Tag: Sport

  • “Kujya muri federasiyo (Ferwafa) ni ukujajaba” Perezida wa Rayon Sports yavuze ukuntu byaba bimeze aramutse agiye kuyobora FERWAFA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports yavuze ukuntu byaba bimeze aramutse agiye kuyobora FERWAFA.

    Mu kiganiro ejo yagiranye na RadioTv10, agaruka ku mibereho y'ikipe, yageze aho abazwa niba yajya kuyobora Federasiyo.

    Mu gusubiza, yavuze ko atajyayo kuko byaba ari ukujajaba.

    Impamvu yabyise kujajaba ni uko atava muri Rayon Sports atarangije inshingano ze ngo ajye muri Ferwafa, ibintu we yagereranyije nko kujajaba.

    Si ibyo gusa yavuze kandi dore ko yagarutse no ku muyobozi wayobora Ferwafa, aho yavuze ko bakeneye umuyobozi udakorerwamo n'abanyamuryango.

    Source : https://yegob.rw/kujya-muri-federasiyo-ferwafa-ni-ukujajaba-perezida-wa-rayon-sports-yavuze-ukuntu-byaba-bimeze-aramutse-agiye-kuyobora-ferwafa/

  • Ikipe yose iruzuye! Rwatubyaye Abdul, Onana na Ndizeye Samuel bakoranye imyitozo na bagenzi babo bagaragaza urwego rwo hejuru bishimisha Haringingo uri kwitegura guhatana na APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma w'amakuru yari amaze iminsi avugwa muri Rayon Sports, abakinnyi banshitsemo ibice aho hari bamwe banze kujya i Huye kwitegura umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro bafitanye na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023 kuri sitade ya Huye.

    Byavuzwe ko abakinnyi barimo nka Rwatubyaye Abdul, Leandre Willy Essombe Onana Onana, na Ndizeye Samuel bagiye nyuma y'abandi maze Perezida w'ikipe Uwayezu Jean Fidel abanza kwanga ko bazakina uyu mu kino, gusa baje kubabarirwa doreko banagaragaye mu myitozo ya nyuma iyi kipe yokoreye muri sitade ya Huye.

    Yari imyitozo yakurikiwe na Uwayezu Jean Fidel, aho abakinnyi bari bafite akanyamuneza ndetse bagaragaza urwego rwashimishije umutoza Haringingo Francis.

    Nyuma y'imyitozo, umutoza Haringingo yavuze ko yishimiye uko imyitozo ya nyuma yo kwitegura APR FC yagenze ndetse abakinnyi be bose bari mu mwuka w'umukino.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-yose-iruzuye-rwatubyaye-abdul-onana-na-ndizeye-samuel-bakoranye-imyitozo-na-bagenzi-babo-bagaragaza-urwego-rwo-hejuru-bishimisha-haringingo-uri-kwitegura-guhatana-na-apr-fc/

  • FERWAFA n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru m… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ni bwo hashyizweho umuko ku masezerano y’ubufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bafite ubumuga, ishyirahamwe risanzwe riba muri NPC.

    Aya masezerano akubiyemo ingingo zitandukanye, zigamije guteza imbere umupira w’amaguru w’abafite ubumuga.

    Aya masezerano azafasha Amputee Football kumenywa n’abantu benshi by’umwihariko abazi umupira w’amaguru usanzwe kuko hari igihe uzajya werekanwa mu gice cya mbere cy’umukino wa shampiyona.

    Bamwe mu bakinnyi basanzwe b’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ bazaba ishusho y’uyu mukino aho bazajya bifata utuvidewo tujye tujya ku mbugankoranyambaga z’aya mashyirahamwe.

    Muri aya masezerano kandi, FERWAFA izajya ifasha mu mahugurwa y’abatoza b’umukino wa Amputee Football, ndetse n’ubufatanye mu gushaka abakinnyi bakina uyu mu kino mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Umukino wa Amputee Football wagezemu Rwanda mu 2015, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu bikomeye muri aka karere, dore ko rufite n’igikombe cya CECAFA rwavanye muri Tanzania mu 2019.

    Rugwiro Odace umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu bafite ubumuga asinya amasezerano 

    Marcel Matiku umuyobozi wa FERWAFA w’agateganyo ashyira umukono ku masezerano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130093/ferwafa-nishyirahamwe-ryumupira-wamaguru-mu-bafite-ubumuga-basinyanye-amazererano-yubufata-130093.html

  • Umutoza wa APR FC yavuze ku hazaza he muri iyi kipe #rwanda #RwOT

    Umunya-Tunisia utoza ikipe ya APR FC, Ben Moussa yavuze ko atazi ahazaza he muri iyi kipe nyuma y’uyu mwaka w’imikino wa 2022-23.

    Uyu mutoza asigaje umukino umwe, ni umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cya 2023 agomba guhuramo na Rayon Sports tariki ya 3 Kamena 2023 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    Aramutse acyegukanye cyaba ari igikombe cya kabiri yegukanye mu mwaka umwe w’imikino, ni nyuma y’uko ku Cyumweru tariki ya 27 Gicurasi yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022-23.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Ben Moussa abajijwe ku hazaza he muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu niba azakomezanya nayo umwaka utaha, yavuze ko atabizi ibyo ari ubuyobozi bw’ikipe bubifite mu biganza.

    Ati 'ntakubeshye ibyo ntiwabimbaza kuko simbizi, wabibaza ubuyobozi ntubimbaze rwose.'

    Ben Moussa yageze muri APR FC muri uyu mwaka w’imikino aho yaje aje kungiriza umunya-Maroc, Adil Erradi Mohammed.

    Yaje kugirana ibibazo n’ikipe, arahagarikwa ibihano birangiye yanga kugaruka mu kazi ari nabwo ubuyobozi bwa APR FC bwafashe umwanzuro wo kugira Ben Moussa umutoza mukuru wa APR FC.

    Ben Moussa yavuze ko atazi ahazaza he muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yavuze-ku-hazaza-he-muri-iyi-kipe

  • Karim Benzema mu nzira zimugonganisha na Cris… – #rwanda #RwOT

    Amakipe yo muri shampiyona ya Saudi Arabia akomeje urugendo rukomeye rwo kugura abakinnyi bakomeye kugira ngo igihugu cyabo kigumye kumenyekana ndetse yewe n’umupira w’amaguru wabo ukomere na shampiyona muri rusange.

    Nyuma yuko Al Nassr iguze Cristiano Ronaldo, Al Hilal ikaba iri mu biganiro na Lionel Messi, hari n’indi kipe yo muri Saudi Arabia itatangajwe izina yamaze kuganiriza Karim Benzema ndetse yanamuhaye amafaranga menshi cyane mu gihe yaba yemeye kuyerekezamo.

    Nk’uko umunyamakuru Fabrizio Romano yaraye abitangaje, Karim Benzema nawe ku giti ke yamaze kubibwira Real Madrid ko hari ikipe yo muri Saudi Arabia iri kumushaka cyane ndetse ikaba iri no kumuha amafaranga menshi cyane. 

    Iyo kipe yo muri Saudi Arabia yajya imuhemba Miliyoni 100 z’amayero buri mwaka. 

    Amasezerano ya Karim Benzema muri Real Madrid yararangiye, gusa yari yaramaze kwemeranya n’iyi kipe ko azasinya undi mwaka umwe gusa byari mu magambo ntabwo yari yagateretse umukono ku masezerano.

    Kugeza ubu Real Madrid itegereje umwanzuro we wa nyuma ikamenya niba imwongerera amasezerano ikagumana nawe cyangwa niba azagenda. 

    Karim Benzema yageze muri Real Madrid muri 2009, yakinnye imikino 647, atsinda ibitego 353 ndetse anatanga imipira 165 yavuyemo ibitego. 

    Yatwaye Balloon d’Or ku giti cye, atwara Champions League 5, atwara ibikombe by’Isi by’amakipe asanzwe (club) 5, ibikombe bya shampiyona 4, ibikombe bya Copa del Rey 3 ndetse n’ibindi.

    Karim Benzema yamaze kubwira Real Madrid ko hari ikipe yo muri Saudi Arabia imushaka 

    Real Madrid yari yamaze kwemeranya na Karim Benzema ko azayisinyira amasezerano y’undi mwaka umwe ariko bishobora kurangira atayasinye

    Benzema ashobora kongera kugongana na Lionel Messi ndetse na Cristiano Ronaldo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129975/karim-benzema-mu-nzira-zimugonganisha-na-cristiano-ronaldo-na-lionel-messi-129975.html

  • Ahazaza ha Onana muri Murera! Rutahizamu Leandre Onana ikipe ye ya Rayon Sports yamubereye umuranga mwiza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umunya-Cameroun, Leandre Willy Essombe Onana ukinira Rayon Sports, ibiganiro bigeze kure n'ikipe y'ubukombe muri Tanzania ndetse no muri Africa, Simba SC.

    Onana watsinze ibitego 16 muri Shampiyona y'u Rwanda ya 2022/23, afitanye amasezerano na Rayon Sports azarangirana n'uyu mwaka w'imikino uzapfundikirwa n'Igikombe cy'Amahoro tariki 3 Kamena 2023.

    Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri Tanzania, cyatangaje ko abayobozi ba Simba SC mu cyumweru gishije bakoze inama yiga ku igurwa rya Onana ndetse n'uburyo yajya muri iyi kipe.

    Amakuru yizewe agera kuri Yegob ni uko ku mpande zombi ibiganiro bigeze kure kandi ko igikomeza iri gurwa rya Onana muri Simba SC ni uko umureberera inyungu ari nawe uzireberera umutoza w'iyi kipe ya Simba witwa Robertinho.

    Ikindi kandi mu mukino Onana asigaje gukinira Rayon Sports w'Igikombe cy'Amahoro na APR FC tariki 3 Kanama 2023 kuri Stade ya Huye, hari abakozi ba Simba SC bazaba bawitabiriye bareba uko yitwara.

    Hari andi makuru kandi yemeza ko atari Simba SC gusa ishaka Onana kuko hari n'andi makipe yo muri Maroc ndetse na Dubai amwifuza, akomeje ibiganiro n'abashinzwe inyungu ze, buvuze ko ahazaza he muri Rayon Sports ho ntaho ahubwo yamubereye umuranga mwiza.

    Source : https://yegob.rw/ahazaza-ha-onana-muri-murera-rutahizamu-leandre-onana-ikipe-ye-ya-rayon-sports-yamubereye-umuranga-mwiza/

  • Uburundi bwanze ubusabe bwa FERWAFA kuri rutahizamu wahamagawe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Muri iyi baruwa y'ishyirahamwe ry' Umupira w'amaguru mu Burundi, harimo kwibutsa I ry'Urwanda ko Ndikumana Danny ari Umurundi wavukiye mu gihugu ,akagikuriramo ari naho yigiye umupira kugeza ari mu ikipe ya Rukinzo fc aho abarizwa ubu.

    Ikomeza yibutsa ko uyu mwana avuka ku babyeyi 2 b'Abarundi kandi ko azahamagarwa mu ikipe y'Igihugu cy'Uburundi y'abakina imbere mu gihugu CHAN no mu ikipe yabo y'abatarengeje imyaka 23 (U23) kandi ngo yanditse muri FIFA nk'umurundi.

    Ni igisubizo kije nyuma y'uko Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryandikiye iry'Umupira w'amaguru mu Burundi, ririsaba kwemerera Ndikumana Danny ukinayo kuza gukinira ikipe y'Igihugu 'Amavubi'.

    Ndikumana ukina asatira izamu asanzwe akinira ikipe ya Rukinzo FC; ndetse aheruka mu Rwanda ubwo yari kumwe n'iyi kipe mu mikino yahuzaga amakipe ya Polisi z'ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba EAPCCO

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uburundi-bwanze-ubusabe-bwa-ferwafa-kuri-rutahizamu-wahamagawe-n-amavubi

  • Ikipe Onana agiye kwerecyezamo yamenyekanye – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Leandre Esombe Willy Onana ashobora gusezerera ikipe ya Rayon Sports akerecyeza muri mu ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania iri kumwifuza .

    Imikino ya Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ndetse n'iyi gikombe cy'Amahoro mu mupira w'amaguru iri kugenda igana ku musozo. Ibi bivuze ko amakipe agiye gutangira kugura abakinnyi bashya ndetse agatangira kongerera amasezerano abo yari asanganwe bayasoje bitwaye neza.

    Willy Essomba Léandre Onana ukomoka muri Cameroon yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2021, yari yaje aje mu igeragezwa yitwara neza birangira aritsinze.

    Yasinye amasezerano y'imyaka 2 ubwo bivuze ko uyu mwaka w'imikino n'urangira azaba yigenga.

    Nk'uko abayobozi ba Rayon Sports bwabitangaje bari kumuganiriza ngo abe yakongera amasezerano ariko amakuru menshi akomeje kwerekeza uyu mukinnyi mu ikipe yo mu gihugu cya Tanzania ariyo Simba Sports Club.

    Ku makuru UMURYANGO ucyesha ibinyamakuru byo muri Tanzania ni uko Robertinho utoza iyi kipe ya Simba yifuza cyane Onana kandi ngo abayobozi biteguye kumuzana kugira ngo afashe iyi kipe kongera kwegukana ibikombe bya shampiyona dore ko Yanga SC ariyo yegukanye icy'uyu mwaka.

    Onana yagize umwaka w'imikino mwiza cyane akaba ariyo mpamvu Robertinho wigeze no gutoza Rayon Sports ari kumushaka.

    Kugeza ubu ni we uyoboye urutonde rw'abakinnyi bamaze gutsinda ibitego mu Rwanda kuko yatsinze ibitego 15 ndetse anatanga imipira 10 yavuyemo ibitego.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ikipe-onana-agiye-kwerecyezamo-yamenyekanye

  • Aba Rayon ntibihebe! Gusa kiyovu yo iri hagati y’intare ebyiri! Dore amahirwe buri kipe ifite yo gutwara igikombe cya shampiyona hagati ya Rayon, Apr na Kiyovu  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aba Rayon ntibihebe! Gusa kiyovu yo iri hagati y'intare ebyiri! Dore amahirwe buri kipe ifite yo gutwara igikombe cya shampiyona hagati ya Rayon, Apr na Kiyovu.

    Ni ibintu byasubiye rudubi ubwo ikipe ya Kiyovu sports yarataga umukino iheruka gukina na Sunrise, kuko abantu bose bari baramaze kwakira ko Kiyovu ariyo izatwara igikombe, ariko byose byapfuye ubwo yatsindwaga umukino ubanziriza uwanyuma.

    Ubu Apr Fc ifite amahirwe 45% yo gutwara igikombe, ni mugihe isabwa gutsinda umukino wanyuma igomba guhura mo na Gorilla fc, niramuka iwutsinze irahita ihabwa igikombe kabone naho Kiyovu yatsinda kuko irushwa ibitego.

    Ni mugihe Kiyovu Sport ifite amahirwe 30% yo gutwara igikombe, iyi kipe yatwara igikombe Apr Fc iramutse itsinzwe yo igatsinda cyangwa ikanganya, ariko iramutse inganyije, Rayon Sport igatsinda Rayon yahita itwara igikombe.

    Rayon Sport ifite amahirwe ya 25% yo gutwara igikombe, iyi yo yagitwara Apr Fc iramutse itsinzwe ikagumana amanota 60, kiyovu igatsindwa ikagumana 60 cyangwa ikanganya ikagira 61, ubundi Rayon igatsinda nayo ikagira 61, yahita itwara igikombe kuko yaba irusha kiyovu ibitego.

    Gusa aya makipe yose aramutse anganyije amanota 61 kuri 61, ikipe ya Apr Fc niyo yatwara igikombe kuko yaba izirusha ibitego.

     

    Source : https://yegob.rw/aba-rayon-ntibihebe-gusa-kiyovu-yo-iri-hagati-yintare-ebyiri-dore-amahirwe-buri-kipe-ifite-yo-gutwara-igikombe-cya-shampiyona-hagati-ya-rayon-apr-na-kiyovu/

  • Umunyabigwi muri Brazil Ronaldinho yahishuye abakinnyi 3 beza kurusha (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umunya-Brazil wabiciye bigacika muri ruhago, Ronaldinho yavuze ko atakwihandagaza ngo avuge ko Messi ari we mukinnyi mwiza w'ibihe byose kuko hari abamurusha.

    Abona ko hari abakinnyi nka batatu babayeho beza mu mateka ya ruhago barusha uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine.

    Gusa ku rundi ruhande, Ronaldinho abona ari we mukinnyi mwiza Isi yagize mu kiragano cye aho arusha Cristiano Ronaldo.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru cyo muri Espagne, Marca aho yavuze ko yishimiye kuba uyu rutahizamu uri ku musozo w'amasezerano ye muri Paris Saint-Germain yaregukanye Ballon d'Or.

    Ati “Ndishimye kuba Messi yaregukanye Ballon d'Or. Twari inshuti mu gihe cyacu turi muri FC Barcelona.”

    Ronaldo yakomeje avuga ko adakunda ibintu byo kugereranya abantu, gusa ngo byagorana kwemeza ko ari we mukinnyi mwiza w'ibihe byose Isi yagize.

    Ati “sinkunda kugereranya, gusa byagorana kuvuga ko ari we mukinnyi mwiza w'ibihe byose Isi yagize. “

    “Hari Maradona, Péle, Ronaldo (Gifaru)… Biragoye kuvuga ko Messi ari we mukinnyi mwiza w'ibihe byose mu mupira w'amaguru.”

    Gusa ngo ni we mwiza mu kiragano cye aho yamushyize imbere ya Cristiano Ronaldo bamaze imyaka irenga 10 bahanganye hibazwa umukinnyi wa mbere ku Isi.

    Messi aheruka kuvuga ko Barcelona ikwiye kwishimira kuba yaragize umukinnyi nka Ronaldinho.

    Ati “umwaka wa mbere nta gikombe yegukanye ariko yari yamaze kwigarurira imitima ya benshi. Ibikombe byatangiye kuza atuma abo bantu bose bishima. Barcelona yakabaye yishimira buri kimwe cyose yakoze.”

    Ronaldinho yakinanye na Lionel Messi kuva 2003 ubwo yari ageze muri FC Barcelona kugeza 2008 ubwo yari ayivuyemo.


    Ronaldo El Fenomeno ni undi mukinnyi mwiza ahamya ko Isi yagize

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umunyabigwi-muri-brazil-ronaldinho-yahishuye-abakinnyi-3-beza-kurusha-lionel