Tag: Sport

  • Rwatubyaye Abdul abajijwe umukino yareba mu gihe ikipe ya APR FC na Rayon Sports ziri gukina yatunguranye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rwatubyaye Abdul abajijwe umukino yareba mu gihe ikipe ya APR FC na Rayon Sports ziri gukina yatunguranye

    Myugariro wari uw'ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdul yasubije igisubizo gitangaje ubwo yabazwaga umukino yareba igihe Rayon Sports na APR FC zose zirimo gukina.

    Uyu mukinnyi uheruka kwerekeza i Burayi, Abdul mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru bikorera hano mu Rwanda yavuze ko Ikipe ya APR FC iri gukina na Kiyovu Sports naho Rayon Sports iri gukina na Musanze FC yareba umukino APR FC irimo gukina.

    Rwatubyaye Abdul mu gusubiza iki kibazo yavuze ko impamvu yareba umukino wa APR FC ari uko iyi kipe ayifata nka papa we naho Rayon Sports akayifata nka sebukwe.

    Rwatubyaye Abdul kugeza ubu yamaze kwemezwa nk'umukinnyi wa Shkupi FC ikina shampiyona ya Macedonia ariko ikaba irimo kwitegurira shampiyona muri Turkey.

     

    Source : https://yegob.rw/rwatubyaye-abdul-abajijwe-umukino-yareba-mu-gihe-ikipe-ya-apr-fc-na-rayon-sports-ziri-gukina-yatunguranye/

  • Rwatubyaye Abdul yahishuye yahitamo ye hagati ya Rayon Sports na APR FC afata nka se #rwanda #RwOT

    Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul yavuze ko APR FC na Rayon Sports zikiniye rimwe yajya kureba ikipe y’ingabo z’igihugu kuko ayifata nka se, yamuhaye ubuzima.

    Ni nyuma y’umunsi umwe gusa arekuwe na Rayon Sports asubira gukina muri Macedonia.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo yashyize hanze amafoto ari mu myitozo ya FC Shkupi ndetse agaragaza ko yayisubiyemo.

    Ni ibintu byatunguye Rayon Sports ivuga ko yagiye atavuze ariko ikaba yarahise yinjira mu biganiro na FC Shkupi birangira bumvikanye ari na yo mpamvu ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2024 yatangaje ko bamurekuye yasubiye muri FC Shkupi.

    Aganira na BB FM, Rwatubyaye Abdul yavuze ko atari umwana wo guta akazi akagenda nta muntu abwiye.

    Ati “Nari mu bakinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports, nari kapiteni. Byari bigoye cyane ngo bandekure.”

    “Ku giti cyanjye cyangwa Rayon Sports buri wese aba afite icyo agomba kurinda, rero ntabwo nataye akazi kuko ntabwo ndi umwana. Ntabwo nari gukora ikosa ryo kugenda nta muntu mbwiye.”

    Mu Rwanda, Rwatubyaye Abdul yakiniye amakipe abiri gusa, APR FC na Rayon Sports, yavuze ko bibaye ngombwa ahitamo, yahitamo APR FC kuko yamuhaye ubuzima ayifata nka se.

    Ati “APR FC ni papa wanjye, yampaye amahirwe yo kubonwa n’izindi zose. Yampaye ubuzima ku buryo bugaragara, ntabwo nagereranya APR FC na Rayon Sports ubu, ariko bibaye ngombwa ko zikinira rimwe najya kureba APR FC.”

    Rwatubyaye Abdul yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, 2014 yazamuwe mu ikipe nkuru yakiniye kugeza 2016 ubwo yasinyiraga Rayon Sports.

    Byateje impaka nyinshi kuko APR FC yavugaga ko ari mwana wa yo, yaje kuburirwa irengero kugeza muri Gashyantare 2017 ubwo yagarukaga agakomeza amasezerano yari afitanye na Rayon Sports.

    Abdul Rwatubyaye yakiniye Rayon Sports imyaka 3 kuva 2016 (yatangiye gukina 2017)-2019 ari nabwo yavaga mu Rwanda yerekeza mu ikipe ya Kansas City ikaza kumutiza muri Swope Park Rangers, nyuma yagiye muri Colorado Rapids na yo imutiza muri Colorado Switchbacks, yayivuyemo yerekeza muri FC Shkupi atandukana na yo muri 2022 agaruka muri Rayon Sports.

    Aheruka gutandukana na Rayon Sports

    Rwatubyaye Abdul yavuze ko APR FC ayifata nka se

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-abdul-yahishuye-yahitamo-ye-hagati-ya-rayon-sports-na-apr-fc-afata-nka-se

  • APR FC ni Papa wanjye, ntabwo nataye akazi -… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki 09 Gashyantare ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n'uwari kapiteni wayo, Rwatubyaye Abdul. 

    Byari nyuma y'uko hari hashize iminsi hagaragaye amafoto y’uyu mukinnyi ari kwikorera imyitozo muri iyi kipe ya FC Shkupi n'ubundi yari yarigeze gukinira ariko Murera yo ikavuga ko yataye akazi akagenda atabibamenyesheje kandi akibafitiye amasezerano.

    Ibi byateje urujijo bituma bamwe bavuga ko umukinnyi mukuru nk’uyu adakwiye gukora ibintu nk'ibi ngo agende ikipe itamuhaye uruhushya binababaza abafana ba Rayon Sports.

    Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Rwatubyaye Abdul aganira na B&B FM Umwezi yavuze ko kugira ngo arekurwe ari ibintu byari bigoranye bitewe nuko yari kapiteni ndetse ko yagiye yarasabye uruhushya.

    Yagize ati: 'Nari mu bakinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports, nari kapiteni. Byari bigoye cyane ngo bandekure. Nkurikije wenda ibyavuzwe cyangwa se ibyanditswe buriya urebye ku muntu ku giti cye aba yumva uko we yashyiramo ibintu, ndakeka umunyamabanga baramuganirije akagira ibyo atangaza. 

    Ku giti  cyanjye cyangwa se kuri Rayon Sports hagati yacu umwe hagomba kugira icyo agomba kurinda kuri uwo mwanya. Ndakeka Umunyabanga wa Rayon Sports yagombaga kurinda ikipe kandi nanjye. Rero ntabwo nataye akazi kuko ntabwo ndi umwana. Ntabwo nari gukora ikosa ryo kugenda nta muntu mbwiye”.

    Abajijwe ku mukino yareba, APR FC iramutse iri gukina na Kiyovu Sports naho Rayon Sports iri gukina na Musanze FC, uyu mukinnyi yavuze ko yareba uwa APR FC bitewe ni uko ari ikipe yamureze ndetse akaba ayifata nka se.

    Yagize ati: 'APR FC ni Papa wanjye, yampaye amahirwe yo kubonwa n'izindi zose. Yampaye ubuzima ku buryo bugaragara, ntabwo nagereranya APR FC na Rayon Sports ubu, ariko bibaye ngombwa ko zikinira rimwe najya kureba APR FC'.

    Rwatubyaye Abdul yavuze ko kandi kwerekeza mu ikipe ikina hanze y'u Rwanda nka FC Shkupi byari mu ntego ze bitewe nuko  kwitwara neza ku rwego rw'ikipe y'igihugu kwari kwarasubiye hasi kubera kutabona umwanya no kubera kugira imvune bityo ko gomba kongera gusubira ku rwego yari ariho, kandi kugira ngo abigereho byasabaga kongera kujya gukina hanze.

    Rwatubyaye Abdul yavuze ko atigeze ata akazi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139553/apr-fc-ni-papa-wanjye-ntabwo-nataye-akazi-rwatubyaye-abdul-yiniguye-139553.html

  • Ihurizo kuri Rayon Sports! Ikipe ya 11 n’abasimbura bari ku mpera z’amasezerano muri iyi kipe #rwanda #RwOT

    Niba hari ikipe ishobora kuzagorwa ku isoko ry’abakinnyi umwaka w’imikino utaha wa 2024-25, ni Rayon Sports kuko benshi mu bakinnyi ba yo bari ku mpera z’amasezerano.

    Iyi kipe ifite ubu abakinnyi 29, muri bo byibuze abakinnyi barenga 16 bakaba bari ku mpera z’amasezerano ya bo.

    Rayon Sports isanzwe ikunda kugongwa n’ikibazo cy’amikoro bishobora kuzayihenda cyane kubaka ikipe umwaka utaha w’imikino.

    Nubwo abo bakinnyi bose itazabongerera amasezerano ariko na none igomba kubasimbuza, ibintu bizaba bihenze kurushaho.

    Nk’iyo urebye abakinnyi yaguze mu mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira usanga abenshi barasinye umwaka umwe.

    Uhereye k’umunyezamu w’umugande Simon Tamale, myugariro wavuye muri Kiyovu Sports, Nsabimana Aimable, Kalisa Rashid wavuye muri AS Kigali, umunya-Maroc Youssef Rharb ndetse n’umunya-DR Congo Heritier Nzinga Luvumbu bose basinye umwaka umwe.

    Aba bakiyongera kuri ba rutahizamu babiri iheruka kongera aho amakuru yizewe ISIMBI ifite ari uko basinye amezi 6, abo ni umunya-Senegal Alon Paul Gomis ndetse n’umunya-Guinea, Alseny Camara. Muhire Kevin na we amasezerano ye azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

    Aba bakaba biyongera ku bandi basanganywe amasezerano azaba ageze ku musozo nk’umunyezamu Hategekimana Bonheur, ba myugariro Ganijuru Elie na Mucyo Junior Didier. Hari kandi Ngendahimana Eric, Mugisha François Master, Bavakure Ndekwe Felix, Iraguha Hadji na Tuyisenge Arsene.

    Iyo ubaze abakinnyi bazaba bari ku mpera z’amasezerano usanga byibuze 16 bazaba basoje amasezerano, Rayon Sports igomba kwicarana na bo ikagira abo yongerera amasezerano abandi ikabarekura bakajya gushakira ahandi ikabasimbuza abari ku rwego rwisumbuyeho cyane ko bamwe nta mwanya wo gukina babonaga.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Luvumbu yabateguje ko atazongera amasezerano kimwe na Tuyisenge Arsene bavuga ko bafite amakipe yo hanze bazerekezamo.

    Aba biyongera ku bakinnyi nka Simon Tamale, Hategekimana Bonheur, Youssef Rharb, Mugisha François Master, Ndekwe Felix, Alseny Camara na Alon Paul Gomis bivugwa ko batazongererwa amasezerano.

    Rayon Sports ikaba ifite ihurizo ryo gusimbuza aba bakinnyi no kongeramo abandi kuko ikigaragara bizayihenda cyane.

    11 beza ba Rayon Sports bazaba basoje amasezerano

    Umunyezamu: Simon Tamale

    Ba myugariro: Mucyo Junior Didier, Ganijuru Elie, Nsabimana Aimable na Ngendahimana Eric

    Abakina hagati: Kalisa Rashid, Muhire Kevin na Heritier Nzinga Luvumbu

    Abataha izamu: Iraguha Hadji, Youssef Rharb na Alon Paul Gomis

    Abasimbura: Hategekimana Bonheur, Tuyisenge Arsene, Alseny Camara, Mugisha François Master na Ndekwe Felix

    Heritier Nzinga Luvumbu azaba asoje amasezerano

    Youssef Rharb na we amasezerano ye na Rayon Sports ari ku musozo

    Kalisa Rashid na Nsabimana Aimable buri umwe yasinye umwaka umwe

    Kevin Muhire ari ku rutonde rw’abakinnyi basoje amasezerano muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ihurizo-kuri-rayon-sports-ikipe-ya-11-n-abasimbura-bari-ku-mpera-z-amasezerano-muri-iyi-kipe

  • Amafaranga Rwatubyaye Abdul yaba yatanzweho ava muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko Rwatubyaye Abdul yatanzweho ibihumbi 30 by’Amadorali kugira ngo Rayon Sports yemere kumurekura agasubura muri FC Shkupi yo muri Macedonia.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Rwatubyaye Abdul abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto ari mu myitozo ya FC Shkupi yarimo ikorera muri Turikiya.

    Rwatubyaye Abdul akaba aya mafoto yarayaherekeresheje amagambo agaragaza ko yamaze gusubira muri iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere muri Macedonia.

    Ibintu byatunguye Rayon Sports, imubajije yemera ko ari byo ariko ababwira yifuza ko bamurekura ari bwo yahise yinjira mu biganiro n’iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere muri Macedonia.

    Amakuru avuga ko impande zumvikanye ibihumbi 30 by’amadorali, ni ukuvuga hafi miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Rayon Sports ikaba yemeje ko yamaze kurekura Rwatubyaye Abdul wari kapiteni wa yo asubira muri Macedonia.

    Abdul Rwatubyaye yakiniye Rayon Sports imyaka 3 kuva 2016-2019 ari nabwo yavaga mu Rwanda yerekeza mu ikipe ya Kansas City ikaza kumutiza muri Swope Park Rangers, nyuma yagiye muri Colorado Rapids na yo imutiza muri Colorado Switchbacks, yayivuyemo yerekeza muri FC Shkupi atandukana na yo muri 2022 agaruka muri Rayon Sports.

    Rwatubyaye Abdul yasubiye muri FC Shkupi mu buryo bweruye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafaranga-rwatubyaye-abdul-yaba-yatanzweho-ava-muri-rayon-sports

  • FERWAFA yahannye yihanukiriye myugariro wa Police FC #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko ryahagaritse myugariro wa Police FC, Ndizeye Samuel amezi 6 kubera gukubita umusifuzi.

    Ni mu itangazo yasohoye, FERWAFA yagize iti “Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Sunrise FC na Police FC, aho bwana Ndizeye Samuel yasagariye umusifuzi nk’uko na we yabyiyemereye;”

    “Komisiyo yigenga ishinzwe imyitwarire, yamaze guhanisha Bwana Ndizeye Samuel guhagarikwa amezi 6 atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda, mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ituze mu bikorwa by’umupira w’amaguru.”

    Yamenyeshejwe ko yemerewe kujuririra iki cyemezo mu minsi yagenwe. Amakuru avuga ko yamaze kujurira.

    Byabaye tariki ya 14 Mutarama mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona aho Sunrise FC yatsinze Police FC ibitego 2-1 kuri Golgotha Stadium.

    Umutoni Aline ni we wari umusifuzi wo hagati, Ishimwe Didier wari umusifuzi wa mbere w’igitambaro na Nsabimana Patrick (ari na we wakubiswe) wari uwa kabiri w’igitambaro. Umusifuzi wa kane yari Murindangabo Moïse, mu gihe Komiseri yari Kagabo Issa.

    Police FC ntabwo yishimiye imisifurire aho ivuga ko yanangiwe igitego. Nyuma y’umukino Ndizeye Samuel yaragiye aho abasifuzi bari bahagaze mu kibuga hagati bategereje gusuhuza abakinnyi, Samuel yacunze aba basifuzi maze akubita umutwe Nsabimana Patrick.

    Umusifuzi yahise amuhunga ariko aramukurikira ariko hitambika abashinzwe umutekano ku kibuga, na we yakubiswe umutwe na Samuel ava amaraso mu mazuru.

    Nyuma y’iyi mirwano, umusifuzi Umutoni Aline yahamagaye uyu myugariro amwereka ikarita y’umutuku.

    Mu gihe Police FC yavaga kuri Stade ya Nyagatare itaha i Kigali, Ndizeye Samuel yagaragaye akurwa mu modoka y’Ikipe ashyirwa mu ya Polisi y’Igihugu Ishami rya Nyagatare ariko ntiyamaramo akanya kuko habayeho ibiganiro hagati y’Ubuyobozi bw’iri Shami rya Nyagatare, Umunyamabanga w’Ikipe CIP Umutoni Claudette ndetse na Perezida wayo, Bruce Munyambo, asubizwa mu modoka ya bagenzi be.

    Bivugwa ko Ndizeye Samuel yatanze ibihumbi 70 abiha ushinzwe umutekano yakubise ngo ajye kwivuza ni mu gihe umusifuzi we yamuhaye ibihumbi 200.

    Ndizeye Samuel yahagaritswe amezi 6

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yahannye-yihanukiriye-myugariro-wa-police-fc

  • Ikipe ya Rayon Sports ishobora kuzatsinda ibitego birenze 2 ku mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona irakurikizaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ishobora kuzatsinda ibitego birenze 2 ku mukino w'umunsi wa 20 wa shampiyona irakurikizaho

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino ifite ukurikira wa shampiyona n'ikipe ya Police FC uzaba kuri iki cyumweru.

    Ikipe ya Police FC izahura n'ikipe ya Rayon Sports ntabwo imerewe neza bijyanye ni uko imaze imikino 2 nta ntsinzi ibona kandi yari ikipe irimo guhabwa amahirwe yo gutwara igikombe inyuma ya APR FC.

    Police FC nubwo ititwara neza, yahise itakaza umukinnyi ukomeye umaze iminsi ubona ko ari we ukora ikinyuranyo muri iyi kipe witwa Bigirimana Abedi. Iyi mvune yo mu ivi Abedi yayigize ku munsi wejo hashize ubwo Police FC yatsindwaga n'ikipe ya Mukura VS ibitego 2-0.

    Ibi bishobora kuba amahirwe ku ikipe ya Rayon Sports bizahura kuri iki cyumweru ikaba yabona amanota 3 imbumbe ndetse inatsinze ibitego birenze 2 bitewe ni uko Police FC kubura Bigirimana Abedi ari mu bakinnyi bafasha cyane iyi kipe mu kibuga hagati.

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-ishobora-kuzatsinda-ibitego-birenze-2-ku-mukino-wumunsi-wa-20-wa-shampiyona-irakurikizaho/

  • Israel yasabiwe guhagarikwa na FIFA kubera ibitero iri kugaba muri Gaza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu munsi mu gitondo tariki ya 8 Gashantare 2024 ikinyamakuru Sky news cyatangaje ko gifite urwandiko rusa neza nurwo amashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri aziya yatanze asaba FIFA guhagarika il rya Israel mu bikorwa bya ruhago.

    ibi bihugu biyobowe na Qatar, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Jordanie Palestine, Arabie Saoudite iyi baruwa Kandi yohererejwe abanyamuryango ba FIFA 211 ndetse n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru iburayi ((UEFA)

    Prince Ali bin Al Hussein umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Jordanie Prince Ali bin Al Hussein yavuze ko ahamagarira abanyamuryango ba FIFA na FIFA ko bakwiye guhaguruka bakarwanya akarenge Kari gikorwa na Israel

    Ati 'Twe nk'Ishyirahamwe rya Ruhago ryo mu Burengerazuba bwa Aziya, duhamagariye FIFA, Impuzamashyirahamwe ndetse n'Amashyirahamwe yose kutwiyungaho tukamagana akarengane kari kubera muri Palestine ndetse n'ibyaha by'intambara biri muri Gaza.'

    Source : https://yegob.rw/israel-yasabiwe-guhagarikwa-na-fifa-kubera-ibitero-iri-kugaba-muri-gaza/

  • Inzigo hagati ya Wade na Rayon Sports, kuki yigumuye akaba adakozwa kungiriza Julien Mette? #rwanda #RwOT

    Ntabwo umwuka ari mwiza hagati ya Rayon Sports n’umunya-Mauritania, Mohamed Wade wanze kugaruka mu kazi ngo yungirize umutoza mushya w’umufaransa, Julien Mette.

    Rayon sports iri mu kibazo yishyizemo ubwa yo aho kugikemura bizayibiza icyuya, ni nyuma yo guha amasezerano y’umutoza mukuru Mohamed Wade none bakaba bifuza ko yasubirana ay’umutoza wungirije.

    Byose byatangiye mu Kwakira 2023 ubwo Rayon Sports yatandukanaga n’umunya-Tunisia, Yamen Zelfani maze ikipe igasigaranwa na Mohamed Wade wari umwungiriza we.

    Wade yatoje Rayon Sports kugeza igice kibanza cya shampiyona kirangiye aho iyi kipe yasoje ku mwanya wa 4. Wade wari ugifite amasezerano y’umutoza wungirije, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwicaranye na Wade bumubwira ko bwifuza ko aba umutoza mukuru akanongererwa amafaranga yahembwaga.

    Wade yagizwe umutoza mukuru ndetse n’umushahara we uva ku $ 1000 biba ibihumbi bibiri by’amadorali ndetse bamwizeza ko agiye gushakirwa umwungiriza.

    Nyuma y’umukino w’umunsi wa 16, umukino we wa mbere ahawe amasezerano y’umutoza mukuru wabaye tariki ya 12 Mutarama 2024 yatsinzwe na Gasogi United 2-0.

    Nyuma y’uyu mukino yahise ahagarikwa abwirwa ko bagiye kuzana umutoza mukuru we agakomeza kuba umutoza wungirije nk’uko byahoze mbere.

    Mu mpera za Mutarama 2024, Julien Mette ni bwo yageze mu Rwanda aje gutoza Rayon Sports, kuva yahagera ntabwo yigeze aca iryera Wade bari bamubwiye ko azamwungiriza.

    Yahereye mu gikombe cy’Amahoro aho yasezereye Intare, akina igikombe cy’Intwari asezererwa na Musanze FC. Muri shampiyona yatsinze Gorilla, Marines n’Amagaju iyo mikino yose akaba yarayitoje wenyine.

    Ubwo yari abajijwe ku mwungiriza we, yavuze ko atakorana n’umuntu utarigeze amuvugisha kuva yahagera cyangwa ngo abaze nimero ye.

    Ati 'Sinakorana n’umuntu utarigeze umvugisha n’umunsi n’umwe, utarigeze anabaza nimero yanjye ya telefoni. Nanjye nararwaye, ndwara malaria njya mu bitaro nandikiye mama kubera ko iyo ntamwandikira byari kunshyira mu bibazo. Ni yo yaba arwaye si nkeka ko yapfuye.'

    Amakuru aturuka hafi ya Wade avuga ko adakozwa ibyo kuza kuba umutoza wungirije kandi afite amasezerano y’umutoza mukuru.

    Ikindi kibazo gihari ni uko Rayon Sports yaganirije Wade imubwira ko bashaka kumugabanyiriza umushahara agasubira ku gihumbi cy’idorali ndetse akaba n’umutoza wungirije ariko akaba atabikozwa.

    Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mutoza w’umunya-Mauritania arimo ateganya gukora ikiganiro n’itangazamakuru agasobanura ibintu byose.

    Mohamed Wade ntakozwa ibyo kuba umutoza wungirije

    Mette yavuze ko atakorana na Wade

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inzigo-hagati-ya-wade-na-rayon-sports-kuki-yigumuye-akaba-adakozwa-kungiriza-julien-mette

  • Amarangamutima ya Niyomugabo Claude nyuma yo kugirwa kapiteni wa APR FC #rwanda #RwOT

    Niyomugabo Claude avuga ko yishimiye cyane icyizere yagiriwe n’ubuyoozi bw’ikipe cyo kuba umuyobozi w’abakinnyi bagenzi be.

    Ni inshingano yahawe mu Kuboza 2023 mbere y’uko APR FC ihaguruka yerekeza muri Zanzibar gukina irushanwa rya Mapinduzi Cup.

    Hari nyuma y’uko Omborenga Fitina wari usanganywe izi nshingano azambuwe kubera ikibazo cy’imyitwarire, aho yatinze gutangira imyitozo yanasabwa ibisobanuro ntabitange, byamuviriyemo kutajyana n’abandi muri iri rushanwa aho yahanwe ndetse anamburwa izi nshingano.

    Niyomugabo Claude wagiye ari we kapiteni w’iyi kipe, yamenyeshejwe n’ubuyobozi ko azakomeza gukora izi nshingano.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, mu magambo make Niyomugabo Claude yavuze ko yishimiye guhabwa izi nshingano zo kuba kapiteni wa APR FC.

    Ati 'narabyakiriye, narabyishimiye kuba abayobozi barangiriye icyizere, ni ibintu byo guha agaciro nanjye ubwanjye narabyishimiye.'

    Yakomeje avuga ko yakwishimira kwegukana ibikombe muri APR FC ku nshuro ye ya mbere ari kapiteni wa yo. Ati 'intego nk’umuryango wa APR FC ni ukwegukana ibikombe yaba shampiyona n’icy’Amahoro.'

    Niyomugabo Claude abaye kapiteni wa gatatu wa APR FC muri uyu mwaka w’imikino wa 2023-24. Shampiyona yatangiye Buregeya Prince ari we kapiteni aza gutanga iki gitambaro agiha Omborenga Fitina na we wasimbuwe na Niyomugabo Claude.

    Niyomugabo Claude yishimiye kugirwa kapiteni wa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-ya-niyomugabo-claude-nyuma-yo-kugirwa-kapiteni-wa-apr-fc