Tag: uburezi

  • Abanyeshuri bakubiswe inkoni nyinshi bazira kwitabira isabukuru ya mugenzi wabo bakanwa inzoga #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri b'abayisilamu bakubiswe cyane bitegetswe n'abarimu babo kubera ko bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'inshuti yabo y'umukiristo bakananywa inzoga.

    Video yaciye ibintu hose,yerekana abanyeshuri b'abayisilamu bo mu ishuri ryisumbuye rya Madrasa muri Leta ya Kwara, muri Nijeriya bakubitwa bikomeye bazira kuba baranyweye inzoga mu birori byo kwizihiza isabukuru y'inshuti yabo.

    Inyigisho z'icyarabu aba banyeshuri bazi neza cyane, zivuga ko batemerewe kunywa inzoga cyangwa kujya mu birori aho abatizera bateranira bagamije kwishimisha.

    Muri iyo videwo, abanyeshuri bakubiswe nta mbabazi n'abanyeshuri bagenzi babo bakuze ku ishuri, babitegetswe n'abarimu babo nk'igihano.

    Nk'uko imbuga nkoranyambaga zibitangaza, abo banyeshuri bakorewe ubugome nyuma yo kujya kwizihiza isabukuru y'inshuti.

    Abarimu bararakaye nyuma yo kubona amashusho y'iyi sabukuru yerekana abanyeshuri banywa inzoga, bityo basaba abanyeshuri babakuriye kubakubita bakabanoza.

    Icyakora, abanyeshuri bashinjwaga bavuze ko banyoyeYawurute [yoghurt] gusa, ariko abarimu ntibabatega amatwi cyangwa ngo babyemere.

    Muri iyo videwo, abanyeshuri bakubiswe nta mbabazi n'abanyeshuri bakuze ku ishuri babitegetswe n'abarimu babo nkigihano. Nk'uko imbuga nkoranyambaga zibitangaza, abo banyeshuri bakorewe ubugome nyuma yo kujya kwizihiza isabukuru y'inshuti.

    Abarimu bararakaye nyuma yo kubona amashusho y'amavuko bakeka ko abanyeshuri banywa inzoga, bityo basaba abanyeshuri bakuze kubakubita.

    Icyakora, abanyeshuri bashinjwaga bavuze ko banyoye yogurt gusa, ariko abarimu ntibabatega amatwi cyangwa ngo babemere.

    Abanyeshuri bagaragaje ibikomere bagize biturutse ku gukubitwa, bitera benshi umujinya kuri interineti.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/abanyeshuri-bakubiswe-inkoni-nyinshi-bazira-kwitabira-isabukuru-ya-mugenzi-wabo

  • Muri Gereza hagiye kwigishwa amasomo kuva kuri Primaire kugeza kuri Kaminuza, Gereza yitwe Igorerero,… #rwanda #RwOT

    Umushinga w’itegeko rigenga Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igororwa, ufite intego zinyuranye zirimo gushyiraho itegeko rigenga RCS rijyanye n’intego yayo yo kugorora binyuze mu gufasha abagororwa kongera kuba abantu bubaha amategeko no kubategurira gusubira mu muryango hubahirizwa uburenganzira bwabo bw’ibanze.

    Naho intego z’umushinga w’itegeko ryerekeye serivisi z’igorora harimo ko ugamije kunoza uburyo bushya bw’igorora bwibanda ku kwigisha no guha ubushobozi umugororwa bizamufasha asubiye mu muryango.

    Mu isobanurampamvu ry’uyu mushinga, ugaragaza ko hari inyito zakoreshwaga zizahindurwa, aho Gereza izitwa Igororero, Uwahamwe n’icyaha wakatiwe azajya yitwa Umugororwa naho Umucunga-gereza yitwe Umukozi w’igororero.

    Ingingo ya 16 y’uyu mushinga ifite umutwe ugira uti 'Gahunda yo kwigisha', igira iti 'Urwego rushyiraho ingamba na gahunda bigamije kwigisha abagororwa gusoma no kwandika.

    Urwego rushyiraho kandi gahunda yo kwigisha ijyanye na gahunda ya Leta mu kwigisha abantu bafunzwe ku rwego rw’amashuri abanza, ayisumbuye n’amashuri makuru na gahunda y’inyigisho mu mashuri y’ubumenyingiro n’imyuga.

    Urwego runagenera abantu bafunzwe amahugurwa ku nyigisho z’imibereho myiza n’uburere mboneragihugu kugira ngo bitegure gusubira mu muryango.

    Umugororwa wakurikiye gahunda y’inyigisho rusange ahabwa impamyabumenyi ku masomo yahawe, naho uwakurikiye gahunda y’imyuga akagenerwa impamyabushobozi ku mwuga yahuguriwe.”

    Ubwo Abadepite baganiraga kuri uyu mushinga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’Andi mategeko, Amb. Nyirahabimana Solina yavuze ko uyu mushinga uzafasha abagororwa kuba abantu batanga umusaruro ku gihugu cyabo nubwo baba bafunze.

    Amb. Nyirahabimana yavuze ko ibi byose byatekerejweho nyuma y’aho bigaragariye ko iyo hitabajwe uburyo bwo guhana mu magereza gusa bishobora gutuma ufunzwe ahubwo arushaho kuba mubi igihe azaba afunguwe biturutse ku buzima bukomeye yanyuzemo.

    Yavuze ko u Rwanda rwafashe umurongo wo kugorora kuko abafunzwe barenga 50% bari munsi y’imyaka 40 ibintu bivuze ko bazarangiza ibihano byabo bakarekurwa.

    Ati 'Guhana ni ihame ariko se ni gute tubahana (abagororwa) kugira ngo igihe bazarekurwa, batazasubira mu byaha cyangwa ngo babe ikibazo kuri sosiyete basubijwemo. Aya ni amahitamo ya politike agamije gufasha abafunze kuba abaturage beza.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Muri-Gereza-hagiye-kwigishwa-amasomo-kuva-kuri-Primaire-kugeza-kuri-Kaminuza-Gereza-yitwe-Igorerero

  • Burundi: Ibigo 13 by'imfubyi bigiye gufungwa kubera 'kutubahiriza uburenganzira bw'abana' #rwanda #RwOT

    Leta y'u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga ibigo 13 by'abikorera birera abana b'impfuyi ivuga ko “bitubahiriza uburenganzira bw'abana”.

    Leta ivuga ko abana basanzwe muri ibyo bigo bagiye kwimurirwa mu bindi hirya no hino mu gihugu.

    Ni nyuma yuko ikoze igenzura mu mwaka wa 2018 igasanga hari ibigo bitubahirije ibisabwa birimo nk'ibijyanye n'isuku, bigahabwa igihe cyo kubikosora.

    Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri yo gushyigikirana Félix Ngendabanyikwa yabwiye BBC ko icyo cyemezo cyafashwe ku wa kane kidashyirwa mu bikorwa “mu buryo buhutiyeho” kugira ngo kitabangamira abo bana.

    Ati: “Turiho turareba uburyo tubishyira mu bikorwa ariko twubahiriza uburenganzira bw'abana”.

    Mu bigo bigiye gufungwa ntakiragira icyo gitangaza ku mugaragaro kuri icyo cyemezo cya leta.

    Leta ivuga ko nta mubare ntakuka uzwi w'abana bo muri ibyo bigo, ariko ngo hagiye kurebwa uburyo bimurirwa mu bindi bigo bisanzweho “byagutse… hanyuma tugafashanya ukuntu dushobora kubashyira mu burenganzira bwabo”.

    Byinshi muri ibyo bigo biri mu mujyi wa Bujumbura, Gitega, Ngozi no muri Bujumbura Rural.

    Mu bigo byari byakoreweho iperereza mu 2018, Bwana Ngendabanyikwa avuga ko iperereza ryongeye gukorwa mu kwezi kwa cyenda ryasanze bine ari byo byavuguruye ibyo byari byarasabwe mbere.

    Ati“N'ibindi aho kwitunganya [kwikosora] byahise bisubira inyuma. Ibyo byahise bisubira inyuma rero ni byo byafatiwe icyemezo cyuko bigomba gufungwa kugira ngo abana ntibahohoterwe”.

    Mu Burundi hose habarurwa ibigo by'imfubyi birenga 130.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/burundi-ibigo-13-by-imfubyi-bigiye-gufungwa-kubera-kutubahiriza-uburenganzira

  • Marcos Rashford yashoje amashuri y'ikirenga muri kaminuza ya manchester university – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi bafata abakinnyi b'umupira w'amaguru nk' abantu bananiwe ishuri bakagana gukina umupira gusa sikobiri kuko harimo abize menshi kandi banakina neza.

    Marcos Rashford rutahizamu wa manchester united yashoje amasomo ye kuryego rwa doctorates Kubera ibikorwa y'agiye akora mu miryango ndetse yagiye afasha benshi batishoboye.

    Marcos Rashford warumaze igihe yaravunitse gusa yamaze gukira aho agomba gukina umukino wa Manchester United ukurikira kuko yamaze gukira neza.

    Marcos yageze muri Manchester United akira mu mashuri yisumbuye gusa yaje gukomeza kwiga aho kurubu ageze ku rwego benshi mu bakinnyi badafite kubijyanye na mashuri .

    Source : https://yegob.rw/marcos-rashford-yashoje-amashuri-yikirenga-muri-manchester-university/

  • Mushambokazi witabiriye Miss Rwanda 2018 yaso… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukwakira 2021, Mushambokazi uherutse kurushinga, yasobanuye birambuye igitabo yanditse asoza Kaminuza mu gihe cy'imyaka itatu yari ishize akurikirana amasomo ye.

    Uyu mugore yigaga ibijyanye no kumenyekanisha ibicuruzwa no kubishakira abaguzi (Marketing), mu Ishami ry'Ubukungu n'Ubushoramari (Business Management and Economic).

    Yabwiye INYARWANDA, ko yishimiye intambwe yateye mu buzima bwe. Ati 'Bisobanuye ikintu kinini kuri njye, kuko ni bimwe mu bintu byinshi nashakaga kugeraho mu buzima.'

    Avuga ko yanditse igitabo kivuga 'Ku ruhare rwo kwita ku muguzi mu kumugeza ku byifuzo no kunyurwa kwe muri za banki.'

    Mushambokazi asoje amasomo ya Kaminuza nyuma y'uko tariki 5 Kamena 2021, yakoze ubukwe n'umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim, mu birori byabereye muri Kigali Serena Hotel. Bahamije isezerano ryabo imbere y'Imana tariki 30 Mutarama 2021.

    Mu 2018, ni bwo Jordan Mushambokazi yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ahagarariye Intara y'Amajyepfo, abasha kugera muri 20 bitabiriye umwiherero ariko ntiyagira igihembo na kimwe yegukana.

    Mushambokazi yasoje amasomo muri Kaminuza ya Kigali (UoK)
    Mushambokazi yavuze ko yasingiriye zimwe mu nzozi yifuzaga kurotora mu buzima bwe

    Mushambokazi yavuze ko yanditse igitabo 'ku ruhare rwo kwita ku mukiriya mu kumugeza ku byifuzo no kunyurwa kwe muri za banki'

    Mushambokazi aherutse kurushinga n'umukunzi we Karim


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110219/mushambokazi-witabiriye-miss-rwanda-2018-yasoje-amasomo-ya-kaminuza-110219.html

  • Rutsiro : Umwarimu w’imyaka 59 akurikiranyweho gusambanya ufite uburwayi bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimu wo mu ishuri ribanza rya Remera, bivugwa ko mu ijoro ryo ku ya 05 Ukwakira 2021 hari abamusanze ari gusambanya uwo murwayi wo mu mutwe na we ari gutaka.

    Uyu mwarimu wahise atabwa muri yombi ubu acumbikiwe kuri station ya Polisi ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro mu gihe uriya mukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe we yahise ajyanwa ku kigo giha ubufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Bamwe mu baturage bo muri kariya gace bavuga ko uriya mwarimu yari yanyoye inzoga ziramuganza zimuyobora gukora ariya marorerwa mu gihe we ahakana ibyo ashinjwa akavuga ko bishingiye ku rwango abantu bamufitiye.

    Abafite uburwayi bwo mu mutwe muri kariya gace baherutse guhabwa uburyo bwo kuboneza urubyaro ndetse bamwe mu bahatuye bakavuga ko ibi byongereye ihohoterwa bakorerwa kuko hari ababasambanya kuko baba bizeye ko batazasama mu gihe hari abatinyaga ko babikora bakabatera inda.

    Mbanzabugabo Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Boneza, yemeje amakuru avugwa kuri uriya mwarimu.

    Uyu muyobozi avuga ko hari abagabo babiri bavuga ko basanze uriya mwarimu ari gusambanya uwo murwayi wo mu mutwe bagahita bamujyana ku biro by’Umurenge.

    Yagize ati 'Abagabo babiri bamuzanye ku Murenge bavuga ko bamusanze arimo gusambanya ufite ubumuga bwo mu mutwe, basanze ari gutaka [ufite uburwayi bwo mu mutwe] bamenyesha inzego z’Umudugudu nibwo yafashwe azanwa ku Murenge natwe tumushyikiriza Polisi.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rutsiro-Umwarimu-w-imyaka-59-akurikiranyweho-gusambanya-ufite-uburwayi-bwo-mu-mutwe

  • Leta yongereye amasaha yo kwiga mu buryo bwo kugabanya icyuho cyatewe na Covid-19. #rwanda #RwOT

    Nk'uko inkuru dukesha The newtimes ibivuga Minisiteri y'Uburezi yongeyeho amasaha atanu yo kwigisha ku ngengabihe ya buri cyumweru y'amashuri abanza n'ayisumbuye mu gihe cyo guhindura politiki yavuze ko igamije gukemura icyuho cyo kwiga cyatewe na coronavirus.

    Icyorezo cya coronavirus cyangije urwego rw'uburezi, bituma amashuri afunga igihe kirekire kuko guverinoma yahagaritse kwiga, kugira ngo irinde abanyeshuri kuba bakwandura Corona virus.

    Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 5 Ukwakira, Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko iyi gahunda nshya yiswe inyigisho zo gukosora, nayo iri muri gahunda ya guverinoma yo gufasha abanyeshuri batsinze ibizamini by'igihugu gukurikirana amasomo yabo.

    Aya makuru yateje abantu urujijo mu bantu bamwe bavuga ko ukurikije icyorezo cya coronavirus, guverinoma yari ikwiye gutekereza gutinza ihinduka rya politiki yo kuzamura amasaha yo kwiga aho abandi bashyigikiye icyemezo cya guverinoma.

    Kongera amasaha yo kwiga bizatangira gukurikizwa mu mwaka w'amashuri utaha, uzatangira ku ya 11 Ukwakira.
    Minisitiri w'uburezi, Valentine Uwamariya yagize ati: 'Iyi gahunda izakoreshwa ku mashuri yose kandi turahamagarira abarimu n'abarimu bakuru kugira ngo barebe ko ikurikizwa neza'.

    Icyakora, abarimu bamwe bamaganye iki cyemezo, bavuga ko bizongera akazi ku barimu basanzwe barengerwa kandi bababajwe n'ingaruka za coronavirus. Kandi, ko bidashobora byanze bikunze kugirira akamaro abiga.

    Mu gihe minisitiri yavuze ko iki cyemezo kizafasha abanyeshuri bananiwe kwitwara neza, kuko bazajya bakurikiranwa buri munsi aho gusubiramo ku ibizamini, bamwe mu barimu basabye ko politiki nshya igomba gukoreshwa ku banyeshuri bakeneye cyane ubufasha.

    Minisitiri yavuze ko guverinoma idashaka ko umunyeshuri uwo ari we wese ananirwa cyangwa ngo asigare inyuma mu masomo yabo.

    Mu mashuri yigenga ubusanzwe , ahenshi amasomo yatanguraga saa mbiri za mu gitondo agasozwa saa kumi z' umugoroba kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu.

    Amashuri ya Leta yo bigaga mu byiciro , aho kimwe cyigaga guhera saa 7h00 kugeza saa tanu n' iminota 45 , ikindi cyiciro kigatangira saa saba kuheza saa kumi n' iminota 45.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/06/leta-yongereye-amasaha-yo-kwiga-mu-buryo-bwo-kugabanya-icyuho-cyatewe-na-covid-19/

  • Gahunda yuko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazasubira ku mashuri yabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu masaha make ashize nibwo NESA imaze gushyira ahagaragara itangazo rijyanye n'ingendo  z'abanyeshuri biga bacumbikirwa mu mashuri yisumbuye iteye. Iryo tangazo ni iri rikurikira:

    Source : https://yegob.rw/gahunda-yuko-abanyeshuri-biga-bacumbikirwa-bazasubira-ku-mashuri-yabo/

  • Hatangajwe gahunda yingendo zo gusubira ku i… – #rwanda #RwOT

    Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo y’umwaka w’amashuri wa 2021/2022 yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, hateganyijwe ko abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro yo kuva ku rwego rwa mbere (1) kugeza ku rwego rwa gatanu (5) bazatangira amasomo yabo ku wa 11 Ukwakira 2021.

    Mu gihe igihe cyo gutangira kw'amashuri cyegereje, kuri iki Cyumweru tariki 3 Ukwakira 2021, NESA yagaragaje uko ingendo zo gusubira ku mashuri ku banyeshuri biga bacumbikiwe iteye ku buryo bukurikira:

    Ku wa kane tariki 07 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere dukurikira:

    Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro mu Mujyi wa Kigali; Muhanga, Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba na Gasabo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere dukurikira:

    Huye, Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo; Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, Ngororero na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba na Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.

    Ku wa Gatandtau tariki 09 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere dukurikira:

    Ruhango, Nyamagabe na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, Gicumbi na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba. Ngoma, Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Ku Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere dukurikira:

    Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo; Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Rubavu na Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba, Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Muri iri tangazo, NASA isaba ababyeyi kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere ku ishuri butarira.

    Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza ku ishuri, ndetse n’amafaranga azabagarura mu biruhuko bisoza igihembwe cya mbere.

    Abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo kwakira abanyeshuri aho abagenzi bategera imodoka, no gukurikirana uko bakirwa mu bigo by’amashuri.

    Mu rwego rwo kunoza neza iyi gahunda, abanyeshuri ntibafatira imodoka muri gare rusange, ahubwo bazifatira aho bateganyirijwe.

    Abanyeshuri bose barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu gihe cy’ingendo ndetse bamaze no kugera ku mashuri.

    Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati, rivuga ko ‘Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ingendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara bazafatira imodoka kuri stade ya Kigali i Nyamirambo zibajyana ku mashuri bigaho. 

    Itangazo ku ngendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa igihe bazaba basubira ku mashuri.



    NESA yatangaje uko ingendo zo gusubira ku ishuri ku biga bacumbikirwa zizakurikirana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110076/hatangajwe-gahunda-yingendo-zo-gusubira-ku-ishuri-ku-biga-bacumbikirwa-110076.html

  • Amakuru yihutirwa aturutse muri REB areba abarimu basabye akazi mu burezi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB )cyatangaje ko abantu bose basabye akazi mu burezi ko bazakora ikizamini kuwa kane tariki 07 Ukwakira 2021.

    Ni mu itangazo REB yanyujije kuri Twitter aho rigira riti:'REB iramenyesha abasabye akazi ku myanya yo kwigisha ndetse no ku myanya yo mu buyobozi bw'amashuri ko ibizamini bizatangira gukorwa ku wa Kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga rya @RwandaLabour. Aho bazakorera bazahamenyeshwa '

    Source : https://yegob.rw/amakuru-yihutirwa-aturutse-muri-reb-areba-abarimu-basabye-akazi-mu-burezi/