Tag: uburezi

  • RIB yataye muri yombi batanu mu banyeshuri bangije ibikoresho by’ishuri nyuma yo gusoza ibizamini – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri biga muri Esecom Rugano TVET School, bakoze igisa n’imyigaragambyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021, Saa mbili n’igice z’umugoroba. Batwika ibitanda by’ishuru, bamenagura ibirahure banasenya uruzitiro rw’aho bararaga (dortoire) bishimira ko bari gusoza ibizamini bya Leta.

    Iri shuri riherereye mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Hindiro, Akagari ka Gatega mu Mudugudu wa Kagarama.

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Nyakanga 2021, RIB yataye muri yombi batanu bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa barimo babiri bafite imyaka 21, uwa 25, 18 n’uw’imyaka 20 bivugwa ko ari we watanze ikibiriti.

    Ibyaha bakurikiranweho ni ukwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi gihanwa n’ingingo ya 186 mu itegeko ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Iri tegeko riteganya ko uwamijwe n’urukiko icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Bakurikiranyweho kandi icyaha cyo gusenya cyangwa konona inyubako ku bushake utari nyirayo gihanwa n’ingingo ya 182 y’iryo tegeko.

    Ku wagihamijwe n’inkiko ahanishwa igifungo kitari y’imyaka atatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Nubwo aba banyeshuri bafashwe ariko amakuru IGIHE ifite ni uko hari undi munyeshuri uri no mu bakekwaho gutangiza iyo nkongi kuko ari we wabanje gucana igitanda, kugeza ubu utaratabwa muri yombi.

    Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B.Thierry yabwiye IGIHE ko n’abanyeshuri ari nk’abandi baturage bose imbere y’amategeko cyane ko baba bangiza ibikorwa rusange n’abandi bashobora kuzakoresha mu gihe kizaza.

    Ati “Abanyeshuri ni kimwe n’abandi bose, na bo amategeko arabareba mu byerekeye kubaha aho bari n’ibikoresho bakoresha. Ntabwo bikwiye ngo kuko warangije ishuri ugomba gufata ibyo warayeho, ibitanda na matela ukabyangiza, ukamena ibirahure by’amashuri kuko ayo mashuri n’abandi baba bagomba kuzayigiramo. Rero nk’uko wayasanze ugomba kuyasiga ameze neza”

    Yasabye ko abanyeshuri badakwiye kwitwaza ko barangije amashuri bagakora ibikorwa bigize ibyaha.

    Ati “Ntabwo ari byo kandi ntibikwiye. Ni utuntu turi kugenda tugaragara ku banyeshuri ngo barangije bakangiza, bakanakora ibikorwa bigize ibyaha.”

    Kugeza ubu aba banyeshuri bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngororero mu gihe iperereza rigikomeza.

    RIB iributsa buri muntu wese ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze ibyaha nk’ibi inibutsa abantu kubyirinda kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

    Abanyeshuri bakurikiranyweho gutwika no kwangiza ibikorwaremezo by’ishuri batawe muri yombi

  • Mineduc igiye gukurikirana abanyeshuri bagaragaje imyitwarire idasanzwe basoje ibizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amafoto n’amashusho by’abanyeshuri basoje ibizamini bagaragaje imyitwarire yavugishije benshi irimo guca amakaye no kuyatwika, guca impuzankano z’ishuri byari biherekejwe n’imbyino zerekana ko bishimiye iyo ntambwe bateye.

    Ni ibikorwa bitakiriwe mu buryo bumwe kugeza aho bamwe basabye Minisiteri y’Uburezi kugira icyo ibikoraho, ariko abandi bavugaga ko nta gikuba cyacitse.

    Dr Uwamariya yavuze ko bagiye gukurikirana abanyeshuri bagaragagaje iyo myitwarire yahesheje ishusho mbi uburezi bw’u Rwanda bagahanwa kuko nubwo basoje amashuri yisumbuye bakiri mu maboko y’abafite uburezi mu nshingano.

    Ati “Ubundi umunyeshuri wese ugaragaweho amakosa, haba hari amategeko ngengamikorere agena ibihano. Aba rero baritwaza y’uko barangije bakumva ko bakora ibyo bishakiye ariko bakirengagiza ko hari ibyangombwa batari bahabwa ku buryo n’ubundi bagikeneye kwegera ishuri.”

    Yakomeje agira ati “Icyo rero duteganya mu burezi ni uko tuzakurikirana abo bana tukamenya abo ari bo hanyuma tukagena n’ibihano bazahabwa.”

    Yavuze ko atari ubwa mbere bigaragaye kuko no mu 2019 byabayeho ndetse abagaragaweho n’iyo myitwarire barahamagawe bahabwa ibihano.

    Ati “Umwaka ushize nabwo byabayeho ku banyeshuri biga muri TVET iherereye muri IPRC Kigali no mu Gatenga. Icyo gihe habayeho guhamagara ababyeyi baragawa (abo banyeshuri) ndetse tugena n’ibihano birimo n’amande kandi umuntu utabiyatanze akaba atagomba guhabwa certificat ye nubwo bumva ko baba bararangije kwiga.”

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko uretse abagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ariko bari kubona raporo y’uko ibi bikorwa byakozwe mu bice binyuranye by’igihugu bityo ku bufatanye n’izindi nzego bari kubikurikirana.

    Ati “Buriya bariya ni uko ari abagaragaye kuko byagenze ku mbuga nkoranyambaga ariko raporo turi kubona ni uko byagaragaye henshi ndetse na hano mu Mujyi wa Kigali twarabibonye no mu gihe twari turi gufasha abanyeshuri kujya gukora ibizamini hari abari bafite imyitwarire itari yo. Icyo dukora ni ugukusanya amakuru tukavugana n’ubuyobozi bw’ibigo abo bana bigaho ku buryo bazagenerwa ibihano kubera ko batarava mu maboko y’uburezi. Ni byo barangije amashuri yisumbuye ariko ntabwo kwiga birangirira hariya”.

    Yavuze ko nk’inzego z’uburezi bababajwe n’iyo myitwarire idahwitse yaranze abanyeshuri nyuma yo gusoza ibizamini bya Leta, asaba ababyeyi gukomeza ubufatanye hirindwa ko imyitwarire itari myiza yakomeza kuba akarande mu banyeshuri.

    Minisitiri Dr Uwamariya yashimangiye ko ibyo abanyeshuri bakoze bitanga isura mbi ku burezi kuko hibazwa icyo abantu barangije bitwara batyo bazakora.

    Yavuze ko iyo myitwarire idakwiye guhuzwa n’ireme ry’uburezi kuko atari abanyeshuri bose bitwaye batyo; yemeza ko icy’ingenzi ari uguha isomo ababikoze bagahanwa kandi ko ibyo bidakwiye guca abantu intege.

    Ibizamini bisoza Icyiciro rusange, Amashuri yisumbuye n’ay’Ubumenyingiro cyatangiye ku wa 20 Nyakanga 2021 gisozwa ku wa 27 Nyakanga 2021 ariko abakora ibizamini ngiro (Pratique) bo baracyabirimo.

    Minisiteri y’Uburezi igiye gukurikirana abanyeshuri bagaragaje imyitwarire idasanzwe basoje ibizamini bya Leta

  • Ese birakwiye ko abanyeshuri barangije ibizamini bya Leta bangiza amakaye n’imyenda y’ishuri? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri ayo mafoto n’amashusho hagaragaramo abana b’abanyeshuri b’abakobwa bifotoje hamwe na bagenzi babo b’abahungu, bambaye impuzankano(Uniforme) bacagaguye, bazihindura ubwushwangi, izindi bazipfumuye, n’izindi banditseho ibintu byinshi bakoresheje ikaramu, ku buryo iyo myambaro igizwe n’amajipo, amapantalo n’amashati, byagorana kongera kuyambara.

    Hanagaragara kandi ikivunge cy’abanyeshuri bari bizihiwe mu ndirimbo yitwa “Yope”, babyinira ku mpapuro n’amakayi, izindi baziterera hajuru mu kirere. Hari n’undi mwana w’umukobwa wafashwe video atwika umurundo w’amakayi bikekwa ko ari ayo yigiyemo, iruhande rwe hari bagenzi be bamushishikariza koko kuyatwika, bamwizeza ko n’ubundi adateze kurata (kubura dipolome).

    Ubwo yarimo atwika ayo makayi, muri abo bagenzi be hari uwumvikanye muri iyo video amubwira ati: “Ntabwo uzarata rata. Twikaa!”. Yunganirwa n’undi mugenzi we na we wari hafi aho ati: “Rata umuntu arase(atabonye dipolome), yasubirayo akongera akandika!”.

    Abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga buririye kuri aya mafoto n’amashusho, maze bayatangaho ibitekerezo bitandukanye, biganjemo abanenga abagaragaye muri ibyo bikorwa, babanenga kuba bagaragaje imyitwarire idahwitse.

    Abakomoje ku wagaragaye atwika amakayi yigiyemo, bibajije icyo yazamarira sosiyete yiganjemo n’abatarize, bakabaye bamufataho urugero, ku buryo hari n’abatatinye kuvuga ko amafaranga y’ishuri yamutanzweho ari impfabusa, abandi bati: “Burya ntawe ukwiye gukina n’ubumenyi abutwika”.

    Harimo abashimangira ko imyitwarire nk’iyi yo gucagagura imyambaro y’ishuri no gutwika amakayi, bitwaje ko barangije ibizamini bya Leta, iteye ubwoba kandi ko nta cyizere itanga ku hazaza h’urubyiruko rufite imyumvire nk’iyo. Bityo ko hakwiye imbaraga mu kuruba hafi no gukomeza kurwigisha kenshi uko bakwiye kuba bitwara na kirazira.

    Hari n’abavuga ko kudohoka kw’abakuru, batinya gucyaha urubyiruko, bitwaje ko ibyo rukora byose biri mu burenganzira bwarwo, biri kurushora aharindimuka n’igihugu batagisize.

    Abatanze impanuro, bagaragaza umumaro uri mu kuba umuntu yabika neza amakayi yigiyemo, kuko n’ubwo yakwiyungura ubundi bumenyi, uko byagenda kose, hari ubwo ashobora gukenera kuyifashisha yongera kwiyibutsa ibyo yibagiwe mu gihe abikeneye cyangwa se ibyo bitabo n’amakayi bikaba byafasha n’abandi cyane ko nk’abanyeshuri bizwi ko bajya biga bifashishije amakayi y’abize mbere.

    Naho abicagaguriyeho imyenda bo, benshi basanga ntawe ukwiye kwitwaza ngo ni ibigezweho cyangwa ubwamamare ngo yitware gutyo kuko bidakwiye.

    Ntihahise hamenyekana ibigo by’amashuri abo bana bigaho, niba ari ibyo mu Rwanda cyangwa se ari iby’ahandi, gusa mu mashusho hari abagaragaramo byumvikana ko bavuga Ikinyarwanda.

    Iyi nkumi yatwitse amakayi ngo kuko isoje kimwe mu byiciro by’amashuri urayivugaho iki?

    Amasomo menshi umuntu ayigira mu makayi ya bakuru be. Birashoboka ko uyu nta barumuna agira.

    Tube ducuma amasaha! pic.twitter.com/VKxsCEV2Uw

    — Oswald Oswakim (@oswaki) July 29, 2021

  • Umunyeshuri usoje Ex-etat yahaye ikimenyetso cy'urwibutso mugenzi we amwandika mu mugongo (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2021 nibwo abanyeshuri bamwe na bamwe batangiye gusoza ibizamini bya leta ndetse no gusubira mu miryango yabo.

    Ifoto ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ni iy'umunyeshuri wagaragaye yandika ku ishati ya mugenzi we nk'ikimenyetso cy'urwibutso no gusezeranaho dore ko bamwe baba bagiye guhindura ubuzima bizatuma batongera guhorana nk'uko byabaga bimeze ku ishuri.

    Photo: IGIHE

    Source : https://yegob.rw/umunyeshuri-usoje-ex-etat-yahaye-ikimenyetso-cyurwibutso-mugenzi-we-amwandika-mu-mugongo-amafoto/

  • Dr. Nelson Mbarushimana yinjiranye muri REB intego yo kunoza integanyanyigisho n’ikoranabuhanga mu burezi –

    Ku wa Gatatu, tariki ya 3 Werurwe 2021, ni bwo habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Dr. Mbarushimana na Sebaganwa Alphonse wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa REB.

    Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye Twagirayezu Gaspard.

    Dr Nelson Mbarushimana yavuze ko yihaye ingamba nshya aho yizeye ko ku bufatanye n’abarimu bafite ubumenyi buhagije, umurava, bizatuma habaho iterambere mu burezi n’imyigishirize ihamye.

    Yavuze kandi ko azibanda cyane ku gutegura integanyanyigisho inoze nka kimwe mu byagiye bitungwa agatoki n’abatari bake mu mitegurire yayo.

    Dr Mbarushimana yemereye Minisitiri w’Uburezi ko nk’uko ikoranabuhanga ari ishingiro rya byose, ari ryo azashingiraho mu burezi cyane ko bizafasha gutegura umwana uzavamo umuntu wuzuye w’ahazaza.

    Ubwo yemezwaga kuri uyu mwanya, ku wa 2 Werurwe 2021, Dr Mbarushimana, yavuze ko azashyira imbaraga mu mashuri y’incuke, agashakirwa abarimu babyigiye kugira ngo umunyeshuri ugiye gutangira abanza azabe afite ubumenyi bw’ibanze.

    Yashimangiye kandi ko azashyira imbaraga mu kongerera abarimu amahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga no gukora ubushakashatsi kugira ngo harebwe aho Isi igeze mu bijyanye n’uburezi no kunoza uburyo bwo kujyana na bwo.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yibukije ubuyobozi bushya ko Abayarwanda bategereje byinshi byiza mu rwego rw’uburezi kandi ko gukorera hamwe bizafasha kugera ku ntsinzi bifuza.

    Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 19 Gashyantare 2021, ni yo yemeje Dr. Nelson Mbarushimana nk’Umuyobozi wa REB.

    Muri uru Rwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (Rwanda Basic Education Board), Dr. Nelson Mbarushimana yahawe inshingano zo kuruyobora nk’urwasigaranye zimwe mu nshingano z’icyari Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB).

    REB ifite inshingano zirimo izo gutegura no gutanga integanyanyigisho, imfashanyigisho, inyoborabarezi, imbonezamasomo no kugena uburyo bwo kwigisha mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye, ayihariye n’ay’abakuze batazi gusoma, kwandika no kubara; gushyiraho no gukurikirana gahunda yo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga mu burezi bw’ibanze.

    Dr Mbarushimana ni inzobere mu bijyanye n’integanyanyigisho n’imyigishirize, akaba afite uburambe bw’imyaka isaga 17 mu bijyanye n’uburezi.

    Muri uyu muhango habayeho ihererekanyabubasha

    Dr. Mbarushimana Nelson (ibumoso) yagizwe umuyobozi wa REB asimbuye Sebaganwa Alphonse wari usanzwe kuri uwo mwanya mu buryo bw’agateganyo

    Abayobozi batandukanye bayobowe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye Twagirayezu Gaspard bafashe ifoto y’urwibutso

    Amafoto: REB/ Twitter


  • REB ntizongera gukurikirana iby’ibizamini mu mashuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iby’izo mpinduka byagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ubwo yasobanuraga impinduka zitandukanye zabaye mu miyoborere mu nzego z’uburezi ndetse hakaba harabaye n’ihererekanyabubasha ku bayobozi bashya n’abagiye, igikorwa cyabaye mu cyumweru gishize.

    Minisitiri Uwamariya yagarutse ku nshingano z’icyo kigo cya NESA, cyafashe igice cy’inshingano zari iza REB.

    Agira ati “Ikigo cya NESA kizaba gishinzwe ibizamini ku buryo tutazongera kumva ibizamini byakoreshejwe na REB cyangwa ibyakoreshejwe n’Ishyuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP). Kizaba gishinzwe kandi ubugenzuzi bw’amashuri, amasomo n’imikorere muri rusange y’amashuri atari ku rwego rwa kaminuza”.

    Yongeraho ko REB isigaranye inshingano z’ingenzi zirimo gutegura imfashanyigisho, amahugurwa no gukurikirana imyitwarire y’abarimu n’uko batanga umusaruro mu mashuri bigishamo.

    Ibijyanye n’ibizamini ubusanzwe byakurikiranwaga na REB mu gihe iby’ubugenzuzi bw’amashuri byakorwaga na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ibyo byose akaba ari byo byahawe ikigo gishya cya NESA.

    Uretse icyo kigo hari n’ikindi cyashyizweho cyitwa RTB (Rwanda Technical and Vocational Education and Training Board) kikazita ahanini ku by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, nk’uko Minisitiri Uwamariya akomeza abivuga.

    Ati “Hari inshingano zimwe zahawe RTB zivuye muri RP ndetse hakaba hari n’izavuye mu cyari Ikigo cy’Igihugu cyita ku myuga n’ubumenyingiro (WDA). RP ubundi ni ishuri rikuru ariko ni na ryo ryarebereraga amashuri mato y’imyuga n’ubumenyingiro agereranywa n’amashuri yisumbuye, urumva ko hari harimo icyuho”.

    Ati “Nk’uko tureba REB mu mashuri y’ubumenyi rusange ni ko tureba RTB mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, ni no muri ayo mashuri hajya hiyongeraho no guhugura abantu mu masomo y’igihe gito ndetse n’imishinga itandukanye, ibizwi nka NEP Kora wigire. Ibyo byose ni RTB izajya ibikurikirana hanyuma RP ireberere amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro (RPCs) gusa”.

    Kugeza ubu ikigo cya NESA ntikirabonerwa umuyobozi ariko ngo ababishinzwe barimo kumushaka mu gihe ikigo cya RTB kiyoborwa na Paul Umukunzi.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/reb-ntizongera-gukurikirana-iby-ibizamini-mu-mashuri

  • Imbaraga zishyirwa mu kubaka amashuri zigomba gushyirwa no mu kuzana abana kwiga-Goverineri Kayitesi #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yasabye abayobozi muri iyi Ntara by’umwihariko abo mu karere ka Nyaruguru gushyira imbaraga mu kuzana abana ku mashuri kuko aba yubatswe kugira ngo yigirwemo. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020 ubwo yatahaga ibyumba by’amashuri bishya byuzuye.
    Mu karere ka Nyaruguru, niho habaye ahambere huzuye ibyumba by’amashuri mu ntara y’Amajyepfo aho hamaze kuzura ibyumba 71 n’ubwiherero 96. Ibi byumba byubatswe muri gahunda yo kugabanya ubucucike mu mashuri kuko byatumaga abana batiga neza kubera ubwinshi.Bamwe mu babyeyi twaganiriye barimo Niragire Catherine urerera mu kigo cy’amashuri abanza cya Rutobwe, avuga ko abana batakundaga kwiga kubera kwiga ari benshi bamwe bakiga bahagaze.
    Yagize ati”abana batubwira ko biga bahagaze kandi ari benshi cyane kandi abarimu ntibabagereho bose mu gukosora”.
    Si ababyeyi gusa babonaga ko abana babo babangamiwe n’ikibazo cy’ubucucike, kuko n’abarimu ubwabo bagaragaza ko byari ikibazo kwigisha abana 80 cyangwa barenga kandi usabwa kugera kuri buri wese.Umwalimu wigisha ku ishuri ribanza rya EP Rutobwe yagize ati:” kuba tubonye ibindi byumba bizadufasha kwigisha neza, bitume abana batsinda neza ndetse bakunde no kwiga kuko bazaba bisanzuye.
    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yashimye uburyo akarere ka Nyaruguru kaje Ku isonga mu kuzuza amashuri. Ari ko asaba abayobozi gushyira Imbaraga mu kuzana abana kwiga ntihagire usigara.
    Yagize ati:” Imbaraga ziba zakoreshejwe mu kubaka amashuri ni nyinshi, bityo ziba zigomba no gukoreshwa kugira ngo abana bose bige. Amashuri yubatswe ntabone abanyeshuri ntacyo byaba bimaze”.
    Mukarere ka Nyaruguru hari kubakwa ibyumba by’amashuri 541 n’ubwiherero 750. Hakaba huzuye ibyumba 71 n’ubwiherero 96. Aka karere niko kambere muri iyi Ntara kujuje ibyumba by’amashuri kandi bigatahwa ku mugaragaro. Iki ni nacyo gikorwa cya mbere uyu muyobozi w’Intara atashye bwa mbere kuva ahawe ubutware bw’iyi ntara.
  • Abigaga muri Kaminuza ziherutse gufungwa bari mu keragati #rwanda #RwOT

    By Nsanzimana Ernest

    Tariki 30 Kamena 2020 nibwo Minisiteri yatangaje ko yafunze Kaminuza ya Christian University of Rwanda(CHUR) na Kaminuza ya Kibungo UNIK. Nyuma y’icyumweru kimwe yatangaje ko yafunze na Kaminuza ya Indangaburezi College yo mu karere ka Ruhango.
    Aba banyeshuri bavuga ko batunguwe no kuba izi kaminuza zarafunzwe. Umunyeshuri wari mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio mu izina rya bagenzi yavuze ko izi kaminuza zigishaga ndetse ko zari zifite abarimu bashoboye bitandukanye n’ibyo Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza HEC ivuga.
    Uyu munyeshuri yarondoye amazina y’abarimu babigishaga muri CHUR bafite titre ya Professeur avuga abafite doctorat n’abafite masters.
    Ati “Nkanjye w’umunyeshuri icyo navuga kuri abo barimu ni uko bigishaga tukanababaza bakadusubiza tukanyurwa. Byaradutunguye, ntabwo twiyumvishaga uburyo Christian University yafungwa”.
    Muri CHUR havuzwe ikibazo cyo kuba abanyeshuri batarahabwaga amanota. Uyu munyeshuri wahigaga ndetse anahagarariye abandi banyeshuri yemeye ko ikibazo cy’amanota cyahabaye ariko avuga ko cyatewe na sisiteme yashyirwagamo ayo manota.
    Ati “Muri groupe za whatsapp duhuriramo abanyeshuri baravuze ngo ntabwo bishoboka gufunga kaminuza yacu. Abanyeshuri bafite ikibazo cy’uko bagomba kubona amanota yabo (transcript), hari abanditse ibitabo, hari abagomba kwambara (graduation). Bizagenda bite ?”.
    Umuyobozi mukuru wa HEC Dr Rose Mukankomeje avuga ko gufunga izi kaminuza bitatunguye HEC, gusa abanyeshuri bavuga ko nta mpamvu n’imwe bari bazi yatuma izi kaminuza zifungwa.
    Uwo muri CHUR yavuze ko ubuyobozi bwa CHUR bwabakoresheje inama bubabwira ibibazo bihari bubizeza ko buri kubishakira umuti kandi ko bizakemuka.
    Dr Mukankomeje yavuze ko HEC ifite abanyeshuri bose bigaga muri izi Kaminuza. Abigaga muri CHUR, abigaga muri INATEK(UNIK) bose n’imyaka bigagamo.
    Nyuma yo gusesengura nibwo HEC yafashe umwanzuro wo gufunga izi kaminuza, niko Dr Mukankomeje yavuze.
    Dr Mukankomeje yavuze kandi ko aba banyeshuri bazajya muri kaminuza bizabakira bitwaje icyangombwa cyitwa to whom bazahabwa na za kaminuza bigagamo.
    Ati “Abanyeshuri nabo bagomba kuzuza inshingano zabo uwari ufitiye umwenda kaminuza yigagamo azabanza awishyure kugira ngo iyo kaminuza imuhe icyo cyangombwa age muri kaminuza nshya yemeye kumwakira”
    Umuyobozi mukuru wa HEC yavuze ko abari bararangije nabo bazahabwa impamyabumenyi zanditseho kaminuza zizaba zabafashije gukora graduation. Ati “Nka CHUR yari itarahabwa uburenganzira bwo gukoresha graduation”
    Umunyeshuri wari uhagarariye abandi yavuze ko amaze kujya ku biro bya CHUR inshuro ebyiri asanga hafunze. Yavuze ko nta muyobozi w’ishuri wigeze abaha amakuru y’uko bizagenda kugira ngo bage mu zindi kaminuza zemewe, gusa HEC ivuga ko aya makuru yayahaye abahagarariye Kaminuza zafunzwe.
    Dr Mukankomeje yavuze ko bagiye kuvugana n’abahagarariye amashuri bakabasaba guha abanyeshuri. Ayo makuru abanyeshuri bakeneye ni ukumenya aho baziyandikisha n’ibyo bagomba kwitwaza.
    HEC isaba abarimu guha aba banyeshuri bigishaga amanota yabo na to whom kugira ngo babyitwaze bajya kwiyandikisha mu zindi kaminuza.
    Izi kaminuza zafunzwe zari zimaze igihe zidahemba abarimu. Birashoboka ko abarimu bafata aya manota y’abanyeshuri nk’ingwate bakazayatanga ari uko bamaze guhembwa.
    Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza nta gisubizo gihamye ifite cy’icyo yakora mu gihe abarimu bakwanga gutanga amanota y’abanyeshuri no mu gihe kaminuza zafunzwe zakwaga gusubiza abanyeshuri bari barishyuye umwaka wose amafaranga yabo. Hari abanyeshuri bari baramaze kwishyura umwaka wose kuko batatekereza ko izi kaminuza zahagarikwa burundu.
    Umunyeshuri wize mu Ndangaburezi College warangije muri 2013 yavuze ko atarambara kugeza n’ubu. Dr Mukankomeje ati “Namwe muzafashwa kubona Kaminuza mukoreramo graduation”.
    Dr Mukankomeje yemeye ko kuba kuva muri 2013 bari baratangiye kubona ko zimwe muri izi kaminuza zifite ibibazo ntibahite bazifungwa ari amakosa gusa ngo bayakuyemo isomo.
    Yagize ati “Gutinda mu nzira byo ni ikosa twararikoze. Hari ababirenganiyemo(abarimu n’abanyeshuri)”.
    Uyu muyobozi mukuru wa HEC yagaye abanyeshuri bagiye kwiyandikisha muri UNIK, Indangaburezi no muri CHUR yibaza niba batarabonaga ko izo kaminuza zicumbagira. Gusa umunyamakuru yahise amubaza impamvu bemeye guha izi kaminuza ibyangombwa byo gukorera ku butaka bw’u Rwanda niba barabonaga ko zifite ibibazo.
    Umunyeshuri wigaga muri UNIK-Rulindo nawe yavuze ko kugeza ubu badafite urutonde rwa Kaminuza zizabakira nawe ashimangira ibyari byavuzwe na mugenzi we ko kubona umuyobozi wa kaminuza muri izi zafunzwe ari ikibazo kuko ibiro by’izi kaminuza zifunze. Ikibazo gikomeye ni ukumenya aho aba banyeshuri bazakura ibyangombwa bakeneye kugira ngo bage kwiyandikisha mu zindi kaminuza mu gihe aho bagombaga kubikura hafunze n’abagomba kubibaha bakaba batagaragaza ubushake bwo gutanga ibyo byagombwa.
    Umuyobozi wa HEC yavuze ko hari amasomo bakuye mu bibazo by’izi kaminuza. Ngo ntabwo bazongera kwemera ko umuntu ashinga kaminuza adafite igishoro gihagije ati “Izi kaminuza zarindiraga ko umunyeshuri yishyura kugira ngo zige gukemura ibibazo zari zifite”.
    Uyu munyeshuri wari uhagarariye abandi yavuze ko HEC ikwiye kujya yirinda gufunga kaminuza kuko bigira ingaruka ku banyeshuri benshi n’abarimu babo.
    Ati “Ni gute umuntu umwe agira ikibazo bikagira ingaruka ku bantu benshi”.
    Asanga izi kaminuza zagize ikibazo cy’amikoro make zari gushakirwa abashoramari bagafatanya na banyirazo amafaranga akaboneka zikava mu gihombo zari zaguyemo aho kwihutira kuzifunga.
  • Education Ministry To Conduct Assignment Of Schools Ahead Of Opening In September #rwanda #RwOT

    By Staff Writer
    From July 7-14, 2020, the Basic Education and TVET Quality Assurance Departments in the ministry of education (MINEDUC) will begin conducting school inspection in public, government aided and private schools to assess the level of school readiness prior to school reopening in September 2020.
    The Ministry announced on Wednesday evening that it will the inspection, which aims to assess measures underway to maintain sch infrastructures and equipment, the implementation status of recommendations from previous inspections.
    Some schools such as Mount Kenya University are currently constructing washing stations ahead of the opening in September
    The Ministry said that the “Assess measures in place  are meant to control the spread of #COVID-19 pandemic when schools reopen (in September).”Schools have been closed in Rwanda since the emergence of the #COVID-19 pandemic. Some schools have been offering classes online.
    Come September 2020, all schools will reopen according to a cabinet resolution.
  • Ingingo zashingiweho mu gufunga Christian University ndetse nitabwa muri yombi ry’uwayishinze Dr Pierre Damien habumuremyi. #rwanda #RwOT

    By Jean Felix BIZIMUNGU

    Minisiteri y’Uburezi yambuye Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) ikorera mu Mujyi rwagati ahazwi nka St Paul, uburenganzira bwo gukora nyuma y’isesengura ryagaragaje ko yabaswe n’urusobe rw’ibibazo bigira ingaruka ku ireme ry’imyigishirize yayo.
    Itangazo ryo ku wa 30 Kamena 2020 ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, rivuga ko mu kwambura CHUR uburenganzira bwo gukora hashingiwe ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) n’izindi nama zakurikiyeho zahuje ubuyobozi bw’iyi kaminuza na Mineduc zagaragaje imbogamizi zitandukanye zijyanye n’imyigishirize iciriritse muri CHUR.
    Iryo tangazo rivuga ko Kaminuza ya CHUR hari ibyo itashoboye kubahiriza, mu byo yagaragarijwe.
    Rigira riti “Bijyanye no kuba kaminuza itarashoboye kubahiriza imyanzuro ihuriweho, Minisiteri y’Uburezi ibabajwe no kumenyesha ubuyobozi bwa CHUR ko yambuwe uburenganzira yari yarahawe bwo gutangira ibikorwa byayo. Ibikorwa byose bijyanye n’amasomo bigomba guhagarikwa, kuva tariki ya 1 Nyakanga 2020.’’
    Minisiteri y’Uburezi yasabye ubuyobozi bwa CHUR gufasha abanyeshuri no kuborohereza kubona inyandiko zibafasha kwiga ahandi mu mashami basanzwe bigamo; gukorana na HEC igahamagara abanyeshuri bose bakagirwa inama y’uburyo bakomezamo amasomo yabo n’aho kuyigira ndetse no kwishyura ibyo kaminuza igomba abanyeshuri n’abakozi.
    Iyi kaminuza yanasabwe gukora raporo igaragaza ko ibi byashyizwe mu bikorwa bitarenze tariki ya 15 Nyakanga ndetse ikazashyikirizwa Minisiteri y’Uburezi.
    Izingiro ry’ibibazo byahungabanyije ireme ry’imyigishirize muri CHUR
    Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko icyemezo cyo kwambura CHUR uburenganzira bwo gukora cyafashwe nyuma yo gusuzuma ingingo zitandukanye.
    Kunyuranya n’ibigenderwaho mu mashuri makuru n’ireme ry’uburezi buyatangirwamo.
    Kutagira abakozi bahagije, bafite ubumenyi n’uburambe mu kazi.
    Imyenda y’imishahara y’abakozi byatumye bakora bikandagira, bituma bahora bashaka akazi ahandi no kuva mu kigo.
    Kudakurikirana abanyeshuri bikwiye no kutita ku bizamini bahabwa.
    Ibitabo bike by’abiga mu masomo atandukanye birimo iby’Indimi, Itangazamakuru, Ubuhinzi, Icungamari, Uburezi n’Ikoranabuhanga.
    Amadeni yasabwe muri Kiliziya Gatolika (Ishami rya Kigali) n’irya Karongi.
    Amadeni ya RRA na RSSB.
    Ikibazo cy’amikoro cyatumye ibikorwa bya CHUR bihungabana
    Imiyoborere idahwitse no kutumvikana hagati y aba nyiri kaminuza n’abayobozi bayo aho umuyobozi wayo afatwa nk’umuyobozi akaba ari na we ufata ibyemezo.
    Kaminuza ya CHUR yambuwe uburenganzira bwo gukora ku munsi umwe n’uwatangarijweho ko Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yavugwagamo ibihombo ikananirwa kwishyura abakozi bayo,
    yafunzwe burundu .
    Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe na Prof Egide Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo, bamaze iminsi ibiri bafunzwe aho bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bakoze mu bihe binyuranye mu nyungu z’amashuri bari bayoboye.
    CHUR yashinzwe na Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, nawe watawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha yakoze mu bihe binyuranye mu nyungu z’ishuri rye.
     Dr Pierre Damien habumuremyi wigeze kuba minisitiri w’intebe.
    Dr Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa Gatanu akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.
    Bivugwa ko Dr Habumuremyi ibyo aregwa yabikoze mu myaka itandukanye kuva yashinga iriya kaminuza mu 2017, ariko ko byakajije umurego cyane ubwo iri shuri ryatangiraga kujya mu bibazo by’amikoro, kubera kubura aho akura amafaranga yo kuribeshaho, agahitamo kujya atanga sheki zitazigamiye ndetse rimwe na rimwe agahitamo kujya ashaka inguzanyo zizwi nka “Lambert”.
    Hashize igihe kinini havugwa ibibazo muri iyi kaminuza, aho abarimu bayo n’abandi bakozi bamaze igihe kinini badahembwa.