Uboserve.ug, byatangaje ko aba Banya-Ugandakazi Gloria Ayebare na Annet Kabanyena basanzwe ari abarimu mu ishuri rimwe riherereye mu Karere ka Rubavu mu Rwanda.

    Biriya binyamakuru bitangaza ko bagombaga kujya iwabo mu kiruhuko aho basanzwe batuye muri Kisoro muri Uganda ndetse ko bari bamaze guhamagara kuri telephone abo mu miryango yabo ko bazabageraho ku wa mbere baje mu biruhuko no kubasura.

    Icyakora ngo abo mu miryango yabo barategereje baraheba babajije amakuru yabo baza kumenyeshwa n’abari mu Rwanda ko batawe muri yombi n’inzego z’umutekano.

    Umubyeyi wa Ayebare witwa Francis Ndagize yatangarije biriya binyamakuru ko bitabaje urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwa Uganda na rwo rukavugana n’urwo mu Rwanda rukabizeza ko rugiye gushakisha amakuru ndetse rukabaza niba hari aho baba bafungiye.

    Umuyobozi Mukuru mu Karere ka Kisoso, Capt (Rtd) Peter Mugisha yatangaje ko ntakabuza bariya Banya-Ugandakazi batawe muri yombi ndetse ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zifite amakuru.

    Icyakora uyu muyobozi yatangaje ko bizeye ko inzego z’u Rwanda ziza kubahiriza ibyo babasezeranyije byo gukurikirana ikibazo cya bariya baturage ba Uganda.

    Muri Mata uyu mwaka wa 2021, u Rwanda rwirukanye Abanya-Ugandakazi babiri ari bo Birungi Monique na Kansiime Lilian kuko bari mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe bo bavugaga ko baje gusaka akazi.

    Igitotsi mu mubano w’u Rwanda na Uganda cyakomeje kugira ingaruka kuri bamwe mu baturage cyane cyane Abanyarwandakazi bagiye bafatirwa muri kiriya gihugu bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bagakorerwa iyicaruzo byagiye binatuma bamwe bahasiga ubuzima.

    Igihugu cya Uganda kandi cyakunze kwirukana bamwe mu Banyarwanda bari basanzwe batuye muri kiriya Gihugu bakakivamo babanje gukorerwa iyicarubozo ndetse bakirukanwa nta kintu na kimwe bajyanye nyamara bari bafite imitungo myinshi muri kiriya gihugu.

    Mu ntangiro z’uku kwezi, Uganda yashyikirije u Rwanda imirambo y’abagabo babiri Dusabimana Theoneste w’imyaka 52 na Bangirana Paul w’imyaka 47 biciwe muri Uganda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Biravugwa-ko-Abarimukazi-babiri-b-Abanya-Uganda-bafungiye-mu-Rwanda

  • Abana 3000 bamaze gukurwa mu buzererezi basubizwa mu ishuri – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’umukozi muri icyo Kigo, Bizimana Servelien, akaba n’Umuyobozi w’Ikigo Ngororamuco cya Nyamagabe, ubwo yari mu Kiganiro ‘Sobanuza’ cya Radio Salus.

    Yavuze ko kuva muri Gicurasi 2020 kugeza muri Nzeri 2021 bamaze gukura mu buzererezi abana 3096 mu gihugu hose.

    Ati “Kuva ku itariki ya 20 Gicurasi 2020 kugeza uyu munsi tumaze gukura mu muhanda abana bagera ku 3096 mu gihugu hose, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi iwunganira.”

    Yakomeje avuga ko abo bana babasubije mu miryango yabo basubizwa no ku ishuri, ariko hari abagarutse mu buzererezi.

    Ati “Hari rero 2641 bagumye mu miryango bigaragaza ko gukura abana mu muhanda bakarererwa mu miryango bishoboka. Hari rero n’abandi bake bagera kuri 232 basubiye ku muhanda bakirirwa basabiriza ariko bwamara kwira bagataha mu rugo.”

    Yavuze ko abagera kuri 223 bangana na 7,3% bo basubiye mu buzererezi burundu, ariko bazakomeza kubashakisha kugira ngo bavemo.

    Bizimana yavuze ko muri iki gihe bashyize ingufu muri gahunda yo kugororera abana mu muryango kuruta kubagororera mu bigo.

    Bimwe mu bibazo byagaragajwe bituma abana bava mu miryango yabo bakajya kuba inzererezi harimo ubukene, kuba abana babura ibikoresho by’ishuri bigatuma bava mu muryango bakajya gushaka akazi gaciriritse n’ababyeyi batita ku nshingano zabo.

    Hari kandi kuba umwana apfusha ababyeyi abandi bo mu muryango ntibamwiteho, abana bahunga imiryango yabo kubera ko bakoreshwa imirimo ibavuna n’ubumenyi buke bw’ababyeyi mu bijyanye no kurera.

    Mu zindi mpamvu harimo kuba abana bafite ubwisanzure burimo no guhitamo kujya mu muhanda, kuba bavuka mu muryango ufite abana benshi bigatuma batabasha kubona ibyo bakeneye byose, urugomo, ubuharike hamwe no kuba abana bararurwa no kujya mu mujyi, amakimbirane yo mu muryango n’ibindi.

    Ikigo gishinzwe Igororamuco mu Rwanda kivuga ko kugeza ubu abakozi bacyo bamaze kugera mu ntara zose z’igihugu baganira n’inzego zitandukanye kugira ngo bafatanye gukemura ikibazo cy’ubuzererezi mu bana b’u Rwanda.

    Ubushakashatsi bwamuritswe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana mu 2019 bwagaragaje ko 86,9% by’abana b’inzererezi batabasha kubona ifunguro rimwe ku munsi, 13,1% babona ifunguro rimwe ku munsi naryo ry’amaramuko.

    Bwerekanye ko abana 84,3% bahura n’ihohoterwa ririmo gukubitwa bagakomeretswa, hari abahutazwa bavanwa mu muhanda. Mu bana b’abakobwa bakoreweho ubushakashatsi, 19% bavuze ko basambanywa ku gahato mu gihe abahungu basambanywa ku gahato ari 3,9% .

    Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo by’igororamuco bya Leta birimo icya Iwawa, Nyamagabe na Gitagata bigororerwamo abantu bananiranye barimo n’abana.

    Mu kigo cya Iwawa hari yo abantu 1621, i Nyamagabe hari 918 naho i Gitagata hari 104 harimo abagore 96 n’abana umunani.

    Gusa hirya no hino mu turere haboneka ibindi bigo binyuzwamo by’igihe gito abagomba kugororwa bizwi nka Transit Centers.

    [email protected]

    Umwe mu bana bazerera asohoka aho arara munsi y’iteme

    Abana bazerera mu muhanda babaho mu buzima bugoranye

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3iiFJVh

  • Umunyenga, amandazi n’amata mu bishukishwa abanyeshuri bagasambanywa #rwanda #RwOT

    Umunyenga, amandazi n’amata bimwe mu bishukishwa abanyeshuri bagasambanywa. Abakurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’abanyeshuri mu duce tumwe na tumwe mu Rwanda, batunga urutoki abamotari n’abacuruza amabutike kuza ku isonga mu guhohotera abanyeshuri b’abakobwa biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
    Hakizimana Emmanuel ushinzwe uburezi mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango. Yagize ati 'Ahanini bashukwa n’insoresore z’abamotari n’abacuruza mu ma butike, aho usanga babashukisha amafaranga (…)

    Ibikorwa

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4385

  • Ibyihariye kuri Center for Champions TVET yaf… – #rwanda #RwOT

    Ni ishuri ryatangiye ku wa 27/05/2008 nk’ishuri ryigenga ryitwa Center for Champions rigafasha abana batishoboye kwiga amashuri abanza rikanabigisha imyuga itandukanye kandi ku buntu aho abanyeshuri benshi banyuze muri iri shuri ubu bahagaze neza ku isoko ry’umurimo mu myuga bize.

    Mu mwaka wa 2018 ni bwo ishuri ryatangiye gufatanya na Leta ku bw’amasezerano rihita ryitwa Center for champions TVET aho guhera icyo gihe ryakira abanyeshuri boherejwe na Leta batsinze ikizamini cya Tronc Commun bakiga L3 (S4), L4 (S5) na L5 (S6) bakarangiza bajya gukora ibyo bize ku isoko ry’umurimo cyangwa bagakomereza muri Kaminuza.

    Kugeza ubu ishuri ryigisha amashami (Trades) akurikira:

    1. Masonry (Ubwubatsi)

    2. Welding (Gusudira)

    3. Plumbing (Gukora Amazi)

    4. Electricity (Amashanyarazi)

    5. Tairoling (Ubudozi)

    6. Hair Dressing (Gutunganya imisatsi)

    Ishuri Center for Champions TVET ritanga n’amasomo y’igihe gito (Short courses) z’amezi atatu, atandatu ndetse n’umwaka muri buri shami ishuri rifite (Trades) ku wubishaka wese. Abanyeshuri barangije amasomo yabo muri iri shuri umwaka ushize wa 2021/2022 ni 247 harimo abahungu 159 ndetse n’abakobwa 88. Iri shuri rirateganya kandi gutangira umwaka wa 2021/2022 rifite abanyeshuri bagera kuri 600 harimo abahungu 400 n’abakobwa 200. Abanyeshuri biga muri iri shuri magingo aya boherezwa na Leta nk’uko twabikomojeho haruguru.

    Bigisha gusudira n’indi myuga itandukanye

    Umuyobozi w’iri Shuri Bwana HABYARIMANA Canisius mu kiganiro na InyaRwanda.com, yaduhamirije ubwiza bw’ishuri ayoboye hashingiwe ku barezi, ibikoresho ndetse n’ubuyobozi bwa AEE- Rwanda by’umwihariko mu gukurikirana imikorere y’ishuri nka nyiri kigo ko bituma ishuri riharanira guhora rikora neza. Yagize ati “Ni ishuri rifite byose ngo umunyeshuri yige neza kandi rishyize imbere ikinyabupfura na Sports nk’intwaro mu gufasha abanyeshuri kwiga neza bikaba bishyigikiwe kuva ku buyobozi kugera ku barezi”.

    Yageneye ubutumwa ababyeyi bose muri rusange, ati “Twakangurira ababyeyi kwerekeza abana babo mu myuga kuko basoza bashobora gushyira mu bikorwa neza ibyo bize bikabateza imbere, ibi nkaba mbihamya kubera ko abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta uyu mwaka bategereje impamyabushobozi zabo hafi ya bose bafite ibyo bari gukora bibaha amafaranga. Ikindi mu biruhuko binini usanga abanyeshuri bashobora gukorera amafaranga bigendanye n’imyuga biga tukaba twibanda kubatoza kwizigama ngo bazashobore kwiga na kaminuza z’ibyo basoje biboroheye”.

    Umuyobozi w’iri shuri Center for Champions TVET, yasoje ikiganiro twagiranye yizeza abagana iri shuri Service nziza kuri buri wese n’icyo akeneye ku ishuri cyose cyane cyane abifuza kwiga imyuga y’igihe gito, abakeneye ibikoresho bigendanye n’imyuga dufite nkibikomoka ku gusudira no kudoda ndetse no kubagana ubuyobozi bw’ishuri muburyo butandukanye. Nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Iri shuri, mu rwego rwo kwagura iri shuri, harateganywa kongera amashami (Trades) yigwa guhera mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.

    Bwana Habyarimana Canisius Umuyobozi Mukuru wa Center For Champions TVET 

    Icyapa cy’ishuri rya Center for Champions TVET

    Ku rwinjiriro rw’iri shuri ry’imyuga rifatiye runini imyuga mu Rwanda

    Umuntu winjiye muri iki kigo abanza gukaraba intoki mu kwirinda Covid-19

    Mu kigo mo imbere hahorana isuku

    Imbere mu gikoni cy’iri shuri ni uku hameze

    Aho abanyeshuri bigira imyuga (Workshops)

    Aho abanyeshuri bigira ibijyanye n’amazi

    Ahigirwa ibijyanye n’ubwubatsi

    Amacumbi y’abanyeshuri

    Ikibuga cy’imikino y’amaboko

    Aho abanyeshuri bafatira amafunguro

    Ahogezerwa ibyombo

    Abanyeshuri bafatira amasomo muri ibi byumba by’amashuri bituranye n’ubusitani bwiza cyane

    Center for Champions TVET ifite icyerekezo cyo kuba ishuri ry’icyitegererezo

    Inzu y’ubuyobozi bwa Center for Champions TVET

    Siporo ihabwa agaciro cyane muri iri shuri ry’imyuga

    Iri shuri rifite amashami atandukanye arimo; Ubwubatsi, Gusudira, Gukora amazi, Amashanyarazi, Ubudozi no Gutunganya imisatsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109951/ibyihariye-kuri-center-for-champions-tvet-yafashije-abana-batishoboye-kwiga-amashuri-yimyu-109951.html

  • Martin Masabo wayoboraga Lycée de Kigali yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Amakuru IGIHE yamenye avuye mu barimu bigisha muri Lycée de Kigali, yemeza ko umuyobozi w’iri shuri yitabye Imana muri iki gitondo nk’uko babimenyeshejwe mu butumwa bugufi bashyikirijwe n’umwe mu bayobozi baryo bwo kubakomeza no gufata mu mugongo umuryango we.

    Masabo yaguye mu Bitaro by’Umwami Faisal aho yari amaze iminsi arwariye.

    Yari Umuyobozi wa Lycée de Kigali (LDK) kuva mu 2000 bivuze ko amaze imyaka irenga 20 mu buyobozi bw’iri shuri.

    LDK ni ishuri riherereye mu Kagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, Umujyi wa Kigali. Ryashinzwe na Leta y’u Bufaransa mu 1974, ritangira ku mugaragaro mu 1975, rishyirwa mu maboko ya Guverinoma y’u Rwanda mu 1982.

    Abasaga 6000 ni bo bibarwa ko baryizemo. Kuri ubu LDK ni isuri Leta ifatanya n’ababyeyi, ryakira abanyeshuri kuva mu cyiciro rusange, abahungu n’abakobwa.

    Martin Masabo yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Faisal aho yari arwariye

    source : https://ift.tt/3zPjFHQ

  • Abanyeshuri 254 basoje amasomo ajyanye n’iby’amategeko muri ILPD – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye kuri Marriott Hotel kuri uyu wa 24 Nzeri 2021, bamwe bawukurikira hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda Coronavirus.

    Witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, uw’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine n’abandi bayobozi batandukanye biganjemo abakora mu rwego rw’ubutabera.

    Ni ku nshuro ya cyenda ILPD itanga impamyabushobozi zirimo iya Legal practice (DLP) ku bacamanza, abashinjacyaha n’abunganizi mu by’amategeko; n’iya Legislative Drafting (DLD) ku banyamategeko ba Leta.

    Umuyobozi wa ILPD, Dr Kayihura Muganga Didas, yabasabye abasoje amasomo kurushaho kugaragaza ubunyamwuga mu kazi kabo cyane ko amasomo bahawe ari na cyo agamije.

    Ati “Umuntu ashobora kwiga umwuga ariko iyo yitandukanyije n’ubunyangamugayo ni hahandi Ubutabera buta agaciro kuko za ruswa ni ho zizira, ubunebwe butuma imanza zidacibwa, zidashinjwa cyangwa zitaburanwa.”

    “[Ugasanga] aho kugira ngo uburane urubanza uri umwunganizi mu by’amategeko, ugashaka impamvu. Aho haba haburamo ubunyangamugayo. Ubunyamwuga wenda warabwize urabuzi ariko ntabwo urimo kubuhuza n’ubunyangamugayo ngo bitume utanga umusaruro nyakuri.”

    Mu myaka irenga umunani ILPD imaze itangijwe, hafi 98% by’abakora mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda bayinyuzemo.

    Minisitiri w’Ubutabera Dr Ugirashebuja, yavuze ko kuva ILPD yashingwa yagiye igera ku ntego yashyiriweho zirimo gutanga umusanzu mu iterambere ry’urwego rw’ubutabera bw’u Rwanda n’Isi muri rusange, binyuze mu guhugura abafite impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’amategeko.

    Yakomeje ati “ILPD yanafashije kuzamura uburezi mu by’amategeko kugira ngo harusheho kunozwa ubumenyi bw’abantu ku giti cyabo mu rwego rw’ubutabera, by’umwihariko guhugura bakora iperereza, abunzi n’abandi bantu bafite aho bahurira n’ibibazo by’amategeko mu bigo,inzego na minisiteri bitandukanye byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga.”

    Minisitiri Ugirashebuja yibukije ko ILPD ari umufatanyabikorwa wa Minisiteri y’Ubutabera cyane ko ikora ubushakashatsi mu by’amategeko, bugira uruhare rukomeye mu kuyasesengura.

    Magingo aya icyo Kigo cyigamo abaturutse mu bihugu 14 bya Afurika, hakaba hari n’abaturutse hanze y’Umugabane bayinyuzemo nubwo bakiri bake.

    Umunye-Cameroun, Nana Muweyo uri mu bahawe impamyabushobozi uyu munsi, yavuze ko yigiye byinshi muri ILPD ndetse ikamufasha kugera ku ntego ze.

    Yagize ati “Muri ILPD twahigiye amasomo menshi kandi tukitoza kuyashyira mu ngiro nko kumenya uko witwara mu rukiko, kunga [abagiranye amakimbirane] n’ibindi byinshi bigiye kudufasha mu mwuga wacu w’ubunyamategeko.”

    Senateri Mupenzi George, umwe mu bahawe yavuze ko ILPD idatanga amasomo y’ubunyamwuga gusa ahubwo yigisha n’indangagaciro.

    Yagize ati “Muri ILPD iyo utaje mu ishuri ntabwo ukora ikizamini. Umuntu ahigira byinshi haba indangagaciro n’imyitwarire bikongera ubushobozi n’ubumenyi ariko bijyanye n’ubumenyingiro.”

    ILPD imaze kwaguka cyane

    Dr Kayihura yagaragaje ko mu myaka ILPD imaze, yagutse haba mu bushobozi n’amikoro.

    Abakozi bariyongereye bikuba hafi kabiri, i Nyanza hubakwa inyubako nshya yagutse, amasomero ashyirwaho haboneka na mudasobwa zo kwigiraho.

    Ubushobozi bwo gucumbikira abanyeshuri bwavuye ku gucumbikira 30 bugera ku barenga 100 ndetse hubakwa amacumbi yiyubashye y’abashyitsi batandukanye basura Ikigo.

    Mu bijyanye n’amasomo, ILPD yatangiye ifite porogaramu imwe none imaze kugira izirenga zirindwi ndetse n’amasomo y’igihe gito ari mu byiciro 26.

    Yakomeje ati “Tugitangira Ikigo cyari gifite umugambi wo kuba ikiraro gihuza “common law” na “Civil law”; ubu dutewe ishema no kuvuga ko byagezweho kuko duhugura abaturutse hirya no hino mu bihugu bifite imiterere y’amategeko ari muri buri cyicyiro.”

    Kuva ILPD igitangira kugeza magingo aya intego iracyari uguharanira kuba “IHURIRO” ry’abanyamwuga mu by’amategeko haba mu Rwanda, mu Karere, muri Afurika n’Isi muri Rusange.

    Abanyeshuri n’Abayobozi bitabiriye umuhango ubwo binjiraga mu cyumba ibirori byabereyemo

    Hari abakora mu rwego rw’ubutabera batandukanye bitabiriye umuhango

    Umuyobozi wa ILPD Dr Kayihura Muganga Didas yabasabye kurushaho kugaragaza ubunyamwuga mu kazi kabo cyane ko amasomo bahawe ari na cyo agamije

    Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yashimye uruha rwa ILPD mu guteza imbere uburezi bw’u Rwanda

    Abanyeshuri 254 bo mu bihugu 10 ni bo basoje amasomo muri ILPD kuri iyi nshuro ya cyenda

    Bamwe mu banyeshuri bitabiriye umuhango hifashishijwe ikoranabuhanga

    Byakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo harimo kwambara udupfukamunwa no guhana intera

    Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko kuva ILPD yashingwa, yagiye igera ku ntego yashyiriweho

    Ni inshuro ya cyenda ILPD itanga impamyabushobozi mu by’amategeko

    Abasoje amasomo biyemeje gukoresha ubumenyi bahawe mu kunoza akazi bashinzwe

    Umunya-Cameroun, Nana Muweyo uri mu bahawe impamyabushobozi yavuze ko yigiye byinshi muri ILPD

    Ifoto y’urwibutso yafashwe nyuma y’umuhango

    Kari akanyamuneza ku basoje amasomo yabo muri ILPD

    Amafoto: Himbaza Pacis


    source : https://ift.tt/3m2Cy5r

  • Miliyari 200 Frw ziva mu bushakashatsi: UR mu nzira yo kwigobotora ubukene bwari bwarabaye karande – #rwanda #RwOT

    Mu Ukwakira 2017, Dr Charles Muligande wahoze ari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Iterambere, yeruriye abadepite bari bagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), ko nta bushobozi Kaminuza isigaranye kandi ko bidakemutse byaba ikibazo kuri ejo hazaza h’uburezi.

    Ikibazo cyahagurukije inzego zose zirimo na Minisitiri w’Intebe, birangira Leta ifashe umwanzuro wo kongerera Kaminuza y’u Rwanda miliyari 36 Frw mu 2019/2019, yiyongera kuri miliyari 25.2 Frw iyi Kaminuza yakoreshaga. Guverinoma kandi yemeye gukomeza kongera iyo nkunga buri mwaka.

    Nubwo Guverinoma yemeye ubufasha, Kaminuza y’u Rwanda ikomeje gushakisha amikoro ku ruhande ngo ibashe kugeza ubwo izihaza mu bushobozi, idategereje inkunga.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre aherutse kubwira IGIHE ko kuri ubu buri mwaka binjiza agera kuri miliyari 200 z’amafaranga y’u Rwanda aturutse mu bushakashatsi n’ibindi bikorwa by’ubufatanye n’ibigo mpuzamahanga.

    Ni amafaranga anyuzwa mu kigo gishinzwe gucunga amafaranga y’ubushakashatsi cya Kaminuza y’u Rwanda.

    Ati “Muby’ukuri biranakorwa ni uko abantu batabibona, buriya tubona hafi miliyoni 200$ ku mwaka mu bufatanye mu by’ubushakashatsi na za kaminuza n’ibindi bigo mpuzamahanga.”

    Yakomeje agira ati “Tugira n’ubundi buryo amafaranga abonekamo iyo twafashije abantu gukora inyigo z’imishinga n’ibikorwa bitandukanye. Ibyo nabyo birakorwa.”

    Uretse ubushakashatsi, Prof Lyambabaje yavuze ko hari ibindi bikorwa by’iterambere birimo ubuhinzi, ubworozi n’ibindi.

    Prof Lyambabaje avuga ko ibi byose babihuza hagamijwe guteza imbere Kaminuza no kwishakamo ibisubizo.

    Nubwo ibikorwa byinjiriza Kaminuza y’u Rwanda bikiri bito, yavuze ko hari icyifuzo na gahunda yo gutangira kureba uko babyaza umusaruro ibikorwa bishingiye ku bumenyi n’umutungo mu by’ubwenge.

    Ati “Icya nyuma abantu bakunda kubona cyane ni ukuvuga ngo abantu bahinze ibishyimbo, ibigori cyangwa tworoye inka n’andi matungo, icyo na cyo kirakorwa, ariko ntabwo ari cyo cyane cyane kaminuza yakagombye kuba ireberaho kubyaza umusaruro cyangwa ibikorwa byayo amafaranga, turifuza ko amafaranga yaturuka mu bikorwa bishingiye ku bumenyi no ku bwenge.”

    Kaminuza y’u Rwanda kandi ifite intego yo kureshya abanyeshuri mpuzamahanga kugira ngo baze kuyigamo ari na ko irushaho kugirana ubufatanye n’izindi mpuzamahanga.

    Muri ubu bufatanye harimo ubwo Kaminuza y’u Rwanda n’iya Kent muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kugirana bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda, harimo gutangiza amasomo mashya, kongera imbaraga mu masomo yari isanzwe ahari no gufatanya mu bushakashatsi.

    Izi kaminuza kandi zemeranyijwe kuzajya zihererekanya abanyeshuri aho Abanyarwanda bazajya boherezwa kwiga muri Kaminuza ya Kent, Abanyamerika na bo bakaza mu Rwanda kuhavoma ubumenyi.

    Kuri ubu iyi Kaminuza ibarizwamo amashami atandukanye hirya no hino mu gihugu, ikaba ibarirwa abanyeshuri bagera ku bihumbi 30, ari na yo ya mbere ifite benshi mu Rwanda.

    Prof Lyambabaje yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda ifite intego zo gukomeza kwishakamo ibisubizo biyifasha gukemura ibibazo ihura nabyo

    source : https://ift.tt/3AF1c20