Tag: Sport

  • Perezida Kagame yavuze uko Umutoza wAmavubi… – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu taliki 24 Mutarama 2024 ku munsi wa nyuma w'inama y'Umushyikirano yabaga ku nshuro yayo ya 19 muri Kigali Convention Centre.

    Perezida Kagame yasubizaga Jimmy Mulisa wari wamusabye gusubira kuri sitade kureba imikino nk’uko mbere yabikoraga. Yavuze ko impamvu atakijyayo ari ukubera ibintu bya ruswa n'amarozi ndetse n'ibindi bitari byiza bikorwa n'abari mu mupira w'amaguru.

    Usibye ibyo kandi yanatanze urugero ku kuntu yigeze kujya gusura ikipe y'igihugu ubwo yiteguraga amarushanwa ariko umutoza akaza gusezera avuga ko abakinnyi bose mu ikipe nabo bahindutse abatoza bakaba batanga amabwiriza.

    Yagize ati: 'Mbahe urugero rumwe, kera najyaga njya kureba umupira, icyo gihe ndibuka Bihozagara ni we wari Minisitiri wa Siporo. Icyo gihe njya kureba hari hagiye kuba amarushanwa, hari umutoza wavaga mu Burasirazuba bw'u Burayi, nigeze no kumubona yigisha ikipe y'igihugu ya Ghana. Icyo gihe ni we wari hano.

    Njya kubareba, mu biganiro abantu bavuga ibyo bashaka kuvuga, hanyuma uwo mutoza ageze aho mu ijambo rye yasabye, aravuga ati mfite ikintu kimwe nshaka kubabwira kandi mu magambo macye, ati ikibazo kiri hano, icyo gihe yarasezeraga, njye mwantumiye gutoza iyi kipe, murampemba ati ariko ntabwo nshaka kujya mpembwa ntwara amafaranga y'ubusa kuko nta kazi mfite.

    Icyo mvuga ni uko hano utureba iyi kipe y'umupira w'amaguru, nanjye umutoza, uko utureba aha uko tungana, twese turi abatoza. Icyo yashakaga kuvuga yaravugaga ngo buri mukinnyi wese afite ibyo avuga ashaka ko bikurikizwa mu mikino no mu marushanwa kuri iyo kipe y'igihugu cy'u Rwanda.

    Ati rero njyewe mwampemberaga kuba umutoza, nari nziko ari njye mutoza ati ariko n'aba bakinnyi mureba hano bose buri umwe ni umutoza afite amabwiriza ashaka gutanga muri iyi kipe y’igihugu”.

    Perezida Kagame yakomeje agira ati: 'Ubwo icyo bivuze byarumvikanaga ariko niba bikiriho gutyo ni ikibazo, aho buri muntu wese uri mu ikipe nk’iyongiyo nawe ahinduka umutoza, ubwo ntabwo aba acyumva umutoza..Umutoza nta kazi afite rero niyo mpamvu uwo yasezeye. Nanjye niyo mpamvu nasezeye kujya njya kubarera umunsi byahindutse ubwo wenda nzajyayo'.

    Perezida Kagame aheruka kureba umukino w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, kuri stade mu 2016 ubwo yakinaga imikino y'Igikombe cya Afurika cy'Abakina Imbere mu Gihugu (CHAN) yaberaga mu Rwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139007/perezida-kagame-yavuze-uko-umutoza-wamavubi-yasezeye-kubera-abakinnyi-bihaga-akazi-139007.html

  • Bafashe igice cya milliyoni barakirenza! AS Kigali yashiriweho amafaranga ateye ubwoba kuri buri mukinnyi nibakuramo APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bafashe igice cya milliyoni barakirenza! AS Kigali yashiriweho amafaranga ateye ubwoba kuri buri mukinnyi nibakuramo APR FC

    Kuri uyu wa Gatatu ikipe ya APR FC irambikana n'ikipe ya AS Kigali, umukino ushyirwa ku rundi rwego kubera amafaranga AS Kigali yashyiriweho.

    Ni umukino uratangira ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ubere kuri Kigali Pele Stadium ahanabereye umukino ubanza watangiye APR FC ibonye intsinzi nubwo yarushijwe ku buryo bukomeye.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice watangaje ko gukuramo APR FC bishoboka ku munsi wejo yaganirije abakinnyi be arangije abatangariza ko nibaramuka batsinze ikipe ya APR FC bakayikuramo barahabwa ibihumbi 600 kuri buri mukinnyi bagomba gukoresha imbaraga nyinshi.

    Kuva uyu muyobozi yagaruka mu ikipe ya AS Kigali ubona ko ubuzima bwongeye kugaruka ndetse no mu myitozo ubona abakinnyi bafite akayamuneza byanatanze umusaruro kuko bamaze iminsi bitwaye neza ubwo batsindaga Kiyovu Sports igitego 1-0.

    AS Kigali yamaze kongera imbaraga mu bakinnyi kuko kugeza ubu yamaze gutangaza ko yasinyishije rutahizamu Hussein Chabani Chabalala wakinaga mu gihugu cya Libya ndetse binavugwa ko ashobora gukina uyu mukino nubwo bitaremezwa neza.

     

     

    Source : https://yegob.rw/bafashe-igice-cya-milliyoni-barakirenza-as-kigali-yashiriweho-amafaranga-ateye-ubwoba-kuri-buri-mukinnyi-nibakuramo-apr-fc/

  • Ibinyoma Thierry froger ajya aha itangazamakuru byaba ari byo bituma APR FC yitwara neza? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibinyoma Thierry froger ajya aha itangazamakuru byaba ari byo bituma APR FC yitwara neza?

    Umutoza wa APR FC ukomoka mu gihugu cy'ubufaransa benshi bakomeje gutungurwa no kwitwara neza kwe nubwo bamwe mu bakunzi b'iyi kipe batishimira umupira mu kibuga iyi kipe iba ikina utabaryoheye.

    Umutoza Thierry froger, ujya atanga ikiganiro n'itangazamakuru mbere y'umukino, ajya atangaza bimwe mu bintu ariko byagera mu kibuga bagasanga habayemo impinduka zikomeye ku byo aba yatangaje bisa nkaho aba yajijishije iyo bagiye guhura.

    Thierry froger, mu minsi ishize yigeze gutangaza ko ikipe ya APR FC igiye gukina igihe kingana n'ukwezi nta Pavel Nzilla umuzamu wa mbere ariko tugiye kubona tubona ku mukino ahise amukinisha Kandi ameze neza aranabafasha cyane.

    Uyu mutoza benshi bakomeje kwibaza niba bimwe mu binyoma ajya atangaza niba ari byo bijya bituma abona intsinzi nubwo ntawushidikanya ku bushobozi bwe bijyanye n'imikino amaze adatsinda muri Shampiyona.

    Uyu mutoza mu kiganiro yakoze ku munsi wejo yitegura AS Kigali mu gikombe cy'amahoro uyu munsi, yongeye gutangaza ko abakinnyi be hari abatari bameze neza bituma abaha gukora imyitozo micye kandi bitegura uyu mukino w'igikombe cy'amahoro, uraba utoroshye.

    Kubera Thierry froger amaze igihe atangaza ibintu bigahinduka nyuma bisa nkaho ari bamwe batemera ko imyitozo yakoresheje ari micye. Ese byaba ari gutegura kugirango AS Kigali ize yajenjetse bongeye bayitsinde cyane ko umukino ubanza byarangiye ari 1 cya APR FC 0 bwa Rayon Sports.

     

    Source : https://yegob.rw/ibinyoma-thierry-froger-ajya-aha-itangazamakuru-byaba-ari-byo-bituma-apr-fc-yitwara-neza/

  • Ikipe ya AS Roma yatandukanye na José Mourinho bitunguranye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Roma yatandukanye nuwari umutoza wayo mukuru.

     

    José Mourinho wageze muri AS Roma muri Nyakanga tariki 1 , 2021 nyuma yo gutandukana na Tottenham Hotspur muri 2019 yirukanwe na AS Roma kubera ikibazo cy'umusaruro mucye yatangiranye uyu mwaka w'imikino.

     

    José Mourinho mu mikino 6 yaramaze gutoza yaramaze gutsindamo 1 gusa yanaherukaga gukina na AC Milan yatsinze AS Roma ibitego 3 kuri 1.

     

    José Mourinho mu mwaka 2 yari amaze muri AS Roma yayifashije kwegukana igikombe cya UEFA Conference League 2021-2022, iba ikipe ya mbere yo mu Butaliyani yegukanye igikombe gitegurwa na UEFA nyuma y'imyaka 12.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-as-roma-yatandukanye-na-jose-mourinho-bitunguranye/

  • Byasabye izindi mbaraga kugira ngo Andre Onana abashe gutuza mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ya Cameroon – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byasabye El Hadji Diouf kugira ngo Onana abashe gutuza

    Uyu munyezamu yababajwe no kuba Rigobert Song ataramuvugishije n'ijambo na rimwe ubwo yageraga mu mwiherero wa Cameroun.

    Si ibyo gusa kandi avuga ko ndetse yababajwe no kuba ataramukoreshe mu kipe yanganyije na Guinéa Conakry.

    Source : https://yegob.rw/byasabye-izindi-mbaraga-kugira-ngo-andre-onana-abashe-gutuza-mu-mwiherero-wikipe-yigihugu-ya-cameroon/

  • Amakuru yerekeza Victor Mbaoma muri Simba SC yashyizweho akadomo  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru yerekeza Victor Mbaoma muri Simba SC yashyizweho akadomo.

    Rutahizamu Victor Mbaoma ukinira ya APR FC hashize iminsi hari amakuru amwerekeza mu ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania gusa ibye byaje gushyirwaho akadomo ku munsi w'ejo ubwo ubuyobozi bw'ikipe ya Simba SC bwatangaza ko basinyishije rutahizamu w'imyaka 25 y'amavuko Freddy Michael Kouablan ukomoka mu gihugu cya Côte D'Ivoire.

    Ubwo Simba SC yatangaza aya makuru byahise bigararagaza neza ko nta gahunda ihari yo kuba bagura rutahizamu w'ikipe ya APR FC Victor Mbaoma nk'uko byari byagiye bivugwa mu minsi yashyize.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-yerekeza-victor-mbaoma-muri-simba-sc-yashyizweho-akadomo/

  • Ntibisanzwe! Ibiciro byo kwinjira ku mukino urahuza Rayon Sports na Interforce FC byakubitswe ishoka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntibisanzwe! Ibiciro byo kwinjira ku mukino urahuza Rayon Sports na Interforce FC byakubitswe ishoka.

    Uyu munsi tariki 16 Mutarama 2024 nibwo ikipe ya Interforce FC irakira Rayon Sports mu mukino wa 1/8 w'igikombe cy'Amahoro urabera kuri Kigali Pele Stadium aho umuntu ufite inote y'igihumbi ashobora kureba uyu mukino akaba ari bintu bidakunze kubaho igihe Rayon Sports yakinnye gusa n'ibiciro byashyizweho n'ikipe ya Interforce FC kubera ko ariyo yakiriye umukino.

    Dore uko ibiciro byo kwinjira ku mukino urahuza Interforce FC na Rayon Sports bihagaze:

    Source : https://yegob.rw/ntibisanzwe-ibiciro-byo-kwinjira-ku-mukino-urahuza-rayon-sports-na-interforce-fc-byakubitswe-ishoka/

  • Uko imitwe yapfubanye Aruna Moussa Madjaliwa muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ntabwo ibintu byifashe neza hagati ya Rayon Sports na Aruna Moussa Madjaliwa washatse ko bamwirukana bigafata ubusa.

    Muri Nyakanga 2023 ni bwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati w’Umurundi wakiniraga Bumamuru FC yasinyiye Rayon Sports.

    Icyo gihe byabanje kugorana kuko yari yabwiye Rayon Sports ko asoje amasezerano ya Dauphins Noirs yo muri DR Congo muri Bumamuru FC.

    Nyuma byaje kugaragara ko hari amasezerano ya Dauphins Noirs agifite, ibiganiro bitangira bushya baramugura.

    Ni umukinnyi wakiniye Rayon Sports kugeza ku munsi wa 10 wa shampiyona ya 2023-24 wakinwe tariki ya 4 Ugushyingo 2023 batsinda Mukura VS 4-1, akaba yaranatsinzemo igitego.

    Kuva icyo gihe ntabwo arongera kugaragara mu mikino ya Rayon Sports aho avuga ko yavunitse.

    Ni nyuma yo kwatabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu y’u Burundi yakinnye na Gabon na Gambia.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yagiriwe inama na bamwe mu bantu ba hafi ye yo gushaka uburyo yatandukana na Rayon Sports bakamushakira indi kipe nziza.

    Bamubwiraga ko perezida wa Rayon Sports nta mikino agira we yashaka uburyo yiyenza kuri iyi kipe, akanga kongera gukina ababwira ko yavunitse bazahita bamwirukana.

    Ibi yarabigerageje ariko Rayon Sports na yo yari yamaze kubimenya iramwihorera ndetse ikajya imuhemba kimwe n’abandi, imitwe ye yanga gukora.

    Uwahaye amakuru ISIMBI avuga ko uyu mukinnyi nta kibazo afite cy’imvune yamubuza gukora imyitozo ndetse n’ikimenyimenyi ko nyuma y’itariki ya 28 Mutarama 2024 ubwo isoko rizaba rifunzwe, abona atirukanywe azahita atangira imyitozo muri Rayon Sports.

    Aruna Moussa Madjaliwa yashatse gutandukana na Rayon Sports biranga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-imitwe-yapfubanye-aruna-moussa-madjaliwa-muri-rayon-sports

  • KNC wakoze mu gikomere ikipe ya Rayon Sports yashyize igorora abakunzi ba Ruhago harimo n’abakunzi ba Gikundiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    KNC wakoze mu gikomere ikipe ya Rayon Sports yashyize igorora abakunzi ba Ruhago harimo n'abakunzi ba Gikundiro

    Kakooze Nkuruza Charles uyobora ikipe ya Gasogi United yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports uko imeze kugeza ubu yoroshye ku buryo niyo bahura imikino 5 yikurikiranye itapfa kumutsinda ahubwo yajya ayitsinda yongera ibitego buri mukino.

    Ibi uyu muyobozi yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro akora buri munsi kuri Radio One yanagarutse ku mikino iyi kipe ye ifite mu gikombe cy'amahoro, avuga ko abafana bazajya binjirira ubuntu kugirango akomeze gushimira abakunzi ba Gasogi United.

    Umukino w'ubuntu ikipe ya Gasogi United izaheraho ni uwuri kuri uyu wa Kane n'ikipe ya Muhazi United ugomba kubera kuri Kigali Pele stadium aho Gasogi United isanzwe yakirira imikino yayo.

     

     

    Source : https://yegob.rw/knc-wakoze-mu-gikomere-ikipe-ya-rayon-sports-yashyize-igorora-abakunzi-ba-ruhago-harimo-nabakunzi-ba-gikundiro/

  • Ikipe ya APR FC yamaze kubabarira umukinnyi wari umaze iminsi mu bihano kubera kwigaragambya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yamaze kubabarira umukinnyi wari umaze iminsi mu bihano kubera kwigaragambya

    Ikipe ya APR FC ku munsi wejo hashize yatangiye imyitozo hano mu Rwanda nyuma yo kuva mu gihugu cya Zanzibar aho yakinaga igikombe cya Mapinduzi.

    Iyi kipe mu myitozo yasubukuye hari harimo abakinnyi batandukanye banjyanye na APR FC mu gihugu cya Zanzibar ndetse na bamwe mu basigaye mu gihugu cy'u Rwanda. Muri abo bakinnyi basigaye mu Rwanda harimo Ombarenga Fitina wasizwe hano mu Rwanda nawe yakoze imyitozo.

    Ombarenga Fitina gusigwa hano mu Rwanda ntajyane n'abandi Zanzibar ubuyobozi bwatangaje ko bwahisemo kugenda butamujyanye kugirango arunutswe ariko YEGOB twamenye ko uyu musore yakoze igisa nko kwigaragambya.

    Ombarenga Fitina wari kapiteni, uko byagenze yarahamagawe ngo agaruke mu myitozo ngo avuga ko kugaruka ari ukubahohotera kubera ko ngo abakinnyi b'abanyamahanga batari bakaza Kandi ngo bose ni abakinnyi bamwe. Mu bakinnyi yavugaga harimo Victor Mbaoma ndetse n'abandi icyo gihe batari bakaje ariko ubuyobozi bubifata nabi ndetse baranamusiga.

    Kugeza ubu Ombarenga Fitina, yamaze kubabarira ndetse atangira gukorana imyitozo n'abandi bakinnyi n'ikipe ya APR FC bitegura umukino na AS Kigali uri kuri uyu wa kabiri.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-yamaze-kubabarira-umukinnyi-wari-umaze-iminsi-mu-bihano-kubera-kwigaragambya/