Tag: Politiki

  • Rwanda : Amashyaka ya Opozisiyo yemewe mu gihugu ntiyemeranya n'abavuga ko Leta ica intege abatavuga rumwe nayo. #rwanda #RwOT

    Amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi yemewe mu Rwanda aravuga ko anyuzwe n'intambwe yatewe na Leta mu kubaha ubwisanzure  ndetse  asaba abandi bashaka gushinga amashyaka ya Opozisiyo kwitandukanya n'icyo aricyo cyose cyazana amacakubiri mubanyarwanda ubundi bagakina Politiki y'amahoro.

    Amashyaka abiri avuga ko ari opozisiyo ni ukuvug atavuga rumwe na Leta niyo yemerewe gukorera kubutaka bw'u Rwanda kandi aya ngo  yahisemo gukora Opozisiyo y'amahoro Nkuko Depite Ntezimana Jean Claude umunyamabanga mukuru w'ishyaka Green Party abisobanura.

    Ati 'Abashobora kumva ko ibintu bikwiye guhinduka cyangwa bikaba mu buryo babyumvamo badahungabanyije umutekano w'Abaturage ahubwo baganhangana mubitekerezo'.

    Raporo z'imiryango mpumzahanga iharanaira uburengenzi bwa muntu zikunze gushinja ubutegetsi buriho mu Rwanda guca intege abatavuga rumwe nabwo ,ariko amashyaka atavuga rumwe na Leta yemewe mu gihugu agaragza ko abo ubutegetsi butihanganira ari abashaka gushinga amashyaka ya Opozisiyo agendera ku ngengabitekerezo y'amacakubiri. Depite Ntezimana Jean Claude umunyamabanga mukuru w'ishyaka Green Party abemeze gutyo yabagiriye inama.

    Ati ' Hari abashaka gukora opozisiyo muburyo bubi urugero uzanye opozisiyo irangwamo ingengabitekerezo ya jenoside ,Jenoside iyo ariyo yose ntabwo itegeko ribikwemerera bihinduka nk'urukuta itegeko rirakugonga ukisanga muri gereza ibyo rero usanga akenshi abantu ntabwo babyitaho noneho tuve mubyo batangaza tujye mu mikorere ugasanga amateka y'u Rwanda ari Clear agizwe n'amoko yagiye ayaranga kuva muri 1959 ugasanga nk'ishyaka rishaka gushingwa ni iry'ubwoko bumwe ntabwo hariho kumva ko inzego zigize ishyaka zirazwi ubuyobozi bukuru bw'ishyka burazwi ugasnaga amoko yose yisangamo uzabisuzume uzasanga harimo izo mbogamizi izo mbogamizi rero nizo zihita zibegisipoza mu byaha bibajyana muri gereza Comminaute international rero izo facts cyangwa ayo makuru yose nkubwiye ntayo baba bafite bo bareba ngo umuntu yabujijwe kuvuga ngo umuntu ngo yitabye urukiko ariko ntabwo bagiye muri detailles ngo bamenye ngo uwo muntu ibyo yazize ni ibiki'.

    Depite Jean Claude NTEZIMANA/ Umunyamabanga mukuru w'ishyaka DGPR ritavuga rumwe n'ubutegetsi

    Mukabunani Christine uyobora ishayaka PS imberakuri ritavuga rumwe na Leta we avuga ko u ubutegetsi bw'u Rwanda  hari intambwe bwateye mu guha ubwisanzure abatavuga rumwe nabwo ko ahubwo akenshi ngo usanga imiryango mpuzamahanga hari ubwo iba ishaka guca igikuba.

    Ati '  Amahanga kuba avuga ngo mu Rwanda ngo baniga imikorere ya Opozisiyo ikibazo uko u Rwanda barufata tuvuge nko mu myaka 20 ishize n'ubu niko bakirufata ntabwo babona rero y'uko hari intambwe igenda iterwa kubyerekeranye n'imikorere ya Leta kubyerekeye Opozisiyo, hari intambwe igenda iterwa ariko amahanga iyo avuga arabikabiriza ukagirango ibintu byaracitse'.

    Depite MUKABUNANI Christine/perezida w'ishyaka PS IMberakuri.

    Muri rusange amashyaka atavuga rumwe na Leta yemerewe gukorera kubutaka bw'u Rwanda avuga ko yanyuzwe n'ubwisanzure akomeje guhabwa muri Politiki y'igihugu. Mu kiganiro Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagiranye n'umunyamakuru wa Al Jazeera yabajijwe icyo avuga ku bamushinja guca intege abatavuga rumwe na we, mu gusubiza agaragaza ko abo bakwiye kuba baharanira icyiza ku baturage.

    Yagize ati ' Opozisiyo irahari, opozisiyo isobanuye abantu bafite imyumvire itandukanye ku bijyanye n'imiyoborere, ibiri kuba mu gihugu. Nubwo baba bafite imitekerereze ya politiki itandukanye bahuriza ku kintu kimwe, ari cyo imibereho myiza y'abaturage n'ituze ry'igihugu. Ntekereza ko kuri icyo badashobora kunyuranya. Sintekereza ko hari uzaza wiyita uwo muri Opozisiyo wumvikana nk'ushaka kunyuranya n'ibyubatswe atekereza ko ashaka gukuraho aba ngo ahungabanye igihugu. Mu yandi magambo, ibyo [ibikwiye abaturage] ni ibintu bishobora kumvikanwaho'.

    Muri 2018 , amashyaka atavuga rumwe na Leta yemewe mu RWANDA yatsindiye imyanya mu ntekoshingamategeko umutwe w'abadepite ndetse rimwe muri aya ryanahawe umwanya muri sena. Gusangira ubutegetsi nta kwikanyiza ni rimwe mu mahame  remezo 6 ateganywa n'itegeko Nshinga ry'u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe muri 2015.

    The post Rwanda : Amashyaka ya Opozisiyo yemewe mu gihugu ntiyemeranya n'abavuga ko Leta ica intege abatavuga rumwe nayo. appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/22/rwanda-amashyaka-ya-opozisiyo-yemewe-mu-gihugu-ntiyemeranya-nabavuga-ko-leta-ica-intege-abatavuga-rumwe-nayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-amashyaka-ya-opozisiyo-yemewe-mu-gihugu-ntiyemeranya-nabavuga-ko-leta-ica-intege-abatavuga-rumwe-nayo

  • Perezida Suluhu yagaragaye mu ruhame yambaye imyenda ya gisirikare #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ye ya mbere, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu yagaragaye yambaye imyenda z'igisirikare cy'iki gihugu.

    Ku wa Mbere tariki 16 Ugushyingo 2021, nibwo Samia Suluhu yagaragaye yambaye imyenda y'igisirikare cy'iki gihugu.

    Amafoto yashyizwe hanze agaragaza uyu Mukuru w'Igihugu aganira n'Umugaba w'Ingabo za Tanzania, Gen Venance Mabeyo.

    Kwambara impuzankano za gisirikare ni ibintu bikunze gukorwa n'abakuru b'ibihugu cyane ko uretse kuyobora igihugu baba bafite n'inshingano zo kuba Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo w'igihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/perezida-suluhu-yagaragaye-mu-ruhame-yambaye-imyenda-ya-gisirikare

  • Uwabaye Perezida wa nyuma w’Umwera wa S.Africa yitabye Imana mu mahoro #rwanda #RwOT

    Frederik Willem de Klerk yayoboye kiriya gihugu cya Africa y’Epfo kuva muri Nzeri 1989 kugeza muri Gicurasi 1994 akaba azwiho kuba ari we wafunguje nyakwigendera Nelson Mandela mu 1990.

    Uyu mukambwe ufite amateka akomeye yo kuba afatwa nk’uwazanye ihererekanya ry’ubutegetsi mu nzira za Demokarasi muri Africa y’Epfo, uyu mwaka yari yasanzwemo Cancer ari na yo imuhitanye.

    Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuryango we, FW de Klerk Foundation kuri uyu wa Kane rivuga ko 'FW de Klerk wabaye Perezida w’Igihugu yapfuye mu mahoro iwe mu rugo i Fresnaye (Cape Town) mu gitondo cya kare azize indwara ya Cancer y’ibihaha.'

    Iri tangazo ry’Umuryango wa nyakwigendera, rivuga ko , FW de Klerk yari yasanzwemo iriya Cancer muri Kemena uyu mwaka wa 2021.

    FW de Klerk yayoboye Africa y’Epfo asimbuye Pieter Willem Botha wayoboye kiriya gihugu kuva mu 1984 kugeza mu 1989.

    Ibikorwa bye byagize uruhare rukomeye mu kurwanya ivangura rya apartheid ryari rarabaye akarande muri Africa y’Epfo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Uwabaye-Perezida-wa-nyuma-w-Umwera-wa-S-Africa-yitabye-Imana-mu-mahoro

  • G.Buffet akiva mu Rwanda kuganira na P.Kagame yahise ajya Uganda anabonana na Museveni #rwanda #RwOT

    Ku cyumweru tariki indwi Ugushyingo 2021, Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda byari byatangaje ko Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye umunyemari Howard Graham Buffett bakagirana ibiganiro bigamije gushyira mu bikorwa imishinga isanzwe iri hagati y’umuryango w’uyu munyemari na Guverinoma y’u Rwanda.

    Ubutumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bwari buherekejwe n’amafoto agaragaza Perezida Kagame na bamwe mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda baganira n’uyu muherwe Howard Graham Buffett n’itsinda bari kumwe.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni na we yatangaje ko yahuye na Howard Graham Buffett usanzwe ari umunyemari n’umushoramari mu bijyanye n’imishinga y’ubuhinzi.

    Perezida Museveni yavuze ko mu byo baganiriye harimo kwagura ishoramari ry’imishinga y’ubuhinzi by’umwihariko iyo asanzwe afite muri kiriya gihugu.

    Mu minsi ibiri gusa, uyu muherwe agendereye ibihugu bibiri by’ibituranyi bimaze iminsi bitabanye neza, akaba yanahuye n’abakuru b’ibi bihugu byombi.

    UBWO YAKIRWAGA NA PEREZIDA KAGAME

    MURI UGANDA YAKIRWA NA MUSEVENI

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/G-Buffet-akiva-mu-Rwanda-kuganira-na-P-Kagame-yahise-ajya-Uganda-anabonana-na-Museveni

  • Joe Biden yagereranyije amatora yo muri Nicarague n'igisa n'amatora #rwanda #RwOT

    Daniel Ortega, yongeye kwegukana intsinzi mu matora y'umukuru w'igihugu muri Nicaragua, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Joe Biden yavuze ko aya acyabaye atari amatora ari igisa n'amatora 'si ubwigenge n'ubwisanzure, ntibinyuze mu mucyo kandi si na demokarasi'.

    Ni amatora yabaye ku cyumweru taliki ya 7 Ugushyingo 2021, kugeza ubwo Ortega ni we uri imbere n'amajwi 75%  mu majwi 50% amaze kubarurwa.

    DW dukesha iyi nkuru yatangaje ko ari amatora yamaganiwe kure kandi anengwa bikomeye na Leta zunze ubumwe za Amerika, ngo kuko Daniel Ortega yakoresheje igitugu mu kwiyamamaza no gukurura yishyira we n'umugore we Rozario Murillo, abandi bakandida bose bari bakomeye ku buryo bashoboraga guhangana na we mu matora yabamariye muri gereza kuva mu kwezi gushize.

    Nicaragua: Main opposition party barred from presidential elections | News  | DW | 07.08.2021

    Perezida Ortega n'umugore we Rozario, umwe ni perezida undi ni vice perezida

    Abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Nicaragua barashinja Ortega kuba yarafunze abatu icyenda b'abanyapolitiki bakomeye buri bucye abaturage bazindukira mu matora, akiyamamazanya n'abakandida batanu batazwi mu ruhando rwa politiki muri icyo gihugu.

    Amerika yanenze aya matora

    Perezida wa Amerika Joe Biden avuga kuri aya matora yagize ati 'Ibyo kuba perezida wa Nicaragua ari Daniel Ortega n'umugore we Rozario Murillo ku mwanya wa visi perezida ni igisa n'amatora, si ubwigenge n'ubwisanzure, ntibinyuze mu mucyo kandi si na demokarasi'.

    Yongeyeho ati'turahamagarira ubutegetsi bwa Ortega na Murillo kubahiriza amahame ya demokarasi muri Nicaragua mu maguru mashya kandi bakihutira gufungura abantu bose bafunzwe bazira ubusa hatabayeho andi mananiza ayo ari yo yose'.

    Josep Borrell ushinzwe ububanyi n'amahanga n'umutekano mu muryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi yari yatangaje ko Ortega ari umunyagitugu ukomeye kandi ko ayo matora ari amatora y'ikinyoma kigamije kurinda ubutegetsi bwa Ortega.

    Jose Daniel Ortega Saavedra w'imyaka 75 ari ku butegetsi muri Nicaragwa kuva mu mwaka w'1979 ubwo yakoraga impinduramatwara ku munyagitugu Anastasio Somoza kugeza muw'1990 ubwo yatsindwaga amatora, Ortega yongeye kugaruka ku butegetsi ku yindi nshuro mu mwaka wa 2006.

    TODAY NICARAGUA- Credible and Independent Since 2012 -Thurday's Protest in  Managua (Photos)

    Abadashyigikiye Ortega bari mu myigaragambyo

    Ortega abarizwa mu ishyaka 'Sandinista National Liberation Front' ryamufashije guhindura itegeko nshinga mu kwa kane kwa 2014 ku buryo butamukumira na rimwe kwiyamamariza kuba perezida w'igihugu. Ortega kandi ashinjwa n'abatavuga rumwe na we ko afite uburwayi bumukomereye ari na cyo cyatumye afata umugore we akamugira visi perezida we mu mwaka wa 2017.

    Ku munsi w'amatora nyirizina, Ortega yumvikanye kuri radio avuga ati'ubu twinjiye mu rugamba rw'amateka, aho muri rwo tuzahangana n'iterabwoba, ku ruhande rumwe tuzarwana intambara ku rundi tukagira ubworoherane.'

    Musinga C.

     

     

     

     

    The post Joe Biden yagereranyije amatora yo muri Nicarague n'igisa n'amatora appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/09/joe-biden-yagereranyije-amatora-yo-muri-nicarague-nigisa-namatora/

  • Perezida Ndayishimiye ugiye i Dubai muri Expo azamarayo iminsi 5 #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasohowe n’Ibiro bishinzwe Itangazamakuru n’itumanaho n’ubuvugizi by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Ugushyingo 2021, rivuga ko Perezida Ndayishimiye uyu munsi yerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yitabira imurika ryiswe Expo2020 Dubai.

    Iri tangazo rikomeza rigira riti 'Urwo ruzinduko rw’Iminsi itanu rubaye mu rwego rwo gutsimbataza umubano w’u Burundi na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.'

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Ibiro by’Umuvugizi wa Perezidansi, Evelyne Butoyi, rivuga ko Perezida Ndayishimiye jyana na Madamu we Angeline Ndayishimiye.

    Perezida Evariste Ndayishimiye wakunze kugirira uruzinduko hanze y’Igihugu cye, mu kwezi gushize k’Ukwakira tariki 22 yari yagiye muri Tanzania aho yakiriwe ndetse akanagirana ibiganiro na mugenzi we Madamu Samia Suluhu Hassan na we wari uherutse gusura u Burundi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Ndayishimiye-ugiye-i-Dubai-muri-Expo-azamarayo-iminsi-5

  • Uganda : Umudepite yanenze Minisitiri ngo yaje mu Nteko yambaye ishati idoze muri Rido bizamura igipindi #rwanda #RwOT

    Amashusho yashyizwe kuri Twitter, na Television ikomeye muri Uganda ya NBS, agaragaramo Depite Muhammad Nsereko yatse ijambo Perezida w’Inteko Ishinga amategeko avuga ku mbogamizi yabonye ubwo Inteko Rusange y’Abadepite yakiraga Minisitiri w’Umutekano, Maj. Gen. Kahinda Otafire.

    Uyu Mudepite wagaragazaga ko anenga uburyo uriya umwe mu bagize Guverinoma yaje yambaye, yagize ati 'Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko nk’uko mubibona, Hon Gen. Kahinda Otafire yaje muri iyi nzu nka Minisitiri w’Umutekano yambaye umwambaro ukoze muri rido.'

    Iyi ntumwa ya rubanda yavugaga ibi abagize inteko bose bari guseka ndetse na Minisitiri ubwe ari gukubita igitwenge, yakomeje agira iti 'Kumubona yambaye ikintu gisa nka rido bigaragaza agasuzuguro yagiriye iyi Nteko Ishinga Amategeko.'

    Ako kanya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yahise aha ijambo Minisitiri Gen. Kahinda Otafire asubiza Depite Nsereko agira ati 'Ndashaka kumenyesha abagize Inteko Ishinga Amategeko by’umwihariko Depite Nsereko ko iyi Nteko atari inzu yerekanirwamo imideri. Iyi shati [ayikoraho] bayita Mandela.'

    Perezida w’Inteko Ishinga amategeko yahise amenyesha Depite Nsereko ko iriya shati yambawe na Gen. Kahinda Otafire ari umwambaro wakorewe muri Africa kandi ko iyi myambaro yemewe mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Ako kanya ariko undi Mudepite yahise yaka ijambo avuga ko nubundi ku myambarire ya Gen. Kahinda Otafire hari ikiburaho.

    Ati 'Ndagirango nsabe Gen. Kahinda Otafire ko iyo wambaye ishati ya Mandela ufunga igipesu cya nyuma cyo hejuru none rwose ndagusabye funga icyo gipesu.'

    Perezida w’inteko Ishinga Amategeko yahise asaba uyu Mudepitekazi kujya gufungira Minisitiri Gen. Kahinda Otafire icyo gipesu, undi ahita atambukana ingoga ajya kugifunga ariko Gen. Kahinda Otafire ashaka kubanza kumwangira gusa bigera aho arabyemera.

    Ibi byose byabaga ibitwenge ari byose mu nteko Ishinga Amategeko.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Uganda-Umudepite-yanenze-Minisitiri-ngo-yaje-mu-Nteko-yambaye-ishati-idoze-muri-Rido-bizamura-igipindi

  • Gen Abdel Fattah Burhan yasobanuye impamvu bahiritse ubutegetsi muri Sudani #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Sudan cyasheshe Leta ya gisivile, gita muri yombi abayiyoboye, kinatangaza ibihe bidasanzwe mu gihugu. Gen Abdel Fattah Burhan, usanzwe akuriye inama ihuriweho n'abasivile, ashinja abanyapolitiki amakimbirane ariho.

    Abigaragambya nkuko BBC ibitangaza, bigabije imihanga y'umurwa mukuru, Khartoum, kandi hari amakuru avuga ko humvikanye urusaku rw'amasasu.

    Itangazo ryashyizwe kuri Facebook na minisiteri y'itangazamakuru rivuga ko abafunzwe bashyizwe 'ahantu hatatangajwe'. Iri tangazo rivuga ko minisitiri w'intebe Abdallah Hamdok yashyizweho igitutu ngo ashyigikire coup d'etat ariko akanga kubikora, ahubwo asaba abantu gukomeza imyigaragambyo y'amahoro yo 'kurengera impinduramatwara'.

    Gen Burhan niwe wari ukuriye ikiswe Sovereign Council, uburyo bwumvikanyweho bwo gusangira ubutegetsi hagati y'abasivile n'abasirikare.

    Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo, yavuze ko ubushyamirane bw'imbere mu banyapolitiki, intego zabo no guhamagarira urugomo byatumye akora iki gikorwa ngo arengere igihugu.

    Yavuze ko Sudan izakomeza kubahiriza 'amasezerano mpuzamahanga' n'inzibacyuho ya gisivile, n'amatora ateganyijwe mu kwezi kwa karindwi 2023. Gusa ibihumbi by'abigaragambya bari mu mihanda bamagana guhirika ubutegetsi, kandi amahanga yamaganye ibyakozwe n'igisirikare.

    Mu gitondo kuri uyu wa mbere abagabo bitwaje intwaro bafungiye mu ngo zabo bamwe mu bagize Leta y'inzibacyuho muri Sudan.

    Abigaragambya mu mihanda ya Khartoum, bari kwamagana guhirika ubutegetsi bwa gisivile.

    Abaturage baho bavuga ko internet yakuweho mu murwa mukuru, Khartoum, mu gihe hari amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekena abaturage barakaye batwika amapine n'amabendera mu mihanda.

    Abasirikare bafite intwaro zikomeye n'abandi bashinzwe umutekano boherejwe ku mihanda ya Khartoum, bari kubuza abasivile kugendagenda mu mujyi.

    Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko abasirikare bambaye impuzankano zabo bafunze imihanda mikuru yerekeza mu murwa mukuru. Amatsinda aharanira demokarasi muri Sudan yahamagariye abayashyigikiye kuza bakarwanya 'coup d'etat ya gisirikare' iyo ariyo yose.

    Uku gufungwa kw'abategetsi biravugwa nyuma y'ubushyamirane bumaze iminsi hagati y'abategetsi ba gisirikare n'abagisivile bakuriye inzibacyuho. Impande zombi zisangiye ubutegetsi kuva bahirika uwari perezida Omar al-Bashir mu 2019.

    Ariko ubushyamirane bwariyongereye kuva mu kwezi kwa cyenda ubwo abashyigikiye Bashir bashinjwe kugerageza coup igapfuba. Mu ntangiriro z'uku kwezi, abadashyigikiye inzibacyuho bagiye mu mihanda ya Khartoum basaba ingabo gufata ubutegetsi.

    Ku wa kane w'icyumweru gishize, abantu ibihumbi nabo barigaragambije i Khartoum bashyigikiye Leta y'inzibacyuho iri ku butegetsi. Ubukungu bw'iki gihugu bumaze igihe bwarazambye.

    Mbere, Sudan yagize coups zigera kuri 15 — eshanu muri zo zagezweho. Iheruka ni iyo mu 2019 yahiritse Omar al-Bashir yakurikiwe n'imyigaragambyo yari imaze amezi.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/gen-abdel-fattah-burhan-yasobanuye-impamvu-bahiritse-ubutegetsi-muri-sudani/

  • RDC: Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kinshasa bateguye imyigaragambyo #rwanda #RwOT

    Amahuriro y'abanyapolitiki batavuga rumwe na leta na bamwe mu banyamadini batanyuzwe n'uwahawe kuba perezida wa komisoyo y'amatora, bavuze ko bagiye kwegera abaturage bakigaragambya basaba ko iyi komisiyo yakorera mu mucyo kandi ntihindurwe igikoresho cya politiki.

    Ibinyamakuru muri Kongo byanditse ko abarimo ihuriro FCC, LAMUKA na bamwe mu banyamadini batanyuzwe no kuba Denis Kadima ufatwa nk'igikoresho cya Perezida uriho kandi ashobora kuzamwibishiriza amajwi mu matora ya 2023.

    Ikinyamakuru Politico cyanditse ko aya mahuriro avuga ko agiye guteguza abaturage ko isaha n'isaha bazabonera ko ibikorwa bye bidakwitse bazajya mu muhanda bakamagana iyi komisiyo.

    Abanyapolitiki bose batavuga rumwe na Felix Tshisekedi bavuze ko biteguye gukoma mu nkokora imikorere mibi y'iyi kimisiyo cyane ko bavuga ko ibibazo igihugu gifite uyu munsi byaturutse ku kugira komisiyo y'amatora itigenga.

    The post RDC: Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kinshasa bateguye imyigaragambyo appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/25/rdc-abatavuga-rumwe-nubutegetsi-bwa-kinshasa-bateguye-imyigaragambyo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-abatavuga-rumwe-nubutegetsi-bwa-kinshasa-bateguye-imyigaragambyo

  • Afurika Yunze Ubumwe yasabye Igisirikare cya Sudan kurekura vuba na bwangu Minisitiri w’Intebe #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira, Minisiteri y’Itumanaho muri Sudan yatangaje iby’ifungwa rya Minisitiri w’Intebe Abdalla Hamdok n’abandi Baminisitiri bamwe bo muri Guverinoma ye.

    Nyuma y’iki gikorwa cyatumye abaturage ibihumbi birara mu mihanda bamagana ibya ririya fungwa rishobora kuvamo ihirikwa ry’ubutegetsi, Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe wamaganye kiriya gikorwa cyakozwe n’Igisirikare cyo muri Sudan.

    Itangazo ryashyizwe hanze n’uyu muryango, rivuga ko Umuyobozi wa Komisiyo yawo, Moussa Faki Mahamat yababajwe na kiriya gikorwa cyatumye ibintu bikomeza kuzamba muri kiriya gihugu.

    Iri tangazo rivuga ko Moussa Faki Mahamat ahamagarira impande zombi za Gisirikare n’iza Gisivile guhita zishyira mu bikorwa ibiteganywa n’amategeko ndetse n’itegeko Nshinga rya kiriya Gihugu.

    Rigira riti 'Umuyobozi wa Komisiyo arasaba ko habaho ibiganiro by’ubwumvikane mu nzira zonyine zo kurengera abaturage ndetse no kubahiriza ubutegetsi buteganywa na Demokarasi.'

    Risoza rigira riti 'Umuyobozi wa Komisiyo arahamagarira kandi kurekura abatawe muri yombi bose ndetse no kubahiriza ihame ry’uburenganzira bwa muntu.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Afurika-Yunze-Ubumwe-yasabye-Igisirikare-cya-Sudan-kurekura-vuba-na-bwangu-Minisitiri-w-Intebe