Tag: Sport

  • FERWAFA yateye ibuye rimwe ryica inyoni 2 mu masezerano yasinye y’irushanwa rizatwara arenga miliyari 4 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasinyanye amasezerano n’ikigo cy’ubukerarugendo (ECO Arts) binyuze mu irushanwa rya SECOTO rigamije guteza imbere ibidukikije n’ubukerarugendo rizatwara miliyoni 4.4 z’amadorali ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda 4,947,254,400.

    Sustainable Environmental Conservation Tournament (SECOTO) ni umushinga w’irushanwa ry’Igikombe cy’Isi rigamije guteza imbere ibidukikije binyuze mu mupira w’amaguru, ku ikubitiro ijonjora ry’ibanze rigiye guhera mu Rwanda.

    Biteganyijwe ko ari irushanwa rizakoreshwamo abakiri bato bafite impano aho ari uguhera ku bafite imyaka 14 kugeza 23.

    Rizitabirirwa n’amakipe 32 aho amakipe 30 ari ay’Uturere ni mu gihe andi 2 ari ya Pariki y’Ibirunga n’Akagera.

    Nshumbusho Patience umuyobozi wa ECO Arts Initiative basanzwe bakorana n’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye ariko kuri iyi nshuro uyu mushinga uzagera mu bihugu 201.

    Ati ” Uburyo bwo kwita ku bikudukikije ariko binyuze muri Siporo turavuga tuti kuki tutakoresha ijwi rya siporo tubungabunga ibidukikije, ni yo mpamvu twazanye umushinga wa SECOTO uzakorera mu bihugu 201 bisanzwe ari abanyamuryango b’Umunyarango w’Abibumbye (UN).”

    Kuki tutakoresha ijwi rya siporo tubungabunga ibidukikije, ni yo mpamvu twazanye umushinga wa SECOTO uzakorera mu bihugu 201 bisanzwe ari abanyamuryango b’Umunyarango w’Abibumbye.

    DR Mujyasi Ismael umuyobozi wa SECOTO yavuze ko bahisemo gukoresha ubu bukangurambaga binyuze mu mupira w’amaguru kubera ko ari wo mukino ukurikirwa n’abantu benshi ku Isi.

    Ati “Umupira ni yo siporo irebwa n’abantu benshi ku Isi ni nayo mpamvu twahisemo kuyinyuzamo. Ariko ahantu havuye igitekerezo iyo urebye usanga Isi yugarijwe n’ihindaguruka ry’ikirere, n’ibibazo byabaye by’ibiza iyo urebye usanga byaratewe n’ihindagurika ry’ikirere.”

    “ECO Arts yasanze uburyo bwiza bwo gukangurira abantu kubungabunga ibidukikije no kumenyekanisha iby’ihindagurika ry’ikirere ari ukubinyuza mu mupira w’amaguru. “

    Umunyamabanga w’umusigire wa FERWAFA, Jules Karangwa yavuze ko iki gikorwa ECO Arts yateguye ari indashyikirwa kuko yateye ibuye rimwe ryica inyoni 2, kuko uretse irushanwa izaba inafashije Federasiyo guteza imbere umupira w’amaguru.

    Ati “Iyo urebye bimwe mu bibazo byugarije Isi, ni imihindagurikire y’ikirere, rero iyo urebye abashobora gukemura iki kibazo ni abagiteza, ni twebwe bantu. 2016 FIFA yagiranye ubufatanye n’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga mu bijyanye ibidukikije binyuze mu mupira w’amaguru, ni muri uwo mujyo na FERWAFA turimo gufatanya na ECO Arts, tuzakomeza kubaha ubufasha bwose muri tikinike.”

    “Igikorwa bakoze, ni ibuye rimwe ryatewe rikica inyoni 2. Iryo rushanwa si iryacu ariko ni irushanwa ryo guhera ku bana bafite imyaka 14, nibyo ni irushanwa ry’ubukangurambaga mu kubungabunga ibidukikije ariko na none biradufasha gutegura abo bana mu bijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru bihereye mu bakiri bato.”

    Hazabanza ijinjora ry’imbere mu gihugu rizabera ku bibuga 4; Stade Huye, Stade Ubworoherane, Stade Umuganda na Kigali Pelé Stadium.

    Buri Stade izakira amakipe 8. Hazahembwa ikipe ya mbere ndetse n’ikipe yitwaye neza mu guteza imbere ibidukikije.

    Ikipe ya mbere izahembwa ibihumbi 50 by’Amadorali (miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda) ni mu gihe buri kipe izitabira izahabwa miliyoni 10.

    Ikipe ya mbere mu Kuboza 2023 izajya Dubai ahazabera umuhango wo gutangiza kumugaragaro iki gikombe cy’Isi ari nabwo hazatorwa Komite Nyobozi ya SECOTO ishinzwe gutegura iki gikombe.

    FERWAFA yasinye amasezerano na ECO Arts

    Nshumbusho Patience umuyobozi wa ECO Arts Initiative

    FERWAFA yari ihagarariwe na Jules Karangwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yateye-ibuye-rimwe-ryica-inyoni-2-mu-masezerano-yasinye-y-irushanwa-rizatwara-arenga-miliyari-4

  • Iniesta ugiye gusezera muri Vissel Kobe yijeje gukomeza Ruhago – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Iniesta, w'imyaka 39, azakina umukino we wa nyuma muri iyi kipe ku itariki ya mbere Nyakanga (7), ubwo umwaka w'imikino wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Buyapani, izwi nka J-League, uzaba ugeze hagati.

    Iniesta — kugeza ubu muri uyu mwaka w'imikino umaze gukina nk'umusimbura mu mikino itatu gusa mu ikipe ya Vissel iri ku mwanya wa mbere — nta gahunda afite yo guhita asezera ku mupira w'amaguru.

    Yagize ati: “Ndashaka kurangiza igihe cyanjye hano neza nuko ndebe andi mahitamo ahari kuri jyewe.

    “Ndashaka gukomeza gukina ubundi nsezere ngikina. Ibyo biragoye kuri jyewe kuba nabikorera hano, rero ndashaka kubona ahantu nshobora kuzasezerera nyuma”.

    Iniesta yageze mu ikipe ya Vissel mu 2018 ndetse amaze kuyikinira imikino 133.

    Ari kumwe na bagenzi be, mu 2019 batsindiye igikombe cy'Umwami w'Abami (Emperor's Cup) cyo mu Buyapani, no mu 2020 batsindira igikombe cya Super Cup cyo muri icyo gihugu.

    Ibyo byakurikiye imyaka 22 yari amaze muri Barcelona, aho yatsindiye ibikombe 32 mu mikino 674 yo ku rwego rw'abakinnyi bakuru.

    Yavuze ko guhitamo kuva muri iyi kipe ya Vissel ari “kimwe mu byemezo bigoye cyane mfashe mu gukina umupira kwanjye”.

    Yagize ati: “Buri gihe natekerezaga ko nzasezera ku mupira hano, ariko ibintu ntibyagenze uko nabishakaga.

    “Mu mezi macye ashize, nakoze imyitozo cyane nshaka gutanga umusanzu mu ikipe, ariko natangiye kwiyumvamo ko umutoza afite ibindi ashyize imbere bitandukanye”.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/iniesta-ugiye-gusezera-muri-vissel-kobe-yijeje-gukomeza-ruhago

  • Umuyobozi wa Kiyovu yongeye kurema agatima abayovu bamaze igihe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ahandinda gakomeye Abayovu bamaranye iminsi , Perezida wayo Mvukiyehe Juvénal, yabibukije ko urugamba rw'Igikombe cya Shampiyona rugikomeje ndetse abasaba kuzajya kuyishyigikira ku mukino wa nyuma izakinira i Muhanga ku Cyumweru, tariki 28 Gicurasi 2023.

    Abakunzi ndetse n'abayobozi ba Kiyovu Sports bashenguwe no gutakaza umukino wari kubaha amahirwe menshi yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona ubwo batsindwaga na Sunrise FC igitego 1-0 tariki 21 Gicurasi 2023 kuri Stade ya Nyagatare.

    Kiyovu Sports yarushaga APR FC amanota atatu mbere y'uyu mukino, yababajwe no kwakira inkuru ko Ikipe y'Ingabo zakiniraga isaha imwe yatsinze Rwamagana City ibitego 4-1 kuri Stade ya Bugesera.

    Ibi byatumye Ikipe y'Ingabo z'Igihugu ifata umwanya wa mbere ica ku Rucaca aho ubu zinganya amanota 60, zigatandukanywa n'ibitego 10 kuki iyi yambara umukara n'umweru izigamye ibitego 25.

    Shampiyona ya 2022-23 isigaje umukino umwe ngo ipfundikirwe, APR FC izakirwa na Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium mu gihe Kiyovu Sports yo izakira Rutsiro FC kuri Stade ya Muhanga tariki 28 Gicurasi.

    Nubwo ari aya makipe benshi baha amahirwe yo kwegukana igikombe, ariko inyuma yayo hari Rayon Sports izajya gusura Sunrise FC iherutse kubabaza Kiyovu Sports.

    Mu mibare na Rayon Sports iracyafite amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona mu gihe aya makipe yombi ayiri imbere yaba atsinzwe cyangwa se akanganya mu gihe Gikundiro yatsinda umubare w'ibitego byiyongera kuri 17 izigamye, ikaba yarenza 25 bya APR FC. kuri Kiyovu Sports ho ntibyaba ikibazo kuko izigamye 15.

    Perezida wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvénal wababariye i Nyagatare, yabwiye abafana b'iyi kipe ko urugamba rutararangira ndetse ko bagomba kuza ari benshi bagashyigikira ikipe yabo ku mukino wa nyuma wa Shampiyona.

    Yagize ati”Intambara imenya nyirayo ari uko irangiye. Turasaba abafana kuguma inyuma y'ikipe yabo kuko hari ibitarakorwa i Muhanga.”

    Yakomeje agira ati “Turasaba abafana kwitabira umukino wo ku cyumweru kuko ikipe irabakeneye.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umuyobozi-wa-kiyovu-yongeye-kurema-agatima-abayovu-bamaze-igihe-mugahinda

  • Ibyishimo byamurenze maze aramusoma: Ibyishimo n’impundu ni byose mu rugo rw’umukinnyi w’igihangage ku Isi Paulo Pogba (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibyishimo n'impundu ni byose mu rugo rw'umukinnyi w'igihangage ku Isi Paulo Pogba nyuma yo kwibaruka umwana wabo wa gatatu.

    Umukinnyi ukomeye cyane ku Isi Paulo Pogba ukinira ikipe y'igihugu y'u Bufaransa akaba n'umukinnyi w'ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy'Ubutaliyani ubu we n'umuryango we bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kwibaruka umwana wa gatatu.

    Paulo Pogba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko yishimiye cyane kwibaruka umwana wa gatatu maze ashimira umufasha we Maria Zulay Salaues byimazeyo dore ko bamaze imyaka igera kuri ine yose babana nk'umugore n'umugabo.

    Amafoto:

     

    Source : https://yegob.rw/ibyishimo-byamurenze-maze-aramusoma-ibyishimo-nimpundu-ni-byose-mu-rugo-rwumukinnyi-wigihangage-ku-isi-paulo-pogba-amafoto/

  • Amarangamutima y’umunyarwanda wasinyiye Genk (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda, Murenzi Aaron yishimiye kuba yasinye amasezerano ye ya mbere nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Genk mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

    Aaron w’imyaka 15 yasinyiye iyi kipe nyuma y’uko atandukanye na Anderlecht yagezemo muri 2015 ubwo yari afite imyaka 7 y’amavuko.

    Ku wa 23 Gicurasi 2023 nibwo Murenzi Aaron yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka 3, bikaba byarahuriranye n’isabukuru ye y’amavuko kuko ari bwo yujuje imyaka 15.

    Yavuze ko ari ibintu yishimiye kuba yasinye amasezerano ye ya mbere ya kinyamwuga, ashimira umuryango we wamuremyemo icyizere.

    Ati “nishimiye gutangaza ko nasinye amasezerano yanjye ya mbere nk’uwabigize umwuga muri Genk, byari ku isabukuru yanjye. Ndashimira umuryango wanjye n’umpagarariye ku bw’icyizere mwandemyemo.”

    Uyu mukinnyi usatira anyuze ku mpande, nubwo yakiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15 y’u Bubiligi ni umwe mu bakinnyi bahanzwe amaso kugira ngo bareba ko yazemera gukinira u Rwanda mu minsi iri imbere.

    Aaron Murenzi akaba avuka kuri se w’umunyarwanda witwa Murenzi Olivier. Aaron Murenzi kandi aheruka gusinyana amasezerano n’uruganda rwa Adidas.

    Agiye muri Genk asanzeyo undi mukinnyi w’umunyarwanda, Ndayishimiye Mike Tresor na we ukinira iyi kipe ndetse akaba aheruka gutorwa nk’umunyafurika mwiza ukina muri shampiyona y’u Bubiligi.

    Aaron Murenzi yasinyiye Genk amasezerano y’imyaka 3

    Umuryango we wari waje kumushyigikira

    Agent na we yari ahari

    Ndayishimiye Mike Tresor na we ukinira Genk yari yaje kumuha ikaze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-y-umunyarwanda-wasinyiye-genk-amafoto

  • Rafael York yahembwe! Uko abakinnyi b’Abanyar… – #rwanda #RwOT

    Imikino mu bihugu bitandukanye irarimbanyije, bamwe shampiyona zabo ziri kwerekeza ku musozo kugira ngo hamenyekane amakipe azegukana ibikombe, ariko hari n’ahandi shampiyona igezemo hagati. Nk’ibisanzwe, buri wa Mbere inyaRwanda ikugezeho umusaruro w’abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze.

    Mukunzi Yannick

    Akina mu cyiciro cya kabiri muri Sueden. Ikipe ye Sandviken IF, yakinnye kuwa 6 ikina na Boden birangira iyitsinze ibitego 2-0. Uyu mukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati wambara nimero 19 muri iyi kipe, yabanje mu kibuga ndetse arangiza n’umukino. 

    Byiringiro Lague

    Uyu mukinnyi w’umunyarwanda nawe ukina mu ikipe imwe na Mukunzi Yannick ya Sandviken IF, yakinnye umukino we wa mbere muri shampiyona kuva yagera muri iyi kipe. Yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 69. Iyi kipe ya Sandviken IF iri ku mwanya wa 3 n’amanota 15 mu mikino 7 bamaze gukina.

    Byiringiro Lague ari kumwe n’abakinnyi bagenzi be barimo Mukunzi Yannick mu modokoka y’ikipe berekeza ku mukino

    Mutsinzi Ange

    FK Jerv yo mu cyiciro cya mbere muri Norway yakinnye kuwa 6 inganya na Fredrikstad igitego 1-1. Uyu mukinnyi ukinira Amavubi, yabanje mu kibuga ndetse nta n’ubwo yigeze asimbuzwa. Iyi kipe ye iri ku mwanya wa 11 n’amanota 7 mu makipe 16 bakinana.

    Rubanguka Steve

    Uyu akina mu gihugu cya Moldova mu ikipe ya Zimbru Chisinau. Iyi kipe ye yakinnye ku munsi w’ejo itsindwa ibitego 2-1 na Petrocub. Uyu mukinnyi yabanje mu kibuga, ariko ku munota wa 16 gusa yahise akurwa mu kibuga asimbuzwa uwitwa M.Curos.

    Rafael York

    Uyu rutahizamu w’umunyarwanda akina muri Gefle IF. Iyi kipe ye yagiye mu kibuga ku munsi w’ejo bakina na Skovde. Muri uyu mukino uyu mukinnyi w’Amavubi yitwaye neza cyane kuko yatsinze igitego ku munota wa 55 ariko ku munota wa 62 yahise asimbuzwa.

    Umukino warangiye Gefle IF itsinze 4-1. Nyuma y’umukino, Rafael York ni we watowe nk’umukinnyi w’umukino ndetse anishimirwa n’abafana cyane.

    Imanishimwe Emmanuel Manguende 

    Uyu myugariro w’Amavubi akina muri Far Rabat yo muri Morocco. Ikipe ye kuwa 6 ntabwo byayigendekeye neza kuko yasezerewe mu gikombe cy’igihugu batsindwa na FUS Rabat igitego 1-0 muri 1/4. Uyu mukinnyi w’umunyarwanda yabanje mu kibuga ndetse nta nubwo yigeze asimbuzwa.

    Emery Bayisenge

    Uyu mukinnyi akina muri Kenya mu ikipe ya Gor Mahia, ikipe ye yagiye mu kibuga ku munsi w’ejo bakina na Leopards ariko birangira batsinzwe ibitego 2-1. Inkuru itari nziza ni uko uyu mukinnyi w’umunyarwanda atigeze aboneka mu bakinnyi 18.

    Rafael York yishimira igitego ajya no gusuhuza abafana 

    Byiringiro Lague yakinnye umukino we wa mbere 

    Rafael York ni we wahembwe nk’umukinnyi w’umukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129364/rafael-york-yahembwe-uko-abakinnyi-babanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye-mu-mpera-zicyumweru-129364.html

  • Iradukunda Bertrand yashyize ukuri hanze ku m… – #rwanda #RwOT

    Byari mu mukino wo kwishyura muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, aho Kiyovu Sports yari yakiriye APR FC, ndetse iyi kipe y’ingabo z’igihugu iza gutsinda ibitego 2-1. 

    Ni ibitego byaje bisanga umukino ubanza aho amakipe yombi yari yanganyije igitego kimwe kuri kimwe, Kiyovu Sports isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-2. 

    Nyuma y’umukino, abinyujije kuri Twitter ye, Iradukunda Jean Bertrand yavuze ko kuba abantu bari kumubwira nabi, arengana ahubwo kuba atakinnye ari amahitamo y’umutoza. 

    Yagize ati “Abantu bakomeje kumbwira nabi (fo), ikibazo si icyanjye njyewe nari muzima, ahubwo ni amahitamo y’umutoza utanshyize ku rutonde (list).

    Kiyovu Sports yatsinzwe ubona ko hari abakinnyi iri kubura bafite uburambe nka ba Bertrand, kuko uko umukino iminota yazamukaga, niko APR FC yarushagaho gukara. 

    Iradukunda Jean Bertrand ni umwe mu bakinnyi batsinze igitego ikipe ya APR FC muri uyu mwaka w’imikino, ubwo yafunguraga amazamu ku mukino wo kwishyura wa shampiyona batsinzwemo na APR FC ibitego 3-2.

    Umukino ubanza wabereye i Bugesera, Bertrand yari yabanje mu kibuga 

    Icyo gihe Bertrand yagoye abakinnyi ba APR FC yanyuzemo akiri muto 

    Iradukunda Jean Bertrand ni umwe mu bakinnyi bakina imbere muri Kiyovu Sports uhagaze neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129365/iradukunda-bertrand-yashyize-ukuri-hanze-ku-mpamvu-atakinishijwe-ku-mukino-wa-apr-fc-129365.html

  • Iyo bageze mu nkumi barabya indimi! Abakinnyi (5) b’umupira w’amaguru bazwiho gukunda ibirori n’inkumi z’uburanga (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo bageze mu nkumi barabya indimi! Abakinnyi (5) b'umupira w'amaguru bazwiho gukunda ibirori n'inkumi z'uburanga.

    Ibi babikora babikora nyuma y'akazi katoroshye ko guconga ruhago baba biriwemo.

    Neymar Jr

    Jesse Lingard

    Jack Grealish

    Paul Pogba

    Mario Balotelli

     

    Source : https://yegob.rw/iyo-bageze-mu-nkumi-barabya-indimi-abakinnyi-5-bumupira-wamaguru-bazwiho-gukunda-ibirori-ninkumi-zuburanga-amafoto/

  • Ifoto y’umukino: Ifoto ya Haaland ahagararanye na Vinicius junior ikomeje guca ibintu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri nibwo irushanwa rikomeye ku mugabane w'Iburayi Europe Champions league ryari rwakomeje mu mikino ya 1/2 aho ikipe ya Real Madrid yari yakiriye ikipe ya Manchester city.

    Ni umukino wagarutsweho cyane kubera ko ayo makipe yombi atoroshye dore ko byaje kurangira aguye miswi ku gitego kimwe kuri kimwe.

    Muri uwo mukino hagaragayemo amafoto menshi ariko ifoto ya Haaland ahagararanye na Vinicius junior ikomeje gucicikana kumbuga nkoranyambaga.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumukino-ifoto-ya-haaland-ahagararanye-na-vinicius-junior-ikomeje-guca-ibintu/

  • Ibihumbi by’abafana ba Real Madrid bacanye umuriro hanze ya sitade Santiago Bernabéu bishimira ikipe yabo ifite akazi katoroshye imbere ya Manchester City – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe imodoka yari itwaye abakinnyi b'ikipe ya Real Madrid, yari igeze hafi ya sitade Santiago Bernabéu, iyi kipe isanzwe ikiniraho, abafana bayo bacanye umuriro mu rwego rwo kwishimira iyi kipe.

    Haburaga gato ngo iyi kipe ya Real Madrid ngo yakire ikipe ya Manchester City, muri 1/2 cya uefa champions league.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/ibihumbi-byabafana-ba-real-madrid-bacanye-umuriro-hanze-ya-sitade-santiago-bernabeu-bishimira-ikipe-yabo-ifite-akazi-katoroshye-imbere-ya-manchester-city-amafoto/