Tag: uburezi

  • Abanyeshuri bo mu yisumbuye bagaragaye bamansura ,dore ibyo bakorewe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri bo muri RDC i Kinshasa, biga mu ishuri ryisumbuye rya Saint Georges bagaragaye bamansura mu buryo batashimishije benshi ,bahawe ibihano bikomeye.

    Ni nyuma y'amashusho y'aba bana barimo abahungu n'abakobwa asakajwe ku mbugankoranyambaga kuwa 6 Nzeri 2021,aho bagaragaye babyina ,bamwe muri bo bikinze ahantu hiherereye bakora ibikorwa byurukozani, abandi bazunguza ibibuno,n'abikora mu majipo .

    Nyuma yiyi myitwarire igayitse y'aba banyeshuri, abayobozi bishuri nintumwa za Ministeri y'Uburezi barateranye babiganiraho bahita bafata umwanzuro wo kwirukana burundu aba banyeshuri ndetse bemeza ko ntahandi bemerewe kwiga muri iki gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Source : https://yegob.rw/abanyeshuri-bo-mu-yisumbuye-bagaragaye-bamansura-dore-ibyo-bakorewe/

  • Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali basabwe kutagendera ku bumenyi bahabwa n’abarimu gusa – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 6 Nzeri 2021, ubwo iyi kaminuza yatangizaga ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2021/2022.

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi, abarimu n’abanyeshuri bahagarariye abandi, aba bose basabwe gukorera hamwe mu kuzamura uburezi butangirwa muri iyi kaminuza, abanyeshuri basabwa kwigana umwete.

    Iyi kaminuza imaze imyaka itanu ikora, uyu mwaka iwutangiranye ingamba zitandukanye zirimo gukomeza kunoza ireme ry’uburezi, gutanga serivisi nziza, gushaka abarimu bashoboye ndetse no gushyira ku isoko ry’umurimo abakozi bashoboye.

    Dr Carlos Fernando yasabye abanyeshuri gushyira imbaraga mu masomo yabo ntibategereze ko ubumenyi bwose babushakira ku barimu.

    Yagize ati “Abanyeshuri turabasaba ko amasomo yabo bayafata mu nshingano, kwiga muri kaminuza ntabwo bisaba kwicara mu ishuri ukarindira ko umwarimu aguha ubumenyi bwose ukeneye, ahubwo nibafate kwiga nk’inshingano zabo. Hari uburyo bwinshi bashobora kwiyigisha bakabivanga n’ibyo abarimu babigishije.”

    Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Prof Dr Tombola M. Gustave, yavuze ko muri ibi bihe bya COVID-19, Minisiteri y’Uburezi yabemereye gukomeza amasomo hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Ati “Muri ibi bihe bya COVID-19, Kaminuza ya Kigali yemerewe na Minisiteri y’Uburezi kwigisha binyuze ku rubuga rwa moodle, bivuze ko hari amasomo bashobora kwiga banyuze kuri murandasi bakaba bakwiga bakaza hano gukora ibizamini.”

    Kaminuza ya Kigali itanga ubumenyi mu bijyanye n’Ubucuruzi n’Ubukungu, Amategeko, Uburezi, Itangazamakuru n’itumanaho ndetse n’Ikoranabuhanga.

    Umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza ya Kigali (UoK), Dr Carlos Fernando yasabye abanyeshuri b’iyi kaminuza kwishakira ubumenyi ku ruhande ntibagendera ku byo bahabwa n’abarimu gusa

    Uyu muhango wari witabiriye n’abayobozi, abarimu n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali

    Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Prof Dr Tombola M Gustave yavuze ko muri ibi bihe bya COVID-19 amwe mu masomo ari gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga

    Kaminuza ya Kigali yatangije umwaka w’amashuri wa 2021/2022

    Abitabiriye uyu muhango basabwe gukorera hamwe mu guteza imbere kaminuza

    source : https://ift.tt/2YrPhWX

  • Abiga muri Kaminuza ya Kigali bibukijwe ko batagomba kwiga bategereje kuzahabwa akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri bishimiye uruzinduko rw
    Abanyeshuri bishimiye uruzinduko rw’abo bayobozi muri UoK ishami rya Musanze bafata ifoto y’urwibutso

    Yabitangarije mu muhango wo gutangiza umwaka w’amashuri 2021-2022 muri iyo Kamunuza mu ishami ryayo rya Musanze, kuri uyu wa kabiri tariki 07 Nzeri 2021, aho yatanze ikiganiro cyamaze isaha atanga impanuro z’uburyo abanyeshuri bakwiye kwitwara mu gihe bakiri ku ntebe yishuri, mu gutegura ejo habo heza mu gihe bazaba barangije kwiga.

    Uwo muyobozi yibukije abanyeshuri ko bagomba gukoresha neza igihe cyabo, ati “Umunyeshuri usoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, akwiye kuba akuze mu mutwe azi icyo ashaka. Ashobora kwihangira umurimo, ntimutegereze ko hari umuntu uzabahangira umurimo nimurangiza amashuri, mugomba kuba ibisubizo muri sosiyete mukemura ibibazo by’ubushomeri”.

    Yabasabye gukora cyane birinda kurangara ati “Abanyeshuri mugomba kwiga mushyize umutima ku masomo, kwiga ntabwo ari ukwishimisha ahubwo hagomba kubamo ukwihangana mukagira ibyo mwigomwa, ni bwo muzagirira isi akamaro”.

    Abanyeshuri bo muri UoK ishami rya Musanze bahawe impanuro zinyuranye
    Abanyeshuri bo muri UoK ishami rya Musanze bahawe impanuro zinyuranye

    Umuyobozi Mukuru w’iyo Kaminuza, Prof Dr Tombola Gustave, yavuze ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 hari ibyo cyadindije, bitagize ingaruka nyinshi ku mikorere ya Kaminuza ya Kigali, aho yari yariteguye bihagije uburyo bujyanye no kwigisha hakoreshejwe uburyo bwa “Iyakure”.

    Agira ati “Iki cyorezo cyatunguye isi yose, ariko Kaminuza ya Kigali yari yariteguye ireba kure, hari uburyo bwo kwigisha dukoresheje iyakure, icyorezo rero kije Leta iravuga iti abantu bakwiye guhagarika kwigisha imbonankubone, twe twakomeje kwigisha dukoresheje iyakure, ntabwo twigeze duhagarika. Ubwo rero murumva ko twiteguye, icyifuzo cyacu ni uko iki cyorezo cyarangira kikagenda nk’uko Leta ikomeje kugihashya, ariko gihari cyangwa kidahari, twe turiteguye nta kibazo”.

    Abanyeshuri biga muri iyo Kaminuza mu ishami ryayo rya Musanze baganiriye na Kigali Today, baremeza ko impanuro bahawe zirabafasha mu myigire yabo, baharanira gutegura ijo hazaza habo mu gihe bazaba basoje amasomo.

    Prof Dr Tombola, Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali aganira n
    Prof Dr Tombola, Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali aganira n’abanyeshuri

    Nshizirungu Damascène wiga mu ishami rya ‘Finance’ mu mwaka wa gatatu, yagize ati “Impanuro baduhaye twazumvise kandi ni nziza, badusabye gushyira umutima ku masomo, badusaba kwita ku gihe cyacu tugikoresha neza. Tugiye kuzubahiriza dutegura ubuzima bwacu buri imbere, kandi duharanira guteza imbere igihugu cyacu”.

    Uwo munyeshuri yashimiye ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali, aho ikomeje kubigisha ibaha ubushobozi buzabafasha kwihangira imirimo, bakaba ngo biteguye guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri buri hanze aha.

    Ati “Kaminuza yacu iyo itwigisha, ntidutoza gusa kuzashaka akazi, ahubwo itwigisha uburyo tuzagahanga, twiteguye kwihangira akazi aho kugashaka, dore ko Leta yashyizeho ikigega cya BDF gifasha abafite imishinga ijyanye no guhanga umurimo”.

    Bugingo Alice Linz, ati “Uru ruzinduko rw’abayobozi ba Kaminuza naruhaye agaciro gakomeye, kuko rwanyigishije bwinshi, rwanyigishije gukora cyane, rwanyigishije kurushaho kwiga nshyizeho umwete, kuko ejo hanjye hazaza ni njye ugomba kuhategura. Mu mpanuro bagiye baduha harimo gukora cyane no kwiga tudacika intege, byampaye ishema binyibutsa uburyo ngomba kwifata mu gihe nkiri ku ntebe y’ishuri”.

    Dr Carlos Fernando, Umuyobozi w
    Dr Carlos Fernando, Umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza ya Kigali

    Yongeye ati “Ndi hafi kurangiza amashuri, ariko nta bwoba mfite bw’ubushomeri, mu masomo duhabwa badutoza kwihangira imirimo, ndiyizeye kandi rwose imbere hanjye ni heza, abaje gutangira mu mwaka wa mbere nabagira inama yo kwiga batikoresheje, birinda kurangara”.

    Prof Dr Tombola, yijeje abanyeshuri bashya serivisi nziza, ati “Ubu turimo kwandika abanyeshuri bashya, ni baze icyo tubijeje ni serivisi nziza, ntabwo bazigera babona ko bahisemo nabi”.


    source : https://ift.tt/3BSyjQ8

  • Umuryango w’abanyeshuri biga ubuzima bwo mu m… – #rwanda #RwOT

    CPSAR, ni umuryango w'abanyeshuri biga ibijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe, imitekerereze n'imyitwarire muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye. Uyu muryango watangijwe mu kwezi kwa munani mu 2002. Ufite intego nyamukuru yo kuzamura imyumvire ku buzima bwo mu mutwe, harimo indwara zo mu mutwe, ikizitera, ibimenyetso, uko zakwirindwa, ndetse n'aho wasaba ubufasha mu gihe waba ucyeka ko wowe, umwe mu muryango wawe cyangwa inshuti afite ubu burwayi.

    Uburwayi bwo mu mutwe ni ingingo itamenyerewe kuvugwaho cyane mu Rwanda nk'izindi ndwara zisanzwe zibasira umubiri, ariko kandi ni uburwayi buhangayikishije cyane kuko ubuzima bwo mu mutwe buhatse ubundi mu mibereho ya muntu, kububungabunga ni ishingiro ry'imibereho myiza. Ni muri urwo rwego, uyu muryango wa CPSAR watangijwe kugira ngo utange umusanzu mu gusigasira ubuzima bwo mu mutwe nk'umusingi w'imibereho myiza n'iterambere rirambye rya muntu.

    Prof. Vincent Sezibera (niwe uhagarariye Center for mental health)

    Kwiyahura ni igikorwa umuntu akora agamije kwiyambura ubuzima. Bishobora guterwa n'impamvu nyinshi zitandukanye ariko icyo zihuriraho zose ni uko ubuzima bwo mu mutwe bw'uwiyahura buba bwahungabanye bidaturutse ku mpamvu y'umunsi umwe ahubwo byatewe n'urugendo rwiganjemo gukomeretswa n'ibintu bitandukanye.

    Zimwe mu mpamvu ziganisha ku kwiyahura harimo, uburwayi bwo mu mutwe nk'agahinda gakabije, ububata bw'ibiyobyabwenge n'inzoga, amakimbirane mu miryango ashingiye ku mitungo ndetse n'imibanire nko gutandukana ku bashakanye, ubukene, indwara zidakira n'ibindi.

    Mu Rwanda hashize iminsi humvikana ibikorwa byo kwiyahura bigenda byiyongera urugero nk'abantu baherutse kwiyahurira ku igorofa ry'isoko ry'inkundamahoro. Nk'uko kwiyahura ari igikorwa kibabaje, gihangayikishije kandi gishobora gutwara ubuzima bw'umuntu, gufatira hamwe ingamba zigamije kugabanya umubare w'abantu biyahura ni kimwe mu biraje ishinga imiryango ifite aho ihuriye n'ubuzima bwo mu mutwe, polisi y'u Rwanda ndetse n'abanyarwanda muri rusange.

    Miss Amanda Akaliza igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021 ni umwe mu bazaba bari kuri panel

    Kugana ibigo bitanga ubufasha mu gihe cyose wumva ufite ibitekerezo biganisha ku kwiyahura  ndetse no mu gihe ugaragaje bimwe mu bimenyetso by'uburwayi bwo mu mutwe (nk'agahinda cyangwa ibyishimo bikabije, kugira ubwoba budasanzwe, umujinya udasanze, n'ibindi kandi bikaba bibangamira ubuzima bwawe bwa buri munsi) ni imwe mu ngamba zafasha mu kugabanya umubare w'abantu biyahura.

    Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kwiyahura uba taliki ya 10 nzeri buri mwaka, kuri iyi nshuro CPSAR ifatanyije n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye yateguye igikorwa cyo kwizihiza uwo munsi uzabera muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, akarere ka Huye mu ntara y'amajyepfo. Icyo gikorwa kizaba ku wa Gatanu wa taliki 10 Nzeri 2021. 

    Uwo munsi uzabanzirizwa n’ubukangurambaga bwatangiye uyu munsi ku wa 03 Nzeri 2021 ku mbuga nkoranyambaga kugeza ku munsi nyirizina. Umunsi nyirizina ukaba uzitabirwa n'abatumirwa harimo, igisonga cya mbere cya miss Rwanda 2021 AKALIZA Amanda, Prof. SEZIBERA Vincent, Dr. NTETE Jeanne Marrie na Mr. KALISA Joseph. Bazaganiriza abazaba bitabiriye ku bijyanye n'uburyo hakumirwa kwiyahura. 

    Umunyarwenya Rusine Patrick ukuriye Public Relations muri CPSAR

    Bamwe mu nzobere mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe bazitabira icyo gikorwa bazahugura abitabiriye ku mpamvu zitera kwiyahura ndetse n'uburyo byakwirindwa hifashishijwe ibyavuye mu bushakashatsi bw'abahanga batandukanye. Muri icyo cyumweru kandi hateguwe ibindi bikorwa bitandukanye byo kurwanya kwiyahura harimo ibiganiro kuri Radio zitandukanye ndetse no ku mbuga zihuza abantu mu buryo bw'iyakure.

    CPSAR kandi, inejejwe no gutumira buri munyarwanda wese by'umwihariko urubyiruko rubarizwa muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya huye kwitabira icyo gikorwa. Abazitabira bazagira amahirwe yo kungukiramo byinshi ku bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe n''indwara zibushamikiyeho, uko zakirindwa n'uko zivurwa. Urubyiruko byumwihariko ruzarebera hamwe ingamba ndetse n'uruhare rwabo mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe ndetse no kwirinda kwiyahura nka bamwe mu bagize u Rwanda rw'ejo hazaza.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109159/umuryango-wabanyeshuri-biga-ubuzima-bwo-mu-mutwe-ku-bufatanye-na-center-for-mental-health–109159.html

  • Hamenyekanye ingengabihe y' umwaka w' amashuri wa 2021_2022 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 02 Nzeri 2021, nibwo Mineduc yatangaje igihe umwaka w'amashuri wa 2021/2022 uzatangira ku banyeshuri biga mu mashuri Abanza, Ayisumbuye n'ay'Imyuga n'Ubumenyingiro.

    Iyi Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko umwaka w'amashuri wa 2021/2022 uzatangira taliki ya 11 Ukwakira 2021 ukazasozwa ku wa 15 Nyakanga 2022.

    Ingengabihe yatangajwe igaragaza ko igihembwe cya mbere kizatangira ku wa 11 ukwakira kikasazozwa ku wa 24 Ukuboza 2021.

    Igihembwe cya kabiri kizatangira ku wa 10 Mutarama gisozwe ku wa 31 Werurwe 2022, na ho icya gatatu gitangire ku wa 18 Mata gisozwe ku wa 15 Nyakanga 2022.

    Ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy'amashuri abanza bizakorwa ku wa 18 Nyakanga kugeza ku wa 20 Nyakanga 2022.

    Abasoza icyiciro cy'amashuri yisumbuye n'ay'imyuga bo bazakora ibizamini ku wa 26 Nyakanga kugeza ku wa 5 Kanama 2022.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/03/hamenyekanye-ingengabihe-y-umwaka-w-amashuri-wa-2021_2022/

  • Umunyeshuri wo mu y'isumbuye yambuwe ubuzima n'umugabo yacaga inyuma. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye mu gihugu cya Kenya yishwe n'umugabo wamusanganye n'umugore we amuca inyuma.Bivugwa ko yamuteye icyuma gisongoye mu gatuza kugeza ashizemo umwuka.

    Citizen TV Kenya iri mu binyamakuru byatangaje iyi nkuru mbere, yavuze ko uyu mwana yigaga  mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye ku kigo giherereye Kuresoi South.

    Uyu mwana ngo yari asanzwe acuditse [akundana] n'uyu mugore yazize, ku buryo ngo byari bimaze igihe kirekire, kandi akaba atari n'inshuro ya mbere yaragiye kureba uyu mugore mu rugo rw'abandi. Nyiri urugo witwa Japheth Bii, yaguye gitumo uyu mugore w'imyaka 35 aryamanye n'uyu mwana mu buriri bwe, amutera icyuma gisongoye [umutarimba] inshuro nyinshi mu gatuza bimuviramo urupfu.

    Source : https://yegob.rw/umunyeshuri-wo-mu-yisumbuye-yambuwe-ubuzima-numugabo-yacaga-inyuma/

  • Mineduc yashyize hanze ingengabihe y'abanyeshuri biga mu mashuri abanza n'ayisumbuye 2021/2022 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Uburezi yatangaje Ingengabihe y'Amashuri Abanza, Ayisumbuye n'ay'Imyuga n'Ubumenyingiro y'Umwaka w'amashuri, 2021/2022.

    Igihembwe cya mbere kizatangira taliki ya 11 Ukwakira 2021 kirangire kuwa 24 Ukuboza 2021.

    Igihembwe cya kabiri kizatangira kuwa 10 Mutarama kirangire kuwa 31 Werurwe 2022 mu gihe igihembwe cya gatatu kizatangira kuwa 18 Mata 2022 kirangire kuwa 15 Nyakanga 2022.

    Ibizamini bya Leta mu mashuri abanza bizatangira kuwa 18 Nyakanga bigeze kuwa 20 Nyakanga 2022.

    Mu cyiciro rusnge n'abasoza amashuri yisumbuye bizatangira kuwa 26 Nyakanga bigeze kuwa 05 Kanama 2022.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/mineduc-yashyize-hanze-ingengabihe-y-abanyeshuri-biga-mu-mashuri-abanza-n

  • Abarimu n’abanyeshuri 44 batsinze amarushanwa y’Imibare ategurwa na Siyavula – #rwanda #RwOT

    Siyavula ni Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo gitegura imyitozo ya siyansi n’imibare ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye gikoresheje ikoranabuhanga. Aya marushanwa cyateguye mu Rwanda yari yitabiriwe n’abanyeshuri bagera ku 23.138 baturutse mu bigo bitandukanye mu byo hirya no hino mu Gihugu.

    Iri rushanwa ryiswe ‘Siyavula Maths Schools League’, ryanitabiriwe n’abarimu bigisha isomo ry’imibare bagera kuri 669 ndetse bane muri bo babasha kwitwara neza baratsinda.

    Abanyeshuri batsinze muri iri rushanwa bavuze ko ryabafashije cyane kwimenyereza gukora imyitozo y’Imibare bakitinyuka ndetse bapima urugero bariho mu Mibare ku rwego rw’Igihugu.

    Uwitwa Rumanzi Nshuti Elissa wiga mu wa Kane muri Kagarama Secondary School, yagize ati “Kuba naratsinze narishimye cyane kandi mu by’ukuri byanteye imbaraga kandi bimara ubwoba kuko nayigiyemo mfite ubwoba ariko byanyeretse ko ari ugutinyuka muri byose.”

    Uwamahoro Sandrine wiga muri Lycée Notre Dame de Cîteaux yagize ati “ Siyavula imfasha cyane mu masomo kuko ibibazo byinshi nkora mu ishuri mba nahuye nabyo ndetse nabisobanukiwe ku buryo bitangora ndetse byamfashije cyane mu bizamini bituma mbona amanota meza cyane mu Mibare, Ubutabire n’Ubugenge cyane ko aribyo niga kandi akaba ari nabyo biba kuri Siyavula.”

    Rikundisha abanyeshuri imibare

    Abarimu bitabiriye iri rushanwa bavuze ko rifasha umunyeshuri gukunda Imibare kuko akora imyitozo myinshi, akitinyuka n’ibirenzeho agahembwa iyo atsinze.

    Habumugisha Jérémie wigisha Imibare kuva mu wa Mbere kugeza mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye muri College du Christ Roi akaba ari nawe wegukanye igihembo cy’umwarimu witwaye neza kurusha abandi, yavuze ko mu by’ingenzi byatumye ashishikariza abanyeshuri kwitabira iri rushanwa ari ukugira ngo abakundishe isomo ry’Imibare ndetse arebe n’uko bahagaze ku rwego rw’Igihugu.

    Ati “Ikindi cyatumye nitabira iri rushanwa ni ukugira ngo mpeshe ishema ikigo nigishamo kandi nshishikarize abanyeshuri gukunda isomo ry’Imibare mbereka ko habaho amarushanwa bashobora kugiramo uruhare cyane ko bamwe bari bazi ko ntamarushanwa y’Imibare abaho.”

    College du Christ-Roi niyo yegukanye umwanya wa mbere mu bigo byitwaye neza muri iri rushanwa ndetse ihabwa igihembo cya mudasobwa, mu gihe abarimu batsinze bo bazahawe telefone ngendanwa.

    Habumugisha Martin wigisha Imibare mu wa Kane muri iki kigo, nawe watsinze aya marushanwa yavuze ko imyitozo ya Siyavula yatumye abanyeshuri bigirira icyizere.

    Ati “Yubatse icyizere mu banyeshuri mu bijyanye no gukora ibibazo by’Imibare. Yagura imikorere mu isomo ry’Imibare kuko umunyeshuri uri ahantu hari internet ashobora kwikoresha imyitozo y’Imibare kandi akanahita amenya uko ahagaze bidasabye ko mwarimu aba amuri iruhande.”

    Usanase Nicodème uri mu batsinze nawe wigisha Imibare muri Groupe Scolaire Paysannat, yavuze ko iri rushanwa ryafashije abana kumenya gukoresha ikoranabuhanga biga Imibare, nka kimwe mu bintu bikenewe muri iki gihe cya Covid-19 ku buryo bakomeza kwiga nubwo baba bari mu rugo.

    Ngo amaze gutsinda no kubona akamaro k’iyi myitozo ku myigishirize ntiyabyihereranye ahubwo yabisangije abandi.

    Ati “Nakoze itsinda ku rubuga rwa WhatsApp ririmo abarezi baturuka mu turere twose tw’igihugu kugira ngo mbasangize ibyiza bya Siyavula mbashishikariza gukorana nayo mu buryo bwo gufasha abanyeshuri bashinzwe kurera. Nkaba nteganya ko nzahugura abarimu babyifuje nkabasobanurira imikorere n’imikoreshereze ya Siyavula platform”

    Nubwo iyi myitozo ifasha abanyeshuri kwiga no kwimenyereza gukora Imibare, abarezi bo mu bigo bitandukanye bagaragaje ko hakiri imbogamizi za internet idahagije ndetse igenda gake kandi iyi myitozo y’Imibare, Ubugenge ndetse n’Ubutabire biba kuri uru rubuga kuyikora bisaba internet.

    Uwizeyimana Frederic, Umwalimu wigisha imibare muri Lycée Notre Dame de Cîteaux nawe wegukanye igihembo cy’umwarimu witwaye neza yavuze ko iki kibazo cya Internet kikiri imbogamizi.

    Ati “Rimwe na rimwe internet yagendaga buhoro kandi gukora iyi myitozo bisaba internet yihuta. Ikindi ni umubare w’imashini zifite internet idahagije. Icyakorwa ni ukongera umubare w’imashini zifite internet kandi ikaba yihuta.”

    Habumugisha wo muri College du Christ Roi nawe yayigarutseho agira ati “Hari imbogamizi nahuye nazo ntekereza ko ibigo byinshi byo mu Rwanda nabyo bizifite. Harimo kuba narakoresheje umubare muke w’abanyeshuri kubera imashini nke zari zifite internet. Uretse kuba twari mu irushanwa ubundi ino Siyavula ifasha abanyeshuri gusubiramo amasomo.”

    Bazina Martin asaba inzego zishinzwe uburezi gukomeza kunoza umushinga wo kugeza internet mu mashuri kuko ari kimwe mu by’ ingenzi bituma aya marushanwa agende neza.

    Yasabye abarezi bagenzi be kugana Siyavula kuko ifasha umwarimu kubona uko abanyeshuri be bahagaze, ikamufasha kwisuzuma akamenya uko yitwaye mu myigishirize ndetse no ku bijyanye no gusoza ibyateganyijwe kwigishwa kuko ibibazo by’irushanwa bitegurwa ku mwaka wose.

    Muri Kamena 2021 ibibazo by’imibare byakozwe bigera ku 435.926. Umunyeshuri cyangwa umwarimu ukeneye kumenya birushijeho imikorere ya Siyavula yabahamagara kuri 0789 068 321.

    Iradukunda François (iburyo) niwe wari uhagariye Siyavula mu gikorwa cyo guhereza impano umwalimu witwaye neza

    Uwizeyimana niwe wari uhagarariye abandi barimu bahawe ibihembo

    Uwizeyimana Frederic, Umwalimu wigisha Imibare muri Lycée Notre Dame de Cîteaux yahawe igihembo cya telefone igezweho ndetse na Calculatrice

    Uwizeyimana yavuze ko Calculatrice yahawe zizafasha abanyeshuri yigisha mu isomo ry’Imabare

    Uwiziyemana yavuze ko ibihembo yahawe we n’abanyeshuri yigisha bizabongerera imbaraga mu masomo

    source : https://ift.tt/2UXMTpA

  • Amafoto ya bamwe mu bastar barangije amashuri yabo muri Kaminuza y'U Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo Kaminuza y'U Rwanda yatangaje ko abanyeshuri basaga ibihumbi 8900 barangije amasomo yabo ya Kaminuza mu cyiciro cya mbere. Muri aba banyeshuri harimo n'abastar nyarwanda bazwi. Bamwe muri abo twabakusanyirije amafoto yabo akurikira.

    1. Kadaffi Pro (Umukamezi wakamejeje akaba n'umwe mu bagize Rocky Entertainment)

    2. Miss Vanessa Irakoze (Witabiriye Miss Rwanda 2018)

    3. Dj Virus (Umu Dj uzwi akaba na murumuna wa Dj Pius)

    4. Irebe Amanda (Umubyinnyi mu Inyamibwa Cultural Troupe)

    5. Rugemana Amen Babu (Wahoze ari manager wa Rocky Entertainment)

    Source : https://yegob.rw/amafoto-ya-bamwe-mu-bastar-barangije-amashuri-yabo-muri-kaminuza-yu-rwanda/