Tag: uburezi

  • Abarimu batangiye kongererwa ubumenyi mu byo kwigisha abana umuco w'amahoro – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yatangiriye mu Mujyi wa Kigali aho arimo gutangwa n'Ikigo cy'Ubushakashatsi n'Amahugurwa ku burenganzira bwa muntu na Demokarasi bigamije amahoro [CRHRD Rwanda] ku bufatanye n'Umuryango w'Abanyamerika, Full Circle Learning.

    Icyiciro cya mbere cy'abahuguwe kigizwe n'abarimu 30 baturutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, tariki 18-19 Gashyantare 2023.

    Aba barimu barimo kubakirwa ubushobozi buzabafasha mu mwuga wabo wo kwigisha abana babubakamo indangagaciro za kimuntu. Bigishwa imvugo ikwiye gukoreshwa ku mwana, imyitwarire y'umwarimu imbere y'umwana, uko ashobora guhana umwana igihe yakosheje n'ibindi.

    Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda akaba n'Umuyobozi wa CRHRD Rwanda, Dr Eric Ndushabandi yabwiye IGIHE ko amahugurwa nk'aya azakomeza kuko bafite intego yo kubaka amahoro arambye kandi bitagerwaho atigishijwe bihereye mu bakiri bato.

    Ati 'Abarimu twabanje kubabaza uko basanzwe bigisha abana ibijyanye n'amahoro, twasanze hari ibyo bari basanzwe bakora ariko batarabishyira mu bikorwa uko bikwiye. Ubu rero batwemereye ko bagiye kubishyiramo imbaraga kugira ngo dufatanye kubaka amahoro n'ubumuntu mu bana bakiri bato.'
    Yakomeje agira ati 'Ni ukwigisha umwana imisesengurire yimbitse ndetse no kuba yatangira gutekereza ku bibazo bimukikije n'uko yagira uruhare mu kubishakira umuti. Ni uburyo bwo gufasha umwana kumenya impamvu yiga ibyo yiga ndetse n'icyo bishobora kumumarira.'

    Abarimu bahuguwe bagaragaje ko hari ibyo bari basanzwe bakora ariko bungutse byinshi bigiye kubafasha mu kwigisha abana indangagaciro y'ubumuntu ndetse n'umuco w'amahoro muri rusange.

    Nuwayezu Florence wigisha mu mashuri abanza kuri EP Carrière mu Murenge wa Gisozi yagize ati 'Ntabwo twari dusanzwe dushyira imbaraga mu kwigisha abana tubabwira kugirana urukundo n'ubufatanye hagati yabo ariko nyuma y'aya mahugurwa tuzajya tubikoresha.'

    Yakomeje agira ati 'Umwana tuzigisha isomo iryo ari ryo ryose tumubwira kugira ubumwe cyangwa urukundo bizatuma agera ku ntego ze, nakura yiteze imbere anateze igihugu imbere.'

    Irahari Emmanuel wigisha kuri GS Butamwa mu Murenge wa Mageragere yagize ati 'Umwana icyo umutoje ni cyo afata, iyo umwigishije ibyiza ni byo afata. Icyo gihe rero azavamo umuntu ukomeye niba waramwigishije ibyiza hakiri kare.'

    Yakomeje agira ati 'Ibi rero bizafasha abantu. Iyo umwana abona mugenzi we akamwibonamo nka we ubwe, ntabwo yamwifuriza ikibi. Icyo gihe rero tuzaba dufite u Rwanda rwiza rufite abaturage babanye mu mahoro asesuye.'

    Hari ingero z'aho byashobotse

    Inyigisho nk'izi zifasha abana bato gukura bazi uruhare bafite mu kubaka sosiyete y'abantu bafite ubumuntu, kuba abaharanira impinduka zaba iz'aho batuye ndetse no mu Isi muri rusange.

    Ni uburyo bwatangijwe mu 1992, aho kuri ubu bumaze kugezwa mu bihugu birenga 17 muri Afurika birimo nka Zambia, Ghana, Cameroon, Liberia, Nigeria n'ahandi.

    Umuhanga mu bijyanye n'imyigishirize y'abana bato, Eric Mureya akaba ari na we uri kwigisha aba barimu aturutse muri Zambia, yavuze ko ubu buryo bufite intego y'ingenzi yo gufasha abana kumenya uruhare rwabo mu guhindura sosiyete.

    Mureya avuga ko nko muri Zambia ubu buryo bukoreshwa mu mashuri 400, ndetse bwifashishwa na Minisiteri y'Uburezi muri iki gihugu aho abanyeshuri babasha kujyana ibyo biga mu mashuri bikagirira umumaro sosiyete.

    Ikigo CRHRD Rwanda kigaragaza ko nibura muri uyu mwaka hazaba hamaze guhugurwa abarimu bagera muri 450. Intego ihari kandi ni uko abo barimu bazajya bahugurwa na bo bazajya bafasha mu gukwirakwiza ubwo bumenyi mu mashuri.

    Dr Ndushabandi ubwo yatangaga amasomo ku barimu bitabiriye amahugurwa

    Abarimu bahuguwe mu Mujyi wa Kigali ni 30

    Eric Mureya yavuze ko inyigisho nk’izi zisanzwe zitangwa hirya no hino muri Afurika kandi zagiye zitanga umusaruro

    Dr Ndushabandi aganira n’Umuyobozi wa Full Circle Learning

    Umuyobozi wa CRHRD Rwanda, Dr Eric Ndushabandi yavuze ko izi nyigisho zizafasha mu kubaka indangagaciro mu bana hakiri kare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-batangiye-kongererwa-ubumenyi-mu-byo-kwigisha-abana-umuco-w-amahoro

  • Muhanga: Ibiryo byibwe n'abatetsi biviramo abanyeshuri koherezwa mu miryango yabo #rwanda #RwOT

    Bamwe mu babyeyi batuye iruhande rw'ikigo cy'Ishuri ribanza rya Bilingaga, baravuga ko umuyobozi w'iri shuri yacikishije umutetsi wagaragaweho ubujura bw' ibyo kurya yagombaga gutekera abanyeshuri. Byafatiwe mu isoko ryo mu kagarama ka Makurungwe. Abanyeshuri boherejwe kujya bajya kurya mu miryango bakomokamo.

    Mu kiganiro bamwe mu babyeyi bahaye umunyamakuru wa intyoza.com bamuhamirije ko 'Umujura yafashwe ntashyikirizwe izindi nzego nyamara yemera ko yibye ibishyimbo akabiha umugore we kuko ngo yarwaje umwana kandi ari ikinyoma kuko byafatiwe ku isoko aho yagiye kubigurisha'.

    Uwimana Pascasie, avuga ko aturanye n'ikigo ndetse ko aba batetsi bajyaga bazana ishoka n'indobo ngo ababikire, ariko kubera amakosa yabonaga bakoraga yabimenyesheje ikigo aho kugira ngo ubuyobozi bugire icyo bukora, aba ariwe ugirwa umujura ndetse ngo yagerageza kubatanga ubuyobozi ntibubyemere.

    Yagize ati' Njyewe nturanye n'ishuri ariko najyaga mbona abatetsi bazana ibintu iwanjye birimo ibikoresho nk'ishoka ndetse n'indobo. Maze kubona amakosa bakoraga nabibwiye umuyobozi amfata nk'umuntu ubabeshyera, ndetse naje kugirwa umujura kubera ko nabivugaga bakavuga ko mbabeshyera'.

    Akomeza yibaza uburyo umuyobozi w'ikigo yafashe igisambo kiyemerera ko kibye ibishyimbo ntibamushyikirize izindi nzego, agakeka ko harimo ibindi dore ko ngo hari n'amakuru avugwa ko baba bafitanye andi mabanga yo guhishira yanatumye acika.

    Mutuyimana Nicodem, avuga ko bibabaje kubona umuntu ahabwa akazi yarangiza akiba agatuma abana batabasha gufatira ifunguro ku ishuri. Asaba ko abayobozi b'iki kigo babibazwa.

    Yagize ati' Birababaje kubona umuntu ahabwa akazi agatuma abana bacu batabasha gufatira ifunguro ku ishuri. Rwose turasaba ubuyobozi ko bugomba gutanga ibisobanuro  ku babyeyi barihiye abana babo bakaba batarya, barahagaritse kubatekera'.

    Uwimana Thierry, Yagize ati' Iki kintu cyabaye kirababaje kuko abagakwiye kureberera umutungo w'Igihugu kugirango utangizwa aribo bagaragaza ko bawutagaguza. Ntabwo wambwira uburyo umukozi yateka ibiryo yabigabanyije rimwe cyangwa kabiri utarabibona uri umuyobozi? Mbona nabo bafite uko bakorana'.

    Umuyobozi w'ikigo cy'ishuri ribanza rya Bilingaga, Kampire Immaculee yemeye ko bahagaritse gutekera abanyeshuri bitewe n'ikibazo cy'ubujura cyakozwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023, bahita birukana abo bakozi harimo uwitwa Habinshuti Jean Baptiste wemeye ko yahaye umugore we ibishyimbo amaze gucunga mugenzi we, maze bijyanwa mu isoko ari naho byafatiwe.

    Akomeza yemeza ko yatanze raporo mu nzego zimukuriye kugirango uwafatiwe mu cyuho azakurikiranwe hisunzwe amategeko.

    Umuyobozi w'akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Gilbert Mugabo yavuze ko iki kibazo koko bakimenye kandi kigiye gukurikiranwa. Yongeraho ko aba bibye ibiryo bagomba kuzabibazwa. Yongeraho ko imiterere y'akazi bakora gashobora gutuma ibibazo nk'ibi bibaho.

    Akomeza yibutsa abayobozi b'ibigo ndetse n'Abarimu bashinzwe ibikoni na komite z'ababyeyi ko bakwiye kujya bacungira hafi ibijyanye n'ibikoni kuko amakosa nk'aya ashobora kubangamira imigendekere myiza ya gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.

    Mu yandi makuru twabashije kumenya twahawe n'abaturiye ikigo ndetse na bamwe mu barimu, bavuga ko mu bigarara byatumye umuyobozi w'ikigo ahitamo gusezerera uyu Habinshuti Jean Baptiste wari umutetsi muri iki kigo byaba bifitanye isano n'ibindi bibazo by'abarimu bafatanyaga nawe kwiba ibiryo by'Ikigo.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/02/16/muhanga-ibiryo-byibwe-nabatetsi-biviramo-abanyeshuri-koherezwa-mu-miryango-yabo/

  • Top 10 public universities in Canada 2023 #rwanda #RwOT

    Top 10 Best Public universities in Canada in 2023. Canada […]

    The post Top 10 public universities in Canada 2023 appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/public-universities-canada/

  • Abanyeshuri ba IPRC Kicukiro baganirijwe ku b… – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye Taliki 11 Mutarama 2023, cyateguwe n'Umuryango witwa “Bohoka Tuganire Organization” washinzwe hagamijwe kubungabunga umuryango nyarwanda uzira amakimbirane, agahinda gakabije n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge.

    Uyu muryango ufite gahunda yo kuzenguruka igihugu wigisha urubyiruko kureka ibiyobyabwenge. Kuri iyi nshuro uyu muryango wari wasuye abanyeshuri biga muri IPRC Kicukiro.

    Ibiyobyabwenge byasobanuwe nk'ibintu byose bikoreshwa bikangiza ubuzima bw'ababikoresha ndetse bakabihitamo akenshi babitewe no kunanirwa kwakira ubuzima bahuye nabwo. 

    Bimwe mu biyobyabwenge bikunda gukoreshwa harimo urumogi, widi n'ayandi matabi akoreshwa. Si ibyo gusa kuko hari n'ibisindisha bindi birimo inzoga zikakaye n'ibindi byinshi.

    Benshi mu bitabiriye iki gikorwa cyo gukumira ibiyobyabwenge, bavuze ko zimwe mu mpamvu zituma abantu biyahuza ibiyobyabwenge cyane cyane urubyiruko, akenshi biterwa nuko abana bigana imico babonye ahandi.

    Biterwa kandi n’agahinda gakabije, kwangwa muri sosiete cyangwa bakabita amazina ajyanye nuko bateye, kubabwira ko ari babi, bityo bakibwira ko gukoresha ibiyobyabwenge byabazanira ibyishimo ndetse bakaba abantu barenze. Ingaruka ikaba kwangirika kw’ahazaza habo.

    Nshimyumuremyi Vedaste, Umuyobozi wa Bohoka Tuganire Organization, yashishikarije abanyeshuri kwimenya, bakikunda bakarwanira icyo bashaka kuba bo. Yagize ati 'Ejo heza hacu hari mu biganza byacu ndetse n'igihugu kiradushyigikiye.'


    Vedaste Umuyobozi wa Bohoka Tuganire Organization

    Apotre Mutabazi Kabarira Maurice, Umushumba w'Itorero New Covenant Kingdom Citizen yari umwe mu batumiwe kuri uyu munsi. Yagarutse ku mikorere y'ibiyobyabwenge iyo byageze mu mubiri ndetse n'ingaruka bitera.

    Yagize ati 'Nkiri ku ntebe y’ishuri banyitaga amazina ambabaza, ntekereza kunywa ibiyobyabwenge, ariko naje kumenya ko kubikoresha atari umuti wo gukemura ibibazo ahubwo ngomba gukomera ngashaka inzira zo ku bikemura.'

    Uwamungu Evariste, umuganga mu bijyanye n'imitekereze ku bitaro bya Ndera, yabwiye abanyeshuri n'urubyiruko muri rusange ko abafite agahinda gakabije, babagana bakabaganiriza. 

    Ati 'Mwatugana tukabagira n'izindi nama zabafasha aho kujya mu biyobyabwenge kuko ibiyobyabwenge bimunga intekerezo zanyu ibyo mwari kuzaba byo bikaburizwamo.'


    Uwamungu Evariste, Umuganga mu bitaro by’i Ndera

    Evaliste Murwanashyaka, Umugenzuzi w'Uburenganzira bw'Umwana mu gihugu yagize ati 'Amakimbirane mu miryango ni kimwe mu bituma abana biyahuza ibiyobyabwenge kugira ngo bishakemo ibyishimo baburiye mu miryango.'


    Muryanashyaka Theoneste, umugenzuzi w’uburenganzira bw’umwana mu gihugu hose

    Haragirimana Clever umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta witwa OPROMAMER, yagaye bamwe mu rubyiruko bihaye imvugo yitwa 'Gutwika'. Ati 'Gutwika nk'imvugo yadutse mu rubyiruko, irabangiriza bakanywa ibiyobyabwenge ngo bavugwe nk'abantu badasanzwe. Mureke tubirwanye ku bw’ahazaza hacu.'


    Harerimana Clever yabibukije kwigira kandi bakikunda

    Madamu Byiringiro Consolatrice ukora mu bijyanye n'ikoranabuhanga, yavuze ko imbuga nkoranyambaga zishuka abana bagatangira kwigana ibyo bazibonaho.


    Consolatrice yavuze ko nawe ari mu rubyiruko, bityo akaba yiteguye kubafasha 

    Yagize ati 'Imbuga nkoranyambaga ni wowe uzikoresha, iyo uhisemo ibikwangiriza biba bihari n’iyo uhisemo ibigufitiye akamaro biba biriho. Rubyiruko mwite ku hazaza hanyu hari mu biganza byanyu.

    Ndagijimana Jean Pierre, mu magambo akomeye arimo inyigisho ku rubyiruko rwari ruteraniye aho yagize ati 'Muharanire kuba abo muri bo aho kwigana abandi.' Yavuze ko yakuriye mu muryango ukennye, ariko yaharaniye kwiteza imbere akazamura n'abo akomokaho, kandi yabigezeho.

    CIP Irene Umuhozari mu mpanuro ze yagize ati 'Birababaje kuba wakwamburwa umwenda mwiza nk’uwo mwambaye, mukambikwa iroza bambika abagiye gufungwa, kuko uzahanwa nufatwa ukoresha ibiyobyabwenge.' Yabagiriye inama yo kubungabunga amagara yabo bakubaka igihugu.

    Abanyeshuri bari bitabiriye iki gikorwa, bari bafite inyota yo kumva izi nama. Bavuze ko bagiye kwigisha na bagenzi babo bakamenya ibibi byabyo ndetse bagaharanira kubaka igihugu dore ko ari bo Rwanda rw’ejo.

    Abanyeshuri bafashe ifoto y’urwibutso n’abayobozi bari babasuye

    REBA UKO BYARI BIMEZE MU MASHUSHO

    VIDEO + PHOTOS: Iradukunda Jean de Dieu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124789/abanyeshuri-ba-iprc-kicukiro-baganirijwe-ku-bubi-bwibiyobyabwenge-video-124789.html

  • Minisitiri Ngirente yasabye 5,702 bahawe impa… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022, Minisitiri Ngirente yayoboye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 5,702 ba Kaminuza y'u Rwanda, wabereye kuri Sitade y'Akarere ka Nyagatare mu Burasirazuba bw'u Rwanda.

    Uyu muhango witabiriwe n’ibihumbi by’abantu barimo ababyeyi, abanyeshuri, abarezi n’abandi.

    Abasoje amasomo yabo barimo 25 basoje impamyabumenyi y’ikirenga (PhD), 628 basoje mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) barimo kandi 4,417 barangije mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) ndetse na 332 barangije muri Diploma zitandukanye.

    Ni ku nshuro ya 8 Kaminuza y’u Rwanda itanze impamyabumenyi. Justine uri mu basoje amasomo ya ‘Master’s yavuze ko kuva mu 2019 yakurikiranaga aya masomo, kandi rwari urugendo rutoroshye ahanini bitewe na Covid-19, aho basabwaga kwigira ‘Online’.

    Ni urugendo avuga ko rutumye yunguka ubumenyi. Ati “Igihugu kinyitegeho byinshi.” Yigaga ibijyanye n’ububyaza, ndetse avuga ko azihatira mu gutanga serivisi nziza, kandi azabera abandi urugero rwiza.

    Nshimiyimana Boniface wigaga ibijyanye no kwita ku ndembe, akaba asoje muri ‘Master’s yavuze ko atewe ishema no gusoza amasomo ye ‘mu gihugu cyacu kandi muri Kaminuza y’u Rwanda’.

    Yavuze ko igihugu gikwiye kumwitegaho byinshi. Ashima Perezida Paul Kagame ku bw’umusanzu we mu rugendo rwo guteza imbere uburezi mu Rwanda. Yanashimye ababyeyi be.

    Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Didas Muganga Kayihura yavuze ko uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi ufite igisobanuro kinini kuri we, kuko ubaye mu gihe ari bwo aherutse kugirwa Umuyobozi w’agateganyo w'iyi Kaminuza.

    Dr. Didas yifurije ishya n’ihirwe abasoje amasomo. Yabwiye abanyeshuri ko hamwe n’imiryango yabo, iki ari igihe cyo kurya ku mbuto bateye mu gihe cy’urugendo bari bamaze ku ntebe y’ishuri.

    Yabashimiye kandi umuhate wabo kuko bize mu bihe bigoye birimo icyorezo cya Covid-19, intambara hirya no hino ku Isi n’ibindi.

    Dr. Didas yabwiye abasoje amasomo, ko bakwiye guharanira kuba nyambere muri byose. Ati “Ubu mufite buri kimwe cyose gikenewe.”

    Yavuze ko mu basaga ibihumbi bitandatu basoje amasomo, barimo abaturuka mu bihugu 15. Yavuze ko bafite intego yo gukora ku buryo iyi Kaminuza, izajya iganwa n’abandi banyeshuri bo mu bindi bihugu, ndetse n’abashakashatsi.

    Dr. Didas yavuze ko bafitiye icyizere aba basoje amasomo, ashima abarimu ba Kaminuza n’abandi bagize uruhare mu gutuma aba banyeshuri basoza amasomo yabo.

    Minisitiri Ngirente yatangiye ijambo rye, ashima buri wese wasoje amasomo ye ku bw’umuhate n’umurava yashyize mu rugendo rwe rw’amasomo. Yashimye ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ku bw’uyu muhango w’ingirakamaro mu rugendo ‘rwanyu rw’uburezi'.

    Yashimye Umuyobozi Mukuru w'Ikirenga wa Kaminuza y’u Rwanda, Patricia L. Campbell, ashima abarimu ba Kaminuza, ababyeyi bashyigikiye abana babo mu rugendo rwo kwiga ‘uyu munsi muri kwishimira’.

    Ati “Turashimira ababyeyi mwabigizemo uruhare mu burezi bw’abana kuva mu burezi bw’ibanze kugeza binjiye muri Kaminuza kuko uburere mwabahaye nibwo bwatumye bagera kuri uru rwego bagezeho uyu munsi.”

    Ngirente yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora inzego zose z’ubuzima zidasibye n’urwego rw’uburezi kuva mu myaka ibiri ishize, ariko ubuzima buri kugaruka ‘ari nayo mpamvu turi hano twishimira gusoza amasomo’. Ati “Mwakoze uko mushoboye.”

    Yifurije abasoje amasomo ishyira n’ihirwe ‘mu mirimo itandukanye muzakorera igihugu cyacu’. Ati “Twizeye rwose ko muzabyaza umusaruro ibyo mwize.”

    Yavuze ko hari byinshi byakozwe na Kaminuza y’u Rwanda birimo no kuzamura ireme ry’uburezi, avuga ko abarenga 100 bo mu bihugu 21  bitandukanye barangije amasomo yabo muri iyi Kaminuza.

    Avuga ko ibi ari ibigaragaza ko Kaminuza y’u Rwanda yubatse ubushobozi ‘bureshya n’abanyeshuri bo mu bindi bihugu’.

    Dr. Ngirente anavuga ko Kaminuza y’u Rwanda yaguye ubufatanye n’izindi Kaminuza, mu bijyanye n’ubushakashatsi n’ibindi. Zimwe mu ntego za Kaminuza ni ugukora ubushakashatsi.

    Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyigikira Kaminuza y’u Rwanda, mu kugera ku ntego zayo no guteza imbere ireme ry’uburezi.

    Ngirente yavuze ko afitiye icyizere abasoje amasomo mu bijyanye n’uburezi, indangagaciro, bakuye muri iyi Kaminuza n’ibindi bazifashisha mu buzima buri imbere.

    Yasabye abasoje amasomo kugira uruhare mu mibereho y’abandi, kuba ba Ambasaderi beza b’impinduka nziza ‘bashyira mu ngiro indangagaciro bakuye muri iyi Kaminuza’.

    Yavuze ko abasoje amasomo benshi ari urubyiruko (ni byiza), abitezeho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Yavuze ko ibi bazabigeraho barangwa n’ubunyangamugayo n’izindi ndangagaciro.

    Ngirente yijeje Kaminuza y’u Rwanda ko Guverinoma y’u Rwanda “Izafatanya namwe gukemura ibibazo byose biri muri Kaminuza, kugira ngo tuyigire Kaminuza y’intangarugero uko igihugu cyacu kiyifuza.”

    Yavuze ko Guverinoma yifuza ko Kaminuza y’u Rwanda iba Kaminuza yigisha abazaba abakozi ba Leta beza, Kaminuza yigisha abazaba abakozi b’abikorera ku giti cyabo nabo beza, Kaminuza yigisha abazateza imbere igihugu cyacu none n’igihe kiri imbere.'

    Yashishikarije abanyeshuri kuba umusemburo w’impinduka, aho bagiye kuba no gukorera. Yabasabye kandi kuba inyangamugayo, nk’uko byumvikana mu ndahiro bavuga iyo barangije amasomo yabo. 

    Akomeza ati “Muri urwo rwego rero nagira ngo nshishikarize abanyeshuri bahawe impamyabumenyi kugenda mukaba umusemburo w’impinduka, mukaba intangarugero aho mugiye kuba n’aho mugiye gukorera, mukaba inyangamugayo. Kandi byinshi mwabivuze muri ya ndahiro mwarahiye, twese dushima.”


    Minisitiri Ngirente yayoboye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 5,702 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda


    Minisitiri Ngirente yavuze ko Guverinoma izafasha Kaminuza y'u Rwanda gukemura ibibazo ifite

    Abasaga ibihumbi 6 basoje amasomo muri UR- Minisitiri Ngirente yabasabye kuba umusemburo w'impinduka mu buzima bwabo n'ubw'abandi 

    Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Didas Muganga Kayihura, yabwiye abanyeshuri kubyaza umusaruro ubumenyi bavomye muri Kaminuza, bakemura ibibazo kandi batanga ibisubizo 

    Abanyeshuri 5,702 bahawe impamyabumenyi na Kaminuza y'u Rwanda. Umuhango wabereye kuri sitade ya Nyagatare 

    Ibyishimo ni byose ku basoje amasomo muri UR- Basabwe kubakira ku ndahiro bavuze basoza amasomo yabo





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123006/minisitiri-ngirente-yasabye-5702-bahawe-impamyabumenyi-na-kaminuza-yu-rwanda-kuba-umusembu-123006.html