Tag: uburezi

  • GS Remera Catholique yahawe ubwiherero bugezweho – #rwanda #RwOT

    Sato Rwanda ni ikigo gisanzwe gikora ubucuruzi bw’ubwiherero n’ibindi bikoresho bifasha mu isuku n’isukura bigezweho. Ubu bwiherero bufite umwihariko w’uko buba bukozwe muri ‘plastique’ kandi bugaterekwa hejuru y’imisarane isanzwe mu rwego rwo kwimakaza isuku no gufasha abana bato bayitinya.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, ubwo bagezwagaho ubu bwiherero buzwiho kurwanya umwanda no gukumira indwara ziterwa na wo, abarezi, abayobozi n’ababyeyi barerera muri GS Remera Catholique bagaragaje ko bishimiye iyi nkunga izabafasha guhangana n’ikibazo cy’isuku nke.

    Ubuyobozi bwa Sato Rwanda bwabanje gusobanurira ubw’ishuri n’abarezi mu buryo bwimbitse uko ubu bwiherero bukoreshwa ndetse n’icyo buzafasha abanyeshuri mu myigire yabo.

    Umuyobozi wa Sato Rwanda, Ntaganira Cyrus, yavuze ko bitewe n’umwihariko w’ubwiherero bwa Sato abana bazabasha gutinyuka kubukoresha ndetse n’indwara zishobora guterwa n’umwanda zikumirwe.

    Yagize ati “Kuba twabashije kubatera iyi nkunga, abana bahigira bazagira ubuzima buzira umuze kubera ko za ndwara na ya masazi batazongera guhura na byo. Hano higa abana benshi barenga ibihumbi bibiri, muri bo harimo na ba bandi b’incuke bato. Bamwe batinyaga gukoresha ya misarane yo hanze bafite impungenge ko bashobora kugwamo ariko iyi yacu umwana muto aba ashobora kuyikoresha bimworoheye.”

    Yagaragaje ko umwihariko w’umusarane wa Sato Rwanda, ari imiterere yawo yo kwimakaza isuku bidatwaye amazi menshi kandi mu buryo bworoshye.

    Ati “Sato ikoresha amafaranga make mu kuyisukura, byumvikane ko n’amazi bakoreshaga nayo azagabanuka cyane. Birumvikana ko bizagira umusaruro mwiza cyane ku bana bagana iki kigo.”

    Yagaragaje ko ikindi cy’umwihariko ari uko imisarane ya Sato idakoreshwa mu bice by’umujyi gusa ahubwo no mu cyaro bayiyobotse.

    Impamvu ikoreshwa na buri wese ni uko umusarane wa Sato washyirwa ku wo ari wo wose ngo nubwo waba utindishije ibiti, sima, amakaro cyangwa itaka.

    Umuyobozi wa GS Remera Catholique, Mujawamariya Odette, yavuze ko iyi misarane bahawe igiye kubafasha kunoza isuku.

    Ati “Dutoza abana kugira isuku, ibi rero bizadufasha cyane kuko nta mpumuro mbi izava mu musarani. Baduhaye ibikoresho bidufasha ku buryo gukaraba intoki dukoresha amazi make. Uruhare rwacu ni ukubibungabunga no gutoza abana kubifata neza ndetse n’ibyangiritse tukaba twabisimbuza.”

    Umubyeyi uhagarariye abandi barerera muri GS Remera Catholique, Umutesi Marie Louise, yashimye Sato Rwanda yabatekerejeho, anayizeza ubufatanye mu gushishikariza abatuye mu bice bya Remera kurushaho kwitabira gukoresha ubwiherero bwayo.

    Ati “Isuku ni isoko y’ubuzima kandi abana bizabafasha mu myigire yabo. Ibi bikorwa twabihawe n’umuterankunga ku buntu ariko kugira ngo natwe tumutere ingabo mu bitugu ni uko twagerageza kwishakamo ubushobozi bwo kugira ngo umwana nagira isuku ku kigo anayigire mu rugo. Atazakura umwanda mu rugo akawuzana ku ishuri n’ubundi ntacyo byaba bimaze. Tuzashishikariza n’abandi babyeyi kugira ngo natwe tugire ibi bikorwa bya Sato mu rugo.”

    Kuva Sato yatangira gukorera mu Rwanda mu 2017 yayobotswe n’abatari bake. Kugeza ubu ifite imisarane y’ubwoko butatu kandi igezweho, ifite umwihariko wo kwifunga no kwifungura kandi yakoreshwa aho ari ho hose mu gihugu.

    Ubu bwiherero buzafasha abanyeshuri ba GS Remera Catholique kwimakaza isuku

    Abayobozi n’abarezi bagaragaje ko bishimiye kuba ishuri ryabo ryahawe ubu bwiherero

    Amazi ari mu icupa ashobora gukoreshwa n’abantu barenga 10

    Biyemeje gutangira ubukangurambaga ku gukoresha imisarane ya Sato

    Habayeho gusobanura byimbitse imikorere y’iyo misarane

    Hari n’imisarane yorohereza abageze mu zabukuru cyangwa abafite ubumuga

    Imiterere yayo yorohereza buri wese kuyikoresha

    Kugeza ubu hari ubwoko butatu bw’imisarane ya Sato Rwanda kandi bugezweho

    Umuyobozi wa Sato Rwanda, Ntaganira Cyrus, yasabye abantu gutangira kwifashisha iyi misarane kubera inyungu zitandukanye zibirimo

    Ubwo hatahwaga ku mugaragaro ibikorwa bya Sato Rwanda yahaye amashuri

    Amafoto: Niyonzima Moïse


    source : https://ift.tt/3sVtEJG

  • Kaminuza y'u Rwanda yahaye impamyabumenyi abanyeshuri ibihumbi bisaga umunani #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'uburezi, Dr Valentine Uwamariya, yitabiriye uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 7 muri kaminuza y'u Rwanda, aho abanyeshuri 8,908.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yasabye abasoje amasomo kuzaharanira gukomeza kuba ab'ingirakamaro ku miryango yabo, igihugu cyabo ndetse bakibuka ko Kaminuza y'u Rwanda ikibakeneye.

    Abanyeshuri barangije ni abo mu koleji 6 agize kaminuza arimo:College of Arts & Social Sciences, College of Agriculture, Animal Science & Veterinary Medicine, College of Business & Economics, College of Medicine & Health Science, College of Education, College of Science & Technology.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yashimye abarangije amashuri umuhate bagiye bagaragaza nubwo bize mu bihe bigoye byo guhangana n'icyorezo cya Covid-19.

    Ati “Turi hano uyu munsi nubwo twakabaye twarabikoze umwaka umwe mbere. Bamwe bashobora kubyita ko ari igihe cyatakaye, abandi bakabyita igihe cyashize. U Rwanda rwahisemo kubyita igihe cyo kwiga no kubona imbaraga zikenewe kugira ngo tubeho mu isi idateguza.

    Yanashimiye ababyeyi, abibutsa ko igihugu kibakeneye mu gukomeza kuba hafi y'aba bana.

    Ati 'Tubashimiye ko mwabyaye neza, mukarerera igihugu neza none umusaruro ukaba ugaragaye, ariko nanone turacyabakeneye. Iyi ni intangiriro.'

    Dr Uwamariya yakomeje ashimangira ko Guverinoma izakomeza kuba hafi UR mu gutanga uburezi bufite ireme.

    Ati ” Guverinoma y'u Rwanda irashaka gutanga inkunga ikenewe. Dufite ibyiringiro byinshi kimwe n'ubuyobozi bwa UR. Guverinoma izakomeza guha imbaraga kaminuza yu Rwanda mu buryo bwose bufite ireme kandi bufite akamaro.

    Abanyeshuri bahagarariye abandi babashije kwitabira uyu muhango mu gihe abandi bawukurikiye hifashishijwe ikoranabuhanga.




    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/kaminuza-y-u-rwanda-yahaye-impamyabumenyi-abanyeshuri-ibihumbi-bisaga-umunani

  • Kaminuza yu Rwanda yatanze impamyabumenyi ku… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021, wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Uyu muhango wabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni ubwa mbere iyi Kaminuza itanze impamyabumenyi kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Mu kiganiro na Radio Rwanda, Minisitiri w'Uburezi, Dr Valentine Mujawamariya yavuze ko aba barangije bitezweho kuzana impinduka mu mibereho y'Igihugu.

    Ati 'Iyo rero Igihugu gisohoye abantu bageze hafi ibihumbi yenda birenga haba hagomba kugira itandukaniro n'uko byari bimeze. Turabizi turi mu bihe bigoye, ndetse n'iyo urebye n'ibijyanye n'imirimo yaragabanutse ariko aba baba barangije bitezweho kuzana agashya. Guhanga imirimo mishya itari yitezwe.'

    Minisitiri Mujawamariya yavuze ko kuba Kaminuza y'u Rwanda ifite benshi bayirangijemo, umusaruro wagombye kwikuba inshuro nyinshi. Avuga ko bashaka gushyira imbaraga mu mikoranire y'abarangije muri Kaminuza n'abakiri ku ntebe y'ishuri mu rwego rwo guhanga imirimo, kujya inama ndetse no gushaka abaterankunga.'

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yabwiye aba barangije amasomo yabo ko ubumenyi bakuye muri iyi Kaminuza bakwiye kubwifashisha mu kugira uruhare mu kubaka Igihugu no gushyira mu bikorwa gahunda zacyo.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango  Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre  Abasaga ibihumbi 9 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda  Umuhango wo gutanga impamyabumenyi wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera kwirinda Covid-19   Abanyeshuri bahagariye abandi ni bo bari Camp Kigali ahabereye ibirori
    Abanyeshuri bahize abandi bashimiwe


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108961/kaminuza-yu-rwanda-yatanze-impamyabumenyi-ku-basaga-ibihumbi-9-amafoto-108961.html

  • Nyamasheke : Umwarimu yashatse kwiyahura kuko yanzwe n’umukobwa bendaga kurushinga bamutabara atarabigeraho #rwanda #RwOT

    Iyi baruwa ya Kwihangana Erirc wo mu Mudugudu wa Nyanza, mu Kagari ka Nyarusange muri uriya Murenge wa Bushekeri, yayanditse kuri uyu wa Kane tariki 26 Kanama 2021.

    Uyu usanzwe ari umwarimu wigisha isomo rya Economie na Entrepreneurship ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyanza, yari yatangaje ko agiye kwiyambura ubuzima ariko ngo bamwe mu basanzwe bazi ibye bahise bakeka ko ashaka kubiterwa no kuba yarabenzwe n’umukobwa bendaga kubana nk’umugore n’umugabo.

    Inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’iz’umutekano zimaze kubona iby’ayo makuru yo kwiyahura, zatangiye gushakira hasi hejuru ngo batabare uwo murezi kuko babanje kukumubura.

    Nyuma ni bwo baje gusanga uyu musore w’imyaka 29 ku muntu usanzwe ari inshuti ye ukora akazi k’ubuvuzi.

    Munezero Yvan uyobora Umurenge wa Bushekeri, avuga ko nyuma yo kubona uriya mwarimu icyo bahise batangira kumukorera ari ukumuganiriza ubundi bagategereza ko abohoka akavuga icyari kimuteye gushaka kwiyambura ubuzima.

    Uyu muyobozi avuga kandi ko bahise batangira kumugira inama kugira ngo acururuke ashyire umutima hamwe bityo niba anafite ibibazo yumve ko atari iherezo ry’ubuzima.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Nyamasheke-Umwarimu-yashatse-kwiyahura-kuko-yanzwe-n-umukobwa-bendaga-kurushinga-bamutabara-atarabigeraho

  • Abanyeshuri 9000 bagiye gusoza amasomo muri UR – #rwanda #RwOT

    Abasoje amasomo ni abo muri koleji esheshatu za UR. Umuhango nyir’izina urabera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali, witabirwe n’abantu bake batarenze 100 kubera ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Abandi baraza kuwukurikira bifashishije ikoranabuhanga ndetse uranatambuka kuri Televiziyo y’Igihugu guhera saa 8:45 kugeza 10:15.

    Ni ku nshuro ya Karindwi Kaminuza y’u Rwanda igiye gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri bashya nyuma y’uko ihujwe n’andi mashuri makuru na kaminuza bya leta arindwi.

    Abanyeshuri barenga 9000 nibo bagiye gusoza amasomo yabo muri UR

    source : https://ift.tt/3sSMSQh

  • Abana basaga gato 3,000 bakuwe mu buzererezi mu mwaka umwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abana bavuye mu buzererezi ubu bari mu miryango ndetse benshi basubiye mu ishuri
    Abana bavuye mu buzererezi ubu bari mu miryango ndetse benshi basubiye mu ishuri

    Byatangarijwe mu Karere ka Nyarugenge ku wa kabiri tariki 24 Kanama 2021, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bugamije kurwanya ubuzererezi bufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwanjye nawe mu guca ubuzererezi bw’abana b’u Rwanda”.

    Mu bakuwe mu buzererezi kuri ubu abagera 2641bangana na 85.3% baretse ubuzererezi bakaba bari kumwe n’imiryango yabo, mu gihe 232 bangana na 7.4% bataha mu miryango yabo ariko bakirirwa mu buzererezi, naho abandi 223 bangana na 7.3% basubiye mu buzererezi ku buryo batagitaha mu miryango yabo.

    Bamwe mu bana bakuwe mu buzererezi bagasubizwa mu ishuri bo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali mu kagari ka Nyabugogo, nka hamwe mu hagarara abana benshi mu muhanda baganiriye na Kigali Today, bayibwiye ko zimwe mu mpamvu zabateye ubuzererezi ziganjemo ibibazo bibera mu miryango yabo.

    Ababyeyi barasabwa kwita ku bana babo kuko ni bo bafite inshingano za mbere kuri bo
    Ababyeyi barasabwa kwita ku bana babo kuko ni bo bafite inshingano za mbere kuri bo

    Niyiturinda Elisa w’imyaka 13, avuga ko yabaye mu buzima bwo mu muhanda mu gihe kirenga imyaka 4, aho yari abayeho yiba ahazwi nka Nyabugogo.

    Ati “Ndi mu muhanda narasyagaga, nka saa munani za nijoro tukajya kwiba ibitunguru mu Nkundamahoro tukavayo mu gitondo tukagurishya, bakagera na ho badufata bakatujyana i Gikondo. Nyuma batuvanagayo bakadusubiza mu miryango tukongera tukabacika tugasubira Nyabugogo tukajya twiba abaturage, tukajya twiba no ku modoka”.

    Nshimyumukiza Braze w’imyaka 14, avuga ko yakoshereje ise agatinya gusubira mu rugo.

    Ati “Hari ni mugoroba papa arambwira ati genda ubitse aya mafaranga kuri telefone, yari ampaye amafaranga ibihumbi umunani, sinzi ahantu nakanze simukadi mba ndayitwitse, ndavuga nti ninsubira mu rugo papa ntabwo turibukiranuka, ubwo mpita njya Nyabugogo kuko numvaga ari ho biri bworohe kuruta uko mu rugo bimeze”.

    Umuyobozi Nshingabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, avuga ko barimo guhangana n’impavu zose zituma abana bajya mu buzererezi.

    Ati “Iyo urebye imibare uko ihagaze mu gihe cy’umwaka umwe gusa twari tumaze gukura abana mu muhanda bagera kuri 484, bari barabatswe n’ubuzererezi, abagera kuri 248 bagumye mu miryanga ariko hakabamo abandi dufitemo abagera 130 bagarukamo inshuro nyinshi banze kuguma mu miryango, ariko ugasanga hari impamvu zibitera. Izo mpamvu rero uyu munsi ni zo turimo guhangana na zo”.

    Ababyeyi barasabwa kwita ku bana babo kuko ni bo bafite inshingano za mbere kuri bo
    Ababyeyi barasabwa kwita ku bana babo kuko ni bo bafite inshingano za mbere kuri bo

    Umuyobozi wI’ikigo cy’igihugu cy’igororamuco, Mufulukye Fred, avuga ko umwana w’u Rwanda adakwiriye kuba inzererezi.

    Ati “Ntabwo umwana w’u Rwanda akwiriye kuba inzererezi, n’ubwo wahura n’ibibazo ntabwo ibisubizo by’ibibazo ari ukuba mu muhanda, dukwiriye kubyanga rero. Mubyeyi niba wabyaye umwana ukwiriye kumva ko uwo mwana ari wowe ufite inshingano z’ibanze mu buzima bwe”.

    Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzamara amezi abiri bukazagera mu turere twose uko ari 30 tugize igihugu.


    source : https://ift.tt/38dEdOM

  • Umwarimu wiyambika nk'umunyamideli akomeje gutera impungenge ababyeyi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwarimukazi ukomoka muri Afurika y'Epfo kuri ubu akomeje gutera impungenge ababyeyi benshi kubera imyambarire imeze nk'iy'abanyamideli.

    Uyu mwarimukazi wahawe akazi ko kwigisha abana bato, ariko nanubu imyambarire ye ikomeje gucyemangwa na benshi, kuko bemeza ko yo ubwayo itatuma umwana hari uburere buzima akurana. Uyu mwalimu wo muri Afrika y'Epfo rero ubanza nta mubyeyi numwe wifuriza umwana we ibyiza, ushobora gutuma amwigishiriza umwana bitewe nukuntu aba yambaye nk'abanyamideli.

    Uyu mwalimu witwa Lulu Menziwa, akimara kugera mu mbuga za internet zitandukanye yavugishije benshi. Igitangaje kurushaho nuko uyu mwalimu yifata amafoto yiyi myambarire ye ari mu ishuri maze akasakaza kumbuga zinyuranye. Aribyo bikomeje gutangaza benshi.

    Source : https://yegob.rw/umwarimu-wiyambika-nkumunyamideli-akomeje-gutera-impungenge-ababyeyi/

  • Kaminuza itanga amasomo yubuvuzi ya UGHE yat… – #rwanda #RwOT

    Saa cyenda z’amanywa ku isaha yo mu Rwanda, ni bwo umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo muri kaminuza ya UGHE wari utangiye, ukaba wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID19.

    Abitabiriye uyu muhango bakaba barimo Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije, Umuyobozi w'icyubahiro wa UGHE, Dr Paul Farmer, Umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE, Prof Agnes Binagwaho wanabaye Minisitiri w'Ubuzima.

    Witabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya Indwara (Africa CDC), Dr John Nkengasong, abayobozi mu nzego zitandukanye z'Akarere ka Burera iyi Kaminuza iherereyemo, abayobozi banyuranye b'iyi kaminuza, abarimu, ababyeyi n'abasoje amasomo.

    Mu butumwa butandukanye, bwatanzwe n'abantu banyuranye bagiye muri uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi, bose bagiye bagaruka ku buryo icyorezo kigishije abantu gukoresha ikoranabuhanga, bagaruka ku buryo abasoje bize ijana ku rindi hifashishijwe uburyo bw'iyakure.

    Bashimye abanyeshuri basoje kuba barabashije kwitwara neza muri iki gihe kitoroshye cy'icyorezo cya COVID19 isi imazemo umwaka n'igice urenga, bakabasha guhita binjira mu buryo bushya Kaminuza ya UGHE yabashyiriyeho bwo kwiga, banabasaba kuzaba umusemburo w'impinduka mu isi y'ubuvuzi.

    Umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE, Dr. Agnes Binagwaho, yagaragaje ko ari iby'agaciro gakomeye kugira amahirwe yo gutanga impamyabumenyi. Yagize ati: 'Turi hano twese uyu munsi, ku bw'amahirwe n'umunezero wo gushima abanyeshuri basoje amasomo, muri kaminuza ya UGHE muri uyu mwaka wa 2021.'

    Agaragaza ko n'ubwo icyorezo cya COVID19 cyahinduye byinshi, ariko ntagisumbye kwishimira ko babashije kubigeraho agira ati: 'Ni iby'icyubahiro kubaha ikaze mwese muri ibi birori. Nta kintu kiza gisumbye kwishimana muri uyu muhango w'ingirakamaro, twese hamwe muri Kaminuza yacu nziza hano i Butaro n'ubwo iki cyorezo cyatumye tubaho dutandukanye mu migabane itandatu igize isi.'

    Akomeza abwira abasoje amasomo ko n'ubwo ibyo byose byabaye ariko bahuriye hamwe ngo babashime. Dr. Agnes ati: 'Nyamara twese turi kumwe mu buryo bw'umwuka, mu kubashimira n'ibyo mwagezeho. Babyeyi nshuti za UGHE n'abanyamuryango, abo dushima none bafashe umwanzuro wo gutanga umusanzu wo kubaka isi nziza bashyiramo umuhate.'

    Ashimangira uko amasomo abanyeshuri bahabwa impamyabumenyi biyemeje kuyashyira mu bikorwa, ko ari mu kurushaho kunoza serivisi z'ubuzima kuri bose no mu butabera. Agnes agaruka ku ruhande rw'abahabwa impabumenyi agira ati: 'Banyeshuri mwasoje amasomo yanyu, umuhate wanyu watumye mwinjira muri UGHE. Guhera mu mwaka washize mwahawe ibishoboka byose mu bumenyi n'uburyo bwo kubushyira mu ngiro.'

    Yongeraho ati: 'Mwize ko ibikorwa bifitiye igihugu akamaro ari nkenerwa mu kongera urumuri mu muryango mugari ariko ibyo bigakorwa ntagucika intege. Icyorezo cya COVID-19 cyatwigishije yuko ibikorwa by'ubufatanye bitanga itandukaniro mu buzima no mu mibereho myiza.'

    Agnes agaragaza ko mu gihe abantu bakoze badafatanije hari ibyangirika agira ati:'Kandi iyo bitabayeho ingaruka mbi ziba zigomba kubaho, reka rero mbagire inama ko mugomba gufatanya mukagira intecyerezo z'ubufatanye, kandi mugahora muharanira gushaka iterambere mu bikorwa by'ubuzima kandi mwimakaza uburinganire.'

    Ababwira ko bagomba gukoresha ubumenyi bafite neza kandi batagize n'umwe birengagiza agira ati:'Banyeshuri none mwasoje amasomo yanyu muzakomeze gukurikiza ubumenyi mwahawe na UGHE burimo indangagaciro y'imiyoborere no kutagira uwo musiga inyuma. Ntabwo iteka bizaborohera ariko muzafashwa no kubaka ubufatanye n'umuryango mugari.'


    Kaminuza ya UGHE yatanze impamyabumenyi z’icyicito cya 3 cya Kaminuza ku banyeshuri baturuka mu bihugu 12

    N'ubwo bwose kandi abanyeshuri bahabwa impamyabumenyi, Dr. Agnes yabibukije ko badasoje kwiga kuko icya mbere bagomba kuzirikana ari uguhora bashaka ubumenyi, ngo babashe gutanga ubuvuzi bufite ireme kimwe no gukora ibindi bikorwa bijyana n'ubuzima bafite intwaro ikomeye ishingiye ku bumenyi bujyanye n'igihe.

    Yagize ati:'Icy'ingenzi mutagomba kwibagirwa ni uguhora mwihugura ngo mubashe kugendana na siyansi igezweho, kugira ngo mubashe gutanga ibikenewe mu buzima bw'ikiremwamuntu kandi mwabaye abanyamugisha kuko mwahawe umwanya wo kwiga ku bishobora n'ibituma abantu bahangayika, mwumvise neza uko bisesengurwa n'uburyo bwo kubishakira ibisubiko mu cyubahiro, uburambe n'iterambere ry'ikiremwamuntu.'

    Mu gusoza, Dr. Agnes yibukije abanyeshuri ko ubu ari bwo bahawe inshingano kuruta na mbere yo gutanga umusanzu mu gukiza no gutabara ubuzima bw'abantu kandi bakibuka ko 'uwabaye Intare ahora ari Intare'.

    Umuyobozi w'Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya Indwara (Africa CDC), Dr John Nkengasong akaba n'inshuti y'umuryango yagize ati: 'Mbahaye intashyo zo muri Addis Ababa mu gihugu cya Ethiopia, mbanje gushima abateguye ibirori by'uyu mwaka  bakifuza ko nanjye mbigiramo uruhare ni iby'agaciro gakomeye.'

    Akomeza asobanura akamaro gakomeye k'iyi kaminuza y'ubuvuzi ya UGHE ihererereye i Butaro agira ati:'UGHE ni kaminuza nziza iri guhindura urwego rw'abayobozi b'ahazaza mu bijyanye n'ubuzima mu Rwanda no mu karere, none abanyeshuri baturuka mu bihugu 12 basoje muri UGHE bagiye kuba umusemburo mwiza w'ejo hazaza ha Africa.'

    Agaragaza imbaraga zikomeye kaminuza ya UGHE yakoresheje kugira ngo abanyeshuri babashe gukomeza amasomo yemeza ko yizwe hifashishijwe ikoranbuhanga kugera basoje agira ati: 'Mu gihe uyu mwaka wari wasabaga kuwunyuramo mu nzira yo kurema udushya, iyi kaminuza yaremye inzira nziza mu yafashishije abanyeshuri gukomeza amasomo, aho icyiciro cya mbere kizwe ijana kurindi mu buryo bw'ikoranabuhanga.'

    John asobanura neza ko kuba UGHE yarakoze ibishoboka byose ngo ibashe gutanga amasomo, ari uko izi agaciro k'uburezi mu iterambere ry'umuntu ku giti cye ndetse n'umuryango mugari, yongeraho kandi ko uburezi iyi kaminuza itanga ari igisubizo ku mugabane wa Africa ikunze kwibasirwa n'indwara ku kigero cyo hejuru.

    Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel witabiriye uyu muhango, yatangiye ashima byimazeyo abitabiriye bose. Yagize ati: 'Ni iby'icyubahiro kubana namwe muri uyu mwanya wo kwishimira intambwe idasanzwe yo kwakira abandi banyamwuga mu isi y'ubuzima.'

    Akomeza asobanura neza impamvu y'ishimwe rimuri k'umutima agira ati: 'Muri iki gihe cy'icyorezo cya COVID-19,  ni ngombwa kwizera ko abari mu nzego z'ubuzima bafite amahugurwa y'umwuga, atuma babasha guhanga udushya tugezwa kuri bose, by'umwihariko kumenya ko urukingo rw'icyorezo cya COVID-19  rugezwa kuri bose.'

    By'umwihariko Dr Ngamije Daniel agaragaza ko abakenewe mu ruhando rw'isi y'ubuvuzi bakwiye kuba bafite ubushozi buhagije bubemerera guhangana n'ibibazo biriho n'ibizaza. Yagize ati: 'Abo kandi bakeneye kwiga uburyo bwo kuvumbura, gucunga no kubungabunga uburyo butanga ibisubizo ku bibazo biriho n'ibizaza.'

    Yongeraho kandi ko isi y'ubuvuzi igomba guhora yiteguye guhangana kandi abayirimo bakarwana n'ibibazo ntavangura, ahubwo bimirije imbere ubufatanye. Agira ati: 'Mu gihe twitegura ibibazo by'ubuzima, ni byiza kugira imbaraga nshya zibasha guhangana ni'byo bibazo bakaba kandi ari abantu bimirije imbere uburinganire, ubufatanye no gusaranganya mu bacyeneye serivisi z'ubuzima.'

    Minisiteri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangiye asobanurira agaciro k'intambwe abasoje bateye agira ati: 'Ni intambwe idasanzwe y'igikundiro ikwiye kubatera ishema.' Yanagarutse ku kamaro k'uburezi bufite ireme agira ati:'Uburezi bufite ireme n'iterambere rishingiye ku bumenyi ni bimwe mu nkingi zikomeye z'icyerecyezo cy'igihugu cy'u Rwanda.'

    Akomoza ku ngaruka z'icyorezo cya COVID-19 ku burezi anaboneraho gushima kaminuza ya UGHE agira ati:'Umwaka n'igice w'icyorezo watumye umwaka w'amashuri wose utakara bikaba ari igihombo gikomeye kuri ejo hazaza h'ubukungu n'uburezi. Nyamara hamwe no guhanga udushya no kwifashisha ikoranabuhanga, kaminuza y'ubuvuzi ya UGHE yabashije gukomeza kwigisha mu buryo bw'iyakure ari nabyo byatumye duhurira hano ngo twishimire abanyeshyuri basoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri uyu mwaka wa 2021.'

    Ibi birori kandi byo gushyikiriza impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu abanyeshuri 23 baturuka mu bihugu 12  barimo abari n'abategarugori 13, waranzwe n'ubuhamya bw'abanyeshuri bahagarariye abandi. Banasabye ko ubumenyi n'uburyo bafashwemo byazakorerwa barumuna babo, kandi nk'intare, bakaba bagiye gukora ibyo barahiriye no kubera ijwi abatagira ubavugira.

    Nyuma yo kurahirira inshingano batorejwe, bigiye, kandi baherewe impamyabumenyi, Umuyobozi w'icyubahiro wa UGHE Prof Paul Farmer yifurije abanyeshuri basoje amasomo kuzagira akazi keza mu buzima bushya bagiyemo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108843/kaminuza-itanga-amasomo-yubuvuzi-ya-ughe-yatanze-impamyabumenyi-ku-banyeshuri-baturuka-mu–108843.html

  • Madamu Jeannette Kagame yayoboye Inama Ngishwanama ya mbere ya UGHE asaba impinduka mu rwego rw’ubuvuzi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021 ubwo we na Prof. Senait Fisseha, Umuyobozi wa gahunda muri Susan Thompson Buffett Foundation bari bayoboye Inama Ngishwanama ya Kaminuza ya Global Health Equity.

    Ku wa 14 Kanama nibwo iyi Kaminuza yatangaje ko yashyizeho Inama Ngishwanama yayo ku mugabane wa Afurika, iyobowe na Madamu Jeannette Kagame na Prof. Senait Fisseha.

    Madamu Jeannette Kagame yasabye abari muri iyi nama gukomeza urugendo rugamije iterambere ry’urwego rw’ubuzima, hashingiwe ku masomo Isi yakuye ku mwaka wa 2020 wabayemo ikwirakwira rikabije rya Covid-19.

    Ati “Ntabwo twakomeza imikorere isanzwe.”

    UGHE ni Kaminuza yiyemeje guha ubumenyi bugezweho abanyafurika n’abaturuka mu bindi bihugu mu bijyanye n’ubuzima hagamijwe ko ubuvuzi bugera kuri bose by’umwihariko ab’amikoro make.

    Inama y’Ubutegetsi yayo yashyizweho hagamijwe guharanira ko iyo ntego igerwaho uko bikwiriye.

    Prof Senait Fisseha yatangaje ko kuba Global Health Equity yaratangiriye ibikorwa mu Rwanda atari impanuka, ahubwo bishingiye no ku buryo u Rwanda nk’igihugu rwabaye intangarugero ku mugabane no ku Isi muri rusange.

    Inama Ngishwanama y’iyi Kaminuza yiyemeje gukomeza kuyifasha mu gutanga uburezi ku rubyiruko hagamijwe kubaka urwego rw’ubuvuzi ruhamye nk’imwe mu nkingi z’iterambere n’umudendezo ku Isi by’umwihariko muri Afurika.

    Umuyobozi w’iyi Kaminuza, Prof. Agnes Binagwaho, yatangaje ko bazakomeza guteza imbere urwego rw’ubuvuzi binyuze mu burezi bufite ireme.

    Ati “Twizeye ko gutanga uburezi bufite ireme bizazamura urwego rw’ubuzima mu baturage b’Isi yose by’umwihariko abo mu miryango ikennye muri Afurika.”

    Mu bandi batanze ibitekerezo muri iyi nama harimo Prof. Paul Farmer, Umuyobozi w’Icyubahiro w’iyi Kaminuza, yavuze ko izakomeza gushingira ku bigwi by’u Rwanda ku buryo izahura urwego rw’ubuzima ku Isi.

    UGHE ubu iyobowe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Prof Agnes Binagwaho. Ni Kaminuza yatangiye mu 2018 itangijwe n’Umuryango udaharanira Inyungu wa Partners in Health ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, ndetse n’imiryango itandukanye nka Cummings Foundation, Bill & Melinda Gates Foundation, Kaminuza ya Havard ndetse n’iya Tufts iherereye i Boston muri Amerika.

    Madamu Jeannette Kagame yayoboye Inama Ngishwanama ya mbere ya UGHE asaba impinduka mu rwego rw’ubuvuzi

    source : https://ift.tt/3mj8153

  • Press Brief: UGHE Africa Advisory Board Meeti… – #rwanda #RwOT

    The board meeting was called by the co-chairs: the First Lady of the Republic of Rwanda, Her Excellency Jeannette Kagame, and Prof. Senait Fisseha, the Director of Global Programs at the Susan Thompson Buffett Foundation.

    “I am extending to you an invitation to keep trailblazing a new & health centered path forward, because 2020 taught us many lessons on how interconnected we are as a global community. We can no longer afford to maintain the status quo.”

    – H.E Mrs Jeannette Kagame, First Lady of the Republic of Rwanda, and Co-Chair of the African Advisory Board of the University of Global Health Equity.

    UGHE is an institution that strives to train the next generation of global health professionals committed to providing equitable healthcare for all in Africa and beyond, with a focus on the most vulnerable. The creation of the AAB is critical to ensuring that UGHE's work is informed by the local context vis-a-vis the wealth of knowledge and experience of African leaders on the continent.

    'It is no accident that the University of Global Health Equity was born in Rwanda, which has for so long been a beacon of hope and an inspiration not just for those of us on the continent, but globally. This is what resilience, perseverance, and the road map to equity looks like'.

    – Prof Senait Fisseha, Director Global Programs, Buffett Foundation, and Co-Chair of the African Advisory Board of the University of Global Health Equity.

    During the meeting, the board members pledged to support UGHE to educate young leaders to be able to strengthen health sectors as a pillar of economic development and stability worldwide, especially in Africa. With this far-reaching mission, they are ready to accompany UGHE as it implements flexible and innovative solutions to address complex global health issues on the African continent and beyond. They will also advise on the creation of research and the needed types of professionals, as well as the collaboration required for future self-reliance based on Africa’s health needs.

    'We look forward to continuing this dialogue that will provide invaluable recommendations to UGHE as it works to attain excellence in global health education. Ultimately, we hope that this provision of quality education will improve the health of the population worldwide, especially that of the most vulnerable in Africa.'

    – Prof. Agnes Binagwaho, Vice- Chancellor of the University of Global Health Equity.

    The conversation highlighted the importance of synergizing regional efforts and improving the quality and quantity of the healthcare workforce and delivery, to guide the way forward for the institution's strategic development to build healthcare systems in Africa and other parts of the world.

    Instead of trying to use the word 'sustainability' as a diagnosis, we must all work to sustain UGHE as one important legacy of the Rwandan renaissance. And that will be striking a blow for decolonizing global health.'

    – Prof. Paul Farmer, Chancellor of the University of Global Health Equity.

    This was a highly fruitful and forward looking meeting.

    UGHE Africa Advisory Board

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108809/press-brief-ughe-africa-advisory-board-meeting-108809.html