Tag: Sport

  • AMAFOTO: Umukinnyi w’ikipe y’igihugu yambitse impeta umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball na REG VC, Muvara Ronald yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we, Umuhoza Mariam bamaze igihe bakundana.

    Ni umuhango wabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024 aho Muvara yasabye Mariam kuzamubera umugore igihe basigaje ku Isi bakazakimarana undi arabyemera.

    Aba bombi bagiye gutangira urugendo rushya nyuma y’uko guhera 2013 kugeza 2017 biganaga Rusumo High School. Ni ikigo kiri mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe.

    Muvara Ronald na Umuhoza Mariam bamenyanye hagati y’umwaka wa 2013 na 2017 ubwo aba bombi biganaga ku kigo cy’amashuri cya Rusumo High School mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe.

    Muvara w’imyaka 28 yakiniye APR VC kugeza 2019 ubwo yahitaga ajya muri Gisagara VC ayikinira kugeza 2022 ari nabwo yajyaga muri REG VC akinira kugeza uyu munsi.

    Ronald yambitse Mariam impeta ya fiançailles

    Baziranye kuva kera

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-umukinnyi-w-ikipe-y-igihugu-yambitse-impeta-umukunzi-we

  • Nshuti Innocent agiye gusohoka muri APR – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nshuti Innocent wakinaga mu ikipe ya APR FC ndete no mu ikipe y'igihugu Amavubi yabonye ikipe nshya muri Leta Zunze ubumwe za Amerika One Knoxville SC.

    Iyi kipe ya One Knoxville SC isanzwe ikina muri USL League One,icyo umuntu yakwita nk'icyiciro cya 3 muri Leta zunze ubumwe za Amerika,yashinzwe muri 2021,ikaba ikinira kuri sitade yitwa Regal Stadium ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 3000.

    Nshuti Innocent bikaba byitezwe ko niyitwara neza azongerwa amasezerano dore ko yari yayisinyiye imyaka ibiri.

    Source : https://yegob.rw/nshuti-innocent-agiye-gusohoka-muri-apr/

  • Abatoza 2 hahabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko uwari umutoza mukuru wa Rayon Sports, Mohamed Wade ahagaritswe, biravugwa ko ubu Ndayizeye Jimmy na Ivan Minnaert ari bo bashobora kuvamo umutoza w’iyi kipe.

    Umunya-Mauritania, Mohamed Wade wari ufite amasezerano y’umutoza wungirije, mbere y’uko imikino yo kwishyura itangira yagizwe umutoza mukuru.

    Nyuma y’umukino umwe w’umunsi wa 16 yatsinzwemo na Gasogi United ku wa Gatanu, Rayon Sports yahise imuhagarika ejo hashize ntiyakoresheje imyitozo aho yakoreshejwe n’umutoza ushizwe kongerera imbaraga abakinnyi, Lebitsa Ayabonga.

    Bivugwa ko iyi kipe iri mu biganiro n’abatoza batandukanye barimo Ndayizeye Jimmy utoza Le Massager Ngozi.

    Uyu mugabo w’imyaka 47, watoje amakipe nka Espoir FC y’i Rusizi, Académie Tchité FC y’iwabo ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Rayon Sports ibona ari we mahitamo meza.

    Uretse uyu mutoza kandi, Rayon Sports inatekereza kuba yaha akazi Umubiligi Ivan Jacky Minnaert wahoze ayitoza.

    Minnaert umaze iminsi mu Rwanda ushaka ikipe yajyamo, na we ahabwa amahirwe cyane ko ari na we wanditse amateka muri iyi kipe ayigeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup muri 2018.

    Ndayizeye Jimmy aravugwa muri Rayon Sports

    Minnaert na we arahabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abatoza-2-hahabwa-amahirwe-yo-gutoza-rayon-sports

  • Ubuyobozi bwa APR FC bwigaramye umutoza wa bwo #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa APR FC, Col Richard Karasira bwanyomoje ibyo umutoza w’abanyezamu b’iyi kipe aheruka gutangaza ko batazasubira muri Mapinduzi Cup.

    Nyuma y’uko APR FC isezerewe na Mlandege ntigere ku mukino wa nyuma wa Mapinduzi Cup, ntabwo babyakiriye neza aho bavuze ko bibwe n’abasifuzi babangiye igitego bakanabima penaliti.

    Icyo gihe umutoza w’abanyezamu ba APR FC, Ndizeye Aime Desire ni we wagiye mu kiganiro n’itangazamakuru avuga ko batazagaruka muri iri rushanwa.

    Icyo gihe yagize ati “Ndashaka mutangarize Abanya-Zanzibar, Abanya-Tanzania ko twebwe ubutaha tutazagaruka muri iri rushanwa bikimeze gutya, amakipe araza buri gihe bikaba bimeze gutya? Ntihari amakipe yaje umwaka ushize akibirwa aha akaba yaranze kugaruka? Twebwe si ubwa mbere tuje? Kuki abasifuzi batasifuye neza? Iki ni igisebo.”

    Ejo hashize ku Cyumweru, tariki ya 13 Mutarama 2024, ubwo abakinnyi n’abatoza bari bageze i Kigali bavuye muri Zanzibar, Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yabwiye itangazamakuru ko ibyo Ndanda yavuze atari byo ashobora kuba yarabitewe n’umujinya.

    Ati “Umwe mu batoza, Ndada, ibyo yavuze ntabwo ari byo. Twe tuzajyayo nibadutumira kuko ndategereza ibyo yavuze hari impamvu zabiteye cyane ko Umutoza Mukuru atari ameze neza ku buryo yaganiriza itangazamakuru. Ibyo bihura n’ibya Shaiboub (…) ariko Ndanda ni uburakari bwabimuteye.'

    APR FC yari yitabiriye iri rushanwa bwa mbere ikaba yarageze muri 1/2. Ryaje kwegukanwa na Mlandege yatsinze Simba SC 1-0 ku mukino wa nyuma.

    APR FC yagarutse mu Rwanda aho igiye gukomeza kwitegura shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro aho igomba gukina na AS Kigali ku wa Gatatu muri 1/8.

    Chairman wa APR FC yanyomoje umutoza w’abanyezamu, Ndanda

    Ndanda yari yavuze ko batazongera kwitabira Mapinduzi Cup

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubuyobozi-bwa-apr-fc-bwigaramye-umutoza-wa-bwo

  • Agezweho: Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda yambaye nk’abahanzi -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Agezweho: Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda yambaye nk'abahanzi.

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kurekura umuzamu Hakizimana Adolphe yazanye umuzamu mushya w'umunya Senegal witwa Khadime Ndiaye w'imyaka 27 y'amavuko aho yamaze gusesekara i Kigali mu Rwanda akaba aje gusinyira ikipe ya Murera nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe ikunzwe cyane hano mu Rwanda.

    Amafoto y'umuzamu mushya wa Rayon Sports ushobora kuzagaragara ku mukino Murera ifitanye na Gasogi United muri shampiyona y'u Rwanda:

    Source : https://yegob.rw/agezweho-umukinnyi-mushya-wa-rayon-sports-yageze-mu-rwanda-yambaye-nkabahanzi-amafoto/

  • Rayon sports yatandukanye n’umutoza wayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikippe ya Rayon sports yatandukanye nuwari umutoza wayo wabazamu Samuel Mujabi  nyuma y,amezi  5 gusa ageze muri iyi kipe.

    Mu itangazo Rayon sports yashyize kumbuugankoranyambaga zayo yashimiye uyu mutoza igira iti '' uyu munsi Rayon Sports yatandukanye na Samuel Mujabi Kawalya wari umutoza w'abanyezamu. Warakoze ku mutahe wawe umutoza Sam. Amahirwe masa mu rugendo ruri imbere''.

    Uyu mutoza wanyuze mu makipe atandukanye nka Tooro united,Express, Gaddafi ndetse akaba n'umutoza w'ikipe y'igihugu ya Uganda yageze muri Rayon sports  mu kwezi kwa 7 ,2023 akaba yaratoje n'imikino yambere ya shampiyona y'u Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yatandukanye-numutoza-wayo/

  • Amafoto y’umukinnyi mushya ikipe ya Rayon sports igiye kuzana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko ikipe ya Rayon sports itandukanye n'umuzamu wayo Hakizimana Adophe warurangije Amasezerano ariko ntiyifuze kumwongerera Amasezerano nkuko uyu mukinnyi yabyifuzaga ikipe ya Rayon sports yasise ishaka undi muzamu yamusimbuza.

     

    ikipe ya Rayon sports kuri uyu wa 2 biteganyijweko iribwakire umuzamu wayo mushya ukomoka muri Senegal w'imyaka 27 y'amavuko akaba afite metero 1 na santimentero 85, (1.85).

    uyu muzamu yakiniraga ikipe yiwabo yitwa Guediawaye FC yo mu murwa mukuru i Dakar uyu muzamu yitwa Khadime Ndiaye wari umuzamu wa Guediawaye FC wa ka 2 kuko uwa mbere yitwa Baka Ceesay akomoka muri Gambia afite imyaka 30 y'amavuko.

    Amafoto ya Khadime Ndiaye umuzamu uvuye mw'ikipe ya Guediawaye FC uje gukinira Rayon sports 

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yumukinnyi-mushya-ikipe-ya-rayon-sports-igiye-kuzana/

  • Rayon Sports yirukanye umutoza #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gutandukana n’uwari umutoza w’abanyezamu, Samuel Mujabi Kawalya nyuma y’amezi 5.

    Ni mu itangazo iyi kipe yanyujije ku rukuta rwa yo rwa Twitter aho yamushimiye ubwitange yagaragaje mu gihe bamaranye.

    Yagize iti “uyu munsi Rayon Sports yatandukanye na Samuel Mujabi Kawalya wari umutoza w’abanyezamu. Warakoze ku mutahe wawe umutoza Sam. Amahirwe masa mu rugendo ruri imbere.”

    Samuel Mujabi Kawalya watoje amakipe nka Express, Mbarara City, Tooro United na Gaddafi ndetse n’ikipe y’igihugu ya Uganda, ni umutoza w’Umugande wagizwe umutoza wa Rayon Sports muri Nyakanga 2023, akaba yarayitoje imikino ibanza ya shampiyona ya 2023-24.

    Umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports yirukanywe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yirukanye-umutoza

  • Abakinnyi ba Sunrise FC basuye perezida wa bo wari ufunzwe bamusezeranya impano ikomeye #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko perezida wa Sunrise FC, Hillary Hodari afunguwe, abakinnyi b’iyi kipe baraye bamusuye bamusezeranya impano yo gutsinda Police FC mu mukino ufungura imikino yo kwishyura ya shampiyona.

    Tariki ya 4 Ukuboza 2023 ni bwo Umuyobozi wa Koperative icuruza Amata n’ibiyakomokaho i Nyagatare, NDMC [Nyagatare Dairy Marketing Cooperative] akaba na Perezida wa Sunrise FC, Hodari Hilary yatawe muri yombi.

    Akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo urenga miliyoni 160 Frw.

    Tariki ya 28 Ukuboza 2023 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwategetse ko akurikiranwa adafunzwe iminsi 30 y’agateganyo.

    Ku munsi w’ejo hashize, ikipe ya Sunrise FC iyobowe n’umutoza mukuru wa yo, Jackson Mayanja basuye perezida w’iyi kipe mu rugo iwe.

    Bishimiye kuba yongeye kugaruka afunguwe nyuma y’ibyumweru bitatu yamaze mu maboko atari ye.

    Nk’impano bamusezeranyije kuzamuba, ni ukumutsindira Police FC mu mukino w’umunsi wa 16, ukazaba ari umukino uzaba ufungura imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24 uzaba tariki ya 14 Mutarama 2024 kuri Golgotha Stadium.

    we are very happy that our president is back and fully motivated for the second round!#SunriseFC pic.twitter.com/FleiPNofTJ

    — SUNRISE FOOTBALL CLUB PREDATORS (@Sunrisefc_rw) January 3, 2024

    Abakinnyi ba Sunrise FC basuye perezida wa yo

    Umutoza wa Jackson Mayanja na perezida wa Sunrise FC, Hillary Hodari

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-sunrise-fc-basuye-perezida-wa-bo-wari-ufunzwe-bamusezeranya-impano-ikomeye

  • Juvenal yavuze ku byo kwamburwa ikipe aheruka kugura #rwanda #RwOT

    Mvukiyehe Juvenal yahakanye ibyo kuba ashobora kwamburwa ikipe ya Addax FC aheruka kugura kubera ko yananiwe kwishyura amafaranga yose yayiguze.

    Mu mpera z’Ukwakira 2023 ni bwo Mvukiyehe Juvenal wari umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Ltd yasoje kugura ikipe ya Rugende FC ya Rubegesa Hunde Walter.

    Nyuma yo kugura iyi kipe, Mvukiyehe Juvenal akaba yarahise ayihindurira izina ayita Addax FC aba ari ko ikina mu cyiciro cya kabiri yitwa.

    Nyuma y’iminsi mike ni bwo hatangiye gukwirakwira amakuru ku mbuga nkoranyambaga ko ubwo yagaruga iyi kipe hari amafaranga yasigayemo Walter ndetse igihe yatanze cyo kuyishyura cyarangiye.

    Byavugwaga mu gihe atakwishyura aya mafaranga ashobora kongera kwamburwa iyi kipe igasubira mu maboko ya Walter.

    Mu kiganiro cy’umwihariko perezida wa Addax FC, Mvukiyehe Juvenal yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBi yavuze ko na we yabyumvise ariko na none ari ibihuha.

    Yavuze ko iminsi amaze mu mupira w’u Rwanda yasanze hari byinshi bivugwa atari ukuri ndetse akaba yagira icyo abivugaho mu gihe uwo baguze ari we wabitangaje.

    Ati 'ibyo ng’ibyo ibintu bivugwa haba harimo ibintu byinshi, urabizi tumenyereye kuvuga ibintu bitari byo, kereka wenda harimo ba nyir’ubwite, mbonye ikiganiro mwagiranye na nyir’ubwite ni byo nagenderaho ariko ndabizi ko ibyinshi bivugwa muri uyu mupira atari byo, twebwe rero turakora, akazi kameze neza.'

    Agaruka ku ikipe ye yavuze ko batangiye neza aho n’abakinnyi baguze batinze kubona ibyangombwa, ariko na none akaba yishimira ko ubu bamaze gufatisha ndetse baniteguye kongeramo abandi bakinnyi bashya muri uku kwezi kwa Mutarama 2024.

    Ubu shampiyona y’icyiciro cya kabiri igeze ku munsi wa 9, ikipe ya Addax FC imaze gukina imikino 8 iri ku mwanya wa 4 n’amanota 14 ku rutonde ruyobowe na Rutsiro FC n’amanota 22.

    Mvukiyehe Juvenal yavuze ko ibyavuzwe ari ibihuha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/juvenal-yavuze-ku-byo-kwamburwa-ikipe-aheruka-kugura