Tag: Sport

  • Myugariro Bindjeme wakiniraga Apr Fc yasize atanze umucyo avuga umuntu wigize virus muri Apr fc ndetse ko ari nawe watumaga yicazwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro Bindjeme wakiniraga Apr Fc yasize atanze umucyo avuga umuntu wigize virus muri Apr fc ndetse ko ari nawe watumaga yicazwa

    Ku munsi wejo hashize nibwo myugariro mpuzamahanga Salomon Bindjeme wakiniraga ikipe ya Apr Fc yasezewe ku mugaragaro n'umuryango wa Apr fc ndetse n'abafana ,kuko  yamaze kubona indi kipe muri Iraq .

    Uyu mukinnyi ubwo yasezeraga ,yatangaje ko impamvu itumye agenda ari uko yabuze umwanya wo gukina muri Apr fc kandi mu byukuri ari umukinnyi mpuzamahanga kandi w'umuhanga .

    Bindjeme yatangaje ko ikibazo cyo kudakina kwe kitatewe n'umutoza mukuru Thierry Froger ahubwo ko cyatewe n'umutoza wungirije Khouda Karim , ngo kuko niwe watumaga adakina.

    Bindjeme yakomeje avuga ko uyu mutoza atari umuntu mwiza mu ikipe ngo kuko ntiyumvikana n'abakinnyi benshi , ndetse ngo ntazi icyo yamuzizaga kandi akanya gato ko gukina yabonaga yarigaragazaga.

    Ibi si Bindjeme gusa ubibona ko atakoranaga neza n'umutoza wungirije ,ahubwo byamaze kugaragarira buri umwe , bitewe nuko igihe abandi basuhuzaga  Bindjeme bamusezera  , Khouda Karim we yatinye kumusuhuza kubera isoni zibyo yamukoreye.

    Source : https://yegob.rw/myugariro-bindjeme-wakiniraga-apr-fc-yasize-atanze-umucyo-avuga-umuntu-wigize-virus-muri-apr-fc-ndetse-ko-ari-nawe-watumaga-yicazwa/

  • Ibyari Mberenge byahindutse Kazi ! Imisimburi… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona utari warabereye igihe, kuko umunsi wawo APR FC yari mu mikino ya Mapinduzi Cup muri Zanzibar. Uyu mukino watangiye ku Isaha ya Saa 18:00 PM ubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium.

    Abantu bazi uko urwagwa gakondo ruboneka, bazi ko iyo umuntu ataze ibitoki bigashya, habaho kubyenga, ubundi hakavamo umutobe wa Mberenge(Umwikamire). Uyu mutobe uba uryohereye cyane kuko nta mazi aba arajyamo, ahubwo uba uvuye mu buryohe bw’ibitoki gusa.

    Iyo Umwenzi ashaka kongera ingano y’umutobe rero afata ibikatsi byavuyemo Mberege, akamenamo amazi, twabifata ko gufungura, ubundi umutobe uvuyemo ukitwa “Kazi”.Ibi nibyo bisa nk’ibyabaye kuri uyu mugoroba wo ku wa Gatatu ubwo igice cya kabiri cyatangiraga.

    Marine FC yari yasuye APR FC yafunguye amazamu ku munota wa mbere, ku gitego cyatsinzwe na Vyamungu Raul. Marine FC yakomeje gukina ubona ko APR FC kubona igitego biza kuyigora, ahubwo Marine FC yo ikaba ariko yarushagaho gusatira APR FC, nko ku munota wa 15 yaje guhusha igitego ku mupira wazamukanwe na Usabimana Olivier awukase imbere y’izamu Imana ikinga akaboko Ginola umupira awutera hejuru.

    Marine mu gice cya mbere yagoye APR FC ndese wabonaga ko itari buyive mu nzara 

    Iki gihe abafana ba APR FC bari batangiye kwifanira Marine FC, ndetse ari nako bavuga amagambo y’urucantege ku bakinnyi ndetse n’umutoza wa APR FC. Ku munota wa 43 APR FC yabonye igitego cyari gitsinzwe na Alain Kwitonda Bacca, amakipe ajya kuruhuka anganya igitego kimwe kuri kimwe.

    Mu gice cya kabiri Imisimburize ya Rwasamanzi Yves yahinduye Mberenge, Kazi  

    Igice cya kabiri kigitangira, Rwasamanzi yahise akora impinduka, akuramo Byiringiro Gilbert wari wagoye APR FC cyane, ashyiramo Ishimwe Jean Rene.

    Ntabwo Rwasamanzi Yves yatuje, kuko ku munota wa 58 yaje gukuramo Vyamungu Raoul wari watsinze igitego cya Marine FC ndetse ubona ko ariwe wari uteye inkeke ku ruhande rwa APR FC, asimburwa na Kada Moussa. Kuri uwo munota kandi Rwasamanzi yakuyemo Nzau Ginola ashyiramo Selemani Jean Lomane.

    Marine FC yari yihagazeho ariko uko umukinnyi yavaga mu kibuga, ni nako nayo yavaga mu mukino 

    Uyu Nzau Ginola niwe mukinnyi wari wazonze APR FC, ndetse Ishimwe Christian kuzamuka byari byamunayiye uyu mukinnyi akiri mu kibuga. Ibi bivuze ko impande zose za Marine FC Rwasamanzi yari amaze kuzimara mu kibuga, kandi arizo zatangaga akazi kuri mukeba.

    Nyuma y’iminota 4 gusa Rwasamanzi akoze izi mpinduka , APR FC yahise ibona igitego cya 2 cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco kuri kufura, ubwo byari ku munota wa 64. Ntabwo byarangiriye aho kuko ku munota wa 70, Rwasamanzi Yves yongeye akora impinduka, Sibomana Sultan Bobo ava mu kibuga, asimburwa na Ndikumana Fabio wari hasi cyane.

    Mbibutse ko kugeza  ubu Thierry Froger yari  atarasimbuza na rimwe, ahubwo yarimo  kugendera ku misimburize ya mukeba.

    Ku munota wa 74 Rwasamanzi Yves yasimbuje umukinnyi wa nyuma wa 5, akuramo Kapiteni we Gikamba Ismael, asimburwa na Moussa Aboubakar. Nk’umuntu warebaga ibyo Rwasamanzi Yves arimo, nyuma yo gusimbuza uyu mukinnyi, umutoza Rwasamanzi yagiye ariyicarira umukino urinda urangira adahagurutse.

    Marine FC yageze ku munota wa 75 mu bakinnyi 11 yabanjye mu kibuga isigaranyemo 6, ibintu bidakunze kubaho, kereka wenda ikipe yavunikishije 

    Nyuma y’umunota umwe Gikamba avuye mu kibuga, APR FC yabonye igitego cyatsinzwe na Shaiboub. Ku munota wa 84, Marine FC yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Ishimwe Jean Rene.

    APR FC yasimbuje bwa mbere ku munota wa 89, Shaiboub Ali ava mu kibuga hinjira Bizimana Yannick. Ku munota wa 90+1 APR FC yatsinze igitego cya gatanu cyatsinzwe na Omborenga Fitina, umukino urangira ari ibitego 5 bya APR FC kuri 2 bya Marine FC.

    APR FC yakinnye igice cya kabiri cyoroshye cyane ndetse bitasabye umutoza gutekereza byinshi 

    Taiba wakinnye imikino ibanza muri Marine FC, aganira na Hirwa umwe muri bamyugariro beza Marine FC ifite, ariko akaba atakoreshejwe 

    Rwasamanzi Yves kuva ku munota wa 75 ntabwo yongeye guhagukura yicaye areba ikipe ashyizemo uko ikina

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139465/ibyari-mberenge-byahindutse-kazi-imisimburize-ya-rwasamanzi-yves-iherezo-ryumukino-mwiza-w-139465.html

  • Avungwa mu mikino : Barcelona yiteguye guhindura umutoza wayo, Salah Mohamed muri Saudi Arabia pro aracyari igipimo, Marcus Rashford i Paris – YEGOB #rwanda #RwOT

    • Umunyamakuru Javi Miguel yatangaje ko abatoza ikipe ya Barcelona ishakamo uwo izasimbuza Xavi Hernández uzagenda mu mpera yiyi sezo nkuko yabitangaje ko harimo Umudage w'imyaka 58 witwa Hansi Flick utoza ikipe y'igihugu y'a Badage ndetse n'umunya-Portugal w'imyaka 49 witwa Sergio Conceição uri gutoza FC Porto.

     

    • umusore umunya_ArgArgentina w'imyaka 23 bivungwa ko ashaka gusohoka muri Chelsea gusa aho kwerekeza ho ntiharamenyekana.

     

    • Amakuru ari kuvuga ko ikipe ya Liverpool FC yaba yegereye umugabo w'umunya-Spain w'imyaka 42 witwa Xabi Alonso utoza Bayer Leverkusen.

     

    • Ikinyamakuru Caught Offside cyatanga he ko ikipe ya Paris saint Germain irashaka umwataka wa Manchester united Marcus Rashford mugihe baba bagurishije Kylian Mbappe

     

    • Ikipe ya Al-Ittihad biravungwa ko yiteguye gutanga asaga €235M kuri ku

    Mohamed Salah ukinira Liverpool FC na Egypt muri iyi Kamena 2024.

     

    • Hossam Hassan w'imyaka 57 ukomoka muri Egypt yaginzwe Umutoza mukuru wa Egypt uyu mugabo yakiniye amakipe nka Al Ahly, PAOK, Neuchâtel Xamax ndetse anatoza amakipe nka Pyramids, Smouha na  Al Masry

    Source : https://yegob.rw/avungwa-mu-mikino-barcelona-yiteguye-guhindura-umutoza-wayo-salah-mohamed-muri-saudi-arabia-pro-aracyari-igipimo-marcus-rashford-i-paris/

  • Rayon Sports na Skol bahembye abakinnyi bitwa… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu Wagatatu nibwo ikipe ya Rayon Sports yagiye gusura Amagaju FC kuri sitade mpuzamahanga ya Huye mu mukino w’ikirarane cyo ku munsi wa 18 wa shampiyona y’ikiciro cyambere mu Rwanda.

    Ni umukino warangiye Rayon Sports ibonye amanota 3 ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Muhire Kevin ku munota wa 53 nyuma yo guhabwa umupira na Bugingo Hakim.

    Nyuma y’uyu mukino,Murera yakurikijeho igikorwa cyo guhemba abakinnyi bayo bitwaye neza mu mezi 3 ashize mu bagabo no mu bagore.

    Umukinnyi wahawe igihembo cy’ukwezi ku Gushyingo mu bagabo ni Bugingo Hakim ahigitse Kanamugire Roger na Muhire Kevin bari bagihanganiye naho mu bagore cyegukanwe na Dorothee Mukeshimana ahigitse Claudine Itangishaka na Joselyn Mukantaganira.

    Uwahawe icy’ukwezi ku Kuboza mu bagabo ni Muhire Kevin ahigitse Heltier Luvumbu Nzinga na Bugingo Hakim mu gihe mu bagore cyegukanwe na Jeannine Mukandayisenga agitwaye Alice Kalimba na Jeannette Mukeshimana.

    Heltier Luvumbu Nzinga niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Mutarama mu bagabo agitwaye Ally Serumogo na Khadime Ndiaye naho mu bagore ni Merry Gibby Chavinda agitwaye Djamila ndetse na Libelle Nigwire.

    Ibi bihembo byatanzwe ku bufataye n’uruganda rwa Skol rusanze n’ubundi ari umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sports y’abagabo n’abagore.

    https://youtu.be/taYCB1WSWjQ?si=86V3EQS3Uf5SXTS0

    Amashusho agaragaza uko byari byifashe hatangwa ibi bihembo 

    Heltier Luvumbu Nzinga na Merry Gibby begukanye ibihembo by’ukwezi kwa Mutarama

    Muhire Kevin na Jeannine Mukandayisenga begukanye igihembo cy’Ukuboza 

    Muhire Kevin na Dorothee Mukeshimana begukanye igihembo cy’Ugushyingo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139455/rayon-sports-na-skol-bahembye-abakinnyi-bitwaye-neza-mu-mezi-3-ashize-139455.html

  • Agezweho mu mikino: Ikipe ya AS Kigali yirukanye umutoza wayo mukuru  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Agezweho mu mikino: Ikipe ya AS Kigali yirukanye umutoza wayo mukuru.

    Ikipe ya AS Kigali y'abagore yirukanye umutoza wayo mukuru Mukamusonera Theogenein nyuma yo kunanirwa guhuza na bamwe mu bakinnyi b'iyi kipe y'abanyamujyi yaherukaga guhesha igikombe shampiyona.

    Mukamusonera Theogenein wamaze gusezererwa n'ikipe ya AS Kigali inshingano ze zasigaranye umutoza wa Fitness Saida mu gihe bagishaka umusimbura we.

    Source : https://yegob.rw/agezweho-mu-mikino-ikipe-ya-as-kigali-yirukanye-umutoza-wayo-mukuru/

  • Imibare n’amateka byagufasha gusobanukirwa To… – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 18 kugera tariki 25 Gashyantare 2024, u Rwanda rugiye kongera kwakira irushanwa ngarukamwaka rya Tour du Rwanda, rizaba ribaye ku nshuro ya 16 kuva rigizwe mpuzamahaganga, ikazaba ari inshuro ya 6 riri ku kigero cya 2,1.

    Irushanwa Mpuzamahanga ryo kuzenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda yakoreshejwe igare (Tour du Rwanda) ni kimwe mu gikorwa cya siporo gikomeye mu Rwanda ndetse no muri Afurika kubera urwego rigezeho ndetse n’imitegurire yaryo. Iyi Tour du Rwanda mureba imara icyumweru yaciye ibintu mu Rwanda no muri Afurika, ntabwo ari iya vuba aha kuko yatangiye kugeragezwa ahagana mu 1970.

    Ahagana mu 1977 Karemera Pierre wakoraga muri Minisiteri y’umuco na siporo afatanyije na bagenzi be, bashinze ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ndetse banaryandikisha muri Afurika. Umukino watangiye uko ku ruhande rw’abanyarwanda watangiye uko, ndetse hatangira n’amarushanwa mato mato yahuzaga uduce tw’u Rwanda nka Tour de L’Est, Tour de Volcano ndetse n’irindi ryajyaga mu Majyepfo.

    Mu 1987, u Rwanda twitabiriye imikino nyafurika yabereye muri Kenya, ndetse bituma abayobozi b’uyu mukino mu Rwanda bahakura igicekerezo cyo gushinga isiganwa rinini rizenguruka u Rwanda rwose.

    Mu 1988, ni bwo habayeho isiganwa rwa mbere rya Tour du Rwanda aho abasiganwa bazengurutse igihugu cyose, riza kwegukanwa na Celestin Ndengeyingoma. Tour du Rwanda yarakinwe kugera mu 1990, gusa kubera ibihe bigoye u Rwanda rwanyuzemo, kuva mu 1991 kugera 2000 ntabwo iri rushanwa ryabaye.

    Nsengiyumva Bernard niwe wegukanye Tour du Rwanda ya mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Mu 2001 ni bwo Tour du Rwanda yagarutse, yabaye yegukanwa na Nsengiyumva Bernard. Mu 2009 ni bwo Tour du Rwanda yaje kugirwa mpuzamahanga ndetse ijya mu cyiciro cya 2.2, kuva ubwo Tour du Rwanda ikaba yarabaye ikimenyabose ku Isi yose. 

    Reka turebe hamwe amwe mu mateka n’imibare ya Tour du Rwanda kuva ibaye mpuzamahanga mu 2009

    Tour du Rwanda imaze kwegukanwa n’abakinnyi 13 mu nshuro 15 imaze gukinwa, abo akaba ari: Jelloul Adil (2009), Teklehaimanot Daniel (2010), Reijnen Kiel (2011), LillDarren (2012), Girdlestone Dylan (2013), Ndayisenga Valens (2014,2016), Nsengimana Jean Bosco (2015), Areruya Joseph (2017), Mugisha Samuel (2018), Kudus Merhawi (2019), Testatsion Natnael (2020, 2022), Rodriguez Cristian (2021), na Mulubrhan Henok.

    Abakinnyi bamaze kwegukana uduce twinshi twa Tour du Rwanda

    Restrepo Jhanatan ukomoka muri Colombia ni we umaze kwegukana uduce twinshi twa Tour du Rwanda tugera kuri 6, akaba akurikirwa na Ndayisenga Valens Eyob Metkel na Nsengimana Jean Bosco. Aba bakinnyi bose ukuyemo Ndayisenga Valens, bazaba bari muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka.

    Testatsion Natnael na Ndayisenga Valens nibo bakinnyi bafite Tour du Rwanda nyinshi (2) abandi bakaba bafite imwe.

    Abakinnyi 3 bamaze kugera kuri Podium inshuro nyinshi mu duce twa Tour du Rwanda, ni Restrepo Jhonathan (8) wabaye uwa mbere inshuro 6 aba uwa kabiri inshuro 2, ndetse aba uwa gatatu inshuro 1. 

    Eyob Metkel (12), yegukanye uduce 5, aba uwa kabiri inshuro 4 aba uwa gatatu inshuro 3. Ndayisenga Valens (10), yegukanye uduce 5, aba uwa kabiri inshuro 4 aba uwa gatatu inshuro 1.

    Restrepo niwe mukinnyi ufite uduce twinshi twa Tour du Rwanda tugera kuri 6

    Merhawi Kudus ukomoka muri Eritrea, niwe wegukanye agace ka Tour du Rwanda ari muto, akaba yari afite imyaka 18 n’iminsi 301, aha bikaba byari mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda ya 2012, ubwo abakinnyi bavaga Kigali bajya Nyagatare. 

    Umunyarwanda uza hafi ni Ndayisenga Valens uza ku mwanya wa 5, kuko yabikoze mu 2013, afite imyaka 19, iminsi 322 mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda Rwamagana Musanze.

    SMET Guy niwe mukinnyi wegukanye agace ka Tour du Rwanda akuze, akaba yarabizikoze mu 2011, mu gace ka ka Gatanu Gitarama Butare, aho yari afite imyaka 39 n’iminsi 293. 

    Biziyaremye Joseph niwe mukinnyi w’umunyarwanda wegukanye agace ka Tour du Rwanda akuze aho yari afite imyaka 26 n’iminsi 325, mu 2014 mu gace ka gatanu kavaga Rubavu kajya i Nyanza.

    Agace ka Tour du Rwanda kakinwe gafite umuvuduko wo hejuru

    Agace ka gatatu ka Tour du ya 2010, niko kabayeho abakinnyi bihutaga aho abakinnyi bavuye i Byumba bajya i Kigali ku Ntera ya Kirometero 62.5, icyo gihe abakinnyi bakaba baragenderaga ku muvuduko wa Kirometero 53 ku isaha.

    Gakurikirwa n’agace ka 8 ka Tour du Rwanda ya 2012 ka Kigali Kigali, Kari gafite intera ya Kirometero 124, abakinnyi bakaba barasiganwaga ku muvuduko wa Kirometero 49.571 ku isaha.

    SMET Guy ukomoka mu Bubiligi, niwe wegukanye agace ka Tour du Rwanda akuze aho yabikoze mu 2011 afite imyaka 39

    Ndayisenga Valens niwe mukinnyi wambaye imyenda myinshi y’abakinnyi beza muri Tour du Rwanda (Most leader Jerseys in Tour du Rwanda) igera kuri 12, akaba arusha Nsengimana Jean Bosco ufite 10. Ndayisenga ibi yabikoze hagati ya 2014 na 2016 gusa.

    Nsengimana Jean Bosco niwe mukinnyi umaze gukina Tour du Rwanda inshuro nyinshi (13), ndetse zose akaba yarazisoje. Akurikirwa na Byukusenge Patrick umaze kubikora inshuro 10 nawe zose akaba yarazisoje.

    Mugisha Samuel niwe mukinnyi wegukanye Tour du Rwanda ari umwana (afite imyaka mike) akaba yarabikoze yegukana Tour du Rwanda ya 2018, ubwo yari afite imyaka 20 n’iminsi 250. Lill Darren niwe wegukanye Tour du Rwanda akuze aho yabikoze muri Tour du Rwanda ya 2012, afite imyaka 30 n’iminsi 97.

    Amateka agaragaza ko Ndayisenga Valens ariwe mukinnyi ufite ibingwi byinshi bya Tour du Rwanda bigendanye n’igihe yakinnye 

    U Rwanda na Eritrea ni byo bihugu bifite Tour du Rwanda nyinshi zigera kuri 5, ariko u Rwanda rukaza imbere kuko rwabaye urwa kabiri muri Tour du Rwanda inshuro nyinshi 4, Eritrea ikagira 3. Afurika y’Epfo ifite Tour du Rwanda 2, USA, Maroc na Espagne bakagira Tour du Rwanda 1.

    Eritrea niyo imaze kwegukana uduce twinshi twa Tour du Rwanda tungana na 27, u Rwanda 20, u Bufaransa 11, u Bubiligi, Namibia, Poland, Kazakhstan na Ukraine bikaba bifite inshuro imwe.

    U Bufaransa nicyo gihugu kimaze kugira abakinnyi benshi muri Tour du Rwanda, 72, u Rwanda 61, Afurika y’Epfo 53, Eritrea 42.

    Imijyi imaze kwakira/gusorezwamo na Tour du Rwanda inshuro nyinshi

    Umujyi wa Kigali umaze kwakira Tour du Rwanda inshuro 16 bivuze ko ari buri mwaka, Huye inshuro 15, Musanze inshuro 12, Rubavu 11, Rwamagana 9. Nyamagabe na Kibungo, zimaze kwakira Tour du Rwanda inshuro imwe gusa hose ikaba yarahageraga ihasorezwa.

    Agace kanini kabaye ka Tour du Rwanda ni agace ka gatatu ka Tour du Rwanda ya 2019, kavaga Huye kajya i Rubavu, ku ntera ya Kirometero 213, kagakurikirwa n’agace ka 4 ka Tour du Rwanda ya 2020, kavaga Rusizi kerekeza Rubavu. Agasozi ko kwa mutwe niko kamaze kuzamukwa inshuro nyinshi muri Tour du Rwanda, inshuro zigera ku 9 muri Tour du Rwanda 6. 

    Mugisha Samuel niwe mukinnyi wegukanye Tour du Rwanda ari muto, kuko mu 2018 abikora, yari afite imyaka 20 n’iminsi 250 

    Nsengimana Jean Bosco niwe mukinnyi umaze gukina Tour du Rwanda inshuro nyinshi kuko kuva mu 2012 atarasiba umunsi n’umwe, ndetse uyu mwaka niyitabira azaba ashyizeho agahigo gashobora kuzagorana kugakuraho 

    Tour du Rwanda ni isiganwa warebera ubuntu ariko ugataha unyuzwe 

    Abanyarwanda bakunda Tour du Rwanda kandi mu bice byose by’igihugu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139432/imibare-namateka-byagufasha-gusobanukirwa-tour-du-rwanda-139432.html

  • Rayon Sports yatsindiye Amagaju FC i Huye – #rwanda #RwOT

    Uko umukino wagenze umunota ku munota:

    Umukino urangiye Rayon Sports itsinze Amagaju FC igitego 1-0

    Amagaju FC ari gukina yirwanaho ngo ashake igitego cyo kwishyura ariko byanze 

    Umukino wongeweho iminota 6

    84′ Paul Gomes arase igitego abafana bahita biyamira muri sitade,ni ku mupira yarazamukanye acenga ariko ageze mu rubuga rw’amahina ari wenyine arekura ishoti rinyura impande y’izamu

    75′ Rayon Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo, Charles Bbaale na Tuyisenge Arsene hajyamo Paul Gomes na Ishimwe Ganijuru Elie

    73′ Ikipe ya Rayon Sports yongeye kurata igitego cyabazwe ku mupira waruhinduwe na Serumogo ally maze Youssef Rharb agiye gushota arawuhusha usanga Hertier Luvumbu arekura ishoti ariko rinyura hejuru y’izamu kure

    71′ Umusifuzi atanze akaruhuko ko kunywa amazi ku bakinnyi kubera ubushyuhe( Cooling break)

    68’  Amagaju FC akoze impinduka mu kibuga havamo Sebagenzi Cyrille na Bizimana Ibutihadji hinjiramo  Dusabimana Christian ndetse na Nkurunziza Seth

    67′ Rayon Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo, Iraguha Hadji hajyamo Youssef Rharb

    63′ Umunyezamu wa Rayon Sports, Khadime Ndiaye ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kugongana na Rukundo Abdoul Rahmani w’Amagaju FC

    58′ Amagaju FC akoze impinduka mu kibuga,havamo Ndizeye Innocent na Shaban Rachid hajyamo Niyonkuru Claude na Irumva Justin

    57,Rayon Sports nyuma yo kuboan igitego ikomeje gusatira,Charles Bbale arase igitego cyabazwe ku mupira yarahawe na Serumogo Ally i

    52′ Rayon Sports ibonye igitego cya 1 gitsinzwe na Muhire Kevin nyuma yo gucenga ba myugariro b’Amagaju FC arahindukira arekura ishoti mu nguni ya ruguru  ku mupira yarahawe na Bugingo Hakim

    46′ Iigice cya kabiri gitangiye Rayon Sports ibona uburyo buremereye ku ishoti Luvumbu yararekuye ariko umunyezamu w’Amagaju FC aratabara arikuramo

    Igice cya mbere kirangiye amakipe anganya 0-0

    45+1′ Serumogo Ally yarazamukanye umupira yiruka ageze imbere y’izamu awuhindura mu rubuga rw’amahina ashaka Charles Bbale ariko ba myugariro b’Amagaju FC baba maso baratabara

    Igice cya mbere cyongeweho iminota 3

    39′ Bizimana Ibutihadji azamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso awuhindurira Malande Destin afungira Ndizeye innocent arekura ishoti riremereye ariko rinyura hejuru y’izamu gato cyane



    35’Myugariro w’Amagaju FC,Tuyishime Emmanuel yari yatsinze igitego ku mupira waruhinduwe na Serumogo Ally ariko umunyezamua aratabara ashyira umupira murin koroneri itewe na Muhire Kevin ntihagira ikivamo

    30′ Iraguha Hadji wa Rayon Sports aryamye mu kibuga ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kugongana n’umukinnyi w’Amagaju FC

    Muri iyi minota nta kipe iri kumarana umupira kabiri ngo ihererekanye

    22’Kapiteni,Masudi Narcise ahawe ikarita y’umohomdo nyuma yo kwitambika Heltier Luvumbu Nzinga warugiye guhana ikosa

    15′ Rayon Sports irase igitego cyabazwe ku mupira Iraguha Hadji yarahaye Charles Bbale ahagaze wenyine ariko gutereka mu izamu biramunanira umupira uramucika

    11′ Amagaju FC abonye uburyo bwa mbere imbere y’izamu rya Rayon Sports kuri koroneri yarizamuwe na Matomona Abedel ariko Ndizeye Innocent agiye gushyiraho umutwe aba aba akojeje intoki ku mupira

    6′ Amagaju FC yabuze umupira ukomeje kwiharirwa na Rayon Sports

    3’Ikipe ya Rayon sports ikomeje gusatira ishaka igitego hakirikare,ibonye koroneri itewe na Muhire Kevin ba myugariro b’Amagaju FC baratabara

    1’Umukino utangiye ikipe Rayon sports isatira ,Muhire Kevin arekura ishoti ku mupira yarahawe na Charles Bbale ariko umunyezamu ahita arikuramo


    Abakinnyi 11 b’Amagaju FC babanje mu kibuga:

    Ndikuriyo Patient

    Masudi Narcisse

    Matomona Abedel 

    Tuyishime Emmanuel

    Bizimana Ibutihadji

    Dusabimana Jean Claude

    Sebagenzi Cyrille

    Rukundo Abdoul Rahmani

    Marande Exauce Destin

    Ndizeye Innocent

    Shaban Rachid

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:

    Khadime Ndiaye 

    Serumogo Ally 

    Bugingo Hakim 

    Aimable Nsabimana

    Mitima Isaac 

    Kanamugire Roger

    Muhire Kevin 

    Hertier Luvumbu

    Charles Bbaale

    Tuyisenge Arsene 

    Iraguha Hadji

    14:15’Amakipe yombi atangiye kwishushya

    Ni umukino uri kubera kuri sitade mpuzamahanga ya Huye guhera saa kenda. Impamvu utabereye ku gihe ni ukubera ko ikipe ya Rayon Sports yagomba gukina imikino y'igikombe cy'Intwari cya 2024  byarangiye cyegukanwe na Police FC itsinze APR FC ku mukino wa nyuma mu gihe Murera yo yari yasezerewe rugikubita.

    Amagaju agiye gukina uyu mukino ari ku mwanya wa 9 n'amanota 23 naho Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 n'amanota 33. Umukino ubanza wari wari wakiriwe na Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium wari warangiye amakipe yombi anganyinje igitego 1-1.

    Mu mikino 21 imaze guguza aya makipe yombi,Rayon Sports yatsinzemo imikino 14,Amagaju FC atsindamo imikino 4 banganya imikino 3.Muri 2019 nibwo Amagaju FC yaherukaga kwakira Rayon Sports ariko uwo mukino warangiye atsinzwe ibitego 2-1 ahita anamanuka mu kiciro cya 2.  

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139438/live-amagaju-fc-yakiriye-rayon-sports-139438.html

  • Rayon Sports yatunguwe bikomeye n’imyitwarire ya Rwatubyaye Abdul #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze ko bwatunguwe no kubona Rwatubyaye Abdul mu myitozo ya FC Shkupi mu gihe bari bazi ko ari mu karuhuko k’imvune yagiriye mu gikombe cy’Amahoro.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 3 Gashyantare 2024, ni bwo Rwatubyaye Abdul yashyize amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram ari mu myitozo ya Shkupi yo muri Macedonia yahoze akinira.

    Uyu myugariro usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports wari usigaranye amasezerano y’amezi 6, yanaciye amarenga ko yaba yatandukanye na Rayon Sports.

    Ati “ndumva nishimiye cyane kuba hano i Burayi kongera gutangira ibyo ntarangije.”

    Umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye yabwiye ISIMBI ko nka Rayon Sports na bo batabizi ahubwo batunguwe no kumubona mu myitozo y’iyi kipe.

    Ati “Nta makuru dufite. Uko wabibonye natwe niko twabibonye. “

    Tariki ya 28 Mutaramama 2024 ni bwo Rwatubyaye Abdul aheruka mu kibuga mu mukino ikipe ye yasezerewe na Police FC mu gikombe cy’Intwari, yavuye mu kibuga afite imvune.

    Mu gihe bari bazi ko ari mu karuhuko, batunguwe no kumubona muri Turikiya mu myitozo ya FC Shkupi yo muri Macedonia.

    Ubu bakaba bamaze kumwandikira bamubwira ko agomnba kugaruka mu kazi, bakaba bakimutegereje.

    Rwatubyaye Abdul yasubiye muri Macedonia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatunguwe-bikomeye-n-imyitwarire-ya-rwatubyaye-abdul

  • Dore impamvu igiye gutuma Karim Benzema ataha adahashye neza nkuko yabyifuje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Karim Benzema utarahiriwe n'urugendo yari yerekejemo muri Arabia Saudite nyuma yuko yari avuye muri Real Madrid
    akerekeza muri Al lttihad Club iri mu cyiciro cya Mbere muri Saudi Arabite .

    uyu musore wagunzwe Miliyoni 172 z'Amayero mu gihe cy'umwaka akaba yaravuye ku mufaranga Miliyoni 14 z'Amapawundi mu gihe cy'umwaka.

    ikipe ya Al lttihad ubu iri kumwanya wa 7 muri Saudi Arabia pro league, uyu musore utarahiriwe n'ibihe kuko aheruka igitego mucyi rishize bivungwa ko abafana biyi kipe batangiye kumwibasira bamushinja kutagira icyo afasha ikipe yabo ya Al lttihad ibi bikaba ari mubyatumye ahitamo Gushaka indi kipe yakerekezamo muri Mutarama.

    mu makipe avungwa ko yakerekezamo harimo Lyon ashobora gutinzwamo, Arsenal Nayo bivungwa ko imushaka.

    Source : https://yegob.rw/dore-impamvu-igiye-gutuma-karim-benzema-ataha-adahashye-neza-nkuko-yabyifuje/

  • None Kategaya Elie yaba nka Ndikumana Danny m… – #rwanda #RwOT

    Tariki 7 Nyakanga 2023, nibwo APR FC yasinyishije Rutahizamu Ndikumana Danny avuye mu Burundi, aho yakiniraga ikipe ya Rukinzo FC, gusa amasezerano ye akaba yari yarageze ku musozo.

    Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko niwe mukinnyi APR FC yari yararambagije bwa mbere ndetse itaranafata umwanzuro wo kongera gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga. Danny yasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka 2 angana na Miliyoni 20, ndetse akaba yarasinyiye APR FC ari uwa kabiri inyuma ya Nshimiyimana Ismael bakunze kwita Pitchou.

    Nyuma yo gusinya ikibuga cyamubanye amateka

    Ndikumana Danny wari witezwe na benshi dore ko hari abari babonye ubuhanga bwe mu mikino ya gipolisi yari yabereye mu Rwanda. Uyu musore ntabwo yigeze yerekwa ko ari umukinnyi ukenewe muri APR FC ndetse ko kuba adahari ntacyo byahungabanya.

    Ndikumana Danny iyo aciye urwaho yisanga nibura ku ntebe y’abasimbura 

    Mu mikino ya shampiyona igeze ku munsi wa 17 ariko APR FC ikaba imaze gukina imikino 16, ntabwo Danny arakina iminota irenze 65, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bafite iminota mike mu ikipe ya APR FC uyu mwaka.

    Imikino ya Mapinduzi Cup yarasigaye

    Mu mikino ya Mapinduzi Cup, Danny Ndikumana ntabwo yajyanye n’ikipe yasigaye i Kigali, ahubwo ikipe ihitamo kujyana abakinnyi bari mu igerageza. Uyu mukinnyi iyaba ari uwubarwa nk’uwazakenerwa nawe yarikujyana n’abandi ubundi ubushobozi atagaragaje akaba yabwerekana muri Mpinduka Cup cyangwa se biragaragara ko adashoboye.

    Iyo agize amahirwe ajya mu basimbura

    Danny iyo agize amahirwe ashyirwa mu bakinnyi bari bukoreshwe ku mukino, ariko we n’umunyezamu wa gatatu wa APR FC nibo baba bafite amahirwe ya kure yo gusimbura.

    Amakuru ahari avuga ko umutoza wungirije wa APR FC, ariwe waciye iteka ko Danny kuba yajya mu kibuga bigoye kubera ingano ye ndetse no kuba acecetse. Ibi byose ntacyo umutoza Thierry Froger yari kubihinduraho dore n’ibyemezo byinshi abifatirwa n’umutoza wungirije.

    None Kategaya Elie ntashobora kuba nka Danny Ndikumana?

    Ubwo imikino ibanza ya shampiyona yari irangiye, isoko ryo kugura no kugurisha rifunguwe, nibwo Kategaya Elie yaguzwe na APR FC imukuye muri Mukura Victory Sports. Uyu musore, yari umwe mu bakinnyi bakiri bato batanga icyizere bigendanye n’imikino mbarwa yari amaze gukinira iyi kipe.

    Kategaya wari warirengagijwe n’andi makipe ubwo yavaga mu Intare FA yaje kujya muri Mukura ayisinyira igihe gito cyane. APR yahaye Mukura Victory Sports miliyoni 8 Frw Kategaya Elie ahita ajyana na APR muri Mapinduzi Cup gusa yakinnye iminota mbarwa.

    Kategaya Elie niwe mukinnyi mushya wagiye muri Mapinduzi Cup wakinnye iminota mike

    Uyu musore ukina inyuma ya ba Rutahizamu, yagiye muri Zanzibar we na Mbonyumwami Taiba bamaze gusa, gusa Taiba niwe wakinnyi iminota myinshi kurusha Kategaya.

    Kuva bagaruka mu Rwanda ntarakina

    Uyu musore wari ugeze aho adasiba mu kibuga, kuri ubu agashya kamubaho ni ukuza mu bakinnyi baribwifashishwe ku mukino, gusa gukandagira mu kibuga abireba nk’uko na we wajya kuri sitade.

    Umwanya yaguriwe wuzuyeho abakinnyi bakuru

    Kategaya Elie waje muri APR FC nk’igisubizo cya nimero 10, yasanze Shaiboub atameranye neza n’umutoza gusa ubu bisa nk’ibyacogoye, ndetse icyo gihe Niyomugabo Claude akaba yari yaratangiye gukinishwa nka nimero 10.

    Kategaya Elie yajyanye na APR FC mu mikino ya Mapinduzi CUP 

    Kategaya akigera muri APR FC, yasanze umusore akaba inshuti ya Thierry Froger cyane Niyibizi Ramadan amaze gukira, ubu akaba ari kugenda agaruka mu kibuga dore ko uyu mutoza yahisemo kujya amuteresha nka nimero 10 kuva shampiyona yatangira.

    Uko mbibona 

    Ku bwanjye, aba basore bose si amahitamo ya hafi mu kibuga ku batoza APR FC ifite kuri ubu, byaba byiza ko batizwa. Umukinnyi w’imyaka uri munsi y’imyaka 23, ubundi aba aricyo gihe cyiza cya gukina byumwihariko mu Rwanda kuko aba atarabonye imikino myinshi mu bato. Mu gihe batizwa mu yandi makipe nibura bakina imikino isigaye yo kwishyura ubundi bakazagaruka muri APR FC nk’abakinnyi baje gushaka umwanya uhagije, kandi ibi si ubwa mbere APR FC yaba ibikoze. 

    Umukino wahuje APR FC na Mukura VS niwo mukino rukumbi Danny yatangiye mu kibuga, akaba ari nawo mukino w’irushanwa yakinnye 

    Danny yakinnye igice cya mbere 

    Ndikumana Danny yitabiriye imyitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi gusa ntiyakina umukino wa Mozambique kubera ibyangombwa 

    Kategaya Elie yari umusore utangiye kuryoherwa n’ikibuga, ariko ubu akirebesha amaso 

    Kategaya Elie ubanza iburyo na Danny Ndikumana uri hagati, babanje ku ntebe y’abasimbura ku mukino APR FC yaraye inganyijemo na AS Kigali igitego 1-1

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139016/none-kategaya-elie-yaba-nka-ndikumana-danny-muri-apr-fc-139016.html