
Tag: uburezi
-
Hagiye kubaho impinduka mu kubara amanota y’ibizamini bya Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) kiratangaza ko hagiye kubaho impinduka mu manota y’ibizamini bya Leta (Grading System), (…) -
Abarimu bifuza guhindura ibigo bamenyeshejwe… – #rwanda #RwOT
Ikigo cy'igihugu cy'Uburezi REB cyamenyesheje abarimu bose ko igihe cyo gusabira kwimurwa kizatangira tariki 17 Kanama 2022, aho hazakoreshwa uburyo bw'ikoranabuhanga bwitwa TMIS. Mu itangazo ryanyujijwe kuri Tweet ya Rwanda Education Board (REB), rivuga ko abarimu bose bifuza kwimuka bazatangira kubisaba tariki 17 Kanama 2022. Iri tangazo riragira riti
'REB iramenyesha abarimu bifuza gusaba 'mutation' ko guhera ku wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022 uburyo bw'ikoranabuhanga (TMIS) buzaba bufunguye kugira ngo batangire basabe. Amabwiriza arambuye ajyanye n'iki gikorwa muzayamenyeshwa ku wa 2 tariki ya 16 Kanama 2022.
Ubusanzwe abarimu basaba kwimurwa ni abarezi batuye kure y'ikigo bigishaho, cyangwa abandi bafite impamvu zumvikana. Mbere y'uko hatekerezwa ku buryo bw'ikoranabuhanga, abarezi bakoreshaga uburyo bw'inyandiko yagezwaga ku biro by'Akarere. -
Amajyaruguru: Imbamutima za bamwe mu barimu bongerewe umushahara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Izamurwa ry’umushahara w’abarimu, ni kimwe mu byateye abantu benshi ibyishimo, by’umwihariko Abarimu, harimo n’abo mu Ntara (…)
-
MINEDUC igiye gushyira hanze amabwiriza ajyanye no guhangana n'ubwiyongere bw'amafaranga y'ishuri #rwanda #RwOT
Minisitiri w'Uburezi,Dr Valentine Uwamariya,yavuze ko mu minsi mike mbere y'uko umwaka w'amashuri utaha utangira, hazasohorwa amabwiriza y'uburyo bw'imitangire y'amafaranga y'ishuri, mu rwego rwo kugabanyiriza umutwaro ababyeyi.
Ikibazo cy'ubwiyongere bw'amafaranga y'ishuri bya hato na hato ndetse no gusabwa amafaranga y'agahimbaza musyi k'abarimu bitanyuze mu nama z'ababyeyi ku bigo by'amashuri, ni ikibazo ababyeyi barerera mu bigo by'amashuri bamaze imyaka myinshi bavuga ko kibahangayikishije.
Icyo kibazo gikunze no kuba n'intandaro y'uko umubyeyi utatanze ayo mafaranga umwana we yirukanwa mu gihe cy'amasomo ndetse hari n'abakurizamo kuva mu ishuri.
Abayobozi b'ibigo by'amashuri bagiye bavuga kobafata icyemezo cyo kuyongera ngo bitewe n'ibikenewe ku ishuri abandi, bakabinyuza mu nama rusange z'ababyeyi baharerera.
Mu kiganiro yagiranye na RBA,Minisitiri w'Uburezi,Madamu Valentine Uwamariya yavuze ko mu minsi mike hagiye gushyirwaho amabwiriza ajyanye n'imitangire y'amafaranga y'ishuri kuko hari ibigo bikabya guca umurengera.
Ati “Mu minsi mike mbere y'uko umwaka w'amashuri utangira turaza gusohora amabwiriza y'imitangire y'amafaranga mu mashuri ya Leta ndetse n'afatanya na leta,ajyanye n'agahimbazamusyi ka mwarimu.Sinabivuga byose kuko ntabwo turabinoza neza ariko ikintu cyose kizarebwaho.
Ikintu cyose cyatumaga hari amafaranga y'umurengera asabwa ababyeyi biturutse wenda ku kuzamura mwarimu ku ishuri,turagira ngo tugabanyirize n'umutwaro ababyeyi.Niyo mpamvu hazabaho ayo mabwiriza y'uko bizakorwa mu mashuri ya leta n'afatanya na leta ku bw'amasezerano.”
Ibi bikozwe nyuma y'aho abarimu bose bo mu Rwanda bongerewe umushahara ndetse abo mu mashuri abanza bakubiwe 88% mu gihe abo mu yisumbuye bafite A1 na A0 bongereweho 40%.
Ikindi kandi,ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye bagiye binubira amabaruwa yacicikanaga agaragaza amafaranga ahanitse amashuri yasabye abanyeshuri kuza bitwaje ndetse n'ibisabwa bitari ngombwa.
Hari ibigo bisaba amafaranga yo kugura imodoka y'ikigo,kubaka ikigo,akayabo k'amafaranga yo kugura amasaha n'ibikombe n'impapuro zitandukanye,imikoropesho,amasuka n'ibindi buri gihembwe.
Kugeza mu mpera za 2017, mu Rwanda hari ibigo by'amashuri yisumbuye 1,567 birimo ibya Leta 461 n'ibifashwa na Leta 871 nkuko imibare ya Mineduc yabigaragaje.
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze kandi ko nyuma yo kuzamura umushahara wa mwarimu, ubu abakora muri uyu mwuga bagiye gukora batuje ndetse ireme ry'uburezi rirusheho kwiyongera.
-
Abanyeshuri ba RP/IPRC-Kigali bigiye ku mihanda irimo gukorwa i Nyabihu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro, RP/IPRC-Kigali, ryajyanye abanyeshuri baryo biga iby’imihanda, kwigira ku migenderano (feeder roads) irimo (…)
-
Abanyabigwi nka Muammar Gaddafi na Winston Churchill baryizeho : Byinshi ku ishuri rya Gisirikare rigiye kurangizamo Umuhungu wa Kagame #rwanda #RwOT
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, yifurije ishya n’ihirwe Ian Kagame ugiye kurangiza amasomo ya gisirikare muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst.
Ishuri rya Royal Military Academy Sandhurst ni iryaje kuvamo ishuri ryari rizwi nka Royal Military College ryashinzwe mu 1801 ryaje kuvamo iri rya Royal Military Academy Sandhurst mu 1947.
Urutonde dukesha Ranker, rugaragaza abantu bazwi banyuze muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst, rubimburirwa na Sir Winston Leonard Spencer-Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuva mu 1940 kugeza mu 1945.
Uru rubuga ruvuga ko uru rutonde rugizwe n’abantu bazwi banyuze muri iri shuri yaba ababashije gusorezamo amasomo n’abatarayasoje.
Harimo kandi Igikomangoma Prince Willian umuhungu wa Prince Charles. Muri Mata 2008 William yasoje imyitozo yo gutwara indege mu ishuri rya Royal Air Force College Cranwell.
Prince Harry, murumuna wa Prince William na we yanyuze muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst asohokanamo ipeti rya Sous Lieutenant.
Iri shuri ryanyuzemo Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi wabaye Perezida wa Libya wanabaye umwe mu bazwi cyane bahirimbaniye ukwigira k’Umugabane wa Afurika.
Uru rutonde kandi ruriho Seretse Khama Ian Khama wabaye Perezida wa Botswana kuva mu 2008 kugeza muri 2018.
Hariho kandi Lieutenant General Frederick William 'Fred' Kwasi Akuffo wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ghana.
Uru rutonde rwa Ranker, rugaragaraho abanyabigwi benshi, biganjemo abo mu miryango y’ibwami bw’Ibihugu bitandukanye.
-
Nyagatare: Abanyeshuri 54 ntibakoze ikizamini cya mbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Nyagatare riratangaza ko abanyeshuri 54, biyandikishije gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batabashije gukora (…)
-
Minisitiri TWAGIRAYEZU yasabye ababyeyi guha umwanya abanyeshuli batangiye ibizamini bya leta bisoza amashuli #rwanda #RwOT
Abanyeshuri 229,859 basoje amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta, Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022Â Â bigomba kubahesha uburenganzira bwo kwimukira mu mashuri yisumbuye.
Ibizamini bya Leta byatangiye gukorwa kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022, ku banyeshuri basoje amashuri abanza bikazarangira ku wa 20 Nyakanga 2022.

Umunyabanga wa leta muri MINEDUC yatangirije iki kizamini mu ishuli rya Ntarama muri Bugesera Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibi bizamini muri Groupe Scolaire Ntarama mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Twagirayezu Gaspard yasabye ababyeyi gufasha abana babo muri ibihe bihe babaha umwanya wo kuruhuka kugira ngo bazabashe gutsinda.
Yagize ati''Twatangiye ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n'abanyeshuri bakaba bariteguye neza,icyo dusaba ababyeyi dufatanyije kurere ni ugufasha abana babo ,abatabishoboye bakabaha umwanya bakabsha kuruhuka,bakanabahumuriza bababwira ko ibizamini ari isuzumabumenyi y'ibyo baba barize mu ishuri .''
Bwana Twagirayezu Gaspard  yavuze ko ibizamini by'uyu mwaka bifite umwihariko kuko n'uburyo amanita abarwamo bizahinduka

Yagize ati''Uko umwaka ugenda wiyongera ibizamini birushaho kunozwa no gutegurwa neza,mu gutegura ibizamini hari ibyagiye bihinduka bimwe na bimwe harimo uko byateguwe,harimo uruhare rw'abarimu rwiyongereye kurushaho ariko nanone hahinduwe n'uburyo amanota abarwa ubwo rero ni ubundi buryo twagiye dukoresha kugira ngo birusheho koroha.''

Mu Rwanda hose ibizamini byatangiye Ibizamini bisoza icyiciro rusange by'amashuri yisumbuye bizatangira ku wa 26 Nyakanga â” 2 Kanama, ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bikazaba hagati ya tariki 26 Nyakanga â” 5 Kanama.
Mu mashuri y'inderabarezi (TTC), ibizamini bizakorwa kuva kuri 26 Nyakanga â” 3 Kanama, mu gihe ibizamini byanditse ku biga imyuga n'ubumenyingiro bizakorwa kuva kuwa 26 Nyakanga â” 5 Kanama 2022.
AGAHOZO Amiella
The post Minisitiri TWAGIRAYEZU yasabye ababyeyi guha umwanya abanyeshuli batangiye ibizamini bya leta bisoza amashuli appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Abakobwa bafashijwe na FAWE Rwanda na bo biteguye gufasha abandi gutera imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abakobwa bize babifashijwemo na FAWE Rwanda baravuga ko ubwo bufasha hari ahantu habi bwabavanye bukabageza ku ntera ishimishije, ndetse bakaba bafite (…)
-
Abanyeshuri barenga Ibihumbi 229 batangiye ibizamini bya Leta #rwanda #RwOT
Ni ibizamini byatangiye gukorwa kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022, bikazarangira ku wa 20 Nyakanga 2022.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangirije ku mugaragaro ibi bizamini ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe, Akarere ka Rwamagana.
Kuri iri shuri hateraniye abanyeshuri 633 baturutse ku bigo bine birimo Rwamashyongoshyo Parents School, GS Runyinya, Nyagasambu Vision na GS Nyagasambu.
Minisitiri Uwamariya yabwiye aba banyeshuri ko aya ari amahirwe akomeye ari imbere yabo, kuko bagiye kwimuka bava mu cyiciro kimwe bajya mu kindi.
Yabwiye abanyeshuri ati “Mumaze imyaka itandatu mwitegura iki kizamini kigiye kubakura mu cyiciro kimwe kikabatwara mu kindi. Muri make ni ukwitegura kujya mu cyiciro cy’abantu bakuru.”
“Mugomba rero kubifata nk’ikintu cyiza mbere na mbere, ariko nanone ntimugifate nk’ikintu kidasanzwe kubera ko ibizamini musanzwe mubikora. Ikingiki aho bitandukaniye ni uko ari cyo kibaha uburenganzira bwo kwimuka mu cyiciro kimwe mujya mu kindi.”
Muri rusange Abanyeshuri 429.151 basoza ibyiciro bitandukanye mu mashuri Abanza n’Ayisumbuye, bagiye gukora ibizamini bya Leta.
Ni mu gihe ibizamini bisoza icyiciro rusange by’amashuri yisumbuye bizatangira ku wa 26 Nyakanga – 2 Kanama, ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bikazaba hagati ya tariki 26 Nyakanga – 5 Kanama.
Mu mashuri y’inderabarezi (TTC), ibizamini bizakorwa kuva kuri 26 Nyakanga – 3 Kanama, mu gihe ibizamini byanditse ku biga imyuga n’ubumenyingiro bizakorwa kuva kuwa 26 Nyakanga – 5 Kanama 2022.
