Tag: uburezi

  • Kaminuza ya Kigali izatanga Buruse ku bakobwa… – #rwanda #RwOT

    Mu 2021, Rwanda Inspiration Back Up yagiranye amasezerano y'umwaka umwe na Kaminuza ya Kigali. Aya masezerano yavugaga ko iyi Kaminuza izatanga Buruse (Bourse), ku bakobwa 20 bazagera mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021. Niko byagenze!

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021, Kaminuza ya Kigali iri mu baterankunga bakuru ba Miss Rwanda, yongereye amasezenaro y'imyaka itatu ku mwaka umwe yari ifitanye na Rwanda Inspiration Back Up. 

    Abategura Miss Rwanda babwiye INYARWANDA, ko aya masezerano agamije ko abakobwa 10 bazajya bagera mu cyiciro cya nyuma muri Miss Rwanda, ari bo bazajya bahabwa Buruse y’ubuntu yo kwiga muri iyi Kaminuza.

    Ukoze imibare neza, ubona ko iyi Kaminuza izatanga Buruse ku bakobwa 50. Harimo 20 yahaye Buruse mu 2021, 10 izaha Buruse mu 2022, 10 izaha Buruse mu 2023 n'abandi 10 izaha Buruse mu 2024.

    Umuyobozi Wungurije ushinzwe Amasomo muri Kaminuza ya Kigali, Prof. Dr. Tombola M. Gustave yashimye abategura irushanwa rya Miss Rwanda ku bwo guhozaho mu guteza imbere abakobwa, bihura neza n'intego y'iyi Kaminuza yo guteza imbere urubyiruko binyuze mu Burezi bufite ireme “kugira ngo bazavemo abayobozi b'ejo hazaza.”

    Uyu muyobozi yavuze ko 'Binyuze muri Miss Rwanda, Kaminuza ya Kigali ikomeje gusingira gahunda ya Leta yo guteza imbere umwana w'umukobwa binyuze mu kumuha uburezi bufite ireme.'

    Prof. Dr Tombola avuga ko nk'umuterankunga Mukuru w'iri rushanwa, biyemeje gufasha abakobwa kugira ubumenyi, kubatoza indangagaciro “bitabagirira akamaro bonyine gusa ahubwo n'imiryango yabo, sosiyete bikarandanda kugeza ku bisekuru.”

    Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonne [Prince Kid], yashimye ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali ku bwo gufatanya nabo mu gushyigikira urugendo rw'iterambere rw'umwana w'umukobwa ugana ku kuba Nyampinga ubereye u Rwanda.

    Uyu muyobozi kandi avuga ko abakobwa bazahabwa amahirwe yo kwiga muri iyi Kaminuza, bakwiye kuyakoresha neza kugira ngo bizabagirire akamaro.

    Kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukuboza 2021, ni bwo abakobwa batangira kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2022.


    Kaminuza ya Kigali yongereye amasezerano y'imikoranire yari ifitanye na Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda

    Umuyobozi Wungurije ushinzwe Amasomo muri Kaminuza ya Kigali, Prof. Dr. Tombola M. Gustave, yavuze ko iyi Kaminuza irajwe ishinga no gutanga uburezi bufite ireme ku bakobwa


    Prof. Dr. Tombola M. yavuze ko bishimira kuba Miss Rwanda ari igikorwa ngaruka mwaka, kandi bagafasha abakobwa kwitinyuka no gusingira amahirwe ahari

    Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonné [Prince Kid], yashimye Kaminuza ya Kigali izajya itanga Buruse ku bakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma muri Miss Rwanda

    Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] avuga ko abakobwa bahabwa Buruse bakwiye kwiga bashyizeho umwete 

    Umuhango wo gusinya aya masezerano, wabereye Kacyiru aho iyi Kaminuza ikorera. Witabiriwe n'Umuyobozi Ushinzwe amasomo, Prof. Robert Ebo Hinson n'Umuyobozi Ushinzwe iyamamazabikorwa muri iyi Kaminuza, Gifty Aduamah

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112846/kaminuza-ya-kigali-izatanga-buruse-ku-bakobwa-10-ba-mbere-muri-miss-rwanda-112846.html

  • Abanyeshuri babangamiwe no guhatirwa kwiga ibyo badashaka #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu banyeshuri bavuga ko kuba biga ibyo batahisemo bibagiraho ingaruka zirimo no gutsindwa.

    Ubusanzwe abanyeshuri iyo bagiye gusoza amashuri y'icyiciro rusange, hari urupapuero buzuza bagasaba ibyo bashaka kuziga mu cyiciro cy'amashuri asoza ay'isumbuye.

    Hari bamwe babihabwa abandi ntibabihabwe kubera impamvu zitandukanye.

    Bamwe mu banyeshuri bavuga ko iyo badahawe kwiga ibyo basabye bibagiraho ingaruka nyinshi zirimo no gusibira, ngo hari na bamwe bahitamo kuva mu ishuri.

    Niyigena Pacific yagize ati 'Byanga byakunda ikintu wize ugikunze gicamo kikagenda neza ukabona intsinzi'

    Mukeshimana Marie Francine agira ati 'Iyo ugiye kwiga ibintu udashaka, bikuviramo ingaruka zo gusibira, hari nubwo birangira uhinduye section (ibyo ushaka kwiga)… birababaza rero kuko buri munyeshuri wese aba yifuza gutsinda.'

    Rusingizandekwe Antoine ni umuyobozi w'ishuri G.S EPA St Michel, kuri we asanga ahanini biterwa n'abanyeshuri ubwabo, ngo kuko harubwo bagendera mu kigare bagahitamo ibyo badashoboye kandi bikabagiraho ingaruka mu gihe kiri imbere.

    Ati 'Akenshi bakunze no gukoperana, akajya kwiga ibintu kubera ko mugenzi we aribyo agiye kwiga atarebye ko ubwenge bwe bwashobora ibyo bintu.'

    Ku ruhande rw'umuryango uharanira kurwanya ubujiji mu rubyiruko FIYO, Bwana Gahigi Moses uwuyobora asanga hagakwiye kubaho gutegura umunyeshuri mbere, kugira ngo azakore amahitamo amukwiye ku bufatanye bw'ababyeyi n'abayobozi b'ibigo by'amashuri.

    Ati 'Ntabwo hagombye kuba hariho ibintu byarangiye ntacyo wabihinduraho. Ababyeyi bakagombye kuganira na NESA, nayo ikegera abayobozi b'ibigo hakabaho kuganira kuri izo mpungenge.'

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA) kivuga ko hari byinshi bikurikizwa iyo bari guhitiramo abanyeshuri ibyo baziga, harimo n'amanota baba batsindiye ariko ngo muri rusange nta kibazo babona ibi byatera.

    Aphrodis Ndabananiye ashinzwe ishami rishinzwe guha abanyeshuri ibyo baziga muri NESA.

    Yagize ati 'Ashobora kuvuga ngo wenda nimero ya mbere ni imyuga, nimero ya kabiri ni ubumenyi rusange, nimero ya gatatu ni TTC. Ni ukuvuga ko iyo atabonye aho yasabye bwa mbere tureba aho yasabye bwa kabiri, tukareba niba imyanya koko ihari n'ubundi dushingiye ku manota yabonye.'

    Mu bindi bigenderwaho mu guha abanyeshuri ibyo baziga, NESA ivuga ko banareba

    ubushobozi ibigo by'amashuri, abanyeshuri baba basabye kwigamo biba bifite mu kwakira umubare runaka w'abanyeshuri, ngo bituma harubwo bamwe bahabwa ibyo batasabye kuko boherezwa ku bigo bidafite ibyo basabye.

    Gusa impuguke mu burezi zivuga ko amanota y'ikizami cya leta ataricyo gipimo kiza cyo gupima ubushobozi umunyeshuri afite bwo kwiga ibyo yasabye.

     Izi mpuguke zivuga kandi ko bifite aho bihuriye no gutsindwa ibizami bisoza amashuri yisumbuye.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Abanyeshuri babangamiwe no guhatirwa kwiga ibyo badashaka appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/01/abanyeshuri-babangamiwe-no-guhatirwa-kwiga-ibyo-badashaka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanyeshuri-babangamiwe-no-guhatirwa-kwiga-ibyo-badashaka

  • NABU yatangaje impinduka nshya muri porogaram… – #rwanda #RwOT

    NABU niyo porogaramu iyoboye mu gufasha gusoma neza hamwe n'inkuru zishimishije zingana n'ubushobozi bw'umwana mu gusoma.

    Kuri ubu, NABU yagejeje abagera muri miliyoni bamaze kumanura (Download) Porogaramu yayo mu Burasirazuba bwa Afurika. Nta kiguzi cyo gusoma kuri iyi porogaramu.

    Uyu muryango udaharanira inyungu, NABU, kuri ubu uratangaza impinduka mu mimerere ya porogaramu ikazitwa 'NABU: Multilingual kids book app' ikazaba iboneka kuri Google Play Store  na  iOS app store.

    Iyo mpinduka muri porogaramu ifite ibiyiranga bishya bishimishije harimo, ibishushanyo-mbonera byasubiwemo byorohereza abana gushaka no gusoma ibitabo bakunda, bityo bakigenga mu misomere yabo.

    NABU yizera ko uko umwana arushaho gusoma, ari nako aba inararibonye mu gusoma ibitabo. Ubushobozi bwe bwo gusobanukirwa, kwandika, kuvuga no kuboneza imvugo buriyongera.

    Isomero rya NABU kuri ubu rigaragaza inkuru zirenga 1000 zishimishije, zivuga indimi nyinshi zirimo ibyegeranyo mu Kinyarwanda, Igishwahili, igikerewole n'Icyongereza.

    Kubera impinduka muri porogaramu, NABU ivuga ko ababyeyi n’abarezi noneho bazashobora gukora imyirondoro itandukanye ku bana benshi mu rugo, bityo bagakurikirana uburambe bwo gusoma kuri buri mwana.

    Ngo ibi bituma ubushobozi bwo gukurikirana urugendo rwo gusoma kuri buri mwana n'ubushobozi bwe buzamuka mu rwego rwisumbuyeho.

    Gushakisha ibitabo bizarushaho kunezeza kuko isomero ryahinduwe kugira ngo ihuze ibihugu porogaramu rusange ikoreramo.

    Abiga, ababyeyi n’abarimu bashobora kandi gushakisha ibitabo mu byiciro bitandukanye no kumenya ibihuye n'urwego rw'umwana.

    Amashusho nayo yongerewe ubushobozi bwo kuboneka hakoreshejwe igihe gito na interineti nkeya.

    Ikirango(feauture) gishya cyo gusoma udafite internet (offline) gifitiye inyungu cyane kizagirira akamaro gakomeye abakoresha porogaramu ya NABU baherereye aho interineti itagera neza.

    Ibitabo by'inkuru birashobora gukururwa aho umuntu ashobora kubona interineti, hanyuma bikabikwa mu isomero agasoma ku murongo mu gihe kizaza. Ibi bifasha abarimu gukundisha abanyeshuri ibitabo by'ururimi rwabo kavukire nta mpungenge yo kutabona interineti.

    Umubyeyi witwa Uwiringiyimana Marie Claudine, avuga ko urubuga rwa NABU rwafashije cyane abana be kumenya gusoma.

    Ati 'Ni byinshi byahindutse kuva abana banjye batangira gusoma ibitabo kuri porogaramu ya NABU. Bashobora kumva no gusobanura ibishushanyo bitandukanye biba biri mu bitabo. Abana banjye kandi basigaye bashobora guhanga inkuru zabo bagendeye ku bitabo bagiye basoma kuri NABU.'

    Ni mu gihe Joseph Nzioka Umuyobozi w'abarimu mu ikigo Kenya Primary School, avuga ko iyi porogaramu ya NABU yaje ari ingongera 'ishimishije kuri sisitemu y'uburezi cyane cyane ku banyeshuli bakiri bato.'

    Ati 'Kuba babona iyi porogaramu ku buntu bisobanura ko bashobora gusoma inkuru zabo bari mu rugo.'

    Porogaramu ya NABU ifite ibyiciro bitandukanye. Hari icyiciro cy'ibigezweho (Trending now), ibyo NABU yahisemo (NABU top picks) n'abasoma kare (easy and early readers).

    Iri somero ryemerera abana, ababyeyi n'abarimu guhitamo ibitabo bitandukanye, rikereka abanyeshuri itandukaniro ry'ibitabo binabahishurira ubuzima bw'isi itandukanye.

    Amor Furaha Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana abakoresha iyi porogaramu, ati 'Ibintu byiyongereye kuri porogaramu yacu yo gusoma bivuze ko dushobora noneho gupima neza uburyo abakoresha porogaramu bitabira ibyo dukora ndetse no kumenya aho dukeneye kwagura ibikorwa byo gusoma.”

    Arongera ati 'Turimo kubona iterambere ryinshi haba mu Rwanda no muri Kenya mu muryango w'abambasaderi, bivuze ko intego yacu yo kugera ku basomyi miliyoni imwe mu mpera za 2021 igenda yegereza.'

    Ubushakashatsi bwerekana ko abana basoma ibitabo mu rurimi rwabo kavukire bakiri bato bituma ikiraro cyo gusoma mu cyongereza no mu zindi ndimi cyihuta cyane.

    Muri NABU, baharanira gusangiza inkuru nziza, zishishikaje aho abana bashobora kwibona ubwabo bagaragara ku mpapuro basomye, bityo bakura bakigirira icyizere kandi bakagira uruhare runini mu miryango yabo.

    Ibitabo by’ururimi kavukire nabyo byagaragaye ko bivamo uruhare rukomeye rw’ababyeyi mu myigire y’abana babo.

    Iyi porogaramu ntabwo ari igikoresho cyo kurema urukundo rwo gusoma kubana, ahubwo inemerera abakuze gusoma mu cyongereza. Ntabwo ari kare cyane gutangira gusoma hamwe n'umwana wawe- downloadinga Nabu App uyu munsi.

    Ku bijyanye na NABU

    NABU ni umuryango udaharanira inyungu, ufite ubutumwa bwo gukemura ikibazo cyo kudasoma no kwandika ku Isi hose kugira ngo buri mwana abashe gusoma no kuzamuka mu bushobozi bwe bwose.

    Guhagarika inzitizi y'ubukene, bakoresha ikoranabuhanga kugira ngo basohore ibitabo by'abana ku buntu ku rubuga rwa sisitemu mu ndimi kavukire.


    Urubuga rwa NABU rwatangaje impinduka nshya muri porogaramu yayo imaze kumanurwa (Downlaod) n'abasaga miliyoni


    Umubyeyi ari gukoresha porogaramu ya NABU afasha umwana we gusoma ibitabo, inkuru n’ibindi


      

    Kaliza Barbara avuga ko umwana we ameze kumenya gusoma neza abicyesha kwifashisha urubuga rwa NABU


    Abagera kuri miliyoni bamaze kumanura (Download) porogaramu ya NABU

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111851/nabu-yatangaje-impinduka-nshya-muri-porogaramu-yayo-imaze-kumanurwa-downlaod-nabasaga-mili-111851.html

  • Abagera ku 1000 bakoze ibizamini bya leta ntibanyuzwe; basabye kubarirwa amanota bundi bushya – #rwanda #RwOT

    Amanota yatangajwe ku wa 15 Ugushyingo 2021, arimo ay’abanyeshuri basoje Umwaka wa Gatandatu w’ayisumbuye (S6), uwa Gatatu w’Inderabarezi (TTC) n’uwa gatanu w’ay’Imyuga n’Ubumenyingiro (L5).

    Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu y’ubumenyi rusange abakoze ibizamini ari 47.399. Muri bo hatsinze 85,3%, naho 14,7% ntibagira amanota fatizo.

    Mu mashuri Nderabarezi hakoze 2.988, hatsinda 99,9%. Ni mu gihe mu y’Imyuga n’Ubumenyingiro hakoze 22.523, hagatsinda 95,7% naho 4,3% ntibageze ku manota fatizo.

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, yabwiye IGIHE ko kuva ku wa 16 Ugushyingo 2021 (nyuma y’umunsi amanota atangajwe), hamaze kwakirwa ubusabe bw’abanyeshuri 917 bifuza kongera kubarirwa amanota.

    Barimo 533 basoje S6, 376 barangije muri TVET na 18 barangije muri TTC.

    Muri abo bose, abagera kuri 470 bamaze gusubizwa kandi “nta kibazo na kimwe cyagaragayemo”.
    Dr Bahati yakomeje ati “Ni gake cyane dusubiramo tugasanga amanota y’umunyeshuri afite ikibazo. Kugeza ubu muri abo bose mvuze nta kibazo kiragaragara.”

    Kugeza mu 2008, Ibizamini bya Leta byakosorwaga ikayi y’umunyeshuri irebwamo n’umwarimu umwe. Nyuma y’uwo mwaka, hashyizweho uburyo bushya, ahakoreshwaga umwe hashyirwa abari hagati ya batanu n’umunani.

    Ni ukuvuga ko buri kayi y’ibisubizo y’umunyeshuri umwe, ikosorwa n’umwarimu akayiha mugenzi we akareba ko ntaho yibeshye, bakayihererekanya kugeza ku wa karindwi.

    Mbere y’ikosora, baba barateguwe binyuze mu bizamini bakoreshwa kugeza aho bose basa n’abageze ku rwego rumwe kuko ntibakosora ibyo batabasha gutsinda.

    Dr Bahati yavuze ko iyo hari abagize amanota make bakomeza gukoreshwa ibizamini kugeza bose bagize angana 99%, hanabamo ikinyuranyo kikaba gito cyane.

    Hiyongeraho kandi ko guha abo barimu icyagereranywa no “kumenyereza abakosozi” aho bitoreza ku makayi y’ibizamini byarangiye kera.

    Ibyo bituma iyo bakosora abanyeshuri batanyuranya ku manota bagenera ibisubizo byabo hanirindwa ko habaho amarangamutima yaganisha ku kubogama.

    Kuri iyo ngingo ho binagirwamo uruhare no kuba kugeza igihe ikosora rirangirira amazina y’umunyeshuri aba agipfukiranye abarimu batayabona.

    Ikosora rirangiye, haba hari itsinda ry’abagenzuzi rishinzwe kureba ko amanota yemejwe bwa nyuma ari yo koko.

    Dr Bahati yavuze ko nyuma y’iryo genzura ari bwo amazina y’umunyeshuri agaragazwa kuko amanota aba agiye kwandikwa ku mafishi.

    Akurwa kuri ayo mafishi ashyirwa muri mudasobwa, akaba ariho ashyirirwa mu byiciro (grades) hifashishijwe inyuguti (A, B, C,D,E,F na S).

    Ibyo iyo birangiye amanota asohorwa ku mpapuro “abantu bakongera gusubiramo bakareba ko nta kibazo kirimo”.

    Iyo amaze kwemeranywaho, ni bwo hakorwa “aggregates”.

    Dr Bahati yagize ati “Urwo rugendo binyuramo rwose ruduha icyizere ko ikosora dukora ryizewe kandi rinyura mu mucyo ku buryo n’iyo ryasubirwamo nta mpinduka [nini] zaba.”

    Ibyo kwereka abanyeshuri amakayi y’ibisubizo yabiteye utwatsi…

    Ashingiye ku ruhererekane binyuramo kuva ikayi y’umunyeshuri itangira gukosorwa kugeza yandikiwe amanota, Dr Bahati yavuze ko icyo kuba abanyeshuri bifuza gusubirishamo amanota batekereza kwerekwa amakayi y’ibisubizo yabo “kidashoboka”.

    Ati “Uramutse ubonye amanota wagize mu isomo runaka n’ubundi nta gisubizo byaguha ku manota ya nyuma kuko ntuba usobanukiwe inzira byanyuzemo kugira ngo aya nyuma aboneke.”

    “Ikindi abakosora ni itsinda rigari. Nitwereka umunyeshuri ikayi, ashobora kuvuga ati ‘ese hano ko mbona ari byo [mukaba mutarahampereya amanota]’. Icyo gihe byasaba ko tujya kuzana rya tsinda ryamukosoye ngo rimusobanurire.”

    Yashimangiye ko abanyeshuri bose bazatanga ubusabe buzakirwa ariko hakongera gusuzumwa ko amanota yanditswe ku mafishi ahura n’ayo muri système ya mudasobwa gusa.

    Yemeje ko muri uyu mwaka ari bwo hakiwe ubusabe bwa benshi bashaka gusubirishamo amanota yabo.

    Akeka ko byatewe no kuba ibizamini byarakuwe mu bigo bitandukanye bigahurizwa muri kimwe no kuba Abaturarwanda bamaze gusobanukirwa uburenganzira bwabo ariko n’amakuru ku nzira ikosora rinyuramo akaba ataramenyekana.

    Yasabye ababyeyi,abarezi n’abanyeshuri kwirinda igitutu icyo ari cyo cyose kuko kugira amanota make cyangwa atakunyuze bidasobanuye gukosorwa nabi.

    Gusaba kongera kubarirwa amanota binyuzwa mu busabe bwoherezwa kuri email ya [email protected] cyangwa ugasura Icyicaro cya NESA.

    Kuva mu 2008 bikorerwa ubuntu mu gihe mbere umunyeshuri yasabwaga kwishyura 5.000 Frw kugira ngo ahabwe iyo serivisi.

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, yatangaje ko hamaze kwakirwa ubusabe bw’abanyeshuri 917 bifuza kongera kubarirwa amanota

    source : https://ift.tt/30XQeYO

  • SOS Rwanda izanye igisubizo ku gituma abana bajya mu muhanda #rwanda #RwOT

    Umuryango mpuzamahanga wita ku bana SOS Children's Villages Rwanda uvuga ko uzanye umushinga witwa 'Kura Umenye', ugamije gukemura igitera abana kujya mu muhanda.

    Mu gihe ikibazo cy'abana bo mu muhanda gikomeje gufata indi ntera hirya no hino mu gihugu, uyu muryango uvuga ko umushinga 'Kura Umenye' wafasha mu gukemura ibibazo bisanzwe bibangamiye umwana mu muryango bikaba byanamuviramo kujya mu muhanda.

    Kwizera Jean Bosco umuyobozi wa SOS Children's Villages mu Rwanda arabisobanura.

    Ati 'Uyu mushinga icyo ugamije,  ni uguha umwana  ahantu yishimiye kuba, ukamurinda kujya ku muhanda  n'ahandi hantu hadakwiriye  atagombye kuba.  Tukaba tuzabikoraho  tubasanga mu miryango, no mu mashuri. Harimo  imwe mu ngamba ikomeye  yitwa gukomeza umuryango, tuzabikora mu buryo butandukanye tubafasha mu bijyanye n'ubukungu, kwiteza imbere, tuyifasha mu kuyubaka  mu buryo bw'imibanire. '

    Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango MIGEPROF ivuga ko ibigo byose bikwiye gushaka uko byafasha mu kugira umuryango ubere umwana.

    Silas Ngayaboshya ni umuyobozi ushinzwe iterambere ry'uburinganire no kongerera ubushobozi abagore muri iyi  Minisiteri.

    Ati 'Umuryango niho ibibazo biva bitera abana kujya mu muhanda. Mwabonye  ko uzahera mu muryango(umuhsinga) ugakora ku buryo imiryango yakubakirwa ubushobozi,  ndetse igakangurirwa  gushyiraho umurynago ubereye umwana kugira ngo ntihagire umwana ujy amu muhanda.'

    Yunzemo agira ati 'Icyo tugiye gukora ni  ugukomeza gushishikariza  abandi bafatanyabikorwa  bashoboka,  kugira ngo nabo barebe  ko  ubu buryo bwakora no mu tundi turere.'

    Uyu mushinga 'Kura Umenye' uzamara imyaka ine, ukazafasha abana barenga  ibihumbi 32, barimo abagera ku bihumbi  bine bari baravuye mu mashuri, bazigishwa imyuga  bakazaturuka mu miryango isaga 1000.

    Abo uyu mushinga uzafashabari mu turere 8 turimo Musanze, kayonza, Gicumbi, Gasabo, Nyamagabe, Huye, Rwamagana na Bugesera.

    • Umushinga Kura Umenye witezweho gukemura ibibazo bituma abana bajya mu muhanda
    • Umuyobozi wa SOS Children's Villages mu Rwanda Kwizera Jean Bosco, avuga ko uyu mushinga ugamije guha umwana ahantu yishimiye kuba
    • Silas Ngayaboshya, Umuyobozi muri MIGEPROF, avuga ko bagiye gushishikariza abandi bafatanyabikorwa gushaka uko bafasha mu kugira umuryango ubere umwana.

    The post SOS Rwanda izanye igisubizo ku gituma abana bajya mu muhanda appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/22/sos-rwanda-izanye-igisubizo-ku-gituma-abana-bajya-mu-muhanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sos-rwanda-izanye-igisubizo-ku-gituma-abana-bajya-mu-muhanda

  • Abanyamakuru biyemeje gushishikariza ababyeyi kwifashisha imikino bakarishya ubwenge bw’abana babo #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru barenga 30 bo mu Bitangazamakuru bitandukaye bikorera mu Rwanda, bahuguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyinga 2021 aho beretswe imikino ishobora kwifashishwa n’ababyeyi mu gukangura ubwenge bw’abana babo.

    Abanyamakuru nk’abantu bafite ijambo rigera kure, bahawe amahugurwa kugira ngo bashishikarize ababyeyi gukoresha buriya buryo bifashishije imikino irimo n’iyagiye imenyekana mu bihe byo hambere na Patayari, saye, gukina amagorori, ndetse n’umupira wa karere.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC/Rwanda Media Commission), Emmanuel Mugisha yashimiye amahugurwa yahawe abanyamakuru, avuga ko bizatuma batanga umusanzu ukomeye mu kwigisha ababyeyi gukina n’abana.

    Ati 'Reka dukoreshe ububasha itangazamakuru rifite kandi dukorere hamwe nk’itsinda kugira ngo duhindure sosiyete binyuze mu buryo twigisha abana. Itangazamakuru rifite ububasha bwo gukora abantu ku mutima ndetse no guhindura ubuzima bwabo.'

    Abanyamakuru kandi beretswe uko bagira uruhare muri ibi bikorwa haba mu nkuru bakora ndetse no mu biganiro bakora aho banibukijwe akamaro k’umubyeyi mu kwita ku burere n’uburezi by’umwana we.

    Umwe mu batoza ba Kina Rwanda, Arthur Nkusi usanzwe ari n’umunyamakuru, yavuze ko bahisemo gukorana n’abanyamakuru bafite uruhare rukomeye mu guhugura sosiyete.

    Ati 'Intego ya Kina Rwanda ni ukwagura ubukangurambaga bugaragaza akamaro gukina bigira mu buzima bw’abana, kandi mu gukorana n’itangazamakuru twizera ko abanyamakuru hari umusanzu munini batanga mu kugeza ubu bukangurambaga hose mu gihugu.'

    Ushinzwe Uburezi bufite ireme muri UNICEF Rwanda, Yonah Nyundo yavuze ko hari ibintu by’ingenzi umwana aba akeneye mu mikurire ye kugira ngo bimufashe kuvumbura ubundi bumenyi.

    Yavuze ko kutabikorera umwana ari ukumudindiza cyane. Ati 'Mu rugendo rw’imikurire y’abana hari intambwe tutakwifuza ko basimbuka. Ni inshingano zacu nk’ababyeyi ndetse n’abarimu kwifashisha imikino kugira ngo tworohereze abana kumenya bimwe mu bintu by’ibanze nko gusoma no kubara kuko ari byo bizabafasha kwiga n’ibindi byinshi mu buzima bwabo. Kwifashisha imikino mu myigishirize bisanga abana aho bari, bikabajyana aho bagomba kugera'.

    Umuyobozi w’ikigo Inspire, Educate and Empower (IEE), Rwanda, Emmanuel Murenzi yavuze ko gukina n’umwana bikozwe n’umubyeyi ari ikintu gikomeye cyane.

    Ati 'Iyo ababyeyi bakinnye n’abana, abana barushaho kuryoherwa kandi bakiga byinshi. Ibi kandi bifasha ababyeyi kurushaho gusabana n’abana kandi bakamenya uko buri wese ateye.'

    Abanyamakuru bahuguwe na bo bavuze ko binjiye mu ngamba ku buryo bagiye kwibutsa uruhare rw’ababyeyi mu gukangura ubwenge bw’abana babo bakoresheje imikino kuko uretse kubi bikarishya ubwenge bw’abana binatuma urukundo hagati y’umubyeyi n’umwana rurushaho kwiyongera.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abanyamakuru-biyemeje-gushishikariza-ababyeyi-kwifashisha-imikino-bakarishya-ubwenge-bw-abana-babo

  • Karabaye: undi munyeshuri yashinze ivi yambikira impeta umukunzi we imbere y'abanyeshuri ,induru ziravuga (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bimaze kugaragara ko urukundo rumaze gufata indi ntera mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kuko bakomeje gutera ivi bambikana impeta.

    Kuri ubu hongeye kujya hanze amashusho y'abanyeshuri babiri bampikanye impeta imbere y'abandi ,maze si ukubavugiriza induru karahava.

    Video itangirana umunyeshuri w'umuhungu ashinze asaba umukunzi we kuzamubera umugore na we yari afite afite indabyo ntoya mu ntoki.

    Abandi bana bahise bavuza induru ubwo umukobwa ukiri muto yatekerezaga igisubizo cye .Iyo videwo irangiye, umukobwa avuze ngo 'yego' maze umukunzi we ahita amwimbika impeta ku rutoki.

    Source : https://yegob.rw/karabaye-undi-munyeshuri-yashinze-ivi-yambikira-impeta-umukunzi-we-imbere-yabanyeshuri-induru-ziravuga-video/

  • Umunyeshuri w'umuhungu yambikiye impeta umukobwa bakundana mu ishuri ||ibyakurikiyeho si iby'i Rwanda(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abanyeshuri babiri bo mu mashuri yisumbuye bambikana impeta y'urukundo mu ishuri birangira banasomanye ntacyo bikanga.

    Ibyo aba banyeshuri bakoze byatigishije imbuga nkoranyambaga .Umuhungu yasabye umukobwa ko azamubera umugore amwambika impeta mu masaha y'amasomo ,dore ko byagaragaraga ko inyuma yabo hari hicaye abandi banyeshuri.

    Umusore agaragara akuramo impeta ayishyira ku rutoki rw'umukobwa birangira basomanye cyane.

    Source : https://yegob.rw/umunyeshuri-wumuhungu-yambikiye-impeta-umukobwa-bakundana-mu-ishuri-ibyakurikiyeho-si-ibyi-rwandavideo/

  • Kuba abakobwa batsindira ku manota macye ni ukubagaragaza nk’abanyantege nke-Kankindi abona bidakwiye #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo urubyiruko ruturuka mu miryango inyuranye itari iya Leta yo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, yahuriraga mu biganiro bigamije ubufatanye mu kuzamura uburinganire kugira ngo umubare w’Abagore baba mu nzego zifata ibyemezo wiyongere.

    Uru rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro ruvuga ko bigiyemo byinshi bigaruka ku iterambere ry’Umugore haba mu Rwanda no mu biyaga bigari, bagaragaza ko hagikenewe ubukangurambaga mu gukangurira Abagore kwitinyuka.

    Kankindi Vanessa wo mu Rwanda avuga ko abagore bakitinya mu kwitabira ibikorwa byabateza imbere ariko bazakomeza kubakangurira kwitinyuka bakitabira ku bwinshi imirimo igaragara nk’aho yahariwe abagabo.

    Ati 'Abagore ntabwo barabasha kwisanga ku buryo bugaragara mu myanya y’ikoranabuhanga nko mu gutwara abantu, naho mu myanya y’inzego zifata ibyemezo bamaze kwisangamo ari benshi tugiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga, kuko abenshi mu gitsinagore barakitinya.'

    Kankindi yagaragaje ko igihe kigeze ngo no mu burezi bihinduke, Abana b’Abahungu n’abakobwa bahabwe amahirwe angana, kuko atumva impamvu abantu bakora ibizamini bimwe ariko mu gutanga amahirwe yo kujya mu cyiciro gikurikiyeho Abakobwa bagahabwa amahirwe menshi, ibi bibagaragaza nk’abanyantege nke imbere ya basaza babo.

    Kankindi avuga ko ibi bidakwiye kuko abanyeshuri bose baba barize kimwe kandi bakabazwa bimwe ku buryo iyo ubasumbanyije ku manota mu kubazamura mu byiciro runaka, biba bigaragaza ko hari uruhande rufite intege nke mu gihe ubu bizwi ko icyo umuhungu yakora n’umukobwa yakibasha.

    Musha Placide uturuka mu mugi wa Goma avuga ko iwabo uburinganire nubwo bwemejwe butubahirizwa, akavuga ko bazakomeza kubiharanira ko byubahirizwa nko mu Rwanda.

    Ati 'Twebwe iwacu muri Congo usomye neza Itegeko Nshinga ryacu mu ngingo ya 14 ryemeza uburinganire hagati y’umugabo n’umugore mu myanya ya politike ariko ntibyigeze byubahirizwa kuva ryatorwa muri 2006, mu Rwanda byarubahirijwe ku buryo 30% y’abagore irubahirizwa tuzakomeza urugamba natwe bizagera ubwo byubahirizwa.'

    Frère Vital Ringuyeneza, umuyobozi wa Vision Jeneusse Nouvelle avuga ko bahuje uru rubyiruko kubera ko mu Rwanda hari intambwe igaragara mu buringanire ugereranije na Congo.

    Ati 'Twahuje Urubyiruko 15 rwaturutse mu rwanda, turuhuza ni abandi 15 bo muri RD Congo mu kugira ngo urubyiruko rube umusemburo w’uburinganire hagati y’Abagabo n’Abagore kuko mu Rwanda hari intambwe tumaze gutera ku buringanire, ndetse n’imyumvire y’Abanyarwandakazi bamaze kwitinyuka, ugereranyije n’ibyo urubyiruko rwo mu gihugu cy’abaturanyi ruvuga.'

    Mugisha Francois, Umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe guhuza ibikorwa by’itorero n’ubukangurambaga rusange avuga ko barebeye hamwe uko bazajya bahanahana amakuru y’uburinganire

    Ati 'Twasangiye amakuru y’uko uburinganire buhagaze muri ibi bihugu byombi, maze turebera hamwe aho abagore bageze bitinyuka ndetse baninjira mu nzego zifata ibyemezo.'

    Mugisha avuga ko abagore bashoboye, basabwa kwitinyuka bakagaragaza ibyo bashoboye.

    Ati 'Kuvuga uburinganire n’ubwuzuzanye ntibivuze ko abagabo n’abagore bahinduka kimwe. Ahubwo bivuze ko uburenganzira n’amahirwe bihari bombi babihabwa kimwe.'

    Imibare y’abagore yagiye izamuka mu nzego zifata ibyemezo aho ubu muri Guverinoma ari 51%, gusa mu bakuriye Intara enye (4) n’Umujyi wa Kigali ubu umwe kuri batanu ni umugore.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kuba-abakobwa-batsindira-ku-manota-macye-ni-ukubagaragaza-nk-abanyantege-nke-Kankindi-abona-bidakwiye

  • Umwarimukazi arashinja umunyeshuri yigisha kumutera inda||ibyabo ni akumiro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwarimukazi arashinja umunyeshuri w'imyaka 12 y'amavuko witwa Donion ko yaba yaramuteye inda .Amakuru yakusanyijwe n'ikinyamakuru cyo mu gihugu cya Malawi FaceofMalawi aravuga ko ababyeyi b'uyu mwana w'umuhungu bapfuye mu mumyaka 10 ishize mu mpanuka y'indege ubwo bari bagiye mu nama y'ubucuruzi.

    Uyu muhungu akimara gutakaza ababyeyi be, Dominion Yahise ajya kurerwa na Nyirarume we witwa Jackson wari umugome mu kurera abana.

    Ukuntu uyu Nyirarume we yari umugome atagira impuhwe nibyo bicyekwako ariyo mpamvu atigeze anabyara umwana ku giti cye.

    Uyu muhungu kwa Nyirarume we yahoraga akubitwa, ahanwa bikabije kandi ubutitsa. Mu byukuri yarabayeho mu buzima bubi ndetse kurusha n'umukozi wo mu rugo.Nta rukundo cyangwa gufatwa neza yigeze abonera kuri uyu nyirarume we.

    Uko iminsi yisunitse, Aha kwa Nyirarume we bamujyanye kwiga mu ishuri rya Leta. Ngo kumujyana mu ishuri rya ntibyari mu nyungu ze cyane zo kugirango agire icyo amenya ahubwo bashakaga ko yiga kuko yari azi imibare akajya abafasha mu bucuruzi bwabo. Umwana ageze mu ishuri umwalimu w'umugore wigishaga kuri icyo kigo yaramwishimiye amukunda cyane akenshi ajya anamwereka ko amukunda.Akajya amugurira ibintu bitandukanye mu mwanya wo kuruhuka akabimuha noneho biza kurangira n'uyu mwana w'umuhungu amwiyumvisemo cyane.

    Urebye aha niho byose byatangiye….. Aho aba bombi batangiye gukuza ibyiyumviro byo gukundana urukundo rwuzuyemo irari ryo gukora ibigayitse.Gusa ibi byose ngo nubwo byabaga wabonaga byose ari imipangu y'uyu mwarimukazi….

    Noneho umunsi umwe nyuma y'amasomo uyu mwarimukazi yafashe uyu mwana w'umuhungu nuko amusaba ko hari ikintu ashaka kumwigisha rero ko yamusanga aho aba akacyimwigisha.Uyu mwana w'umuhungu yaremeye baragenda bageze mu nzu abona wa mwarimukazi akuyemo imyenda.

    Uyu mwana w'umuhungu utacyekaga icyo uyu mwarimukazi yashakaga kuri we yumva aratunguwe gusa ntiyahise agenda cyangwa ngo agire ikindi avuga ahubwo yakomeje kwirebera ubwambure bwa mwarimukazi.

    Amakuru akomeza avuga ko mbere yuko uyu munyeshuri amenya ibyabaga, na we yaje kwisanga yakuwemo imyenda ntakintu asigaye yambaye.

    Kugeza aha, buri wese yari yamaze gukuramo imyenda bose bambaye ubusa mu cyumba gusa umuhungu yasaga n'umuntu ucecetse cyane ntiyari yakiyumvishije ibirimo kumubaho muri ako kanya.

    Nyuma nkuko inkuru ikomeza ibivuga uyu mwarimukazi niwe wamusambanyije. Nyuma, uyu mwarimukazi we yumvaga ko byarangiye ntakindi gishobora kuzakurikiraho ko ntawe uzabimenya.

    Gusa ibintu byahinduye isura nyuma ubwo uyu mwarimukazi yatangiraga kumva arwaye noneho yajya kwisuzumisha kwa muganga agasanga atwite inda y'ibyumweru bibiri.

    Source : https://yegob.rw/umwarimukazi-arashinja-umunyeshuri-yigisha-kumutera-indaibyabo-ni-akumiro/