Tag: uburezi

  • Umunyeshuri mwiza ntiwamutegerereza muri Kaminuza-Dr Mukankomeje – #rwanda #RwOT

    Ibi Mukankomeje yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Werurwe 2023 mu nama mpuzamahanga yateguwe na Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Uburezi, yiga ku buryo uburezi buvuguruye bushobora gushyirwamo imbaraga no kugira uruhare mu mpinduramatwara ya kane mu bijyanye n'inganda.

    Mukankomeje yagaragaje ko mu gushyira mu bikorwa ingamba z'iterambere rirambye, hakwiye kubanza guteza imbere uburezi kuko ari bwo nkingi mwikorezi muri byose.

    Ati 'Uburezi ni urutirigongo rwa byose. Ntabwo washyira mu bikorwa intego z'iterambere rirambye utarize cyangwa ngo ube ufite ubumenyi bw'ibanze.'

    'Kugira ngo tuzabigereho tutagize uwo dusigaza inyuma, umwana agomba kwigishwa neza kandi ni yo mpamvu Leta ishyiramo ingufu ngo hongerwe amarerero.'

    Dr Mukankomeje yagaragaje ko hadashobora kubaho umunyeshuri mwiza mu mashuri makuru na Kaminuza mu gihe atateguwe neza.

    Ati 'Ntiwabona umunyeshuri mwiza muri Kaminuza mu gihe atateguwe neza ku nzego zose ariko rero niba bigiye kudusaba kugera mu 2100 ngo tubigereho, ubwo twaba turi kugana he? Turareba ku rwego mpuzamahanga ariko kandi tukareba no kuri Afurika twifuza mu 2060, tukagera ku rwego rw'igihugu ndetse no kureba uko byagerwaho.'

    Yakomeje agaragaza ko mu gihe u Rwanda rwakomereza ku muvuduko rufite mu guteza imbere uburezi uyu munsi, ruzagera ku ntego y'icyerekezo cya 2050 yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi.

    Yagaragaje ko muri iki gihe bisaba ko umunyeshuri ahabwa ubushobozi binyuze mu kubona ibikoresho by'ibanze nka mudasobwa, internet n'ibindi bimufasha kwiga neza kandi ko u Rwanda ruri mu murongo mwiza.

    Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko amashuri y'abigenga agihura n'ibibazo bikomeye birimo no kuba serivisi zitangwa zihenze kandi ntibikorwe mu buryo buboneye, asaba Leta gukomeza gushora imari mu burezi mu kwirinda ko bugirwa ubucuruzi.

    Dr Mukankomeje kandi yagaragaje ko indi mbogamizi ikibangamira uburezi muri Afurika ari uko usanga uburere n'uburezi bwe biharirwa mwarimu kandi n'ababyeyi bakwiye kugira uruhare muri byo.

    Abashakashatsi batandakanye kandi bagaragaje ko hari ibikwiye gukorwa mu guteza imbere uburezi bufite ireme hagamijwe iterambere rirambye kandi rishingiye ku bumenyi.

    Umuyobozi Mukuru w'Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje yagaragaje ko hakenewe guhuza imbaraga mu guteza imbere uburezi

    Abashakashatsi batandukanye batanze ibitekerezo ku hazaza h’uburezi bwa Afurika

    Hagaragajwe ko hakenewe imbaraga mu kubaka uburezi bufite ireme

    Amafoto: Nezerwa Salomon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyeshuri-mwiza-ntiwamutegerereza-muri-kaminuza-dr-mukankomeje

  • U Rwanda rukeneye ibyumba by'amashuri ibihumbi 17 – #rwanda #RwOT

    Ni ukuvuga ko urebye ingengo y'imari ya miliyari 300 Frw yakoreshejwe mu kubaka ibyumba by'amashuri ibihumbi 22, bivuze ko n'ubundi akenewe iyenda kungana gutyo.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, yari yitabye iyo Komisiyo ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere Imyuga n'Ubumenyingiro (RTB), Eng Paul Umukunzi.

    Yari kumwe kandi n'Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze (Rwanda Basic Education, REB), Dr Nelson Mbarushimana ndetse n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki muri Mineduc, Rose Bagumya.

    Basubizaga ibibazo byagaragariye Abadepite ubwo bari mu ngendo bakoreye hirya no hino mu gihugu kuva tariki 15 Ukuboza 2022.

    Muri byo harimo icy'inyubako z'amashuri zidahagije ndetse n'izikeneye kuvugururwa.

    Mu bishaje bikeneye kuvugururwa harimo ibyumba by'amashuri, ibikoni, aho abanyeshuri bafatira amafunguro, amacumbi, amasomero, ibyumba by'ikoranabuhanga ndetse n'ubwiherero.

    Visi Perezida wa Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n'Urubyiruko, Madina Ndangiza, yavuze ko hari n'ikibazo cy'abanyeshuri bagikora ingendo ndende bajya ku mashuri.

    Depite Ndangiza yagaragaje ko kugeza ubu mu mashuri y'incuke hakiri ubucucike ndetse hari n'amashuri ubu ataratangiza gahunda yo kwiga rimwe ku munsi.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko mu myaka itatu ishize hubatswe ibyumba by'amashuri birenga ibihumbi 22, ubwiherero ibihumbi 31 n'ibikoni birenga 2604.

    Yagaragaje kandi ko hubatswe amashuri mashya y'imyuga n'ubumenyingiro agera kuri 81, yongerewe ku mashuri asanzwe n'andi arindwi yahanzwe.

    Ati 'Ikindi ni uko dusabwa kongera amashuri y'imyuga ku buryo nibura muri buri murenge hazaba hari ishuri ry'imyuga.'

    Mu mwaka w'ingengo y'imari 2021/22, hubatswe amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro 21. Kuri ubu hari kubakwa kandi amashuri y'imyuga 90 ndetse n'ibyumba by'amashuri y'incuke birenga 360 mu gihe kandi hari no kubakwa ibikoni bigera kuri 317.

    Ati 'Gusa ibi ntibihagije kugira ngo ikibazo mwabonye kibe gikemutse, ingamba zirahari zo kongera ibikorwaremezo, birimo ibyumba by'amashuri n'ubwiherero.'

    Guverinoma kandi ifite gahunda yo kubaka nibura ishuri ry'imyuga muri buri murenge, aho kuri ubu hari kubakwa mu mirenge 12, indi isigaye 24 ikazubakwamo amashuri y'imyuga mu mwaka utaha w'ingengo y'imari.

    Ku kijyanye n'amashuri atagira ibigega bifata amazi, Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko umwaka ushize w'ingengo y'imari muri gahunda yo gushyira ibigega ku mashuri, hakoreshejwe miliyari 1 Frw, zubatse ibigega 1019 ku mashuri atandukanye.

    Mu 2022/23, hagenwe miliyoni 850 Frw yo kubaka no gushyira ibigega ku mashuri. Ku rundi ruhande ariko ibigega byubatswe ni bike ugereranije n'amashuri yubatswe.

    Minisitiri Dr Uwamariya avuga ko hari inkunga yatanzwe na Banki y'Isi ku buryo hari izindi miliyari 5,5 Frw zizajya ku bigega ndetse na miliyari 17 Frw zizashorwa mu gufata imikingo.

    Ati 'Ingamba zihari ni ugukomeza gushyira ibigega ku mashuri, uko ingengo y'imari izagenda iboneka no gufatanya n'abafatanyabikorwa kugira ngo ayo mazi aho kuva ku mashuri yangiza ibintu ahubwo afatwe abyazwe umusaruro, akoreshwe mu zindi gahunda z'ishuri.'

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari hazakoreshwa miliyari 8 Frw zo kubaka amashuri y'imyuga mu mirenge icyenda itandukanye.

    Igisabwa ngo hakemurwe ubucucike n'ingendo

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya yagaragaje ko n'ubwo hubatswe ibyumba by'amashuri byinshi, ari intambwe yatewe ariko ikibazo kitarakemuka neza.

    Nko mu bijyanye no kugabanya ingendo ndende ku banyeshuri, hahanzwe amashuri mashya agera ku 650.
    Igenzura ryakozwe na Minisiteri y'Uburezi ryagaragaje ko hakenewe ibindi byumba bishya by'amashuri nibura 13 296.

    Ibyo ni ibikenewe mu kugabanya ikibazo cy'ubucucike ariko by'umwihariko ku kijyanye n'ingendo ho hakenewe ibyumba by'amashuri 3637.

    Minisitiri Dr Uwamariya ati 'Byumvikane ko ubiteranyije birenda kungana n'ibyumba byubatswe kandi iyo urebye ingengo y'imari yagiye ku byumba byubatswe, ikabakaba miliyari 300 Frw.'

    Yakomeje agira ati 'Kugira ngo dukemura iki kibazo cy'ingendo ndende n'ubucucike, birasaba undi mushinga. Birasaba undi mushinga wo kubaka ibikorwaremezo, dufite ingamba zo gukomeza kongera ibyo bikorwaremezo.'

    Mu 2021, nibwo hatangijwe gahunda yo kwakira abana b'incuke, ku buryo mu kubaka ibyumba by'amashuri hari hagiye hateganywa icyumba kimwe. Ni ibintu bituma kuri ubu hariho ubucucike mu mashuri y'incuke.

    Ati 'Muri iyi gahunda yo kubaka ibikorwaremezo ni yo mpamvu twagaragaje ko muri uyu mwaka hari kubakwa amashuri mashya y'incuke agera kuri 360 n'ubundi ni gahunda igomba gukomeza.'

    Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko yatangiye gutekereza uburyo bushya bwo kubaka inyubako zigeretse kubera ko kubona ubutaka ari ibintu bitazaba byoroshye mu bihe biri imbere.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagaragaje ko hari ingamba zafashwe mu kubaka ibikorwaremezo ku mashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rukeneye-ibyumba-by-amashuri-ibihumbi-17

  • Abasaga 200 bitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku mpinduka mu burezi – #rwanda #RwOT

    Ni inama yateguwe na Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Uburezi, UR-CE binyuze muri gahunda yayo yo kubakira ubushobozi abarimu n'abanyeshuri bitegura kuzakora mu burezi, gahunda UR-CE iterwamo inkunga na Mastercard Foundation binyuze muri porogaramu ya 'Leaders in Teaching Initiative Program: LIT'.

    Ni inama igiye kuba mu minsi itatu uhereye ku wa 28 Werurwe 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, yitabiriwe n'abashakashatsi banyuranye mu burezi, inzego zinyuranye z'uburezi n'abandi.

    Biteganyijwe ko muri iyi nama hazagaragarizwamo ibyakorwa n'uburyo bushya bushobora gushyirwamo imbaraga mu myigishirize igezweho, ubushakashatsi n'uko bwakongerwamo imbaraga ndetse n'ibindi bitandukanye bigamije guteza imbere uburezi.

    Kaminuza y'u Rwanda izayakira ku bufatanye n'Ihuriro ry'Amashuri Makuru na Kaminuza n'ibigo by'ubushakashatsi.

    Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwansa, Ishami ry'Uburezi Dr. Florien Nsanganwimana, yagaragagaje ko ari nama yitezweho kurebera hamwe ingamba zikwiye gushyirwa mu bikorwa hagamijwe guteza imbere uburezi bujyanye n'ibikenewe mu buzima bwa buri munsi.

    Ati 'Ndizera ko ibiganiro tugiye kugirana, bizatuma tubona ubumenyi bushya bukenewe. Ni ugutekereza ku buryo busanzwe bukoreshwa hagamijwe guteza imbere imibereho y'abaturage binyuze mu bushakashatsi butandukanye no gusangira ibitekerezo binyuranye.'

    Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imari n'Imiyoborere, muri Kaminuza y'u Rwanda, Françoise Kayitare Tengera, yagaragaje ko intego y'iyi nama ihuye neza n'icyerekezo cy'u Rwanda mu 2030.

    Ati 'Inama nk'iyi itanga umwanya mwiza wo kuganira ku bintu bitandukanye bigamije guteza imbere ireme ry'uburezi mu iterarambere rirambye. Ndabasaba ko buri wese yakoresha iyi nama kuzamura no gusangira ibitekerezo byubaka mu kuzamura uburezi.'

    Umukozi ushinzwe porogaramu y'Uburezi muri Mastercard Foundation, Byusa Isabelle, yagaragaje ko gahunda yo guha ubushobozi abanyeshuri n'abarimu (LIT Academic Lead)yatangijwe hagamije kuzamura ireme ry'uburezi mu Rwanda.

    Ati 'Yaje nk'igisubizo ku mbogamizi ku kibazo twabonaga mu burezi, kirimo kuba abarimu bari bafite ubumenyi buke ariko n'umubare munini w'abanyeshuri bavaga mu ishuri.

    Yagaragaje ko gukorana na Kaminuza y'u Rwanda harimo ibintu bitandukanye bahereye mu itangwa ry'akazi, amahugurwa y'abarimu, abahugurwa y'abayobozi b'ibigo by'amashuri n'ibindi.

    Yagaragaje ko binyuze muri iyi gahunda hari byinshi ubufatanye bwagejeje ku mpande zombie nk'ibigo 842 byahuguwe, abitegura kwinjira mu mwuga w'uburezi 600, ibyumba by'ikoranabuhanga bigezweho na Laboratwari, mudasobwa zirenga 100 zahawe abarimu muri Kaminuza n'ibindi bitandukanye.

    Yagaragaje ko Mastercard Foundation yifuza kugabanya ubushomeri nibura ku rubyiruko hahangwa imirimo irenga ibihumbi 300 mu 2030, binyuze mu mahugurwa ashingi ku nzego zirimo ubukerarugendo n'ubuhinzi.

    Umukozi ushinzwe porogaramu y'Uburezi muri Mastercard Foundation, Byusa Isabelle yagaragaje ko Mastercard ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere uburezi

    Ni Inama yitabiriwe n’abaturutse mu nzego zinyuranye

    Impuguke mu burezi, abashakashatsi n’abandi bitabiriye inama igamije kwigira hamwe impinduka mu burezi

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu batandukanye

    Basabwe gukora ubushakashatsi bugamije iterambere

    Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imari n'Imiyoborere muri Kaminuza y'u Rwanda, Françoise Kayitare Tengera yasabye abitabiriye iyi nama gushaka igisubizo ku burezi bukenewe

    Babonye umwanya wo kungurana ibitekerezo

    Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko uburezi bukwiye gushyirwamo imbaraga

    Amafoto: Nezerwa Salomon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasaga-200-bitabiriye-inama-mpuzamahanga-yiga-ku-mpinduka-mu-burezi

  • Rutsiro: Baratakamba kuko bameze nk'abigira munsi y'igiti #rwanda #RwOT

    Ishuri riherereye mu kagari ka Kabuga,Umurenge wa Mukura,muri Rutsiro, rifite inyubako ziteye inkeke kuko zisakajwe amategura ashaje ndetse nazo zikaba zishaje cyane .

    Abarezi bavuga ko iyo bari mu ishuri haba hatabona kuko bakingisha inzugi zi'imbaho nazo zishaje bigatuma abana hatabona neza ku kibaho.

    Sibomana Gerard yiga mu mwaka wa gatanu aganira na Umuryango .rw yagize ati”Iyo imvura iguye turanyagirwa aya mategura arava , niba koko dufite amahirwe angana natwe nibaduhe amashuri mazima tumeze nk'abigira munsi y'igiti.

    Umuyobozi w'ishuri, Bizimana Seth nawe avuga ko bibangamye. Yagize ati.”Nibyo mwabyiboneye hari ibyumba bishaje cyane ku buryo bukabije.Iyo imvura iguye abana baranyagirwa.Turasaba ko mwadukorera ubuvugizi.

    Ikindi hari inzugi z'ibiti ku buryo imbere hatabona rwose natwe nibatwibuke abana baha banga ishuri kubera aho bigira nihabi pe kuko aya mashuri yubatswe kera mu 1968 ishuri rishingwa,urumva rikenewe kuvugururwa.

    Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza, Muragijemariya Chantal aganira n'itangazamakuru nawe yemeye ko ibi byumba bishaje ariko hari ikigiye gukorwa.

    Ati, “ibyumba bikenewe gusimbuzwa ni 171, ibikenewe gusanwa Ni 347, hategerejwe gahunda ya Mineduc kuko niyo itanga ingengo y'imali y'ibikorwa remezo buri mwaka.”

    Mu gihe ntacyakorwa ngo iri shuri risanwe abanyeshuri bashobora guhura n'ibyago ko ryabagwaho cyane cyane muri ibi bihe by'imvura nyinsshi.







    Sylvain Ngoboka

    Umuryango.rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/rutsiro-baratakamba-kuko-bameze-nk-abigira-munsi-y-igiti

  • Ishuri rya mbere mu Rwanda ryahawe internet ya Starlink – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu nibwo iri shuri ryatangiye gukoresha umuyoboro wa internet wa Starlink. Muri Gashyantare nibwo iyi internet yatangijwe mu Rwanda ku mugaragaro.

    Umuhango wo gutangiza iyi gahunda yo kugeza Internet ya Starlink mu mashuri witabiriwe Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, Tony Blair wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza n'abandi.

    Ubwo hatangizwaga iyi, abanyeshuri bo muri GS Gaseke, bari barimo kwiga isomo ry'ubumenyamuntu [Biology], aho bakoreshaga Internet mu kureba aho bikorwa mu bindi bihugu.

    Abarimu bagaragaje uko kugira Internet yihuta bizabafasha mu kuzamura ireme ry'uburezi haba mu mashuri y'incuke ndetse n'abanza

    Iyi internet ya Starlink ikoresha ikoranabuhanga rya satellite, irihuta kandi irahendutse ku buryo izafasha u Rwanda kugeza internet mu bice byari bisanzwe bigoye ko ibonekamo.

    Mu gutanga iyi internet, Starlink yifashisha ibyogajuru bisaga 3.500 biri mu isanzure. Ni ubushobozi bukomeza kwiyongera, kuko SpaceX ifite ubureganzira bwo kohereza ibyogajuru 12.000 mu isanzure ndetse yasabye ko byakongerwa, ikemererwa ibyogajuru 30.000.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko hari amashuri 500 agomba gushyirwamo iyi internet, bikajyana na gahunda igihugu gifite cy'uko igomba kugezwa hirya no hino mu bice by'ibyaro.

    Ni gahunda igamije kuzamura imyigire n'imyigishirize mu mashuri ku buryo abanyeshuri biyongerera ubumenyi. Gushyira internet mu mashuri bigomba kujyana no gushyiramo ibikoresho birimo mudasobwa.

    Ati '[Ibigo by'amashuri] Ntabwo byose birabona mudasobwa ariko birimo gukorerwa icya rimwe, dushyiramo mudasobwa tukanashyiramo internet aho buri shuri gahunda ari uko habamo ibyumba bibiri birimo mudasobwa zigera kuri 90 cyangwa 50 ku buryo nibura abanyeshuri bashobora kubona amasomo bifashishije internet.'

    Ingabire yasobanuye ko abanyeshuri bari gufashwa kumenya gukoresha mudasobwa, ibi bikanajyana no kuba bazifashisha bihugura mu masomo atandukanye.

    Mu kugeza iyi internet ku Banyarwanda, Starlink yishyuza igiciro cy'ifatabuguzi ryishyurwa buri kwezi ndetse n'ibikoresho by'ibanze byifashishwa mu gutanga iyi internet, birimo igisahane (satellite dish) gishobora gushyirwa ku nzu cyangwa ahandi ndetse n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga bijyana nacyo.

    Biteganyijwe ko igiciro cy'ifatabuguzi kizaba ari amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 48, mu gihe ikiguzi cy'ibikoresho ari ibihumbi 572 Frw. Igiteranyo cy'ikiguzi cyose ni ibihumbi 620 Frw.

    Ufashe iri fatabuguzi ashobora kubona internet yihuta ku kigero cya megabyte 350 mu isegonda. Iyi internet yagenewe nibura ibigo kuko ishobora kuboneka mu buryo bw'inziramugozi (Wifi) cyangwa hagakoreshwa umugozi.

    Mu gushyira iyi internet ahantu runaka nibura bishobora gufata iminota 15 igihe byamaze kugaragara ko aho hantu hagera network ya Satellite.

    Muri make uko gutanga iyi internet bikorwa bijya gusa neza n'uko umuntu ahabwa serivisi zo kureba televiziyo mpuzamahanga, bikozwe na Canal+ cyangwa ikindi kigo gitanga izi serivisi.

    Iyo abakozi ba Starlink bageze ku mukiliya ushaka iyi internet, bamanika ku nzu ye igisahani (dish) ikoreshwa mu itumanaho rya satelite.

    Mu nzu hashyirwa agakoresha kamwe kifahishwa mu guha umuriro iki gisahani. Aka gakoresho gacomekwa ku mashanyarazi. Hashyirwa kandi 'router' ishobora gutanga internet mu buryo bwa Wifi, cyangwa iy'umugozi ikenerwa cyane n'abantu bakorera mu biro.

    Kugeza ubu Umunyarwanda ukeneye internet ya Starlink ashobora kuyibona binyuze ku rubuga rw'iki kigo, aho ajya akuzuzamo imyirondoro y'aho atuye, ubundi ibikoresho byangombwa na internet akabigezweho mu gihe kiri hagati y'icyumweru kimwe n'ibyumweru bibiri.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishuri-rya-mbere-mu-rwanda-ryahawe-internet-ya-starlink

  • Abanyarwanda bakabakaba miliyoni eshatu ntibigeze bakandagira mu ishuri – #rwanda #RwOT

    Ibihugu byinshi bifite ikigereranyo kiri hasi cy'abize ubisanga muri Aziya y'Amajyepfo, iy'Uburengerazuba, na Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara. Utu turere n'ubundi ni two tubarizwamo abantu bakennye cyane ku isi.

    Ku Isi hose abazi gusoma no kwandika uhurije hamwe abagore n'abagabo ni 86,3% nk'uko ikusanyamibare rya World Population Review ribigaragaza.

    Abagabo bari hagati y'imyaka 15 gusubiza hejuru bazi gusoma no kwandika bangana na 90% mu gihe abagore ari 82,7%.

    Mu bihugu bya mbere bifite abaturage benshi bazi gusoma no kwandika ku isonga haza Uzbekistan ifite abagera kuri 99,99% hagendewe ku bipimo byo mu 2018 na Ukraine ifite 99,97% hagendewe ku ya 2012.

    Mu bifite abaturage bake bajijutse ku isonga haza Tchad ifite ijanisha rya 22,31%; Guinea (32,00%) na Sudani y'Epfo (34,52%).

    Nko mu Karere u Rwanda ruhereyemo, imibare yo mu 2021 igaragaza ko ikigereranyo cy'abazi gusoma no kwandika mu Burundi cyari 74,71 %; Tanzania ari 81,8 %, Uganda aru 79,% na 88, 86% muri RDC.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, ibyavuye mu Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire by'Abanyarwanda ryakozwe ku nshuro ya gatanu mu 2022, bigaragaza ko 2.954.770 mu barenga miliyoni 8,2 bafite imyaka kuva kuri 15 gusubiza hejuru, batigeze bakandagira mu ishuri. Aba bangana na 22,3%.

    Ibi bipimo bigaragaza ko mu bice by'imijyi abatarageze mu ishuri ari bake (18%) ugereranyije na 24% mu byaro.

    Umubare w'abagore batageze mu ishuri uri hejuru ugereranyije n'uw'abagabo; ni ukuvuga 23% na 21 % nk'uko bikurikirana. Ikindi, abagabo bageze muri kaminuza ni benshi ugereranyije n'abagore (3,8 kuri 2,8%).

    Muri rusange Abanyarwanda bazi gusoma no kwandika mu bari muri icyo cyiciro ni 79% (barenga miliyoni 6,5).

    Bijyanye n'intego ya gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST1, u Rwanda rwiyemeje kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi.

    Itegeko rigenga uburezi kuri ubu rigena ko imyaka yo kwiga iva kuri itandatu kugeza kuri 11 mu mashuri abanza na 12 kugeza kuri 17 ku bo mu mashuri yisumbuye.

    Nyamara kugeza ubu 81% by'abo bana ni bo biga. Abagera kuri 13% ntabwo biga na ho 6% ntibigeze bakandagira mu ishuri.

    Iki kigero cy'imyaka cyari hagati ya 7 na 12 ku biga mu mashuri abanza na 12 na 18 ku bo mu yisumbuye ubwo ibarura rusange ry'abaturage rya 2012 ryakorwaga.

    Ijanisha ry'abana bitabira ishuri mu byiciro byombi (amashuri abanza n'ayisumbuye) riratandukana ugereranyije n'agace baherereyemo. Nko mu Ntara y'Amajyaruguru ni 63% naho mu Mujyi wa Kigali bakaba 69%. Mu Karere ka Ngororero ni 58% mu gihe Nyamasheke ari 72%.

    By'umwihariko mu biga mu mashuri yisumbuye, ni ukuvuga abo mu kigero cy'imyaka 13-18, abitabira ishuri ni 71% mu mijyi na 64% mu byaro.

    Igipimo cy'abari mu cyiciro cy'abagomba kwiga amashuri abanza ni 89,3%; ab'igitsina gore nibo benshi ugereranyije n'ab'igitsina gabo.

    Uburezi bugena iby'uburumbuke bw'abagore

    Ibyavuye muri iri barura kandi bigaragaza ko umubare w'abana ku mugore umwe urimo kugabanuka bijyanye na gahunda yo kuboneza urubyaro u Rwanda rufite, aho umugore umwe abarwaho abana 3,6 [hagati y'abana batatu n'abana bane] bavuye ku bana batandatu mu 2002.

    Ubwo yasobanuraga iby'ibi bipimo mu Nama y'Umushyikiranomu cyumweru gishize, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, Murangwa Yusuf, yavuze ko uyu mubare uzakurikiranirwa hafi kugira ngo utazamanuka cyane kuko hari igihe byateza ikibazo.

    Uburumbuke bugenda buhinduka ugereranyije n'uko abagore bamaze igihe kirekire mu ishuri. Nk'abagore babashije kwiga kuva ku mashuri yisumbuye cyangwa gukomeza, ikigereranyo cy'abana babyara ni 3,4 ku mugore mu gihe abize abanza gusa ari 3,9 ku mugore.

    Abanyarwanda bazi Igifaransa ni mbarwa

    Abagera kuri 77% by'abaturage bazi nibura rumwe mu ndimi zikoreshwa mu gihugu ni ukuvuga Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n'Igiswayire.

    Ikinyarwanda ni rwo rurimi rukoreshwa na benshi. 54% bafite imyaka kuva kuri 15 gusubiza hejuru bavuga Ikinyarwanda cyonyine, ni ukuvuga ko ari abarenga miliyoni enye.

    Abagera kuri 14% bavuga Ikinyarwanda n'Icyongereza; 2% bavuga Ikinyarwanda n'Igifaransa (abarenga ibihumbi 165) mu gihe abavuga Ikinyarwanda, Icyongereza n'Igifaransa ari 4% (basaga ibihumbi 331). Abatazi indimi nyinshi ni bake mu mijyi (6,5%) mu gihe mu ntara bari hagati ya 22,4% na 24,9%.

    Imibare yatangajwe na Minisiteri y'Uburezi mu 2015, yerekanaga ko 35% by'abagore bose mu Rwanda batazi gusoma no kwandika mu gihe mu bagabo bose bari mu gihugu 27% aribo batabizi.

    Mu Banyarwanda bafite kuva ku myaka 15 gusubiza hejuru barenga miliyoni umunani abagera kuri 22,3% ntibageze mu ishuri

    Ibyavuye mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya 2022 byagaragaje ko Abanyarwanda barenze miliyoni 13


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bakabakaba-miliyoni-eshatu-ntibigeze-bakandagira-mu-ishuri

  • Maranyundo Girls School yegukanye umwanya wa mbere mu mishinga ibyara ingufu hifashishijwe robots – #rwanda #RwOT

    Ni igihembo abana bo muri iri shuri begukanye kuri uyu wa 4 Werurwe 2023, bahigitse abandi bo mu bigo 35 byo hirya no hino mu gihugu.

    Ni umwanya baheshejwe n'umushinga bakoze wo gukoresha ingufu za Biogaz mu mirimo itandukanye.

    Ni amarushanwa yibanze ku gutekereza umushinga w'ikoranabuhanga wagira uruhare mu gukemura ibibazo sosiyete ihura na byo, ariko bikagirwamo uruhare na za robots zitandukanye.

    Ni gahunda yatekerejwe nk'uburyo bwo gukundisha abana gukora imashini zifashishwa mu mirimo itandukanye.

    Nikuze Clementine, umwalimu muri MGS ufasha aba banyeshuri umunsi ku wundi, yavuze ko uyu musaruro uturutse ku gihe cy'imyaka ine bamaze biga kuri uwo mushinga, aho bashakaga kongera kuvugurura ingufu za Biogaz ziboneka hifashishijwe amase y'inka.

    Ati “Yari imaze igihe isa n'itagera ku ntego zayo, uyu munsi turashaka kuyivugurura mu buryo bugezweho butagira umunuko, ariko tugashyiraho n'utwuma (sensors) tuzajya dutanga ubutumwa mu gihe yagize ikibazo.”

    Nikuze avuga ko utwo dukoresho tuzajya dutanga ubutumwa ku muturage, ubundi bigakurikiranwa Biogaz itarangirika cyane ko n'abo muri MGS bazaba babibonye mu butumwa bazajya bakira.

    Abo mu kigo International Montessori School batwaye umwanya wa kabiri, bari bafite umushinga wo kubyaza amashanyarazi amazi,ariko bidasabye isumo, ahubwo bikozwe n'akamashini bateguye kazajya gakaraga amazi ubundi agatanga ingufu.

    Mukundwa Ethia wiga mu mashuri abanza wazanye icyo gitekerezo, yavuze ko yagikuye'ku bushakashatsi njye na bagenzi banjye twakoze, dusanga amashanyarazi menshi mu Rwanda ava ku ngomero, dutekereza uburyo yaboneka izo ngomero zitifashishijwe.”

    Akomeza avuga ko “umushinga uzagirwamo uruhare n'ikoreshwa ry'ama-robots azajya adufasha kujya gushyira ibyuma muri iyo mashini kugira ngo ikore.'

    Abanyeshuri bo muri College Christ Roi de Nyanza baje ku mwanya wa gatatu bo bari baserukanye umushinga wo gukoresha ingufu ziturutse kuri Biogaz mu gutwara imodoka, aho gukoresha ibikomoka kuri peteroli.

    Bikorwa bashyira amase y'inka mu mashini runaka hanyuma umwuka uvamo ukabikwa ahantu runaka, nyuma ukabyazwamo izo ngufu zihagurutsa moteri y'ikinyabiziga.

    Uburyo bwo kwigisha abana imishinga ibyara ingufu zitangiza ibidukikije bigizwemo uruhare na za robots, ni umushinga watangijwe ku mugaragaro ariko ugamije kwigisha abana gukora imashini bakiri bato.

    Watangiranye n'amarushanwa mu gihugu hose aho abafatanyabikorwa batandukanye bamaze amezi agera kuri ane bazenguruka igihugu bigisha abana ndetse n'abarimu uko byakorwa.

    Nyuma baje kwanzura ko muri Werurwe bazahatana ku rwego rw'igihugu, uwatsinze abandi akazajya guhatana n'indi mishinga ku rwego rwa Afurika, mu yiswe First Lego League Challenge 2022/2023.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko babitekereje mu buryo bwo gukundisha abana ikoranabuhanga, ariko bakabikora mu buryo bw'imikino kugira ngo babikunde.

    Akomeza avuga ko gukora mu buryo bw'amatsinda abana barushanwa, bituma bashyiramo ingufu hanyuma bikajyana no guhugura abarimu babigisha kugira ngo gahunda y'ikoranabuhanga ishinge imizi uhereye mu bato.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, we yavuze ko ku ikubitiro batangiranye n'ibigo 35, umwaka utaha bakazageza kuri 500, bikazajya byiyongera uko imyaka ihita ari nako ibikoresho biboneka.

    Minisitiri Ingabire yavuze ko gahunda ari uguhera ku mwana w'imyaka mike ishoboka, bigakorwa hanifashishwa ibikoresho bisanzwe mu gihugu mu buryo bwo guhanga udushya, ariko biri no mu kugabanya igiciro byabyo kuko bihenda, kugira ngo buri wese yisange muri iyo gahunda.

    Abana basabwaga guhuza udukoresho bakenera hanyuma hakavamo imashini runaka, bakayiha ubutumwa butandukanye

    Abanyeshuri babanza gutegurirwa ibikoresho bakenera, bigizwemo uruhare n’urundi rubyiruko rusanzwe muri uru rwego rw’ikoranabuhanga ryifashisha imashini

    Abanyeshuri bigishwa gukora robots hifashishijwe ibikinisho

    Abanyeshuri bo muri FAWE Girls School y’i Kigali na bo baserukanye umushinga wo kubyaza imyuka isohorwa n’imodoka, ingufu zakoreshwa mu guteka

    Abayobozi batandukanye bashimishijwe n’ubumenyi abana bamaze kugira mu gukora imashini zitandukanye

    Aha umunyeshuri yerekanaga ubumenyi bakuye mu gukora robots

    Byasabaga gusobanura icyo umushinga uzamara, uruhare bawugizemo, uburyo bazifashisha imashini zitandukanye ndetse n’uburyo uzabungabunga ibidukikije

    Iyo robot itageze ku byo wayitumye uba utengushywe

    Ubwo abanyeshuri bo muri Maranyundo Girls School bagezaga umushinga wabo ku kanama nkemurampaka

    Umuyobozi wa New Generation Academy, Jean Claude Tuyisenge (wambaye umweru) asobanura uburyo abana bigishwa ibijyanye no gukora robots

    Umuyobozi mu kigo cyigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga cya CODERINA gitegura amarushanwa ku rwego rwa Afurika ,Olajide Ademola Ajayi, na we yari yitabiriye

    Abanyeshuri baturutse mu bigo 35 nibo bitabiriye amarushanwa

    Aya marushanwa yanitabiriwe n’abo mu mashuri abanza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/maranyundo-girls-school-yegukanye-umwanya-wa-mbere-mu-mishinga-ibyara-ingufu

  • Bugesera: Abiga TVET ntibagira ibikoresho bihagije byo kwigiraho #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri biga Imyuga, Tekinike n'ubumenyingira mu kigo cya 'Technical Secondary School Mwogo' baravuga ko bafite ikibazo k'ibikoresho bidahagije, bagasanga bizabatera ingaruka mu gihe bazajya ku isoko ry'umurimo.

    Tuyizere Nason kimwe na mugenzi we bahagarariye abandi banyeshuri muri iki kigo, baravuga ko bafite imbogamizi zo kubura ibikoresho bihagije n'ingaruka bizabagiraho igihe bidakemuwe.

    Umwe ati 'Abantu twiga TVET cyangwa TSS, dufite imbogamizi zo kutagira ibikoresho twakoresha nka Mudasobwa cyangwa se n'ibindi dukoresha mu mu dushyira mu ngiro ibyo twiga.'

    Undi ati 'Turasaba ko badufasha tukabona izo imashini dukoresha muri 'archicade' kugira ngo turusheho kongera ubumenyi, kuko niba mwarimu akoresha 'projecteur' muri abanyeshuri 20 kandi buri munyeshuri yari akwiye gukoresha imachini ye, urumva ko ari ikibazo. Nkubu nka njye nta nubwo nzi gufungura iyo 'application' dukoresha mu bwubatsi, kuko dukoresha imachini imwe kandi birirwa babitwereka ikintu utikoreye ntiwakimenya. Sinzi ngo bakanda he, twumva abivuga kumunwa kandi tutabibona.'

    Mugenzi we ati 'Ayo masomo hari ibyo twumva tutari twabona niyo dukora mu kizamini cya leta akaba ari imbogamizi yatuma tutabona buruse.'

    Bakomeza bavuga ko no kubona isomera kuri bo nk'abiga ubumenyingiro na tekinike, ari ikibazo bakaba basaba ko bahabwa murandasi ikabafasha kwihugura.

    Umuyobozi mu kigo gishinzwe guteza imbere imyuga, tekinike n'ubumenyingiro (RTB),  Paul Mukunzi ,yavuze ko mu mwaka w'ingengo y'Imari, hari ibizabageraho kandi bishimishije, kimwe n'ibindi bigo bifashwa na leta.

    Ati 'Ingengo y'imari yo kugura ibikoresho bigenerwa ama TVET, bigurwa buri mwaka iri hagati ya miliyari 6 kugeza ku 10. Uyu mwaka twashyizemo miliyari zigeze muri 4 n'igice  mu kugura ibikoresho by'imashini na miliyari 5 zigurwa bya bikoresho bigenda bishira, urumva uyaretanyije n'ubundi aragera muri miliyari 9. Kuri iri shuri rya mwogo naryo mwari muvuze ibyo bibazo turabizi, ibyo bakeneye turabizi, mu mwaka w'ingengo y'imari itaha nabo hari ikizabageraho kandi gishimishije. Twababwira ko bashonje bahishiwe kimwe n'ibindi bigo byose dufite, ni urugendo turimo ku buryo twizera ko ruzagenda runoga, kuburyo twageraho ibitabo byose bikenewe byagera kumasomero kumashuri.'

    Mu rwego rwo gukomeza kugendana n'umuvuduko w'iterambere rya Technology n'ikoranabuhanga ku ruhando mpuzamahanga, iyi gahunda ya Technical Secandary School yatangijwe mu mwaka wa mashuri wa 2022 -2023 nibwo Rwanda TVET Board  yashiriyeho abanyeshuri barangije icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye, porogaramu zivuguruye zitangirwa mu mashuri yisumbuye ya Tekiniki  aho abayarangizamo baba bafite ubumenyi bwimbitse muri 'Technology' zitandukanye kandi zikenewe ku isoko ry'umurimo.

    Ali Gilbert Dunia

    The post <strong>Bugesera: Abiga TVET ntibagira ibikoresho bihagije byo kwigiraho</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/03/bugesera-abiga-tvet-ntibagira-ibikoresho-bihagije-byo-kwigiraho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bugesera-abiga-tvet-ntibagira-ibikoresho-bihagije-byo-kwigiraho

  • ILPD yatangiye kwigisha amategeko ku butabera bw'abana ku nshuro ya mbere mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abazajya biga aya masomo bazahabwa ubumenyi mu bijyanye n'ubutabera bw'abana muri rusange, abafite ubumuga, ab'impunzi, abafunzwe n'ibindi byiciro bitandukanye.

    Ni gahunda ILPD izajya ifatanyamo n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana , UNICEF dore ko ari yo izishyurira amafaranga y'ishuri abagiye gutangira icyiciro cya mbere hafi ya bose.

    Umuyobozi w'Agateganyo wa lLPD, Dr Sezirahiga Yves yavuze ko bari basanzwe batanga amahugurwa mu bijyanye n'amategeko yo mu butabera bw'abana ariko ubu ari intambwe ikomeye bateye yo kuba abantu bagiye kujya bayiga muri Kaminuza.

    Ati “Iyi gahunda itekerezwa ni uko twarebye ku bufatanye na UNICEF tugasanga abahura n'abana bafite ibibazo by'amategeko yaba abakurikiranywe n'amategeko, cyangwa se wenda ari mu rubanza nk'umutangabuhamya cyangwa nk'undi wese wahamagajwe n'urukiko […] abenshi ntabwo bari bafite ubumenyi buhagije bwo kwita ku mwana no kumenya uburenganzira bwe.”

    “Turagira ngo [abaziga aya masomo] tubahe ubumenyi, tubibutse ko hari amategeko agenga umwana. Icyuho cyari gihari ni uko bakoragamo ariko badafite uyu mwihariko wo kwita ku bana.'

    Mu bihugu byateye imbere usanga nko mu rukiko ruburanisha abana cyangwa gereza zifungirwamo abana ari ahantu hihariye ku buryo umwana yinjiramo agasanga harimo ibishushanyo n'ibindi byose yari amenyereye kugira ngo adahahamuka.

    Ni ibintu bitaragera mu Rwanda ariko Minisiteri y'Ubutabera n'inzego bafatanya bagaragaza ko hari ingamba na gahunda zikomeje gushyirwaho mu kwita ku burenganzira bw'abana.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Théophile yavuze ko abana baba badafite ubushobozi bwo kwikurikiranira ibintu byabo ari na yo mpamvu baba bakeneye uwo kubaba hafi mu buryo bwose.

    Ati “Abana basanzwe bafite amategeko arengera uburenganzira bwabo agomba kureba imibereho, imikurire n'iterambere ryabo kugira ngo bazakure bagirire akamaro Umuryango.”

    Amategeko agenga imiburanishirize ateganya uburyo bwihariye bwo gufata no kuburanisha umwana igihe ari imbere y'ubutabera ndetse n'andi mategeko atandukanye afasha mu kubungabunga uburenganzira bw'umwana.

    Amategeko kandi ateganya ko umwana atabarwa nk'uwakoze icyaha iyo atagejeje ku myaka 14.

    Abagiye gutangirana n'icyiro cya mbere muri aya masomo ni abaturutse mu bigo bya leta n'ibindi bifite aho bihurira n'umwana. Barimo abakozi ba za minisiteri, inzego nka RIB, Ubushinjacyaha, RCS n'izindi.

    Baganiriye na IGIHE bagaragaza ko aya masomo azabafasha mu kongera ubumenyi bari basanzwe bafite ku kwita ku bana by'umwihariko abageze mu butabera.

    Mukankusi Grace yagize ati “Ni byiza kwitabira izi nyigisho zijyanye n'ubutabera buboneye ku mwana kuko na none zizadufasha kumva cyane uburenganzira bw'umwana. Aya mahugurwa aradufasha cyane.”

    Kuva ILPD [Institute of Legal Practice and Development] yafungura imiryango mu 2008 imaze gutanga impamyabumenyi ku banyamategeko b'umwuga bagera ku 2500, ubu hari kwigamo abarenga 590.

    ILPD itangaza ko mu rwego rwo kunoza ubumenyi mu mategeko, isanzwe ifite andi masomo agera kuri 14 ndetse hakaba hari n'andi agera kuri atandatu arimo gutegurwa ku buryo mu bihe biri imbere azajya yigishwa.

    Itangirwamo n'amahugurwa y'igihe gito mu bijyanye n'amategeko aho mu mwaka umwe hahugurirwa abarenga 3000.

    Kugeza ubu abagana iri shuri baturuka mu bihugu birimo Cameroun, Zambia, Sudani, u Burundi, Uganda, Kenya, Sudani y'Amajyepfo, Malawi n'u Rwanda.

    Umuyobozi w'Agateganyo wa lLPD, Dr Sezirahiga Yves yavuze ko bari basanzwe batanga amahugurwa mu bijyanye n'amategeko yo mu butabera bw'abana ariko ubu ari intambwe ikomeye bateye

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Théophile yavuze ko abana baba badafite ubushobozi bwo kwikurikiranira ibintu byabo ari na yo mpamvu baba bakeneye uwo kubaba hafi mu buryo bwose

    Mukankusi Grace yavuze ko kwitabira izi nyigisho zijyanye n'ubutabera buboneye ku mwana bizadufasha mu kumva cyane uburenganzira bw'umwana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ilpd-yatangiye-kwigisha-amategeko-ku-butabera-bw-abana-ku-nshuro-ya-mbere-mu

  • Kaminuza y'u Rwanda yazanye uburyo bushya bwo kuguriza abanyeshuri mudasobwa #rwanda #RwOT

    Kaminuza y'u Rwanda yemeje ko igiye kongera guha abanyeshuri mudasobwa ku nguzanyo ariko bitandukanye nuko yabikoraga mu myaka yashize.

    Ubusanzwe abanyeshuri ba UR bahabwaga mudasobwa hatitawe ku ngano n'ubushobozi bwayo ku buryo nk'umunyeshuri wiga ubwubatsi ukenera mudasobwa ifite ubushobozi bwo kwakira porogaramu ziremereye agahabwa inganya ubushobozi n'uwiga ibitagenera izo porogaramu.

    Kuri ubu ngo byahindutse kuko umwaka w'amashuri 2023/2024 uzatangira byose byagiye mu buryo aho buri munyeshuri azajya ahabwa imashini bijyanye n'ibyo yiga, ibyumvikana ko n'amafaranga azishyurwa atazaba angana.

    Ni gahunda iyi kaminuza yafashe nyuma y'uko hari hashize imyaka itatu idatanga mu dasobwa ku banyeshuri bijyanye n'ibibazo izo mudasobwa zakorwaga n'Uruganda rwa Positivo zabaga zifite.

    Haheruka gutangwa mudasobwa ku banyeshuri bo mu mwaka w'amashuri wa 2028/2019 kuva ubwo abakurikiyeho ntazo bahawe ku buryo kugeza ubu bageze mu mwaka wa gatatu bamwe birwariza abandi bakisunga izitagendanwa za kaminuza.

    Umuyobozi muri UR ushinzwe Itumanaho, Ignatius Kabagambe yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyo gahunda izahera ku batarahawe izo mudasobwa muri icyo gihe kuko bagifite igihe kinini mu ishuri kandi bakaba bazikenera mu masomo yabo.

    Yagize ati 'Kuko bakizikeneye bazahabwa inguzanyo ya mudasobwa. Ni kimwe no ku banyeshuri bashya kuko bazajya bahabwa inguzanyo y'amafaranga y'ishuri (tuition fees), iri kumwe n'amafaranga yo kubatunga ndetse n'imashini.'

    Ibi bitandukanye n'uburyo bwari busanzwe aho amasezerano y'inguzanyo y'amafaranga y'ishuri yatangwaga atandukanye n'ay'iya mudasobwa kuko ay'icyo gikoresho yasinywaga ku ruhande.

    Kabagambe yavuze ko impamvu bazahabwa mudasobwa zitandukanye ari uko amasomo biga atandukanye, ibigaragaza ko na mudasobwa zikenerwa ziba zitandukanye, bikumvikana ko n'amafaranga azajya azitangwaho azaba atandukanye.

    Ati 'Niba zitandukanye mu bushobozi no mu biciro birumvikana ko ziba zitandukanye. Nta mpamvu yo kuguha mudasobwa y'ibihumbi 600 Frw ni urugero kandi iy'ibihumbi 400 Frw ishobora kugufasha. Iyo tuvuga itandukaniro ni aho tuba dushingiye.'

    Yagaragaje ko inguzanyo iyo ari yo yose yaba iy'amafaranga y'ishuri, iya mudasobwa cyangwa iy'amafaranga atunga umunyeshuri izajya ihabwa uyisabye bijyanye n'icyo akeneye kurusha ibindi ariko bidakuyeho ko uzashaka byose yujuje ibyangombwa atazayihabwa.

    Ati 'Ntabwo ari ukuvuga ko niba uhabwe inguzanyo isanzwe na mudasobwa izajya iba iri kumwe nk'itegeko. Ushobora kuba ukeneye amafaranga y'ishuri nta mudasobwa ukeneye, kuko ari ibyo uba uzishyura uwo mwenda ntawe ufata.'

    Yagaragaje ko abari gusoza ariko batari barahawe icyo gikoresho ko bo batari mu mubare kuko 'bari bayikeneye bari kwiga. Ntabwo wafata inguzanyo ya mudasobwa kandi wararangije kwiga.

    Abajijwe niba imashini zigiye gutangwa ari iz'Uruganda rwa Positivo na none cyane ko zagiye zihura n'ibibazo bitandukanye bigatuma abanyeshuri batiga neza, Kabagambe yavuze ko icyemezo cy'ubwoko bazahabwa kitarafatwa gusa yemeza ko baramutse barabikosoye nta kibazo byaba bitwaye.

    Ati 'Amasezerano azahabwa ibigo bifite mudasobwa zishoboye kuko igenzura twakoze mu gihe twatangaga izo mu bwoko bwa Positivo BGH rizashingirwaho, hirindwa gutangwa izimeze nk'izateje ibibazo.

    Mu mwaka wa 2015 nibwo uruganda Positivo rwatangiye gukorera mu Rwanda ku cyifuzo cya Leta cyo guteza imbere ikoranabuhanga cyane cyane mu mashuri.

    Mu masezerano Leta yagiranye n'urwo ruganda, ni uko yagombaga kujya irugururira mudasobwa ibihumbi 150 ku mwaka zo kujyana mu mashuri abanza n'ayisumbuye ngo hatezwe imbere uburyo bwo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga (Smart Classroom).

    Byageze hagati Leta isanga intego yo kugura mudasobwa ibihumbi 150 itazabigeraho kubera ingengo y'imari nke, irazigabanya bemeranya kujya bagura imashini ibihumbi 40 ku mwaka.

    Mu kwirinda igihombo gikabije, izo mashini zahawe na bamwe mu bigaga muri Kaminuza ndetse n'abantu ku giti cyabo bazishaka.

    Zatanzwe bwa mbere muri Kaminuza mu kwaka w'amashuri wa 2015/2016 aho bahawe udutoya dufite ububiko bwa gigabytes 300 nyuma barazihindura batanga inini z'umweru zifite gigabytes 500, mu 2018/2019 nabwo barahindura bazana iz'umukara za Terabytes imwe ariko byose biba kimwe ikibazo nticyakemurwa.

    IVOMO:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/kaminuza-y-u-rwanda-yatangaje-uburyo-bushya-bwo-kuguriza-abanyeshuri-mudasobwa