Tag: Politiki

  • Perezida Biden yemeje ko bazatabara Taiwan Ubushinwa nibwibeshya bukayitera #rwanda #RwOT

    Ubwo yari abajijwe niba Amerika yatabara Taiwan, yasubije ati: “Yego, dufite ubushake bwo kubikora.”

    Gusa umuvugizi wa White House nyuma yabwiye bimwe mu binyamakuru byo muri Amerika ko ibyo yavuze bidasobanuye ko habaye impinduka mu murongo wa politiki yabo kuri iki kibazo.

    Kuva mu gihe kinini gishize, Amerika yafashe umurongo wa politiki wo 'kuterekana intego' ku kibazo cyo gutabara Taiwan.

    Ibyo bivuze ko ku bushake bwayo Amerika iterekanaga neza icyo yakora mu gihe Ubushinwa bwaba bugabye ibitero bya gisirikare kuri Taiwan.

    Ubushinwa bubona Taiwan nk'intara yabwo ishaka kubwiyomoraho, umunsi umwe byaba ngombwa ikaba yayigarura ku ngufu, mu gihe Taiwan ivuga ko ari igihugu cyigenga.

    Nta mubano wememwe w'ibihugu uri hagati ya Amerika na Taiwan, ariko Amerika iyigurishaho intwaro hagendewe ku masezerano bafitanye, ariko Biden avuga ko Amerika igomba gufasha iki kirwa kwirwanaho.

    Ubushyamirane bwakomeje gututumba kurushaho mu byumweru bya vuba aha nyuma y'uko Beijing igurukije indege nyinshi z'intambara mu kirere cy'ubwirinzi cya Taiwan.

    Biden yongeyeho ko nta bwoba afite bw'amakimbirane n'Ubushinwa, avuga ko adatinya ko “bari kugira ingufu kurushaho” kuko “Ubushinwa, Uburusiya n'isi yose bazi ko turi igisirikare gikomeye mu mateka y'isi”.

    Ubwo yari abajijwe bwa kabiri n'umunyamakuru wa CNN niba Amerika yajya muri Taiwan iramutse itewe n'Ubushinwa, Biden nanone yasubije abyemeza.

    Gusa umuvugizi wa White House nyuma yagerageje gusobanura ibyo Biden yavuze mu binyamakuru byo muri Amerika, avuga ko Amerika “idatangaje impinduka muri politiki yayo”.

    Xavier Cheng, umuvugizi w'ibiro bya perezida wa Taiwan, yashimiye ubufasha bukomeye bw'ubutegetsi bwa Biden kuri Taiwan, yongeraho ko iki kirwa kizagaragaza umuhate mu kwirwanirira ubwacyo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-biden-yemeje-ko-bazatabara-taiwan-ubushinwa-nibwibeshya-bukayitera

  • 'Yoweri K. Museveni yitwara nk'umubyeyi w'aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo' -Bobi Wine #rwanda #RwOT

    Aya ni amagambo ya Robert Kyagulanyi Sentamu, uzwi ku mazina ya Bobi Wine, uyu akaba ari umwe mu nkorokoro zitavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguka Museveni.

    Mu nkuru ya The East African yasohotse ejo ku cyumweru, Bobi Wine uherutse guhangana na Museveni mu matora ya Perezida wa Uganda, bamubajije uko abona imvano y'amakimbirane hagati ya Uganda n'u Rwanda, maze agira ati:'Iyo witegereje imyitwarire ya Museveni, ubona ashaka kwitwara nk'umubyeyi w'aka karere kose. Abayobozi b'u Rwanda banze kumuramya rero, bibyara ubushyamirane'.

    Bobi Wine yatanze urugero kuri Kenya yitegura amatora mu mwaka utaha, ngo bikaba bigaragara ko Perezida Museveni ashaka kuyivangamo. Yaboneyeho kuburira abaturage ba Kenya, abasaba kudaha urwaho Museveni uharanira ko Kenya iyoborwa uko abishaka, uko ahora abirota ku Rwanda.
    Si Bobi Wine gusa usanga imyitwarire ya Perezida Museveni ari gashozamvururu, kuko nk'uko Rushyashya itahwemye kubigeza ku basomyi bayo. Hari n'abanyapolitiki bakuru, barimo n'abadepite, bahora basaba Perezida Museveni gucisha make akumvikana n'u Rwanda maze umubano w'ibihugu byombi ukongera ukaba mwiza, cyane cyane ko iyo bamubajije icyo apfa narwo, nta gisubizo gihamye atanga.

    Mu minsi mike ishize Ambasaderi Adonia Ayebare uhagarariye Uganda muri Loni yamaganye uwitwa Duncan Agaba, umuyobozi mu biro bya Perezida Museveni, uhora atuka Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, Ambasaderi Ayebare akavuga ko ababona ibyo bitutsi by'umukozi mukuru muri Perezidansi batabasha kubitandukanya n'ibya Perezida ubwe.

    Abaturage basanzwe nabo ntibishimiye kuba u Rwanda na Uganda bitabanye neza, kuko byabahombeje amamiliyoni atabarika y'amadolari bakuraga mu buhahirane hagati y'ibihugu byombi.

    Uko bwije n'uko bukeye batuma ababahagarariye mu nteko ishinga amategeko kubingingira Perezida Museveni akavana igihato mu mubano w'ibihugu byombi, kuko basanga ariwe ufite urufunguzo rw'amahoro. Kugeza ubu yabimye amatwi, ahubwo ubushotoranyi, burimo gufasha imitwe y'iterabwoba igambiriye kugirira nabi u Rwanda, no guhohotera Abanyarwanda bari mu gihugu cye abita intasi z'u Rwanda.

    Ababanye na Perezida Museveni igihe kirekire, bakomeje kuvuga ko uwo mukambwe yitwaza ko bamwe mu bayobozi b'u Rwanda muri iki gihe yabategetse bakiri impunzi muri Uganda, akumva n'uyu munsi yabaha amabwiriza nk'umubyeyi utegeka umwana icyo akora, nawe akihutira kumvira nta gutekereza. Yiyibagiza ariko ko batakiri inkomamashyi mu gihugu cye, ko barwanye bagatsinda urugamba rwo kwibohora, bikabaha ubushobozi bwo gukora ikibereye Abanyarwanda, atari ku bw'amabwiriza y'abanyamahanga.

    Amateka agaragaza ko Abanyarwanda baha agaciro imibanire myiza n'abaturanyi: Gushyingirana, kugenderana no guhahirana, gutabarana, n'ibindi bigaragaza ubuvandimwe. Ariko ntibivuze ko ari insina ngufi buri wese acaho ikoma uko yishakiye.

    Nibyo, Perezida Museveni akwiye icyubahiro nk'Umukuru w'Igihugu ndetse cy'abaturanyi. Ariko burya ushaka ko bamwubaha arabanza akiyubaha. Mbere yo kuba umubyeyi w'akarere kose, yagombye kubanza kuba umubyeyi Abagande bose bibonamo, ntibahore mu mihanda bamagana uburyo Uganda yayigize akarima k'umuryango we.

    The post 'Yoweri K. Museveni yitwara nk'umubyeyi w'aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo' -Bobi Wine appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/yoweri-k-museveni-yitwara-nkumubyeyi-waka-karere-urwanda-rwanze-kumuramya-ubushyamirane-buvuka-butyo-bobi-wine/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=yoweri-k-museveni-yitwara-nkumubyeyi-waka-karere-urwanda-rwanze-kumuramya-ubushyamirane-buvuka-butyo-bobi-wine

  • Uganda: Abanyamuryango ba NUP bakorewe iyicarubozo #rwanda #RwOT

    Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine uyobora ishyaka Nationa Unity Platform yasuye abadepite babiri mu ishyaka bafungiye muri gereza ya Kigo mu karere ka Wakiso ababazwa n'iyicarubozo bakorewe.

    Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko iyi ntumwa ya rubanda yasuye Muhammad Ssegirinya na Allan Ssewanyana bashinjwa ibyaha by'ubwicanyi no gushyigikira iterabwoba mu ntara ya Masaka mu kwezi gushize.

    Bwana Kyagulanyi waherekejwe n'umuvugizi w'ishyaka ndetse n'umunyamabanga mukuru waryo bageze kuri gereza abanyamakuru bababuza kwinjirana nabo.

    Bobi Wine asohotse muri gereza yabwiye abanyamakuru ko depite Ssegirinya yakubiswe bikomeye ndetse anafite ibisebe ku maguru, ngo ararembye kandi akeneye kwitabwaho birushijeho.

    Kuri depite Ssewananyana nawe ngo yarakubiswe ariko atangiye gutora agatege, ariko ngo bose gahunda ntiyahindutse, yo kwirukana igitugu mu gihugu.

    Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi yahamirije abanyamakuru, ko abadepite abereye perezida bakorewe iyicarubozo, kandi bangiwe gufungurwa batanze ingwate.

    VIDEO: @NUP_Ug president Robert Kyagulanyi alias @HEBobiwine on remanded MPs, Allan Ssewanyana and Muhammad Ssegirinyia's health conditionhttps://t.co/Y5F8wnLlA7#MonitorUpdates
    📹 David Lubowa pic.twitter.com/63Nh7VRkAQ

    — Daily Monitor (@DailyMonitor) October 18, 2021

    The post Uganda: Abanyamuryango ba NUP bakorewe iyicarubozo appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/18/uganda-abanyamuryango-ba-nup-bakorewe-iyicarubozo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-abanyamuryango-ba-nup-bakorewe-iyicarubozo

  • Umwirabura wa mbere wakuriye ububanyi n'amahanga bwa US yapfuye #rwanda #RwOT

    Ku rubuga rwa Facebook, umuryango we wanditse ko yari “yarakingiwe byuzuye”, ushimira abaganga bo ku bitaro bya Walter Reed National Medical Center i Washington D.C aho yavuriwe.

    Powell wari ufite imyaka 84, yabaye umusirikare wa Amerika warwanye intambara zo muri Vietnam, nyuma yinjira muri politiki aba umwirabura wa mbere wabaye umujyana mu by'umutekano ku mpera z'ubutegetsi bwa Perezida Ronald Reagan.

    Yamenyekanye cyane muri Amerika no mu mahanga nyuma y'intambara yo mu kigobe cya Perse, ndetse hagati mu myaka ya 1990 yafatwaga na bamwe nk'ushobora kuba perezida wa mbere w'umwirabura wa Amerika.

    Mu 2000 Perezida George W. Bush yamugize ushinzwe ububanyi n'amahanga bwa Amerika, aba umwirabura wa mbere ugiye muri uwo mwanya w'ubutegetsi.

    Icyo gihe Powell yagaragaye kenshi mu muryango w'abibumbye asobanura impamvu y'intambara ya Amerika kuri Iraq, ariko nyuma iyi ntambara yaje kuyita “icyasha” ku izina rye.

    Mu 2005 yabwiye ABC News ati: “Yari ibabaje. N'ubu irababaje.”

    Powell yari umurepubulikani wafashe urundi ruhande rw'ishyaka rye mu 2008 agashyigikira Barack Obama ku mwanya wa perezida wa repubulika.

    Uyu mugabo yabaye umujyanama mu bya gisirikare wizerwa n'abanyapolitiki bakomeye muri Amerika.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/umwirabura-wa-mbere-wakuriye-ububanyi-n-amahanga-bwa-us-yapfuye

  • Ndabizeza ko amakosa nakoze atazongera- Tweet ya mbere ya DrDamien avuye muri Gereza #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yashyize kuri Twitter ye mu gicuku gishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira nyuma y’amasaha macye asohotse muri Gereza ya Nyarugenge.

    Yagize ati 'Paul Kagame Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ukaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, ndabashimira mbikuye ku mutima njye n’Umuryango wanjye imbabazi mwampaye za kibyeyi. Imbabazi mwampaye nazihaye agaciro gakomeye cyane, ndabizeza ko amakosa nakoze atazongera. Ndashimira n’ubutabera bw’u Rwanda.'

    Imbabazi zahawe Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe, zagaragaye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 aho umwe mu myanzuro y’iriya nama uvuga ko Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021, nyuma y’amasaha macye ahawe imbabazi, Dr Pierre Damien yarekuwe n’ubuyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge yari afungiyemo.

    Mu kiganiro yahaye Abanyamakuru, Dr Damien yavuze ibyishimo atewe no guhabwa imbabazi ndetse ashimira Perezida Paul Kagame wazimuhaye kuko yari yarazimusabye abikuye ku mutima.

    Ati 'Ndamushimira kuko ntabwo nari mbyiteze, icyo nari nzi ni uko namusabye imbabazi mbikuye ku mutima. Nagize amahirwe ko nk’umubyeyi w’Igihugu, imbabazi namusabye yazimpaye. Nabyakiranye umutima mwiza.'

    Dr Habumuremyi yavuze ko usibye gusaba imbabazi Umukuru w’Igihugu, yanazisabye Abanyarwanda bose muri rusange.

    Mu mwaka yari amaze muri gereza, yavuze ko yakuyeyo amasomo ku buryo amakosa yakoze akavamo ibyaha byatumye afungwa atazigera ayasubira ahubwo agiye gukorera igihugu kuko agifite imbaraga.

    Gusa nubwo yababariwe, azasabwa kwishyura amafaranga abereyemo abari bamureze mu nkiko. Imitungo ye yarafatiriwe kugeza igihe azishyurira abo bantu abereyemo imyenda.

    Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha guhera ku ngingo ya 236 kugeza ku ya 244, rigaragaza uko imbabazi za perezida zitangwa. Bikorwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’Igihugu.

    Zishobora gutangirwa ibihano byose by’iremezo, n’iby’ingereka kandi bikomoka ku rubanza rwaciwe burundu.

    Gusaba imbabazi bikorwa mu nyandiko yandikirwa Perezida wa Repubulika, bikamenyeshwa Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ndabizeza-ko-amakosa-nakoze-atazongera-Tweet-ya-mbere-ya-DrDamien-avuye-muri-Gereza

  • Burkina Faso yatangije urubanza ku bwicanyi bwakorewe Captain Sankara mu 1987. #rwanda #RwOT

    Urubanza rw'abagabo 14, barimo n'uwahoze ari perezida wa Burkina Faso, rwatangiriye muri iki gihugu cya Burkina Faso kubera iyicwa ry'umuyobozi w'impinduramatwara wubahwa cyane muri iki gihugu witwa Thomas Sankara wishwe mu myaka 34 ishize.

    Sankara n'abandi 12 barashwe amasasu n'ikipe yari ishinzwe umutekano mu Kwakira kwa 1987 hakaba muri aba babishe harimo n'uwahoze ari perezida Blaise Compaore.

    Compaore yategetse igihugu mu myaka 27 yakurikiyeho mbere yo kuvanwa k'ubutegetsi n'imyigaragambyo ya rubanda, aho yaje guhungira mu gihugu cy'abaturanyi cya Corte d'Ivoire, kimuha ubwenegihugu.

    Compaore, we n'uwahoze ari umugabo we wahafi, Jenerali Gilbert Diendere, wahoze ayoboye umutwe w'umutekano w'umukuru w'igihugu, bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ndetse no guhungabanya umutekano w'igihugu no kugira uruhare mu guhisha imirambo.

    Compaore we, akaba ahakana ibirego aregwa bivuga ko ari we wateguye ubwo bwicanyi, azaburanishwa adahari n'urukiko rwa gisirikare mu murwa mukuru, Ouagadougou.

    Iminsi mike mbere yuko urubanza rutangira ku wa mbere, abamwunganira batangaje ko atazitabira bakaba bavuga ko uru rubanza rudaciye mu mucyo, bakomeza bavuga ko afite ubudahangarwa nk'uwahoze ari umukuru w'igihugu.

    Gen, Diendere ishinjwa ubu bwicanyi akaba afite imyaka 61 y'amavuko asanzwe akatiwe gifungo cy'imyaka 20 kubera gutegura umugambi wo kurwanya guverinoma y'inzibacyuho yakurikiye Compaore.

    Undi muntu ukomeye mu baregwa ni Hyacinthe Kafando, wahoze ari umuyobozi mukuru.

    Burkina Faso imaze igihe kinini iremerewe no guhosha igihe kinini ubu bwicanyi, mu gihe kirekire cya Compaore yamaze k'ubutegetsi, nta muntu wigeze ubikurikirana, Compaore akiri umuyobozi kuvuga iby'ubu bwicanyi byari kirazira, kandi benshi bakaba Bari bararakaye ko abicanyi bagiye badahanwa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/11/burkina-faso-yatangije-urubanza-ku-bwicanyi-bwakorewe-captain-sankara-mu-1987/

  • Ibanga ryo kuyobora Akarere ukarangiza manda: Ikiganiro na Guverineri Habitegeko François #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Habitegeko François ari mu barangije manda ebyiri ku Buyobozi bw
    Habitegeko François ari mu barangije manda ebyiri ku Buyobozi bw’Akarere

    Abayobozi b’inzego z’ibanze barimo Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije, batorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe (bivuze ko itegeko ribemerera manda ebyiri zimara imyaka 10).

    Benshi mu bayobozi b’uturere ariko izo manda ebyiri z’iyi myaka 10 ishize ntabwo bagiye bazirangiza, kuko bavuzweho ‘kweguzwa cyangwa kwegura ku bushake’, harimo n’abatararangije manda n’imwe.

    Aba ariko ntabwo barimo Habitegeko François wayoboye Akarere ka Nyaruguru kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2011 kugera ku itariki 15 Werurwe 2021, aho yavuye agirwa Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba(Guverineri).

    Habitegeko avuga ko abayoborana bya hafi na Mayor(Meya) ba mbere ari abayobozi b’akarere bamwungirije ndetse n’abakozi bako, ariko atibagiwe n’inzego zibakuriye (Gouvernement Central).

    Abandi begereye cyane Umuyobozi w’Akarere ni inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa bibumbiye mu itsinda ryitwa JADF, Inama Njyanama, amadini n’amatorero, abayobozi b’Inama z’Igihugu ku rwego rw’akarere (iy’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga).

    Umuyobozi w’Akerere kandi akorana bya hafi n’inzego z’abakorerabushake hamwe n’abaturage, ariko bose bakaba bafashwa n’inzego ziyoboye igihugu muri rusange.

    Guverineri Habitegeko, yasubije ibibazo Umunyamakuru wa Kigali Today(KT) yagiye amubaza

    KT: Icyo gihe muri 2011 ubwo mwatangiraga kuyobora Akarere ka Nyaruguru, mwagasanze gahagaze he mu bijyanye n’iterambere?

    Habitegeko: Nagasanze mu rugamba rw’iterambere, birumvikana uko twagasanze si ko twagasize, hari byinshi byakozwe kandi byiza, hari intambwe ifatika yatewe, abaturage bavuye mu bukene umubare utari muto, hari ibikorwaremezo by’amashanyarazi byubatswe, hari amavuriro, imihanda,…ndetse n’imyumvire hari intambwe ikomeye yatewe kuko ubu bari ku rugero rumwe n’abandi Banyarwanda mu kwiteza imbere.

    KT: Duhereye ku bijyanye n’Ubuhinzi, ibihingwa musize mu Karere ka Nyaruguru mubona bigomba gutunga abaturage no kubateza imbere ni ibihe?

    Habitegeko: Ubuhinzi muri rusange bwateye imbere, ndabyibuka haari impaka zikomeye zivuga ngo ‘ubutaka bwaho ntibwera kubera ubusharire’, ariko hari impinduka zikomeye zatewe no gukoresha ifumbirabuka nk’ishwagara, gukora amaterasi no gutunganya ibishanga.

    Habayeho guha imbaraga ibihingwa ngandurarugo nk’ibirayi, ibigori, ingano n’ibishyimbo ku buryo bufatika, ariko n’ibindi bihingwa(ngengabukungu) biberanye n’ubwo butaka busharira nk’ikawa n’icyayi byatejwe imbere.

    Umusaruro kuri hegitare warazamutse ku buryo bufatika, ubona ko ari intambwe ikomeye yatewe n’ubwo hakiri urugendo.

    Ingo zifite amashanyarazi muri 2011 Nyaruguru yari kuri 0.8% ariko ubu igeze kuri 90% by’ingo ziyafite, yaba akomoka ku mirasire cyangwa ku ngomero, navuga ko bageze ku rwego rw’uturere tw’Umujyi wa Kigali.

    Amashanyarazi burya ntabwo ari ukumurika gusa kuko azana n’indi mishinga myinshi y’urubyiruko, n’abaturage muri rusange batangira gucuruza, kubaza, gusudira, kogosha n’indi myinshi.

    Amazi meza na yo ni ibintu byashyizwemo imbaraga cyane, ariko hari n’ibindi bikorwaremezo nk’umuhanda wa kaburimbo(Huye-Kibeho), ni igikorwa cyatwaye amamiliyari menshi, ariko nta n’ubwo ari uriya gusa kuko hari n’uri kujya za Nshili uciye i Busanze ndetse n’undi uzaca mu Nyakibanda.

    Mu bindi bikorwa bifatika byakozwe harimo biriya bitaro bya Munini, na byo byatanzwe na Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu hamwe n’uriya muhanda wa Huye-Kibeho, kubaka ibiro by’Akarere byo ni ibisanzwe kuko utatanga umusaruro udakorera ahantu hazima.

    Mu rwego rw’ishoramari hari ibyagiye bikorwa cyane cyane mu bijyanye n’amahoteli, n’ubwo hakiri urugendo runini ariko hari amahoteli yubatswe i Kibeho.

    KT: Murakoze cyane, nakwibariza noneho ikibazo kigira kiti “Umuyobozi mwiza w’Akarere ushobora kurangiza manda ya mbere akongezwa indi na yo akayirangiza, yagombye kwitwara ate?”

    Habitegeko: Icya mbere navuga ni uko agomba kuba ari Umuyobozi ufitiwe icyizere n’abamutoye ari bo baturage, kandi agaharanira kutacyangiza (icyo cyizere).

    Icya kabiri ni umuyobozi uyobora Akarere mu buryo bukurikije amategeko, akirinda amarangamutima n’ibindi, ni umuyobozi ugisha inama abo aruta, abo bangana n’abamuruta.

    Ntekereza ko ufite ibyo, unafite indangagaciro z’ubunyangamugayo, wahayobora!

    KT: Ese mu byiciro byose muyoborana akarere bya hafi, nta wagushatse ngo akubure?

    Habitegeko: Yari kumbura se ndi he? Hari mugenzi wawe wigeze ambaza ngo ‘Iyo utari mu kazi uba uri gukora iki?’ Namubwiye ko mba nsinziriye! Sintekereza ko (uwo muntu dukorana bya hafi) yambura kandi nanjye ahubwo mba mushaka. Rero ndumva nta wigeze ambura rwose kuko n’iyo yambura kuri iyi saha, ku yindi yambona.

    N’ubwo nta waboneka hose kuko tutari Imana, ariko icyo nemera ni uko uruhare rwa buri wese rudasimburwa, buriya Leta yacu itekereza bikomeye cyane, ziriya nzego zashyizweho, uzarebe nta na rumwe rwasimbura urundi ngo uvuge ko ‘uru ntacyo rumaze!’

    Iyo wabyumvise utyo rero, ibintu biragenda rwose.

    KT: Murakoze cyane, dusoza, abayobozi b’uturere bazatorwa mu Ntara y’Uburengerazuba witeguye kubafasha iki?

    Habitegeko: Niteguye kubafasha rwose uko nshoboye n’ubwenge bwanjye bwose, n’umutima wanjye wose, n’imbaraga zanjye zose, kuko ni yo nshingano ya mbere kandi nyamukuru. Niteguye rero kubafasha ari mu ihuzabikorwa, niteguye kubagira inama aho bishoboka hose, ndetse no kubakorera ubuvugizi ku biturenze.

    KT: Murakoze kandi mugire week-end nziza!

    Habitegeko: Namwe murakoze mugire week-end nziza!


    source : https://ift.tt/2WZqYPW

  • IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#48: Byinshi kuri Dr. Joseph SEBARENZI wayoboye Inteko y'Abadepite agahunga ashinjwa kuba mu ngabo z'Umwami Kigeli #rwanda #RwOT

    Ikiganiro IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#48 kiragaruka kuri Dr. Joseph SEBARENZI wayoboye Inteko Ishinga amategeko,umutwe w'Abadepite akaza kunyura Uganda ahunga nyuma yo gushinjwa kuba mu ngabo z'Umwami Kigeli!

    Dr. SEBARENZI byarashobokaga ko yaba na Perezida asimbuye Pasteur Bizimungu weguye muri Werurwe 2000 ariko muri Mutarama uyu munya-Kibuye wari mu ishyaka PL Abadepite bagenzi be bamushinje imikorere mibi!

    Maj. Rose KABUYE na Dr. Rose MUKANKOMEJE bo mu makosa bamushinjaga banageretseho ngo umwanda wari mu bwiherero bw'Inteko! Kurikira ikiganiro umenye birambuye uko Politiki yari ihagaze icyo gihe.

    Dr.Sebarenzi wahoze ari umukuru w'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda mu mwaka wa 1997 kugeza muri 2000,ubu yigisha kuri kaminuza muri Amerika.

    Dr SEBARENZI Joseph wayoboye Inteko hakabura gato ngo abe na Perezida! Byagenze gute? INTUMWA EP#48

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibyakozwe-n-intumwa-ep-48-byinshi-kuri-dr-joseph-sebarenzi-wayoboye-inteko-y

  • Koreya ya Ruguru irashaka kwiyegereza iy'Epfo ikayitandukanya n'Amerika #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru Koreya ya Ruguru yafashe iya mbere mu kunoza umubano na Koreya y'Epfo isubizaho imirongo ya telefoni ibihugu byombi bivuganiraho gahunda zigamije gukemura ibibazo biri hagati yabyo.

    Abategetsi ba Koreya ya Ruguru kandi baciye amarenga ko n'ibindi bikorwa bikomeye byaba biri mu nzira. Ibyo birimo n'inama hagati y'abayobozi bakuru b'ibihugu byombi, baganiria ku byerekeye kurangiza umwuka w'intambara hagati y'ibihugu byombi.

    Kuva mu myaka ya za 1950 imvururu hagati y'ibihugu byombi zarangiye habayeho guhagarika imirwano gusa aho kubaho amasezerano y'amahoro.

    Koreya y'Epfo imaze imyaka ibiri igerageza gushishikariza Koreya ya Ruguru kugana ku meza y'ibiganiro, ifite ikizere ariko giherekejwe n'amakenga. Ministeri y'iki gihugu ishinzwe ubumwe ari na yo ishinzwe umubano na Koreya ya Ruguru, yavuze ko yemera ko iki cyemezo cyo gufungura imirongo ya telefoni kizaba ibuye ry'ifatizo ku bihe birambye by'umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi.

    Ariko n'ubwo Koreya ya Ruguru igenda yegera Koreya y'Epfo, nta kimenyetso na kimwe yatanze cyerekana ko ishaka gutangiza ibiganiro na Leta zunze ubumwe z'Amerika. Yakomeje kwanga cyangwa kwirengagiza ubusabe bwa Leta zunze ubumwe z'Amerika bwo kugirana na yo ibiganiro hatabanje kubaho ibyo isaba ko byubahirizwa.

    Mu cyumweru gishize perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru yamaganye ubutumire bw'Amerika avuga ko ari “amayeri” arangaza, agamije guhisha ubugome bwayo.

    Abasesengura ibya politike batari bake babona ko ibyo Koreya ya Ruguru ikora bigamije gushyira igitutu kuri Koreya y'Epfo ngo itandukane n'Amerika bifitanye amasezerano.

    Koreya ya Ruguru imaze igihe ishaka ko Koreya y'Epfo yayunganira mu nzira y'ubukungu isubukura imishinga ibyo bihugu byombi bihuriyeho nko gutanga akazi ku bakozi bo muri Koreya ya Ruguru ku giciro gihendutse.

    Ariko imishinga nk'iyo yakomwe mu nkokora n'ikiza cya virusi ya Corona. Gusa hari n'ibindi Koreya ya Ruguru isaba iy'Epfo: nko guhagarika ibikorwa by'imyitozo ya gisirikare ikorana n'Amerika.

    Nkuko byemezwa n'umwe mu mpuguke za politike y'ibi bihugu, kuri Koreya ya Ruguru, Iki ni cyo gihe cyiza cyo kotsa igitutu Perezida Moon Jae-in wa Koreya y'Epfo, ubu uri mu mezi yanyuma ya manda ye ku butegetsi.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/koreya-ya-ruguru-irashaka-kwiyegereza-iy-epfo-ikayitandukanya-n-amerika

  • IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#47: Amakosa akomeye Habyarimana yakoze ubwo yari ahanganye na FPR Inkotanyi #rwanda #RwOT

    Ikiganiro IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#47 kiragaruka kuri rimwe mu makosa akomeye Habyarimana yakoze ubwo yari ahanganye na FPR Inkotanyi muri za 90.

    Kuki Intambara yayifashe nk'iy'Abahutu kandi yari azi neza ko n'Abatutsi hari abakomeye mu gihugu nka ba Rwigara, ba Makuza Rwandafoam, ba Rubagura bombi n'abandi? Kuki yafunze abo yise Ibyitso?

    Ba Nkubiri, ba Lando, ba Sakumi n'abandi! Ese byamugizeho izihe ngaruka? Ese iri kosa ryo mu ntangiriro y'intamabara rifitanye isano yihe no kugenda kwe akajyana n'ishyaka rye MRND? Tubane muri iki kiganiro!

    Amakosa HABYARIMANA yakoze arwana na FPR! Kuyita Intambara y'ABAHUTU no Gufunga IBYITSO/INTUMWA EP47

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibyakozwe-n-intumwa-ep-47-amakosa-akomeye-habyarimana-yakoze-ubwo-yari