Tag: Sport

  • Inkuru itariho ivumbi kuba sifuzi babiri ba banyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru itariho ivumbi kuba sifuzi babiri ba banyarwanda

    Ni igihe kitari gito ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Africa, CAF rihitamo abasifuzi baryo mpuza mahanga bahoraho.

    Ubu CAF yamaze gutangaza ko abasifuzi baba porofesiyoneri 25 bamaze gutoranywa, muri abo basifuzi batowe, harimo babiri ba banyarwanda aribo Mukansanga Salma ndetse na Uwikunda Samuel.

    Ubu aba babaye abasifuzi bahoraho ba CAF ku buryo byazajya basifura imikino mpuza mahanga nya Furika, ndetse aba bakazajya bahabwa umushara utubutse wa buri kwezi.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-itariho-ivumbi-kuba-sifuzi-babiri-ba-banyarwanda/

  • Ronaldo asanga Mbappe na Haaland atari bo bak… – #rwanda #RwOT

    Uyu munya Portugal mu byumweru bishyize byaravuzwe cyane ko yaba ari kwicuza icyatumye ajya gukinira ikipe yo muri Saudi Arabia ya Al-Nasir.

    Ikimutera kwicuza ngo ni uko atishimiwe n'abafana ibyo bigatuma nta musaruro atanga mu ikipe.

    Ubwo Cristiano Ronaldo yaganiraga n'ibinyamakuru byo muri Saudi Alabia, abanyamakuru bamubajije umukinnyi abona mwiza kugeza ubu.

    Abanyamakuru batunguwe no kumva igisubizo cya Ronaldo. Ronaldo ngo yabanje yitegereza mu kirere nyuma y'akanya gato areba umunyamakuru mu maso.

    Ronaldo kuri we ngo umukinnyi urusha abandi ni Messi

    Ibyo Ronaldo yasubije umunyamakuru byamutunguye kuko nta zina Mbappe, Vinicius, Halland cyangwa se Rashford yavuze. 

    Ronadlo yagize ati 'Njye nk'umukinnyi mbona Lionel Messi ari umukinnyi udasanzwe. Njye nawe twamaze imyaka 16 dutoranywamo abakinnyi beza isi ifite, kandi kugeza ubu we aracyahatanira uyu mwanya.”

    “Dufite byinshi byaduhuje ariko ntabwo turi inshuti, ni umukinnyi ukora byose mu kibuga kandi aba ari inshuti na buri wese bakinana. Messi ni umugabo nubaha kuburyo ntashobora kumuvuga ngo murangize.

    Ubu Ronaldo ari mu karuhuko gato ubwo hari gukinwa imikino y'igikombe cya Saudi Pro League. 

    Imikino izagaruka ku wa mbere ubwo ikipe ye izaba imanuka mu kibuga na Al-Khaleej

    Uyu mukino Ronaldo nabanza mu kibuga azaba amaze imikino 26 abanza mu kibuga kuva yagera muri Saudi Alabia.

    Ronaldo yubatse ibigwi muri Real Madrid, naho Messi we yabyubatse muri FC Barcelona 

    Ronaldo yatwaye ibihembo bya balloon d’or bitandukanye 

    Messi yatwaye ibihembo bya balloon d’or bitandukanye 

    Ronaldo na Messi bicaranye, baganira Kandi banaseka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129006/ronaldo-asanga-mbappe-na-haaland-atari-bo-bakinnyi-beza-isi-ifite-129006.html

  • Siporo Rusange izwi nka ‘Car free day’ ntago izakorwa kuri iki cyumweru kubera impamvu umujyi wa Kigali watanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Siporo Rusange izwi nka 'Car free day' ntago izakorwa kuri iki cyumweru kubera impamvu umujyi wa Kigali watanze.

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko nta Siporo rusange #CarFreDay, izakorwa kuri iki Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2023, mu rwego rwo kuzirikana abahitanywe n'ibiza mu Ntara z'Iburengerazuba, Amajyaruguru n'Amajyepfo, mu ijoro ryakeye ku itariki 3 Gicurasi 2023.

    Itangazo Umujyi wa Kigali washyize kuri Twitter rigira riti 'Mu rwego rwo kuzirikana abibasiwe n'ibiza mu Majyaruguru, Iburengerazuba n'Amajyepfo, Siporo rusange #CarFreeDay yari iteganyijwe ejo ku cyumweru, tariki 7/5/2023 ntikibaye'.

    Source : https://yegob.rw/siporo-rusange-izwi-nka-car-free-day-ntago-izakorwa-kuri-iki-cyumweru-kubera-impamvu-umujyi-wa-kigali-watanze/

  • Kuki Onana adakozwa ibiganiro na Rayon Sports, yizeye iki? #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Cameroun ukinira Rayon Sports, Léandre Onana Essomba ntakozwa ibyo kongera amasezerano muri iyi kipe.

    Onana umwe mu bakinnyi bahagaze neza ndetse barimo gufasha Rayon Sports muri iyi minsi, ari ku mpera z’amasezerano ye ariko akaba yaranze ibiganiro byo kuba yakongera amasezerano.

    Amakuru avuga ko ubwo ubuyobozi bwamwegeraga yabasabye kureka umwaka w’imikino ukarangira bakabona kuganira.

    Gusa amakuru ava ku bari hafi y’uyu mukinnyi ni uko kongera amasezerano ari amahitamo ya nyuma kuri we n’aho ubundi bitari mu byo ateganya.

    Ibi abishingira ku kuba afite andi makipe amwifuza arimo na Simba SC yo muri Tanzania, ndetse bivugwa ko yanabwiye abatoza ba Rayon Sports ko iyi kipe ari yo azakinira umwaka utaha w’imikino.

    Arimo kubifashwamo na Karenzi Alex akaba umujyanama we, uyu mugabo ni n’umujyanama wa Robertinho utoza Simba SC wagaragaje ko amushaka.

    Uretse ibi kandi, Onana ngo ntabwo yishimiye uburyo abayeho muri Rayon Sports, aho iyi kipe igongwa n’ikibazo cy’amikoro bituma bamara amezi menshi badagembwa.

    Onana ntakozwa ibyo kongera amasezerano muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kuki-onana-adakozwa-ibiganiro-na-rayon-sports-yizeye-iki

  • Nizeyimana Olivier yeguye ku buyobozi bwa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Nizeyimana Olivier watorewe kuyobora FERWAFA yandikiye Inama y'Inteko Rusange ayimenyesha ko yeguye kuri uyu mwanya.

    Mu ibaruwa yashyize hanze uyu mugabo wari watowe ku ya 27 Kamena 2021 yavuze ko yeguye ku mirimo ye.

    Yavuze ko yeguye ku 'mpamvu zanjye bwite zinkomereye nsanga zitanshoboza gukomeza kuzuza inshingano mwampaye.”

    Uyu yashimiye abakozi bose bari bafatanyije muri FERWAFA,abanyamuryango,abakunzi ba ruhago,abayobozi b'igihugu kuba baramugiriye icyizere.

    Uyu yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Rtd Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene nawe wari weguye ku mpamvu ze bwite.

    Mugabo Olivier yari yatowe ku majwi 52 kuri 59,cyane ko yiyamamaje wenyine kubera ko Rurangirwa Louis bagombaga guhatana yavuze ko atakiyamamaje kuko hari itegeko ritubahirijwe.

    Mugabo Olivier yahanganye n'ibibazo bitandukanye ariko icyavuzwe cyane n'Icy'umunyamabanga we wamuvangiye mu kazi yashaka kumwirukana ntibimukundire.

    Mugabo yeguye hari ikibazo gikomeye cy'ikipe y'igihugu yarezwe muri CAF gukinisha umukinnyi Muhire Kevin ku mukino uheruka wa Benin kandi yari afite amakarita 2 y'umuhondo bigatuma iki gihugu kirega u Rwanda.

    Byitezwe ko u Rwanda rushobora guterwa mpaga nubwo rwari rwagerageje kubona inota rimwe muri uwo mukino.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/biravugwa-nizeyimana-olivier-yeguye-ku-buyobozi-bwa-ferwafa

  • Igikombe cy’Amahoro: Intare FC yakoze ibyo ya… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wagatatu saa kenda kuri sitade y’akarere ka Bugesera hari hateganyijwe kuba umukino wo kwishyura wa Rayon Sports na Intare FC mu mikino ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro. Rayon Sports nk’ikipe yakiriye yahageze bisanzwe ariko Intare FC irabura.

    Rayon Sports ikomeje mu mikino ya 1/4 mu gikombe cy’Amahoro ku kinyuranyo cy’ibitego 5-1,mu mukino ubanza batsinze 2-1 kongeraho 3 bya mpaga 

    Uko byagenze ku kibuga mbere yuko hanzurwa mpaga

    Abasifuzi barigendeye nyuma yo kuvugana na Kapiteni ndetse n’umutoza,bababwiyeko nta kindi cyakorwa ubwo ari mpaga

    Kapiteni wa Rayon Sports,Ndizeye Samwel n’umutoza Haringingo bari kuganira n’abasifuzi

    Abasifuzi mbera yo gutera mpaga babanje gufata ifoto y’u rwibutso

    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports bari kubanza mu kibuga barikwikinira gacye gacye mu kibuga

    Abasifuzi bari kuganira mu kibuga hagati kugira ngo iminota 15 yabugenewe irangire ubundi Rayon Sports itere mpaga

    Kugeza ubu abakinnyi ba Rayon Sports bari mu kibuga bategereje gutera mpaga ndetse n’abasifuzi bari mu kibuga

    Abakinnyi ba Rayon Sports bishyushya

    Ubundi uyu mukino wagombaga kuba warabaye taliki 08 Werurwe ariko FERWAFA iratungurana ihita yimurira uyu mukino taliki 10 Werurwe bituma Rayon Sports ifata umwanzuro wo kwikura mu irushanwa bitewe nibyo yitaga akavuyo kari mu mitegurire y’irushanwa.

    Rayon Sports nyuma yahise yongera yisubiraho igaruka mu irushanwa taliki 10 Werurwe bitewe n’ibiganiro bari bagiranye na FERWAFA,nubwo Murera yagarutse mu irushanwa ariko ntabwo umukino wigeze uba. Aha niho Intare FC zatangiriye ikirego cyazo zivuga ko Rayon Sports igomba guterwa mpaga bitewe nuko barenze ku mategeko agenga igikombe cy’Amahoro bakikura mu irushanwa, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ntabwo ryigeze riha agaciro ikirego cya Intare FC kuko ryahise ritangaza ko umukino washyizwe kuwa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 saa cyenda kuri stade ya Bugesera.

    Aha Intare FC zavuze ko zitajya gukina bituma FERWAFA yongera kuvuga ko umukino wimuwe,guhera icyo gihe amakipe yombi yatangiye kwitaba kuri FERWAFA buri kipe yerekana ingingo iyirengera. Muri iki gihe abayobozi ba Intare FC bo bavuga ko batazigera bakina na Rayon Sports ahubwo ko bo bazakina na Police FC muri 1/4.

    Tariki 04 zukwezi kwa 04 nibwo FERWAFA yatangaje ko umwanzuro wafashwe na komisiyo ishinzwe amarushanwa utegeze uhindika ko umukino ugomba kuba uyu munsi tariki 19 zukwezi kwa 04 none Intare FC zanze kugera ku kibuga ziterwa mpaga.

    Perezida wa Rayon Sports yaje ku kibuga

    Abakinnyi ba Rayon Sports bishyushya 

    Umutoza wa Rayon Sports Haringingo

    Abasifuzi bari gusifura uyu mukino

    Uko ku kibuga hifashe nonaha 

    Ku kibuga hageze imodoka imwe ya Rayon Sports gusa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128229/live-rayon-sports-yabuze-intare-fc-ku-kibuga-amafoto-128229.html

  • Rutsiro irimo kugana mu bishanga yasize iragije ubutaka bwayo FERWAFA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Akarere ka Rutsiro kahaye FERWAFA ubutaka buzubakwamo ikibuga cy'umupira.

    Ubu butaka n'ubundi buri ahasanzwe hari ikibuga cya Mukebera.

    Ibi bibaye nyuma yaho ikipe ya Rutsiro FC iri mu murongo uyijyana mu cyiciro cya kabiri.

    Rutsiro kuri ubu iri mu makipe atanga ikizere cyo kuzasubira kugaragurukira mu kiciro cya Kabiri.

    Source : https://yegob.rw/rutsiro-irimo-kugana-mu-bishanga-yasize-iragije-ubutaka-bwayo-ferwafa/

  • Abafana ba Chelsea babwije inani na rimwe umuherwe w’ikipe_ AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abafana b'ikipe ya Chelsea babwiye amagambo menshi umuherwe Todd Boehly akaba na nyiri kipe, ibi byabaye ku munsi wejo ubwo iyi kipe yari itsinzwe na Brighton ibitego bibiri kuri kimwe.

    Ku munsi wejo hashize ku isaha ya saa Kumi Chelsea yakiriye Brighton ku kibuga Stamford Bridge, maze Chelsea itsindwa ibitego bibiri kuri kimwe kandi ariyo yari yabanje gutsinda igitego ku munota wa 13 gitsinzwe na Gallagher ahawe umupira na Mykhailo Mudryk.


    Nyuma Brighton ikava inyuma ikabona ibitego bibiri harimo icya Danny Welbeck ku munota wa 42 ahawe umupira na Pascal Gross, ndetse nicya J. Casar Encisio ku munota wa 69.

    Nyuma y'umukino abafana bari bicaye mu gace kari hejuru yaho Todd yari yicaye baramuhamagaye bamubwira amagambo menshi.

    Kugeza ubu Frank Lampard n'abasore be bahagaze ku mwanya 11 n'amanota 39 ku rutonde rwagateganyo rwa Premier League.

    Abaherwe ba Chelsea bibaza icyo ikipe ibura ngo itsinde


    Source : https://yegob.rw/abafana-ba-chelsea-babwije-inani-na-rimwe-umuherwe-wikipe_-amafoto/

  • Ni imiturika gusa gusa! Ihere ijijo imodoka 4 z’inguruka butaka Sadio Mane yibitseho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni imiturika gusa gusa! Ihere ijijo imodoka 4 z'inguruka butaka Sadio Mane yibitseho

    Rutahizamu ukinira ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage, Sadio Mane ari mu bakinnyi bafite imodoka nziza hariya mu Budage.

    Uyu mukinnyi afite imodoka zigera kuri 4 Harimo :

    Bantley continental GT

    Rang rover vogue

    Mercedes G63 AMG

    Audi RS7

    Source : https://yegob.rw/ni-imiturika-gusa-gusa-ihere-ijijo-imodoka-4-zinguruka-butaka-sadio-mane-yibitseho/

  • Kayishema Tïty Thierry yavuze ikintu gitangaje azakora Arsenal niramuka itwaye igikombe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino ukomeye cyane hano mu Rwanda ndetse ukunzwe n'abatari bake, Kayishema Tïty Thierry yavuze ikintu azakora ikipe ya Arsenal niramuka itwaye igikombe cya shampiyona y'ubwongereza.

    Uyu mugabo abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasangije abamukurikira amafoto ye ya kera akiyogoshesha penke, aherekejwe n'amagambo agira ati 'Arsenal nitwara primier league, njye nzasubizaho agapenke niyibutse ibihe'.

    Ibyo yabitangaje nyuma yaho ikipe ya Arsenal itorohewe n'igitutu cya Manchester city bihanganiye igikombe cya shampiyona.

    Ubu ikipe ya Arsenal ifite amanota 73 mugihe Manchester city ifite 67 kandi yo ifite ikirarane itarakina, birumvikana ko ikipe ya Manchester n'itsinda Arsenal ku mukino bafitanye, igatsinda n'ikirarane, izahita ifata Arsenal mu manota, kandi iyirusha Ibitego.

    Ubwo ikipe ya Manchester city ifite amahirwe yo gutwara igikombe

     

    Source : https://yegob.rw/kayishema-tity-thierry-yavuze-ikintu-gitangaje-azakora-arsenal-niramuka-itwaye-igikombe/