Tag: Sport

  • Real Madrid yaguze umkinnyi wa Dortmund ku kayabo – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Real Madrid yemeranyijwe na Borussia Dortmund ku masezerano yo kugura umukinnyi wo hagati w'Umwongereza Jude Bellingham kuri miliyoni 103 z'ama-Euro (miliyari 124Frw).

    Uyu mukinnyi w'imyaka 19, wageze muri Dortmund mu kwezi kwa Nyakanga (7) mu 2020 avuye muri Birmingham City, ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza cyane mu ikipe y'igihugu y'Ubwongereza mu gikombe cy'isi cyo mu 2022.

    Bellingham arashaka kwerekeza muri Real ndetse azakorerwa isuzumwa na muganga mu minsi micye iri imbere.

    Uyu mukinnyi wo hagati, washakishijwe n'amwe mu makipe akomeye y'i Burayi, azashyira umukono kuri kontaro yo gukinira Real imyaka itandatu.

    Mu itangazo, Dortmund yemeje ko Real yemeye kuriha miliyoni 103 z'ama-Euro kuri uyu mukinnyi, ndetse ko bishoboka ko hari amafaranga y'inyongera kuri ayo ngayo.

    Mu gihe izo nyongera zaba zibayeho, amasezerano yo kugura Bellingham ashobora kugera kuri miliyoni 133.9 z'ama-Euro.

    Manchester City na Liverpool ni amakipe abiri yari mu yashaka cyane Bellingham, witezweho kuba umukinnyi wa gatatu w'umupira w'amaguru uguzwe amafaranga menshi cyane ku isi uri munsi y'imyaka 20.

    Uyu wabaye umukinnyi w'umwaka muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Budage, Bundesliga, azanaba umukinnyi wa kabiri w'umupira w'amaguru uhenze cyane w'Umwongereza ndetse n'umukinnyi wa kabiri uhenze cyane Real Madrid iguze, nyuma ya Eden Hazard yaguze kuri miliyoni 115 z'ama-Euro mu 2019 avuye muri Chelsea.

    Bellingham yavuye muri Birmingham ajya muri Dortmund kuri miliyoni 25 z'amapawundi, aba umukinnyi w'imyaka 17 wa mbere uhenze cyane ku isi mu mateka y'umupira w'amaguru.

    Yitwaye neza muri Dortmund, ndetse mu kwezi kw'Ukwakira (10) mu mwaka ushize, yanditse amateka aba kapiteni w'iyo kipe wa mbere muto mu myaka, ku myaka 19.

    Muri uyu mwaka w'imikino, Bellingham yakiniye iyo kipe imikino 42, ayitsindira ibitego 14 ndetse atanga imipira irindwi yavuyemo ibitego.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-yaguze-umkinnyi-wa-dortmund-ku-kayabo

  • Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyumya y'iminsi bivugwa cyane, umukinnyi wa Kiyovu Sports yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports nubwo bitarashyirwa ahagaragara.

    Igihe kigura n'igurishwa ry'abakinnyi hano mu Rwanda cyamaze gufata indi ntera ari ko amakipe amwe n'amwe agenda asezerera abakinnyi ndetse akomeza ashaka abandi bagomba kubasimbura. Muri ayo makipe harimo ikipe ya Rayon Sports yatangiye gusinyisha abakinnyi nubwo hakiri kare.

    Ku munsi w'ejo hashize, nibwo byatangiye kuvugwa cyane ko umukinnyi wa Kiyovu Sports yamaze gusinyira Rayon Sports. Amakuru yizewe YEGOB dufite ni uko uwo mukinnyi urimo kuvugwa ni Nshimiyimana Ismael Pitchou wigaragaje cyane mu myaka 2 amaze mu ikipe ya Kiyovu Sports.

    Andi makuru avuga ko Pitchou yaganirijwe n'abayobozi ba Kiyovu Sports ngo yongere amasezerano aza kwemera ariko aca inyuma akomeza kuganira n'ikipe ya Rayon Sports ibiganiro bigira icyo bitanga mu ibanga ahita asinya amasezerano nubwo iyi kipe itarabishyira ahagaragara.

    Ikipe ya Kiyovu Sports yasoje iri kumwanya wa kabiri muri Shampiyona irushwa ibitego gusa n'ikipe ya APR FC. Iyi kipe ibiri kuyibamo ntabwo benshi barimo kubisobanukirwa bitewe n'abakinnyi ndetse n'abatoza imaze iminsi irimo gushimira kandi barayifashije cyane uyu mwaka w'imikino. Muri abo bakinnyi harimo Nordien, Seksambo ndetse n'abandi ngo baraza gushimirwa.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yamaze-gusinyisha-umukinnyi-wikipe-ya-kiyovu-sports/

  • Yanze kuri pfana: Mu gahinda kenshi Lionel Messi yatangaje impamvu ikomeye yanze kujya kurya amafaranga yo muri Saudi Arabia – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa mbere ku Isi nk'uko amateka abigaragaza Lionel Messi yatangaje impamvu ikomeye yanze kwerekeza muri Saudi Arabia kandi yarahabwaga akavagari k'amafaranga.

    Lionel Messi yatangaje ko imyaka ibiri ishize atari yishimye kandi ko ibi byagize ingaruka zikomeye ku muryango we. Uyu mugabo avuga ko yari akeneye kujya kuruhande akita ku muryango we mu buryo bukwiye kubera ko bamaze iminsi batishimiye ubuzima babayemo.

    Rutahizamu w'umunya Argentina Lionel Messi yakomeje agira ati:' Iyo mba nshaka gukurikira amafaranga nari kwerekeza muri Saudi Arabia'.

    Uyu mugabo w'umunyabigwi yatangaje ko mu makipe yose yo ku mugabane w'i Burayi yifuzaga cyane kujya mu ikipe ya FC Barcelona gusa ngo byari bigoranye niyo mpamvu aterekeje muri iyi kipe y'ubukombe mu mateka ye muri ruhago gusa yijeje abakunzi b'iyi kipe ko mu gihe kiri mbere azagaruka i Barcelona.

    Uyu mukinnyi yatangaje ko azagaruka muri FC Barcelona mu ikipe y'umutima we akaba yatangaje ibi byose ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru Sport cy'i Catalunha.

    Source : https://yegob.rw/yanze-kuri-pfana-mu-gahinda-kenshi-lionel-messi-yatangaje-impamvu-ikomeye-yanze-kujya-kurya-amafaranga-yo-muri-saudi-arabia/

  • Sinifuza kunyura mu byo nanyuzemo – Lionel Messi nyuma yo gufata umwanzuro watunguye benshi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Argentine wakiniraga Paris Saint-Germain, Lionel Messi yemeje ko agomba kwerekeza muri Major League Soccer (MLS) shampiyona y’Amerika muri Inter Miami, icyemezo cyatunguye benshi.}}

    Amazezerano ye na PSG azarangira tariki ya 30 Kamena 2023, akaba yaramaze gusezerwaho n’iyi kipe ko batazakomezanya.

    Hibazwaga aho azerekeza cyane ko amakuru yamusubizaga muri FC Barcelona muri Espagne yavuyemo 2021, andi akamutwara muri Al-Hilal yo muri Saudi Arabia yishyuraga akayabo.

    Yaje gutungurana avuga ko agomba kwerekeza muri Inter Miami ku bw’ineza y’umuryango we.

    Ati “nafashe umwanzuro ko ngomba kwerekeza muri Inter Miami. Ntabwo birarangira 100%, hari ibitararangira ariko twahisemo gukomeza muri iyo nzira. Niba ibyo muri Barcelona bidakunze nashakaga kuva i Burayi, nkatekereza ku muryango wanjye.”

    Yavuze ko haje amakipe menshi amwifuza i Burayi ariko nta n’umwanya yigeze afata areba ibyo amuha, mu gihe byanze rero akaba yagombaga kuhava.

    Ati “nari mfite andi makipe y’i Burayi anyifuza, ariko sinigeze nanayatekerezaho, igitekerezo cyanjye kwari ukujya muri FC Barcelona, mu gihe byanze kuva mu mupira w’u Burayi maze gutwara Igikombe cy’Isi nibyo byari bikenewe.”

    “Ubu urugendo rwanjye nzarusoreza muri iki gihugu nkina muri MLS, mpishimira umunsi ku munsi ariko inshingano nta cyahindutse ni ugutsinda, nkora ibintu neza ariko mfite amahoro yo mu mutwe.”

    Yakomoje avuga ko imyaka 2 yari amaze muri PSG atari yishimye n’umuryango we, bityo ko cyari cyo gihe cyiza cyo kujya ahantu hatuje.

    Ati “ndi muri cya gihe cyo nagombaga gutekereza ku muryango wanjye cyane. Nari maze imyaka 2 aho mu muryango bitari byiza, sinabyishimiye. Nagize ukwezi kw’agatangaza ko gutwara igikombe cy’Isi ariko kubyikuramo ntabwo byari binyoroheye. “

    Yemeje ko abizi neza ko Barcelona yakoraga ibishoboka byose ngo abe yagaruka harimo kugurisha abakinnyi, kugabanya imishahara kugira ngo irebe ko ihuza n’ingengo y’imari ya shampiyona ya La Liga.

    Yavuze ko nyuma yo kumva ibyo bibazo by’amikoro bikirimo atari kujyayo kuko atifuza kunyura mu byo yanyuzemo 2021 ubwo yayivagamo.

    Lionel Messi yahisemo kwerekeza muri Inter Miami

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sinifuza-kunyura-mu-byo-nanyuzemo-lionel-messi-nyuma-yo-gufata-umwanzuro-watunguye-benshi

  • MTN, RAF na Minisiteri ya siporo bagiranye am… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kamena, mu nzu ikoreramo Minisiteri ya siporo, habereye igikorwa cyo gusinya amasezerano y’ubufatanye, n’ubuterankunga hagati y’ishyirahamwe ry’umukino Ngororamubiri (RAF) ndetse n’ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda. 

    Muri ubu bufatanye, MTN Rwanda yatanze Miliyoni 50 Frw, nk’amafaranga azatangwa mu bihembo. MTN kandi yatangaje ko izatanga bimwe mu bikoresho abakinnyi bazakoresha mu gusiganwa.

    Umuyobozi Ushinzwe Abakiriya n’Ikoranabuhanga muri MTN, Ruhinguka Desire, yavuze ko MTN yishimira kuba mu bikorwa biteza imbere Igihugu. 

    Yagize ati 'Imyaka ibaye myinshi tubana na Kigali International Peace Marathon. Uyu mwaka rero twifuje gutera inkunga iri rushanwa mu byiciro bitandukanye kugira ngo rikomeze kugenda neza.'

    Ruhinguka yakomeje avuga ko nka MTN bishimira urwego irushanwa rimaze kugeraho ndetse ko baryungukiramo kwimenyekanisha no kumenyakanisha igihugu muri rusange ndetse bagamije no guteza imbere imikino mu Rwanda.

    Mutabaruka Dieudonne wari uhagarariye RAF, yashimiye cyane MTN ku buryo bakorana bya hafi, kandi yishimira ko ku ruhande rwa MTN ibyo yemeye ibyubahiriza, nabo kandi bakuzuza ibyo baba bumvikanye.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisports, Rwego Ngarambe, yashimiye MTN uburyo idahwema guteza imbere siporo mu Rwanda. Ndetse n’uburyo ikomeza kwera imbuto umwaka ku wundi.

    Rwego Ngarambe, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere rya siporo muri Minisiteri ya Siporo

    Kigali International Peace Marathon ni isiganwa rya gatatu rihemba amafaranga menshi muri Afurika. Isiganwa rya mbere muri Afurika ni Marathon ya Nairobi ihemba ibihumbi 60$ ku mukinnyi wa mbere mu gihe iya Lagos ihemba ibihumbi 30$.

    Mu 2022, Kigali International Peace Marathon yegukanywe n'Abanya-Kenya Wilfred Kigan na Margaret Agai mu bagabo n'abagore. Muri Half-Marathon hatsinze Umunya-Kenya, Shadrack Kimining Korir n'Umunyarwandakazi Musabyeyezu Adeline. 

    Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n'abarenga 3000 baturutse mu bihugu byiganjemo ibyo mu Karere.

    Umuyobozi Ushinzwe Abakiriya n’Ikoranabuhanga muri MTN, Ruhinguka Desire

    Mutabaruka wari waje mu mwanya w’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino ngororamubiri, yatangaje ko banyurwa n’ubufatanye bakunze kugirana na MTN Rwanda 

    Imyiteguro ya Kigali International Peace Marathon irarimbanyije

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130294/mtn-rwanda-raf-na-minisiteri-ya-siporo-bagiranye-amasezerano-yubufatanye-mu-gutegura-kigal-130294.html

  • Yari umujura – ibintu 10 bitangaje kuri Zlatan wiyitaga Imana wasezeye ruhago mu marira #rwanda #RwOT

    Amarira ashoka, tariki ya 4 Kamena 2023 rutahizamu ukomoka muri Sweden wakiniraga AC Milan mu Butaliyani yasezeye umupira w’amaguru burundu, hari mbere y’umukino batsinzemo Verona 3-1.

    Uyu rutahuzamu w’imyaka 41 yakiniye amakipe atandukanye akaba yasoreje muri AC Milan yakiniye imikino 125 ayitsindira ibitego 76.

    Yasezeye mu marira

    Muri 2016 nyuma y’igikombe cya Euro, uyu rutahizamu wa Sweden yatangaje ko asezeye mu ikipe y’igihugu ya Sweden, muri 2021 yakuyigarukamo. Yayiyikiniye imikino 122 ayitsindira ibitego 62.

    Icyo gihe avuga kuri ubu butumire bw’ikipe y’igihugu, Zlatan Ibrahimovic, yifashishije urukuta rwa Twitter yagize ati'kugaruka kw’Imana muri Svensk Fotboll(ikipe y’igihugu ya Sweden)'

    Ibrahimovic yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka 5 yari amaze asezeye

    Zlatan ni umwe mu bakinnyi batangaje Isi yagize akenshi bitewe n’ibyo agenda atangaza cyangwa se imibireho ye.

    Tugiye kurebera hamwe ibintu 10 bitangaje kuri uyu mukinnyi ukwiye kumenya, yaba ku buzima bwe cyangwa ibisubizo yagiye asubiza itangazamakuru.

    10. Mu bwana bwe yari umujura

    Zlatan Ibrahimovic mu bwana bwe igihe kinini yakimaraga kuri sitasiyo ya polisi muri Sweden, mu myaka yatambutse yatangaje ko muri iyo myaka y’ubuto bwe yari azwi nk’umujura w’amagare.

    Uretse ibi kandi iyo usomye ibimwerekeyeho usanga yarajyaga anamena ama super market akoresheje amatafari.

    9. Umukinnyi w’ibihe byose kuri we

    Bitewe n’uburyo ateye, benshi bamufata nk’uwiyemera, bazi ko Zlatan Ibrahimovic ashobora kuvuga ko ari we mukinnyi mwiza ku Isi, ariko kuri we umukinnyi yemera ni umunya-Brazil, Ronaldo.

    8. Yari afite amahirwe yo gukinira ibindi bihugu 2

    Uretse kuba yaravukiye muri Sweden, Zlatan ababyeyi be babaye impunzi mu bihugu bya Croatia na Bosnia-Herzegovina, nabyo yari afite amahirwe yo kubikinira. Yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu ya Sweden muri 2001.

    7. Zlatan ni ijambo riri mu nkoranyamagambo(dictionary)

    Twese tuzi hashtag ya #daretozlatan yakwirakwiye kuri Twitter mu myaka yatambutse, ariko se uzi ko interuro 'to Zlatan’ iri mu nkoranyamagambo yo muri Sweden? Bisobanuye gukora ikintu n’impano yo hejuru.

    Bimwe mu bisubizo bitangaje yasubije itangazamakuru

    6.Ubwo Raphael Van der Vaart yamushinjaga kumukinira nabi kuko yari yamuvunnye, Ibrahimovic yagize ati' Sinakuvunnye ku bushake, ni impanuka nagize niwongera kunshinja ibyo binyoma noneho nzavuna amaguru ya we yose kandi icyo gihe nzabikora mbishaka.'

    5. Nyuma y’uko igihugu cye cya Sweden kibuze itike y’igikombe cy’Isi cya 2014, yatangaje ko igikombe cy’isi kitarimo Zlatan nta rushanwa rikirimo.

    Yagize ati'ikintu kimwe kandi cy’ukuri ni uko igikombe cy’Isi ntarimo, nta kintu na kimwe waba ukirebamo.'

    4. Mu mwaka w’imikino wa 1999-2000 Arsene Wenger yasabye Zlatan kuza gukora igeragezwa mu ikipe Arsenal arabyanga, itangazamakuru rimubajije impamvu yabyanze yagize ati'Arsene Wenger yansabye kuza gukora igeragezwa muri Arsenal ubwo nari mfite imyaka 17 ariko ndamwangira mubwira ko Zlatan atajya ageragezwa.'

    3. Ubwo yendaga kuva muri PSG, yabajijwe ikintu cyatuma aguma mu ikipe ya Paris Saint Germain yavuze ko kereka bakuyeho umunara muremure ubarizwa mu mujyi wa Paris bakawusimbuza ishusho ye.

    Yagize ati'Sintekereza ko basimbuza umunara wa Eiffel ishusho yanjye, n’abayobozi b’ikipe ntibabikora gusa babikoze nahaguma.'

    Yasabye ko kugira ngo agume muri PSG umunara wa Eiffel usimbuzwa ishusho ye

    2. Abajijwe imyanya ashobora gukina mu kibuga yavuze ko afite ubushobozi bwo gukina imyanya yose uko ari 11.

    Yagize ati'Njyewe imyanya yose uko ari 11 mfite ubushobozi bwo kuba nayikinamo kuko umukinnyi yakina aho ariho hose.'

    1. Ubwo Zlatan Ibrahimovic yabazwaga imyaka ye yagize ati”Ndi nk’inzoga ya Wine, uko nshaje ni byo bituma nitwara neza nka kundwa na benshi.'

    Yakiniraga AC Milan mu Butaliyani

    Source : http://isimbi.rw/siporo/yari-umujura-ibintu-10-bitangaje-kuri-zlatan-wiyitaga-imana-wasezeye-ruhago-mu-marira

  • Umunyamakuru w’imikino Sam Karenzi bwa mbere avuze ikintu yakoze gikomeye ku mupira kigatuma yirukanwa kuri Radio 10 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino ukunzwe na benshi hano mu Rwanda Sam karenzi yatangaje ikintu yavuze agahita yirukanwa kuri Radio 10 Kandi we yumvaga ntacyo bitwaye.

    Sam karenzi ukunze kuvuga atarya iminwa ku bintu bitagenda neza ndetse n'ibigenda neza muri Siporo y'u Rwanda, amaze igihe akora kuri Radio Fine FM nyuma yo kwirukanwa kuri Radio 10.

    Mu kiganiro uyu munyamakuru akora buri munsi kuri Radio Fine FM, Kuri uyu wa gatatu yatangaje ko ubwo yakoraga kuri Radio 10 yaje gutabaza Perezida wa Repubulika y'u Rwanda kubera ibintu yari abonye biri gukorwa muri Siporo bitanogeye abanya-mupira ariko kuva icyo gihe yahise atangira kudakundwa na benshi binamuviramo kwirukanwa kuri iyi Radio.

    Ibi yabitangaje ubwo abanyamakuru akorana nabo bavugaga ku bantu biyamamaje mu nshingano zitandukanye zo kuyobora FERWAFA bibaza ikintu kiba cyakozwe kugirango abantu batari basanzwe mu mupira bemererwe kwiyamamaza abawusanzwemo bagakurwamo.

     

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wimikino-sam-karenzi-bwa-mbere-avuze-ikintu-yakoze-gikomeye-ku-mupira-kigatuma-yirukanwa-kuri-radio-10/

  • Barangajwe imbere na Leandre Essombe Onana! Muri Rayon Sports amatora ararimbanyije hatorwa umukinnyi mwiza w’ukwezi wa 5 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ikipe ya Rayon Sports amatora ararimbanyije hatorwa umukinnyi umwe muri batatu bitwaye neza mu kwezi kwa Gicurasi 2023.

    Aba bakinnyi uko ari batatu barangajwe imbere na Leandre Willy Essombe Onana, Hategekimana Bonheur ndetse na Elie Ganijuru Ishimwe.

    Source : https://yegob.rw/barangajwe-imbere-na-leandre-essombe-onana-muri-rayon-sports-amatora-ararimbanyije-hatorwa-umukinnyi-mwiza-wukwezi-wa-5/

  • Bwa mbere hatangajwe ikipe Lionel Messi azerekezamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutandukana na PSG,  hatangajwe ikipe kizingenza Lionel Messi azerekezamo mu mwaka utaha w'imikino.

    Bigitangazwa ko atazasinya andi masezerano muri Paris Saint Germain, hatangajwe ibihuha byinshi bivuga amakipe azerekezamo,  gusa birangiye uyu mugabo w'imyaka 35 yerekeje muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Nk'uko umunyamakuru Guillem Balague dukesha iyi nkuru yabitangaje,  Lionel Messi yafashe umwanzuro wo kwerekeza mw'ikipe ya Inter Miami.

    Iyi kipe ikaba ari iy'umugabo wakanyujijeho muri ruhago, David Beckam ndetse ikaba itozwa na Phil Neville bahoze bakinana muri Manchester United.

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-hatangajwe-ikipe-lionel-messi-azerekezamo/

  • Mu kinyarwanda kiza cyane Arsenal yishimiye guha ikaze Itorero ry’Igihugu urukerereza muri Stade ya yo ya Emirates(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu kinyarwanda kiza cyane Arsenal yishimiye guha ikaze Itorero ry'Igihugu urukerereza muri Stade ya yo ya Emirates(AMAFOTO)

    Arsenal umufatanyabikorwa wa Vist Rwanda yishimiye guha karibu Itorero ry'igihugu urukerereza muri Stade ya Emirates.

    Ni ubutumwa banyuje ku mbuga nkoranyambaga zabo baha ikaze urukurereza aho rwari rwitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi wa Commonwealth.

    Binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo Arsenal yagize iti 'Twishimiye guha Urukerereza ikaze muri Emirates

    Itorero ry'Igihugu 'Urukerereza' ryari mu Bwongereza gutaramira abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi wa Commonwealth i Westminster Abbey.'

    Ibyo banditse binyuze ku rukuta rwa bo rwa Facebook

    Vist Rwanda na Arsenal byongereye amasezerano nyuma yo kubona ko kwamamaza binyuze muri iyi kipe biyinjiriza agatubutse.

    Source : https://yegob.rw/mu-kinyarwanda-kiza-cyane-arsenal-yishimiye-guha-ikaze-itorero-ryigihugu-urukerereza-muri-stade-ya-yo-ya-emiratesamafoto/