Tag: uburezi

  • Umunyarwanda w’imyaka 29 yagizwe umwarimu muri kaminuza ya MIT #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kaminuza ya Massachusetts yigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga yashyizeho umushakashatsi muri siyansi w’umunyarwanda ufite imyaka 29 y’amavuko nk’umwarimu mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/ubumenyi/article/umunyarwanda-w-imyaka-29-yagizwe-umwarimu-muri-kaminuza-ya-mit

  • Rubavu: Abarimu bashimiye Perezida Kagame wab… – #rwanda #RwOT

    Mu muhango watangiriye ahazwi nko 'Kugisaha' mu Murenge wa Gisenyi, abarezi bose bakoze urugendo rubageza kuri Stade Umuganda aho ibirori byabanjirijwe n'umupira w'amaguru, wahuje Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu ndetse n'abarezi bo muri aka Karere.

    MUNGWAMURINDE, umurezi ku mashuri abanza ya Kayanza yo mu Murenge wa Nyundo yavuze ko bishimye cyane muri rusange, ndetse ko bashimira n'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Mu magambo ye yagize ati: 'Turishimira cyane ibyiza twagezeho, cyane cyane tukishimira inkuru nziza yatugezeho yo kumva ko umushahara wa mwarimu wongerewe mu Rwanda. Mu by'ukuri abarimu bari barahimbwe amazina nka; gakweto,… yajya kugura intoryi bakazita inyama ya mwarimu, abamotari ndetse n'abafundi kimwe n'abandi birirwaga bavuga ko bahemba mwarimu'.

    Ati: 'Mbere abarimu bakoraga uyu murimo bumva basuzuguritse  cyane, ndetse n'ababyeyi babyaye abana bakaba abarimu bakumva ko ntacyo bazabamarira bakanumva ko batakwemerera abandi bana babo kujya mu mashuri nderabarezi, ariko kugeza ubu imyumvire yamaze guhinduka.

    Kwigisha ni umuhamagaro. Mbere twigishaga neza cyane, rero ubu bigiye kwiyongera ndetse tuzitabira buri kimwe kigamije guteza imbere uburezi n'uburezi bw'umwana'.

    Abarimu bo mu Karere ka Rubavu, bageneye H.E Paul Kagame impano y’icumu n’ingabo

    Muri uyu muhango havuzwe imivugo ishima Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, bamuvuga imyato, bavuga ko uwari 'gakweto' ubu yicazwa ahakomeye nyuma yo kongerwa amafaranga ku mushahara bari basanzwe bahembwa.

    Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba Habitegeko François, yashimiye abarimu bo mu Karere ka Rubavu kubw'igitekerezo cyiza bagize cyo gutegura uyu munsi kimwe n'ubwitange bwabo, abizeza ubufatanye. Ati: 'Turifatanyije cyane muri iki gikorwa cyo gushima Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubwo kubahoza ku mutima, turabizi neza ko abarezi bafatiye runini imibereho y'isi'.

    Ati: 'Nta muntu n'umwe wagize icyo ageraho atanyuze imbere y'abarezi. Ibikorwa birivugira rero, kandi ndatekereza ko ubutumwa bwarangije kumugeraho. Muri kamere muntu iyo ukoreye abantu ibintu byiza bikabageraho babasha kugushimira, kandi nawe ntabwo azahwema kubashakira ibisubizo nk'uko bisanzwe.

    Barezi rero nagiraga ngo mbabwire ko tutazahwema gufatanya namwe mukazi katoroshye ko kurerera u Rwanda. Ejo heza h'igihugu cyacu rero  hari mu biganza  by'aba ba mama n'aba papa ndetse n'urubyiruko rw'abarezi beza. Nimwe mutoza indangagaciro abana bacu mufatanyije n'ababyeyi, mukabumbabumba ruriya ruhinja tuzi mukabavanamo umuntu usobanutse, ibyo rero birakomeye ku buryo usibye n'abantu babashima n'Imana yamaze kubivivura'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Bwana Kambogo ildephonse, yayoboye umuhango wo gutanga impano 'y'ingabo n'icumu' bifite icyo bisobanuye mu muco Nyarwanda, abarezi bageneye Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame. Aba barezi bo mu Karere ka Rubavu bagaragaje ko bafite icyifuzo cyo kongererwa amafaranga baguza, ku buryo bajya bafata amafaranga abemerera kwigurira imodoka ziborohereza mu rugendo rw'akazi.

    Tubibutse ko kongezwa umushahara kwa mwarimu byatangajwe tariki ya 1 Kanama 2022, maze abarezi bo mu mashuri abanza n'amashuri yisumbuye bararana akanyamuneza ku mitima yabo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120847/rubavu-abarimu-bashimiye-perezida-kagame-wabongereye-umushahara-bavuga-ko-bifuza-kuzagura–120847.html

  • Byinshi kuri EDVISA – Igisubizo n’inzira yize… – #rwanda #RwOT

    Hari benshi bakuranye inzozi zo kuminuriza muri Canada ariko bakarinda bagera mu zabukuru batagiyeyo ndetse rimwe na rimwe batanabigerageje, biturutse ku bababwira amagambo y’urucantege ko kubona Visa yerekezayo ari ingorabahizi ndetse bamwe bakabwirwa ko bidashoboka.

    Hari kandi benshi bagana inzira zimwe na zimwe zerekeza muri Canada ariko bakaririra mu myotsi ku ikubitiro, bitewe n’abambuzi bashukana ndetse n’abiyitirira gutanga Serivisi za Visa n’izindi zijyanye n’amasomo, bagamije kurya utwa rubanda.

    Benshi mu bamamyi biba abantu bitwaje  kubeshya ko bafasha abakeneye kwiga muri Canada kimwe n’ibindi bihugu bya kure, usanga ntaho bakorera hazwi hahari, nta byangombwa byemewe bafite ndetse nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko bakora izo Serivisi.

    Inzira iba ndende ndetse ikagorana cyane iyo umuntu ashaka kwiga muri Canada ariko akaba adafite amakuru afatika ava ku bahabaye cyangwa abafite uburenganzira bwo gushakirayo abantu amashuri nk’uko bisobanurwa na Mulindabigwi Ignace uyobora ikigo cya EDVISA.

    EDVISA ni ikigo kiyobowe n’impuguke ziganjemo ababaye muri Canada, gikorera mu mujyi wa Kigali, aho gifasha abashaka kwiga muri kaminuza zitandukanye za Canada, mu buryo bwemewe na Leta y’ u Rwanda kandi bwizewe.

    Murindabigwi Ignace washinze ikigo cya EDVISA, ni umunyarwanda umaze imyaka 18 atuye muri Canada, akaba ari umujyanama mu bijyanye na serivisi z'abanjirira n'abasohoka muri Canada ndetse ari mu rugaga rw'abakora uwo mwuga rwitwa ICCRC.

    Mulindabigwi Ingace

    Mulindabigwi avuga ko impamvu hari abantu bavuga ko kubona VISA zo kujya kwiga muri Canada bigoye, ari uko akenshi nta makuru ahagije baba bafite.

    Ati 'Ibya Canada mbikora nk'umuntu wabyigiye, ubifitiye uburenganzira, mu bunararibonye no mu byo tuba twarize ibyiciro byose bicamo tuba tubizi, icyo dusaba abantu ni ubufatanye kugira ngo inama tubagira bazikurikize uwo mushinga tuwufatanye kandi akenshi iyo tubikurikije tugera ku ntego zacu.'

    Mulindabigwi avuga ko mu bihe bimwe na bimwe, ikigo cyabo kiganwa n'abantu batandukanye bababwira ko hari abandi bantu bababeshye ko bazafasha kubona VISA zibemerera kujya kwiga muri Canada ariko bikarangira batazibonye.

    Ati 'Hari abajya baza kutugisha inama barabaciye amafaranga y'ikirenga ugasanga mu by'ukuri inzira baciyemo ari inzira zitaboneye. Hari abaza batubwira bati 'batwijeje ko bazatubonera visa mu gihe runaka, rimwe na rimwe ntibabake ibikenewe byose ukabona ko baba bagamije inyungu zabo.'

    Mulindabigwi kandi avuga ko mu bo iki kigo cyafashije, barimo ababa barabanje gushakishiriza ahandi, ariko kubera guhabwa Serivisi zidasobanutse bagasa n’abacika intege, rimwe na rimwe bakumva ko kubona Visa bidashoboka, nyamara atari ko biri ahubwo byose bituruka ku babaha amakuru atuzuye.

    Kazenga Kim Alain ni umwe mu bize muri Canada bafashijwe na EDVISA. Avuga ko yafashijwe n’iki kigo mu kubona Kaminuza, agatangira gukurikirana amasomo muri Nzeri 2017 kugeza asoje muri Kamena 2022.

    Kazenga ushimira ubunyamwuga bwa EDVISA, avuga ko muri Canada yahakuye ubumenyi busanzwe bw’ishuri ndetse n’ubwo mu kazi kuko yahabonye imirimo, akaba yizeye kuzakoresha amahirwe yabonye agateza imbere u Rwanda.

    Mully Christa ni undi munyeshuri wize muri Canada afashijwe na EDVISA. Avuga ko yabanje kugorwa no kubona ibyangombwa, nyuma EDVISA ikahagoboka.

    Yagize ati “Nasabye Visa inshuro ebyiri binanirana, ariko nyuma naje kumenya Ignace ‘Mulindabigwi’ mubajije ko yamfasha, ansubiza ko bishoboka cyane. Yansobanuriye inzira zose dutangira bushya, amfasha gushaka ‘Admission Letter’ na Visa, nyuma birakunda, ubu ndi kuminuza muri Biomedical Science.”

    Guillaume Rutembesa ni umubyeyi wakoranye na EDVISA ikamufasha kubona VISA z'abana be bagiye kwiga muri Canada. Yemeza ko ari abanyamwuga batandukanye n'abandi baba bishakira indonke

    Ati 'Bamfashije kwegeranya ibisabwa mbona visa z'abana kandi babashakira n'amashuri, ibyo rero bikaba ari ibintu bitandukanye n'ibindi bigo twumva kuko bo babikora mu buryo bwa kinyamwuga.' 

    Rutembesa Guillaume wafashijwe na EDVISA

    Mulindabigwi umaze imyaka 18 akorera muri Canada, mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu by’Africa, yanashinze ikigo cyitwa Capella Immigration Service gikorera muri Canada, aho gifasha muri Serivisi z’ibyangombwa by’imikorere.

    Kugeza ubu EDVISA imaze gufasha abanyeshuri b'abanyarwanda basaga 300 utabariyemo abandi bafashijwe na Capella Immigration Services kubona VISA mu byiciro bitandukanye.

    Uretse gufasha abantu gukusanya ibyangombwa bikenewe, EDVISA ifasha abanyeshuri guhitamo amashuri na kaminuza byemerewe kwakira abanyeshuri mpuzamahanga.

    EDVISA ifite icyicaro gikuru mu nyubako ya Makuza Peace Plaza muri block B muri etage ya 6, ni ikigo cyemewe kandi cyahawe uburenganzira na Leta y’ u Rwanda. Gifasha abanyeshuri kwiga muri kaminuza zikomeye zo mu mijyi myiza ya Ottawa, Montreal, Edmonton, Quebec, Toronto n’ahandi hose muri Canada.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120832/byinshi-kuri-edvisa-igisubizo-ninzira-yizewe-ku-bashaka-kwiga-muri-canada-120832.html

  • Babiri b’indashyikirwa mu barangije muri PIASS bahembwe za miliyoni #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri babiri mu barangije mu ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) barushije abandi amanota, batahanye impanyabumenyi na sheki za miliyoni (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/babiri-b-indashyikirwa-mu-barangije-muri-piass-bahembwe-za-miliyoni

  • Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abasoje amasomo muri UGHE – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri basoje barimo 18 basoje mu masomo arebana n'Uburinganire n'ubuzima bw'imyororokere, 11 basoje mu buvuzi bukomatanyije ibizwi nka ,One Health na 15 basoje amasomo y'imiyoborere mu nzego z'ubuzima ibizwi nka Health Management.

    Aba banyeshuri bagizwe n'abakobwa 26 bagize 60% n'abagabo 18 bo mu bihugu binyuranye ku Isi.

    Ni umuhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine n'abayobozi banyuranye ba Kaminuza ya Global Health Equity ndetse n'Umuryango wita ku buzima, Partners In Health.

    Umuyobozi wa Kaminuza ya Global Health Equity, Prof Agnes Binagwaho yagaragaje ko bishimiye kuba bongeye gutanga impamyabumenyi bateranye ku nshuro ya mbere nyuma ya Covid-19.

    Yagaragaje ko kimwe n'izindi nzego zitandukanye, Kaminuza nayo yahuye n'ibibazo bitewe na Covid-19 ariko kandi ikaba yaranagize ibyago by'urupfu rwa Dr. Paul Farmer wanayishinze.

    Ati 'Twahuye n'ibizazane bibiri harimo icyorezo ariko twebwe nk'umuryango wa Kaminuza twabuze umuntu ukomeye, Umujyanama, umuyobozi kandi akaba umwe muri twe, Umuganga mwiza Paul Farmer.'

    Prof Binagwaho yongeye kwibutsa ko gushinga iyi Kaminuza ari igitekerezo cyavuye ku nzozi zo guharanira ko ubuvuzi n'ubuzima bwiza bigera kuri bose no kuri ba bandi badafite amikoro ahagije ariyo mpamvu yubatsee mu gice cy'icyaro aho serivisi z'ubuzima n'ubuvuzi zikenewe cyane.

    Yakomeje agira ati 'Uretse izo mbogamizi twabashije kugera kuri byinshi, twabashije gushimirwa na UNESCO kandi hari ibindi bihembo bidutegereje. Turi mu murongo mwiza mu gutanga uburezi bufite ireme bugamije kugera kuri bose ubuvuzi.'

    Yasabye abanyeshuri basoje amasomo yabo guharanira gutanga umusanzu wabo muri sosiyete ariko bakirinda no kwihererana ibibazo kuko umuryango wa Global Health Equity uzakomeza kubaba hafi.

    Ati 'Ibyo muzanyuramo, icy'ingenzi muzatange ubuvuzi bwiza kuri bose kandi vuba, nizeye ko muzakomeza kudutera ishema. Muzabe indwanyi ariko ntimuzibagirwe ko mu kiri umuryango mugari. Ayo mahirwe ntimuzayateshe agaciro ahubwo muzayabyaze umusaruro. Ntimugatinye kuduhamagara, guhamagarana no guhamagara inshuti.'

    Umunyeshuri uhagarariye abasoje amasomo y'ubuvuzi bukomatanyije One Health, ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Evelyn Grace Bigini, yagaragaje ko inama bahawe by'umwihariko mu biganiro bya Paul Farmer bizababera impamba y'urugendo.

    Ati 'Ntitwakwibagirwa ibiganiro twagiranye n'abanyeshuri. Twibanze cyane ku kubaka ubufatanye ariko dukwiye kubyaza uko kumenyana umusaruro.'

    Umuyobozi uhagarariye abanyeshuri basoje mu masomo ajyanye n'Imiyoborere mu nzego z'Ubuzima, Mbarubukeye Corneille yasabye bagenzi be gusenyera umugozi umwe muri byose.

    Ati 'Tugomba kuzabigeraho, dukeneye kungurana imbaraga, ibyo bizadufasha kugera ku ntego zacu. Ndababibutsa ko dushobora gukora buri kimwe cyose cyuje ubumuntu. Mukomere, muhatane kandi mureke tube indwanyi.'

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi y'Umuryango Partners in Health, Ophelia Dahl, yasabye aba banyeshuri gukora cyane no guharanira kwiga no kugera ku mpinduka nziza muri sosiyete n'ibihugu baturukamo.

    UGHE ni kaminuza yakira abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye

    Aba banyeshuri 44 basoje amasomo yabo muri UGHE

    Abasoje amasomo yabo basabwe kuba intangarugero

    Ababyeyi n’abavandimwe bari baje gushyigikira aba banyeshuri barangije amasomo

    Madamu Jeannette Kagame yitabiriye uyu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abasoje amasomo muri UGHE

    Madamu Jeannette Kagame yashimye abanyeshuri barangije amasomo yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yitabiriye-umuhango-wo-gushyikiriza-impamyabumenyi

  • MTN Rwanda na IHS Rwanda bageneye inkunga RTB… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu nibwo ku cyicaro gikuru cya ‘Rwanda TVET Board’ i Remera hasinyiwe amasezerano mashya y’ubufatanye hagati ya MTN Rwanda, IHS Rwanda ndetse na RTB, aho ibi bigo by’ubucuruzi byanatanze Sheki ya Miliyoni 100FRW azagurwamo Mudasomwa na Murandasi.

    Aya mafaranga azagurwamo Mudasobwa magana abiri (200) zizahabwa abo mu bigo by’imyuga n’ubumenyingiro ‘TVET’,  ndetse na Interineti y’umwaka umwe izakoreshwa n’izo mashini.

    RTB yakiriye Sheki

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Foundation, Mukarubega Zulphat, yavuze ko iyi ari gahunda batangiye yo gufasha gahunda ya Leta yo kugendana n'ikoranabuhanga.

    Ati 'Dutanga mudasobwa mu mashuri kugira ngo tugire uruhare muri gahunda ya Leta iba yaremereye Abanyarwanda, cyane cyane nko mu ikoranabuhanga bahashyize ingufu.'

    “Twatanze mudasobwa na murandasi mu mashuri kugira ngo abanyeshuri bige mu buryo bugezweho kandi babashe no kumenya icyo abandi babarushije kugira ngo bongere ubumenyi, bishimangire rya reme ry'uburezi twifuza.'

    Zulphati (ibumoso) uyobora MTN Foundation

    Umukunzi Paul uyobora Rwanda TVET Board yavuze ko iki kigo gifite gahunda yo gushyiraho icyumba cy'ikoranabuhanga muri buri shuri, iyi nkunga ikazabafasha kubigeraho.

    Ati 'Ubufashwa twahawe buzatuma tugira mudasobwa zigera kuri 200 zizajya mu mashuri atandukanye ya TVET. Ibyo twigisha muri tekinike n’ubumenyingiro, dukenera za mudasobwa kuko Porogaramu yose umunyeshuri yaba yigamo ifite aho bihuriye na mudasobwa.'

    Yakomeje ati 'Ibyo bituma dukomeza mu rugendo kuko turashaka ko amashuri yose agira ibyumba bya mudasobwa, ntabwo turagera ku 100% niyo mpamvu abafatanyabikorwa bacu bagenda badufasha kugira ngo buri shuri ryose ribe rifite icyumba cy'ikoranabuhanga, kirimo murandasi na mudasobwa nibyo bikoresho by'ikoranabuhanga ku buryo buri munyeshuri abigiraho umwanya.'

    Umukunzi Paul uyobora RTB

    Eng. Umukunzi kandi yavuze ko mu Rwanda hari kubakwa amashuri 114 ya TVET asanga 451 asanzwe akora kandi yose akeneye kugira ibikoresho by’ikoranabuhanga, byumvikanisha ko inkunga yatanzwe ari intambwe ikomeye yatewe kugira ngo amashuri abone za Mudasobwa.

    Ikigega cya ‘MTN Foundation’ gikoresha amwe mu mafaranga MTN Rwanda yunguka, kigatera inkunga gahunda zitandukanye za Leta zirimo Uburezi, Ubuzima, Ikoranabuhanga, Guteza imbere abagore n’ibindi byinshi.

    Bishimiye ubufatanye

    AMAFOTO: Iradukunda Jean De Dieu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120298/mtn-rwanda-na-ihs-rwanda-bageneye-inkunga-rtb-izafasha-mu-guteza-imbere-imyuga-nubumenying-120298.html

  • 101 barangije muri Kepler bahawe impamyabumenyi zo muri Amerika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo Kepler cyigishiriza mu Rwanda amasomo ya Kaminuza ya Southern New Hampshire University SNHU (USA), cyatanze impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/101-barangije-muri-kepler-bahawe-impamyabumenyi-zo-muri-amerika