Tag: Sport

  • Akavagari k’amafaranga SIMBA SC yahaye Leandre Willy Essomba Onana byari bigoye ko yayirengagiza akaguma muri Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Cameroon Leandre Willy Essomba Onana yamaze kumvina na SIMBA SC yo mu gihugu cya Tanzania.

    Hashize iminsi itari myinshi abayobozi b'ikipe ya SIMBA SC bakurikirana cyane Onana kugirango barebe niba uyu musore hari ikintu yabafasha mu gihe baba bamuzanye ndetse baranamushimye cyane bahita batangira ibiganiro nawe ndetse bikaba bisa nk'ibyamaze kurangira.

    Amakuru YEGOB dufite kandi yizewe ni uko Leandre Willy Essomba Onana yamaze kumvikana na SIMBA SC amasezerano y'imyaka 2 agahabwa Milliyoni zigera kuri 200 z'amanyarwanda ndetse akajya ahembwa Million 8 z'amanyarwanda buri kwezi. Onana yanemerewe inzu azajya abamo atishyura ndetse banamwemerera imodoka azajya agendamo.

    Uyu rutahizamu mu minsi ishize ubwo yaganiraga n'umukinnyi mugenzi we, amakuru twamenye ni uko yamubwiye ko n'ikipe ya Rayon Sports baganiriye neza bakumvikana ikamuha ibyo ashaka byose ngo yayigumamo ariko ntabwo abiha amahirwe menshi kubera ko ngo arimo gushakwa nandi makipe menshi.

    Leandre Willy Essomba Onana muri uyu mwaka w'imikino yatsinze ibitego 20 ndetse anatanga imipira ivamo ibitego irenga 3. Uyu rutahizamu yahesheje igikombe cy'amahoro ikipe ya Rayon Sports ari nabyo bikomeje gutuma ashakwa cyane.

    Source : https://yegob.rw/akavagari-kamafaranga-simba-sc-yahaye-leandre-willy-essomba-onana-byari-bigoye-ko-yayirengagiza-akaguma-muri-rayon-sports/

  • Twaragambaniwe ariko nakuyemo isomo rikomeye – Mitima Isaac wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Rayon Sports, Mitima Isaac yavuze ko we na bagenzi 5 bagambaniwe n’abakinnyi bagenzi babo babatenguha ku cyemezo bari afashe bumvikanyeho, ikintu yavuze ko yakuyemo isomo rikomeye ko agomba kujya yita ku bye n’abandi bakirwariza.

    Ni nyuma y’uko bari bumvikanye nk’ikipe yose ko batagomba kujya i Huye gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro badahawe imishahara y’amezi 2 ikipe yari ibarimo ariko bikarangira bamwe babatabye mu nama.

    Uyu musore ukina mu mutima w’ubwugarizi avuga ko bari bafashe umwanzuro wo kugenda ku wa Gatanu babaha ibyabo cyangwa ntibabibahe, batunguwe no kubona basigaye ari 6 abandi bagiye.

    Yisanze asigaranye na Rwatubyaye Abdul, Ndizeye Samuel, Hategekimana Bonheur, Leandre Onana na Ngendahimana Eric.

    Nabo baje kugenda ndetse batanu muri bo babanje mu kibuga (Ndizeye Samuel ni we wabanje hanze), barakina banatsinda 1-0 cya Ngendahimana Eric begukana igikombe gutyo.

    Mu kiganiro cyiahariye yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Mitima Isaac yavuze ko ibyo bakoze byari ugushyira igitutu ku bayobozi cyane ko bamwe basoje amasezerano batari bizeye ko nyuma ya shampiyona bazishyurwa.

    Ati 'Navuga ko shampiyona yari igiye kurangira, uriya ni wo wari umukino wa nyuma w’umwaka w’imikino kandi akenshi amakipe yacu iyo shampiyona irangiye n’abayobozi bamwe ushobora kubahamagara ntibakwitabe, tukavuga ngo niba umuntu utaraduhaye ibyo yatugombaga turi muri shampiyona, twakwizera dute ko azabiduha yararangiye? Kandi hariya nibwo uba ukeneye amafaranga ntabwo uba uri mu kazi, uba wirirwa mu rugo, ibyo kuyakoresha biriyongera, uba ukeneye kujya mu biruhuko ukavuga ngo reka nsabe ibyo bamfitiye.'

    Yakomeje avuga ko batigeze banga kujya gukina umukino wa APR FC kuko bari kuba basuzuguje Rayon Sports, icyo bakoze kwari ukugira ngo base n’abashyira igitutu ku buyobozi bukabashakira ibyo bagombwa, n’aho ubundi iyo babibona cyangwa ntibabibone bari bafashe umwanzuro nk’abakinnyi ko bagomba kugenda ku wa Gatanu.

    Yavuze ko bamwe kugenda bo bagasigara i Kigali byatewe n’uko abantu bahagarara ku cyemezo mu buryo butandukanye.

    Ati 'Abantu mu buzima duhagarara ku byemezo mu buryo butandukanye, njye nshobora kuvuga ngo sindi buve hano na we tukabivugana ariko wowe kubera umuntu yagusunitse ugatinya ariko njye nkaguma ku mwanzuro wanjye.'

    Kuba yarabyutse akabona bamwe batangiye kugenda yagize ati 'njyewe nta muntu unshyira ku gitutu, oya iyo navuze ngo ndagikora, ndagikora kuko biri mu nyungu zanjye, manager yaravuze ngo turagenda mu gitondo, buri mukinnyi wese yaravugaga ngo ntabwo ndimo kugeza saa 11h, uwa mbere nibwo yafashe umwanzuro ariko njye abanzi sinjya ndyarya nkubwiza ukuri nyine, njye narababwiye sindi buve hano, mvugana na kapiteni ndamubwira njye sindi bugende, niba mugenda mugende.

    'Twafashe icyemezo nka gurupe, niba tugenda twese tugende, buriya njye niyo hasigara umukinnyi umwe sinari bugende kuko twari twabyemereje hamwe, tukabona uwa mbere aragiye, uwa kabiri ati ndagiye, uwa gatatu gutyo, nkavuga ngo bya bintu birakomeye ninsigara abafana bazavuga ko nagambaniye ikipe, ariko ndavuga nti bibe uko byakabaye ngize amahirwe mbona n’abandi 5 bagumye kuri icyo cyemezo.'

    Mitima yavuze ko abakinnyi bagenzi babo babagambaniye, babashutse bakabavuganira barangije babataba mu nama, ahamya ko nta kintu rusange azongera gukora ko we azajya areba inyungu ze ku giti cye.

    Ati 'urumva twari twasigaye turi abayobozi, hari kapiteni (Rwatubyaye), visi kapiteni (Samuel) nanjye wa gatatu, tukavuga ngo aba bakinnyi baradushutse turabavuganira none batugaragaje nabi, nitwe tubaye babi imbere y’abandi, bigeze nimugoroba Rwatubyaye aratubwira ngo mureke turebe inyungu z’ikipe kurusha ibindi, reka tugende kugira ngo twirinde, uriya mukino twawukinnye Rwatubyaye ambwira ngo nta kosa, ikosa ryose wakora bahita bavuga ko ari cyo cyari cyadusigaje.'

    'Twabifashe nk’aho badutengushe njyewe n’uyu munsi nta muntu nshobora kongera guhagarara imbere rwanirire umuntu, oyaa, navuze ko nzanjya nimenya n’abandi nabo bimenye kuko igihe wari kumwe n’abantu bakakuvaho, uhita ugaragara nabi kandi akenshi hano mu Rwanda iyo usaba ibyo ugombwa ugaragara nk’aho wananiranye, ugasanga abantu barakuvuga batitaye n’impamvu yabyo, ushobora no kuba wishyuza amezi 5 ariko wabivuga bakavuga ko nta kinyabupfura ufite, twumvise twagambaniwe ariko turavuga ngo tubireke, twahageze kuko umukinnyi yarakurebaga agahita areba hirya.'

    Ku kijyanye n’imishahara y’amezi abiri bishyuzaga, yavuze ko n’ubu batarayihabwa ariko bafite icyizere ko bizakemuka vuba bitewe n’ibyo ubuyobozi bubabwira, ni kimwe n’agahimbazamusyi ko kuri uwo mukino ntabwo barakabona nako baracyategereje ariko bizeye ko bizakemuka vuba.

    Mitima Isaac asoje amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports, yahamije ko ibiganiro bigenze neza na Rayon Sports yayigumamo ariko na none akaba agifite andi makipe amwifuza hanze y’u Rwanda arimo na Sherrif Tiraspol yo muri Molodova.

    Bagenzi babo kubasiga yabifashe nko kugambanirwa

    Ngo yafashe umwanzuro ko azajya amenya ibye n’abandi bakamenya ibya bo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/twaragambaniwe-ariko-nakuyemo-isomo-rikomeye-mitima-isaac-wa-rayon-sports

  • Rayon Sports yamaze gusinyisha umukinyi wa Kiyovu Sports muri 17 (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko ubuyobozi bw'Ikipe ya Kiyovu Sports bufashe umwanzuro wo gutandukana n'abakinnyi 18 ndetse n'abatoza 3 mu buryo bwo gukora impinduka zitegura umwaka utaha w'imikino abakinnyi basezerewe batagiye kubengukwa n'andi makipe .

    Biravugwa ko ku munsi w'ejo hashize tariki ya 7 Kamena 2023. Umwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports yamaze gusinyira Rayon Sports .nk'uko amakuru yizewe atugeraho avuga ko uwo mu kinnyi ari Nshimiyimana Ismael Pitchou wigaragaje cyane mu mwaka 2 akinira Kiyovu Sports.

    Abagiye gusezererwa muri Kiyovu Sports Juvenal yemeje ni aba bakurikira
    Kimenyi Yves, Serumogo Ali, Nshimirimana Ismael, Bigirimana Abedi, Aimable Nsabimana, Ndayishimiye Thierry, Amissi Coutinho, Mugenzi Bienvenue, Iradukunda Bertrand, Nzeyirwanda Djihad, Erisa Ssekisambu, Mutyaba Muzamiru, Riyaad Norodien, Nkinzingabo Fiston, Ramadhan, Benedata Janvier, na Runanira Amza. Aba bakinnyi hiyongeraho abatoza babo Mateso Jean De Dieu, Alain Andre Landeut n'umutoza wongerera abakinnyi imbaraga.

    Uyu mwanzuro Juvenal yawufashe nyuma yo kugerageza kwegukana igikombe cya shampiyona imyaka ibiri yikurikiranya bikanga, akaba ashaka kubaka ikipe nshaya. Biravugwa ko kandi Kiyovu Sports imaze gusinyisha abakinnyi bagera kuri 5 ndetse hari n'abandi bari mu biganiro.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yamaze-gusinyisha-umukinyi-wa-kiyovu-sports-muri-17-birukanwe

  • Amakuru y'ikipe Messi azerekezamo ari guhindagurika buri kanya – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni amakuru asa n'atagifitiwe ikizere gihagije kuko haje kumenyekana andi amakuru atunguranye amwerekeza muri America.

    Kuva ku wa Mbere w'iki cyumweru, umubyeyi wa Messi yerekeje muri Espagne aho yari agiye guhura n'ubuyobozi bwa FC Barcelona ngo bigire hamwe igurwa ry'uyu rutahizamu ukomoka muri Argentina.

    Messi byari byavuzwe ko yifuzaga gusubira muri FC Barcelona yavuyemo muri 2021, byaje kumenyekana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ko bitagikunze, ahubwo ko agiye muri America.

    Uyu rutahizamu wa mbere ku Isi, yanifunzwaga n'ikipe ya Al Hilal yo muri Arabie Saudite, gusa kuri uyu wa Gatatu ikinyamakuru RELEVO, cyanditse ko umuryango wa Messi wanze kujya gutura mu barabu, ari naho ikipe ya Inter Miami yo muri America yahise yinjirira mu rugamba rwo kumwiyegurira

    Amakuru kandi avuga ko umuryango wa Messi wishimiye kuba batura muri Amerika cyane ko banafite inzu muri Miami.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amakuru-y-ikipe-messi-azerekezamo-ari-guhindagurika-buri-kanya

  • Rwatubyaye yari ashagawe n’abakobwa b’ibizungerezi: Rayon Sports yagiye kwerekana igikombe ku muterankunga wayo mukuru – AMAFOTO  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi mike ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy'Amahoro igitwaye APR FC, yagiye kucyimurikira umuterankunga wayo mukuru.

    Uruganda rwega inzoga zipfundikiye rwa 'Skol' nirwo rutera inkunga iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru, Rayon Sports yagiye kwerekana iki gikombe, gitwawe n'abakobwa b'ibizungerezi bari kumwe na kapiteni Rwatubyaye Abdul ndetse na Perezida Uwayezu Jean Fidel.

    AMAFOTO:

    Source : https://yegob.rw/rwatubyaye-yari-ashagawe-nabakobwa-bibizungerezi-rayon-sports-yagiye-kwerekana-igikombe-ku-muterankunga-wayo-mukuru-amafoto/

  • Ntwari Fiacre yamaze gusinyira ikipe ikomeye hano mu Rwanda atera umugongo ikipe zirimo APR FC na Rayon Sports zamwirukagaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntwari Fiacre yamaze gusinyira ikipe ikomeye hano mu Rwanda atera umugongo ikipe zirimo APR FC na Rayon Sports zamwirukagaho

    Umuzamu ukomeye cyane hano mu Rwanda wari uri kwirukwaho n'amakipe menshi Kandi akomeye hano mu Rwanda Ntwari Fiacre yamaze gusinyira ikipe ya Police FC.

    Uyu muzamu yashakwaga cyane n'ikipe ya Rayon Sports ndetse na APR FC ariko uyu muzamu amakuru ahari ni uko yamaze guhitamo ikipe ya Police FC itozwa na Mashami Vincent.

    Gusinya kwa Ntwari Fiacre muri Police FC bibaye ibintu butunguranye cyane bijyanye ni uko amakipe yavugwaga cyane muzimwifuza ntabwo iyi kipe yari irimo ariko bijyanye ni uko umutoza wayo amuzi byahise birangira mu buryo bwihuse.

     

    Source : https://yegob.rw/ntwari-fiacre-yamaze-gusinyira-ikipe-ikomeye-hano-mu-rwanda-atera-umugongo-ikipe-zirimo-apr-fc-na-rayon-sports-zamwirukagaho/

  • Bakiriwe nk’Abami: Ihere ijisho amashusho y’uburyo abana batwaye ibikombe bibiri by’Isi bakiriwe mu Rwanda ( Amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'abana b'Abanyarwanda bakinira akademi ya Paris Saint Germain hano mu Rwanda begukanye ibikombe bibiri by'Isi bakiriwe nk'Abami ku kibuga cy'indege.

    Aba bana bagiye mu gihugu cy'Ubufaransa bari mu byiciro bibiri aho bamwe bakinaga mu cyiciro cy'abaterengeje imyaka 11 y'amavuko abandi bakina mu cyiciro cy'abaterengeje imyaka 13 y'amavuko.

    Mu byiciro byombi barimo babashije kwitwara neza maze begukana ibikombe bibiri batsinze igihugu cya Brazil ku mukino wa nyuma ubwo bageraga ku kibuga cy'indege i Kanombe bakiriwe nk'Abami n'abakunzi ba ruhago mu Rwanda.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/bakiriwe-nkabami-ihere-ijisho-amashusho-yuburyo-abana-batwaye-ibikombe-bibiri-byisi-bakiriwe-mu-rwanda-amashusho/

  • Ntabwo nashakaga kunyura muri byo! Messi yata… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya FC Barcelona niyo yahabwaga amahirwe menshi yo kuba yakongera kugira umukinnyi ukomeye ku Isi, Lionel Messi. 

    Uyu mukinnyi yari yarayivuyemo muri 2021 bitewe n’ubukene gusa n’ubundi bisa nk’aho iki kibazo n’ubu kiri mu byatumye atajyayo.

    Indi kipe nayo yahabwaga amahirwe ni Al Hilal yo muri Saudi Arabia kubera ibifurumba by’amafaranga yamuhaga ariko nayo byarangiye bitayikundiye.

    Nyuma yuko Lionel Messi bimenyekanye ko yamaze gusinya muri Inter Miam yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru cyo muri Espagne kitwa Mundo Deportivo kugira ngo agire ukuri atanga ku cyatumye afata uwo mwanzuro.

    Yavuze ko yashatse gusubira muri FC Barcelona ariko ibintu ntibigende nkuko yabyifuzaga. Yagize ati “Narabyifuzaga rwose, byari binshimishije cyane kuba nagaruka, ariko ku rundi ruhande, nyuma yo kwibonera ibyo nahuye nabyo ubushize nsohoka, sinifuzaga kongera kuba mu bihe bimwe: gutegereza ukareba ikigiye kuba ubundi nkasiga ahazaza hanjye mu maboko y’undi”.

    Yakomeje agira ati “Nifuzaga kwifatira umwanzuro, ntekereza kuri njye ndetse no ku muryango wanjye. Numvise byaravuzwe ko La Liga yemeye byose kandi kugira ngo ngaruke haracyari ibindi bintu byinshi byagombaga gukorwa”.  

    “Numvise ko bagombaga kugurisha abakinnyi cyangwa bakabagabanyiriza umushahara kandi ukuri ni uko ntashakaga kunyura muri ibyo bintu cyangwa ngo nshinjwe kubona ikintu gifitanye isano n’ibyo byose. 

     Namaze gushinjwa ibintu byinshi bitari ukuri mu buzima bwanjye muri Barcelona kandi nari maze kuruha gato, sinashakaga kunyura muri ibyo byose”.

    Lionel Messi yasoje agira ati”Ubushize mva muri FC Barcelona, LaLiga nayo yari yemeye ko bansinyisha ariko ku musozo ntibyakunda. Natinyaga ko ikintu kimwe cyakongera kumbaho kandi ko ngomba kugenda nk’uko byagenze. 

    Naje hano i Paris kugira ngo ngume muri hoteri igihe kirekire n’umuryango wanjye, hamwe n’abana banjye bajye no ku ishuri kandi nkiri muri hoteri … Nashakaga kwifatira umwanzuro wanjye, niyo mpamvu ntasubiye muri FC Barcelona nubwo naba aribyo nakunze.”

    Messi yemeje kuva muri PSG akajya gukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130302/ntabwo-nashakaga-kunyura-muri-byo-messi-yatanze-ukuri-ku-cyatumye-areka-fc-barcelona-130302.html

  • Gasogi United yasezereye abakinnyi 4 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gasogi United yatangiye gukora isuku mu ikipe aho abakinnyi 4 bamaze kwerekwa umuryango bashimirwa uruhare bagize mu itera imbere ry’iyi kipe.

    Ku ikubitiro habanje rutahizamu w’iyi kipe ukomoka muri Ghana, Godwin Blessing Henshaw wari winjiye muri Gasogi United muri Mutarama 2023 avuye muri Namungo yo muri Tanzania.

    Godwin Blessing Henshaw yari yasinye amasezerano y’amezi 6, nyuma yo gusoza amasezerano iyi kipe ikaba itahisemo kumwongera amasezerano.

    Undi yasezereye ni kapiteni wayo wari uyimazemo imyaka 6, Kazindu Bahati Guy, na we yari asoje amasezerano ye.

    Yajyanye kandi na myugariro Ndabarasa Tresor nawe wari uyimazemo imyaka 6, bose bayikiniye ikiri mu cyiciro cya kabiri.

    Hakizimana Abdulkairim wari uyimamazemo imyaka 2 aho yayigezemo avuye muri Etincelles FC, na we yashimiwe.

    We Thank You Mr Godwin Blessing Henshaw, All the best. pic.twitter.com/l50duYdtRI

    — Gasogi United FC (@gasogi_united) June 6, 2023

    Turashima cyane @GuyKazindu ,imyaka 6 tumaranye waduhaye byose. Tukwifurije ibyiza Imbere. pic.twitter.com/oH7Ym2yfai

    — Gasogi United FC (@gasogi_united) June 8, 2023

    Turagushimiye cyane #NDABARASA Tresor, Twabanye neza imyaka 6 ishize, tukwifurije ibyiza Imbere. pic.twitter.com/xaVfp7BvtU

    — Gasogi United FC (@gasogi_united) June 8, 2023

    Turagushimiye cyane #HAZIMANA Abdoulkarim. Tukwifurije ibyiza imbere pic.twitter.com/Afyb74dK8f

    — Gasogi United FC (@gasogi_united) June 8, 2023

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gasogi-united-yasezereye-abakinnyi-4

  • Kiyovu SC na Gasogi United mu makipe yatangiye gutandukana nabakinnyi babo bitegura 2023-2024 #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho Shampiyona y'u Rwanda mu mwaka w'imikino wa 2022-2023 irangiriye amakipe atandukanye yatangiye kureba uko yakwiyubaka yitegura umwaka guhatana umwaka utaha wa 2023/2024.

    Ku isonga ikipe ya Kiyovu SC yasoje umwaka ushize w'ikino iri ku mwanya wa kabiri ndetse ni ku mwanya wa kane mu gikombe cy'Amahoro, yatandukanye n'abakinnyi babiri ndetse n'abandi batoza bayo babiri.

    Kiyovu SC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko Mateso J de Dieu wari umutoza wayo wungirije atazakomezanya n'iyi kipe y'urucaca.

    Uyu mutoza waje muri Kiyovu avuye muri AS Kigali atandukanye nayo nyuma yo gusoza amasezerano y'umwaka umwe yari yasinye.

    Uyu mutoza akaba yaragize umwaka mwiza muri iyi kipe kuko we ku giti cye asigaranye Kiyovu yatoje imikino 10 ataindamo 9 anganya 1.

    Kiyovu Kandi yanatangaje ko Umunya Mali Seydou Dabo wari ufite inshingano zo  kongerera abakinnyi imbaraga yageze mu atazakomezanya nayo.

    Rutahizamu Erissa Ssekisambu nawe yatandukanye na Kiyovu Sport nyuma y'umwaka umwe yari ayimazemo.

    Ssekisambu akaba ariwe watsinze ibitego byinshi muri Kiyovu uyu mwaka kuko yatsinze ibitego 10.

    Undi ni Riyad Nordien watandukanye na Kiyovu SC nawe ahamaze umwaka

    Umwe wonyine, Uyu rutahizamu akaba yaratsinze ibitego 2 ndetse atanga imipira ibiri yabyaye ibitego.

    Si Kiyovu SC yatandukanye n'abakinnyi kuko Gasogi United nayo imaze gutangaza ko yatandukanye n'abakinnyi batatu bayo bari basoje amasezerano.

    Uwambere ni uwari kapiteni w'ikipe ariwe Kazindu Bahati Guy wari uyimazemo imyaka itandatu ayikinira nyuma yo kuva muri Musanze FC.

    Undi ni Ndabarasa Trésor ukina nka myugariro, uyu nawe akaba yari asoje amasezerano nawe akaba yatandukanye na Gasogi yari amazemo imyaka itanu.

    Gasogi United kandi yatangaje ko Hakizimana Abdoul Karim wakinaga yugarira inyuma atazakomezanya nayo kuko amasezerano ye yamaze kurangira mu ikipe y'Urubambyingwe.

    The post Kiyovu SC na Gasogi United mu makipe yatangiye gutandukana nabakinnyi babo bitegura 2023-2024 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-na-gasogi-united-mu-makipe-yatangiye-gutandukana-nabakinnyi-babo-bitegura-2023-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sc-na-gasogi-united-mu-makipe-yatangiye-gutandukana-nabakinnyi-babo-bitegura-2023-2024